Israel ntabwo ari igihugu, ahubwo ni indiri y’iterabwoba – Ayatollah Ali Khamenei
Kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi w’Ikirenga wa Irani, Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje ko Israel “atari igihugu, ahubwo ko ari indiri y’iterabwoba” anasaba ibihugu by’abayisilamu kubirwanya ubwo bizihizaga umunsi ngarukamwaka w’imyigaragambyo ishyigikiye Palestina nk’uko tubikesha urubuga rwa Alaraby. Mu magambo ye, Khamenei yagize ati: “Israel ntabwo ari igihugu, ahubwo ni indiri y’iterabwoba kirwanya igihugu cya Palestina […]
Musanze: Batanze amasambu nta ngurane bubakamo amavomo bizezwa kuvomera ubuntu ariko barishyuzwa
Abaturage bo mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, bahangayikishijwe n’uko amavomo bari bubakiwe mu midugudu ya Karambi na Barizo mu Kagari ka Bikara, hari ayafunzwe atamaze kabiri, nyuma y’uko basabwe kujya bishyura amazi bahavomaga bakabura ubushobozi. Ubwo ayo mavomo yubakwaga, abaturage bemeye gutanga imirima bahingagamo inyuzwamo amahombo indi yubakwamo ibigega biyobora amazi muri […]
Batanu bafatiwe hafi y’umupaka w’u Burundi n’u Rwanda, bagiye kwambutsa imyenda
Inzego zishinzwe umutekano z’u Burundi mu ijoro ryo ku wa 4 rishyira uwa 5 Gicurasi 2021, zataye muri yombi abagabo batanu bari bafite imifuka yuzuye imyenda, hafi y’umupaka w’iki gihugu n’u Rwanda. Urubuga SOS ruvuga ko aba bagabo bafatiwe mu gace ka Kiganga katagira nyirako (zone tampon) kegereye igiturage cya Rusaga 1, Komini Bugabira mu […]
Inama ya CHOGM yagombaga kubera i Kigali yongeye gusubikwa
Inama ya 28 ya CHOGM yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza yari iteganyijwe kubera i Kigali mu kwezi gutaha kwa Kamena, yongeye gusubikwa. Ku ikubitiro iyi nama iba nyuma ya buri myaka ibiri, yagombaga kubera muri Kigali Convention Center ku wa 22–27 Kamena 2020, ariko iza gusubikwa ku mpamvu z’icyorezo cya COVID-19 cyahagaritse inama […]
Tanzania: Bwa mbere Samia Suluhu yagaragaye mu ruhame yambaye agapfukamunwa
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa mbere yagaragaye mu ruhame ku nshuro ya mbere yambaye agapfukamunwa ari mu gihugu cye. Ni nyuma y’uko Perezida John Pombe Magufuli yasimbuye atari yarigeze na rimwe agaragara yambaye agapfukamunwa, ndetse akaba yari yarakunze gukerensa icyorezo cya COVID-19 karinda gukwirakwira. Perezida Samia yagaragaye bwa mbere muri Tanzania […]
Bigeze aho umuntu yifuza ngo iyo rupfu ruza rukankuraho- Umwe mu baturage ba Kangondo barega Umujyi wa Kigali
Umuwe mu baturage witwa Josephine Mukankuranga avuga ko aho bigeze asanga urupfu ari rwo yifuza kubera ikibazo we yita akarengane yakorewe ubwo inzu ye yasenywaga n’Umujyi wa Kigali muri gahunda yo kwimura abaturage Kangondo na Kibiraro mu Murenge wa Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali. Mukankuranga yatangaje ibi nyuma y’aho umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge […]
Etincelles FC yabaye ikipe ya gatatu Tchabalala ababaje
Ikipe ya AS Kigali ibifashijwemo n’Umurundi Shaban Hussein ‘Tchabalala’, yatsinze Etincelles ibitego 2-1 ikomeza kuyobora itsinda C. Abanyamujyi bari bakiriye Etincelles mu mukino wa gatatu wo mu tsinda C wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, ari na wo usoza imikino ibanza yo muri ririya tsinda. Ibitego bibiri byo mu gice cya mbere cy’umukino by’Umurundi Shaban […]
Urukiko rw’Ubujurire rwashimangiye igihano cyahawe uwayoboraga MRND muri Gisenyi
Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa Gatanu, itariki 07 Gicurasi, rwashimangiye igihano cy’igifungo cya burundu Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka imbibi, rwahanishije Munyagishari Bernard mu 2017. Uyu mugabo wari ukuriye ishyaka MRND mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi yahamijwe kugira uruhare rutaziguye mu gutegura umugambi wo kwica Abatutsi akanajya no mu bitero bitandukanye byabahigaga. […]
Tour du Rwanda: Eyob Metkel wari wambaye umwambaro w’umuhondo yakoze impanuka
Umunya-Eritrea Eyob Metkel wari wambaye umwambaro w’umuhondo muri Tour du Rwanda, yakoreye impanuka mu gace ka gatandatu k’iri siganwa kakinwe kuri uyu wa Gatanu ahita awutakaza. Ni agace katwawe n’Umufaransa Pierre Rolland ukinira B&B Hotels Pro KTM y’iwabo. Kuri uyu wa Gatanu abasiganwa bahagurikiye kuri Convention Centre basoreza muri Mont Kigali ariko banyuze mu turere […]
Mushiki wa Kabila arahamagarira Perezida Tshisekedi gusubiza ku mirimo ye musaza we
Mushiki wa Joseph Kabila bavukiye rimwe witwa Jaynet Kabila yamaganye iyeguzwa rya musaza we, Zoé Kabila, ku buyobozi bw’Intara ya Tanganyika kuri uyu wa Kane, itariki 06 Gicurasi asaba Perezida Felix Tshisekedi gukora igikwiye. Iri yeguzwa rya musaza we ryanamaganwe na bamwe mu banyapolitiki bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Nk’uko amajwi yakwirakwijwe na […]
Umunyamakuru asaba ko amategeko aniga ubwisanzure bw’itangazamakuru yavugururwa
Umunyamakuru Sam Baker Byansi tariki ya 2 Gicurasi 2021 avuga ko we na bagenzi be bifashishije abanyamategeko, bagejeje ku Rukiko rw’Ikirenga inyandiko isaba ko ingingo z’amategeko y’u Rwanda ziniga ubwisanzure bw’itangazamakuru zavugururwa, zimwe muri zo zikavanwaho. Mu kiganiro yagiranye na Popote TV kuri uyu wa 6 Gicurasi 2021, Byansi yavuze ko “Ku itariki 2 petisheni […]
Louise Mushikiwabo yagennye intumwa ye idasanzwe mu gihugu cya Tchad

Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (La Francophonie), kuri uyu wa Gatatu ushize yagize Umunya-Mauritania, Ahmedou Ould, Intumwa ye Idasanzwe mu gihugu cya Tchad igomba gukomeza gukurikiranira hafi uko byifashe muri iki gihugu giherutse gutakaza uwari umuyobozi wacyo, Marechal Idris Deby Itno, wiciwe ku rugamba mu kwezi gushize. Igenwa rya Ahmedou Ould kuri […]
Perezida Museveni yahaye ikaze Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Uganda
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, kuri uyu wa Kane yakiriye ba ambasaderi bashya b’ibihugu by’u Rwanda, Sri Lanka na Zimbabwe, bamushyikirije impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo muri Uganda. Perezida Museveni yahaye ikaze Ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Uganda, Col. (Rtd) Joseph Rutabana ndetse amushimira ku mirimo mishya yahawe. Yagize ati “Uganda n’u Rwanda bisangiye ibintu […]
U Rwanda rwahakanye umugambi wo kwakira impunzi ziba muri Denmark

Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo ivuga ko itigeze isinya amasezerano yo kwakira impunzi ziba muri Denmark, bitandukanye n’ibyatangarijwe ku bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga muri iyi minsi. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, ryemeza ko ibihugu byombi tariki ya 28 Mata 2021 byasinye amasezerano ajyanye n’ubufatanye mu gukemura ibibazo by’impunzi n’abimukira. Aya […]
Ibibazo bishingiye ku burobyi byari biteje imirwano hagati y’u Bufaransa n’u Bwongereza

Kuri uyu wa Kane, itariki 06 Gicurasi, amato ariho imbunda y’u Bwongereza n’u Bufaransa yashatse gukozanyaho mu gihe amakimbirane yari amaze igihe kinini yerekeye uburenganzira bw’uburobyi nyuma ya Brexit yiyongereye mu muyoboro w’u Bwongereza (English Channel). U Bufaransa bwavuze ko bwohereje amato abiri y’irondo ryo mu nyanja mu mazi yo mu Muyoboro w’u Bwongereza ku […]
Biravugwa ko hari abari kwitabira urubanza rwa Kangondo na kibiraro batawe muri yombi

Hari amakuru ko bamwe mu bo miryango 27 bari kwitabira urubanza rw’abatuye Kangondo na Kibiraro muri Nyarutarama, barega Umujyi wa Kigali, baba batawe muri yombi n’inzego z’umutekano kuwa 6 Gicurasi 2021. VOA ivuga ko yaronse amakuru ko abafashwe ari abari bambaye imipira y’icyatsi yanditseho mu Cyongereza ngo ” Kangondo na Kibiraro need Justice.” Ugenekereje mu […]
Covid-19: Urukingo rwo mu Burusiya rwizewe nk’imbunda ya Kalashnikov_Putin

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, kuri uyu wa 6 Gicurasi 2021 yatangaje ko urukingo rushya rwa Covid-19 igihugu cye cyakoze rwizewe nk’imbunda ya Kalashnikov, imwe mu zamamaye zakozwe mu gihe cya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete. Nk’uko BBC yabitangaje, Putin yabivugiye mu kiganiro yaraye agiranye na Tatyana Golikova wungirije Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, ubwo hari hamaze […]
Inganda zikora ibikoresho bya plastike bikoreshwa rimwe mu kangaratete
Guverinoma yashimangiye ko itazongera igihe ntarengwa cyo guhagarika gukora, kugurisha no gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe nubwo ababikora bari babisabye. Abakora ibicuruzwa bya pulasitike bikoreshwa rimwe barasaba igihe cy’inyongera kugirango bahindure ubucuruzi bwabo mu mishinga irengera ibidukikije. Icyifuzo cyabo kije mbere y’igihe ntarengwa cyo guhagarika ikorwa rya plastiki zikoreshwa inshuro imwe rukumbi, ryaciwe muri […]
Umunyamakuru Eric Bagiruwubusa yahuye n’uruvagusenya

Umunyamakuru wa Radiyo ‘Ijwi rya Amerika (VOA), Eric Bagiruwubusa avuga ko yafashwe nk’igisambo n’abasore b’ibigango bari bambaye mu buryo bwa gisivili ubwo yageragezaga gusohoka mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali aho yari yagiye gukora inkuru ku rubanza, kuwa 6 Gicurasi 2021. Uyu munyamakuru yari yitabiriye urubanza rw’imiryango igera kuri 27 ituye mu […]
Ethiopia: TPLF yashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba
Icyemezo cyo gufata ishyaka TPLF (Tigrayan People’s Liberation Front ) nk’umutwe w’iterabwoba cyafashwe kuri uyu wa Kane n’inteko ishinga amategeko ya Ethiopia yemeje umwanzuro w’inama y’abaminisitiri yo mu cyumweru gishize. Usibye TPLF, inyeshyamba za Shene nazo zemejwe nk’umutwe w’iterabwoba mu nteko ishinga amategeko ku bwiganze bw’amajwi usibye ijwi rimwe ryifashe. Uyu mwanzuro uvuze ko guverinoma […]
Perezida Museveni yahaye Denis Onyango imodoka nziza, kubera ishema yahesheje igihugu (Amafoto)

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni, kuri uyu wa 6 Gicurasi yaraye ahaye imodoka nziza Denis Onyango wasezeye mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru tariki ya 12 Mata 2021. Iki gikorwa cyabereye ku biro by’Umukuru w’Igihugu muri Entebbe, i Kampala, kikaba cyari kigamije gushimira uyu mukinnyi wahesheje ishema ikipe y’igihugu ubwo yari ayibereye umuzamu, agafatanya […]
Nicolas Sarkozy yamaganye uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Uwahoze ari Perezida w’Ubufaransa, Nicolas Sarkozy, yamaganye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko ashyigikiye Politiki y’ubucuti hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa yatangijwe na Perezida Emmanuel Macron. Perezida Sarkozy yabigarutseho kuri uyu wa Kane, mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Le Point. Muri iki kiganiro Nicolas Sarkozy yamaganye ibitekerezo bya Hubert Védrine wahoze ari […]
Ibigwi bya Gen. Ndima na N’Kashama bayoboye Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe

Guhera kuri uyu wa 6 Gicurasi 2021 intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) zatangiye kuyoborwa n’abasirikare bakuru mu bihe bidasanzwe bizamara iminsi 30 nk’uko Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Perezida Félix Tshisekedi yabyemeje. Ubu Kivu y’Amajyaruguru iyobowe na Lieutenant General Ndima Kongba Constant, Ituri ikaba iyobowe na Lieutenant […]
Unai Emery yabujije Arsenal kugera ku mukino wa nyuma wa Europa league
Ikipe ya Arsenal yaraye inaniwe kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Europa league, nyuma yo kunanirwa gutsinda Villarreal yo muri Espagne. Arsenal yasabwaga gutsinda byibura igitego 1-0 ngo isezerere iriya kipe y’umutoza Unai Emery wahoze ayitoza, nyuma y’uko yari yatsinzwe ibitego 2-1 mu cyumweru gishize. Arsenal mu ijoro ryakeye yagerageje ibishoboka byose ngo ibone […]
Gakenke: Umuturage avuga ko yahungabanye kubera ibyabaye muri Gicurasi 2020
Jean de Dieu Ndahayo utuye mu murenge wa Muzo mu karere ka Gakenke ukora mu rwego rw’umutekano rwitwa DASSO, avuga ko yahungabanyijwe n’ibyabaye mu ijoro ryo kuwa 6 Gicurasi 2020 ubwo imvura yagwaga igahitana umugore we n’umwana. Muri iryo joro yari yakoreye mu murenge wa Minazi, asubiye iwe asanga bapfuye. Ndahayo usibye kubura umugore n’umwana, […]
Perezida Suluhu yasabiye u Burundi gukurirwaho ibihano
Perezida wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa 6 Gicurasi 2021 yasabiye Leta y’u Burundi gukurirwaho ibihano by’ubukungu yafatiwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU). Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ni we wemeje iby’ubu busabe bwa mugenzi we wa Tanzania, amushimira abicishije ku rubuga rwa Twitter ati: “Ndasaba gukoresha uyu mwanya nshimira […]