Rubavu: Umurwayi yapfiriye mu kigo nderabuzima nyuma y’umwanya munini yabuze uwamufasha

Umurambo wa nyakwigendera washyirwaga mu modoka

Mu kigo nderabuzima cya Gisenyi giherereye mu karere ka Rubavu hapfiriye umurwayi witwa Ntayazi Polisi wari urembye, abari bahari bakavuga ko yari amaze umwanya munini yabuze umuforomo umufasha. Amakuru yageze kuri BWIZA avuga ko uyu musore wavutse mu mwaka w’1988 yageze kuri iki kigo nderabuzima mu masaa kumi n’ebyiri y’igitondo cy’uyu wa 9 Ukuboza 2022, […]

David Lammy yibasiye Minisitiri Cleverly amuziza kwanga kwemeza ko u Rwanda rufasha M23

Minisitiri Cleverly yavuze ko igikenewe ari ugushakira amahoro RDC

Umunyapolitiki David Lammy wahawe inshingano n’ishyaka Labour yo kujora Umunyamabanga muri guverinoma y’u Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga, James Cleverly, yamwibasiye amuziza kwanga kwemeza ko u Rwanda rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Minisitiri Cleverly mu kiganiro yagiriye kuri The Telegraph ku wa 7 Ukuboza 2022 yasabwe kuvuga niba Leta y’u Rwanda ifasha kandi ikanatera inkunga […]

Imwe mu modoka zari kumwe na Perezida Tshisekedi yagonze umumotari wari utwaye umugenzi

Imwe mu modoka zigendana na Perezida Félix Tshisekedi kuri uyu wa Kane, itariki 8 Ukuboza, ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba, yagongeye umumotari hafi y’ibitaro byitwa Cinquantenaire . Izi modoka zerekezaga kuri Boulevard yitiriwe itariki ya 30 Kamena, mu gihe umumotari wari utwaye umukiriya yageragezaga kwambuka Avenue de Liberation nk’uko tubikesha Mediacongo.net. Iyi nkuru […]

Perezida w’u Bufaransa yatangaje ko udukingirizo tugiye kuba ubuntu kuri bamwe

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko farumasi zigiye kujya ziha urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 25 y’amavuko udukingirizo ku buntu guhera mu mwaka utaha. Nk’uko yabisobanuye, yafashe iki cyemezo mu rwego rwo gukumira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye zikomeje kwiyongera mu rubyiruko ruri muri iki kigero. Macron yagize ati: “Ku rubyiruko rwose […]

Perezida Ndayishimiye yagiye gushimangira ubucuti muri Guinée-Equatoriale (Amafoto)

20221209_160456.jpg

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yamaze kugera i Malabo mu gihugu cya Guinée-Equatoriale aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Theodoro Obiang Nguema uheruka kongera gutorerwa kuyobora iki gihugu. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Perezida Ndayishimiye yageze i Malabo aherekejwe na Madamu we, Angeline Ndayubaha. Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko urugendo rwa […]

Bruce Melodie na The Ben bagiye kwifatanya n’ibyamamare byo muri Uganda mu gitaramo cy’ubushuti

Iki gitaramo kigamije gushimangira ubushuti bw'ibihugu byomb

Abahanzi babiri b’Abanyarwanda, Bruce Melodie na The Ben bagiye kwifatanya n’ibyamamare byo muri Uganda mu gitaramo kizabera mu mujyi wwa Kampala. Iki gitaramo cyahawe izina rya Kigampala (Kigali na Kampala) kizabera ku kibuga cy’umukino wa cricket cya Lugogo ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukuboza 2022. Abo biteganyijwe ko bazacyitabira barimo: Bruce Melodie, The Ben, […]

Tshisekedi yijeje urubyiruko rwinjiye mu gisirikare kurwitaho n’imiryango yarwo

fjfsgm4xeaa8bhn.jpg

Perezida Félix Tshisekedi, kuri uyu wa Kane yasabye urubyiruko rushya rwinjiye mu gisirikare kutazagambanira igihugu no kucyitangira, ubundi nawe arwizeza kuzarwitaho n’imiryango yarwo . Ni umuhango wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Kitona, giherereye mu Ntara ya Kongo-Central kuri uyu wa 8 Ukuboza 2022, ubwo yamurikirwaga urubyiruko rwinjiye mu gisirikare nyuma y’umuhamagaro we wo gushaka […]

Uganda: Umwami wa Tooro yajyanwe mu rukiko

Umwami wa Tooro, Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV yajyanywe mu rukiko rukuru rwa Fort Port kubera ishyirwaho rya minisitiri w’intebe w’ubwami uriho ubu ritavugwaho rumwe . Umwami arimo kuregwa hamwe n’abayobozi bane b’ibwami na Rev Willy Kintu Muhanga, umuyobozi w’imiryango y’Aba-Tooro, Saulo Nyakabwa Mugasa, wahoze akuriye inama nkuru y’ubwami bwa Tooro, na Rusoke Bunago. […]

Ntabwo mwantoreye ngo njye nyobora ndi mu gitanda- Dr Iyamuremye Augustin

Dr Iyamuremye Augustin, wari usanzwe ayobora Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena akaba yareguye kuwa 8 Ukuboza 2022, yavuze ko atari gukomeza gukora inshingano ze arwaye kuko byari kuba binyuranye n’ibyo yemeye gukorera igihugu. Ibi Dr Iyamuremye yabigarutseho kuri uyu wa 9 Ukuboza, ubwo yasobanuraga byimbitse ibijyanye no kwegura kwe. Yagize ati ” Icyo mwantoreye […]

Hon. Nyirasafari Esperence niwe ugiye kuyobora Sena y’u Rwanda by’agateganyo

Hon. Esperance Nyirasafari wari visi perezida niwe ugiye kuyobora by’agateganyo Sena y’u Rwanda nyuma y’uko Dr. Augustin Iyamuremye yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite . Nyirasafari, usanzwe ari umunyamategeko wabaye igihe kinini muri Guverinoma y’u Rwanda giye kuyobora by’agateganyo Sena y’u Rwanda mu gihe hategerewe inama izemeza umusimbura wari Perezida wari uriho nk’uko […]

Rusizi: Mu ishuri ribanza rya Mihabura barasaba kongererwa ibyumba

Imyigire y'abana ngo yarushaho kugenda neza bize badacucitse

Ababyeyi barerera mu ishuri ribanza rya Mihabura,mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, baravuga ko nubwo Leta n’abafatanyabikorwa bayo b’abongereza ba Hands Around the World bamaze kububakira ibyumba by’amashuri byinshi mu rwego rwo kugabanya ubucucike bukabije bwahagaragaraga, bugihari, bakeneye nibura ibindi 20, ngo abana bige bisanzuye. Mu kiganiro na Bwiza.com, Past. Habihirwe Boniface uhagarariye […]

Angola yirukanye ku butaka bwayo abanye-Congo 150

Abanye-Congo babarirwa mu 150 birukanwe ku butaka bwa Angola, nyuma y’igihe baba muri iki gihugu mu buryo butemewe n’amategeko. Iyirukanwa ry’aba banye-Congo ryemejwe na Padiri Trudon Keshilemba Lamba ukuriye Sosiyete Sivile yo mu gace ka Kamako ho mu ntara ya Kasaï batahukiyemo ubwo bageraga muri Congo Kinshasa, ku wa Kane tariki ya 08 Ukuboza 2022. […]

EU slaps sanctions against FDLR’s Col Ruhinda, Maj Ngoma of M23

The News Times Protogene Ruvugayimikore, a senior commander of the FDLR, has been put on the latest sanctions list of the European Union for committing atrocities in DR Congo. FDLR is a terrorist group founded by Rwandans responsible for the 1994 Genocide against the Tutsi who fled to DR Congo after the killings were brought […]

Le président du Sénat rwandais a démissionné de son poste

Le Dr Augustin Iyamuremye a démissionné de son poste de président du Sénat, a annoncé le Parlement . “Plus tôt dans la journée, le président du Sénat, le Dr Augustin Iyamuremye, a présenté sa démission en tant que président du Sénat et en tant que sénateur, pour des raisons de santé”, indique en partie un […]

Zimbabwe yavuze ku mpungenge zagaragajwe ku barimu bayo boherejwe mu Rwanda

Guverinoma ya Zimbabwe yavuze ku mpungenge zagaragajwe ku barimu boherejwe mu Rwanda hashingiwe ku masezerano y’ibihugu byombi kugira ngo bigishe mu mashuri atandukanye. Perezida w’ihuriro ry’abarimu b’Abanyazimbabwe rya ‘Progressive Teachers Union of Zimbabwe’, Takavafira Zhou tariki ya 5 Ukuboza 2022 yabwiye ikinyamakuru NewsDay ko aba barimu bamaze amezi abiri mu Rwanda babayeho nabi. Zhou yagize […]

Sena y’u Rwanda yahaye umugisha ubwegure bwa Dr Iyamuremye wari Perezida wayo

Sena y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Ukuboza 2022; yemeye ubwegure bwa Dr Iyamuremye Augustin wari umaze imyaka itatu ayibereye Perezida. Ku wa Kane tariki ya 08 Ukuboza ni bwo Dr Iyamuremye yeguye ku nshingano zo kuba Perezida wa Sena ndetse n’izo kuba umusenateri muri Sena y’u Rwanda. Mu ibaruwa y’ubwegure bwe […]

Arkiyepiskopi wa Cantebury yabwiwe ko kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda atari ukubura ubukirisitu

Gushyigikira politiki ya guverinoma yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda ntabwo ari ukutagira ubukirisitu, nk’uko abahanga mu by’amadini bakomeye babwiye Arkiyepiskopi wa Canterbury . Bavuze ko byemewe ko Guverinoma yohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda kugira ngo bibuze abandi bimukira gufata ingendo ziteye akaga mu bwato buto. Nk’uko byatangajwe muri raporo ya Policy Exchange, umufilozofe w’Umugaturika, […]

Dr Besigye ahamya ko byose Gen. Kainerugaba akora, Museveni abimuhera uburenganzira

Besigye ahamya ko ibyo Kainerugaba akora byose aba yabiherewe uburenganzira

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Dr Kizza Besigye, ahamya ko ibintu byose General Muhoozi Kainerugaba akora, umubyeyi we Perezida Yoweri Museveni aba yabimuhereye uburenganzira. Dr Besigye yabitangarije muri gahunda y’ikiganiro ‘Frontline’ gitambuka kuri televiziyo ya NBS mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Ukuboza 2022. Gen. Kainerugaba usanzwe ari umujyanama wa Perezida Museveni mu […]

Nigeria: Umuhanzi D’banj yatawe muri yombi akurikiranweho uburiganya muri gahunda ya leta

Umuhanzi Oladapo Oyebanjo ukomoka muri Nigeria uzwi cyane mu buhanzi nka D’banj yatawe muri yombi azira uburiganya nk’uko byatangawe n’ibinyamakuru by’iwabo . Uyu muhanzi w’injyana ya Afrobeats yatawe muri yombi nyuma y’aho miliyoni z’amadolari, zari zigamije gufasha urubyiruko rudafite akazi gutangira ubucuruzi, ziburiwe irengero. Kuri twitter, komisiyo yigenga yo krwanya ruswa hamwe n’ibindi byaha bifitanye […]

RDC: Umuhanzi Mohombi yatangaje ko aziyamamaza mu matora yo mu 2023

Umuhanzi n’umucuranzi mpuzamahanga Mohombi Nzasi Moupondo yatangaje kuri uyu wa kane ko azitabira amatora ataha ateganijwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu 2023 . Ku myaka 36 y’amavuko, Mohombi, ufite se w’Umunyekongo na nyina ukomoka muri Suede, yatunguye abatari bacye ubwo yatangazaga ko aziyamamaza mu matora ataha nk’umukandida wigenga ariko ntiyasobanura niba aziyamamariza umwanya […]

Rwandan second in power after Kagame resigns

Dr Augustin Iyamuremye yesterday resigned from his role as Senate president, Parliament has announced. As head of the upper chamber of parliament, the 76-year-old has been the country’s number two after the President of the Republic of Rwanda, Paul Kagame. “Earlier today, Senate President Dr Augustin Iyamuremye submitted his resignation as the President of the […]

Rubavu: Bane bo mu muryango umwe batewe ibyuma

Uyu mwana ni we wishwe atewe ibyuma

Agatsiko k’abagizi ba nabi bari bitwaje intwaro gakondo zirimo ibyuma kagabye igitero ku muryango w’abantu bane wo mu karere ka Rubavu, babatera ibyuma, umwe w’imyaka 15 ahaburira ubuzima. Umuryango watewe ni uwa Nzitabakuze Donath utuye mu mudugudu wa Gasizi, akagari ka Rukoko mu murenge wa Rubavu. Ubugizi bwa nabi bwabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, […]

USA: Umunyeshuri wa kaminuza w’imyaka 18 yatorewe kuba Meya

Umunyeshuri wa kaminuza w’imyaka 18 yatorewe kuyobora umujyi muto wo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Leta ya Arkansas yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika . Ibitangazamakuru byo muri Amerika birimo Little Rock, Arkansas, televiziyo KATV, byatangaje ko Jaylen Smith yatsinze amatora yo ku wa Kabiri kugira ngo abe Meya wa Earle. Jaylen Smith, yatorewe kuba […]

M23 yibasiye MONUSCO ku bw’iperereza rya baringa’ yakoze ku bwicanyi yayitiriye

Umutwe wa M23 wibasiye ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), nyuma y’iperereza ivuga ko yakoze ku bwicanyi burimo ubw’i Kishishe. MONUSCO ifatanyije n’Ishami rya Loni rishinzwe Uburenganzira bwa muntu muri Congo, baheruka kuvuga ko M23 ari yo yakoze ubwicanyi bivugwa ko bwaguyemo abarenga 100 i Kishishe ho muri […]

Ruracyageretse hagati ya INES-RUHENGERI na Mwarimu Musanganya Faustin uvuga ko yabaye nk’akarima ka Diyosezi ya Ruhengeri

Ibintu bikomeje gufata indi ntera hagati ya Mwarimu Musanganya Faustin, umwe mu banyamuryango shingiro ba Kaminuza ya INES-RUHENGERI n’ ubuyobozi bwayo burangajwe imbere na Musenyeri Harolimana Vincent, Umushumba wa Diyosezi ya Kiliziya Gatolika ya Ruhengeri, akaba n’Uyihagarariye mu mategeko, ku kibazo cy’inyandiko Musanganya Faustin yasabye ko yahabwa mu rwego rwo kumenya ishusho y’ iyi kaminuza […]