Perezida Kagame yeguje Umuyobozi Mukuru wa RFA

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuri uyu wa 27 Ukwakira 2021 yeguje Mugabo Jean Pierre wari Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba, RFA. Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente rivuga ko iyi mpinduka ihita ishyirwa mu bikorwa. Spridio Nshimiyimana ni we usimbuye Mugabo kuri iyi nshingano mu buryo bw’agateganyo.

Padiri Ubald yankanguriraga gusaba imbabazi uwo niciye se, nkabyita amayeri y’Inkotanyi_Umuturage w’i Rusizi

nikuze_nicolas_na_mukarurangwa_mariane_nyuma_yo_gutangirana_gahunda_y_ubumwe_n_ubwiyunge_igamije_gusaba_imbabazi_no_kuzitanga_bunze_ubumwe.jpg

Nikuze Nicolas w’imyaka 59, wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi avuga ko muri gereza ya Rusizi hari abacyinangiye badashaka gusaba imbabazi abo biciye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi babyita ibya politiki yo gutuma bivananamo, kuko na we ubwo yari ayifungiyemo, ngo abazaga barimo na Padiri Ubald Rugirangoga kumukangurira gusaba imbabazi abo yiciye […]

Rusizi: Abakozi 3 ba SACCO birukanywe bazira miliyoni 2 bivugwa ko banyereje

Ku wa 21 Ukwakira ni bwo inama y’ubuyobozi ya Umusingi SACCO Gihundwe ibigiriwemo na Banki nkuru y’igihugu( BNR) yafashe icyemezo cyo kwirukana Kangabo Chantal wari umucungamutungo wayo, Hagenimana Jacques wari umubaruramari na Ingabire Alice wari umubitsi wayo mukuru, nyuma y’igenzura BNR yakoze igasanga baranyerejemo miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na perezida w’agateganyo […]

Buruseli: Dr Denis Mukwege yihutanwe mu bitaro aho agomba kubagwa byihuse

Umunyekongo, Dr Denis Mukwege uzwiho ubwitange mu guharanira indishyi z’abagore bahohotewe mu gihugu cye mu bihe by’intambara akaba aherutse no kwegukana igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, ari mu bitaro by’i Buruseli mu Bubiligi nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri, itariki 26 Ukwakira, n’ikinyamakuru cyo mu Bubiligi “lesoir.be”. Dr Mukwege ari mu Bubiligi aho yageze mu rwego […]

Nyirarukundo Ignatienne yahinduriwe inshingano

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahinduriye inshingano abanyamabanga babiri muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC. Aba ni Nyirarukundo Ignatienne wari umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ashinzwe imibereho y’abaturage. Yagizwe umujyanama mukuru ushinzwe gahunda y’imibereho myiza y’abaturage mu biro bya Minisitiri w’Intebe. Undi ni Ingabire Assumpta wari umunyamabanga uhoraho muri MINALOC. Yasimbuye Nyirarukundo.

Quatre arrĂŞtĂ©s pour trafic d’ivoire en provenance de la RD Congo

Le Bureau d’enquĂŞte du Rwanda (RIB) a en garde Ă  vue quatre personnes dĂ©tenues pour trafic prĂ©sumĂ© de produits provenant d’animaux en voie de disparition tels que l’ivoire d’Ă©lĂ©phant. Ils ont Ă©tĂ© capturĂ©s alors qu’ils utilisaient le Rwanda comme pays de transit pour faire passer en contrebande 45 kilogrammes d’ivoire de la RĂ©publique dĂ©mocratique du […]

Kenya: Abavandimwe bishe murumuna wabo bamutwikishije peteroli

Polisi ya Kenya yataye muri yombi abavandimwe babiri nyuma y’aho batwitse murumuna wabo w’imyaka 14, bamukeka ko ashobora kuba yabareze ko bibye telefone. Nation dukesha aya makuru ivuga ko aba bavandimwe bakimara kumenya ko ubujura bwabo bwamenyekanye, bajyanye murumuna wabo mu nzu, bamusukaho peteroli hanyuma baramutwika. Uyu mwana wari wahiye cyane, kuri uyu wa 26 […]

Rulindo: Umupadiri yatawe muri yombi akurikiranweho gusambanya umwana

Umupadiri wo muri Paruwasi ya Burehe mu Karere ka Rulindo, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 y’amavuko. Uyu mupadiri w’imyaka 36 yafashwe ku wa Kabiri, tariki ya 26 Ukwakira 2021, ahita atangira gukorwaho iperereza. Icyaha akurikiranweho bikekwa ko yagikoreye mu Mudugudu wa Kibogora, Akagari ka Burehe, […]

Burkina Faso: Uregwa mu rubanza ku iyicwa rya Sankara yemeye uruhare rwe

Kuri uyu wa Kabiri umwe mu basirikare baregwa muri dosiye y’iyicwa rya Thomas Sankara yemeye uruhare rwe rwo kuba yarafashije gutwara agatsiko k’abakomando bamwishe mu myaka 34 ishize. Urubanza ku iyicwa rya Thomas Sankara rwafunguwe kuwa Mbere mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Ouagadougou ruri gukurikiranirwa hafi n’abaturage ba Burkina Faso, aho benshi bizera ko ruzagaragaza […]

Dr Habineza wants to be president for life, says expelled Green Party member

Ferdinand Mutabazi, one of the expelled Green Party members, claims the allegations fronted by the party against him are baseless, citing it is due to the idea that he is against life presidency of Dr Frank Habineza, current party chairman and founder. Mutabazi told BBC that he had no treacherous plans against the party as […]

Mutabazi wirukanwe muri Green Party ahakana ubugambanyi

Mutabazi Ferdinand uherutse kwirukanwa burundu mu ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) yari ahagarariye mu Ntara y’Amajyepfo, ahakana ubugambanyi. Tariki ya 24 Ukwakira 2021, ni bwo Komite Nyobozi Nshingwabikorwa y’iri shyaka yirukanye burundu Tuyishime Deogratious na Mutabazi, ngo “aho byagaragaye ko bafite imigambi mibisha kandi y’ubugambanyi yo gusenya ishyaka, barisenyera mu ryo benda gushinga, […]

Sudani yahagaritswe mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wavuze ko wahagaritse Sudani mu bikorwa byawo byose nyuma y’uko ingabo z’iki gihugu zihiritse guverinoma y’inzibacyuho iyobowe n’abasivili . Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, itariki 27 Ukwakira 2021, uyu muryango w’ibihugu by’Afurika wavuze ko iryo hagarikwa rizagumaho kugeza hasubijweho guverinoma y’inzibacyuho izayobora igihugu mu matora. Kuwa Mbere, […]

Umusirikare yajyanye umugore we kubyara akubita abaganga babiri, umwe amuvuna akaguru

Umusirikare wa Nigeria utatangajwe amazina yajyanye umugore wa kwa muganga agiye kubyara, ahageze kubera serivisi atishimiye, akubita abaganga babiri, umwe amuvuna akaguru. Ibi byabaye kuwa Gatanu tariki 22 Ukwakira 2021 ku Kigo nderabuzima cya Okelele mu Murwa mukuru wa Leta ya Kwara witwa Ilorin. Amakuru avuga ko uyu musirikare yariye karungu agakubita abaganga nyuma y’aho […]

Minisitiri Biruta yaganiriye na Wilmès washinje u Rwanda kudaha Rusesabagina ubutabera

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, kuri uyu wa Gatatu yagiranye ibiganiro na Madamu Sophie Wilmès uheruka gushinja u Rwanda kudaha ubutabera Paul Rusesabagina. Wilmès asanzwe ari Minisitiri w’Intebe Wungirije w’ubwami bw’u Bubiligi ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, akaba ari mu Rwanda aho yitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’uw’Ubumwe bw’u […]

Ntabwo ingabo z’u Rwanda zagiye gusimbura iza SADC_Perezida Chakwera

Perezida wa Repubulika ya Malawi, Lazarus Chakwera yatangaje ko ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique zitagiye gusimbura iz’umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo, SADC. Perezida Chakwera unayoboye SADC yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa France 24, Marc Perelman cyerekeye politiki n’umutekano bya Afurika. Umunyamakuru yamubajije ku musanzu ingabo […]

Umurundi n’umunya-RDC bafungiye mu Rwanda bazira kuhinjiza amahembe y’inzovu mu modoka y’abadipolomate

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufunze abantu bane barimo Umurundi n’Umukongomani bakurikiranweho kwinjiza mu Rwanda amahembe y’inzovu. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo uru rwego rweretse aba bantu uko ari bane itangazamakuru. Barimo Murokozi Desire na Gisa Derrick bakomoka hano mu Rwanda cyo kimwe na Kaburaburyo CyriaquĂ© ukomoka mu Burundi na Nicodem Bagabo […]

Elon Musk agiye kuba uwa mbere wujuje miliyari 300$ nyuma yo kunguka 36 mu munsi umwe

Elon Musk vuba aha ashobora kuba umuherwe wa mbere ku Isi wujuje miliyari 300$ mu mateka y’Isi arusha umukuriye hafi miliyari 100$. Uyu muyobozi wa sosiyete ya Tesla, akaba n’umuherwe wa mbere ku Isi kuri ubu umutungo we wiyongereyeho miliyari 36$ kuwa Mbere ushize nyuma y’aho imigabane y’iyi sosiyete ikora imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi izamutseho 12,7% […]

Nyamagabe: Umugabo arashinjwa kwica mugenzi we bari biriwe basangira mu kabari

Ubushinjacyaha urwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe kuri uyu wa Kabiri, itariki 26 Ukwakira bwaregeye urukiko ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo dosiye iregwamo umugabo ukurikiranyweho icyaha cyo kwica mugenzi we witwa Uwizeyimana Cyprien bari biriranywe mu kabari basangira. Ibyo byabaye ku itariki ya 14 Ukwakira 2021 mu gihe cya 05h30’ za mu gitondo, mu Mudugudu wa Ryanyirataba, Akagari […]

Sudan PM Hamdok released

Sudanese Prime Minister Abdalla Hamdok was brought home late Tuesday, his office said, after a day of intense international pressure following his removal in a military coup. Hamdok was “under close surveillance” while other ministers and civilian leaders remained under arrest, his office added, after the army dissolved Sudan’s institutions on Monday. Earlier in the […]

Umukobwa uheruka kugwa mu iturika ry’igisasu i Kampala yaba ari Umunyarwandakazi

Umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko bivugwa ko akomoka hano mu Rwanda, ni we waguye mu iturika ry’igisasu ryabereye mu gace ka Komamboga gaherereye muri Diviziyo ya Kawempe i Kampala. Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo mu kabari ko muri kariya gace hagabwe igitero, kigwamo umuntu umwe mu gihe abandi benshi bakomeretse. Emily […]

VIDEO: Umukobwa yateje urujijo avuga ko ari we mugore wa Meddie Kagere

Umukobwa witwa Grace ufana ikipe ya Simba yo muri Tanzania, yavuze ko ari umugore wa Meddie Kagere, ingingo yatye kwibaza niba ibyo avuga ari impamo cyangwa yabitewe n’ubufana. Uyu mukobwa utuye mu Ntara ya Mtwara yavuze ko ” Nkunda Kagere niyo ndyamye ndamurota.” Aganira na Bongo5, ati ” Umugabo wanjye Kagere. Numvaga ko mu mukino […]

Tanzania ntizongera guha ubwenegihugu impunzi z’Abarundi zitifuza gutaha

Leta ya Tanzania yatangaje ko itazongera guha ubwenegihugu impunzi z’Abarundi zitifuza gusubira mu gihugu cyazo, zivuga ko ikibazo cy’umutekano muke zahunze kikiriyo. Nk’uko VOA yabitangaje, umuyobozi ushinzwe impunzi muri Tanzania, Sudi Mwakibasi, avuga ko Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye mu ruzinduko rw’iminsi itatu aherutse kugirira mu gihugu cyabo, yavuze ko umutekano n’amahoro byagarutse, ku buryo […]

Sudani: Minisitiri w’Intebe, Abdalla Hamdok yarekuwe

Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdalla Hamdok yaraye arekuwe n’abasirikare bafashe ubutegetsi asubira iwe mu rugo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nk’uko byatangajwe n’ibiro bye. Hamdok yari afungishijwe ijisho mu gihe abandi baminisitiri n’abandi bayobozi b’abasivili bamaganye ihirika ry’ubutegetsi bagifunzwe nyuma y’aho abasirikare basenye inzego z’igihugu kuwa Mbere. AFP yatangaje ko Hamdok yarekuwe nyuma […]

Perezida wa Nigeria yamuritse ifaranga ry’ikoranabuhanga, u Rwanda ruracyabyigaho

Perezida wa Repubulika ya Nigeria, Muhammadu Buhari yamuritse ifaranga ry’ikoranabuhanga (digital currency) rizajya rikoreshwa mu gihugu cye, e-Naira rikomora izina ku rifatika (physical currency) risanzweyo. Uyu muhango wabaye ku wa Mbere tariki ya 25 Ukwakira 2021. Perezida Buhari yatangaje ko yishimiye kuba igihugu cye cyarabaye icya mbere ku mugabane cyemeje ku mugaragaro ikoreshwa ry’iri faranga, […]

Rubavu: Haravugwa Umwiryane n’inyerezwa ry’umutungo muri sosiyete y’ubucuruzi ya SOSERGI batabaza RIB

Umwiryane uvugwa muri sosiyete ya SOSERGI (SociĂ©tĂ© des services de Gisenyi) igizwe n’abahoze ari abakozi b’uruganda rwa Bralirwa, kuba hari bamwe mu bayobozi bakekwaho kunyereza amafaranga ashingiye ku modoka bashakaga kugura, hakaba an’bavuga menshi arenze igiciro cyagenwe ,abandi ngo bakaba barihaye imishahara y’ikirenga irenze iyo bahembwaga mu byakuruye umwuka mubi , gucikamo ibice nibindi. Abanyamigabane […]

Kayonza: Abaturage ntibashaka umuyobozi bavuga ko yegukanye umwanya batamutoye

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Rurambi, Umurenge wa Nyamirama, bavuga ko batunguwe no kumva ngo hari uwegukanye umwanya w’ushinzwe umutekano witwa Nzavugankize Claude kandi bataramutoye mu bahagararira Isibo. Aba baturage babitangarije BTN TV dukesha iyi nkuru ubwo bakoraga igisa n’imyigaragambyo, bamagana ishyirwaho ry’uyu muyobozi bavuga ko ritakurikije amabwiriza agenga amatora. Umwe muri […]

Umuryango w’Abibumbye urifuza kongera ingabo z’u Burundi muri Centrafrica

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko wifuza kongera ingabo z’u Burundi mu bikorwa byawo byo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Centrafrica. Umunyamabanga wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano, Jean Pierre La Croix, yabivuze aho ari mu rugendo yabonaniyemo n’abategetsi b’u Burundi barimo umukuru w’igihugu Evariste Ndayishimiye. Ibinyujije kuri twitter minisiteri y’ububanyi n’amahanga […]

Twagirayezu uregwa jenoside avuga ko ubushinjacyaha bwamwibeshyeho

Wenceslas Twagirayezu uregwa ibyaha bya jenoside yabwiye urukiko ko abona yaribeshyweho n’ubushinjacyaha bukohereza inyandiko zo kumufata akoherezwa na Danmark mu Rwanda. Twagirayezu yagejejwe mu Rwanda mu 2018, ubushinjacyaha bumurega ibyaha byo kwica, gukora jenoside, no kurimbura inyoko muntu, mu bice bitandukanye by’icyari perefegitura ya Gisenyi. Mu kwiregura ku byo aregwa, kuwa Kabiri Twagirayezu yabwiye urukiko […]

Huye: Resitora yihanangirije abakiriya barura ‘basa n’abubaka inzu ku isahani’

img_20211026_185055.jpg

Resitora yitwa Amoris ikorera mu mujyi wa Huye mu ntara y’Amajyepfo, yihanangirije abakiriya bayo barura ibiryo byinshi ibasaba kubicikaho, ngo kuko biyiteza igihombo. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira itangazo ryasohowe na ba nyiri iriya resitora bihanangiriza abakiriya babo, ibyafashwe nk’agahomamunwa kuri benshi. Mu itangazo Amoris Restaurant yasohoye, yihanangirije abakiriya […]