Kigali: Abaganga baremeza ko mugenzi wabo yarokoye ‘uwamize ikiyiko’ cyose

Umuganga w’inzobere mu kuvura uburwayi bw’imbere mu mubiri, Dr Eric Rutaganda, aravugwaho kurokora umurwayi wamize ikiyiko cyose. Ni amakuru yemejwe n’umuryango w’abavuzi mu Rwanda, RMA (Rwanda Medical Association) uyu muganga abereye umunyamuryango, kuri uyu wa 20 Kanama 2022 RMA yagize iti: “Dr Eric Rutaganda, umunyamuryango wa RMA, inzobere mu buvuzi bw’imbere mu mubiri akaba n’umuyobozi […]
Umugore uba muri Australia arashinja abarimo Perezida Mnangagwa kumufata ku ngufu

Muri uku kwezi gushize, hari umugore washinje Perezida Emmerson Mnangagwa n’abandi banyapolitiki bo muri Zimbabwe kuba baramufashe ku ngufu muri za 2000 ataraba perezida. Ni umugore uba muri Australia witwa Susan Mutami, wemeje kuri twiter ko yafashwe ku ngufu n’abanyapolitiki benshi mu gihugu cye cya Zimbabwe mu myaka ya za 2000. Mu bo yashinje, harimo […]
Uko ubwambure bw’abagore bwaciye intege ubukoloni muri Cameroon
Nubwo usanga akenshi ku mugabane wa Afurika hashimwa abagabo nka Kwame Nkrumah na Patrice Lumumba ku bwo kwemera kuba ibitambo ngo ubukoloni bushyirweho iherezo, ariko ntibivuze ko nta bagore bagize uruhare mu ihagarikwa ryabwo. Hari abagore bagiye bishyira hamwe mu matsinda bakarwanya amategeko bashyiriweho n’abanyaburayi. Urugero ni abitwa Kom bari barigometse bari batuye mu majyaruguru […]
Rusizi: Abitabiriye imurikagurisha baravuga ko bafite ikibazo cy’abaguzi

Abitabiriye imurikagurisha n’imurikabikorwa ryatangiye mu mujyi wa Rusizi ku wa 18 Kanama, baravuga ko nubwo bashimira akarere kuba karumvise icyifuzo bakomeje kugaragaraza mu mamurikagurisha n’amamurikabikorwa yatambutse, aho binubiraga ko yashyirwaga mu bihe by’imvura ikababangamira cyane, kikaba cyarakemutse noneho iri rigategurwa mu mpeshyi, baravuga ko ritangiye rikonje, abamurika ibigurishwa bakaba babuze ababagurira. Hari hashize imyaka 2 […]
Nyuma yo kurekurwa by’agateganyo ushinjwa gushaka kugirira nabi Tshisekedi arabarizwa i Paris
Nyuma yo kurekurwa by’agateganyo ku wa Kabiri, itariki 16 Kanama, François Beya wahoze ari “umujyanama mu by’umutekano” wa Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ushinjwa ibyaha birimo “umugambi mubisha” wo kugirira nabi Perezida Félix Tshisekedi, yerekeje mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris , aho agomba kwivuriza mbere yo gukomeza urubanza rwe i Kinshasa imbere […]
Chameleone yahishuye ko yamaranye n’umugore we imyaka ibiri mu nzu imwe, bataryamana
Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone, yahishuye ko yamaranye n’umugore we Daniella Atim imyaka ibiri mu nzu imwe bataryamana. Nk’uko ikinyamakuru Pulse Uganda cyabitangaje kuri uyu wa 21 Kanama 2022, Chameleone yasobanuye inzira y’urukundo rwe na Daniella yamugoye cyane kuko byamusabye kwihangana gukomeye kugira ngo arugumemo. Ku nshuro ya mbere, Chameleone […]
Minisitiri w’ubuzima wa Cameroun arimo guterwa ubwoba nyuma y’icyemezo cyo guca mukorogo
Minisitiri w’ubuzima muri Cameroun, mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo muri iki gihugu muri iki cyumweru, yavuze ko yatewe ubwoba nyuma yo kubuza amavuta akesha uruhu, azwi nka mukorogo mu Rwanda, bivugwa ko agira ingaruka ku buzima bw’abayakoresha. Ku ya 10 Kanama, nibwo Minisitiri Manaouda Malachie yabujije ibigo bigera kuri bitanu gucuruza aya mavuta akesha […]
Nyamasheke/Mpumbu: Umuhanda wangiritse bikabije urahombya byinshi abahinzi b’icyayi

Abahinzi b’icyayi mu kagari ka Mpumbu, umurenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke bararira ayo kwarika nyuma yo gukomeza gukorera mu gihombo gikabije cyane, baterwa n’umuhanda Kagera-Karambi-Mpumbu wangiritse bikabije, kandi ngo ari wo bifashishaga bageza icyayi cyamaze gusoromwa, kuri hangari ya Kadasomwa kuri kaburimbo aho imodoka zagikuraga zikigeza ku ruganda rwacyo rwa Gisakura, bikaba bitagishoboka […]
Albania iravuga ko yafashe intasi z’Abarusiya n’Umunya-Ukraine zitata uruganda rwa gisirikare
Minisiteri y’ingabo ya Albania yatangaje kuri uyu wa Gatandatu ushize, ko Abarusiya babiri n’Umunya-Ukraine batawe muri yombi bakekwaho kuneka mu ruganda rwa gisirikare ruherereye mu majyepfo y’iki gihugu. Minisitiri w’Intebe, Edi Rama, yanditse ku rubuga rwa Twitter ati: “Mbega ishema ku barinzi b’ingabo bafashe abantu batatu bakekwaho ubutasi”, yongeraho ati: “Ubu reka dutegereze ibisobanuro byuzuye […]
Moscow: Umukobwa w’inshuti magara ya Perezida Putin yishwe n’igisasu cyari giteze mu modoka
Umukobwa w’inshuti magara ya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yiciwe mu muhanda munini hafi ya Moscou nyuma y’aho igisasu cyari giteze mu modoka ye gituriiye. Komite ishinzwe ubugenzacyaha mu Burusiya yavuze ko Darya Dugina yapfuye nyuma y’iturika ry’imodoka ye ubwo yari atwaye ari gutaha. Bikekwa ko se, umuhanga mu bya filozofiya w’Umurusiya, Alexander Dugin, uzwi […]
Lt Gen. Kainerugaba yiyemeje kujya muri Ethiopia kuyumvikanisha na Uganda

Umuhungu wa Perezida wa Uganda usanzwe ari Umugaba w’ingabo z’iki gihugu zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yiyemeje kujya muri Ethiopia kugira ngo yumvikanishe ibihugu byombi. Lt Gen. Kainerugaba yasobanuye ko umutekano w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba ushingira kuri ibi bihugu byombi, yerekana ko mu gihe byaba bitumvikana, n’akarere kabihomberamo. Yagize ati: “Umutekano wa Afurika […]
Luanda: Umurambo wa Dos Santos wagejejwe muri Angola bamwe mu bana be batabizi
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 20 Kanama, umurambo wa Jose Eduardo dos Santos wahoze ari Perezida wa Angola, wapfiriye muri Espagne mu kwezi gushize, wagejejwe i Luanda, nyuma y’amakimbirane yari amaze icyumweru cyose ku icyurwa ry’umurambo we hagati ya bamwe mu bana be n’umugore yasize. Abanyamakuru ba AFP bari I Luanda bavuga ko indege yari […]
Gaël Faye ababajwe n’uko ‘no ku bwa Tshisekedi’ umubano w’u Rwanda na RDC wazambye

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’ibitabo Gaël Faye ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’u Bufaransa, yagaragaje ko yatekerezaga ko umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) uzaba mwiza ku butegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, ngo ariko si ko byagenze. Gaël yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique cyibanze ku mubano hagati y’u Rwanda na RDC […]
Perezida Zelensky afite impungenge z’icyo u Burusiya bushobora gukora mu gihe cyo kwizihiza ubwigenge
Perezida Volodymyr Zelenskyy yasabye abanya Ukraine kuba maso mbere y’ibirori byo ku wa Gatatu, itariki 24 Kanama, aho bazaba bizihiza imyaka 31 y’ubwigenge nyumayo kwitandukanya n’ubutegetsi bw’Abasoviyeti, nyuma ya misile yakomerekeje abasivili 12 hafi y’uruganda rutunganya ingufu za kirimbuzi. Ku wa Gatandatu, itariki ya 20 Kanama, Zelenskiy yavuze ko Abanya Ukraine batagomba kwemerera Moscou “gukwirakwiza […]
Ingabo za Somalia zabashije kwirukana ibyihebe byari byigaruriye Hotel Hayat
Kuri iki Cyumweru, Ingabo za Somalia zabashije kwirukana ibyihebe byari byigaruriye hotel yo mu murwa mukuru, Mogadishu, nk’uko umuyobozi w’ingabo yabitangarije Reuters, akomeza avuga ko bagitegura ibisasu biteze hirya no hino mu nyubako. Nibura abantu 12, cyane cyane abasivili, bishwe ubwo ingabo za Somalia zarwanaga n’abarwanyi bafitanye isano na Al Qaeda mu gihe cy’amasaha 30 […]
Abanyamerika bahindutse abajandarume b’akarere: Gaël Faye ukomoka mu Rwanda
Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’ibitabo ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’u Bufaransa, Gaël Faye, abona Abanyamerika barahindutse abajandarume (polisi) b’akarere k’ibiyaga bigari. Gaël yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, cyibanze ku ngingo zitandukanye, by’umwihariko uko umubano w’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) wifashe muri iki gihe. Uyu muhanzi yibukijwe ko Umunyamabanga wa Leta […]
EAC: Kenyatta na Tshisekedi ni bo ba Perezida batarashimira Ruto ku bw’intsinzi yateje impaka
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo na Uhuru Kenyatta wo muri Kenya ni bo bakuru b’ibihugu mu muryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC) baratashimira Dr William Ruto ku bw’intsinzi yateje impaka aherutse kwegukana. Tariki ya 15 Kanama 2022, Wafula Chebukati uyobora komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri Kenya yatangaje ko Ruto […]