Ibisasu byishe abantu i Bukavu: M23 yashyize mu majwi ingabo z’u Burundi

Umutwe wa M23 washyize mu majwi ingabo z’u Burundi, uvuga ko zifite aho zihuriye n’ibisasu byaturikirijwe mu mujyi wa Bukavu bikica abantu. Kuri uyu wa Kane ni bwo ibyo bisasu byaturikirijwe ahitwa Place du 24, aho umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC ribarizwamo M23, Corneille Nangaa n’abandi bayobozi bakuru bo muri M23 bari bahuriye n’abaturage. Kugeza ubu bitekerezwa […]
M23 igiye gushyiraho Guverineri mushya wa Kivu y’Amajyepfo

Umutwe wa M23 watangaje ko bitarenze iminsi ibiri iri imbere uzaba washyizeho Guverineri mushya w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo. Byatangajwe n’umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo uyu mutwe ubarizwamo, Corneille Nangaa, ubwo kuri uyu wa Kane yari mu nama n’ibihumbi by’abaturage bo mu mujyi wa Bukavu. M23 yigaruriye uyu mujyi muri uku kwezi nyuma yo kuwirukanamo ihuriro […]
Samsung250 yadabagije abifuza Telefoni zigezweho za Samsung Galaxy S25

Samsung250 Rwanda yatangaje ko igiye kugeza ku isoko ryo mu Rwanda Telefoni zo mu cyiciro cya Samsung Galaxy S25 zimaze igihe gito zigeze ku isoko mpuzamahanga. Mu kwezi gushize ni bwo izi Telefoni zirimo S25, S25 Plus, na S25 Ultra zatangiye kugera ku masoko yo mu bihugu bitandukanye. Samsung250 ivuga ko yatanze amahirwe ku bifuza […]
M23 yemeje ko Gén Omega wa FDLR atakiriho

Umutwe wa M23 wemeje ko Gén. Ntawunguka Pacifique Alias Omega wahoze ari Umuyobozi w’igisirikare cy’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda (FDLR-FOCA) atakiriho. Byemejwe n’Umuvugizi wungirije w’uyu mutwe, Dr Oscar Balinda, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X. Ni bwo bwa mbere M23 yari ivuze ku rupfu rw’uriya mugabo. Ubutumwa bwa Dr Balinda bwari […]
RDC yanze kwitabira inama ya Francophonie i Kigali

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko itazitabira inama y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) iteganyijwe kubera i Kigali, ngo keretse igihugu kizayakira gihindutse. Iyi nama izaba iba ku nshuro ya 46, izahuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize OIF. Kinshasa yatangaje ko itazayitabira kubera icyo yise igitero gihoraho cy’u Rwanda kuri yo. […]
Ngoma: 3 bafunzwe bakekwaho gutemagura inka z’umuturage

Polisi y’igihugu yatangaje ko yataye muri yombi abantu batatu bo mu karere ka Ngoma, ikaba ibakekaho kwirara mu ifamu y’umuturage bagatemagura inka ze. Mu ijoro ryacyeye ni bwo abantu batahise bamenyekana biraye mu ifamu ya Nahimana Innocent iherereye mu Murenge wa Jarama muri Ngoma, batema inka ze esheshatu. Inka enye mu zatemwe zahise zipfa, ndetse […]
FARDC n’Ingabo z’u Burundi bari kwisuganya ngo batere M23

Umutwe wa M23 watangaje ko Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rikomeje kwisuganya, kugira ngo riwugabeho ibitero. Byatangajwe n’Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye ku wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare 2025. Ni nyuma y’uko Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Congo ryirukanwe mu bice bitandukanye by’Intara za Kivu zombi, […]
U Rwanda rwasubije u Bwongereza bwarufatiye ingamba zo kuruhana

Leta y’u Rwanda yanenze ingamba zigamije kuruhana u Bwongereza bwafatiye u Rwanda burushinja kuvogera ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igaragaza ko bwabogamiye ku ruhande rumwe. Ku wa Kabiri tariki ya 25 ni bwo u Bwongereza bwatangaje izo ngamba. Ni ingamba zirimo kuba nihatagira intambwe igaragara iterwa mu gukemura ibibazo byo mu burasirazuba bwa […]
U Bwongereza bwateguje u Rwanda ibihano no kuruhagarikira inkunga

Leta y’u Bwongereza yatangaje ko igiye guhagarika zimwe mu nkunga yageneraga u Rwanda, inaruteguza ibihano byo mu rwego rwa dipolomasi kubera icyo yise uruhare rwarwo mu bibazo byo mu burasirazuba bwa Congo. U Bwongereza bwateguje ibi bihano nyuma y’iminsi mike Minisitiri wabwo w’Ububanyi n’Amahanga, David Lammy avuye i Kigali, aho yahuriye akanaganira na Perezida Paul […]
John Rwangombwa ntakiri Guverineri wa BNR

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yagize Soraya Hakuziyaremye Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR. Itangazo rigira Hakuziyaremye Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda ryasohowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Édouard Ngirente warishyizeho umukono mu izina ry’Umukuru w’Igihugu. Hakuziyaremye wari Guverineri wungirije wa BNR, yasimbuye John Rwangombwa wasoje manda ze ebyiri. Kugirwa Guverineri wa BNR […]
Gen (Rtd) Kabarebe yakomoje ku bihano Amerika yamufatiye

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yanenze amahanga akomeje gukangisha u Rwanda kurufatira ibihano, agaragaza ko Umuryango Mpuzamahanga ari wo wakabihawe. Kabarebe yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, ubwo yagezaga ikiganiro ku bagize ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda. Ni ikiganiro yatanze nyuma y’iminsi mike Leta Zunze […]
Ni iki cyagenzaga Ndayishimiye uherutse kwa Tshisekedi rwihishwa?

Perezida w’u Burundi, Gén. Evariste Ndayishimiye, ku Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare yagiriye uruzinduko rwa rwihishwa i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yaba Perezidansi y’u Burundi cyangwa iya RDC nta wigeze avuga kuri uru ruzinduko. Umwe mu bakora ku kibuga cy’indege cya Ndjili, yabwiye AFP ko Ndayishimiye yavuye i Burundi atwawe n’indege nto […]
Luxembourg yitambitse ibihano bya EU ku Rwanda

Igihugu cya Luxembourg ku wa Mbere cyitambitse ibihano Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) washakaga gufatira u Rwanda, urushinja guha ubufasha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo byari byitezwe ko ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bo mu bihugu bigize EU bemeza ibihano ku Rwanda no kuri […]
3 bahoze ari abayobozi bakomeye bagizwe abahuza mu biganiro bya Luanda na Nairobi

Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, Olusegun Obasanjo wahoze ari uwa Nigeria na Hailemariam Desalegn Boshe wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, bagizwe abahuza b’ibiganiro bya Nairobi na Luanda bigamije gushakira amahoro uburasirazuba bwa Congo. Ku wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare ni bwo imiryango ya EAC na SADC yabatangaje nk’abahuza muri biriya biganiro, […]
Abasirikare ba SADC bari baragiye kurwanya M23 binjiye mu Rwanda imbokoboko

Itsinda ry’abasirikare 194 bo mu bihugu bitandukanye bigize Umuryango wa SADC bari baragiye gufasha ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri mu ntambara n’umutwe wa M23, kuri uyu wa Mbere ryatashye riciye mu Rwanda. Iri tsinda rigizwe n’abasirikare 129 ba Afurika y’Epfo, 40 ba Malawi na 25 ba Tanzania biganjemo abakomerekeye ku […]
Uwahoze ari rutahizamu wa AS Kigali yaguye mu mpanuka

Rutahizamu Abubakar Lawal wahoze akinira ikipe ya AS Kigali, yapfuye kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare azize impanuka. Lawal wari ufite imyaka 29 y’amavuko, yakiniraga Vipers kuva muri 2022 nyuma yo kuyigeramo avuye muri AS Kigali. Uyu rutahizamu ukomoka muri Nigeria, mu mwaka we wa mbere nk’umukinnyi wa Vipers yayifashije kwegukana Igikombe cya […]
Kabila yagaragaje Tshisekedi nka nyirabayazana y’ibibazo byugarije RDC

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaje imiyoborere mibi ya Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wamusimbuye ku butegetsi nk’intandaro y’ibibazo bitandukanye byugarije kiriya gihigu. Kabila wayoboye RDC mu gihe cy’imyaka 18, yanenze Tshisekedi wamusimbuye mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru Sunday Times cyo muri Afurika y’Epfo. Agaruka ku bibazo bitandukanye byugarije […]
Ingabo za SADC zari zaragiye kurwanya M23 zigiye gutaha zinyuze mu Rwanda

Ingabo z’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC) zari zaragiye gufasha Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa M23, zigiye gutaha zinyuze mu Rwanda. Kuri iki Cyumweru ni bwo izi ngabo ziza kwakirwa mu karere ka Rubavu mbere yo gukomereza i Kigali, aho zigomba kuva zisubira iwazo. Ingabo za SADC zituruka mu […]
Zabyaye amahari hagati y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’iya EU

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye iy’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), nyuma yo kwikoma u Rwanda ikanarusabira ibihano irushinja gufasha umutwe wa M23. Ku wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare ni bwo abagize imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko bagejejweho Komisiyo ihuriweho igizwe na Komisiyo zombi z’ububanyi n’amahanga zasesenguye ibyatangajwe n’Inteko ya EU ku Rwanda, […]
Museveni yavuze ku by’uko yohereje muri RDC ingabo zo kurwanya M23

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yanyomoje amakuru yavugaga ko igihugu cye giheruka kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo zo kurwanya M23 ihanganye mu ntambara n’ihuriro ry’ingabo za Leta. Ni nyuma y’uko mu ntangirizo z’iki cyumweru Uganda yatangaje ko yohereje ingabo mu mujyi wa Bunia wo mu ntara ya Ituri, mu rwego rwo […]
Amerika yaburiye abaturage bayo baba mu Rwanda

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaburiye abaturage bazo baba mu Rwanda, zibasaba kwirinda gukorera ingendo mu turere tw’u Rwanda duhana imbibi n’ibihugu by’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni umuburo Washington yatanze biciye muri Ambasaderi yayo i Kigali. Iyi Ambasade yavuze ko uriya muburo ushingiye ku kuba amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC […]
Ba Jenerali barimo Mubarakh Muganga basabye FARDC na M23 guhagarika imirwano nta mananiza

Abagaba b’Ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kuri uyu wa Gatanu basabye impande zihanganye mu ntambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika imirwano. Babisabiye mu nama yabahurije i Nairobi muri Kenya. Ni inama yari igamije gushakwa icyakorwa mu guhoshya intambara. U Rwanda muri iyi nama rwari ruhagarariwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zarwo, […]
EU na yo yahamagaje Ambasaderi w’u Rwanda

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuri uyu wa Gatanu wahamagaje Ambasaderi w’u Rwanda, Igor César, kubera ibyo wise ibitero by’Ingabo z’u Rwanda (RDF) na M23 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umuvugizi w’uyu muryango mu itangazo yasohoye, yavuze ko wamagana “ibyo bitero bigize kwica agahenge kemeranyijwe biciye mu biganiro bya Luanda ndetse no gukomeza […]
RDC ikwiye guha uburemere inyungu z’umutekano w’u Rwanda: U Budage

Leta y’u Budage yasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guha agaciro impungenge u Rwanda rumaze igihe rugaragaza zerekeye umutekano warwo ushobora guhungabanywa. U Budage bwabisabye biciye muri Minisiteri yabwo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X. Iyi Minisiteri yamenyesheje RDC ko amakimbirane ifitanye n’umutwe wa M23 akeneye igisubizo gishingiye kuri Politiki […]
U Rwanda rwasubije Amerika yafatiye ibihano Gen. Kabarebe

Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe, igaragaza ko bidakwiye ndetse bikaba bidafite ishingiro. Ku wa Kane tariki ya 20 Gashyantare 2025 ni bwo Amerika biciye mu biro bishinzwe kugenzura imitungo mpuzamahanga muri Minisiteri y’Imari yayo (OFAC), yatangaje ko yafatiye ibihano Kabarebe usanzwe ariUmunyamabanga wa Leta […]
Twirwaneho yemeje iyicwa rya Gen. Makanika

Umutwe wa Twirwaneho urengera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, wemeje ko Gen. Rukunda Michel ‘Makanika’ wari umuyobozi wawo yiciwe ku rugamba. Uyu mutwe mu itangazo wasohoye wemeje ko Makanika yishwe ku wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare, nyuma yo kugabwaho igitero cya drone yamurashe iturutse mu mujyi wa Kisangani. Uti: “Ubuyobozi bwa Twirwaneho (auto-défense) bubabajwe […]
Amerika yafatiye ibihano Gen (Rtd) James Kabarebe

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gashyantare, zafatiye ibihano Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, zimushinja “kuba mu mutima” w’ubufasha u Rwanda ruha umutwe wa M23. Amerika yatangaje ibyo bihano biciye mu biro bishinzwe kugenzura imitungo mpuzamahanga muri Minisiteri y’Imari yayo […]
RDC yashinje u Rwanda kugira umugambi nk’uwo Tshisekedi yatangaje kuri Kagame

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahinduye imvugo, ishinja u Rwanda kuba rufite umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Kinshasa yazamuye iki kirego gishya ku wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare, ubwo Minisitiri wayo w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Wagner Kayikwamba yagezaga ijambo ku kanama gashinzwe amahoro n’umutekano mu muryango w’Abibumbye. Aka kanama kateranye mu […]
U Burusiya bwagaye u Burayi na Amerika bikomeje guceceka ku bacanshuro RDC yitabaje irwana na M23

U Burusiya ku wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare, bwanenze Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi bikomeje kuruca bikarumira ku kibazo cy’Abacanshuro b’abazungu bagaragaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aba bacanshuro b’abanya-Romania Leta ya RDC yari yarabitabaje ngo bayifashe guhangana n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Mu kwezi gushize ababarirwa […]
Col. Makanika wa Twirwaneho yaba yishwe

Amakuru aturuka mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo aravuga ko Colonel Rukunda Michel ‘Makanika’ wari umuyobozi w’umutwe wa Twirwaneho yaba yishwe. Inkuru y’urupfu rw’uyu musirikare yatangiye guhwihwiswa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare, mbere yo kwemezwa n’ibitangazamakuru birimo Ijwi rya Amerika. Bivugwa ko Colonel Makanika yiciwe mu gitero cya drones ihuriro ry’Ingabo za Leta […]
Nyamasheke: Umugore akurikiranweho gutaka igitsina cy’umugabo we

Umugore witwa Ayingeneye Clémentine wo mu murenge wa Kagano w’akarere ka Nyamasheke, afunzwe akurikiranweho gukata igitsina cy’umugabo we akoresheje urwembe kikenda kuvaho. Uyu mugore w’imyaka 31 y’amavuko afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kagano, mu gihe umugabo we w’imyaka 30 bafitanye abana batatu arembeye ku Bitaro Bikuru bya Kibogora. Sinumvayabo Simeon ukuriye umudugudu wa […]
Tshisekedi yongeye gusaba Maréchal Déby ubufasha bwa gisirikare

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yohereje muri Tchad intumwa yo kumusabira ubufasha bwa gisirikare. Ku wa Kabiri tariki ya 18 Gashyantare ni bwo Didier Mazenga usanzwe ari intumwa yihariye ya Perezida Tshisekedi yageze i Ndjamena muri Tchad. Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ivuga ko iyi ntumwa yari ishyiriye Perezida wa kiriya gihugu, […]
U Burundi bwigaramye kuvana ingabo zabwo muri RDC

Igisirikare cy’u Burundi cyahakanye amakuru yavugaga ko cyatangiye gucyura abasirikare bacyo bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bagiye gufasha ingabo za kiriya gihugu mu ntambara zirwanamo n’umutwe wa M23. Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza ku wa Kabiri byari byatangaje ko u Burundi bwatangiye gucyura ingabo, nyuma yo guhamirizwa ayo makuru n’abarimo Ofisiye wo mu […]
U Bwongereza bwahamagaje Amb. Johnston Busingye

Leta y’u Bwongereza yahamagaje Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Johnston Busingye, ku mpamvu Londres ivuga ko zishingiye ku kuba Ingabo z’u Rwanda na M23 bakomeje kwigarurira uduce two mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. U Bwongereza bwemeje ko bwahamagaje Ambasaderi w’u Rwanda biciye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri yabwo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, […]
U Rwanda rwahagaritse imikoranire n’u Bubiligi

Leta y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko yahagaritse imikoranire n’u Bubiligi mu bikorwa by’iterambere, nyuma yo gushinja iki gihugu kuba gikomeje imikoranire na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu icengezamatwara rigamije kurwangisha amahanga n’abaterankunga barwo. U Rwanda rwemeje amakuru y’ihagarika ry’iriya mikoranire biciye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. U Bubiligi bumaze […]
U Burundi nyuma yo gukubitwa na M23 bwatangiye kuvana ingabo zabwo muri RDC

Ingabo z’u Burundi zari zimaze igihe zifatanya n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara zirwanamo n’umutwe wa M23, biravugwa ko zaba zatangiye gutaha. Ni amakuru Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza bivuga ko byahamirijwe n’amasoko atandukanye, arimo umwe muri ba Ofisiye bo mu ngabo z’u Burundi ndetse n’abakozi babiri b’Umuryango w’Abibumbye. Ofisiye wo mu ngabo z’u […]
Angola yaba yemereye Tshisekedi ubuhungiro bw’igihe gito

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko Perezida w’iki gihugu, Félix Antoine Tshisekedi yaba yemerewe na Angola ubuhungiro bw’igihe gito, mu gihe byaba bibaye ngombwa ko ahunga. Tshisekedi yijejwe ubuhungiro, ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gashyantare yagiriraga urugendo rw’ibanga i Luanda muri Angola. Umunyamakuru Pero Luwara ukunze gushyira […]
Nukora ibi bintu 10 ntuzigera uterwa indobo n’umugore

Mu mibanire y’abashakanye cyangwa abakundana, abashakashatsi mu bijyanye n’imibanire bagaragaza ko hari ingingo z’ingenzi zituma urukundo rukomera kandi rugahoraho. Dore inama 10 zafasha abagabo kubaka umubano ukomeye n’abo bakundana Abagore ni ibiremwa byoroshye kandi bikenera kwitabwaho Abagore baba bakeneye kwiyumva batekanye kandi bafite umuntu ubaha ubuyobozi n’imbaraga. Iyo umugabo ashoboye gucunga amarangamutima y’umugore we adahubutse, […]
‘Special Force’ ya UPDF yinjiye mu mujyi wa Bunia

Abasirikare bo mu mutwe udasanzwe w’Ingabo za Uganda (UPDF), bageze mu mujyi wa Bunia nyuma y’iminsi mike Gen. Muhoozi Kainerugaba atangaje umugambi wo kuwigarurira. Amakuru y’uko izi ngabo zamaze kwinjira muri uriya mujyi usanzwe ari umurwa mukuru w’Intara ya Ituri iherereye mu burasirazuba bwa Congo, yemejwe n’abantu ba hafi ya Gen Muhoozi barimo umunyamakuru Andrew […]
Morocco elected as Advisory Committee of Human Rights Council chair

The Kingdom of Morocco was elected, in the person of Mrs Nadia Amal Bernoussi, to the presidency of the Human Rights Council Advisory Committee (HRCAC), during the elections held on Monday in Geneva, at the opening of the 33rd session of the HRCAC. This election underscores Morocco’s credibility within the international community, reflecting its significant […]
Le Maroc élu à la tête du CCCDH

Le Royaume du Maroc a été élu, en la personne de Mme Nadia Amal Bernoussi, à la présidence du Comité Consultatif du Conseil des Droits de l’Homme (CCCDH), lors des élections tenues lundi à Genève, à l’ouverture de la 33ème session du CCCD. Cette élection est un nouveau témoignage de la crédibilité dont jouit le […]
Imirwano ya M23 na FARDC yahinduye icyerekezo

Imirwano hagati y’umutwe witwaje intwaro wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kubura muri Teritwari ya Lubero; nyuma y’igihe kirekire cy’agahenge. Amakuru avuga ko impande zombi kuri uyu wa Kabiri zaramutse zirwanira mu duce twa Mambasa, Ndoluma na Lubango. M23 isanzwe igenzura ibice bitandukanye bya Teritwari ya Lubero nka […]
Addis-Abeba: Abakomando ba Afurika y’Epfo na FARDC bahushije Kabila

Amakuru aturuka i Addis-Abeba mu murwa mukuru wa Ethiopia, aravuga ko hari umugambi wo kwisasira Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari wahapangiwe; gusa birangira uburijwemo. Byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo i Addis haberaga inama isanzwe ya 38 y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. […]
Burundi: Imitwe 3 y’inyeshyamba yatangiye kugera Ndayishimiye amajanja

Imitwe itatu y’inyeshyamba z’Abarundi, yatangaje ko yamaze kwihuza mbere yo gutangira kurwanya Perezida Evariste Ndayishimiye n’ubutegetsi bwe. Iyi mitwe irimo uwa FRB-Abarundi, UPR ndetse na UPF; yemeje umugambi wo kurwanya Ndayishimiye biciye mu itangazo FRB yasohoye ku wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare. Umuvugizi wa FRB-Abarundi, Major Mugisha Joab, yasobanuye ko iki cyemezo cyafatiwe mu […]
M23 irahamagarira abarwanya Tshisekedi bose guhuza na yo imbaraga

Umutwe wa M23 yasabye imitwe ya Politiki yose itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi kuwiyungamo, mu rwego “kubohora igihugu”. Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Mbere, yavuze ko “M23/AFC itanze umuhamagaro wo gukunda igihugu ku mbaraga zose za Politiki n’iz’abaturage muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zisangiye […]
Trump na Putin baratangira ibiganiro byo guhagarika intambara yo muri Ukraine

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na mugenzi we Vladimir Putin w’u Burusiya, kuri uyu wa Kabiri bazatangira ibiganiro bigamije gushyira iherezo ku ntambara yo muri Ukraine. Ni ibiganiro bigomba kubera i Riyadh muri Arabie Saoudite, nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika bibivuga. Kuri ubu Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika […]
Rayon Sports yatanze umucyo kuri Ngabo Roben werekeje kuri Radio/TV10

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yatangaje ko Ngabo Roben akiri umuvugizi w’iriya kipe, n’ubwo Radio/TV10 iheruka kumutangaza nk’umunyamakuru wayo. Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo kiriya gitangazamakuru gikorera ku Gishushu cyatangaje Ngabo nk’umukozi wacyo mushya. Nyuma ya ‘graphique’ Radio/TV10 yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, byahise bitangira guhwihwiswa ko uriya musore yaba yatandukanye na Murera […]
Kagame yacyeje Perezida mushya wa Komisiyo ya AU

Perezida Paul Kagame yashimiye umunya-Djibouti, Mahmoud Ali Youssouf watorewe kuba Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), na Selma Malika Haddadi watorewe kuba umwungiriza we. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Mahmoud Ali Youssouf w’imyaka 59 na Selma Malika batorewe ziriya nshingano. Mahmoud wari umaze igihe kirekire ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga […]
Kagame yaganiriye na Perezida Daniel Chapo

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025, yahuye anagirana ibiganiro na Perezida mushya wa Mozambique, Daniel Chapo. Abakuru b’igihugu byombi bahuriye i Addis Ababa mu murwa mukuru wa Ethiopia, aho bari bitabiriye inama ya 38 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Ibiro by’Umukuru w’igihugugu, Village Urugwiro, byatangaje […]
M23 yasabye ingabo z’u Burundi guhita ziva ku butaka bwa RDC

Umutwe wa M23 wasabye ingabo z’u Burundi kuva byihuse ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko ziri muri iki gihugu mu buryo budakwiye. Ingabo z’u Burundi zabisabwe n’umuvugizi wa M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2025. Byari nyuma y’uko uriya mutwe ku […]
Perezida Kagame yaganiriye na PM Abiy Ahmed wa Ethiopia

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu yahuye anagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed. Bombi bahuriye i Addis Ababa muri Ethiopia, aho Umukuru w’Igihugu yari yitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Iyi nama ya 38 ya AU yasize Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Cheikh AI- Ghazouani, aashyikirije Perezida João Lourenço […]
Gen Muhoozi yemeje ko UPDF igiye gufata umwe mu mijyi yo muri RDC

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ingabo z’iki gihugu bateganya kwigarurira Umujyi wa Bunia wo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bunia isanzwe ari umurwa mukuru w’Intara ya Ituri. Gen Muhoozi yatangaje umugambi wo gufata uyu mujyi, nyuma yo kugaragaza ko urimo gukorerwamo ubwicanyi buri kwibasira abaturage bo mu […]
Gen. Makenga yasuye ku ikosi abasirikare ba FARDC bishyikirije M23

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa M23, Général-Major Sultani Makenga, ku wa Kane yasuye abasirikare bo mu ngabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu kwezi gushize bishyikirije uriya mutwe. Mu mpera za Mutarama 2025 ni bwo aba basirikare bishyikirije M23 bari bahanganye na yo mu mirwano, nyuma yo kubaha igihe ntarengwa cyo kuba […]
Turakennye, ariko nibigera ku burenganzira bwo kubaho ntihazagire uwibeshya: Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gukora ibishoboka byose mu guharanira uburenganzira bwarwo bwo kubaho, rutitaye ku kuba ari rutoya cyangwa rukennye. Umukuru w’Igihugu yabitangaje i Addis Ababa muri Ethiopia, aho ku wa Gatanu yitabiriye inama ya 38 isanzwe y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Ni inama yabaye […]
Minisitiri Marizamunda yanyomoje Tshisekedi bahuriye i Münich

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yatangaje ko u Rwanda rutigeze rutera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ko nta na gahunda yo kubikora rufite, bitandukanye n’ibimaze igihe bitangazwa na Leta ya Congo. Marizamunda yabitangarije i Münich mu Budage, aho ku wa Gatanu yitabiriye inama mpuzamahanga yigaga ku mutekano. Ni inama yahuriyemo n’abarimo Perezida Félix […]
M23 yafashe Umujyi wa Bukavu itarwanye

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu wigaruriye Umujyi wa Bukavu wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta RDC nta mirwano ibayeho. Mu masaha ashyira umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ni bwo inyeshyamba za M23 zinjiye muri uyu mujyi. Byari nyuma yo kwigarurira uduce turimo Kabamba, Katana ndetse […]
Ifatwa rya Kavumu ryatumye Tshisekedi ava mu Budage igitaraganya

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe icyemezo cyo kuva mu Budage igitaraganya, mu gihe intambara mu burasirazuba bw’igihugu cye ikomeje guca ibintu. Tshisekedi kuva ku wa Kane tariki ya 13 Gashyantare yari i Münich mu Budage, aho yari yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mutekano. Jeune Afrique yanditse ko Perezida wa […]
M23 yigaruriye ikibuga cy’indege cya Kavumu

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare, watangaje ko wigaruriye ikibuga cy’indege cya Kavumu giherereye i Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Uyu mutwe wemeje ayo makuru biciye mu muvugizi wawo mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka. Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Nk’uko twakunze kubishimangira, twakemuye ikibazo tugisanze aho gituruka. […]
FARDC n’abarimo Ingabo z’u Burundi bahunze ikibuga cy’indege cya Kavumu

Ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare ryakwiye imishwaro rihunga ikibuga cy’indege cya Kavumu cy’i Bukavu. Amashusho ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerekana ingabo zari zirinze kiriya kibuga ziri kugita, amakuru akavuga ko ziri kwerekeza mu mujyi wa Bukavu. Ikibuga cy’indege cya Kavumu kirinzwe […]
Perezida Lourenço yasabye Tshisekedi kurenga umurongo utukura yihaye

Perezida João Lourenço wa Angola, yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igomba kujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23 kugira ngo amahoro agaruke mu burasirazuba bwa kiriya gihugu. Hari mu kiganiro Perezida wa Angola aheruka kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique. Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze igihe yarinangiye kujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23 wakunze kuyisaba […]