USA: Abayobozi ba Hamas barimo Sinwar bashinjwe ibyaha 7 bifitanye isano n’igitero kuri Israel
Amerika yashinje umuyobozi wa Hamas, Yahya Sinwar n’abandi bantu benshi bakomeye bo mu mutwe w’Abanyalesitine wa Hamas ku gitero cyagabwe muri Israel ku itariki ya 7 Ukwakira umwaka ushize. Ishami ry’ubutabera ryavuze ko rirega abanyamuryango batandatu ba Hamas ibirego birindwi birimo iyicwa ry’Abanyamerika, umugambi wo gutera inkunga iterabwoba no gukoresha intwaro zo kurimbura. Ikirego cy’inshinjabyaha […]
Karasira yasabye kwemererwa kugera kuri konti ze akishakira umwunganizi
Kuri uyu wa Kabiri, Aimable Karasira yasabye ko amafaranga ye yafatiriwe n’ubutabera yayabona akayifashisha yishakira umwinganizi kuko adashaka gukomeza kunganirwa n’ymunyamategeko yahitiwemo. Karasira yabwiye urukiko ko agomba kuburana yunganiwe kandi adashaka umwunganira ahawe n’urugaga rw’abunganira abandi mu mategeko batangwa ku muntu utifashije, avuga ko we afite imitungo ihagije yamufasha kubona abamwunganira mu rubanza gusa yafatiriwe, […]
U Rwanda ruravugwaho gufasha u Burusiya kubona amadevize bwarafatiwe ibihano
Kuri uyu wa Mbere, ikigo cy’itangazamakuru gikora inkuru zicukumbuye cyo mu Burusiya, Vyorstka, cyatangaje ko u Burusiya bwinjije miliyoni zisaga 29 z’Amadolari ya Amerika n’inoti z’Amayero avuye mu Rwanda, nubwo Uburengerazuba bwabufatiye ibihano ku gutumiza amafaranga yabo mu mahanga. Muri Werurwe 2022, Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) byabujije kohereza inoti zabo mu Burusiya […]
RDC: Uwabaye kandida Perezida mu matora aheruka yatawe muri yombi n’ubutasi
Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 2 Nzeri, uwahoze ari umukandida ku mwanya wa perezida wa Repubulika, Seth Kikuni, yafashwe kandi “afungwa mu buryo butemewe n’amategeko” n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza (ANR), nk’uko bene wabo babitangaje. Kuri konti ye ya X, AndrĂ© Claudel Lubaya, avuga ifatwa rya mugenzi we Kikuni, yagize ati: “Kuri uyu wa […]
Kenya: Cheptegei uherutse guhagararira Uganda mu Mikino Olempike yatwikiwe mu nzu
Umugandekazi, Rebecca Cheptegei, wabaye uwa 44 muri marathon mu Mikino Olempike iherutse kubera i Paris, yagize ibikomere nyinshi byo gushya nyuma yo gutwikwa hakoreshejwe peteroli n’umukunzi we, mu gihe ihohoterwa rikorerwa mu ngo rikorerwa abagore rikomeje kuba ikibazo gikomeye muri Kenya. Uyu mukinnyi usiganwa muri marathon wo muri Uganda witabiriye Imikino Olempike yabereye i Paris […]
Ethiopian Airlines yahagaritse ingendo zayo muri Eritrea
Isosiyete y’indege ya Leta, Ethiopian Airlines, yavuze ko yahagaritse ingendo zerekeza mu gihugu cy’abaturanyi cya Eritrea, kubera uburyo bugoye bwo kuhakorera itatangaje. Eritrea yari yavuze mbere ko izahagarika ingendo zose za Ethiopian Airlines mu mpera z’uku kwezi. Ingendo ziva muri Ethiopia zerekeza muri Eritrea zari zasubukuwe mu mwaka wa 2018 nyuma y’imyaka 20, nyuma y’amasezerano […]
Cleverly yiyemeje kongera kubaka umubano n’u Rwanda naba Minisitiri w’Intebe utaha
James Cleverly yiyemeje kongera kubaka umubano n’u Rwanda avuga ko wangijwe n’Ishyaka ry’Abakozi no kugarura gahunda y’u Rwanda irebana n’abimukira naramuka atorewe kuba Umuyobozi w’ishyaka ry’Aba-conservateurs akaba na Minisitiri w’Intebe. Uyu minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu w’abatavugarumwe n’ubutegetsi bita “shadow Minister”, yavuze ko azongera kubaka umubano w’u Bwongereza n’u Rwanda, ubwo yatangizaga icyifuzo cye cyo […]
Ibyaha by’ubujura no gukubita ni byo byiganje mu mwaka ushize w’ubucamanza
Imibare mishya yatanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha (NPPA) yerekanye ko ubujura no gukubita ku bushake aribyo byaha byagaragaye cyane mu Rwanda mu mwaka w’ubucamanza wa 2023/2024 (hagati ya Kamena 2023 na Kamena 2024), bingana na 57% by’ibyaha byose byakozwe. Mu gusoza ku mugaragaro umwaka w’ubucamanza wa 2023/2024, Umushinjacyaha Mukuru, Angelique Habyarimana yagaragaje ko ibyo byaha […]
Banki y’Isi yashyizeho umuyobozi mushya w’ishami ryayo mu Rwanda
Banki y’isi yashyizeho Qimiao Fan nk’umuyobozi mushya wayo ku rwego rw’igihugu mu Rwanda, Kenya, Somaliya, na Uganda, guhera ku itariki ya 1 Nzeri 2024, nk’uko banki yabitangaje kuri uyu wa Mbere. Qimiao Fan asimbuye kuri uyu mwanya Keith Hansen, Umunyamerika, wakoraga iyi mirimo kuva muri Nzeri 2020. Banki y’Isi yagize iti: “Fan ufite uburambe mu […]
Bali: Perezida Kagame yerekanye akamaro Afurika na Indonesia bifitiye Isi

Muri gitondo cyo kuri uyu wa Mbere i Bali, Perezida Kagame yifatanije n’abandi Bakuru b’ibihugu na Guverinoma mu nama ku bufatanye buhuriweho n’abafatanyabikorwa mu nama ihuza Indonesia na Afurika (IAF2024) yakiriwe na Perezida Joko Widodo. Muri iyi nama Perezida Kagame yatanze ingero z’uburyo bwo guteza imbere ubufatanye bufatika hagati ya Afurika na Aziya, cyane cyane […]
Haiti: Igipolisi cya Kenya cyasabye ibyigomeke kuyamanika mbere y’ibikorwa kigiye gutangiza
Ubutumwa mpuzamahanga buyobowe na Kenya muri Haiti (MSS) bwahamagariye udutsiko tw’abagizi ba nabi two muri iki gihugu kwiyegurira abayobozi. Mu makuru agezweho kuri ubwo butumwa, iryo tsinda ryavuze ko nyuma yo kubona izindi modoka n’ibindi bikoresho, bazakora ibikorwa byo gusukura i Delmas, Bel-Air, Solino, no mu nkengero zaho kugira ngo barandure burundu udutsiko. Ibi bikorwa […]
Kinshasa: Urusaku rw’amasasu hafi ya gereza nkuru ya Makala
Kuva mu ma saa munani z’igicuku cyo kuri uyu wa Mbere, humvikanye amasasu hafi y’icyahoze ari gereza nkuru ya Makala, iherereye muri komini ya Selembao, i Kinshasa kuri Avenue de la LibĂ©ration, yahoze ari 24 novembre. Amakuru agera kuri Mediacongo.net avuga ko “abagabo batamenyekanye bafunze Avenue du 24 Novembre yerekeza i Molard, naho abandi batera […]
Uwabujijwe kuba nyampinga wa Afurika y’Epfo kubera ubwenegihugu yatsindiye muri Nigeria
Chidimma Adetshina washidikanweho ku bwenegihugu bwe agahatirwa kuva mu irushanwa ry’ubwiza rya Nyampinga w’Afurika y’Epfo, yegukanye ikamba rya Nyampinga wa Nigeria. Adetshina yasutse amarira y’ibyishimo ubwo yatangazwaga ku wa gatandatu ko ari we ‘Miss Universe’ wa Nigeria. Nyuma y’ibyumweru agarukwaho cyane mu bitangazamakuru, uyu munyeshuri w’imyaka 23 wiga amategeko kuri kaminuza yagize ati: “Iri kamba […]
Goma: Umuzalendo yishe umugore utwite n’abana be babiri
Kuri iki Cyumweru, itariki ya 1 Nzeri 2023, umugore utwite yiciwe i Goma mu nkambi ya Bulengo n’umuntu ukekwaho kuba umuzalendo. Abandi bantu babiri bakomeretse nk’uko amakuru aturuka mu nkambi abitangaza. Ibi biravugwa nyuma y’imirambo itatu yabonetse yatwitswe kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 30 Kanama 2024 hafi ya Tujenge, muri Gurupoma ya Basimukinji. Ni […]
RDC: Abapolisi bakuru 2 i Kinshasa bahagaritswe bazira guhutaza abadipolomate
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 31 Kanama, Minisitiri w’intebe wungirije wa Congo akaba na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Shabani Lukoo, yategetse ihagarikwa ry’agateganyo mu rwego ry’abapolisi bakuru babiri ba Polisi y’igihugu cya Congo (PNC). Aba ni umuyobozi wungirije w’ishami rishinzwe gutabara rya polisi (LĂ©gion nationale d’intervention (LNI), Kabeya Tshiani Magnat, na Komiseri wa Polisi ku […]
Ihuriro rya 13 ry’abapolisikazi ryasojwe hibandwa ku bunyamwuga no kwita ku buzima

Ihuriro ngarukamwaka rihuza abapolisikazi ryaberaga ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, ku nshuro ya 13 ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Kanama, hagarukwa ku buryo bwo kwirinda indwara nka Kanseri y’ibere n’indwara z’ibyorezo zirimo; Ubushita bw’inkende (Mpox), Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STDs) n’ingamba zo kuboneza urubyaro. Umunsi wa mbere wari waranzwe […]
Sumbu Sita wasimbuye Tshibangu nk’intumwa ya Tshisekedi mu bibazo bya RDC n’u Rwanda ni muntu ki?
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, yashyizeho Sumbu Sita Mambu nk’intumwa ye Nshya yiharariye mu bibazo bya RDC n’u Rwanda asimbuye Serge Tshibangu. Sumbu Sita Mambu, ufite impamyabumenyi ihanitse yakuye muri Kaminuza Gatolika ya Bukavu, afite uburambe bukomeye bw’imyaka irenga 20 akorana n’Umuryango w’Abibumbye, cyane cyane mu turere turimo amakimbirane. Yakoze hagati […]
Amafoto: Perezida Kagame yageze i Bali, muri Indonesia

Perezida Kagame yageze i Bali, muri Indonesia aho yifatanya n’abayobozi batandukanye mu Nama ya 2 ihuza Indonesia na Afurika yatangiye ku itariki 30 Kanama izarangira kuri uyu wa Kabiri, itariki 3 Nzeri. Iyi nama ibera i Nusa Dua, muri Bali kuva ku itariki ya 1- 3 Nzeri 2024, yitezweho kuzatanga imyanzuro ishobora guhita ishyirwa mu […]
Bwa mbere muri EAC robots zatangiye guseriva ibiryo muri restaurant

Restaurant nshya mu murwa mukuru wa Kenya ikomeje kuvugwamo cyane, atari ku biribwa itegura gusa, ahubwo ni ku gashya yazanye mu Karere ko gikoresha robots mu guseriva abakiriya. Muri iyi restaurant iherereye rwagati muri Kileleshwa, agace kaba kuzuye abantu benshi i Nairobi, kuharira bitanga umusogongero w’uko mu minsi iri imbere serivisi zo kwakira abantu zizaba […]
Israel yabonye imirambo 6 y’imbohe zari zarashimuswe na Hamas harimo Umunyamerika
Igisirikare cya Israel cyavuze ko cyabonye imirambo y’abantu batandatu bari bafashwe bugwate na Hamas muri Gaza. Umwe muri bo afite ubwenegihugu bwa Amerika n’ubwa Israel, Hersh Goldberg-Polin. Hersh Goldberg-Polin yari afite imyaka 23 y’amavuko ubwo yashimutwaga na Hamas imusanze mu iserukiramuco ry’umuziki rya supernova ryaberaga muri Israel. Hersh Goldberg-Polin yari mu mazina yamenyekanye cyane kuko […]
Abapolisi bitabiriye amahugurwa y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe bakoze urugendoshuri

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Kanama 2024, abapolisi bo mu bihugu bitandukanye bitabiriye amahugurwa y’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUPOC), arimo kubera mu Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana, bakoze urugendoshuri rugamije kubongerera ubumenyi mu byaranze amateka y’u Rwanda. Basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, […]
Igitero cya Israel muri West Bank cyahitanye Komanda wa Hamas muri Jenin
Igisirikare cya Israel cyavuze ko cyagabye igitero ku Mujyi wa Jenin wo muri West Bank ku munsi wa gatatu w’imirwano ikaze mu butaka bwa Palesitine bwigaruriwe, gihitana Komanda wa Hamas muri uyu mujyi. Israel yavuze ko ingabo zayo “zagabye igitero ku mutwe w’iterabwoba.” Kuri X, ahahoze ari Twitter, IDF yavuze ko “yivuganye” Wassem Hazem, umuyobozi […]
RDC: Minisitiri arasabwa kwegura nyuma yo gusubika inama mpuzamahanga ku munsi yari kuberaho

Urubyiruko rwakariye minisitiri w’urubyiruko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma yo gusubika inama y’abayobozi b’urubyiruko rwo muri Afurika yitabiriwe n’Ibihugu bigera kuri 30 i Kinshasa igasubikwa ku munsi yari gutangiriraho. Bishyuye amahoteri, ibiryo n’ibindi ariko amaherezo itangazo rigenewe abanyamakuru ryahagaritse byose. Ku isaha ya saa tatu za mugitondo ku itariki ya 29 Kanama, itangazo […]
U Budage bwacyuye ku ngufu Abanyafuganisitani bari barahahungiye Abatalibani
Kuri uyu wa Gatanu, Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu mu Budage yatangaje ko indege icyuye Abanyafuganisitani yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Leipzig kizwi nka Halle Airport. Nibwo bwa mbere Abanyafuganisitani birukanwe mu gihugu cy’u Budage kuva Abatalibani bafata ubutegetsi i Kabul muri Kanama 2021. Mu magambo ye, umuvugizi wa guverinoma, Steffen Hebestreit, yagize ati: “Aba […]
Guverinoma ya RDC yemeye ko ari yo yasabye Ingabo za Kenya muri MONUSCO mu 2019

Imiryango itegamiye kuri leta ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru ikomeje kwamagana byimazeyo iyoherezwa ry’abasirikare ba Kenya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu gihe Leta yemeye ko ari yo yabasabye mu 2019. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, itariki ya 29 Kanama, sosiyete sivile yagaragaje ko yamaganye yivuye inyuma ko abasirikare ba Kenya baba […]
Paris: Umwe mu bagiye guhagararira u Rwanda mu Mikino ya Paralympics yaburiwe irengero
Ibiro ntaramakuru by’Abadage (dpa) byatangaje ko iperereza ryatangiye ku ibura ry’umwe mu bagiye guhagararira u Rwanda mu Mikino ya Paralympics, ihuza abafite ubumuga, mu Bufaransa. Abateguye Imikino Paralympics ya Paris 2024, barimo kuvugana na komite y’igihugu ishinzwe imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda nyuma yo kumenya ibura ry’uyu muntu. Ubu umushinjacyaha afite uruhare muri uru rubanza. […]
RDC yatangije ubukangurambaga busaba ICC gutangiza iperereza ku Rwanda
Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangije kuri uyu wa Kane, itariki ya 29 Kanama 2024 i Kinshasa, ubukangurambaga bwiswe “ICC, Ubutabera kuri DRC” nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubutabera wungirije, ushinzwe imanza mpuzamahanga, Samuel Mbemba, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kinshasa. Asobanura ko binyuze muri iyi gahunda, Guverinoma ishaka kubona mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha […]
Uganda irishimira ubufatanye bwayo na RDC mu kurwanya ADF
Uganda irishimira ibimaze kugerwaho mu myaka hafi itatu ishize Ingabo za UPDF zifatanya n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu bikorwa bya gisirikare bihuriweho byiswe ‘Operation Shujaa’ byo kurwanya Inyeshyamba za ADF Umutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo ikomeje guteza umutekano mucye. UPDF […]
RIB yafashe abigiraga abaguzi bakiba ibicuruzwa bitandukanye

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Kane rwerekanye agatsiko k’abatekamutwe batandatu bakurikiranweho ubujura bw’ibicuruzwa bitandukanye bakoresheje amayeri yo kwigira abaguzi barangura. Mu byibwe hagarujwe ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni 20FRW, bigizwe n’ibiribwa, inzoga ndetse n’ibikoresho by’ubwubatsi. Aba bafungiwe kuri station ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha. RIB […]
Misiri yohereje intwaro muri Somalia bwa mbere mu myaka 40 ishize
Ku wa kabiri, Misiri yagejeje imfashanyo zayo za gisirikare za mbere muri Somaliya mu myaka irenga mirongo ine ishize, nk’uko byemejwe n’abadipolomate batatu na bamwe mu bagize Guverinoma ya Somaliya, igikorwa ngo gishobora kongera umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi na Ethiopia. Muri uyu mwaka, Misiri na Somaliya byarushijeho kwiyegerezanya nyuma y’uko Ethiopia isinyanye amasezerano y’ibanze […]
Rubavu: Umusirikare wa FARDC yarashe mu Rwanda
Umusirikare bikekwa ko ari uwo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kanama yarashe urufaya rw’amasasu mu karere ka Rubavu. Byabaye mu ma saa sita z’amanywa. Amasasu yarasiwe mu butaka bugize urubibi bwa Congo n’u Rwanda (No man’s Land) hafi n’umupaka muto uzwi nka Petite Barrière. […]
FARDC yongeye guca amarenga y’imyiteguro yo gutera u Rwanda
Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) giherutse guhakana kuvogera ikirere cya M23, kuri ubu kiravuga ko ko icyo kirere kivugwa ari icya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kandi biteguye gukora ibishoboka byose n’ibice byigaruriwe bikagaruzwa ndetse intambara ikajyanwa aho yaturutse uhita wumva ko ari u Rwanda bashaka kuvuga wumvise ibivugwa na Gen. Maj. […]
Niger: Mohamed Bazoum wahoze ari perezida yahaswe ibibazo amasaha atanu
Muri Niger, Perezida Mohamed Bazoum wirukanwe ku butegetsi, yahaswe ibibazo n’abajandarume mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ushize mu rwego rw’iperereza ry’ibanze. Yabarijwe iwe n’itsinda ry’abajandarume batatu, barimo majoro, kapiteni ndetse n’adjudant. Ni nyuma y’uko Urukiko rwa Leta rumwambuye ubudahangarwa kugira ngo aburanishwe ku cyaha cyo kugambanira igihugu. Byabereye imbere y’umwunganizi we, Moussa Coulibaly,nyuma […]
Mugina: Umugabo n’umugore we bicishijwe umuhoro
Charles Mpawenimana w’imyaka 67 n’umugore we FrĂ©diane Ndayisavyimana w’imyaka 52, bishwe mu ijoro ryo ku itariki ya 26 rishyira ku wa 27 Kanama. Ubwicanyi bwabereye mu gace ka Nyempundu muri komini ya Mugina mu ntara ya Cibitoke (mu Majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi). Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwemeza ko gukekwaho ubupfumu ari yo nkomoko y’ubwo bwicanyi nk’uko […]
Nta myanya iboneka mu mashuri y’abiga bacumbikirwa kuko yuzura ku ikubitiro – NESA
Kuri uyu wa Gatatu, Itariki 28 Kanama 2024 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini, NESA, cyemeje ko nta myanya iboneka mu bigo by’amashuri y’abiga bacumbikirwa ku bifuza guhindurirwa bakabijyamo, kivuga ko haba haruzuye nkuko byanashimangiwe n’Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi, Claudette Irere, mu kiganiro na RBA. Mu gihe NESA ivuga ko abifuza guhindurirwa, bakajya biga bataha […]
France: CEO wa Telegram uherutse gufungwa yatangiye gukorwaho iperereza ku mugaragaro
Abayobozi mu Bufaransa batangiye iperereza ku mugaragaro ku Muyobozi wa Telegram, Pavel Durov nyuma yo gufatwa. Durov kandi yabujijwe kuva mu Bufaransa muri iki gihe. Abacamanza b’Abafaransa batanze ibirego by’ibanze biregwa Umuyobozi Mukuru wa Telegram, Pavel Durov, kubera ko yaba yaremeye ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa kuri iyi porogaramu yo kohererezanya ubutumwa. Abayobozi bamubujije […]
Byagenze gute ngo Mariah Carey apfushe nyina na mukuru we ku munsi umwe?
Nyina wa Mariah Carey, Patricia na mukuru we, Alison, bapfiriye umunsi umwe mu mpera z’icyumweru, nk’uko uyu muririmbyi wo muri Amerika yabitangaje. Kuri uyu wa Mbere ushize, Mariah Carey yagize ati: “Umutima washengutse ku ko nabuze mama muri iyi weekend ishize.” “Ikibabaje, mu kintu kibabaje, na mushiki wanjye yatakaje ubuzima bwe kuri uwo munsi.” Uyu […]
Nigeria: Tinubu yashyizeho abayobozi bashya b’umutekano w’imbere n’ubutasi
Kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Kanama, Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu, yashyizeho abayobozi bashya, ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (Homeland Security) ndetse n’umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza (National Intelligence Agency). Ni nyuma y’icyumweru kimwe abari bariho beguye ku buryo butunguranye, mu gihe iki gihugu gituwe kurusha ibindi muri Afurika gihanganye n’inyeshyamba mu majyaruguru y’uburasirazuba ndetse […]
Ibihugu 9 bya Afurika biteraniye mu mahugurwa y’abapolisi i Gishari
Abapolisi 36 bo mu bihugu bitandukanye by’Afurika, kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Kanama, batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, abera mu Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana . Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Umutwe w’ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara (EASF), hagamijwe guteza imbere […]
Starmer akomeje kotswa igitutu nyuma yo gushyingura gahunda y’u Rwanda adafite iyisimbura
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer akomeje gushinjwa kurushaho guteza ikibazo cy’abimukira nyuma yo gukuraho ingamba zari zafashwe n’aba conservateurs zo gukemura iki kibazo. Kuva Starmer yatsinda amatora muri Nyakanga, abimukira barenga 5000 bamaze kwinjira mu Bwongereza mu buryo butemewe bambutse umuyoboro wa English Channel. Icyakora, minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Yvette Cooper, yemeye […]
Eswatini: Barishimira ubufatanye n’Igisirikare cya RDF bafata nka kimwe mu bikaze muri Afurika

Itangazamakuru ryo mu Bwami bwa Eswatini ryakeje Igisirikare cy’u Rwanda rivuga ko ari kimwe mu gisirikare gikomeye muri Afurika ndetse no ku Isi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare ibihugu byombi biherutse gushyiraho umukono i Kigali. Mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti “ Amasezerano ya Eswatini n’Igisirikare gikomeye muri Afurika (eswatini’s pact with africa’s powerful army), […]
U Bugereki burateganya kohereza ingabo zidasanzwe muri Mozambike
U Bugereki bugiye kurushaho kugira uruhare mu bikorwa bya gisirikare mpuzamahanga yinjira mu Butumwa bw’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi muri Mozambike (EUMAM Mozambique). Biteganijwe ko abakomando badasanzwe mu Ngabo z’u Bugereki bo muri Special Warfare Command bazagira uruhare runini muri ubwo butumwa buteganijwe gutangira ku itariki ya 1 Nzeri bukazakomeza kugeza ku ya 30 Kamena 2026. […]
Inzego z’ibanze zanenzwe kunanirwa kugaragaza ikibazo cy’ibura ry’isoko ry’umuceri

Inzego z’ibanze zanenzwe kunanirwa kugaragaza ikibazo cy’ibura ry’isoko ry’umuceri none amatoni yawo menshi akaba ari gutikirira mu bubiko bw’abaturage. Izi nzego zinengwa na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, wabigarutseho mu gusoza umwiherero wa za Komite Nyobozi z’Uturere tugize Intara y’Uburasirazuba umaze iminsi ibiri ubera mu Karere ka Bugesera. Uyu mwiherero kandi wari ugamije kurebera […]
Goma: Abantu 8 bafashwe bashinjwa gushakira abarwanyi M23
Umuyobozi w’umujyi wa Goma (Kivu y’Amajyaruguru), Superintendent Faustin Kapend Kamand, yatangaje ko hafashwe abantu umunani bakekwaho gushaka abantu bajya mu mutwe w’inyeshyamba za M23, ngo bafashwe n’inzego z’ubutasi zo mu karere ka 34 ka gisirikare. Ibi yabitangaje ku wa Gatandatu ubwo yerekanaga itsinda ry’abantu cumi na batanu batawe muri yombi mu gikorwa cya buri cyumweru […]
Igitero cya drone cyahitanye nibura 15 muri Mali
Nibura abantu 15 barimo abana biciwe mu bitero bya drones mu majyarugu ya Mali ahakomeje imirwano hagati y’ingabo za leta zishyigikiwe n’abancancuro b’Abarusiya, n’imitwe y’inyeshyamba z’abajihadisite bashaka kwitandukanya na Mali. Izo nyeshyamba zirashinja ingabo za leta n’abacancuro ba Wagner kugaba ibitero bya drone mu gace ka Tinzaouatene, kari hafi y’umupaka wa Aljeriya. Zo zivuga ko […]
M23 yigaruriye agace ka Kikuvo nyuma yo guterwa na kajugujugu

Nyuma y’amasaha make y’imirwano, inyeshyamba za M23 zigaruriye agace ka Kikuvo, umudugudu wo muri Teritwari ya Lubero nyuma yo kugabwaho igitero na kajugujugu. Aka gace ka Kikuvo n’ubundi mu minsi ishize byari byatangajwe ko kigaruriwe na M23 ariko ntihatangajwe igihe yakaviriyemo. Ahagana saa 8h20, kajugujugu ifite ibara rya gisirikare yagabye igitero ku nyeshyamba za M23 […]
Brazzaville: Hari abari gusaba ko Ambasaderi Mutsindashyaka yirukanwa
Bamwe mu bagize sosiyete sivile ya Congo-Brazzaville barasaba ko Ambasaderi w’u Rwanda yirukanwa, nyuma y’ibintu yatangaje, bavuga ko ari igitutsi ku baturage ba Repubulika ya Congo, ku kibazo kimaze iminsi kitavugwaho rumwe cy’ubutaka Congo yahaye u Rwanda bwo guhingaho . Imiryango itegamiye kuri leta ntabwo izi niba guverinoma ya Congo yaratanze ku buntu cyangwa yaragurishije […]
Umuriro mu Burasirazuba bwo Hagati: Indege 100 za Israel mu kirere ku bitwaro 1000 bya Hezbollah
Igisirikare cya Israel cyavuze ko indege zacyo z’intambara zagabye igitero ku bihumbi by’imbunda za rutura zirasa roketi za Hezbollah muri Libani zari ziteguye kurasa mu majyaruguru ya Israel no hagati. Mu itangazo ryacyo, Igisirikare cya Israel (IDF) cyagize kiti: “Indege z’intambara zigera ku 100 za IAF (Igisirikare cyo mu Kirere cya Israel)… zarashe kandi zisenya […]
U Bufaransa bwataye muri yombi nyiri urubuga rwa Telegram
Kuri uyu wa Gatandatu, ibitangazamakuru byo mu Bufaransa byatangaje ko uwashinze Telegram akaba n’umuyobozi mukuru, Pavel Durov, yafungiwe ku kibuga cy’indege cya Paris azira kwemera ko iyi application yifashishwa mu kohererezanya ubutumwa ikoreshwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi . Ibitangazamakuru bya TF1, LCI na BFMTV byatangaje ko u Bufaransa bwatanze icyemezo cyo guta muri yombi […]
U Rwanda rurateganya gukuba 2 ibyo rwohereza hanze mu myaka 5 iri imbere
Gahunda ya 2 y’ Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2, 2024-2029) izita ku nkingi eshanu z’ingenzi harimo guhanga imirimo myiza kandi itanga umusaruro, kugabanya igwingira n’imirire mibi, kongera ibyoherezwa mu mahanga, kuzamura ireme ry’uburezi no kuzamura imitangire ya serivisi nziza. Ni ibyatangajwe mu Nama y’Abaminisitiri ya mbere yateranye muri manda nshya y’imyaka itanu yabaye ku wa […]
Uganda: Hagaragaye abandi bantu 2 barwaye ubushita bw’inkende
Minisiteri y’ubuzima muri Uganda yemeje ko hagaragaye abandi bantu babiri banduye virusi y’Ubushita bw’Inkende (Mpox), bigatuma umubare w’abanduye muri iki gihugu cya Afurika y’iburasirazuba ugera kuri bane. Umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi z’ubuzima muri minisiteri y’ubuzima, Henry Mwebesa, yatangarije Reuters, ko aba barwayi bashya banduye virus yo mu bwoko bwa clade 1b avuga ko iteje impungenge […]
Usibye RDF, Igipolisi cy’u Rwanda nacyo gishimirwa ubunyamwuga bukiranga mu butumwa bwa UN

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique MINUSCA, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu, kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama, yasuye abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda RWAFPU1-10, rikorera i Bangui mu murwa mukuru w’icyo gihugu. Ni muri gahunda y’uruzinduko agirira mu mitwe itandukanye y’abapolisi bari […]
Pakistan: Abapolisi 11 biciwe mu gico cy’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana
Abantu bitwaje intwaro zirasa grenade bateze igico imodoka ya polisi muri Pakistan bica nibura abapolisi 11 nkuko bitangazwa n’abayobozi. Umuvugizi wa Polisi ya Punjab yavuze ko abandi bapolisi icyenda bakomerekeye muri iki gico nk’uko iyi nkuru dukesha Associated Press ivuga. Iki gitero, hatagize itsinda ryahise rikigamba, cyabereye mu karere ka Rahim Yar Khan gaherereye mu […]
NEC yagiranye ibiganiro n’abakandida biyamamariza kuba abasenateri

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yagiranye ibiganiro n’abakandida biyamamariza kuba Abasenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Ni ibiganiro byagarutse ku mabwiriza agenga amatora y’Abasenateri n’ingengabihe y’uko amatora azagenda. Biteganyijwe ko kwiyamamaza kw’abakandida bizatangira kuva ku itariki ya 26 Kanama 2024 kugeza ku itariki ya 14 Nzeri […]
Senegal: Amashyaka 40 harimo irya Macky Sall yashinze ihuriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi
Muri Senegal hamaze gushingwa ihuriro rishya, ryiswe ” Bloc des LibĂ©raux et des DĂ©mocrates ” (BLD)-Takku , rigizwe n’amashyaka 40, harimo n’iry’uwahoze ari Perezida Macky Sall n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Idrissa Seck, rikaba ryatangijwe mu gihe ibihuha bivuga ku iseswa ry’Inteko Ishinga Amategeko bigenda byiyongera. ” Bloc des LibĂ©raux et des DĂ©mocrates ” (BLD) nk’uko […]
Komanda wa UNMISS arashima ubuhanga n’ubwitange bya RDF

Umuyobozi w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Lt. Gen. Mohan SUBRAMANIAN, n’intumwa zaturutse ku cyicaro cya UNMISS kuwa Gatatu basuye Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-2) ku birindiro byabo, bakirwa na Lt. Col. Charles RUTAGISHA, Komanda wa Rwanbatt-2 . Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda yahaye amakuru umuyobozi w’ingabo y’uko ibintu byifashe […]
Ibirindiro bya NATO mu Budage byakajije umutekano nyuma yo kwikanga igitero
Ku wa Kane, ibirindiro by’igisirikare cyo mu kirere cya NATO mu burengerazuba bw’u Budage byatangaje ko byazamuye umutekano wabyo ku rwego rwa kabiri rwo hejuru bitewe n’amakuru y’ubutasi avuga ko hashobora kugabwa igitero cy’iterabwoba. Ikigo cyavuze ku rubuga nkoranyambaga X kiti: “Abakozi bose b’ingenzi badakenewe cyane boherejwe mu rugo mu rwego rwo kwirinda”. “Umutekano w’abakozi […]
Lewis Hamilton yahishuye ko ari gukorana n’u Rwanda ngo Formula 1 ikinirwe i Kigali

Igihangange Lewis Hamilton yavuze kuri uyu wa Kane, itariki 22 Kanama, ko iki ari cyo gihe cya nyacyo ngo isiganwa ry’imodoka rya Formula 1 ribere muri Afurika kandi ko amaze iminsi abikoranaho n’u Rwanda na Afurika y’Epfo inyuma y’amarido ngo bigerweho. Hamilton watwaye iri rushanwa inshuro zirindwi yaganiriye n’abanyamakuru muri Grand Prix yo mu Buholandi […]
RDC: Abapfuye mu mpanuka y’ubwato iheruka bamaze kuba 29
Umubare w’abantu bapfiriye mu mpanuka y’ubwato iherutse kuba mu burengerazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo imaze kugera kuri 29 nkuko byatangajwe n’ubuyobozi. Ni mu gihe abarokotse muri ubwo bwato bwarimo abantu hagati ya 250 na 300 bamaze kuba 128 mu gihe abandi bagishakishwa. Abashinzwe ubutabazi, bamaze iminsi bashakisha ababa bakirimo akuka mu ruzi ruri […]
Abacuruzi b’intwaro muri Yemen bari gushaka isoko bifashishije urubuga rwa X
Abacuruza intwaro muri Yemeni bari gukoresha ku mugaragaro urubuga nkoranyambaga rwa X, rwahoze ari Twitter, kugira ngo bagurishe intwaro zirimo za Kalashnikov, pistolet, grenade n’imbunda zirasa grenade . Abacuruzi bakorera mu murwa mukuru Sana’a no mu tundi turere tugenzurwa n’inyeshyamba z’Aba-Houthis, umutwe w’inyeshyamba ushyigikiwe na Iran kandi ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba na Guverinoma za Amerika na […]