Gasabo: Arashinjwa kugerageza kwica umugore we amuroze

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 20 Kanama, bwaregeye Urukiko Rwibanze rwa Gasabo dosiye iregwamo umugabo wagerageje kuroga umugore we umushyiriye umuti wica imbeba mu biryo. Ibyo byabaye ku itariki ya 04 Kanama 2025 ahagana saa sita z’amanywa mu murenge wa Gatsata, akagari ka Nyamabuye, umudugudu wa Juru ubwo […]
Sudani: Umujenerali uherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yatawe muri yombi

Inzego z’umutekano za Sudani ku wa Kabiri zataye muri yombi umujenerali mukuru uherutse guhatirwa kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, nyuma y’imyaka irenga ibiri ashinjwa kuyobora umugambi wo guhirika ubutegetsi. Maj. Gen. Abdel Baqi Bakrawi wahoze ari umuyobozi wungirije w’ingabo zikoresha ibifaru, yatawe muri yombi mu gitondo cya kare. Ifatwa rye ryaje nyuma y’iminsi ibiri gusa Umuyobozi […]
Colombia: Urukiko rwarekuye uwari perezida uherutse gukatirwa imyaka 12 y’igifungo

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 19 Kanama, Urukiko Rukuru rwa Colombia rwategetse ko uwahoze ari Perezida, Alvaro Uribe, afungwa by’agateganyo mu gihe ajuririra igihano yahawe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutera ubwoba abatangabuhamya no gutanga ruswa mu rubanza rujyanye n’intambara y’abenegihugu imaze igihe. Ku itariki ya 1 Kanama, Uribe w’imyaka 73 yakatiwe igifungo cy’imyaka 12, […]
Tshisekedi yabwiye u Bubiligi ko batanyuzwe n’umushinga w’amasezerano y’amahoro wateguwe na Qatar

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yeruye itangaza ko itanyuzwe n’ibikubiye mu mushinga wa mbere w’amasezerano y’amahoro wateguriwe i Doha nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime PrĂ©vot, wakiriwe na FĂ©lix Tshisekedi i Kinshasa kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki ya 19 Kanama 2025. Umukuru w’igihugu cya Repubukika ya Demokarasi ya Congo, […]
Nyarugenge: Aba DASSO basabwe gufasha kurwanya imyubakire y’akajagari

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, ari kumwe n’abayobozi b’Inzego z’Umutekano bahuye n’abagize Urwego rwunganira Akarere gucunga umutekano (DASSO) maze baganira ku kunoza akazi kabo, imikorere n’Imikoranire, imyitwarire myiza, ubunyangamugayo na discipline. Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa 19 Kanama 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yashimye akazi urwego rwa DASSO rukora abasaba gukomeza gushyira […]
Kinshasa: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi yakiriwe mu ruzinduko rutunguranye

Mu ruzinduko bivugwa ko ari urwa politiki n’ubutabazi mu bihugu bine byo muri Afurika yo Hagati n’Uburasirazuba, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime PrĂ©vĂ´t, yakiriwe kuri uyu wa Kabiri, itariki 19 Kanama 2025, i Kinshasa, na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Antoine Tshisekedi mu ruzinduko rusa nk’urutunguranye. […]
Goma: Undi mukwabu wafatiwemo benshi nyuma y’amasasu yaraye ahumvikanye

Umukwabu mushya wa AFC / M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 19 Kanama, mu gace ka Kyeshero (Komini ya Goma), mu burasirazuba bwa Congo, wafatiwemo abantu benshi, biganjemo urubyiruko. Uyu ni umukwabu wa kabiri ukozwe n’Ingabo za AFC/M23 mu Mujyi wa Goma muri uku kwezi, nyuma y’uwakorewe mu gace ka Mabanga-Sud […]
Walikale: M23 yacakiranye na Wazalendo mu mirwano ikaze yo kwigarurira Kaliki

Kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Kanama, biravugwa ko inyeshyamba za AFC / M23 zagerageje kongera kwigarurira Kaliki, umudugudu w’ingenzi muri Gurupoma ya Waloa Yungu, muri Teritwari ya Walikale. Amakuru atangazwa na Actualite.cd avuga ko inyeshyamba za M23 zaturutse i Kibati, muri Gurupoma ya Luberike, zigamije kugaba igitero gishya ku birindiro bya Wazalendo muri kariya […]
Uganda: NUP yemeje Bobi Wine nk’umukandida wayo mu matora yo mu 2026

Umuyobozi w’ishyaka NUP, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, yemeje ko yifuza guhatanira kuba perezida wa Uganda mu matora rusange yo mu 2026 nyuma y’uko ishyaka rye ryakiriye forms zo kuzuza kuri komisiyo y’amatora i Kampala. Bobi Wine, wamenyekanye mu muziki mbere yo kwinjira muri politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi, azagerageza ku […]
Nyanza: Igipolisi cyasatse urugo rwa Col. MoĂŻse Arakaza

Igice gishya cyiyongereye kuri dosiye y’umupolisi mukuru mu Gipolisi cy’u Burundi, Col. MoĂŻse Arakaza, uzwi ku izina rya Nyeganyega, ukurikiranweho guhungabanya ubukungu bw’igihugu no gushaka kwica. Amakuru aturuka muri iki gihugu avuga ko ku Cyumweru, itariki ya 17 Kanama, urugo rwe ruherereye mu Mudugudu wa Muyange, Komini ya Nyanza, mu Ntara ya Burunga (mu majyepfo […]
Burkina Faso yahambirije Umuhuzabikorwa wa Loni

Kuri uyu wa Mbere ushize, umuvugizi wa guverinoma yavuze ko Burkina Faso yatangaje Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye, Carol Flore-Smereczniak, nk’umuntu utagifite ikaze (persona non grata) kubera raporo yagizemo uruhare ivuga ko hari ihohoterwa rikorerwa abana muri iki gihugu cya Afurika y’iburengerazuba. Abayobozi ba Burkina Faso bavuga ko batagize uruhare mu itegurwa rya raporo y’Umuryango w’Abibumbye, yiswe […]
Tanzania: Urukiko rwabujije gukurikirana imbonankubone urubanza rwa Tindu Lissu

Kuri uyu wa Mbere, urukiko rwo muri Tanzaniya rwabujije ibinyamakuru gutangaza imbonankubone urubanza ku byaha by’ubuhemu biregwa umuyobozi mukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu, Tundu Lissu, wanenze iki cyemezo. Umucamanza Franco Kiswaga, yavuze ko iryo tegeko rizafasha mu kurinda abatangabuhamya b’ubushinjacyaha, bitewe n’icyifuzo cy’umushinjacyaha wa Leta wavuze ko ari ngombwa guhisha umwirondoro wabo. Kiswaga yagize […]
Sudani: Hakozwe impinduka za mbere mu gisirikare kuva intambara yatangira

Kuri iki Cyumweru, itariki 17 Kanama, Umuyobozi wa Sudani akaba n’Umugaba w’Ikirenga, Gen. Abdel Fattah al-Burhan, yasezereye abasirikare bakuru benshi, barimo n’umuyobozi ukomeye w’intambara, mu ivugurura rya mbere rikozwe mu gisirikare kuva aho intambara n’Ingabo za Rapid Support Forces (RSF) itangiriye mu 2023. Amakuru aturuka mu gisirikare avuga ko mu boherejwe mu kiruhuko cy’izabukuru harimo […]
AFC/M23 yagaragaje ikintu cyonyine cyatuma ibiganiro bitaha bikomeza

Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, kuri iki Cyumweru, itariki 17 Kanama 2025, ryashimiye imirimo igihugu cya Qatar kirimo gukora mu rwego rwo kunga impande zombi zihanganye, ariko rica amarenga ko ibiganiro biri imbere bishobora kugorana mu gihe ibyemeranyijwe mbere bitashyizwe mu bikorwa. “Ihuriro AFC / M23 rirashimira byimazeyo Leta ya Qatar ku bw’imbaraga […]
Korea y’Epfo na Amerika byatangiye imyitozo ya gisirikare ihuriweho

Kuri uyu wa Mbere, Koreya y’Epfo na Amerika byatangiye imyitozo ngarukamwaka ya gisirikare ya Ulchi Freedom Shield, igamije gushimangira ubushobozi bwo kurwanya iterabwoba rya Koreya ya Ruguru. Ibihugu byombi bivuga ko iyi gahunda y’iminsi 11, ikubiyemo kwitoreza kuri mudasobwa n’imyitozo yo kuri terrain irimo ingabo 21.000, iri mu rwego rwo kwimenyereza kwirwanaho. Icyakora, Pyongyang (Korea […]
M23 na Kinshasa byagejejweho umushinga w’amasezerano mbere yo gusubukura ibiganiro

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 17 Kanama, umuyobozi muri Qatar wegereye ibiganiro yatangaje ko umushinga w’amasezerano y’amahoro wateguwe washyikirijwe M23 na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR Congo), ngo banyuzemo amaso mbere y’uko ibiganiro by’amahoro byongera gusubukurwa. Uyu muyobozi yagize ati: “Umushinga w’amasezerano y’amahoro washyikirijwe impande zombi” ziri mu makimbirane, yongeraho ko umuhuza wo muri […]
U Burundi burashinja M23 kwangiza urugo rw’ubuhagarariye i Bukavu

Kuri uyu Gatandatu, itariki 16 Kanama 2025, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Édouard Bizimana, yamaganye “ibikorwa byo kwangiza” byitirirwa M23 n’abafatanyabikorwa bayo ku nzu y’uhagarariye inyungu z’u Burundi i Bukavu, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC). Minisitiri Bizimana ati: “Twamaganye ibikorwa byo kwangiza byakozwe na M23 hamwe n’abafatanyabikorwa bayo ku cyicaro cy’uhagarariye […]
RDC yihanangirije Kenya kandi iyisaba kwitonda

Mu mpera z’iki cyumweru, amakimbirane hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) na Kenya yongeye kubura nyuma y’uko ku wa Gatanu, itariki ya 15 Kanama, Perezida wa Kenya, William Ruto, agize Judy Kiaria Nkumiri, ambasaderi i Goma, umujyi umaze amezi arindwi uyobowe n’Ihuriro AFC / M23, ibyarakaje Kinshasa, yo ibona ko ari icyemezo “kidakwiye”. […]
Burundi: Ndayikengurukiye wabaye umuyobozi wa CNDD-FDD yatawe muri yombi

Uwahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba z’Abarundi, Jean Bosco Ndayikengurukiye, wigeze guhunga kubera kurwanya manda ya gatatu ya Pierre Nkurunziza agasubira mu gihugu mu 2021, yatawe muri yombi ku wa Kane ajyanwa i Mpimba. Araregwa gucuruza mu buryo butemewe lisansi mu Burundi bumaze amezi 56 ubuzima bwarahungabanye kubera ikibazo kitigeze kibaho cy’ibikomoka kuri peteroli. Jean Bosco Ndayikengurukiye, […]
Kisangani: Impanuka y’indege yahitanye 6 barimo ofisiye wa FARDC

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 16 Kanama, abantu batandatu barimo umusirikare mukuru wa FARDC, umugore we ndetse n’umurinzi we, bapfuye bazize impanuka y’indege yabereye nko ku birometero 34 uvuye i Kisangani, Intara ya Tshopo. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko umwe mu bagenzi barindwi bari mu ndege yarokotse, nubwo indege yangiritse bikabije. Amakuru […]
Nyagatare: Umuyoboro w’amazi wa 24km bubakiwe witezweho kugabanya ingendo bakoraga

Mu Murenge wa Kiyombe muri iki Cyumweru hatashywe ku mugaragaro umuyoboro w’amazi meza ureshya n’ibirometero 24, ufite amavomo rusange 30 akwirakwijwe mu midugudu 14. Uyu mushinga wubatswe ku bufatanye bw’umuryango Water For People binyuze mu mushinga Isoko y’Ubuzima, ku nkunga ya USAID. Watangiye mu mwaka wa 2021 ukaba waruzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda 309,503,036. Uyu […]
Kindu: Imirwano ikaze hagati ya FARDC na Wazalendo yiciwemo abarimo umupolisi

Kuri wa Kane, itariki ya 14 Kanama, Umujyi wa Kindu wabyukiye mu mirwano ikaze yabaye hagati ya Wazalendo n’inzego z’umutekano za Congo. Kurasana hagati y’inyeshyamba za Wazalendo na FARDC, ubusanzwe bafatanya mu kurwanya M23, kwahereye mu gace ka Tokolote, gaherereye muri Komini ya Mikelenge, biteza ubwoba bwinshi ndetse bihagarika ubuzima mu bice byinshi by’umujyi. Umubare […]
Gasabo: Inama y’ubuzima yaganiriye ku buryo bushya bwo kuvura malaria

Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki ya 13 Kanama 2025, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gasabo hateranye inama y’Ubuzima ku rwego rw’Akarere, yitabiriwe n’ibyiciro bitanduakanye bikora ku buzima birimo abahagarariye Ibitaro bya Kacyiru na Kibagabaga, abafite amavuriro yigenga, abafite amavuriro y’Ibanze(health post, Abayobozi b”ibigo Nderabuzima, bakozi bashinzwe ubuzima ku Mirenge n’uhagarariye Division ya Malaria muri […]
Nyuma y’imyaka ibihumbi Yesu Kristo aracyari umuntu wamamaye kurusha abandi ku Isi

Biragoye gutondekanya neza ku rutonde abantu 10 ba mbere bamamaye kurusha abandi mu mateka, kuko byaterwa n’icyo ugendereye n’ibipimo byakoreshejwe. Nyamara, amazina amwe agenda agaruka ku ntonde zikorwa bitewe n’ingaruka zikomeye kandi zirambye bagize ku kiremwamuntu. Nta gushidikanya ko izina rya Yesu rikomeza kuza imbere nk’umuntu w’ikimenyabose wabaye ku Isi ku buryo n’umwana ukivuka nyuma […]
Burundi: Colonel Arakaza wavuzwe mu byaha bitandukanye yafashwe azira lisansi

Kuri uyu wa Kane, Umupolisi w’u Burundi, Colonel MoĂŻse Arakaza, uzwi ku izina rya Nyeganyega, wakunze kuvugwa mu birego byo guhonyora uburenganzira bwa muntu, yatawe muri yombi afatiwe i Bujumbura. Amakuru aturuka muri polisi avuga ko akekwaho kuba yaragize uruhare mu gucuruza lisansi yavaga muri Tanzania mu buryo butemewe. Ibi byatangiye ku wa Gatatu, itariki […]
Rubavu: Hatangijwe gahunda ya SmileZone buri wa Gatanu wa nyuma

Mu Karere ka Rubavu hatangijwe ku mugaragaro gahunda ya SmileZone, umwanya w’Abanyarwenya n’abandi bafite impano zo gusetsa no gususurutsa abaturage. Uyu mushinga uzajya uba buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi, ukaba watangiriye kuri Hanga Hub Rubavu. Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu NZABONIMPA Deogratias watangije iyi gahunda, kuwa 10 Kanama, yashimye iki […]
Minisitiri w’Intebe yahaye impanuro abasoje Itorero Indangamirwa 15

Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15 ryasojwe kuri uyu wa Kane, itariki 14 Kanama 2025, mu birori byaranzwe n’imyiyereko itandukanye: Akarasisi ka gisirikare, imikino njyarugamba, imbyino gakondo n’ibindi. Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva ni we wasoje iri torero ku mugaragaro. Mu ijambo rye asoza Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15, Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yagaragaje akamaro k’Itorero […]
Minisitiri w’ubutabera yatangije inama rusange ya 6 y’Urwego rw’Ubugenzacyaha

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Emmanuel Ugirashebuja, kuri uyu wa Kane, itariki 14 Kanama, yafunguye ku mugaragaro inama rusange ya gatandatu y’Urwego rw’Ubugenzacyaha. Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Umuturage ku isonga: Gukora kinyamuga dutanga ubutabera bunoze.” Ni inama ihuza abayobozi bakuru ba RIB n’abahagarariye abandi bagenzacyaha bo mu gihugu hose bakaganira ku byagezweho, […]
Walikale: VDP/Wazalendo iremeza ko ikigenzura Buhimba nyuma yo gusubiza inyuma M23

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 13 Kanama, inyeshyamba za AFC / M23 ziravugwaho kugaba igitero ku birindiro by’umutwe wa VDP/Wazalendo i Buhimba, muri Gurupoma ya Kisimba (Teritwari ya Walikale), Kivu y’Amajyaruguru ariko zigasubizwa inyuma. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace agera kuri Actualite.cd abitangaza, inyeshyamba za AFC/M23 ngo zagabye igitero ahagana mu ma saa […]
Bugesera: Urubyiruko rwavuye Iwawa rwahawe amagare

Ku bufatanye bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, ari kumwe n’Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Karere, SP Nyiraneza Marguerite, bashyikirije amagare 10 urubyiruko rwavuye  Iwawa, rwibumbiye muri Koperative ABIZERWA ikora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare rusabwa kuyakoresha neza akarugirira umumaro ndetse no kwirinda kongera kujya mu […]
Entebbe: Hafashwe abacanshuro b’Abagande bari bagiye muri Ukraine

Ku wa Kabiri, abashinzwe umutekano w’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe bahagaritse abagabo icyenda bo muri Uganda bakekwaho kuba bari bagiye mu gisirikare cya Ukraine (UAF) gufasha mu ntambara ikomeje kurwana n’u Burusiya. Aba bagabo, bose bafite uburambe mu bya gisirikare, bari baranditswe kugira ngo bajye ku rugamba bitwikiriye akazi k’abashinzwe umutekano kunguka, uburyo abapolisi bemeza […]
Nyarugenge: MINECOFIN yasohoye udutabo tuzafasha umuturage kumenya uko ingengo y’imari icungwa

Abayobozi baturutse muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) kuri uyu wa 12 Kanama 2025, bagiranye inama n’Abayobozi Nshingwabikorwa b’Akarere ka Nyarugenge aribo Bwana Ingangare Alexis na Madamu Uwamahoro Genevieve ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yose Igize Akarere ka Nyarugenge uko ari 10. Hari mu gikorwa cy’itangwa ry’agatabo gasobanura mu buryo bworoshye Ingengo y’Imari ku rwego rw’igihugu. Abayobozi […]
RDC: Uwari minisitiri w’ubutabera yasabiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato

Urubanza ruregwamo uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba, rwakomeje mu ruhame kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 13 Kanama 2025, aho umushinjacyaha yasabiye uregwa igihano cy’imyaka 10 y’imirimo y’agahato kubera kunyereza miliyoni 19 z’amadolari ya Amerika yari agenewe kubaka gereza i Kisangani. Umushinjacyaha yasobanuye ko uregwa yakoresheje uburyo bw’amasezerano n’abikorera aho gutanga isoko rya Leta, […]
U Bushinwa bwacanye umubano na Perezida wa Czech kubera gusura Dalai Lama

U Bushinwa buravuga ko bwamaganye bikomeye imyitwarire ya Reubulika ya Czech nyuma y’uko Perezida Petr Pavel yerekeje mu Buhinde gushimira Dalai Lama ku myaka 90 amaze avutse. Beijing ivuga ko yahagaritse umubano wose na Perezida wa Czech, Petr Pavel kubera ko aherutse guhura na Dalai Lama, ibikomeza kuzambya umubano bivugwa ko utifashe neza hagati ya […]
Nyamirambo: Hatangiye urubanza ruregwamo abanyamakuru n’abasirikare

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 13 Kanama 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Gisirikare ruri i Nyamirambo hatangiye urubanza ruregwamo abantu 28 barimo abasirikare n’abasivili bakekwaho Ubufatanyacyaha mu gutanga inyandiko utemerewe no mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe. Ibyaha baregwa bifitanye isano n’amatike y’indege yaguzwe kuri konti ya Minisiteri y’Ingabo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Mu basivile […]
Brazil yiyemeje gukarishya Ingabo za FARDC mu bijyanye n’imirwanire yo mu mashyamba

Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Brazil byashyize umukono ku masezerano mashya mu by’ubwirinzi agamije kuzamura ubufatanye mu bya gisirikare no kongerera ingufu FARDC. Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo, kuri uyu wa Kabiri, itariki 12 Kanama, yagiranye ibiganiro na mugenzi we Brazil, JosĂ© MĂşcio Monteiro, mu murwa mukuru, BrasĂlia. Ibiganiro byibanze […]
Burundi: Imbonerakure zikubutse kurwana muri Congo ziravuga ko zagambaniwe

Nyuma y’amezi umunani bagiye gufatanya na FARDC kurwanya M23 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abasore benshi b’Imbonerakure (Urubyiruko rwa CNDD-FDD) bavuga ko batabonye ibihembo byasezeranijwe cyangwa ubufasha. Aba banyamuryango b’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD bavuga ko binjijwe mu gisirikare cy’u Burundi basezeranywa amadorari 500 ya Amerika hamwe no kwishingirwa ku biribwa. Umusore wahuriye […]
RDC: USA yafatiye ibihano umutwe w’inyeshyamba na sosiyete 2 z’Abashinwa

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 12 Kanama, Minisiteri y’imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ibihano ku nzego zifitanye isano n’ubugizi bwa nabi bw’imitwe yitwaje intwaro n’ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ibiro bishinzwe kugenzura umutungo w’amahanga (OFAC) byibasiye umutwe wa Coalition des Patriotes RĂ©sistants Congolais-Force de Frappe (PARECO-FF), ukorera […]
Korea: Keon Hee yabaye uwahoze ari First Lady wa mbere utawe muri yombi

Uwahoze ari umudamu wa mbere (First Lady) wa Koreya y’Epfo, Kim Keon Hee, yabaye uwa mbere mu mateka y’igihugu watawe muri yombi akurikiranweho ibyaha. Mu byaha uyu mugore wa perezida uherutse kweguzwa, Yoon Suk Yeol, aregwa harimo uburiganya mu bijyanye n’isoko ry’imigabane, ruswa no gukoresha icyo ari cyo mu nyungu ze, ibirego bihanishwa igifungo cy’imyaka. […]
Kicukiro: Hatangijwe icyumweru cyahariwe serivisi z’irangamimerere

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 12 Kanama, mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali hatangijwe icyumweru cyahariwe irangamimerere, hanizihizwa Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere. Iki gikorwa ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro cyabereye mu Kagari ka Nyakabanda mu Murenge wa Niboye, aho Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere, Mutsinzi Antoine, yibukije abaturage akamaro k’Irangamimere. Yagize ati: “Uyu munsi turizihiza Umunsi Nyafurika w’Irangamimerere […]
Walungu: Imirwano ikaze yakomeje hagati ya M23 na FARDC/Wazalendo

Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo aravuga ko kuva mu mpera z’icyumweru gishize hagaragara urujya n’uruza rw’inyeshyamba za M23/AFC mu turere twinshi two mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Izi ngabo z’inyeshyamba biravugwa ko zirimo gushimangira ibirindiro byazo muri Teritwari ya Walungu, aho zihanganye n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa babo bo mu mitwe […]
Lubumbashi: Abasirikare n’abapolisi bafashwe bakekwaho ibyaha birimo ubujura

Abasirikare batandatu n’umupolisi bafatiwe i Lubumbashi, mu Ntara ya Haut-Katanga, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bashinjwa ibyaha birimo ubujura no kurenga ku mategeko. Ibi byatangajwe na Komiseri wa polisi y’igihugu mu ntara, Blaise Kilimbalimba, watangaje aya makuru ku wa Mbere, itariki 11 Kanama 2025. Usibye abagabo barindwi mu nzego z’umutekano, hari n’umusivili ukorana na […]
Huye: Ikiraro cya Kirutamwogo cyorohereje ubuhahirane

Abatuye mu Murege wa Simbi mu Karere ka Huye barishimira ko mu murenge wabo huzuye ikiraro cyo mu kirere cya Kirutamwogo cyoroheje ubuhahirane, bityo bakaba batakikanga kuba hari uwatwarwa n’umugezi. Ibi abaturage bo mu Kagali ka Gisakura mu Murenge wa Simbi babigaragaza bashingira ko mbere iki kiraro kitarubakwa, batashoboraga kwambuka umugezi wa Kirutamwogo, bityo bikadindiza […]
USA: Trump ari guhatirwa gutanga umucyo ku masezerano y’amabuye y’agaciro ya Congo

Itsinda ry’Abadepite 52 bo mu ishyaka ry’Abademokarate muri Amerika, riyobowe n’unwe mu bagize komite ishinzwe ubucuruzi, Linda T. Sánchez, basabye ko Perezida Donald Trump n’Umunyamabanga wa Leta, Marco Rubio, batangaza amakuru arambuye ku mishyikirano bavuga ko yabaye rwihishwa na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku masezerano y’amabuye y’agaciro. Mu ibaruwa yo ku itariki ya 8 […]
Sudani: Igisirikare cyasubije inyuma igitero simusiga cya RSF kuri El Fasher

Ingabo za Sudani n’imitwe yitwaje intwaro bifatanya zavuze ko kuri uyu wa Mbere ushize bahagaritse igitero gikomeye cy’inyeshyamba za Rapid Support Force (RSF) kuri El Fasher, ibirindiro bya nyuma by’ingabo mu karere ka Darfur. Igitero cyagaragaje ubwiyongere bw’amakimbirane nyuma y’ibyumweru by’unutuzo mu mirwano yo ku butaka, aho umujyi wari ugoswe wakomeje kwibasirwa n’ibisasu bya RSF […]
Akarere ka Nyaruguru kaje imbere mu bijyanye no gutanga serivisi z’irangamimerere

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize ahagaragara urutonde rugaragaza uko uturere 30 tw’igihugu twitwaye mu mitangire ya serivisi z’Irangamimerere (CRVS) mu mwaka wa 2024–2025. Akarere ka Nyaruguru ni ko kahize utundi mu gihugu. Izi serivisi zirimo izijyanye n’ivuka ry’abana (Birth statistics), impfu (Death statistics) n’izijyanye n’ubukwe (Marriage statistics). Akarere ka Nyaruguru ni ko kaje ku mwanya wa […]
Colombia: Uwari kandida perezida yishwe n’ibikomere by’amasasu yarashwe yiyamamaza

Uwari umukandida ku mwanya wa Perezida wa Colombia, Miguel Uribe, yapfuye nyuma y’amezi abiri arashwe mu mutwe mu gikorwa cyo kwiyamamaza, nk’uko umugore we yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Maria Claudia Tarazona yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram ati: “Uzahora uri urukundo rw’ubuzima bwanjye. Warakoze kubw’ubuzima bwuzuye urukundo.” Yongeyeho ati: “Ruhukira mu […]
Uko Ingabo z’u Rwanda zikomeje kuziba icyuho cy’umutekano muri Afurika

Hirya no hino ku mugabane wa Afurika, aho usanga umutekano muke ukomeje kugaragara mu turere twugarijwe n’intambara hagati y’abenegihugu, inyeshyamba, n’amakimbirane ashingiye ku mutungo kamere, Umuryango w’Abibumbye wahuye n’igitutu gikabije cyo gucyura cyangwa kugabanya ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu gihe Ingabo z’u Rwanda (RDF) zigerageza kuziba icyuho cy’umutekano wabaye ndanze muri Afurika. Ubutumwa bwigeze kohereza […]
Mali: Abasirikare barimo abajenerali 2 bafunzwe bakekwaho gushaka “guhungabanya inzibacyuho”

Abategetsi ba Mali bakoze ibikorwa byo guta muri yombi benshi mu ngabo z’igihugu, aho bivugwa ko nibura abasirikare 45, barimo abajenerali babiri bakekwaho gushaka “guhungabanya inzibacyuho,” bamaze gutabwa muri yombi, kandi ifatwa rikaba rikomeje. Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru, itariki ya 10 Kanama, abandi basirikare babiri bafatiwe mu ngo zabo. Kimwe n’abandi bagenzi ba bo […]
Abanyamakuru 5 ba Al Jazeera biciwe mu gitero cya Israel muri Gaza

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko umunyamakuru wa Al Jazeera, Anas Al-Sharif, yiciwe mu gitero cyagabwe mu Mujyi wa Gaza. Uyu munyamakuru biravugwa ko yiciwe hamwe na bagenzi be bane mu gitero cyagabwe na Israel ku banyamakuru babaga mu mahema mu Mujyi wa Gaza. Al Jazeera ivuga ko ku mugoroba wo ku Cyumweru, abantu barindwi baguye […]
Goma: Kabila akubutse mu ruzinduko kwa Sassou Nguesso

Joseph Kabila, wahoze ari perezida, yasubiye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru iyobowe n’inyeshyamba za AFC-M23 nyuma y’uruzinduko muri Congo-Brazavillle. Amakuru yizewe agera kuri mediacongo.net avuga ko uwahoze ari Perezida wa Repubulika yamaze amasaha 72 muri Congo-Brazzaville “ku butumire bwa Perezida Denis Sassou […]
Papa Leo XIV yasabye abayobozi b’Isi kuzirikana ingaruka z’ibyemezo bafata

Mu gihe Isi yose ikomeje kwibuka ibitero by’ibisasu bya kirimbuzi byibasiye imijyi ya Nagasaki na Hiroshima mu Buyapani, Umushumba wa Kiliziya Gatorika, Papa Leo XIV, yasabye abayobozi b’Isi n’abafata ibyemezo kuzirikana ingaruka ibyemezo bafata bigira ku batuye Isi bose. Ni ubutumwa yatanze abinyujije muri X kuri iki Cyumweru, itariki 10 Kanama 2025 mu gihe hibukwa […]
Tanzania: Perezida Suluhu yatangiye inzira yo guhatanira manda ya 2

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatangije ku mugaragaro icyifuzo cye cyo guhatanira manda ya kabiri, akusanya impapuro zishyigikira kandidatire ku mwanya wa kandida perezida mu ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi i Dodoma. Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 09 Manama 2025, aherekejwe na mugenzi we bazafatanya kwiyamamaza, Ambasaderi Dr. Emmanuel Nchimbi, […]
Kigali: Polisi yafatanye abagabo 2 ibiro 31 by’urumogi

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 09 Kanama 25, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge (ANU) mu mu Mujyi wa Kigali ryafashe abagabo 2, Ndindirimana Emmanuel w’imyaka 38, na Ngirinshuti Azalias w’imyaka 22, batwaye kuri moto ifite purake RC660Z ibiro 31 by’urumogi. Bafatiwe mu Murenge wa Rusororo, Akagali ka Kabuga ya 2, Umudugudu wa Bwiza. […]
M23 yafashe ikibuga cy’indege cya Nzibira yerekeza kuri Teritwari ya Shabunda

Abarwanyi ba M23 baraye bigaruriye agace k’ingenzi ka Nzibila n’ikibuga cy’indege cyaho cyakoreshwaga na FARDC, mu gihe bakomeje kwerekeza ku cyicaro cya Teritwari ya Shabunda nyuma y’imirwano yadutse kuva kuwa Kane, itariki ya 7 Kanama 2025 muri Teritwari ya Walungu, Intara ya Kivu y’amajyepfo. Iyi mirwano yatumye abaturage baho bahunga ku bwinshi, ndetse ikwirakwiza ubwoba […]
U Rwanda na RDC byahuriye mu nama ya mbere yo guhuza ibikorwa by’umutekano

Abahagarariye Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) n’u Rwanda kuwa Kane no kuwa Gatanu bakoze inama ya mbere y’ingamba zo guhuza ibikorwa by’umutekano nk’uko biteganywa mu Masezerano y’Amahoro ya Washington. Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika mu itangazo ryo kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 9 Kanama 2025, impande zombi zari ziherekejwe […]
Tchad: Succès Masara wahoze ari Minisitiri w’Intebe yakatiwe imyaka 20 y’igifungo

Succès Masra wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Tchad, yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 anategekwa kwishyura Leta ya Senegal miliyari imwe y’ama CFA y’indishyi. Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 9 Kanama 2025, uyu wahoze ari Minisitiri w’intebe akaba na perezida w’ishyaka rya Transformateurs yahamijwe icyaha cyo “gukwirakwiza ubutumwa bw’ivanguramoko no kwanga abanyamahanga” bifitanye isano n’amakimbirane ashingingiye […]
Norvege yashyikirije u Rwanda Francois Gasana ukurikiranweho ibyaha bya jenoside

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu, itariki 8 Kanama, bwakiriye Umunyarwanda ukurikiranweho ibyaha bya jenoside, Francois Gasana uzwi na none ku izina rya Franky DUSABE, woherejwe n’Ubwami bwa Norvege. Mu 2007 Francois Gasana yahamijwe icyaha akatirwa igifungo cy’imyaka 19 n’urukiko rwa gacaca rwa Nyange kubera uruhare yagize mu cyaha cya Jenoside. Francois Gasana, […]
USA yasubitse imyitozo ya gisirikare yari guhuriramo na Afurika y’Epfo

Muri uku kwezi ntihazabaho imyitozo ihuriweho ya “Shared Accord 2025”, nk’uko Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane rya Afurika y’Epfo (DIRCO) ryamenyeshejwe na Ambasade ya Amerika i Pretoria, ko imyitozo ihuriweho y’ubutabazi hagati y’ibihugu byombi yari iteganyijwe uyu mwaka yahagaritswe. Iki cyemezo mu buryo burambuye kigaragara mu nyandiko yo ku itariki ya 1 Kanama 2025, ya Ambasade […]
Israel: Inama y’umutekano yahaye umugisha umugambi wo kwigarurira Gaza yose

Inama y’umutekano ya Guverinoma ya Israel yemeje gahunda ya Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, yo kwagura ibikorwa bya gisirikare mu mujyi wa Gaza. Iki cyemezo cyerekana gukomeza kw’intambara ya Israel imaze amezi 22 muri Gaza nyuma y’ibitero bya Hamas byo ku itariki ya 7 Ukwakira 2023. Mbere y’inama yagejeje mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, […]