Abanyamakuru 5 ba Al Jazeera biciwe mu gitero cya Israel muri Gaza

gettyimages 2228818635

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko umunyamakuru wa Al Jazeera, Anas Al-Sharif, yiciwe mu gitero cyagabwe mu Mujyi wa Gaza. Uyu munyamakuru biravugwa ko yiciwe hamwe na bagenzi be bane mu gitero cyagabwe na Israel ku banyamakuru babaga mu mahema mu Mujyi wa Gaza. Al Jazeera ivuga ko ku mugoroba wo ku Cyumweru, abantu barindwi baguye […]

Goma: Kabila akubutse mu ruzinduko kwa Sassou Nguesso

6c7fd02 ftp import images 1 valrsqd4ioad 2025 05 29t151654z 97637037 rc2preaxpiq0 rtrmadp 3 congo security kabila

Joseph Kabila, wahoze ari perezida, yasubiye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru iyobowe n’inyeshyamba za AFC-M23 nyuma y’uruzinduko muri Congo-Brazavillle. Amakuru yizewe agera kuri mediacongo.net avuga ko uwahoze ari Perezida wa Repubulika yamaze amasaha 72 muri Congo-Brazzaville “ku butumire bwa Perezida Denis Sassou […]

Papa Leo XIV yasabye abayobozi b’Isi kuzirikana ingaruka z’ibyemezo bafata

4K76Y4S AFP 20250518 476K782 v2 HighRes TopshotVaticanMassInaugurationPope jpg

Mu gihe Isi yose ikomeje kwibuka ibitero by’ibisasu bya kirimbuzi byibasiye imijyi ya Nagasaki na Hiroshima mu Buyapani, Umushumba wa Kiliziya Gatorika, Papa Leo XIV, yasabye abayobozi b’Isi n’abafata ibyemezo kuzirikana ingaruka ibyemezo bafata bigira ku batuye Isi bose. Ni ubutumwa yatanze abinyujije muri X kuri iki Cyumweru, itariki 10 Kanama 2025 mu gihe hibukwa […]

Tanzania: Perezida Suluhu yatangiye inzira yo guhatanira manda ya 2

Gx5uJyOXYAABdQ

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatangije ku mugaragaro icyifuzo cye cyo guhatanira manda ya kabiri, akusanya impapuro zishyigikira kandidatire ku mwanya wa kandida perezida mu ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi i Dodoma. Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 09 Manama 2025, aherekejwe na mugenzi we bazafatanya kwiyamamaza, Ambasaderi Dr. Emmanuel Nchimbi, […]

Kigali: Polisi yafatanye abagabo 2 ibiro 31 by’urumogi

Gx VVM XMAMJtmR

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 09 Kanama 25, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya Ibiyobyabwenge (ANU) mu mu Mujyi wa Kigali ryafashe abagabo 2, Ndindirimana Emmanuel w’imyaka 38, na Ngirinshuti Azalias w’imyaka 22, batwaye kuri moto ifite purake RC660Z ibiro 31 by’urumogi. Bafatiwe mu Murenge wa Rusororo, Akagali ka Kabuga ya 2, Umudugudu wa Bwiza. […]

M23 yafashe ikibuga cy’indege cya Nzibira yerekeza kuri Teritwari ya Shabunda

Abarwanyi ba M23 baraye bigaruriye agace k’ingenzi ka Nzibila n’ikibuga cy’indege cyaho cyakoreshwaga na FARDC, mu gihe bakomeje kwerekeza ku cyicaro cya Teritwari ya Shabunda nyuma y’imirwano yadutse kuva kuwa Kane, itariki ya 7 Kanama 2025 muri Teritwari ya Walungu, Intara ya Kivu y’amajyepfo. Iyi mirwano yatumye abaturage baho bahunga ku bwinshi, ndetse ikwirakwiza ubwoba […]

U Rwanda na RDC byahuriye mu nama ya mbere yo guhuza ibikorwa by’umutekano

Abahagarariye Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) n’u Rwanda kuwa Kane no kuwa Gatanu bakoze inama ya mbere y’ingamba zo guhuza ibikorwa by’umutekano nk’uko biteganywa mu Masezerano y’Amahoro ya Washington. Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika mu itangazo ryo kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 9 Kanama 2025, impande zombi zari ziherekejwe […]

Tchad: Succès Masara wahoze ari Minisitiri w’Intebe yakatiwe imyaka 20 y’igifungo

succes masra

Succès Masra wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Tchad, yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 anategekwa kwishyura Leta ya Senegal miliyari imwe y’ama CFA y’indishyi. Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 9 Kanama 2025, uyu wahoze ari Minisitiri w’intebe akaba na perezida w’ishyaka rya Transformateurs yahamijwe icyaha cyo “gukwirakwiza ubutumwa bw’ivanguramoko no kwanga abanyamahanga” bifitanye isano n’amakimbirane ashingingiye […]

Norvege yashyikirije u Rwanda Francois Gasana ukurikiranweho ibyaha bya jenoside

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu, itariki 8 Kanama, bwakiriye Umunyarwanda ukurikiranweho ibyaha bya jenoside, Francois Gasana uzwi na none ku izina rya Franky DUSABE, woherejwe n’Ubwami bwa Norvege. Mu 2007 Francois Gasana yahamijwe icyaha akatirwa igifungo cy’imyaka 19 n’urukiko rwa gacaca rwa Nyange kubera uruhare yagize mu cyaha cya Jenoside. Francois Gasana, […]

USA yasubitse imyitozo ya gisirikare yari guhuriramo na Afurika y’Epfo

u s south african troops kick off shared accord 2017 with ceremonial tribute

Muri uku kwezi ntihazabaho imyitozo ihuriweho ya “Shared Accord 2025”, nk’uko Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane rya Afurika y’Epfo (DIRCO) ryamenyeshejwe na Ambasade ya Amerika i Pretoria, ko imyitozo ihuriweho y’ubutabazi hagati y’ibihugu byombi yari iteganyijwe uyu mwaka yahagaritswe. Iki cyemezo mu buryo burambuye kigaragara mu nyandiko yo ku itariki ya 1 Kanama 2025, ya Ambasade […]

Israel: Inama y’umutekano yahaye umugisha umugambi wo kwigarurira Gaza yose

f8cb6ed8c735ab8846f93516ada0210b

Inama y’umutekano ya Guverinoma ya Israel yemeje gahunda ya Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, yo kwagura ibikorwa bya gisirikare mu mujyi wa Gaza. Iki cyemezo cyerekana gukomeza kw’intambara ya Israel imaze amezi 22 muri Gaza nyuma y’ibitero bya Hamas byo ku itariki ya 7 Ukwakira 2023. Mbere y’inama yagejeje mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, […]

Ba Defence Attachés 22 bakorera mu Rwanda baganirijwe ku mutekano

Kuri uyu wa Kane, itariki 7 Kanama, ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’ingabo n’icy’Ingabo z’u Rwanda (RDC) ku Kimihurura hakiriwe abashinzwe ibibazo bya gisirikare muri za ambasade (Defence AttachĂ©s) n’abafatanyabikorwa mu nama y’umutekano. Baganirijwe ku bijyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo no ku bikorwa bya RDF mu kubungabunga amahoro mu Muryango w’Abibumbye […]

HRW yamaganye ubugwari bwa FARDC na MONUSCO mu kurinda abaturage

202508afr drc komanda burial

Igitero cyagabwe kuri kiliziya gatolika n’inyeshyamba za ADF mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, itariki ya 26 Nyakanga, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyahitanye abantu basaga mirongo ine, barimo abagore n’abana. Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch, wamaganye ubugwari bw’Ingabo za Congo ndetse n’Umuryango w’Abibumbye […]

Korea y’Epfo: Hasabwe impapuro zo guta muri yombi uwahoze ari First Lady

486128

Abashinjacyaha bo muri Koreya y’Epfo basabye icyemezo cyo guta muri yombi Kim Keon Hee wahoze ari umudamu wa mbere, nyuma y’umunsi umwe ahaswe ibibazo akekwaho kuba yaragize uruhare mu byaha bya ruswa no kwivanga muri politiki. Umushinjacyaha udasanzwe Oh Jung-hee mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati: “Twasabye icyemezo cyo guta muri yombi Kim saa 1:21 (0421 […]

Perezida Trump agiye guhura na Putin mu minsi iri imbere

AP18197597438101 1739752685

Umukozi muri Perezidansi y’u Burusiya (Kremlin), Yuri Ushakov, yatangaje ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, bemeye guhura mu “minsi iri imbere”. Ibi bitangajwe nyuma y’uko Trump avuze ko hari “amahirwe” ko ashobora guhura na bagenzi be bo mu Burusiya na Ukraine bari hamwe “imbonankubone” kugira […]

Abaminisitiri 4 ba RDC bari mu ruzinduko rw’iminsi 10 muri Amerika y’Epfo

Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) imaze gutera indi ntambwe muri politiki y’ububanyi n’amahanga, aho yatangije ingendo za dipolomasi zitigeze zibaho muri Amerika y’Epfo zirimo ba minisitiri bane, kuva ku itariki ya 3 kugeza ku ya 13 Kanama 2025. Uru ruzinduko rwo muri Amerika y’Epfo rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu bibiri ndetse n’ibihugu byinshi, no […]

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi ushobora kurushaho kuzamba

8559044005 cf7c13658f b

Icyizere cyo kongera kubyutsa umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’u Burundi cyongeye gukendera nyuma y’uko Perezida Evariste Ndayishimiye ashyizeho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mushya, Dr Edouard Bizimana, benshi bemeza ko ari umuntu wamunzwe n’amacakubiri n’ivanguramoko, bikomeje kuranga bamwe mu bayobozi bo mu Biyaga Bigari. Ku itariki ya 5 Kanama 2025 nibwo Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye […]

Umugaba Mukuru wa RDF yakiriye intumwa z’Igisirikare cya Sri Lanka zimaze iminsi mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, yakiriye ku cyicaro gikuru cya RDF, ku Kimihurura, itsinda ry’abanyeshuri n’abarimu bo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo muri Sri Lanka riyobowe na Commodore (Brig Gen) Nalida Dissanayeke uri mu Rwanda mu rugendoshuri kuva ku itariki ya 28 Nyakanga kugeza ku itariki ya […]

Tshisekedi yashyizeho abayobozi bashya mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza (ANR)

IMG 20250728 WA0010

Perezida FĂ©lix-Antoine Tshisekedi, wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yashyizeho abayobozi bakuru babiri bashya b’amashami y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (ANR). Iteka rya perezida ryasomwe kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 5 Kanama 2025, kuri Radio na Televiziyo bya Congo, RTNC, rivuga ko uwitwa Kalala Musungu ThĂ©ophile Charles yagizwe umuyobozi mukuru, w’ishami ry’imbere mu gihugu, naho […]

Netanyahu ntavuga rumwe n’igisirikare cya Israel ku kwigarurira Gaza yose

Image from iOS 3 e1751313676782

Kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki ya 5 Kanama, Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu yatangaje ko Israel igomba “gutsinda burundu” Hamas muri Gaza,  ariko Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za Israel, kimwe n’igice kinini cy’ubuyobozi bukuru bwa gisirikare, barwanya igitero gishya cyo kwigarurira agace ka Palestine.  Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za Israel, Eyal Zamir, yemeza ko Israel irimo irashaka […]

Bisimwa yatanze umucyo ku bwicanyi baherutse gushinjwa gukorera abasivili 169

Capture

Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yamaganye ibirego by’Ibiro Bihuriweho by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu biherutse gushinja uyu mutwe kwica abasivili 169 muri Rutshuru nk’uko biherutse gutangazwa n’Ibiro Ntaramakuru Reuters, avuga ko ari ibirego bishingiye ku makuru yatanzwe n’umu FDLR uzwi witwa Mulumba, anenga Umuryango w’Abibumbye gutangaza ibintu utagenzuye kandi utabuze uburyo. Mu mpera […]

Uganda: Umudepite yatsinze urubanza yaregagamo MTN kwanga kumusubiza ku murongo

Hon. Atickin Katusabe picks norminations

Urukiko Rukuru i Kasese rwasanze MTN Uganda yaranze ku bushake gusubizaho umurongo wa telefone w’umudepite wa Bukonzo y’Iburengerazuba, Godfrey Atkins Katusabe, nubwo yatanze ibimenyetso bifatika byerekana umwirondoro we. Umucamanza David S.L. Makumbi, mu cyemezo cyatanzwe vuba aha, yavuze ko mu gihe ikurwaho rya mbere rya sim card ya Katusabe ryemewe kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwandikisha […]

Ingabire Victoire yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo

ingabire

Victoire Ingabire yajuririye icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro cyo gukomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe ategereje kuburana, atanga impamvu umunani yemeza ko zisobanura ishingiro ryo kumufungura by’agateganyo. Kuri uyu wa Mbere, itariki 4 Kanama 2025, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwumvishije ubujurire bwe. Nibwo bwa mbere kandi kuva yafatwa muri Kamena, Victoire Ingabire yagaragaye mu […]

Rutshuru: Inyeshyamba za CMC zahuye n’uruva gusenya nyuma yo gushotora M23

bitmap 1200 nocrop 1 1 20240405080436262894 NORD KIVU

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 4 Kanama 2025, habaye imirwano ikaze hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 n’inyeshyamba za Wazalendo bo mu mutwe wa Collectif des Mouvements pour le Changement (CMC) mu midugudu myinshi yo muri Gurupoma ya Kihondo, uherereye muri Sheferi ya Bwito, muri Teritwari ya Rutshuru. Imirwano yavuzwe nko mu ma saa tatu za […]

RDC: Mutamba yahamagaje Minisitiri w’Intebe nk’umutangabuhamya mu rubanza rwe

justice constant mutamba appelle a comparaitre comme temoins la premiere ministre judith suminwa jules alingete et consorts 1753895769

Urubanza ruregwamo uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, rwakomeje kuri uyu wa Mbere, itariki ya 4 Kanama, imbere y’urukiko rw’iremezo. Mu gihe iburanisha ryari rigamije kwibanda ku kumva abatangabuhamya, siko byagenze. Nyamara, abatangabuhamya benshi b’ubushinjacyaha bitabiriye ihamagazwa bahawe kandi bari mu cyumba cy’urukiko. Ubwunganizi bwagaragaje ibibazo bibiri: icya mbere, […]

Gako: Ba ofisiye 81 ba RDF bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza

Kuri uyu wa Mbere, itariki 4 Kanama 2025, Abasirikare bakuru 81 mu Gisirikare cy’u Rwanda, bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya Kaminuza (A0) mu bijyanye n’ubuvuzi rusange no kubaga, Ubumenyi Rusange n’ubwa Gisirikare mu masomo baherewe mu Ishuri Rikuru rya Gusirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera. Ni gahunda yateguwe ku bufatanye bw’Ishuri Rikuru rya […]

Tshisekedi yatangije ubukangurambaga bwo kumenyakanisha Jenoside yo muri Congo

IMG 20250803 WA0006

Ku munsi wa kabiri w’Umunsi wahariwe kwibuka icyo bita Jenoside yakorewe Abanyekongo (GĂ©nocost), Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, yatangije, kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 2 Kanama, ubukangurambaga bukomeye bwa dipolomasi na politiki bugamije gutuma Umuryango Mpuzamahanga wemera ku mugaragaro jenoside yakorewe Abanyekongo. Imbere y’abategetsi, abadipolomate, n’abahagarariye sosiyete sivile, Perezida […]

Ibihugu 10 bya mbere bifite indege z’indwanyi nyinshi

Kugira ngo dusobanukirwe ubushobozi bw’indege za gisirikare ku Isi, ni ngombwa kumenya ubwinshi bw’indege z’intambara igihugu gifite. Ibyo byose byerekana mu buryo butaziguye ubushobozi bwo kwirwanaho n’imbaraga zacyo ku rwego rw’Isi. Indege z’indwanyi (Fighter Jets) ni urutirigongo rw’uburyo bugezweho bw’ubwirinzi bwo mu kirere. Kugira ngo umenye byinshi, dore ibihugu icumi bya mbere bitunze indege z’indwanyi […]

Yemen: Abimukira hafi 70 b’Abanyafurika bapfuye abandi baburirwa irengero

1332993 7437186 migrant boat 2 updates

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abimukira (IOM) uvuga ko imirambo y’abimukira barenga 50 yakuwe ku nkombe z’inyanja mu majyepfo ya Yemeni mu gihe abayobozi bakomeje gushakisha abarokotse nyuma y’uko ubwato bwari bubatwaye burohamye. Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abantu 68 bapfuyemu gihe abandi barenga 70 baburiwe irengero nyuma y’uko ubwato bwari butwaye abimukira burohamye ku nkombe za […]

CHAN: Abafana binjiye muri Stade ya Kasarani ku ngufu mu mukino uhuza Kenya na DRC

AA1JOFQa

Kuri iki Cyumweru nyuma ya saa sita habaye kwinjira ku ngufu nyuma y’uko abafana barushije ingufu abashinzwe umutekano maze binjira muri Stade Kasarani ahabereye umukino uhuza Kenya na DRC mu Gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu. Abakunzi b’umupira w’amaguru bari bateraniye kureba umukino wa CHAN wari utegerejwe cyane uhuza Harambee Stars ya Kenya na […]

Ukraine iravugwaho gutwika ububiko bwa petelori mu Burusiya

Kyiv drone strike DB

Inkongi y’umuriro yibasiye ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli hafi y’aho baruhukira muri Sochi abategetsi b’u Burusiya batangaje ko ari igitero cy’indege zitagira abapilote za Ukraine. Ikibuga cy’indege cya Sochi cyegereye aho hantu cyahagaritse ingendo nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga. Guverineri w’Akarere ka Krasnodar, Veniamin Kondratyev, kuri Telegram yavuze ko ibisigazwa bya drone byaguye ku kigega […]

Ambasaderi wa RDC i Burundi mu mazi abira

Lambassadeur Willy Mulunda photographie a la presidence du Burundi lors de la presentation de ses lettres de creance au president Evariste Ndayishimiye 3800x2138 c

Amayobera ku ikibazo cya Willy Mulumba, Ambasaderi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) mu Burundi, arimo kwiyongera, aho uyu mudipolomate yahamagajwe i Kinshasa, kugira ngo asobanure amakenga ku bufatanye hagati y’abakozi bamwe ba ambasade na AFC (Alliance Fleuve Congo), umutwe wa politiki na gisirikare ubu ugenzura igice kinini mu burasirazuba. Abayobozi babiri muri Ambasade […]

Komanda: MONUSCO yavuzweho kugira uruhare mu bwicanyi buherutse guhitana hafi 50

FXFifpHWYAUdn0U

Nyuma y’igitero simusiga giherutse kugabwa na ADF ahitwa i Komanda, videwo ishinja MONUSCO kuba yaragize uruhare muri ubwo bwicanyi yahise ikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, itera urujijo n’impungenge mu baturage. Umuyobozi w’umusirikare wa Teritwari ya Irumu, mu Ntara ya Ituri, Colonel Siro Nsimba Bunga Jean, yamaganye ibi birego avuga ko bidafite ishingiro, ahakana yivuye inyuma uruhare […]

Pologne izaba irusha ibifaru France, UK, Italy n’u Budage bifatanyije mu 2030

1200x675 cmsv2 ae842229 2ee1 5824 8058 498da940695a 9395641

Pologne irateganya kuzaba itunze ibifaru by’intambara byinshi kurusha u Bwongereza, u Budage, u Bufaransa n’u Butaliyani byose hamwe mu 2030 nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yo kugura ibindi bifaru 180 bya Koreya y’Epfo, K2. Aya masezerano afite agaciro ka miliyari zisaga 6 z’amayero, ni yo ntambwe iheruka yo kwagura igisirikare cya Pologne, bitewe ahanini […]

Kivu y’Amajyepfo: M23 yongeye gucakirana na Wazalendo mu mirwano ikaze

bitmap 1200 nocrop 1 1 20240914190933264494 WhatsApp Image 2024 09 14 at 09.28.22

Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Kanama, imirwano yongeye kubura hagati y’abarwanyi ba AFC / M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zifasha mu ntambara na Guverinoma ya Congo Kinshasa. Imirwano y’impande zombi yabereye mu mudugudu wa Kamakombe, muri Teritwari ya Kabare ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru avuga ko mu masaha y’urukerera ari bwo urusaku rw’amasasu […]

Umugaba Wungirije wa RAF yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri muri UNMISS

Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere (RAF), Brig. Gen. Godfrey Gasana, ari gusura Ingabo z’u Rwanda zishinzwe kubungabunga amahoro zoherejwe muri Sudani y’Epfo kuva kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 31 Nyakanga kugeza ku itariki ya 2 Kanama 2025. Kuri uyu wa Kane, yasuye Umutwe urwanisha Indege w’u Rwanda (Rwanda Aviation […]

RDC: Herekanwe videos zishingirwaho bashinja ibyaha Kabila

bitmap 1200 nocrop 1 1 20250801025140912424 kabila

Mu iburanisha mu ruhame ku wa Kane, itariki ya 31 Nyakanga, mu rubanza rwa Joseph Kabila, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwerekanye amashusho menshi ashinja uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Kongo, ukurikiranweho ibyaha byinshi. Muri ayo mashusho harimo ikiganiro uregwa yakoreye muri Afurika y’Epfo na Thabo Mbeki, wahoze ari perezida, ijambo rye yavuze ageze i Goma, […]

Intumwa zavuye mu Gisirikare cya Sri Lanka zaje kwigira byinshi ku mikorere ya RDF

GxMTQ9sWkAIayt

Itsinda ry’abasirikare bakuru, barimo abanyeshuri 18 n’abarimu bo mu ishuri rya gisirikare rya Sri Lanka Command and Staff College (DSCSC), riyobowe na Commodore (Brig Gen) Narinda Dissanayeke, kuri uyu wa Kane, itariki 31 Nyakanga, basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura.  Izi ntumwa ziri mu Rwanda mu rugendoshuri kuva ku itariki ya 28 […]

Togo: Umufaransa afunzwe ashinjwa gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu

Steve

Umufaransa, Steeve Rouyar, amaze amezi hafi abiri afungiwe muri Togo. Imiryango itegamiye kuri Leta ivuga ko iyi mpuguke mu icungamari w’imyaka 44 aregwa gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu, nyuma yo gutabwa muri yombi mu myigaragambyo yahungabanije igihugu mu ntangiriro za Kamena igahitana byibuze abantu barindwi. Uyu yari yabanje kugaragara kuri Televiziyo Guadeloupe La1ère  ku itariki 17 […]

Kenya yiteguye kwishyura TZ ku cyemezo yafatiye abarimo Abanyarwanda

Lee Kinyanjui Internet photo

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ishoramari, ubucuruzi n’inganda muri Kenya, Lee Kinyanjui, yatanze umuburo avuga ko igihugu cye gishobora kwihorera ku cyemezo cya Tanzaniya cyo kubuza abanyamahanga gukorera imishinga mito no gutangira serivisi zimwe na zimwe ku butaka bwa yo. Kenya irahamagarira Tanzaniya guhindura itegeko ribuza abatari Abanya-Tanzaniya gukora ibikorwa muri serivisi zigera kuri 15, harimo […]

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi mushya wa Banki Nyafurika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Dr. Tah Sidiould , Perezida mushya wa Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB) uri mu ruzinduko mu Rwanda. Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye bukomeye hagati y’u Rwanda na Banki Nyafurika y’Iterambere, ndetse n’ejo hazaza h’ubwo bufatanye mu gihe Dr. Tah yitegura gutangira imirimo ye […]

RDC yambuye ubudahangarwa umudipolomate wa yo ufunzwe na Bulgaria

Kayikwamba Wagner

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ibinyujije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, ThĂ©rèse Kayikwamba Wagner, yamaganye kuri uyu wa Kane, itariki ya 31 Nyakanga 2025, ibikorwa by’umudipolomate w’Umunyekongo wafatiwe muri Bulgaria aregwa gutwara ibiyobyabwenge byinshi. Minisiteri mu itangazo yashyize ahagaragara, yatangaje ingamba nyinshi zirimo guhamagaza burundu uwo bireba ndetse no kumwambura ubudahangarwa yari afite nk’umudipolomate, […]

Angola: Abantu 22 bamaze kwicirwa mu myigaragambyo

DOC 20250728 45396906 QT1L0183 16

Kuri uyu wa Gatatu, Guverinoma ya Angola yavuze ko umubare w’abaguye mu myigaragambyo yaranzwe n’urugomo yamaganaga izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli wazamutse ugera kuri 22 ugereranyije n’umunsi wabanje aho bari bane. Imyigaragambyo yadutse kuri uyu wa Mbere ushize, ubwo amashyirahamwe ya tagisi minibus yatangizaga imyigaragambyo y’iminsi itatu yo kwamagana icyemezo cya guverinoma cyo kongera igiciro cya […]

Bunia: Abantu 3 bishwe barashwe 14 barimo umusirikare barakomereka

Bunia7

Abantu batatu bapfuye abandi 14 barakomereka barimo umusirikare wa FARDC, mu irasa ryo ku mugoroba wo ku wa Gatatu, itariki ya 30 Nyakanga, mu kabari ko mu gace ka Yambi Yaya mu Mujyi wa Bunia. Umuyobozi mukuru wa Polisi mu mujyi, Abel Mwang, yagize ati: “Iperereza ryakozwe aho hantu ryerekana ko ipikipiki yari itwaye abasivili […]

Burundi: Abagore 2 bapfuye bahunga Imbonerakure

Des hommes portent sur des civieres les corps des deux femmes sous les yeux dune population sous le choc 3800x2138 c

Abagore babiri bo muri Komini ya Nyanza mu gihugu cy’u Burundi basanzwe bapfuye nyuma yo kwirukankanwa, nk’uko abatangabuhamya babitangaza, n’Imbonerakure eshatu zishinzwe gucunga ishyamba ririnzwe. Biravugwa ko izi mbonerakure zahunze. Ku wa Kabiri, itariki ya 29 Nyakanga 2025, nibwo imirambo ya Georgette Nishimwe na Jeanine Nyabenda yavumbuwe mu kibaya giherereye mu ishyamba karemano rya Rubungu, […]

RDC: Hagiye kugibwa impaka ku mwirondoro wa Kabila n’ubwenegihugu bwe

2155725

Nyuma yo kubona ibyishimo byagaragaye ku ruhande rwa Joseph Kabila nyuma y’uko Urukiko rwa gisirikare rwemeje ko ari Umunyekongo ubu biravugwa ko ibyatangajwe n’urukiko ku bwenegihugu bwe  bishobora kongera kugibwaho impaka mbere yo kwinjira mu mizi muri dosiye aregwamo ibyaha icyenda. Abunganira abaregera indishyi ngo bafite uburenganzira bwo kurangiza iki kibazo cy’umwirondoro n’ubwenegihugu, kuko byateje […]

Kabare: Inyeshyamba za M23 zahuye n’abarwanyi ba Wazalendo mu mirwano ikaze

m23 32 861c3

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 30 Nyakanga, imirwano ikaze yabereye mu Mudugudu wa Kamakombe, muri Teritwari ya Kabare (Kivu y’Amajyefo), hagati y’inyeshyamba za M23 n’umutwe wa Wazalendo ukorera muri ako karere. Iyi mirwano bivugwa ko yatangiriye ku wa Kabiri mu Mudugudu wa Mbayo, uherereye muri Gurupoma ya Bugorhe, nyuma y’uko ngo umutwe wa M23 […]

Kinshasa: Urubanza rw’uwahoze ari minisitiri w’ubutabera rwakomeje

IMG 20250709 WA0016

Urubanza ruregwamo uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba, rwakomeje kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 30 Nyakanga 2025, imbere y’urukiko rw’iremezo. Biracyari mu cyiciro cyo gusuzuma ibigize dosiye mbere y’uko uregwa atangira kuburana mu mizi. Mu iburanisha riheruka, Urukiko rwanze inzitizi n’ibijyanye n’ububasha bw’urukiko byatanzwe n’uregwa, rwemeza ko izo nzitizi zumviswe ariko zidafite ishingiro nk’uko […]

Walikale: M23 iravugwaho kuba irimo kwitegura gutera Pinga

2024 07 04T070238Z 1129120338 RC2QBY9Y6OTI RTRMADP 3 CONGO SECURITY ARMY

Inyeshyamba za AFC / M23 ziravugwaho kongera imbaraga mu Mujyi wa Kateku, muri Gurupoma ya Ikobo (Teritwari ya Walikale), muri Kivu y’Amajyaruguru, ho mu burasirazuba bwa Congo, aho bikekwa ko yaba irimo kwitegura kugaba igitero ku Mujyi wa Pinga. Amakuru agera kuri ACTUALITE.CD avuga ko umusada w’ingabo n’ibikoresho bivuye i Buleusa byatangiye kugera muri ako […]

CAR: Perezida Touadera yambitse imidari y’ishimwe Ingabo za RDF (RWABATT13) zimurinda

Ingabo z’u Rwanda (RWABATT13) zikorera mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo Kubungabunga Amahoro muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA), kuri uyu wa Kabiri, itariki 29 Nyakanga 2025, zahawe imidari y’ishimwe na Prof. Faustin Archange TOUADERA, Perezida wa CAR akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo. Ibirori byabereye mu ngoro ya perezida mu Mujyi wa Bangui kandi byitabiriwe na Olivier KAYUMBA, […]

Burundi: Ikibazo cya lisansi kigeze aho umuntu 1 yishyura moto asaga 48,000 Frw ku rugendo

Parking Cotebu

Gutwara abantu n’ibintu bisa nk’ibyahungabanye burundu mu gihugu cy’u Burundi, aho kuva ku Cyumweru no ku wa Mbere, imodoka zihagarara i Bujumbura, Gitega, Rumonge, Rugombo, no mu yindi mijyi yo hirya no hino mu gihugu hakomeje kuba ubutayu. Nta bus n’imwe cyangwa taxi voiture zitwara abantu zakoraga. Imyigaragambyo itunguranye y’abashoferi igenda ikwirakwira, yatumye abagenzi ibihumbi […]

U Bwongereza na bwo burateganya kwemera Palestine nk’igihugu

UK PM on Palestine 1024x712 1

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 29 Nyakanga, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yatangaje ko u Bwongereza buzemera Palestine nk’igihugu muri Nzeri keretse Israel niyisubiraho igafata ingamba zikomeye zo guhagarika “ibikorwa biteye ubwoba” muri Gaza kandi ikuzuza ibindi bisabwa. Starmer yagize ati: “Intego yacu iracyari Israel itekanye kandi ifite umutekano iruhande rwa leta ya […]

Abadepite bemeje burundu amasezerano y’u Rwanda na RDC

IMG 20250722 WA0003

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kabiri itariki 29 Nyakanga 2025, yatoye itegeko ryemerera kwemeza burundu amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda. Itegeko rizoherezwa muri Sena kugira ngo irisuzume. Ni amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono ku itariki ya 27 Kamena i Washington hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u […]

Uganda: Maj. Gen. (Rtd) Mugisha Muntu yiyemeje guhatana na Museveni mu matora ataha

Gw MonBXcAAuEGd7

Ihuriro riharanira Impinduka mu Gihugu (ANT) ryatoranyije Maj. Gen. (Rtd) Mugisha Muntu nk’umukandida waryo mu matora rusange yo mu 2026. Iki cyemezo cyafashwe ku bwumvikane mu nama yaguye y’ishyaka yateraniye i Kabuusu, muri Kampala, yitabiriwe n’intumwa ziturutse mu turere twose zemeza kandidatire ye. Muntu wahoze ari umuyobozi w’ingabo akaba n’uwahoze ari perezida w’ishyaka Forum for […]

Igitero cy’u Burusiya kuri gereza yo muri Zaporizhzhia cyahitanye byibuze imfungwa 17

1024x576 cmsv2 da9d7039 d110 56a8 bc5e b5235750e012 9393847

Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Ukraine, Andriy Yermak, yavuze ko iki gitero cyo ku wa Mbere nimugoroba ari “ikindi cyaha cy’intambara” cyakozwe n’Ingabo z’u Burusiya. Kuri uyu wa Kabiri, itariki 29 Nyakanga, abayobozi ba Ukraine bavuze ko byibuze abagororwa 17 bishwe abandi barenga 80 barakomereka nyuma y’igitero cy’indege cy’u Burusiya cyibasiye gereza yo muri Ukraine […]

Angola: Ibiciro bya mazutu byateje imyigaragambyo ikomeye i Luanda

mw 1200outputFormatjpeg

Kuri uyu wa Mbere ushize, imyigaragambyo ikaze yadutse mu murwa mukuru wa Angola kubera izamuka ry’ibiciro bya mazutu na lisansi, yaje kuvamo urugomo, aho ibitangazamakuru byaho bivuga ko abantu benshi bishwe ndetse benshi batawe muri yombi nyuma y’ibikorwa byo gusahura ndetse no guhangana n’abapolisi. Iki gihugu cya Angola, kimwe mu binacukura peteroli muri Afurika, cyazamuye […]

Nyuma y’ukwezi ashyizweho umukono amasezerano y’u Rwanda na RDC ageze he ashyirwa mu bikorwa?

73073403 605

Amasezerano y’amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda yasinywe ku itariki ya 27 Kamena i Washington imbere y’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, ngo agomba guharurira inzira ibihe bishya by’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari. Ariko icyiciro cyayo cya mbere cyatinze gushyirwa mu bikorwa. Ku itariki ya 27 Kamena, Kinshasa na Kigali nibwo byatunguye […]

New York: Uwitwaje imbunda yishe abantu 4 mu nyubako ikoreramo ibigo by’imari

9d4e3c44ff539590e6e288e81bdcc693

Kuri uyu wa Mbere ushize, umuntu witwaje imbunda yateye inyubako irimo ibiro by’ibigo bitandukanye i Manhattan mu Mujyi wa New York, ahitana umupolisi n’abasivili nibura batatu. Igipolisi cya New York (NYPD) cyatangaje kuri X ko uwarashe na we yapfuye kandi aho byabereye harinzwe. Polisi yavuze ko uwarashe yapfuye azize igikomere cy’isasu yirashe kandi ko abayobozi […]

Ituri: Abasirikare batatu ba UPDF bapfuye abandi barakomereka

bitmap 1200 nocrop 1 1 20240426154536599952 de496dd3 1f5c 4475 bb08 0dda0d1a850a

Abasirikare batatu b’Ingabo za Uganda (UPDF) bapfuye abandi bagera mu icumi barakomereka bikabije mu mpanuka yo mu muhanda irimo imodoka ya gisirikare mu Mujyi wa Bunia, Intara ya Ituri. Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza ngo iyi mpanuka yatewe n’imiterere mibi y’ikiraro cya Ngando, iyo modoka yagombaga kwambuka igihe yabaga. Ibi byabaye ku Cyumweru, […]