Agashya! Ba Ofisiye muri RDF bagaragaye bambaye amajipo (Amafoto)

Kuri uyu wa Mbere ubwo i Gako mu karere ka Bugesera haberaga umuhango wo kwinjiza mu gisirikare cy’u Rwanda ba Ofisiye bato baheruka gusoza amasomo, abakobwa babarimo bagaragaye bambaye amajipo. Ni umuhango wayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame usanzwe ari n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda. Mu basirikare 721 bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant, harimo abakobwa […]
Perezida Samia Suluhu yababariye imfungwa 5,001
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa 26 Mata 2021, yababariye imfungwa 5001 mu gihe igihugu cyizihizaga imyaka 57 kimaze cyunze ubumwe. Izi mfungwa zirimo 1516 zari ziranyijwe kimwe cya kane (¼) cy’igifungo zakatiwe n’izindi 3485 igifungo cyazo cyagabanyijweho ¼ , hashingiwe ku mategeko agenga amagereza. Bisobanuye ko izi mfungwa 1516 zigiye guhita […]
Abafite umugambi wo gusenya u Rwanda bazarukura he?_Abofisiye bato binjiye muri RDF
Ibyishimo byari byinshi ku bofisiye bato binjijwe mu ngabo z’u Rwanda na Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’IKirenga, Paul Kagame, kuri uyu wa 26 Mata 2021, umuhango wabereye mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Gako. Uyu muhango waranzwe n’akarasisi k’aba basirikare bashya, kwambikwa amapeti, Umukuru w’Igihugu abagenera n’ubutumwa bwo kubashyigikira kuri uyu murimo utoroshye wo […]
Kicukiro: Umuryango wubakiwe umusarani, ugahabwa na ‘Girinka’ urishyuzwa umusoro wa miliyoni 4 FRW

Umuryango w’umuturage witwa Ntahonsigaye Donath utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyanza mu Kagari ka Nyanza, uratabaza inzego z’ubuyobozi n’abagiraneza babishobora kubafasha bagakurwaho imisoro y’ubukode bw’ubutaka y’arenga miliyoni 4 FRW, aho bavuga ko ku mwaka basabwa urenga 500,000 FRW nyamara no kubona ibyo kurya batabasha kubibona. Kumufasha wahamagara : 0781776139 Mu kiganiro na Bwiza […]
Uwashaka guhungabanya umutekano wacu byamuhenda_Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yongeye gushimangira ko uzashaka guhungabanya umutekano n’ubusugire by’Abanyarwanda bizamuhenda ndetse bikanamusaba ikiguzi kinini, bijyanye n’ubushobozi ingabo z’u Rwanda zimaze kubaka. Umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, ubwo yari mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’i Gako mu Bugesera aho yayoboye umuhango wo kwinjiza mu ngabo z’u Rwanda ba Ofisiye bato […]
Musanze: Amazi ‘atunguranye’ yaturutse mu birunga, yatwaye umunyeshuri wari muri ‘stage’

Amazi atunguranye y’umugezi wa Nyagisenyi uturuka mu Kagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi w’Akarere ka Musanze, ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Mata 2021 yatwaye umusore w’imyaka 26 y’amavuko witwa Hakizimana Clement wigaga mu ishuri ry’imyuga ryitiriwe Mutagatifu (St) Kizito riherereye i Rwamagana. Habarurema Jean Claude, umwe muri bane bari kumwe na Hakizimana, […]
Renforcer nos militaires ne devrait inquiéter personne – Président Kagame

Le président Paul Kagame affirme que le renforcement et l’équipement du l’armée rwandaise ne devraient inquiéter personne car l’objectif premier n’est pas de déstabiliser ou de menacer un autre pays. Le chef de l’Etat, qui est également le commandant en chef des Forces de défense rwandaises (RDF), a fait ces remarques lundi lors de la […]
RDC: Abanyamulenge basaga 4000 bamaze guta ibyabo bahunga ubugizi bwa nabi bukomeje kubibasira

Impunzi z’Abanyamulenge zisaga 4000 zahunze ibice bya Kigoma na Lemera, muri Teritwari ya Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’ibitero bya Mai-Mai ifatanyije n’inyeshyamba z’Abarundi zo mu mutwe wa Red Tabara bikomeje kwibasira ibiturage byabo, aho mu gihe kitarenze ukwezi abantu 16 bamaze kwicwa mu gihe inka zabo nyinshi […]
Ziragora yiyahuye nyuma yo kubwira bagenzi be ko agomba gupfa
Umugabo witwa Ziragora Emmanuel wo mu Karere ka Kisoro muri Uganda ahitwa Karambi muri Nyarusiza yasanzwe yimanitse ku mugozi uri mu cyumba cye nyuma yo kubwira insuti ze ko ” agomba gupfa.” Uyu w’imyaka 32 yabonetse kuwa Gatandatu yapfuye gusa nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate we avuga ko, bamenye ko […]
Abo mu muryango wa Gen Ndayirukiye bavuze icyo bazi ku rupfu rwe giteye kwibazwaho
Abo mu muryango wa General Cyrille Ndayirukiye uherutse gupfa bitunguranye bavuga ko nta byinshi bazi kuri urwo rupfu rwa mwenewabo. General Ndayirukiye wafatwaga nka nimero ya kabiri inyuma ya General Godefroid Niyombare mu bari kw’isonga ry’umugambi wo guhirika ubutegetsi muri 2015, yapfuye urupfu rudasobanutse, atarigeze arwara. Abo mu muryango we batashatse kumenyekana bavuga ko babyakiriye […]
VIDEO: Baribaza ishingiro ryo kuba umutungo w’umuntu ari ntavogerwa barasenyewe bakimwa n’ingurane
Bamwe mu baturage bo mu gace ka Kiruhura, mu Kagari ka Nyabugogo, mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, ho mu Mujyi wa Kigali bimuwe mu byabo mu 2016 bakomeje kwibaza ishingiro ry’itegeko rivuga ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa, mu gihe bawirukanwamo nta ngurane, ntibanakodesherezwe, kuri ubu bakaba bangara batagira aho baba hafatika bamwe […]
Perezida Kagame yinjije muri RDF ba Ofisiye bashya barenga 700
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere yayoboye umuhango wo kwinjiza mu gisirikare cy’u Abosiye 721 bari bamaze igihe bahabwa amasomo abategurira kucyinjiramo. Ni umuhango wabereye mu ishuri rikuru rya Gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera. 721 bahawe ipeti rya Sous-Lieutenant nyuma yo kwinjira muri RDF, […]
Niba Abanyarwanda bashaka gukira leta ibambure ubutaka – Robert Mugabe
Umunyamakuru Robert Mugabe asanga kugirango u Rwanda rukemure ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku butaka, ubwiyongere bw’abaturage, inzara, ubusumbane n’ibindi, Leta y’u Rwanda ikwiye kwambura abaturage ubutaka akaba ari yo ibucunga ikabubyaza umusaruro bwagakwiye kuba butanga aho kugirango umuturage ajye yicara avuga ngo afite ubutaka budafite icyo bumumariye kandi n’ubundi abusorera. Ni mu kiganiro yagiranye na Bwiza […]
Biravugwa ko Gen Cyrille Ndayirukiye yaba yarazize amarozi ya Leta y’u Burundi
Général Major Cyrille Ndayirukiye uheruka kwitaba Imana, biravugwa ko yazize amarozi yahawe na Leta y’Igihugu cye cy’u Burundi. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rutunguranye rw’uyu wahoze ari Minisitiri w’Umutekano mu Burundi. Gen Ndayirukiye yaguye muri gereza ya Gitega yari amaze imyaka itanu afungiyemo, nyuma yo gukatirwa igifungo cya burundu muri […]
Abari mu bwato bwa Indonesia bugendera munsi y’amazi (Submarine) barapfuye bose
Igisirikare cyo mu mazi cya Indonesia kuri iki Cyumweru, cyatangaje ko cyabonye ubwato bwa gisirikare bugendera no munsi y’amazi (Submarine) bwari bwarohamye mur Bali kinemeza ko abantu 53 bari baburimo bose bapfuye. Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’ingabo zirwanira mu mazi, Yudo Margono, ngo ubu bwato bwacitsemo ibice bitatu, bwari bwaburiwe irengero kuva kuwa gatatu ushize, […]
Bakwiriye kwirengera kungira umunyabyaha – Rujugiro ku gutera inkunga iterabwoba mu karere
Umuherwe Tribert Rujugiro Ayabatwa, umucuruzi w’Umunyarwanda wahunze avuga ko raporo iherutse kumutunga agatoki mu bikorwa byo gutera inkunga iterabwoba mu karere u Rwanda ruherereyemo atari iyo kwizerwa, yamushinje ibyaha, itigeze imusaba kugira icyo abivugaho. Raporo iherutse gushyirwa hanze muri uku kwezi, yiswe ” An Unholy Alliance: Links between Extremism and Illicit Trade in East Africa’ […]
Perezida Ndayishimiye n’umufasha basuye isoko ry’ibiribwa, basiga ‘ka fanta'(Amafoto)

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye n’umufasha we, Angeline, kuri uyu wa 25 Mata 2021 bagaragaye mu isoko ry’ibiribwa mu Ntara ya Bujumbura. Nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Ntare Rushatsi), isoko bari basuye ni irya Karunga riherereye muri Komini Isale muri iyi ntara. Videwo iri ku rubuga rwa Twitter rw’ibi biro, yerekana Perezida Ndayishimiye yicaranye […]
FERWAFA yacanweho umuriro nyuma yo guhagarika umukino wa Rayon Sports na Police
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, ryokejwe igitutu n’abakunzi b’umupira w’amaguru nyuma yo guhagarika umukino wa Rayon Sports na Police FC wamaze gutangira. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Rayon Sports yari yakiriye Police FC kuri Stade Amahoro i Remera, mu mukino wa gicuti amakipe yombi yiteguragamo shampiyona igomba gutangira ku wa 01 […]
Mogadishu: Ingabo za Leta zarasanye, abahaguye ntibaramenyekana
Muri Somaliya, abasirikare badacana uwaka muri Leta barasanye kuri Cyumweru ku Murwa Mukuru, Mogadishu, aho abaguye muri iyo mirwano bataramenyekana. Iyi mirwano bivugwa ko yaturutse ku mwuka mubi uri mu gisirikare nyuma y’aho ibiganiro ku itegurwa ry’amatora, bihagarariye. Ababonye uku kurasana muri Mogadishu, bavuze ko abarasanye ari abasirikare bashyigikiye Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed n’abashyigikiye abatavuga […]
Apôtre Manirakiza arateganya kujya akumira abinjira mu rusengero nta maturo bafite
Umuvugabutumwa Apôtre Jean Paul Manirakiza uyoboye itorero Holy Center Church mu Burundi, avuga ko kizira kwinjira mu nzu y’Imana (urusengero) nta mafaranga (amaturo) uzanye. Apôtre Manirakiza wamamaye muri iki gihugu aherutse kubibwira abayoboke b’iri torero, ubwo bari bateraniye mu rusengero, muri gahunda y’amasengesho. Yabanje gushimira abatanze amafaranga, ati: “Mwebwe mwese mwatanze amafaranga, munyemerere mbakomere amashyi […]
Ikibazo cy’impunzi z’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda kiri kuganirwaho
Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi, avuga ko ikibazo cy’impunzi z’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, bifuza gutaha kiri kuganirwaho n’impande bireba. Filippo Grandi ari mu ruzinduko mu Rwanda rugamije kureba uko ibibazo by’impunzi ziri muri iki gihugu bihagaze. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Grandi yavuze ko inzara ivugwa mu nkambi z’impunzi z’Abanye-Congo n’Abarundi ihangayikishije […]
Uko Perezida Kagame yigeze gufungwa, urupfu rwa Gen. Ndayirukiye na Byukusenge ushinjwa gushaka kwica Gen. Sabiiti; mu nkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 19 Mata 2021 cyaranzwe n’amakuru atandukanye arimo: arebana na politiki, umutekano, ubutabera n’ay’imibereho y’impunzi ziba mu Rwanda itameze neza. Ni akurikira: Perezida Kagame yahishuye uko yigeze gufungwa, akanatungwa imbunda Perezida Paul Kagame muri raporo ‘Muse’ igaragaza uruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994, yahishuye ko yigeze […]