Imihanda izakoreshwa mu irushanwa ry’Isi ryo gusiganwa ku magare muri Nyarugenge

Imyiteguro yo kwakira Irushanwa ryâIsi ryâUmukino wâAmagare â2025 UCI Road World Championshipsâ, rizabera i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025 irarimbanije. Mu Karere ka Nyarugenge Imihanda izakoreshwa ni iyi ikurikira: Uhereye mu Kanogo-Rond Point-Yamaha-Nyabugogo-Giticyinyoni-Ruliba-Noruvege-Stade Nyamirambo-Kimisagara-Kwa Mutwe-ONATRACOM-Gitega-ahahoze Gereza-Downtown-Peyaje-SOPETRAD Akarere ka Nyarugenge kibifurije abagatuye kuzaryoherwa nâiri rushanwa ryâamagare ribereye ijisho rizaba ribera […]
La Haye: Felicien Kabuga ashobora koherezwa mu Rwanda vuba

Felicien Kabuga waregwaga kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nâibyaha byibasiye inyokomuntu imbere yâUrwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho kurangiza imanza zitarangijwe n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, akomeje gufungirwa i La Haye nubwo hari abatangiye gutekereza kumwohereza mu Rwanda. Muri Kanama 2023, urukiko rwasanze adashoboye kuburana kubera uburwayi maze rutegeka ko arekurwa. Ku myaka irenga […]
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi arateganya kuza mu Rwanda nyuma yo gucana umubano

Ibinyamakuru byo mu Bubiligi nka La Libre Belgique biravuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Maxime Prevot, ateganya kugirira uruzinduko i Kigali mu Rwanda mu Gushyingo, aho ashobora kwitabira inama y’abaminisitiri ba Francophonie bikaba n’umwanya mwiza wo kureba ko umubano hagati y’ibihugu byombi wahagaze kuva muri Werurwe wasubira mu buryo. Kuva ku itariki ya 17 werurwe, u […]
Ghana yiyongereye ku bihugu byemeye kwakira abimukira birukanwe muri Amerika

Ghana yabaye ikindi gihugu cyemeye kwakira abantu birukanwe muri Amerika mu rwego rw’umugambi wa Perezida Donald Trump wo guhashya abimukira binjiye mu buryo butemewe. Perezida John Mahama yavuze ko abenegihugu bakomoka mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’Iburengerazuba bazakirwa nyuma y’amasezerano Ghana yagiranye na Amerika. Yavuze ko 14 ndetse muri abo bimukira bamaze kuhagera. Yagaragaje […]
Kivu y’Amajyepfo: Abawazalendo bahagaritse amashuri bahatira abarimu gufata intwaro

Ibikorwa byo kwigisha byarahagaritswe kuva ku wa Kabiri, itariki 9 Nzeri mu mashuri menshi yo muri Teritwari ya Kabare no muri Kamisimbi, muri Teritwari ya Walungu, muri Kivu y’Amajyepfo. Itsinda ry’abantu bitwaje imbunda, biyita abarwanyi ba Wazalendo, binjiye mu mashuri birukana abanyeshuri n’abarimu ndetse bakababurira ko niba badashaka gupfa bazongera kwiga no kwigisha intambara yarahagaze. […]
Israel yasabye Qatar kwirukana, kugeza mu butabera abayobozi ba Hamas bitaba ibyo ikazabyikorera

Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri wâIntebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasubije amahanga akomeje kunenga igitero Israel iherutse kugaba ku bayobozi ba Hamas muri Qatar, maze agereranya icyo gikorwa nâibikorwa bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yâibitero byâiterabwoba byo ku itariki ya 11 Nzeri 2001, nubwo bigaragara ko yananiwe kwica n’umwe mu bo yari igamije […]
Kicukiro: Gare ya Nyanza igiye kwimurwa by’agateganyo

Gare ya Nyanza yo mu Karere ka Kicukiro izimurirwa by’agateganyo muri Canal Olympia kw’i Rebero kuko aho iherereye ubu hazaba ari inzira izanyuramo amagare mu isiganwa mpuzamahanga rya UCI riteganyijwe muri uku kwezi, nk’uko byatangajwe na Polisi y’u Rwanda. Ahaparika bus ni ku muhanda munini uva i Kigali ugana mu Bugesera, igice cyawo kizakoreshwa n’abanyonzi […]
RDC: Kabila arasomerwa kuri uyu wa Gatanu mu rubanza rwaburanishijwe adahari

Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 12 Nzeri, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ruzatanga umwanzuro warwo mu rubanza ruregwamo Joseph Kabila wahoze ari perezida nk’uko byatangajwe n’umwanditsi w’uru rukiko. Mu iburanisha ryo ku itariki ya 22 Kanama, umushinjacyaha yari yasabiye Kabila igihano cy’urupfu kandi asaba abacamanza gutegeka ifatirwa ry’umutungo w’uwahoze […]
USA: Abari abayobozi muri FBI bajyanye ubuyobozi bwa Trump mu rukiko

Batatu bahoze ari abayobozi bakuru mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha cya Amerika bavuze ko birukanwe nta mpamvu mu rwego rwo “guhana” abagize uruhare mu iperereza ryakozwe mbere ku byaha byashinjwaga Donald Trump. Kuri uyu wa Gatatu, itariki 10 Nzeri 2025, Brian Driscoll wahoze ari umuyobozi w’agateganyo wa FBI, hamwe n’abandi babiri bahoze ari abayobozi bakuru muri […]
Rubavu: Hakiriwe impunzi z’Abanyarwanda hafi 300 zivuye muri Congo

Igikorwa gishya cyo gucyura impunzi zishaka gutaha ku bushake ku wa kabiri, itariki ya 9 Nzeri 2025, cyabereye ku mupaka wa Grande Barriere i Goma, aho ishami rya Loni rishinzwe impunzi (HCR), ku bufatanye na AFC/M23 bahagarikiye itaha ry’impunzi z’Abanyarwanda zikabakaba 300. Ku bufatanye bwa HCR nâihuriro AFC / M23 hamwe nâubuyobozi bwâu Rwanda, bahagarikiye […]
RDC yeruye ivuga ko mu gihe M23 igihari ntaho FDLR izajya

Raporo yâUbutumwa bwo gushakisha Ukuri y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Uburenganzira bwa Muntu ku kibazo cyo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo byibanzweho cyane mu nama ya mirongo itandatu isanzwe yâAkanama gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu, ibera i Geneve mu Busuwisi. Ubu butumwa, bwashinzwe nâAkanama kâUmuryango wâAbibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu, bwakoze raporo yerekana ibyaha bikomeye byakozwe […]
Masisi: AFC/M23 yafashe agace ka Bibwe

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 9 Nzeri, umujyi muto wa Bibwe, muri Sheferi ya Bashali (Teritwari ya Masisi) muri Kivu y’Amajyaruguru, wigaruriwe nâabarwanyi ba AFC / M23, nyuma yâimirwano ikaze yabaye hagati yabo nâinyeshyamba za Wazalendo. Nkâuko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, inyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo zari zimaze iminsi ibiri […]
Kabandana ntashobora kuzazima kuko asize igihugu yarwaniye – Gen. ( Rtd ) Ibingira

“Kabandana ntashobora kuzazima kuko asize abana. Barahari. Kabandana ntashobora kuzazima kuko asize RDF. Irahari. Kabandana ntashobora kuzazima kuko asize igihugu yarwaniriye, yatunganyije, kirahari,” ibi ni ibyatangajwe na Gen. (Rtd) Fred Ibingira agaruka ku butwari bwaranze Lt. Gen. Innocent Kabandana uherutse gutabaruka nyuma yo kurokoka urupfu inshuro nyinshi ari mu kazi ke ka gisirikare yari amazemo […]
Somalia: Umuyobozi muri Al shabab wagerageje kwica perezida yishwe

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 9 Nzeri, Ikigo cyâUbutasi bya Somalia cyatangaje ko komanda mukuru muri Al-Shabaab ushinjwa kugerageza umugambi wo kwica perezida Hassan Sheikh Mohamud mu ntangiriro z’uyu mwaka yiciwe mu gikorwa cya gisirikare cyari kimugendereye. Ikigo cyâigihugu gishinzwe iperereza nâumutekano (NISA) cyatangaje ko Mohamed Cabdi Dhiblaawe Afrax, wagaragaye ko ari we wateguye ibisasu […]
Drones z’u Burusiya zarasiwe mu kirere cya Pologne zijya muri Ukraine

Igihugu cya Pologne kibarizwa mu muryango wa NATO cyahagurukije indege z’intambara igitaraganya nyuma y’uko ikirere cyayo kivogerewe ” bitigeze bibaho” na drones zâu Burusiya zari ziteye uburengerazuba bwa Ukraine. Igisirikare cya Pologne cyamaganye kuvogera ikirere cyabo bya hato na hato mu gihe u Burusiya bugaba ibitero ku baturanyi babo, Ukraine. Abayobozi bavuze ko ibikoresho bishinzwe […]
Lubero: Umukomando wa FARDC yishe umugore we

Umusirikare wo mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), kuwa Mbere yarashe kandi yica umugore we ahitwa i Kanyatsi, umudugudu uherereye nko mu birometero 5 mu burengerazuba bwa Lubero-Centre, ku muhanda wa Lubero-Kasugho. Abatangabuhamya bavuga ko urusaku rwâamasasu rwumvikanye mu ntangiro z’umugoroba rwateje ubwoba mbere y’uko abaturage bavumbura umurambo wâuwahohotewe. Uyu musirikare ukekwaho […]
AFC/M23 yikomye imiryango mpuzamahanga ikomeje kuyibasira igahishira ibyaha bya Kinshasa

Ihuriro rya AFC/M23 yamaganye imikorere y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rihinzwe Uburenganzira bwa Muntu cyane cyane ku bijyanye na raporo rikora zitagaragaza ukuri ahubwo zisa nk’izishaka kugumisha ku butegetsi mu nzira zose ubutegetsi bwa Kinshasa. Ihuriro AFC / M23 mu itangazo ryashyize ahagaragara kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 8 Nzeri, ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Uhoraho, Benjamin Mbonimpa, […]
OrlĂ©ans: Inama y’Igihugu yashyigikiye icyemezo cy’umujyi wanze ko Zigiranyirazo ahashyingurwa

Kuri uyu wa Mbere, itariki 8 Nzeri, Inama yâIgihugu yemeje ko Protais Zigiranyirazo, muramu wa Perezida Juvenal Habyarimana, ubutegetsi bwe bwashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, atazashyingurwa muri OrlĂ©ans (Loiret), ibiha umugisha icyemezo cy’umuyobozi w’uyu mujyi, Serge Grouard, n’ubundi wari wanze ko azahashyingurwa. Nyuma yo kwangirwa na Meya Serge Grouard wavuze ko bishobora guhungabanya umutekano […]
Tanzania: Urubanza rw’umunyapolitiki Tundu Lissu rwatangiye ruburanishwa mu muhezo

Muri Tanzaniya, urubanza rwâumuyobozi utavuga rumwe nâubutegetsi Tundu Lissu ukurikiranyweho icyaha cyâubuhemu, rwatangiye kuri uyu wa Mbere, itariki ya 8 Nzeri, imbere yâUrukiko Rukuru rwa Dar es Salaam, nyuma yâisubikwa ryinshi. Umuyobozi w’ishyaka Chadema, ishyaka rikomeye ritavuga rumwe nâubutegetsi, afunzwe kuva muri Mata. Uru ni urubanza rukomeye, rubera mu muhezo, mu gihe habura ukwezi kumwe […]
Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa yegujwe
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 8 Nzeri, Inteko Ishinga Amategeko yâu Bufaransa yakuyeho guverinoma kubera gahunda zayo zo gukemura ikibazo cyâimyenda yâigihugu, birushaho gukomeza ibibazo bya politiki biri guca intege ubukungu bwa kabiri mu karere ka Euro. Abadepite batoye kwirukana Minisitiri wâIntebe Francois Bayrou na guverinoma ye ku majwi 364 ku 194 y’abamushyigikiye. Perezida Emmanuel […]
Masisi: AFC/M23 na wazalendo babyukiye mu mirwano ahitwa Burora

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 9 Nzeri, haravugwa imirwano yabyutse iba, hagati yâabarwanyi ba AFC / M23 n’inyeshyamba za Wazalendo ahitwa Burora, muri Gurupoma ya Nyamaboko ya 1 (Teritwari ya Masisi) mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nkâuko amakuru agera kuri ACTUALITE.CD aturuka muri ako gace abitangaza, ngo inyeshyamba za Wazalendo zambuwe ako gace mu […]
U Rwanda na Senegal byiyemeje gufatanya mu bya serivisi z’ingendo zo mu kirere

Kuri uyu wa Mbere, itariki 8 Nzeri, u Rwanda na Senegal byashyize umukono ku masezerano yâuufatanye mu bijyanye na serivisi z’ingendo zo mu kirere, agamije gushimangira no koroshya ubwikorezi bwo mu kirere hagati yâibihugu byombi. Amasezerano yashyizweho umukono yerekana intambwe ikomeye mu gushimangira umubano, guteza imbere ubufatanye mu bukungu, no kongera amahirwe yâubucuruzi hagati yu […]
FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi bongeye kugaba ibitero bya drones mu baturage

Ubuyobozi bwa AFC/M23 buratangaza ko kuri uyu wa Mbere Ingabo z’ihuriro rya Kinshasa zagabye ibitero birimo urugomo rukabije hirya no hino ku mirongo y’urugamba, byibasiye ahanini ahantu hatuwe cyane. Ibi byatangajwe mu itangazo ryihutirwa ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23 ibinyujije kuri X ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere. Iri tangazo rigira riti: “Mu rukerera rwo […]
RIB yerekanye abantu bashinjwa ubwambuzi inagaruza agera kuri 15,000,000 Frw

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Mbere, itariki 8 Nzeri 2025, rwerekanye abantu batawe muri yombi bashinjwa ibyaha by’ubwambuzi bushukana inagaruza agera kuri miliyoni 15 z’Amafaranga y’u Rwanda batwaye muri ubwo buryo. Ibinyujije kuri X, RIB yagize iti: “Hashingiwe ku birego bitandukanye bijyanye nâubwambuzi bushukana bukorerwa kuri telephone, RIB ku bufatanye na Polisi y’Igihugu […]
Uvira: Imyigaragambyo isaba kuhavana Gen. Gasita yaba yiciwemo abantu

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 8 Nzeri, muri Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, Wazalendo, , hamwe nâimiryango itegamiye kuri leta bateguye imyigaragambyo yo kwirukana Gen. Gasita, biba ngombwa ko FARDC itatanya abari mu myigaragambyo ndetse bikaba bivugwa ko hari n’abantu nibura batanu bahasize ubuzima. Ni imyigaragambyo yateguwe mu rwego rwo gusaba ko Gen. Olivier Gasita, […]
Umubiligi uvuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bushaka kumwica yasabye kurindwa

Impuguke mu bya gisirikare y’Umubiligi ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jean-Jacques Wondo, yagejeje ikirego kuri Polisi y’u Bubiligi nyuma yo gushyirwaho iterabwoba akangishwa kwicwa. Ku wa Gatanu, yasabye abategetsi b’u Bubiligi n’u Burayi kumurinda kandi ahamagarira Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga “guha ubutumwa busobanutse Kinshasa” ku bijyanye no “kohereza urugomo ruranga politiki ya Congo mu […]
Burundi: Abatuye mu Gatumba basabwe kudakangwa n’urusaku rw’intwaro bumva

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 8 Nzeri 2025, Igisirikare cy’u Burundi (FDNB) cyatangaje ko hateganyijwe imyitozo ya gisirikare isanzwe ibera mu kigo cya Batayo ya 111 y’ingabo zirwanira ku butaka i Gatumba. Igisirikare cy’u Burundi mu itangazo ryacyo cyatangaje ko haza kumvikana urusaku rw’intwaro zitandukanye gisaba abaturage bahaturiye kudakuka umutima. “Ntawe ukwiye guhagarika umutima; […]
Abayobozi ba Congo barifuza ko MONUSCO iguma muri RDC – Lacroix

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 7 Nzeri, ubwo yari muri Beni (Kivu y’Amajyaruguru), mu kiganiro yagiranye nâabanyamakuru, Umunyamabanga wungirije wâUmuryango wâAbibumbye ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Jean-Pierre Lacroix, yatanze ibisobanuro ku nama yagiranye nâabayobozi bo mu rwego rwo hejuru bo muri Congo aho yemeje ko bifuza ko ingabo z’uyu muryango zitahava. Muri uru ruzinduko rwe, […]
Masisi: Abarwanyi ba AFC/M23 bigaruriye agace ka Shoa
Kuri iki Cyumweru, itariki ya 7 Nzeri, inyeshyamba za AFC / M23 zongeye kwigarurira umujyi wa Shoa muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yâimirwano yabaye hagati yâinyeshyamba za AFC / M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zo mu mutwe wa APCLS wa Janvier Karairi. Ikinyamakuru Actualite.cd kivuga ko izi nyeshyamba za wazalendo zari zirukanye inyeshyamba […]
UPDF yatangiye gukoresha imbunda zigezweho za CZ Bren 2 zinakoreshwa na RDF

Igisirikare cya Uganda cyongereye imbunda zigezweho mu ntwaro gitunze gitangira gukoresha imbunda zo kugaba ibitero zo mu bwoko bwa CZ Bren 2 zikorerwa muri Repubulika ya TchĂšque, nk’uko ziherutse kugaragara zifitwe n’abashinzwe kurwanya iterabwoba. Izi mbunda twanababwira ko RDF imaze igihe izikoresha. Ikinyamakuru military.africa gikunze gukora inkuru ku bikoresho bya gisirikare ibihugu bya Afurika bigenda […]
Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani yeguye atamaze umwaka ku buyobozi

Minisitiri wâIntebe wâu Buyapani, Shigeru Ishiba, yavuze ko azava ku mirimo ye, yariho kuva mu Kwakira 2024, nyuma yo gutakarizwa icyizere n’abayoboke b’ishyaka rye. Abayoboke b’ishyaka riri ku butegetsi rya Ishiba riharanira demokarasi no kwishyira ukizana kwa buri muntu (LDP) bamutakarije nyuma yo gutakaza ubwiganze mu mitwe yombi y’inteko ishinga amategeko kuva yatangira kuyobora mu […]
Yatawe muri yombi azira kwambara impuzankano ya RIB atabyemerewe

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi uwihaye kwambara impuzankano yarwo atari umukozi warwo yarangiza agafata amashusho akayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga nk’uko amakuru agera kuri Bwiza avuga. Uwitwa Ndagijimana Straton yifashe amashusho mu minsi ishize yambaye impuzankano ya RIB maze ayakwiza kuri TikTok none RIB yamutaye muri yombi, aho bivugwa ko ubu afungiwe kuri sitasiyo […]
FARDC yitakanye wazalendo nyuma ya raporo ya Loni

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 6 Nzeri 2025, i Kinshasa, Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen. Sylvain Ekenge, yasubije raporo ya Loni iherutse gukorwa ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu gishinjwa gukora mu burasirazuba bw’igihugu ku bufatanye n’inyeshyamba za wazalendo bakorana bya hafi mu kurwanya M23. “Sinigeze […]
Burundi: Gen. Bertin Gahungu yoherejwe muri Gereza ya Mpimba

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 6 Nzeri, saa yine n’igice za mu gitondo, GĂ©nĂ©ral de Brigade de police, Bertin Gahungu yimuriwe muri Gereza Nkuru ya Bujumbura, bakunze kwita Mpimba, nyuma yo kumara ibyumweru birenga bibiri afungiwe muri kasho y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (SNR). Gen. Gahungu yatawe muri yombi ku itariki ya 21 Kanama afatiwe […]
Imihanda yo muri Kigali yatangiye gushyirwamo imirongo izwi nka “yellow box”

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri, Polisi yâu Rwanda ku bufatanye na Minisiteri yâibikorwaremezo nâikigo cyâigihugu gishinzwe iterambere ryâubwikorezi (RTDA) batangije ubukangurambaga bwâumutekano wo mu muhanda bugamije gusobanurira abakoresha umuhanda kubahiriza imirongo yâumuhondo inyuranamo izwi nka âYellow Boxâ mu rurimi rwâicyongereza ishyirwa mu masangano yâimihanda, nâikoranabuhanga ryifashishwa mu kugenzura iyubahirizwa ryâamategeko agenga umuhanda. […]
Kinshasa: Abadepite 14 batawe muri yombi baranacucurwa

Umudepite ku rwego rw’igihugu, wavuganye na ACTUALITE.CD, utifuje ko amazina ye amenyekana yavuze kuri uyu wa Gatandatu ko yatawe muri yombi ndetse na bagenzi be cumi na batatu, barimo abagore batatu, ku wa Gatanu nyuma ya saa sita i Kinshasa. Yavuze ko bafashwe ahagana mu ma saa kumi igihe bari barimo gukusanya imikono kugirango basabe […]
Bitakwira ntiyumva ukuntu abasirikare bafatanwe Bunagana kugeza Bukavu bazamurwa bakanoherezwa Uvira

Uwahoze ari umudepite wa Kivu y’Amajyepfo, Justin Bitakwira, yatanze umuhamagaro kuri Perezida FĂ©lix Tshisekedi na guverinoma ye ku bijyanye n’iki kibazo avuga ko ari “ingorabahizi” mu Mujyi wa Uvira, nyuma y’iminsi itatu yikurikiranye ubuzima bwarahagaze muri uyu mujyi nta gikorwa cy’ubukungu, nta rujya n’uruza, n’amasoko afunze. Ni nyuma y’imyigaragambyo imaze iminsi muri Uvira yatewe n’inyeshyamba […]
FARDC iremeza ko ishyigikiye byimazeyo Gen. Gasita wanzwe na Wazalendo

Igisirikare cya Congo, kibinyujije ku muvugizi wacyo Maj. Gen. Sylvain Ekenge, cyemeje ko Brig. Gen. Olivier Gasita, umaze iminsi yarabujijwe n’Abawazalendo gukora inshingano ze bamwita icyitso cya M23, yagizwe Umuyobozi w’Akarere ka 33 ka gisirikare muri Uvira mbere y’uko Goma na Bukavu bifatwa. Gen. Sylvain Ekenge yasabye Abanyekongo kumva amabwire y’abashaka gucamo ibice Abanyekongo, by’umwihariko […]
Putin aravuga ko azarimbura ingabo z’u Burayi zizoherezwa muri Ukraine

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wâu Burusiya yavuze ko “bidashoboka” kugirana amasezerano na Ukraine ku bibazo byâingenzi, anashimangira kandi ko Moscou itazigera yemera ko Ukraine iba umunyamuryango wa NATO. Perezida wâu Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko Moscou izafata ingabo zâamahanga zose zizoherezwa ku butaka bwa Ukraine nk’ âibipimo byemewe byo kurimburaâ. Mu ijambo rye, mu […]
Uganda: Kandida depite wa NRM wakubise minisitiri w’intebe ari mu mazi abira

Urukiko rwo muri Uganda rwagumishije muri gereza Onesmas Twinamasiko, umukandida depite wâishyaka National Resistance Movement (NRM) riri ku butegetsi muri Uganda wiyamamarizaga guhagararira Bugangaizi East mu nteko, azira gukubita Minisitiri w’Intebe, Robinah Nabbanja, igihe habaga amakimbirane ya politiki mu Karere ka Kakumiro. Urukiko rukuru rwa Kibaale kuwa Gatatu rwashinje Twinamasiko icyaha cyo gukubita no kubabaza […]
Ebola yongeye kwaduka muri RDC imaze guhitana abarenga 15 muri Kasai

Inzego zâubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zatangaje ko icyorezo cya Ebola cyongeye kwaduka, aho Minisiteri yâubuzima ivuga ko byibuze kuva mu mpera za Kanama nibura abantu cumi na batandatu bamaze gupfa. Iki cyorezo gishya cyibasiye Intara ya Kasai, hagati mu gihugu. Biravugwa ko iki cyorezo cya Ebola cyagaragaye bwa mbere muri RDC ku […]
Abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange basabwe korohereza abanyeshuri basubira ku mashuri

Kuva ku wa Gatanu, tariki ya 5 Nzeri, abanyeshuri bazaba barimo gusubira ku bigo by’amashuri, gutangira igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026, hirya no hino mu turere dutandukanye tw’igihugu. Polisi y’u Rwanda yaboneyeho gushishikariza abo bireba bose byâumwihariko ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, abayobozi b’ibigo byâamashuri n’ababyeyi b’abana, kubahiriza ibyo basabwa bijyanye […]
Ingendo (zo mu kirere) ntizikwiye kuba iz’abakire gusa – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagaragaje ko nubwo umugabane wa Afurika wagize iterambere mu bijyanye n’urwego rw’ingendo zo mu kirere, ukomeje guhura n’imbogamizi z’igiciro kiri hejuru ndetse no kubura ibikorwaremezo bijyanye nazo, mu gihe ashimangira ko ingendo zo mu kirere zitagakwiye kuba iz’abifite gusa. Ibi Perezida Kagame yabivuze ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya Aviation […]
Dore ubwirinzi bw’ikirere 5 bwa mbere buhambaye ku Isi

Ibihugu birimo gushora imari igaragara muri sisitemu z’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere mu gihe ubwoba bw’ibitero nk’ibi bugenda bwiyongera. Indege, drone, misile zo mu bwoko bwa cruise missile, missile ballistique ni bike mu byago ubu buryo bw’ubwirinzi bwakorewe mu kuvumbura, gukurikirana, no gusenya. Ukurikije ubushobozi bwabwo, urwego, hamwe n’ikoranabuhanga rigezweho, dore sisitemu 10 za mbere […]
Umunyamabanga wungirije wa Monusco agarutse muri RDC ku nshuro ya 3 mu mwaka

Umunyamabanga wungirije wâUmuryango wâAbibumbye ushinzwe Ibikorwa byo Kubungabunga Amahoro, Jean-Pierre Lacroix, ari muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuva kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 3 Nzeri nk’uko byatangajwe na MONUSCO. Uru ruzinduko rw’akazi rukurikira uruzinduko yakoze muri iki gihugu muri Gashyantare na Werurwe kandi bivugwa ko rugamije gushimangira ubushake bw’Umuryango wâAbibumbye mu gushyigikira inzira […]
Burkina Faso: Abafaransa bakomeje gufatirwa mu burengerazuba bwa Afurika bashinjwa ubutasi

Nyuma ya Mali, muri Burkinafaso na ho Umufaransa yatawe muri yombi ku itariki ya 28 Nyakanga n’inzego z’ubutasi. Kuva icyo gihe yafungiwe ahantu hatazwi. Jean-Christophe PĂ©gon ni umuyobozi wa ONG ikorera muri Burkina Faso yitwa Inso, itanga amakuru yâumutekano ku miryango itabara imbabare. Uyu mwenegihugu wâu Bufaransa arakekwaho gukora ibikorwa by’ubutasi nâubutegetsi bwa gisirikare buriho. […]
Cabo Delgado: Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zahaye ba mudugudu amagare

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 3 Nzeri 2025, abashinzwe umutekano bo mu Rwanda (RSF) muri Mozambique batanze amagare ku bayobozi b’imidugudu mu karere ka MocĂmboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado, mu rwego rwo gukomeza guharanira kurwanya iterabwoba, gushyigikira iterambere ryâabaturage, no gushimangira imiyoborere yâibanze. Umuhango wo gutanga aya magare wabereye kuri pavilion ya […]
SANDF ntizi igihe kajugujugu 5 za yo zakwamiye muri RDC zizahavira

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyabwiye ikinyamakuru Janes ko nta tariki gifite y’igihe kajugujugu zacyo eshanu za Oryx kuri ubu zaheze muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zizahavira. Umuvugizi wa SANDF yagize ati: “Ntabwo dufite itariki, ariko turimo kubikoraho.” Nyamara, ku itariki ya 22 Kanama, SANDF yahakanye ko kajugujugu eshatu zari mu butumwa bwâUmuryango wâAbibumbye […]
Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa ASECNA witabiriye Aviation Africa Summit 2025

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, itariki 3 Nzeri 2025, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Prosper Zo’o Minto’o, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe umutekano w’ingendo zo mu kirere muri Afurika na Madagascar (ASECNA) uri mu Rwanda aho yitabiriye ya Aviation Africa Summit 2025 izabera i Kigali muri Radisson Blu kuva ku itariki ya 4-5 […]
Ikinyoma kimaze ibinyejana ku ngano nyayo y’Umugabane wa Afurika

Ikarita ya Mercator, yakozwe bwa mbere mu kinyejana cya 16, imaze igihe kinini ari yo karita igenderwaho mu kugenda no mu burezi, ariko ukuri kwayo gukomeje gushidikanwaho. Urugero, Greenland ikunze kugaragara ari nini nka Afurika, mu gihe mu by’ukuri Afurika iyikubye inshuro 14. Ibindi bihugu byinshi byo mu majyaruguru bigaragazwa nk’aho byenda kungana n’umugabane wa […]
RDC: Mbeki ntakibonwa nk’umuhuza utabogamye nubwo bemera uruhare rwe mu biganiro bya Sun City

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 2 Nzeri, kuri Radio na Televiziyo bya Congo (RTNC), Minisitiri wâitumanaho nâitangazamakuru, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yongeye gusobanura aho Guverinoma ya Congo ihagaze ku kijyanye nâibiganiro byâamahoro byateguwe na Fondasiyo ya Thabo Mbeki wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo. Mu gihe yemera uruhare […]
Igisirikare cy’u Burundi gikomeje kohereza ingabo n’ibikoresho byinshi muri Kivu y’Amajyepfo

Uruhererekane rw’imodoka nyinshi zuzuye Abasirikare bâAbarundi n’ibikoresho zimaze iminsi zigaragara mu gace ka Kaburantwa, mu Ntara ya Cibitoke, mu majyaruguru yâuburengerazuba bwâu Burundi, zerekeza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Bivugwa ko abo basirikare bitwaje intwaro nyinshi boherejwe kongerera ingufu Ingabo z’u Burundi ziri mu Karere ka Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo, aho zikorana nâIngabo zâigihugu […]
Juba: Umugaba wungirije wa UNMISS yasezeye Ingabo za RDF

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa na gahunda mu butumwa bwâUmuryango wâAbibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Brig Gen. Kanobayire; akaba anakora nk’Intumwa Nkuru y’igihugu; kuri uyu wa Kabiri yasuye abashinzwe kubungabunga amahoro b’Abanyarwanda babarizwa muri RWANBATT3 iherereye i Durupi, mu nkengero za Juba, mu rwego rwo kubasezeraho. Yakiriwe nâumuyobozi wâIngabo za RWANBATT3, Colonel Leodomir Uwizeyimana, ahabwa […]
RDC: Umunyapolitiki Kibala yabujijwe kwitabira ibiganiro byateguwe na Thabo Mbeki

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 2 Nzeri, umuyobozi wâabatavuga rumwe nâubutegetsi Jean-Claude Kibala ntiyashoboye kujya muri Afurika y’Epfo mu biganiro byateguwe na Thabo Mbeki, byatumiwemo abanyapolitiki batandukanye bo muri RDC barimo na Corneille Nangaa. Uyu wahoze ari Minisitiri wâabakozi ba Leta yafatiriwe pasiporo ye y’abadipolomate ku kibuga cyâindege mpuzamahanga cya Ndjili nâubuyobozi bukuru bushinzwe […]
Ubushinjacyaha bwagaragaje ibyagezweho mu mwaka w’ubucamanza 2024-2025

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 1 Nzeri 2025, mu Ngoro yâInteko Ishinga Amategeko habereye igikorwa cyo gutangiza Umwaka wâUbucamanza wa 2025-2026. Ni igikorwa cyari kiyobowe na Nyakubahwa Perezida wâUrukiko rwâIkirenga, Rt. Hon. MUKANTAGANZWA Domitilla cyitabiriwe nâabagize inzego zâ Urunana rwâUbutabera. Mu ijambo rye, Umushinjacyaha Mukuru HABYARIMANA AngĂ©lique yagaragaje ko Ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 78.489 mu […]
RDC: Urugo rwa Mutamba rwagabweho igitero mbere gato y’uko akatirwa

Mbere y’icyemezo cy’urukiko mu rubanza rwâuwahoze ari Minisitiri wâubutabera, Constant Mutamba, mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 2 Nzeri 2025, urugo rwe rwagabweho igitero n’inzego z’umutekano. Nkâuko byatangajwe nâishyaka Nogec, abereye perezida, abasirikare nâabapolisi bateye mu rugo rwe ahagana mu ma saa cyenda z’urukerera, batatanya abamushyigikiye kandi bata […]
Burkina Faso: Hatowe itegeko rihana ubutinganyi

Muri Burkinafaso hakozwe impinduka zitandukanye mu mategeko, nk’aho umuntu wese uzahamwa n’icyaha cyo kuryamana kw’abahuje igitsina azajya ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu, nk’uko Minisitiri wâubutabera, Edasso Rodrigue Bayala, yabisobanuye nyuma yâitegeko rishya ryatowe. Minisitiri yongeyeho ati: “Mu gihe habaye gusubiramo icyaha, niba uwabikoze atari umwenegihugu wa Burkinabe, azirukanwa mu […]
Burundi: Hatawe muri yombi uwacungaga imitungo ya General Bunyoni

Uwitwa Donatien Mbonicura, ukomoka mu mudugudu wa Matyazo mu Karere ka Mwaro mu Ntara ya Gitega (hagati mu Burundi), yatawe muri yombi ku Cyumweru, ku itariki ya 24 Kanama 2025, afatiwe i Kinindo, mu majyepfo ya Bujumbura, umurwa mukuru w’ubukungu. Uyu ufatwa nk’incuti magara ya General Alain Guillaume Bunyoni, bivugwa ko yacungaga mu ibanga imitungo […]
Sudani: Inkangu yatabye umudugudu wose 1000 bahasiga ubuzima harokoka 1

Inkangu idasanzwe mu karere ka Darfur mu burengerazuba bwa Sudani yatabye umudugudu wose hapfa abantu barenga 1000 nk’uko byatangajwe n’umutwe w’inyeshyamba uhagenzura kuri uyu wa Mbere ushize. Umudugudu wose wagiye hasi harokoka umuntu umwe Umutwe wa Sudan Liberation Movement/Army wavuze ko iyi nkangu yabaye ku Cyumweru mu Mudugudu wa Tarasin, uherereye mu misozi ya Marra […]
Senegal: Inama Kagame yagiriye urubyiruko rwa Afurika mu nama ya AFS Forum

Muri iki gitondo cyo kuwa Mbere i Dakar, muri Senegal hateraniye inama nyafurika ku kwihaza mu biribwa izwi nka “Africa Food Systems Forum” ya 2025, aho Perezida Kagame wifatanyije na Perezida Bassirou Diomaye Faye Senegal, yagiriye inama urubyiruko yo kudahunga ibibazo bagahangana nabyo kuko n’aho bahungira babisangayo. Urubyiruko hamwe nâabayobozi muri gahunda zâibiribwa bikomoka mu […]