Ikipe yamanutse mu cyiciro cya 2 mu cyumweru gishize yabonye itike ya CAF Confederation Cup

Ikipe ya Moghreb Athletic TĂ©touan yo muri Maroc yaherukaga kumanuka mu cyiciro cya kabiri, yabonye itike yo guhagararira kiriya gihugu mu mukino ya CAF Confederation Cup nyuma yo kugera ku mukino w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri kiriya gihugu. Mu cyumweru gishize ni bwo iyi kipe yari yamanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gutsindwa na RS […]

Ese koko u Rwanda rutoherereje u Burundi abagerageje ‘Coup’ kuri Nkurunziza, umubano ntiwazahuka?

Ni kenshi Leta y’u Burundi yagiye igaragaza ko intandaro ikomeye y’umwuka mubi uri mu mubano wayo n’iy’u Rwanda umaze imyaka hafi itandatu ari uko iki gihugu gicumbikiye abagerageje guhirika ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida, Pierre Nkurunziza. Mu gihe u Burundi bwashinjaga u Rwanda gucumbikira aba bantu barimo: abahoze ari abasirikare, abapolisi, abanyapolitiki, impirimbanyi z’uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’abanyamakuru; […]

Botswana nayo yateye utwatsi icyemezo cya AU cyo kugira Israel indorerezi yayo

Guverinoma ya Botswana nayo yateye utwatsi icyemezo cy’Umuyobozi Mukuru wa komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, AU, yafashe cyo kugira Leta ya Israel indorerezi yawo. Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ya Botswana kuri uyu wa 1 Kanama 2021 rivuga ko ari ikibazo gikomeye kuba Perezida wa komisiyo ya AU yarafashe iki cyemezo […]

Trump wayoboraga Musanze FC n’abagize Komite ye beguye, ngo amafaranga ikipe yagenewe ni make

Tuyishimire Placide (Trump) wayoboraga Musanze FC hamwe na komite ye bamenyesheje ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ko beguye ku nshingano bitewe n’amafaranga make bwageneye ikipe mu mwaka w’imikino. Mu ibaruwa iyi komite yashyizeho umukono kuri uyu wa 1 Kanama 2021, isobanura ko amafaranga Musanze FC yagenewe mu ngengo y’imari y’2021/2022 “atarangiza irushanwa ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, […]

Rusizi: Meya avuga ko hari imbunda n’ibindi bihungabanya umutekano byaba bikibitse mu baturage

Meya Kayumba Ephrem yagaragarije ba Mudugudu impungenge z'intwaro zikunze kugaragara mu mirenge igiz uyu mujyi abasaba kurushaho gukaza ingamba z'umutekano.

Mu gihe hatarashira ibyumweru 3 mu mudugudu wa Cyirabyo, akagari ka Gahinga mu murenge wa Mururu w’akarere ka Rusizi hatoraguwe imbunda irimo n’amasasu yayo mu murima w’umuturage usanzwe uhingwa bigakekwa ko ari nk’uwaba yari ayibitse mu nzu, umutima wamukomanga akayitaba hariya ngo atazayifatanwa cyangwa ashaka guteza ibibazo uwo muturanyi bakeka ko ari we wayihitabiye, ubwo […]

Le Rwanda et la Tanzanie signent quatre accords bilatéraux

e7x7wbaweamv8ic-2.jpg

Le Rwanda et la Tanzanie ont signĂ© le 2 aoĂ»t quatre accords bilatĂ©raux lors d’une visite d’Etat de deux jours de la prĂ©sidente tanzanienne Samia Suluhu Hassan Ă  l’invitation de son homologue, le prĂ©sident Paul Kagame. Le premier jour de la visite, les deux dirigeants ont eu des entretiens en tĂȘte-Ă -tĂȘte suivis d’entretiens bilatĂ©raux qui […]

Umwami wa Buganda yaciye amarenga y’uko bashobora kwitandukanya na Uganda

Umwami wa Buganda, Ronald Muwenda Mutebi II yavuze ko Ubwami bwa Buganda butazahwema kuvuganira abaturage babwo mu bijyanye n’imitungo yabo irimo n’ubutaka, aho yibaza impamvu ubutaka bw’abaturage be bukomeje kwibasirwa na guverinoma. Ku wa Gatandatu, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 28 amaze yimitswe byabereye ku Ngoro ya Nkoni mu Karere ka Lwengo, Kabaka yavuze […]

Minisitiri w’Ingabo za Zimbabwe ari mu Rwanda

Minisitiri w’Ingabo w’Ingabo za Zimbabwe, Oppah Muchinguri Kashiri, ari hano mu Rwanda aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rwatangaje ko Minisitiri w’Ingabo za Zimbabwe kuri uyu wa Mbere yabonanyr na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Murasira Albert, bakagirana ibiganiro byibanze ku bijyanye n’uko bashimangira ubufatanye bwa Gisirikare hagati […]

Mushiki wanjye Suluhu, Musaza wanjye Kagame, uko abaperezida bitanye nyuma y’umukono ku masezerano

51352627303_852495021c_c.jpg

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye atandukanye hagati ya Tanzania n’u Rwanda, abakuru b’ibihugu byombi mu ijambo ryabo bongeye kugaragaza ko ibihugu byombi bisangiye byinshi bitari imipaka gusa ahubwo ari ibivandimwe, ndetse abakuru b’ibihugu byombi babishimangira umwe yita undi mushiki we undi yita undi musaza we. Amasezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono, arimo ayajyanye n’ubutwererane […]

Umusore wiga ubuvuzi yahunze isomo asanze umurambo ari kwigiraho ari uw’umukunzi we

Enya Egbe, umunyeshuri wiga ubuvuzi muri Kaminuza ya Calabar muri Nigeria byabaye ngombwa ko ahunga agasohoka mu isomo rya ‘anatomie’ nyuma yo gushengurwa no kubona umurambo yari asabwe kwigaho. Uyu munyeshuri w’imyaka 26 aribuka neza ko kuwa kane nimugoroba mu myaka irindwi ishize muri University of Calabar ya Nigeria yari kumwe n’abanyeshuri bagenzi be ku […]

Perezida Kagame yakiriye Samia Suluhu muri Village Urugwiro (Amafoto)

img_20210802_130451.jpg

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere, yakiriye ku biro bye Samia Suluhu Hassan wa Tanzania watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri hano mu Rwanda. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo Perezida Samia yageze i Kigali, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta. Umukuru w’Igihugu cya Tanzania n’intumwa yari […]

Intego yacu ni ugutwara ibikombe byose mu Rwanda no mu mikino mpuzamahanga_Gen. Muganga uyoboye APR FC

Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Lt. Gen. Mubarakh Muganga yatangaje ko intego iyi kipe ifite ari ugutwara ibikombe byose mu Rwanda n’iby’amarushanwa mpuzamahanga ategurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF. Gen. Muganga yabitangarije mu nama yayoboye, yahuje ubuyobozi bwa APR FC n’abakozi bayo kuri uyu wa 2 Kanama 2021, yibandaga ku ntego n’icyerekezo by’iyi kipe. […]

Aba-hooligan ba Rayon Sports bazindutse Perezida wayo ngo agire ibyo abasobanurira

Abafana b’intoranywa ba Rayon Sports bazi ku izina ry’aba-hooligans, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere bazindukiye ku biro byayo ku Kimihurura kugira ngo babonane na Perezida wayo, Uwayezu Jean FidĂšle. Byari mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku hazaza h’iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu gihugu. Aba bafana bazindutse ubuyobozi bwari budafitanye gahunda na bo, […]

Niyonsaba wavuzweho gusiganwa n’abagore afite imisemburo ya kigabo yongeye gusezererwa i Tokyo

37521-zoom.jpg

Umurundikazi Francine Niyonsaba, wari umugore wa kabiri wagiye utsindira ibihembo byinshi mu gusiganwa metero 800 mu mikino ngororamubiri, kimwe na mugenzi we, Caster Semenya wo muri Afurika y’Epfo wari uwa mbere, babwiwe ko imibiri yabo irekura imisemburo ikabije ya testosterone itajyanye n’iy’abandi bakinnyi bahangana na bo mu masiganwa y’Imikino Olempike biba ngombwa bahabwa andi mahitamo […]

IBUKA ivuga ko ititeguye gukorana n’ishyirahamwe ryiswe Igicumbi

Abanyarwanda batuye ku migabane y’Uburayi n’Amerika bamuritse ku mugaragaro ishyirahamwe, “Igicumbi: Ijwi ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”, IBUKA ikavuga ko ititeguye gukorana naryo. Mu muhango wabereye kuri murandasi kuri icyi cyumweru, umuyobozi w’Igicumbi, Philippe Basabose, wigisha muri Kaminuza ya Memorial University muri Canada, yatangaje ko bazakorana n’andi mashyirahamwe arengera uburenganzira bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’umuryango […]

Uko Covid-19 yari igiye gusenya umubano wa Afurika n’u Bushinwa n’uko yongeye kuwubaka

000_1rd4ib.jpg

Kuba Umushinwa muri Afrika byari ikibazo gikomeye cyane mu ntangiriro za 2020, Abanyafurika batutse Abashinwa, babashinja guteza icyorezo cya COVID-19. Muri icyo gihe, Abashinwa nabo bashinjaga Abanyafurika gukwirakwiza icyorezo. Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga muri Werurwe na Mata 2020 yerekanaga abategetsi b’Abashinwa birukana Abanyafurika ku gahato mu ngo zabo i Guangzhou, mu Bushinwa, babashinja gukwirakwiza […]

Perezida Samia Suluhu ari i Kigali mu ruzinduko rw’amateka (Amafoto)

img_20210802_093724.jpg

Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yamaze kugera i Kigali hano mu Rwanda aho yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri. Mu kanya kashize ni bwo Perezida Samia yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, mbere yo kwerekeza kuri Village Urugwiro ku Kacyiru aho […]

Imyaka 6 irashize Gen. Nshimirimana yishwe, atewe roketi

imodo.jpg

Imyaka 6 irashize, Lt. Gen. Adolphe Nshimirimana wari ufite ijambo rikomeye mu nzego z’umutekano na politiki y’u Burundi, yishwe atewe roketi ubwo yari avuye iwe mu rugo. Gen. Nshimirimana yishwe mu gitondo cya tariki ya 2 Kanama 2015 ubwo imodoka ya Toyota Hillux yari imutwaye yari igeze imbere y’ibitaro bikuru bya kaminuza y’igihugu muri Kamenge, […]

Madagascar: Abajenerali 5 muri 21 bamaze gufatwa bakekwaho gushaka kwica perezida

Abantu 21, barimo abajenerali, abasirikare n’abapolisi bamaze gutabwa muri yombi muri Madagascar mu rwego rw’iperereza ku mugambi wo gushaka kwica Perezida Andry Rajoelina. “Abandi bantu bashya bavugwa muri uyu mugambi bafatiwe muri Madagascar nyuma y’umushinga wo gushaka kwica Perezida Andry Rajoelina,” ibi byatangajwe kuri iki Cyumweru, itariki ya 01 Kanama n’Umushinjacyaha Mukuru Berthine Razafiarivony. “Ku […]

Uriya mushinga ukenewe gusubukurwa- Andrew Mwenda ku Rwanda na Uganda

Umusesenguzi muri politiki, umunyamakuru, Andrew M. Mwenda, avuga ko hakenewe abandi bantu bashoboye bajya ku kwiga neza uko umushinga wo kunoza umubano w’ u Rwanda na Uganda, wakongera kubyutswa ukaba mwiza. Mwenda kuri Twitter, yavuze ko imyaka 10 ishize bari bazahuye umubano w’u Rwanda na Uganda gusa ngo byongeye kuzamba. Asanga ariko abantu badakwiriye kujugunyayo […]

Murangwa EugĂšne yamaganye yivuye inyuma ibyo kongera abanyamahanga muri shampiyona y’u Rwanda

Murangwa EugĂšne wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yamaganiye kure icyemezo cya FERWAFA cyo kongera umubare w’abanyamahanga bakina muri shampiyona y’u Rwanda, avuga ko n’ubundi ntacyo bazafasha Abanyarwanda. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni Inteko Rusange ya FERWAFA yongereye umubare w’abanyamahanga bakwiye kugaragara ku mukino wa shampiyona, bava kuri batatu bagera kuri […]

Masisi: Umusirikare yishe arashe umwana w’imyaka 16, amuziza 250 Frw

Mu gace ka Loashi kari muri Teritwari ya Masisi, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) umusirikare yahiciye umukobwa w’imyaka 16, amuziza ko atishyuye amafaranga angana n’amanyarwanda 250 yo kuri bariyeri. Byabaye tariki ya 30 Nyakanga 2021 ubwo uyu mwana witwa Utukufu Lukambo yari avuye ku ishuri rya Institut Loashi atashye […]

U Rwanda rwashyirikirije u Burundi abarwanyi ba RED-Tabara, umusirikare wa RDF akomerekera muri Mozambique; inkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 26 Nyakanga 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo izerekeye: ubuzima, umutekano, politiki n’imyidagaduro. Zimwe muri zo ni izikurikira: U Rwanda rwashyikirije u Burundi abarwanyi ba RED-Tabara Igisirikare cy’u Rwanda tariki ya 30 Nyakanga 2021 cyashyikirije icy’u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa RED-Tabara cyafatiye mu ishyamba rya Nyungwe muri Nzeri 2020. Uyu […]

Perezida Samia Suluhu yashimiye ikipe ya Tanzania U-23 nyuma yo gutsinda u Burundi

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yashimiye ikipe y’Igihugu ya Tanzania y’abatarengeje imyaka 23, nyuma yo kwegukana igikombe cy’irushanwa rya CECAFA y’abatarengeje iriya myaka itsinze u Burundi ku mukino wa nyuma. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Tanzania yatwaye CECAFA yaberaga mu gihugu cya Ethiopia, nyuma yo gutsinda u Burundi kuri penaliti 6-5. Ni […]

Gen Min Hlaing yigize Min. w’intebe, ashinja abamurwanya gukwirakwiza Covid19

Gen Min Aung Hlaing, wafashe ubutegetsi mu kwezi kwa kabiri ahiritse ubwari buriho muri Myanmar, yigize Minisitiri w’intebe anavuga ko abamurwanya bakwirakwiza Covid19 mu gihugu. Uyu mutegetsi kandi yongereye ubutegetsi bwo mu bihe bidasanzwe ubu bushobora kugeza mu kwezi kwa munani mu 2023. Mu ijambo ryamaze isaha imwe, Gen Min Aung Hlaing yasezeranyije gukoresha “amatora […]