RDC: Mbeki ntakibonwa nk’umuhuza utabogamye nubwo bemera uruhare rwe mu biganiro bya Sun City

hq720

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 2 Nzeri, kuri Radio na Televiziyo bya Congo (RTNC), Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya, yongeye gusobanura aho Guverinoma ya Congo ihagaze ku kijyanye n’ibiganiro by’amahoro byateguwe na Fondasiyo ya Thabo Mbeki wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo. Mu gihe yemera uruhare […]

Igisirikare cy’u Burundi gikomeje kohereza ingabo n’ibikoresho byinshi muri Kivu y’Amajyepfo

Burundi

Uruhererekane rw’imodoka nyinshi zuzuye Abasirikare b’Abarundi n’ibikoresho zimaze iminsi zigaragara mu gace ka Kaburantwa, mu Ntara ya Cibitoke, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi, zerekeza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Bivugwa ko abo basirikare bitwaje intwaro nyinshi boherejwe kongerera ingufu Ingabo z’u Burundi ziri mu Karere ka Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo, aho zikorana n’Ingabo z’igihugu […]

Juba: Umugaba wungirije wa UNMISS yasezeye Ingabo za RDF

Gz3c5v WgAA4pao

Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa na gahunda mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Brig Gen. Kanobayire; akaba anakora nk’Intumwa Nkuru y’igihugu; kuri uyu wa Kabiri yasuye abashinzwe kubungabunga amahoro b’Abanyarwanda babarizwa muri RWANBATT3 iherereye i Durupi, mu nkengero za Juba, mu rwego rwo kubasezeraho. Yakiriwe n’umuyobozi w’Ingabo za RWANBATT3, Colonel Leodomir Uwizeyimana, ahabwa […]

RDC: Umunyapolitiki Kibala yabujijwe kwitabira ibiganiro byateguwe na Thabo Mbeki

KIBALA NKOLD scaled 1

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 2 Nzeri, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Jean-Claude Kibala ntiyashoboye kujya muri Afurika y’Epfo mu biganiro byateguwe na Thabo Mbeki, byatumiwemo abanyapolitiki batandukanye bo muri RDC barimo na Corneille Nangaa. Uyu wahoze ari Minisitiri w’abakozi ba Leta yafatiriwe pasiporo ye y’abadipolomate ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili n’ubuyobozi bukuru bushinzwe […]

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibyagezweho mu mwaka w’ubucamanza 2024-2025

csm 054A7723 c480ae5518

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 1 Nzeri 2025, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko habereye igikorwa cyo gutangiza Umwaka w’Ubucamanza wa 2025-2026.  Ni igikorwa cyari kiyobowe na Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Rt. Hon. MUKANTAGANZWA Domitilla cyitabiriwe n’abagize inzego z’ Urunana rw’Ubutabera. Mu ijambo rye, Umushinjacyaha Mukuru HABYARIMANA AngĂ©lique yagaragaje ko Ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 78.489 mu […]

RDC: Urugo rwa Mutamba rwagabweho igitero mbere gato y’uko akatirwa

Constant Mutamba residence policiers et militaires 250

Mbere y’icyemezo cy’urukiko mu rubanza rw’uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba, mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 2 Nzeri 2025, urugo rwe rwagabweho igitero n’inzego z’umutekano. Nk’uko byatangajwe n’ishyaka Nogec, abereye perezida, abasirikare n’abapolisi bateye mu rugo rwe ahagana mu ma saa cyenda z’urukerera, batatanya abamushyigikiye kandi bata […]

Burkina Faso: Hatowe itegeko rihana ubutinganyi

01000000 0aff 0242 b0ec 08dc7f1567d1 w408 r1 s

Muri Burkinafaso hakozwe impinduka zitandukanye mu mategeko, nk’aho umuntu wese uzahamwa n’icyaha cyo kuryamana kw’abahuje igitsina azajya ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu, nk’uko Minisitiri w’ubutabera, Edasso Rodrigue Bayala, yabisobanuye nyuma y’itegeko rishya ryatowe. Minisitiri yongeyeho ati: “Mu gihe habaye gusubiramo icyaha, niba uwabikoze atari umwenegihugu wa Burkinabe, azirukanwa mu […]

Burundi: Hatawe muri yombi uwacungaga imitungo ya General Bunyoni

Donatien Mbonicura soupconne davoir continue a percevoir les loyers des proprietes de lancien Premier ministre burundais Alain Guillaume Bunyoni pourtant saisies par la justice

Uwitwa Donatien Mbonicura, ukomoka mu mudugudu wa Matyazo mu Karere ka Mwaro mu Ntara ya Gitega (hagati mu Burundi), yatawe muri yombi ku Cyumweru, ku itariki ya 24 Kanama 2025, afatiwe i Kinindo, mu majyepfo ya Bujumbura, umurwa mukuru w’ubukungu. Uyu ufatwa nk’incuti magara ya General Alain Guillaume Bunyoni, bivugwa ko yacungaga mu ibanga imitungo […]

Sudani: Inkangu yatabye umudugudu wose 1000 bahasiga ubuzima harokoka 1

navbharat times

Inkangu idasanzwe mu karere ka Darfur mu burengerazuba bwa Sudani yatabye umudugudu wose hapfa abantu barenga 1000 nk’uko byatangajwe n’umutwe w’inyeshyamba uhagenzura kuri uyu wa Mbere ushize. Umudugudu wose wagiye hasi harokoka umuntu umwe Umutwe wa Sudan Liberation Movement/Army wavuze ko iyi nkangu yabaye ku Cyumweru mu Mudugudu wa Tarasin, uherereye mu misozi ya Marra […]

Senegal: Inama Kagame yagiriye urubyiruko rwa Afurika mu nama ya AFS Forum

Muri iki gitondo cyo kuwa Mbere i Dakar, muri Senegal hateraniye inama nyafurika ku kwihaza mu biribwa izwi nka “Africa Food Systems Forum” ya 2025, aho Perezida Kagame wifatanyije na Perezida Bassirou Diomaye Faye Senegal, yagiriye inama urubyiruko yo kudahunga ibibazo bagahangana nabyo kuko n’aho bahungira babisangayo. Urubyiruko hamwe n’abayobozi muri gahunda z’ibiribwa bikomoka mu […]

Umuyobozi wa Komisiyo ya EU, Ursula von der Leyen, ntiyahiriwe n’uruzinduko rwe muri Bulgaria

1024x576 cmsv2 01356274 8493 5b79 bf43 8ebffb2d797c 9444665

Umuyobozi w’ishyaka ryo muri Bulgaria riharanira ububyutse kandi rishyigikiye u Burusiya, Kostadin Kostadinov, yafashwe amashusho abuza imodoka kwinjira ku ruganda rw’intwaro i Sopot mu ruzinduko rwa Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, kuri iki Cyumweru, itariki 31 Kanama 2025. Iri shyaka riharanira inyungu z’abenegihugu ryagerageje kubuza Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula […]

Maniema: Abawazalendo bitambitse abashinzwe kurinda pariki babambura intwaro

Gardes parc Maiko

Ahitwa Lubutu, mu majyaruguru ya Maniema, itsinda ry’inyeshyamba za wazalendo riyobowe n’uwiyise Major Mbinga ryabujije abashinzwe kurinda Parike y’Igihugu ya Maiko gukora akazi bashinzwe, aho bivugwa ko babambuye intwaro zabo z’akazi nk’uko byemejwe n’abayobozi. Emile Omari, umuyobozi wungirije wa Teritwari ya Lubutu, ku Cyumweru yabwiye ACTUALITE.CD ati: “Batwaye intwaro zimwe z’abarinzi ba Parike ya Maiko. […]

Afghanistan: Abantu bagera muri 500 bishwe n’umutingito abandi 1000 barakomereka

3498036

Nibura abantu 500 bapfuye abandi 1.000 barakomereka mu mutingito wibasiye uburasirazuba bwa Afghanistan nk’uko byatangajwe na radio na televiziyo by’iki gihugu kuri uyu wa Mbere, itariki ya 1 Nzeri 2025. Abayobozi b’inzego z’ibanze kugeza ubu batangaje ko hapfuye abantu nibura abantu icumi, muri buri mudugudu umwe mu burasirazuba bwa Afghanistan, bwibasiwe n’umutingito ufite ubukana bwa […]

Israel yivuganye Umuvugizi wa Hamas

212100

Minisitiri w’ingabo muri Israel, Israel Katz, yatangaje ko Umuvugizi wa Hamas, Abu Obeida, yiciwe mu gitero cy’indege cya Israel. Abu Obeida w’imyaka 40, ni we muntu uheruka muri Hamas uzwi cyane wishwe na Israel, nyuma y’uko igisirikare cyayo kishe abayobozi ba Hamas, Yahya Sinwar na Ismail Haniyeh. Hagati aho nk’uko tubikesha DW, Impirimbanyi yo muri […]

U Bufaransa buhangayikishijwe n’umudipolomate wabwo umaze iminsi afungiwe muri Mali

7f480e4d824faaef672b83a50ee560a4

Hagati muri Kanama, ubuyobozi bwa Mali bwatangaje ko bwaburijemo “kugerageza guhungabanya inzego za Repubulika.” Abasirikare benshi, barimo abajenerali babiri, barafashwe. Mu bashinjwa kugira uruhare muri uku “kugerageza” guhungabanya ubutegetsi, harimo n’Umufaransa wavuzwe nk’umwe mu batangije iki gikorwa. Paris irabihakana kandi igaragaza ko ihangayikishijwe n’uyu mudiplomate wabwo. I Paris, ngo hari impungenge zikomeye z’umwenegihugu w’u Bufaransa […]

Mu Rwanda hatangiye kubakwa ikiyaga cy’igihangano kizava i Kigali kikagera muri Vunga

GzrNhBGaMAAzkyh

Mu Rwanda hatangiye kubakwa ikiyaga cy’igihangano kizaba gikubye kabiri Ikiyaga cya Muhazi kizaturuka i Kigali kikagera mu Ntara y’Iburengerazuba. Aya makuru yashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru, itariki 31 Kanama 2025, na Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X. Amb. Uwihanganye yanditse ati: “Amakuru meza yo […]

Jeannette Kagame ni umwe mu bitabiriye amasengesho ya “Young Leaders Prayer Breakfast”

GzqzeGEWsAESHkW 1

Kuri iki Cyumweru, itariki 31 Kanama 2025, muri Kigali Convention Centre hateraniye amasengesho y’urubyiruko yo gusengera Igihugu azwi nka Young Leaders Prayer Breakfast yitabiriwe n’abarenga 600 biganjemo urubyiruko, abayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu n’abandi. Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, ni umwe mu banyacyubahiro bari muri Kigali Convention Centre, aho yitabiriye aya masengesho y’abayobozi […]

Abatunze imbwa mu Rwanda bategetswe kuzibaruza no kwerekana ko zakingiwe

295723b0 342e 11ed 9bca 11b3433cfeea.jpg

Abafite imbwa mu Rwanda basabwe kuzibaruza ku buyobozi bw’imidugudu no kwerekana ibimenyetso byerekana ko zakingiwe buri mwaka, mu rwego rw’ubusabe bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB).  Uyu muhamagaro watanzwe ku itariki ya 29 Kanama, rishingiye ku itegeko ry’ubuzima bw’inyamaswa ryo mu 2008 ndetse n’itegeko rya minisitiri ryo mu 2020, yombi agamije gukumira uburangare […]

AFC/M23 iravuga ko Kinshasa yakajije umurego mu kwibasira abaturage n’ibirindiro byayo

Capture 3

Ihuriro rya AFC/M23 riravuga ko kuri uyu wa Gatandatu, itariki 30 Kanama 2025, ubutegetsi bwa Kinshasa bwateye indi ntambwe mu mugambi wabwo mubisha butangiza intambara yagutse, aho bushinjwa gutera amabombe ubutaruhuka mu bice bituwe cyane ndetse bukagaba ibitero ku birindiro by’ingabo zabo. Ibi byatangajwe kuri iki Cyumweru, itariki 31 Kanama n’Umuvugizi wa AFC/M23, Laurence Kanyuka, […]

Yemen: Aba-Houthi bemeye ko minisitiri w’intebe wabo yishwe na Israel

e65afd20 5eba 4346 93c6 d19e26f0d326 15c1d0ac

Umutwe w’inyeshyamba z’Aba-Houthi wo muri Yemeni wemeje ko uwiyise Minisitiri w’intebe Ahmed Ghaleb Nasser al-Rahawi yiciwe mu gitero cy’indege cya Israel mu ntangiriro z’iki cyumweru. Uyu mutwe ushyigikiwe na Iran wavuze ko ku wa Kane, abandi bayobozi bakuru benshi bishwe ubwo Igisirikare cya Israel (IDF) cyagabaga igitero ku murwa mukuru wa Yemeni, Sanaa. Igisirikare cya […]

Byinshi kuri CTTC Mayange ikigo gityaza abapolisi kabuhariwe mu kurwanya iterabwoba

WhatsApp Image 2025 08 30 at 08.38.04 b46f45bb

Polisi y’u Rwanda ni rumwe mu nzego z’umutekano zihatiye kubaka ubushobozi bwihariye bujyanye no kurwanya iterabwoba. Mu ngamba zafashwe n’uru rwego, ku ikubitiro hashinzwe ikigo cyihariye gishinzwe gutanga amahugurwa yo kurwanya iterabwoba. Nguko uko ikigo cy’amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (Counterterrorism Training Center-CTTC) cya Mayange cyavutse. Iki kigo giherereye mu Karere ka Bugesera cyashinzwe mu mwaka […]

Thailande: Minisitiri w’Intebe yirukanwe azira kunenga igisirikare cy’igihugu cye

2024 08 18T055014Z 1898099807 RC24I9AER9J5 RTRMADP 3 THAILAND POLITICS

Minisitiri w’Intebe wa Thailande yakuwe ku mirimo ye n’Urukiko rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga, azira kunenga igisirikare cy’igihugu cye. Paetongtarn Shinawatra yirukanwe kurenga ku mabwiriza agenga imyitwarire y’umuyobozi nyuma y’uko ikiganiro yagiriye kuri telefoni gishyizwe ku karubanda muri Kamena, aho yumvikanye ahamagara nyirarume w’uwahoze ari umuyobozi wa Cambodge, Hun Sen, anenga Ingabo za Thailande, mu gihe […]

Ibihugu 10 bya mbere ku Isi bifite aba “millionaires” benshi mu madolari

China Shanghai

Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’igihugu cya mbere gikize kurusha ibindi ku Isi, kiyoboye urutonde rw’ibihugu 10 bya mbere bifite abaturage benshi batunze amafaranga ari hejuru ya miliyoni y’amadolari nk’uko biherutse gushyirwa ahagaragara na Credit Suisse. Dore ibihugu 10 bya mbere bifite aba millionaires benshi: 1.USA: 21,951,319 2.U Bushinwa: 6,013,282 3.U Bwongereza: 3,061,553 4.U Bufaransa: […]

RDC yateye utwatsi ubutumire bwa Mbeki mu nama yatumiwemo Kabila na Corneille Nangaa

briefing Sama2 d7d48b7a5a

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, yateye utwatsi ubutumire bw’uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo mu nama ku mahoro n’umutekano bizabera mu gihugu cye, byatumiwemo na bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, kuva ku itariki ya 3 kugeza ku ya 6 Nzeri 2025. Mu bantu bo muri Guverinoma ya Congo bari batumiwe bivugwa […]

Ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano byasabwe kongera ubunyamwuga

WhatsApp Image 2025 08 28 at 15.47.23 0c6160be

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 28 Kanama, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), bagiranye inama n’abayobozi b’ibigo byigenga bitanga serivisi z’umutekano hagamijwe kurebera hamwe uko bakomeza kuzuza inshingano zabo kinyamwuga no gukorera mu mucyo. Iyi nama yibanze ku kongera imbaraga mu […]

Pologne: Umupilote wa F-16 wari mu myitozo yahuye n’uruva gusenya

cafd90f5 487e 47b5 b2ad 60c7c46b1a2d 2c78f75b

Indege y’intambara yo mu bwoko bwa F-16 y’ingabo zirwanira mu kirere za Pologne yakoze impanuka mu myitozo yo mu kirere kuri uyu wa Kane ushize i Radom. Ibitangazamakuru byaho byavuze ko indege yaguye nabi aho indege zihagurukira ahagana saa 19:30 CET. Umuvugizi wa guverinoma, Adam Szlapka, yemeje ko umuderevu w’indege yaguye muri iyo mpanuka ku […]

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa UNHCR, Filippo Grandi

GzdRFhqbcAABqwC

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, itariki, 28 Kanama, muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi, Filippo Grandi. Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye bw’u Rwanda na UNHCR, harimo uruhare runini rw’u Rwanda mu gushyira imbere kurengera impunzi, kwishyira hamwe, no gushaka ibisubizo birambye. Filippo Grandi yageze mu Rwanda […]

Huye: Hatangiye amatora ya komite y’ihuriro ry’abana

csm Amatora 3 e10dc02c6c

Mu Karere ka Huye hatangiye amatora y’abagize ihuriro ry’abana kuri buri rwego. Aya matora akorwa hahereye ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Intara, akitabirwa n’abana kuva ku myaka 6 kugeza kuri 17 y’amavuko. Kuri uyu wa 28 Kanama 2025, hakozwe amatora ya Komite y’ihuriro ry’abana. Ni amatora yakozwe ku rwego rwa buri mudugudu no ku […]

U Rwanda rwemeje ko rwakiriye abimukira boherejwe na Guverinoma ya Amerika

Yola 1af82

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko rwakiriye abimukira barindwi baturutse muri Amerika, mu rwego rw’amasezerano yo kwimura abantu bari muri Amerika mu buryo butemewe yasinywe hagati y’ibihugu byombi muri uyu mwaka. Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo yavuze ko: “Itsinda rya mbere ry’abimukira barindwi basuzumwe bageze mu Rwanda hagati muri Kanama.” Yavuze ko abo bimukira bacumbikirwa n’umuryango […]

Perezida Putin na Kim Jong Un bategerejwe mu Bushinwa

china kim jong un xi jinping reuters

Akarasisi ka gisirikare kazabera i Beijing mu rwego rwo kwibuka imyaka ishize u Buyapani bwemeye kuyamanika nyuma yo gutsindwa mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose kazakurikiranwa na Kim Jong Un, Umuyobozi wa Koreya ya Ruguru ndetse na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, nk’uko byemejwe n’u Bushinwa. Ibi birori bizaha Vladimir Putin na Kim Jong Un […]

Minembwe: Habyukiye imirwano ikaze irimo igitero cya drone cyibasiye abasivili

20231111 085425 ad1b8 860x484 1

Kuri uyu Kane kuva mu rukerera mu Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo habyukiye imirwano ikaze irimo n’ibitero birimo icya drone bya FARDC, Mai-Mai, FDLR, Igisirikare cy’u Burundi n’abacanshuro bakoresheje indege itagira abaderevu mu gushyigikira ingabo ziri ku butaka imirwano ikaba yari ikomeje ubwo twandikaga iyi nkuru. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umutwe wa Twirwaneho uvuga ko saa saba […]

Kabila, Katumbi, Nangaa na Kamerhe bagiye guhurira mu biganiro byateguwe na Thabo Mbeki

20250827 214617

Abanyapolitiki benshi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), barimo uwahoze ari perezida, Joseph Kabila, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, MoĂŻse Katumbi, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro rya politiki na gisirikare rirwanya ubutegetsi AFC/M23, Corneille Nangaa, na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, Vital Kamerhe, batumiriwe kuzitabira icyiciro cya kabiri cy’ibiganiro nyafurika ku mahoro n’umutekano biteganijwe ku itariki […]

RDC irashidikanya ku bwenegihugu n’umubare w’impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda

IMG 20250826 WA0050

Kugeza ubu, imibare igaragaza ko impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu Rwanda zigera ku 83.000, ahanini bitewe n’intambara n’urugomo bimaze imyaka mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Guverinoma ya Kinshasa ivuga ko ishaka koroshya itahuka ryabo, ariko irashaka kubanza kumenya niba imibare yatanzwe na Kigali ari ukuri kandi ikanamenya niba koko ari Abanyekongo. Ku wa […]

Cabo Delgado: Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique

GzW3lyyXgAABrmF

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 27 Kanama, Umuyobozi w’abashinzwe umutekano b’u Rwanda (Rwanda Security Force) ziri muri Mozambique, Maj Gen Emmy K. Ruvusha, yakiriye Umugaba w’Ingabo z’iki gihugu (FADM),  Maj Gen AndrĂ© Rafael Mahunguane ku cyicaro gikuru cyabo, muri Mocimboa da Praia, Intara ya Cabo Delgado. Ibiganiro byabo byibanze ku kibazo cy’umutekano mu Ntara ya […]

RDC: Abanyamerika bamaze guhabwa impushya 7 zo gucukura amabuye arimo lithium

atlantic lithium ghana

Kuri uyu wa Gatatu, hatangajwe ko KoBold Metals, isosiyete icukura amabuye y’agaciro ishyigikiwe n’abaherwe b’Abanyamerika Jeff Bezos na Bill Gates, zabonye impushya zirindwi zo gushakisha lithium n’andi mabuye y’agaciro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Biravugwa ko igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyasinyanye amasezerano na KoBold muri Nyakanga, yemerera iyi sosiyete y’Abanyamerika gutangiza […]

U Rwanda na Mozambique byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya iterabwoba

GzW99sWXkAAgcb

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 277 Kanama 2025, muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida Daniel Francisco Chapo wa Repubulika ya Mozambique, ubwo yatangiraga uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda. Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro imbonankubone ku ngingo z’ingenzi z’ubufatanye bukomeje hagati yabyo. Perezida Kagame na mugenzi we wa Mozambique, Perezida Chapo, […]

RDC: Isomwa ry’urubanza rw’uwahoze ari minisitiri w’ubutabera ryimuwe

Isomwa ry’ubanza rwa Constant Muntamba, wahoze ari minisitiri w’ubutabera, ryari riteganyijwe kuri uyu wa Gatatu ryimuriwe mu kwezi gutaha. Itariki itaha yo gutanga umwanzuro muri uru rubanza izamenyeshwa ababuranyi bireba nk’uko biteganywa n’amategeko, nk’uko byatangajwe n’urukiko rw’i Kinshasa rwaburanishije uru rubanza. Mu iburanisha riheruka, umushinjacyaha yasabiye Mutamba igihano cyo kumara imyaka 10 akora imirimo y’agahato […]

Miliyari zisaga 35 z’amashilingi yaburiwe irengero muri Uganda Airlines

hq720 3

Ubuyobozi bukuru bwa Uganda Airlines bwongeye gucanwaho umuriro nyuma y’ubugenzuzi budasanzwe bwerekanye ko miliyoni 9.2 z’Amadolari ( miliyari 35.2 Shs) z’amafaranga anyuranyije n’amategeko yishyujwe abagenzi nk’aya serivisi bahawe, abagenzuzi bavuga ko adashobora kuboneka kuri konti y’isosiyete kandi ashobora kuba yaranyerejwe. Raporo y’Ubugenzuzi Budasanzwe bw’Ubugenzuzi Bukuru ku micungire y’imisoro n’imicungire y’amavuta y’indege mu mwaka wa 2021/22 […]

U Bufaransa bwasubije Madagascar uduhanga tw’abantu 3 barimo umwami bishwe mu myaka 128 ishize

Madagascar

U Bufaransa bwasubije muri Madagascar uduhanga dutatu tw’abantu twabitswe mu nzu ndangamurage ya Paris mu gihe cy’imyaka 128, nyuma yo gusahurwa mu gihe cy’abakoloni, harimo n’ako bikekwa ko ari ak’umwami wa Madagascar waciwe umutwe n’Ingabo z’Abafaransa. Agahanga, bikekwa ko ari ak’Umwami Toera, n’utundi tubiri tw’abantu bo mu bwoko bwa Sakalava, twashyikirijwe Madagascar ku mugaragaro mu […]

RDC: Imirwano hagati ya FARDC n’inyeshyamba za Mobondo yaguyemo bane

CF077C79 38F3 4282 B946 296E7A999F5C

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 26 Kanama, ku muhanda wa 17, hagati y’imidugudu ya Tubakita na Limete, muri Teritwari ya Kwamouth mu Ntara ya MaĂŻ-Ndombe, mu burengerazuba bwa Congo, biravugwa ko abarwanyi bane b’umutwe witwara gisirikare wa Mobondo biciwe mu mirwano yabahuje na FARDC. Nk’uko Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare aho, Capt. Antony Mualushayi abitangaza, […]

Bugesera: MINALOC yakoze ubugenzuzi bw’isuku, isukura n’imitangire ya serivisi

csm ISUKU 52ab2e8358

Kuri uyu wa Mbere ushize, itsinda rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ryasuye Akarere riganira n’Ubuyobozi ku gikorwa bajemo cy’ubugenzuzi bw’ibikorwa by’isuku n’isukura, Umuganda, imikorere y’Inteko z’Abaturage n’imitangire ya serivisi. Iri tsinda ryasuye Akarere ka Bugesera, ryakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Mutabazi Richard ari kumwe n’abayobozi b’amashami mu karere. Umukozi ushinzwe ubugenzuzi mu nzego z’ibanze muri Minisiteri y’Ubutegetsi […]

Perezida Kagame yakiriye abadepite baturutse muri Amerika

GzSuc9DW4AgubnJ

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 26 Kanama 2025, muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Abadepite b’Abarepubulikani bo Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika. Abo badepite ni; Austin Scott, wo muri Georgia na Salud Carbajal wo muri California bombi bakorera muri komite ishinzwe ibijyanye n’igisirikare ndetse na Jimmy Panetta wo muri Komite y’Inteko ishinzwe […]

RDC: Abasirikare bashinjwa kugerageza guhirika Tshisekedi basabiwe imyaka 15 y’igifungo

bitmap 1200 nocrop 1 1 20250826122911539199 GzONJPuXIAAarqG

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 25 Kanama, umushinjacyaha yasabiye ibihano bikomeye abayobozi bakuru b’ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), baregwa kuba barateguye umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida FĂ©lix Tshisekedi. Mu iburanisha ry’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ryabereye nu ruhame muri Gereza ya Ndolo, umushinjacyaha wa gisirikare yasabye imyaka 15 y’igifungo […]

RDC: Abawazalendo bitambitse umuhango wo gushyingura Col. Gisore n’umugore we

Patrick Gisore

Gushyingura Colonel Patrick Gisore n’umugore we, Yvonne Nyamahoro, baherutse gupfa bapfiriye mu mpanuka y’indege ya gisirikare yabereye i Kisangani ku itariki ya 16 Kanama, byavuyemo urugomo kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 25 Kanama muri Uvira, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’uko Inyeshyamba za Wazalendo, zishyigikiwe n’abategetsi ba Congo, zihagaritse uwo […]

Umukobwa wa Gen. Salim Saleh yasubije abashinja Museveni kugira Uganda akarima k’umuryango

eo6ui

Esteri Mugurwa Akandwanaho, umukobwa w’umujyanama wa perezida, Gen. Salim Saleh, yasubije abavuga ko guverinoma ya sewabo, Perezida Yoweri Museveni ari “business y’umuryango,” avuga ko impaka kuri iki kibazo zirengagiza ko Uganda yubahiriza itegeko nshinga. Mugurwa yanditse mu mpera z’icyumweru, avuga ko abanenga b’abanyamahanga ndetse n’abenegihugu bakunze kugaruka ku muhungu wa Museveni, Gen. Muhoozi Kainerugaba, Madamu […]

RDC: Abajenerali 35 n’abakoloneli 6 bahamagajwe n’ubugenzuzi bw’ingabo

20250110080623383228 Ekenge

Abasirikare bakuru 41 (abajenerali mirongo itatu na batanu n’abakoloneli batandatu) bahamagajwe mu minsi yashize n’ubugenzuzi bukuru bw’ingabo za DRC (FARDC) mu rwego rwo gukora iperereza ku gutsindwa kw’ingabo  imbere y’inyeshyamba za AFC-M23 mu burasirazuba bw’igihugu. Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 25 Kanama 2025, Umuvugizi wa FARDC, General Major Sylvain Ekenge, yatangaje ko ubu ari […]

Kicukiro: Hakiriwe aba Dasso bashya hafi ijana

csm DASSO NEW1ED 364c3be1e3

Kuri uyu wa Mbere, itariki 25 Kanama 2025, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Mutsinzi Antoine yakiriye abakozi bashya b’Urwego rwa DASSO baherutse gusoza amasomo i Gishari mu Karere ka Rwamagana. Aba bakozi bose hamwe ni 94 bakaba bakiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere mbere y’uko boherezwa mu Mirenge aho bagiye gutangirira inshingano nshya bahawe. Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere […]

Abanyamakuru ba Reuters, AP na Al Jazeera biciwe mu gitero cya Israel muri Gaza

1756121314682 1

Abayobozi ba Palestine bavuze ko ibitero bibiri byibasiye Ibitaro bya Nasser byahitanye abantu benshi, barimo abanyamakuru bakorana n’ibinyamakuru mpuzamahanga birimo Reuters, Associated Press na Al Jazeera. Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byahamagariye abategetsi ba Gaza na Israel gutanga amakuru arambuye ku rupfu rw’umunyamakuru wakoranye n’iki kigo ndetse n’ikomeretswa ry’undi. Mu itangazo rye, Umuvugizi wa Reuters yagize […]

Burundi: CNDD-FDD iravuga ko 2025 ari intangiriro z’ishyirwa mu bikorwa rya Vision 2040-2060

GzMCUwiW0AA 3tJ

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 25 Kanama 2025, RĂ©vĂ©rien Ndikuriyo, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu gihugu cy’u Burundi, CNDD-FDD, yasohoje inshingano ze nk’umuturage ajya gutora mu biro by’itora ku Ishuri Ribanza rya Sampeke, ku musozi yavukiyemo, aho yaboneyeho gutanga ubutumwa bujyanye n’Icyerekezo cy’igihugu cya 2040-2060. Amaze gutora, muri aya matora y’abayobozi b’inzego […]

Kivu y’Amajyepfo: Haravugwa imirwano yahuje AFC/M23 na FARDC muri Teritwari ya Mwenga

000 34UE89R 1

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Congo aravuga ko kuri iki Cyumweru, itariki ya 24 Kanama, imirwano yongeye kwaduka hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’ingabo za leta (FARDC) mu Mudugudu wa Nummara, muri Sheferi ya Kigogo (Teritwari ya Mwenga), muri Kivu y’Amajyepfo. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko icyo gitero cyagabwe n’inyeshyamba zaturutse i […]

Protais Zigiranyirazo agiye gushyingurwa mu Bufaransa bwanze kumwakira akiriho

gettyimages 93091537 1024x1024 1

Igihugu cy’u Bufaransa cyari cyaranze kwakira Protais Zigiranyirazo akiri muzimakuri ubu cyemeye kwakira umurambo we ndetse cyemerera umuryango we uhaba kuhamushyingura mu muhango uteganyijwe ku itariki ya 28 Kanama 2025.   Umuryango we watangaje ko imihango yo kumushyingura izaba ku itariki ya 28 Kanama 2025, ikazabanzirizwa na misa yo kumusabira izabera muri Kiliziya Gatorika yitiriwe […]

Paris: Ambasaderi wa USA wasabye Macron kugabanya kunenga Israel mu mazi abira

2574475

U Bufaransa buravuga ko buza guhamagaza Ambasaderi wa Amerika i Paris, Charles Kushner, kubera ibyo buvuga ko ari ibirego bitemewe byo kunanirwa guhangana n’ikibazo cyo kurwanya Abayahudi cyongeye gufata intera muri iki gihugu.   Kushner, Umuyahudi akaba ndetse umuhungu we, Jared Kushner, yarashakanye n’umukobwa wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, Ivanka, […]

Nta mucanshuro uzongera gusohoka amahoro muri Congo nk’uko byagenze i Goma – AFC/M23

abacanshuro

Ihuriro Alliance Fleuve Congo rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, riravuga ko bitandukanye nk’uko byagenze nyuma y’ifatwa ry’Umujyi wa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, nta mucanshuro uzongera gusohoka mu mutekano muri iki gihugu nyuma y’uko bakomeje gukoreshwa mu kugaba ibitero ahantu hatuwe cyane. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri […]

RDC: Abapolisi 2 barimo komanda wa sitasiyo biciwe mu mirwano yabahuje na Twirwaneho

images

Abapolisi babiri ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bishwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 23 Kanama, mu gace ka Maheta, muri Teritwari ya Mwenga, muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo guhangana n’abarwanyi b’ihuriro rya Twirwaheno na Ngumino. Amakuru aturuka muri sosiyete sivile avuga ko ibi byabereye mu ma saa mbiri za […]

U Burusiya burashinja Ukraine kugaba ibitero ahatunganyirizwa ingufu za nikeleyeri

5b4488f0 80a6 11f0 b9a9 b54039d482e3.jpg

U Burusiya bwashinje ibitero by’indege zitagira abaderevu zavuye muri Ukraine guteza inkongi y’umuriro ku rugomero rw’amashanyarazi akomoka ku ngufu za nikeleyeri mu karere ka Kursk ko mu burengerazuba bw’igihugu, buvuga ko ingomero nyinshi z’ingufu z’u Burusiya zibasiwe nijoro. Nta bakomeretse kandi umuriro wazimye vuba, nk’uko ibiro bishinzwe amakuru by’uruganda byavuze kuri porogaramu yo kohererezanya ubutumwa […]

Burundi: Nyuma yo gusanga umuhungu we muri gereza, undi musore wegereye  Gen. Gahungu yatawe muri yombi

gahu e7bc7

Nyuma y’itabwa muri yombi, kuwa Kane ushize, kwa General de Brigade de police, Bertin Gahungu, watawe muri yombi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza cy’u Burundi (SNR), kuri ubu biravugwa ko umusore wegereye umuryango we yatawe muri yombi nyuma gato asanga jenerali muri gereza. Impamvu nyazo z’ifatwa rye ntiziramenyekana neza, mu gihe umuhungu mukuru wa Gahungu na […]

Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique ari mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda

GzEDWWNXoAAMnyR

Minisitiri w’Ingabo w’igihugu cya Mozambique, Maj. Gen. CristĂłvĂŁo Artur Chume ari kumwe n’Umuyobozi w’ingabo, Maj. Gen. AndrĂ© Rafael Mahunguane na CP FabiĂŁo Pedro Nhancololo, umuyobozi ushinzwe amategeko n’umutekano mu Gipolisi cy’iki gihugu, bari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda kuva kuri uyu wa Gatandatu, itariki 23 Kanama 2025. Maj. Gen. CristĂłvĂŁo Artur Chume n’intumwa ayoboye […]

USA: Umugabo ukomoka muri Gambia yakatiwe imyaka isaga 67 y’igifungo

4511401 1583976683

Minisiteri y’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuwa Gatanu yatangaje ko umugabo wo muri Gambia wari mu mutwe w’ingabo wakoreraga uwahoze ari umunyagitugu Yahya Jammeh akaba yarahamijwe icyaha cyo kwica urubozo n’inteko y’abacamanza yo muri Amerika, yakatiwe igifungo cy’imyaka irenga 67 muri gereza. Minisiteri y’ubutabera yatangaje ko inteko y’abacamanza muri Colorado yahamije icyaha Umunyagambiya, […]

Nyarugenge: Abaturage hafi 100% bo mu kagari kamwe bizigamiye muri Ejo Heza

csm Ntungamo DEA 19 08 2025 5ef854cceb

Ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Bwana Ingangare Alexis yasuraga Akagari ka Ntungamo mu Murenge wa Mageragere muri iki cyumweru, abaturage b’ako kagari bamubwiye ko hafi ya bose bizigamiye mu kigega Ejo Heza ni ukuvuga ku kigero hafi 100%. Muri aka Kagari kandi abamaze gutanga umusanzu wabo mu bwisungane mu kwivuza (MUSA) barenze 90%. Akagari Ka […]

Nyarugenge: Umukobwa w’imyaka 21 arashinjwa gukura iryinyo no guca ururimi umugabo w’imyaka 40

1613 7c8ade406beefd0995721ae58c3d27a4

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bukurikiranye umukobwa w’imyaka 21 wakubise umugabo w’imyaka 40 akamukura iryinyo ndetse akamuca n’ururimi.  Icyaha akurikiranweho yagikoze ku itariki ya 11 Kanama 2025 mu Mudugudu wa Ryamanyoni, Akagari ka Ruriba, Umurenge wa Kigali, ubwo uregwa yagiranaga amakimbirane n’uwo mugabo bakarwana akamukura iryinyo ndetse akamuca n’ururimi. Mu ibazwa rye uregwa yemera […]