Gen. Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda
Perezida Yoweri Kaguta Museveni akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, yagize umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo. Gen. Muhoozi wari usanzwe ari umujyanama mukuru wa Museveni ku bikorwa byihariye, yasimbuye kuri ziriya nshingano Gen. Wilson Mbasu Mbadi wagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucuruzi, inganda ndetse n’amakoperative mu bijyanye n’ubucuruzi. Gen. Muhoozi wagizwe Umugaba […]
Imbamutima za Mukamana wemerewe inzu, aho kuyihabwa akajyanwa mu nzererezi

Mukamana Elevaniya wabaye ikimenyabose ubwo ibitangazamakuru byo mu Rwanda byamutabarizaga ku mibereho mibi y’abana be nyuma y’uko ajyanwe mu kigo cy’inzerezi cya Nyabishongo mu karere ka Rubavu, aravuga ko akwiriye guhabwa inzu yatomboye, iyo ubuyobozi buvuga ko buzamwubakira ikazahabwa abandi bagenerwabikorwabikorwa. Uyu muturage wo mu karere ka Rubavu, umurenge wa Nyundo uvuga ko nyuma yo […]
Mu mezi abiri ya Mbere ya 2024 izamuka ry’ibiciro ku isoko ryageze 4,9%
Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize wa 2023, ihindagurika ry’ibiciro ku masoko ryari ku gipimo cya 6,4 kivuye kuri 20,7% uwo mwaka, mu gihe mu mezi abiri ya mbere y’uyu mwaka wa 2024, Izamuka ry’ibiciro ku isoko ryageze kuri 4,9%. Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yabigarutseho kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Werurwe 2023, ubwo yagaragazaga […]
Zari Hassan yasubije abavuga ko umugabo we amunyunyuza imitsi
Umuherwe akaba n’umushabitsi wabigize umwuga muri Afurika y’Uburasirazuba no hanze yayo, Zari Hassan uzwi nka The Boss Lady, yasubije abavuga ko umugabo we Shakib, amunyunyuza imitsi binyuze mu kumurya amafaranga. Mu itangazamakuru hakomeje gusakara amakuru y’uko Shakib atagira akazi akora ko ahubwo we icyo azwiho ni ukunyunyuza imitsi y’umugore we Zari The Boss Lady. Bavuga […]
Itegeko ryo kohereza abimukira mu Rwanda rizongera kugibwaho impaka nyuma ya Pasika
Amategeko ashaka guhagarika izindi mbogamizi z’urukiko kuri gahunda ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yo kohereza abashaka ubuhungiro mu Rwanda izongera kugibwaho impaka mu nteko ishinga amategeko ku itariki ya 15 Mata. Guverinoma irashaka kwimurira mu Rwanda ibihumbi by’abasaba ubuhungiro bagera mu Bwongereza mu mato mato, buri mwaka kugira ngo dosiye zabo abe ari […]
Perezida Kagame yakiriye Prof Benedict Okechukwu

Kuri uyu wa Kane, Taliki 21 Werurwe 2024,Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Banki Nyafurika ishinzwe guteza Imbere Ibyoherezwa n’Ibitumizwa mu Mahanga, Afreximbank, Prof Benedict Okechukwu Oramah. Yakiriye kandi Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Nyafurika cy’Iterambere ry’Ubucuruzi bwohereza ibintu mu Mahanga, FEDA, Marlene Ngoyi Mvidia n’abanyamuryango bacyo barimo Rosa Whitaker na Dr. Sidi Ould Tah. Umukuru w’Igihugu […]
Bavuga ko banditse muri RDB, ariko bahabwa uruhushya na BNR: Guverineri wa BNR, John Rwangombwa kuri STT
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa araburira abanyarwanda bayobotse uburyo bwa STT (SuperFree to Trade) kuko butanditse nk’ubucuruza imari. Hamaze iminsi mu Rwanda humvikana uburyo bugiye butandukanye abantu bakoreramo amafaranga kuri murandasi, ubwo buryo bugaragaza ibyangombwa bitangwa n’urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere, RDB, kugira ngo byizerwe n’ababigana. Muri ubwo buryo hari ubumaze kwamamara cyane […]
Umutoza wa Rayon Sports yasubiye mu Bufaransa
Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Julien Mette yafashe rutemikirere asubira iwabo mu Bufaransa nyuma y’uko shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda ihagaze. Muri aka karuhuko k’imikino mpuzamahanga y’ibihugu gatangwa na FIFA, umutoza wa Rayon Sports yaboneyeho guhita asubira iwabo mu Bufaransa kubera impamvu z’umuryango we. Uyu mutoza wahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku […]
METEO-Rwanda yavuze ku by’ubushyuhe bumaze iminsi bwariyongereye
Mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Werurwe 2024 mu Rwanda humvikanye ubushyuhe budasanzwe aho bwagiye bwiyongera umunsi ku wundi ariko abenshi ntibamenye ngo buri guterwa n’iki. Mu bisobanuro bitangwa n’iki kigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo-Rwanda, gitangaza ko ubu bushyuhe bwaturutse ku mirasire y’Izuba yiyongereye.Gusa ngo ni ikibazo u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu byo ku isi […]
RDC: Ba Ofisiye 10 barimo Gen. Chiko bahamagajwe igitaraganya i Kinshasa kubera ifatwa rya Rwindi
Abasirikare bagera mu 10 bo ku rwego rwa ofisiye mu Gisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, barimo Gen. Chiko Tshitambwe, bahamagajwe i Kinshasa mu murwa mukuru ngo batange ibisobanuro ku ifatwa ry’umujyi wa Rwindi uherutse kwigarurirwa n’inyeshyamba za M23. Ubutumwa bwa telegram bwavuye ku Mugaba Mukuru wa FARDC buvuga ko bahamagajwe byihutirwa mu […]
Konti za banki za Jacob Zuma zahagaritswe igice
Banki ya Afurika y’Epfo yatangaje ko ihagaritse igice konti z’uwahoze ari perezida, Jacob Zuma, amezi abiri mbere y’amatora rusange aho yari yizeye kongera gutangiza umwuga we wa politiki. Banki ya Mbere y’Igihugu (FNB) yavuze ko urukiko rwategetse iki cyemezo kubera ikibazo kijyanye n’amafaranga yakoreshejwe n’uyu mugabo w’imyaka 81 mu gusana inzu ye bwite no gushyiraho […]
Beyoncé yerekanye ubwambure bwe

Umuhanzikazi Beyoncé yerekanye ubwambure bwe ku karubanda ubwo yateguzaga abafana be album ye ya Munani agiye gushyira hanze vuba aha. Uyu muhanzikazi ufite ibigwi bikomeye mu muziki, yashyize hanze ifoto igaragaza ubwambure bwe mu rwego rwo kurushaho guteguza abantu iyi album ye arashyira hanze mu minsi ya vuba. Mu ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa […]
Uwabajije BNR niba STT yemewe mu Rwanda, ntiyorohewe

Ku munsi w’ejo hashize nibwo Banki nkuru y’u Rwanda, BNR yagiriye inama abanyarwa kudakomeza gushora amafaranga yabo muri Company izwi nka STT (SuperFree to Trade), iyigaragaza nk’itemerewe gukora ubucuruzi bw’amafaranga. Ibi BNR yabigarutseho iri gusubiza ikibazo cy’umukobwa ukoresha amazina ya Ishema Aline ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, wari ubajije niba Company ya STT […]
Ariana Grande yategetswe kwishyura umugabo batandukanye
Umuhanzikazi ukunzwe mu ukunzwe mu njyana ya Pop, Ariana Grande agiye kwishyura uwahoze ari umugabo we akayabo k’amafaranga nyuma y’uko batandukanye, ari we ubyisabiye. Mu mwaka ushize wa 2023 muri Nzeri nibwo Ariana Grande na Dalton Gomez wahoze ari umugabo we, batandukanye nyuma y’uko batse gatanya. Ubwo urukiko rwabahaga gatanya, uyu mugore ni we wari […]
Umuvugizi wa Mushikiwabo yagize icyo avuga ku myitwarire ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 20 Werurwe, wari Umunsi Mpuzamahanga wa Francophonie. Ibirori byinshi by’umuco byari byateguwe mu bihugu bivugwamo Igifaransa. Ariko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, banze kwizihiza uyu munsi kubera umubano utifashe neza hagati ya Kinshasa n’Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie, Louise Mushikiwabo, kubera gusa ko ari Umunyarwandakazi. Ibi OIF yagize icyo […]
UK: Umwana na nyina babanya-Uganda bafunzwe bazira koherereza inkunga mwenewabo wabaye icyihebe
Vanessa Atim, umucuruzi ukomoka muri Uganda na nyina, Stella Oyella, bafunzwe bazira kohereza amafaranga mwene wabo winjiye mu mutwe w’iterabwoba, Daesh / ISIS muri Siriya. Igipolisi gishinzwe kurwanya iterabwoba mu Bwongereza cyatangaje ko ku ya 20 Werurwe 2024, ko cyataye muri yombi Stella Oyella w’imyaka 53 n’umukobwa we Vanessa Atim w’imyaka 32 bombi babakomoka muri […]
Lusaka: Hagiye guteranira inama yo kunoza ubutumwa bwa SADC muri DRC na Mozambique
Kuri uyu wa Gatandatu utaha, amaso n’amatwi mu Muryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC) bizaba bihanzwe ku murwa mukuru wa Zambia, Lusaka, ahazaba hateraniye inama yo kongera gusuzuma ibikorwa byo kubungabunga amahoro by’uyu muryango muri iki gihe. Iyi nama izayoborwa na Perezida Hakainde Hichilema, Perezida wa Repubulika ya Zambia mu nshingano ze nk’umuyobozi w’Urugaga rw’ubufatanye […]
Ntabwo Dynamo yari kwambara ibyamamaza u Rwanda dufitanye akabazo: Umuvugizi wa Minisiteri ya siporo mu Burundi
Umuvugizi wa Minisiteri ya siporo n’umuco mu Burundi, Remy Barampama yemeje ko batari kwemerera Dynamo BBC kwambara imyenda yamamaza u Rwanda kandi batabanye neza nubwo baturanye. Mu minsi yashize nibwo ikipe ya Dynamo BBC yo mu Burundi yasezerewe mu irushanwa rya BAL24 ryari riri kubera muri Afurika y’Epfo nyuma yo kwanga kwambara imyenda yanditseho Vist […]
Yolande Makolo yanenze Channel4News guha ijambo abo yise abanyabyaha

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yamaganye ikiganiro Channel4News yagiranye na bamwe mu banyarwanda barimo abari hanze y’igihugu bakomeje gukwiza amakuru y’uko u Rwanda rudatekanye cyanecyane muri iki gihe Guverinoma y’u Bwongereza ikomeje kunoza umugambi wo kohereza mu Rwanda abantu bahinjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko. “Ntabwo ari byo kuri Channel4News guha urubuga abanyabyaha,” uyu […]
Ubutasi bw’u Burundi bufungiye ahantu hatazwi umuturage w’u Rwanda
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko hari Umunyarwanda witwa Habiyaremye Jean de Dieu umaze iminsi afunzwe n’urwego rw’iki gihugu rushinzwe iperereza (SNR). Ku wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe ni bwo Habiyaremye yatawe muri yombi, nyuma yo kugera mu Burundi akubutse i Kigomba muri Tanzania. Amakuru y’itabwa muri yombi rye yemejwe na bagenzi […]
APR FC iri kurambagiza i Burundi

Ikipe y’ingabo z’igihugu, APR FC irashaka gusinyisha abakinnyi babiri b’Abarundi bigaragaje muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Burundi. Abarundi babiri à‰lie Eldinho Mkono w’imyaka 24 ukinira Bumamuru FC na Henry Msanga w’imyaka 23 wa Flambeau du Centre bari kuganirizwa na APR FC ku buryo ibiganiro bigenze neza aba bakinnyi bakisanga muri iyi kipe yambara Umweru […]
Mushikiwabo yaganiriye na Perezida Macron
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa ku wa Gatatu tariki ya 20 yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, Louise Mushikiwabo, bagirana ibiganiro. Ni ibiganiro byahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe uriya muryango wizihijwe Ku wa 20 Werurwe. Umuryango wa OIF ubinyujije ku rubuga rwawo rwa X, watangaje ko ibiganiro bya Mushikiwabo n’intumwa zari zimuherekeje na […]
Abitabira kwiga umwuga w’Ubuforomo mu Rwanda bangana na 20%
Umubare w’abitabira kwiga umwuga w’Ubuforomo n’ububyaza mu Rwanda ungana na 20% bitewe nubushobozi bucye bw’ababa bashaka kuwiga. Byagarutsweho n’umuyobozi muri MINISANTE ushinzwe imyigishirize no guteza imbere abakozi b’Urwego rw’Ubuzima, Dr Menelas Nkeshimana,ubwo yavugaga kuri gahunda Minisante ikomeje yo gushaka abafatanyabikorwa mu kuzamura umubare w’abiga uyu mwuga. Dr Nkeshimana avuga ko impamvu bakomeje gushaka abafatanyabikorwa bo […]
Anta Babacar Ngom: Umugore wa mbere wiyamamarije kuba perezida muri Senegali
Anta Babacar Ngom ni we mugore rukumbi uri mubari kwiyamamariza kuba perezida muri Senagali mu matora azaba kuri iki cyumweru. Nubwo adafite amahirwe menshi yo gutsinda amatora, ariko abamushyigikiye bavuga ko ari ikimenyetso kigaragaza ko nyuma y’igihe kirekire intambara y’uburinganire irwanya noneho umugore nawe ashobora gutinyuka akaba yakwiyamamaza. Anta Babacar Ngom, ni umugore w’umushabitsi ufite […]
USA: Minisiteri y’Ingabo yavuze ko ubu Amerika nta mafaranga ifite yo kugurira intwaro Ukraine
Amerika yatangaje ko kugeza ubu Washington, nta mafaranga ifite yo kugurira ibitwaro Ukraine mu Ntambara iyihanganishijemo n’Uburusiya, gusa ngo izakomeza iyishyigikire. Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Lloyd Austin nyuma y’inama yagarukaga ku kibazo cya Ukraine. Yizeje inshuti ze z’Uburayi ko ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden butarota butezuka mu gushyigikira […]
EAC:Kenya yaje imbere mu bihugu bifite abaturage bishimye kurusha abandi
Ku rutonde ruriho ibihugu 143, ibihugu 10 bya mbere byishimye kurusha ibindi ntibyahindutse cyane guhera mbere ya Covid. Finland iracyaza imbere mu kugira abaturage bishimye, ikurikiwe na Denmark, kandi ibihugu bitanu byose byo mu burayi bwa ruguru ahazwi nka ‘Nordic countries’ biza mu 10 bya mbere kuri uru rutonde. Ibihugu byo mu burasirazuba bw’Uburayi byarazamutse […]