Harimo n’uwapimye ibiro 610: Abantu 5 bafite ibiro byinshi

Twifashishije ibinyamakuru bitandukanye birimo CNN, France 24, abcNews, Daily Star ndetse na Daily mail, maze tubategurira urutonde rw’abantu batanu babyibushye kurusha abandi bose bakiriho. Ni urutonde rutaza kugaragaraho umunyafurika n’umwe kuko uwakabaye aruriho ni Umunyamisirikazi akaba n’uwa kabiri mu bagore bagize ibiro byinshi mu mateka y’Isi, Eman Ahmed Abd El Aty wapimaga ibiro 500 akaza […]
Rusizi: Abakuwe mu buzima bubi biyemeje gufasha abakiburimo kubuvamo
Abagera kuri 286 bize barihirwa n’umushinga RW0729 EAR Kamembe uterwa inkunga na Compassion International, bavuga ko, ubuzima bwari bushaririye bakuwemo, aho bamwe bari imfubyi zitagira epfo na ruguru, abandi bavuka mu miryango itishoboye na mba, bagafashwa ari utwana duto guhera muri 2005, biyemeje uruhare mu guhindurira ubuzima abandi bariho nabi. Baganira na Bwiza.com muri gahunda […]
Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda yamenyesheje Inteko ko amafaranga y’ubukode bw’inzu abamo yiyongereye

Intumwa Nkuru ya Uganda mu Rwanda, Ambasaderi Maj. Gen. (Rtd) Robert Rusoke yamenyesheje abagize inteko ishinga amategeko y’igihugu cye ko amafaranga y’ubukode bw’inzu abamo yiyongereye. Ubwo yari imbere y’abadepite bagize komisiyo ishinzwe ububanyi n’amahanga mu Nteko kuri uyu wa 16 Mutarama 2023, Ambasaderi Rusoke yababwiye ko amafaranga y’ubukode bw’inzu abamo yavuye ku madolari ibihumbi 63.6 […]
M23 yavuye mu duce twinshi two muri Rutshuru yari yarigaruriye
Abarwanyi b’umutwe wa M23 kuva ku Cyumweru tariki ya 15 Mutarama, bavuye mu duce twinshi bari barigaruriye muri Teritwari ya Rutshuru ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Abatuye muri Rutshuru babwiye Radio Okapi ko M23 gusubira inyuma ku ruhande rwa M23 byahereye mu mujyi wa Kiwanja ku mugoroba wo ku Cyumweru, mbere yo gukomereza mu […]
Rayon Sports yegukanye rutahizamu ukomeye wari wavuzwe muri APR FC
Ikipe ya Rayon yatangaje ko yamaze kumvikana na rutahizamu wahise winjira mu mwanya umwe yari isigaje kwandikishamo abakinnyi. Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yabwiye Fine FM ko iyi kipe yamaze gusinyisha rutahizamu mushya igisigaye akaba ari ukumwerekana. Yirinze gutangaza uwo ari we. Ati: “Umwanya wari usigaye twamaze gusinyisha rutahizamu, hasigaye kumwerekana. Ni ’surprise’, […]
Minisitiri w’ingabo w’u Budage yeguye ku mirimo ye
Minisitiri w’ingabo w’u Budage, Christine Lambrecht, yeguye ku mirimo ye nyuma y’ibibazo byinshi birimo kudateza imbere Igisirikare cy’u Budage . Bije mu gihe Berlin ikomeje kotswa igitutu kugirango yemere guha Ukraine ibifaru by’intambara byakorewe mu Budage. Minisitiri Lambrecht yahawe urw’amenyo ubwo yatangazaga ko u Budage bugiye gufashisha Ukraine ingofero 5000 za gisirikare. Yamaganwe kandi cyane […]
Tom Transfers ishinjwa guhuguza abakiriya miliyari 2 frw yafunze imiryango mu gihe iperereza rikomeje
Ikigo cya Tom Transfers, kigurisha kikanakodesha imodoka mu Rwanda no mu bindi bihugu, gikurikiranyweho icyaha cyo guhuguza abakiriya miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda y’imodoka, cyafunze imiryango mu gihe iperereza rigikomeje ku byaha bivugwa . Abantu benshi babwiye ikinyamakuru The New Times ko bahaye isosiyete amafaranga yo kubatumiriza imodoka, ariko kuva muri Gicurasi umwaka ushize ntibabonye […]
Intambara yo muri Tigray yarangiye ipfiriyemo abagera ku bihumbi 600: Obasanjo
Umuhuza w’Abanyetiyopiya (Ethiopia) washyizweho n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), Olusegun Obasanjo, yatangaje ko intambara yamaze imyaka ibiri ibera muri Leta ya Tigray yarangiye iguyemo abantu bagera ku bibumbi 600. Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria kuva mu mwaka w’1999 kugeza mu 2007, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Financial Times, yagize ati: “Umubare w’abapfuye ukabakaba ibihumbi […]
Tom Transfers interrompt ses opérations suite à des allégations de fraude
Tom Transfers Company, un concessionnaire d’appartements et de location de voitures au Rwanda et dans d’autres pays, qui est poursuivi pour avoir prétendument fraudé des clients de 2 milliards de francs rwandais de voitures, a fermé ses portes au milieu d’enquêtes en cours sur des crimes présumés, a appris le New Times . Plusieurs personnes […]
Gasabo: Umugabo ‘yiyahuye’ nyuma yo kwangirwa kujyana n’abandi ahabereye ubukwe
Ringuyeneza Jean Bosco wari ufite umugore n’umwana umwe, atuye mu mudugudu wa Rugogwe, akagari ka Bweramvura, umurenge wa Jabana mu karere ka Gasabo, aravugwaho kwiyahura kubera agahinda ko kwangirwa kujyana n’abandi ahabereye ubukwe. Uyu mugabo wari ufite imyaka 27 y’amavuko yagaragaye mu mugozi wari umanitse muri ‘salon’ yapfuye, kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Mutarama […]
U Burusiya na Belarus byatangiye imyitozo ya gisirikare ihuriweho ihangayikishije Ukraine
Kuri uyu wa Mbere, u Burusiya na Belarus byatangiye imyitozo ya gisirikare ihuriweho, bitera ubwoba Kyiv n’u Burengerazuba ko Moscou ishobora gukoresha umufasha wayo kugira ngo igabe igitero gishya muri Ukraine . U Burusiya n’ubundi bwakoresheje umuturanyi wabwo, Belarus nk’ikiraro mu gutera Ukraine muri Gashyantare umwaka ushize nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga. Minisiteri y’ingabo […]
Abagore 50 bashimuswe muri Burkina Faso
Abarwanyi bagendera ku mahame ya kisilamu barakwaho gushimuta abagore 50 mu majyaruguru ya Burkina Faso aho bari bagiye gusoroma imboga n’imbuto. Aba bagore bo mu majyaruguru ya Burkina mu gace ka Arbinda batangiye gushimutwa guhera ku wa Kane no ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo bari bagiye gusoroma imbuto zo kurya mu ishyamba kubera amapfa […]
Mu gihe hatangira inama ya World Economic Forum, Oxfam yagaragaje uko ubukungu bw’Isi bwihariwe n’abantu mbarwa
Umuryango mpuzamahanga uharanira kurwanya ubukene ku Isi, Oxfam, muri raporo yawo nshya ihuriranye n’Inama ngarukamwaka ya World Economic Forum ibera i Davos mu Busiwisi guhera kuri uyu wa Mbere, itariki 16 izasoza kuwa 20 Mutarama 2023, wavuze ko 1% ry’abakire ba mbere ku Isi bihariye 2/3 bya tiliyari 42$ y’ubukungu bushya bwaremwe mu 2020 . […]
Rusizi: Barasaba ifungurwa ry’icyambu cyanyuzwagaho amatungo ajyanwa i Bukavu

Abacuruzi b’amatungo magufi ba koperative KOAMURU iyacururiza mu kagari ka Gatsiro, umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi n’abayashorera bayajyana ku kivu bakayashyira mu bwato akambuka ajya i Bukavu muri RDC ba koperative Haguruka ukore, barataka kuvunwa n’urugendo rurerure bagana ku cyambu cya Hepfo mu murenge wa Nkanka bayambukiriza, mu gihe icyo bayanyuzagaho cya Cyinzovu […]
Zambia: Polisi yataye muri yombi Abarundi 29 bendaga kwinjizwa muri Zimbabwe magendu
Polisi n’ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka muri Zambia bagabye igitero ku nzu iherereye ahitwa Chirundu aho basanze abantu 29 bakekwaho kuba abimukira binjiye binyuranyije n’amategeko bakomoka mu Burundi . Mu itangazo ryahurijwe hamwe ryasomwe n’umuvugizi wungirije wa polisi, Danny Mwale, hamwe n’umuvugizi w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, Josephine Malambo, ngo iperereza ry’ibanze ryerekanye ko abimukira bari hafi […]
RDC: Babona kujya muri zone ya Sabyinyo kwa M23 kuzahungabanya umutekano w’ingagi
Abagize umuryango utari uwa Leta uharanira uburenganzira bw’ingagi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Gorilla Ambassador, ntibashyigikiye ko abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 wasubira muri zone ya Sabyinyo muri Pariki ya Virunga. Uyu muryango mu itangazo ryo kuri uyu wa 15 Mutarama 2023 ryashyizwe hanze n’Umuyobozi wawo wungirije, Alain Mukiranya, wasobanuye ko ingagi zimaze […]
Bwa mbere umukinnyi ufite Tour de France inshuro enye azitabira Tour du Rwanda
Rurangiranwa mu mukino wo gusiganwa ku magare, Christopher Froome w’imyaka 37, ni umwe mu bategerejwe mu rwa Gasabo muri Gashyantare 2023 aho azitabira Tour du Rwanda. Isiganwa rikuru mu Rwanda, Tour du Rwanda ryazamuriwe urwego riva ku kigero cya 2.2 kuri ubu rikaba riri ku kigero cya 2.1. Kuva ryagera kuri 2.1 mu mwaka wa […]
Tshisekedi yirukanye umujyanama we wihariye nyuma yo kuvuga ko hari amasezerano y’ibanga yari yaragiranye na P. Kagame
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, yirukanye Fortunat Bisesele wari umujyanama we wihariye nyuma yo gutangaza ko hari amasezerano y’ibanga yari yaragiranye na Perezida Paul Kagame mbere y’uko umwuka mubi waduka hagati yabo. Bisesele yirukanwe mu ijoro ryakeye asimbuzwa Kahumbu Mandungu Bula nk’uko itangazo ryatambutse kuri Radiyo na Televiziyo y’Igihugu muri Congo (RTNC ribivuga). […]
Afghanistan: Umwe mu bagore bake b’abayobozi bagumye mu gihugu wari umudepite yishwe
Polisi yo muri Afghanistan yatangaje ko uwahoze ari umudepite muri iki gihugu n’umurinzi we barasiwe iwe mu murwa mukuru Kabul . Mursal Nabizada w’imyaka 32, yari umwe mu badepite bake b’abagore bagumye i Kabul nyuma y’uko abatalibani bafashe ubutegetsi muri Kanama 2021. Kuri iki Cyumweru, musaza we n’umurinzi we wa kabiri bakomerekeye muri icyo gitero […]
Ambasaderi wa Uganda muri Kenya yapfuye
Ambasaderi wa Uganda muri Kenya no mu birwa bya Seychelles, Dr Hassan Galiwango, yapfuye azize uburwayi mu gitondo cy’uyu wa 16 Mutarama 2023. Galiwango yapfiriye mu bitaro bikuru bya Nairobi muri Kenya, aho yivurizaga, nk’uko ibinyamakuru nka Daily Monitor bibisobanura. Inkuru y’urupfu rw’uyu mudipolomate yemejwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w’inteko ishinga amategeko, Anita Annet Among, […]
Nigeria: Umupadiri yishwe atwitswe ari muzima mugenzi we araraswa
Umupadiri umwe yatwitse ari muzima undi araraswa arakomereka agerageza gutoroka inyubako. Impamvu yateye icyo gitero ntiramenyekana, ariko cyateye impungenge ku mutekano mu gihe habura ukwezi ngo amatora ateganijwe muri Nigeria abe . Abagizi ba nabi batamenyekanye batwitse inzu y’umupadiri w’Umugatolika muri Nigeria mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’igihugu, batwika umupadiri umwe arapfa, barasa ndetse banakomeretsa undi wagerageje […]
Putin yatangaje ko byose biri kugenda neza ku rugamba muri Ukraine
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko ibikorwa byihariye abasirikare b’igihugu cye barimo muri Ukraine byose biri kugenda neza nk’uko byategajanyijwe. Uyu Mukuru w’Igihugu mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo ya Rossiya-1 nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS bibivuga, yatangaje ko abasirikare b’igihugu cye bari kumushimisha, kandi ngo bazamushimisha kurushaho nibagera ku musaruro. Ati: “Ibintu bimeze neza. […]
Umuhungu wa Perezida Kagame yinjiye mu bajepe bamurinda (Amafoto)

Sous-Lieutenant Ian Kagame usanzwe ari umuhungu wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamaze kwinjira mu mutwe wa Republican Guard ugizwe n’abasirikare bashinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu ndetse n’abandi bayobozi mu gihugu. Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2023 ni bwo Ian Kagame yagaragaye bwa mbere muri izo nshingano. Hari mu masengesho yo gusabira igihugu azwi […]
Perezida Kagame yanenze UN, Sena ibona Perezida mushya, M23 ihura na Uhuru Kenyatta: inkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 9 Mutarama 2023 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo iza politiki ndetse n’umutekano. Harimo ko: Sena yabonye Perezida mushya Umutwe wa sena mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda wabonye Perezida mushya, Dr Kalinda François Xavier, tariki ya 9 Mutarama 2023. Dr Kalinda yari aheruka kwinjizwa muri sena na Perezida wa Repubulika y’u […]
Xavi Hernandez yahesheje FC Barcelona igikombe cya mbere atsinze Real Madrid
Ikipe ya FC Barcelona yaraye yegukanye igikombe kiruta ibindi muri Espagne (Super Coupe), nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma mukeba wayo Real Madrid ibitego 3-1. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa nyuma wabereye i Riyad mu murwa mukuru wa Arabie Saoudite. Real Madrid muri ½ cy’irangiza yari yasezereye Valencia kuri Penaliti nyuma yo […]