Abantu 34 biganjemo ab’i Rwamagana na Rubavu banduye Covid-19

img_20201121_214146.jpg.png

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ‘MINISANTE’, yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo mu gihugu habonetse abantu 34 bashya banduye Covid-19, mu gihe abakize iki cyorezo ari bane. MINISANTE ivuga ko mu barwayi bashya babonetse harimo 14 b’i Rwamagana, umunani ba Rubavu, batandatu b’i Bugesera, babiri b’i Musanze, babiri b’i Nyagatare, umwe w’i […]

Burera: Haravugwa iraswa ry’abageragezaga kwinjiza kanyanga mu gihugu

Itangazanakuru ryo muri Uganda riravuga ko umwuka mubi wongeye gututumba ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda hagati y’uturere twa Burera na Kabale, nyuma y’uko ingabo abantu batatu bageragezaga kwinjiza mu gihugu ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Amakuru avuga ko umwe muri batatu barashwe yahise apfa, abandi babiri bagakomereka, bikaba byabaye saa cyenda n’igice z’igicuku cyo kuri […]

Mugisha MoĂŻse arakoza imitwe y’intoki kuri GP Chantal Biya nyuma yo gutwara agace ka kane

Umunyarwanda Mugisha MoĂŻse kuri uyu wa Gatandatu, yegukanye agace ka kane k’isiganwa ry’amagare rya Grand Prix Chantal Biya riri kubera muri CamĂ©roun, yiyongerera amahirwe yo kwegukana iri siganwa ribura agace kamwe rikarangira. Ku munsi wa kane w’iri siganwa, abakinnyi bavuye ahitwa ZoĂ©tĂ©lĂ© bagana ahitwa Nkpwang, basoreza mu gace ka Meyomessala ku ntera ya kilometero 116.4. […]

Ingabo za Ethiopia zigaruriye umujyi wa kabiri munini muri Tigray

Igisirikare cya Ethiopia (ENDF) cyigaruriye umujyi wa Adigrat wa kabiri munini mu Ntara ya Tigray, mu gihe Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed adakozwa ibyo gushyikirana n’inyeshyamba za TPLF nk’uko abisabwa na Afurika Yunze Ubumwe. Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed nibyo byatangaje kuri uyu wa Gatandatu ko ingabo za leta zafashe umujyi wa Adigrat kandi zikomeje […]

Gatsibo: Umugabo yiyahuye nyuma yo gukeka ko umugore amuca inyuma

Umugabo wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Gitoki, yiyahuye arapfa ubwo yimanikaga mu mugozi bitewe no gukeka ko umugore yajyaga amuca inyuma. Ibi byabaye mu ijoro ryakeye tariki ya 20 Ugushyingo 2020 mu Mudugudu wa Sata mu Kagari ka Karubungo mu Murenge wa Gitoki. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Mushumba John, yatangaje ko […]

Bujumbura: Yasanzwe mu mugozi bagiye gutabaza umugore basanga nawe yapfuye

Kuri uyu wa Kane ushize, itariki 19 Ugushyingo, mu gace ka Muyaga, zone Gihosha, ho mu Mujyi wa Bujumbura habaye ibintu by’amayobera ubwo umugabo yasangwaga amanitse mu giti, bajya kureba umugore we ngo babimumenyeshe bagasanga nawe yapfuye. Abishwe ni Adronis Niyonkuru w’imyaka 42 uvuka muri Komini Mugina, mu Ntara ya Cibitoke na Denise Mukamana w’imyaka […]

Ibihugu 10 bya mbere ku Isi utapfa gutera cyenyege

Kuvuga ko igihugu utapfa kukigabaho igitero uko wiboneye, bijyana n’ibintu byinshi, gusa iby’ibanze muri ibyo ni ingufu za gisirikare gifite, imiterere yacyo ndetse n’ingufu gifite mu bubanyi n’amahanga ku buryo gitewe cyatabarwa. Izi ngingo ni zo urubuga news.phxfeeds rusanzwe rukora intonde zitandukanye rwifashishije rukora urutonde rw’ibihugu 10 bya mbere ku Isi bigoranye ko wagabaho igitero […]

OIF: Hari kwibazwa byinshi ku mafaranga akoreshwa n’ibiro bya Mushikiwabo

Mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), hakomeje kuvugwa urujijo kubera raporo y’imikoreshereze y’imari n’ubugenzuzi bivugwa ikomeje guhishwa, ibyo bikaba binyuranyije n’amategeko agenga gukorera mu mucyo yemejwe nyuma y’impaka zishingiye ku micungire y’uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru, MichaĂ«lle Jean. Ibi biravugwa mu gihe politiki yemejwe mu 2018 n’ibihugu bigize umuryango wa OIF itegeka gushyira ahagaragara inyandiko […]

Ingwe yakoze urugendo rw’amezi icyenda ishaka ingore yo gutera akabariro

_115587896_b16010dd-0eb6-491e-86ba-6895f2e22710.jpg

Ingwe y’ingabo yiswe Walker yakoze urugendo rwa Km 300 mu mezi atandatu igamije gushaka ingore yabyarana nayo mu gihugu cy’Ubuhinde. Abakora mu byo kubungabunga inyamaswa mu Buhindi bavuga ko iyi ngwe ifite imyaka itatu n’igice, yavuye mu gace ka pariki mu Burengerazuba mu Karere ka Maharashtra mu kwezi kwa Kamena 2020. Walker yavuye mu gace […]

Abanyamerika 5 n’Umufaransa baguye mu mpanuka ya kajugujugu muri Sinai

Kajugujugu yo mu bwoko bwa “UH-60 Black Hawk” y’ingabo z’amahanga zishinzwe kubungabunga amahoro n’ibikorwa by’indorerezi (Multinational Force and Observers) bakorera mu karere ka Sinayi ko mu Misiri yakoze impanuka ihitana abasirikare barindwi barimo Abanyamerika batanu, Umufaransa umwe n’umusirikare wa Repubulika ya Czech, Sgt Maj. Michaela Ticha, mu gihe umunyamerika umwe yakomeretse bikabije. Minisitiri w’ingabo wa […]

Byinshi ku midari y’ishimwe yambikwa abasirikare ba RDF n’ibigenderwaho mu kuyitanga

Iteka rya Perezida NÂș 044/01 ryo ku wa 14/02/2020 rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ni ryo rigena imidari y’ishimwe yambikwa ingabo z’u Rwanda. Ni imidari 17 yambikwa abasirikare kubera imirimo y’indashyikirwa itandukanye baba bakoze. 1. Umudari w’Icyubahiro w’Ingabo Ni umudari ufite ishusho y’igi rihagaritse, rifite impeta ebyiri zitandukanye. Inyuma h’iyo mpeta hariho amagambo […]

Ababyeyi barasabwa uruhare mu kurinda abana ihohoterwa rikorerwa kuri murandasi

Mu nama Nkuru y’Abana ya 14 yo kuri uyu wa Gatanu, itariki 20 Ugushyingo, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ikoranabuhanga muri Minisiteri y’ikoranabuhanga n’itumanaho, Kalema Gordon yagiriye abana inama yo kwitondera ibyo bashyira kuri enterineti, mu gihe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof Jeannette Bayisenge yabasabye kuzirikana ko hari ababashuka bagamije kubashora mu ngeso mbi no kubacuruza bifashishije […]

Bobi Wine yunamiye abakabakaba 40 bapfuye bigaragambiriza ifungwa rye

Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yihanganishije imiryango y’abantu baguye mu myigaragambyo yadutse muri Uganda nyuma y’itabwa muri yombi rye ryabaye ku wa Gatatu w’iki cyumweru. Ubwo Bobi Wine yari afungiye i Nafulenya mu gace ka Jinja, abasirikare n’abapolisi ba Uganda bigabije imihanda bajya gutatanya abigaragambyaga. Polisi ya Uganda ivuga ko iyo myigaragambyo imaze […]

Imyiyereko y’indege z’intambara za Angola i Kinshasa, ubutumwa kuri Joseph Kabila

Imyiyereko y’indege z’intambara za Angola na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yo kuri uyu wa Gatanu yateje urwikekwe hagati y’uruhande rushyigikiye Perezida Felix Tshisekedi n’uruhande rwa Joseph Kabila rwabifashe nko kurutera ubwoba. Indege ebyiri z’intambara zo mu bwoko bwa ‘Sukhoi’ zakorewe mu Burusiya z’igisirikare cya Angola zagaragaye mu kirere cya Kinshasa kuri uyu wa 20 […]

Gen. Tumwine ashyigikiye ko abigaragambya baraswa

Minisitiri w’Umutekano wa Uganda, Gen. Elly Tumwine avuga ko polisi ifite uiburenganzira bwo kurasa no kwica abigaragambya mu gihe barenegreye mu guhungabanya umutekano. Abigaragambya batanye mu mitwe na polisi nyuma yo gufunga Bobi Wine uri mu biyamamariza kuba umukuru w’igihugu. Abantu 28 nibo bivugwa ko bamaze kugwa muri ako kaduruvayo. Gen. Tumwine ukunze kuvuga ko […]

RSSB yavuze ku bakata abakozi babo amafaranga ya EjoHeza ku gahato

rssb_ejo_heza.jpg

Mu gihe bivugwa ko kujya muri gahunda ya EjoHeza ari ubushake, hari bamwe mu bakozi ba leta nk’abarimu ndetse na bamwe mu banyamuryango b’amakoperative atandukanye bavuga ko bakatwa amafaranga y’ubu bwizigame ku gahato, ibintu ubuyobozi bwa RSSB buvuga ko bikwiye guhagarara ahubwo hakongerwa ubukangurambaga. Ibi byongeye kugarukwaho kuri uyu wa Gatanu, itariki 20 Ugushyingo mu […]

Bwa mbere Perezida Macron agiye gusura u Rwanda

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko afite ikizere cyo gusura u Rwanda mu mwaka utaha wa 2021, mu gihe umubano w’ibihugu byombi utakunze kuba ntamakemwa kubera uruhare Ubufaransa bushinjwa kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Perezida Macron yatangaje ko yifuza gusura u Rwanda ku wa Gatanu, ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa Jeune Afrique niba ateganya gukorera urugendo […]

Turi inararibonye mu byo muri kwinjiramo-Museveni abwira abateza umutekano muke

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni avuga ko Uganda ari igihugu gitakanye bityo ushaka kuzana umutekano muke ku barwanashyaka ba NRM ari kwinjira mu kibuga aho aba ari inararibonye. Ubwo yiyamamazaga kuwa 20 Ugushyingo muri Moroto, Museveni yavuze ko adashobora kwemerera abashaka guhungabanya Uganda. Ati ” Uganda iratekanye ntabwo NRM izemerera abashaka kuzana akaduruvayo ngo […]

Gor Mahia si ikibazo kuri Twe_Adil utoza APR FC

Umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi utoza APR FC, yavuze ko badatewe impungenge na Gor Mahia ahubwo ko bo bagomba kwitegura neza kandi bagakomeza gukina imikino ya gicuti kugira ngo bazajye guhura na yo bameze neza. APR FC izakira Gor Mahia yo muri Kenya mu mpera z’icyumweru gitaha, mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league. Ni umukino […]

Nyamasheke: Baravuga impamvu umwanda utabura mu baturage

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Cyato w’akarere ka Nyamasheke baravuga ko ubukene buza ku isonga mu bituma abana n’abakuze bo muri uyu murenge bagaragarwaho umwanda ku mubiri no ku myambaro. Aba baturage babwiye TV1 ko kuba ahanini batunzwe n’inshuro aho abenshi bazinduka bajya guhingira abandi ngo babone amaramuko, bituma batabona umwanya wo kwita […]