Abarimu 4 bo muri kaminuza yo muri Amerika baterewe ibyuma muri pariki yo mu Bushinwa

Polisi mu Bushinwa yataye muri yombi umugabo w’imyaka 55 nyuma y’uko abarimu bane bo muri kaminuza yo muri Amerika batewe icyuma n’uwagabye igitero kuri parike rusange mu gitero kidasanzwe cyibasiye abanyamahanga. Abigisha bo muri kaminuza ya Iowa Cornell bari mu bitaro nyuma y’ikibazo gikomeye bahuye nacyo mu ruzinduko rwo ku manywa muri parike yo mu […]

Malawi: Abashakashatsi babonye ibisigazwa by’indege yari itwaye visi perezida

gpymhq1wkaa1whq.jpg

Abashakashatsi bo muri Malawi babonye ibisigazwa by’indege yari itwaye Visi Perezida Saulos Chilima, nk’uko byatangajwe n’igisirikare, kuri uyu wa Kabiri, nyuma y’umunsi umwe indege iburiwe irengero. Indege ya gisirikare yari itwaye Chilima w’imyaka 51, n’abandi icyenda yaburiwe irengero ku wa Mbere nyuma yo kunanirwa kugwa mu mujyi wa Mzuzu uherereye mu majyaruguru kubera ikirere cyari […]

Nibwo bwa mbere mbonye umusaruro nk’uyu mu gihugu – Perezida Ndayishimiye

gpj1zcdxuaayack.jpg

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aravuga ko u Burundi butigeze bugira umunezero n’umugisha nk’ibyo bufite uyu munsi ku butegetsi bwe. Perezida Ndayishimiye avuga ko asanga u Burundi bwarabonye umusaruro butigeze bugira mu buhinzi mbere no ku bundi butegetsi, akibaza niba Abarundi bazabirya bakabimara. Ibi Ndayishimiye yabitangaje kuwa Gatandatu ushize mu Ntara ya Gitega ubwo hibukwaga […]

Kalehe: Umupolisi yishe mugenzi we bombi hashidikanwa ku kuba abapolisi kwabo

Umuhuzabikorwa w’inama nyunguranabitekerezo ya y’imiryango itegamiye kuri leta muri Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Delphin Birimbi, yatangaje ko ku Cyumweru, itariki ya 9 Kamena, i Tushunguti muri Teritwari ya Kalehe hapfuye umupolisi yishwe na mugenzi we. Nk’uko sosiyete sivile ibivuga, uyu mupolisi yishwe na mugenzi we bari kumwe barinze ibiro by’Igipolisi cya Congo (PNC) […]

Korea y’Epfo iravuga ko abasirikare ba Korea ya Ruguru binjiye ku butaka bwayo

Kuri uyu wa Kabiri, Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyatangaje ko cyarashe amasasu yo kuburira mu mpera z’icyumweru nyuma y’uko bamwe mu basirikare ba Koreya ya Ruguru bambutse umupaka. Abayobozi bakuru b’Ingabo za Koreya y’Epfo (JCS) bagize bati: “Bamwe mu basirikare ba Koreya ya Ruguru bakorera muri DMZ … bambutse gato umurongo ugaragaza aho abasirikare batagomba […]

Minisitiri w’ingabo J Marizamunda yakiriye abasenateri b’Abafaransa

gpvfbqpw0aaqheu.jpg

Kuri uyu wa Mbere, itariki 10 Kamena, Hon Minisitiri w’ingabo, Juvenal Marizamunda yakiriye intumwa z’Abasenateri b’u Bufaransa zigizwe na basenateri Marie-Arlette Carlotti, Jean-Luc Ruelle na François Bonneau. Aba bashyitsi bari herekejwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda na AttachĂ© Militaire muri ambasade y’iki gihugu. Nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ingabo ibinyujije kuri X (icyahoze ari twitter) […]

Igisirikare cya Nigeria kirashinjwa gufunga abakobwa bahoze ari imbohe za Boko Haram

Amnesty International ku wa Mbere yashinje Ingabo za Nigeria gufunga mu buryo butemewe abakobwa n’abagore bakiri bato batorotse Boko Haram kubera ko igisirikare cyemeza ko bashyigikiye umutwe w’inyeshyamba z’abayisilamu. Igisirikare mu itangazo cyamaganye ibyo birego, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wavuze ko bishingiye ku biganiro 126 kuva 2019 kugeza 2024 wagiranye n’abagore bahoze ari imbohe. […]

Centrafrica: Abajenerali 2 b’umutwe wa UPC bishyikirije abacanshuro b’Abarusiya

Video yamamaye ku mbuga nkoranyambaga yerekana umwe mu bayobozi bakuru b’itsinda ry’abantu bitwaje intwaro bo mu mutwe wa UPC, Jenerali Ousmane Abakar, asaba abandi barwanyi kwishyikiriza Abarusiya. Iyi nkuru yibutsa ko ku wa 25 Gicurasi 2024, habaye intambara hagati y’ingabo za leta zifatanyije n’abacanshuro n’inyeshyamba za UPC ya Ali Darassa mu mujyi wa Mboki, mu […]

Kashmir: Igitero kuri bus itwaye abari mu rugendo rutagatifu cyahitanye 9

Abasirikare b’Abahinde barimo guhiga abagize uruhare mu gitero cy’abakekwaho kuba intagondwa muri Kashmir. Bije nyuma y’imihango yo kurahira kwa gatatu kwa Minisitiri w’Intebe Narendra Modi. Ku Cyumweru, byibuze abantu icyenda bari mu rugendo rutagatifu rw’Abahindu biciwe mu mujyi wa Kashmir ugenzurwa n’u Buhinde ubwo bus yari ibatwaye yagwaga mu mwobo muremure nyuma y’igitero cy’abakekwaho kuba […]

CG Felix Namuhoranye yahaye impanuro abapolisi 240 bitegura kujya mu butumwa

gptbqvsxgaal_cm.jpg

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yahaye impanuro abapolisi 240 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudan y’Epfo. Itsinda rihabwa impanuro rizasimbura irindi rimaze igihe cy’umwaka muri ubwo butumwa. Muri Mata 2024, abandi bapolisi 460 biteguraga kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrica bahawe impanuro […]

U Rwanda na Kenya mu bufatanye bugamije guteza imbere ubucamanza mu karere

Abayobozi bakuru b’ubucamanza bo muri Kenya barimo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Martha Koome, bari mu Rwanda mu ruzinduko ruzaba rurimo no gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye na bagenzi babo bo mu Rwanda. Amasezerano y’ubucamanza bw’ibihugu byombi yiteguye gushyirwaho umukono arimo; gusangira ubumenyi n’imikorere myiza yo kwihutisha imanza no kugena ibibazo, ndetse no kuzamura ireme rya serivisi […]

Bukavu: Inkongi y’umuriro ikaze yibasiye agace ka Nyamugo kabuze ubutabazi

I Bukavu, inkongi y’umuriro ikaze mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere yibasiye igice kinini cy’agace ka Nyamugo muri Kivu y’Amajyepfo, aho rubanda rwabuze icyo rukora, rutagira kirengera rwabuze n’ubutabazi ruri mu marira gusa. Inkomoko y’umuriro ntiramenyekana kandi nta suzuma rirakorwa ariko sosiyete sivile yo muri ako gace itinya ko ibi ibintu bimeze nko mu […]

U Budage: Ahenda kubera imikino ya Euro 2024 hatangiye gufatirwa abakekwaho kuba ibyihebe

Kuri iki Cyumweru, ubushinjacyaha bukuru bwa Leta mu Budage bwatangaje ko ukekwaho kuba ashyigikiye Leta ya Kisilamu (IS) yatawe muri yombi icyumweru kimwe mbere y’uko Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Burayi itangira . Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ubuyobozi bwa Karlsruhe, ukekwaho icyaha yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Cologne / Bonn ku wa Gatanu. Abashinzwe iperereza bavuga ko […]

Ibitaro bikuru bya Al-Fasher muri Sudani byafunzwe nyuma y’igitero cya RSF

Kuri iki Cyumweru gishize, ibitaro bikuru byo mu Mujyi wa Al-Fasher muri Sudani, byibasiwe n’igitero cy’umutwe witwarara gisirikare wa Rapid Support Forces bihagarika imirimo kuri ibi bitaro nk’uko Abaganga batagira umupaka (MSF) bafasha ibi bitaro babitangarije Reuters. Uyu mujyi, uherereye mu karere ka Darfur mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Sudani, utuwe n’abaturage barenga miliyoni 1.8 ndetse […]

Minisitiri w’ingabo wa Israel, Benny Gantz, yeguye muri leta

Minisitiri w’ingabo wa Israel, Benny Gantz, yeguye muri leta iyoboye intambara, ibigaragaza kutavuga rumwe gukomeje kwiyongera kuri gahunda za Minisitiri w’intebe, Benjamin Netanyahu, zijyanye no kurangiza intambara yo muri Gaza. Kuri iki Cyumweru, itariki 9 Kamena mu kiganiro n’abanyamakuru i Tel Aviv, aho yatangarije kwegura kwe, Gantz yavuze ko icyemezo cye yagifashe n’”umutima uremerewe”. Yagize […]

Deloire wayoboraga Reporters Without Borders yapfuye ku myaka 53

Christophe Deloire wari Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru batagira umupaka (Reporters Without Borders) kuwa Gatandatu yapfiriye mu bitaro by’i Paris mu Bufaransa ku myaka 53 akikijwe n’abo mu muryango we. Deloire yapfuye mu gihe yari amaze iminsi ari mu biganiro byo kurekura imfungwa z’abanyamakuru bafungiye hirya no hino ku Isi ndetse yagerageje no gufasha bamwe muri bo […]

Burundi: Pasiteri Binagana wa Methodiste Libre afunzwe akekwaho ibikorwa by’ubutasi

Amon Binagana, umushumba w’itorero rya Metodiste ryigenga rya Kajaga muri komini ya Mutimbuzi, intara ya Bujumbura, mu burengerazuba bw’u Burundi, afungiwe i Kirundo (mu majyaruguru) kuva muri Gicurasi. Arashinjwa ubutasi, gukora no gukoresha inyandiko mpimbano . Uregwa ahakana ibirego ashinjwa, mu gihe umuryango ushinja ubucamanza i Kirundo gushaka gusa kumukuramo amafaranga. Pasiteri Amon Binagana afungiwe […]

Umunyamakuru Colette Braeckman aremeza ko Joseph Kabila ari umubyeyi w’ubumwe bwa RDC

Colette Braeckman, umunyamakuru w’Umubiligi, agaruka kw’ifatwa ry’ubutegetsi rya Joseph Kabila ku myaka 29 mu kiganiro na Top Congo FM, yatanze ubuhamya bukomeye ku muntu we, afata nk’ “umubyeyi w’ubumwe bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ngo kubera ubwenge no kureba kure mu gihe cy’imiyoborere ye. Hari mu kiganiro mu rwego rwo kwibuka ifatwa ry’ubutegetsi ku […]

REB yatangaje amavugurura mu isomo ryo kwihangira umurimo

Isomo ryo kwihangira imirimo ryaravuguruwe uko ryigishwa, ku buryo umwaka utaha abanyeshuri barangiza bazajya bagaragaza ibyo bazakora basoje amasomo nk’uko byagaragajwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi, REB. Ibi byatangajwe mu gikorwa cy’amarushanwa y’abanyeshuri bo mu bigo 30 mu Turere twose tw’Igihugu ku mishinga bakoze itanga ibisubizo ku bibazo igihugu gihura nabyo. Umunyeshuri Niyigena Josue […]

RDC: Abafite ubwenegihugu bwa Amerika, u Bwongereza, Canada n’u Bubiligi mu baregwa kugerageza coup d’etat

4404511-1519323461.jpg

Abaregwa barenga 50, barimo abantu batandatu bafite ubwenegihugu bwa Amerika, u Bwongereza, Canada, cyangwa u Bubiligi, bitabye urukiko rwa gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku wa Gatanu. Bakurikiranweho kugira uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi kutagezweho ndetse n’ibindi byaha bikomeye bihanishwa igihano cy’urupfu nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ivuga. Ibyo baregwa […]

Abasaga 10000 bavuye mu bihugu 30 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

gpnogcdw0aaqznu.jpg

Abantu barenga ibihumbi 10 baturutse mu bihugu birenga 30, kuri iki Cyumweru, itariki ya 09 Kamena 2024 bateraniye i Kigali mu isiganwa ku maguru ryitiriwe amahoro (Kigali International Peace Marathon) ku nshuro ya 19 . Isiganwa ryatangiriye kuri BK Arena rikanahasorezwa, ni irushanwa ngarukamwaka ribera mu Rwanda riheruka gushyirwa ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye […]

RDC: Inyeshyamba za ADF ziravugwaho kwica abandi baturage 38

Abakekwaho kuba inyeshyamba z’Abayisilamu bishe byibuze abantu 38 mu gitero cyabaye mu midugudu yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko byatangajwe ku wa Gatandatu n’abayobozi b’uturere babiri n’umuyobozi wa sosiyete sivile. Umuyobozi w’imiryango itegamiye kuri leta yaho, Justin Kavalami, yashinje abagize umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) kuba ari bo bagabye igitero […]

Diyosezi Gatorika za Bukavu na Cyangungu ntizishaka kwivanga mu bibazo bya RDC n’u Rwanda

Komisiyo zishinzwe ubutabera n’amahoro (CDJP) za Diyosezi Gatolika ya Bukavu muri DRC na Cyangugu mu Rwanda ziyemeje ko amakimbirane ya politiki hagati y’ibihugu byabo atazagira ingaruka ku mibanire hagati ya diyosezi zombi zituranye. Iyi mihigo yemejwe mu nama nyunguranabitekerezo yo kubungabunga ibidukikije, amahoro n’umutekano ibera i Bukavu, muri Kivu y’Amajyepfo, yatangiye ku wa Gatatu, itariki […]

Abasirikare 7 ba Bénin biciwe mu gitero muri Parike ya Pendjari

Abantu bitwaje imbunda bishe abasirikare barindwi ba BĂ©nin mu gitero cyagabwe muri parike y’igihugu ya Pendjari mu majyaruguru y’igihugu, hafi y’umupaka na Burkina Faso nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano kuwa Gatatu. Amakuru ntagaragaza abo bantu bitwaje intwaro abo ari bo, ariko igitero cyo ku wa Kabiri nicyo giheruka mu gace k’umupaka aho Benin ikomeje gu n’ubwiyongere […]

RDC: Hagaragajwe umukomando wahawe akazi ko kwica Corneille Nangaa

screenshot_2024-06-07_093547.jpg

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ku wa Kabiri, itariki ya 4 Kamena 2024, yashyize ahagaragara ifoto y’umuntu wambaye gisirikare bivugwa ko ari umukomando wahawe akazi ko kwica Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo, Corneille Nangaa. Uyu mugabo ufite imbunda ya mudahusha bahaye izina rya Ndayisaba Rodrigue uvuga ko yiteguye gukuraho Corneille Nangaa. […]

Ingabo za Sudani zijeje igisubizo gikaze ku gitero cya RSF cyahitanye abasaga 100

Kuri uyu wa Kane, Igisirikare cya Sudani cyavuze ko kizatanga “igisubizo gikaze” ku gitero cy’umutwe witwara gisirikare wa Rapid Support Forces, kuwa Gatatu, bivugwa ko cyahitanye abantu barenga 100. Iki gitero nicyo kinini mu bitero byinshi by’abarwanyi ba RSF ku midugudu mito yo hirya no hino muri leta ikungahaye ku buhinzi nyuma yo kwigarurira umurwa […]

U Rwanda rwafunguye ambasade i Jakarta muri Indonesia

gpzsougbyaauztm.jpg

Igihugu cy’u Rwanda cyari gisanzwe gihagarariwe muri Indonesia na Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye, ufite icyicaro muri Singapore, cyafunguye ku mugaragaro ambasade yacyo muri Indonesia, mu murwa mukuru, Jakarta. Iyi ambasade yafunguwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Indonesia, Retno Marsudi, ku wa Kane, itariki ya 6 Kamena […]

U Bufaransa bugiye kugurisha kuri Ukraine indege kabuhariwe za Mirage 2005

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko Ukraine igomba kwemererwa gukoresha intwaro yahawe n’ibihugu by’inshuti by’iburengerazuba kugira ngo ihagarike ibitero by’u Burusiya. U Bufaransa bwatangaje ibi nyuma y’umunsi u Burusiya butangaje ko bugiye kwibasira ingabo zabwo ziri muri Ukraine zirimo abarimu ba gisirikare. Kuri uyu wa Kane ushize, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko […]

Espagne yinjiye mu idosiye ya Afurika y’Epfo na Israel

Igihugu cya Espagne kibinyujije kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga , Jose Manuel Albares, cyatangaje ko igihugu cyasabye kwinjira mu rubanza Afurika y’Epfo yarezemo Israel mu rukiko mpuzamahanga rw’ubutabera kubera intambara yo muri Gaza . Espagne yiyongeye ku itsinda ry’ibindi bihugu bishaka kwinjira muri urwo rubanza birimo Irlande, na Norvege mu cyumweru gishize byatangaje ko byemera leta […]

Gaza: Hamas yahinduye amayeri y’imirwanire nyuma yo kubona abarwanyi bagiye kuyishiraho

Hamas yabonye hafi kimwe cya kabiri cy’ingabo zayo gishize mu mezi umunani y’intambara none yahinduye uburyo bw’imirwanire aho ubu iri gukoresha amayeri yo gukubita ikiruka kugira ngo ibuze Israel kugerageza kwigarurira Gaza, nk’uko abayobozi ba Amerika na Israel babitangarije Reuters. Abagize uyu mutwe bivugwa ko bagabanutse kugera ku barwanyi bari hagati ya 9,000 na 12.000, […]

Sudani: Abagera ku 100 baguye mu gitero cya RSF mu gace ka Wad al-Noura

Igitero cyagabwe ku mudugudu wo muri Sudani rwagati cyahitanye abantu “bagera ku 100” nk’uko byatangajwe n’impirimbanyi za demokarasi kuri uyu wa Kane. Komite yo kwirwanaho ya Madani Resistance Committee yavuze ko ingabo za Rapid Support Forces (RSF) zagabye igitero ku mudugudu wa Wad al-Noura muri Leta ya Gezira “mu byiciro bibiri.” RSF yatangiye kurwana n’ingabo […]

U Rwanda na Indonesia byemeranyije gukuriraho visa abadipolomate babyo

gpykmhja0aeuees.jpg

Mu ruzinduko rwe i Jakarta, muri Indonesia, kuri uyu wa Kane Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagiranye ibiganiro na mugenzi we Retno Marsudi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Indonesia. Nyuma yo kugirana ibiganiro byibanze ku bufatanye mu bukungu, abayobozi bombi basinyanye amasezerano agera kuri atatu nk’uko byatangajwe ku rukuta rwa X rwa Minisiteri […]

RDC: Inyeshyamba bikekwa ko ari iza ADF zishe abaturage 16

Kuri uyu wa Gatatu, umuyobozi ku rwego rw’ibanze yavuze ko byibuze abantu 16 bishwe n’umutwe ukekwaho kuba uw’inyeshyamba z’abayisilamu ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Inyeshyamba za Allied Democratic Forces (ADF), zifatanije na Leta ya Kisilamu, zatangiye ari inyeshyamba zirwanya ubutegetsi muri Uganda ariko zimaze imyaka igera […]

Umuryango w’umunyamakuru Nsengimana ufungiwe i Mageregere uravuga ko udaheruka kumuca iryera

Inzego zibishinzwe mu Rwanda zasabwe kugaragaza aho umunyamakuru Theoneste Nsengimana wa Umubavu tv aherereye nyuma y’aho umuryango we uvuga ko bamaze iminsi bajya kumusura muri gereza afungiwemo, bakamubura. Umuryango we ukeka ko intandaro yo kutamubona yaba ari baruwa yashyizweho umukono n’uyu munyamakuru bigaragara ko yandikiye ubuyobozi bwa gereza ya Nyarugenge aho afungiwe. Muri iyi baruwa […]

FARDC itangiye gushinja imitwe imwe ya Wazalendo gukorera M23

Ubuyobozi bwa FARDC mu gice cy’amajyaruguru bushinzwe ako gace kuva Kanyabayonga kugera Goma bwasabye imitwe yitwaje intwaro yose yitwa Wazalendo, ikorera mu karere ka Beni-Butembo na Lubero kwimenyekanisha ku mitwe ya FARDC yegereye ingabo zabo. Ingabo za guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo zirashinja amwe muri ayo matsinda ya Wazalendo “gukorera umwanzi” muri zone […]

Beirut: Ingabo za Liban zarashe umugabo witwaje imbunda wari uteye Ambasade ya Amerika

Kuri uyu wa Gatatu, abasirikare ba Liban barashe kandi bafata umuntu warashe kuri Ambasade ya Amerika i Beirut, nk’uko Ingabo za Liban zibitangaza. Ibitangazamakuru byaho byavuze ko habaye kurasana n’uwagabye igitero, uzwi gusa ko afite ubwenegihugu bwa Syria, mu minota igera kuri 30 mbere y’ifatwa rye. Abayobozi b’ingabo na ambasade bavuze ko abashinzwe umutekano batabaye […]

Darfur: Ingabo za RSF zirashinjwa gukora ubwicanyi bushingiye ku moko

Ku wa kabiri, ingabo za Rapid Support Forces (RSF) ngo zishe abantu icyenda bishingiye ku bwoko bwabo ubwo bahungaga amakimbirane akomeje kubera El Fasher, umurwa mukuru wa Darfur y’Amajyaruguru, berekeza mu mujyi wa Mellit. Kuva ku wa 10 Gicurasi, umurwa mukuru w’amateka washenywe n’intambara zikaze hagati y’ingabo za Sudani (SAF) n’umutwe witwaje intwaro wa RSF, […]

Sergey Lavrov aremeza ko Ingabo z’u Bufaransa zigiye kuba ibipimo by’Ingabo z’u Burusiya

gpplwthbcaaujxe.jpg

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yamaganye inama ku mutekano wa Ukraine izabera mu Busuwisi muri Nyakanga, mu ruzinduko arimo mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Uyu mudipolomate mukuru w’u Burusiya yavuze ko mu ruzinduko arimo muri Afurika ku wa Kabiri, ko abarimu b’abasirikare b’Abafaransa muri Ukraine bazaba “ibipimo byemewe” ku Ngabo z’u Burusiya. Sergey […]

Ethiopia: Gen MK Mubarakh yitabiriye inama y’abagaba bakuru b’ingabo za Afurika

gpp7rtnaaaaxtr8.jpg

Gen MK Mubarakh, Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF yitabiriye inama isanzwe ya cumi n’icyenda y’abayobozi bakuru b’ingabo za Afurika n’abayobozi bashinzwe umutekano . Iyi nama ibera i Addis Abeba, muri Ethiopia kuva ku itariki ya 3 irasozwa kuri uyu Gatatu, itariki 5 Kamena 2024. Mu ijambo rye mu nama ya 19 isanzwe y’abayobozi bakuru b’ingabo […]

M23 yafashe Umujyi wa Kanyabayonga FARDC na MONUSCO bakwira imishwaro

screenshot_2024-06-05_073915.jpg

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 5 Kamena, imiryango itegamiye kuri Leta yashinje inyeshyamba za M23 gutera igisasu mu gace gatuwe n’abasivili, mu gihe uruhande rwegereye izi nyeshyamba rwemeza ko igisasu cyatewe na FARDC igihe yahungaga Kanyabayonga bivugwa ko yaraye ifashwe na M23. Kuri ubu, nta cyo uruhande rwa guverinoma ruratangaza kuri aya makuru. Icyakora, […]

Nyarugenge: Yafatanywe amacupa arenga 4700 y’amavuta yo kwisiga yangiza uruhu

Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya magendu n’ibicuruzwa bitemewe, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Kamena, yafatiye mu Karere ka Nyarugenge umugabo w’imyaka 43 y’amavuko, amavuta yo kwisiga 4792 yangiza uruhu azwi ku izina rya Mukologo. Mu mavuta yafatanywe harimo ayo mu bwoko bwa Beauti, Paw paw, Caro light, Éclair 600, Extra Claire, […]

RDC: Ubushinjacyaha buri guhata ibibazo abagera kuri 40 bashatse guhirika ubutegetsi

Hashize icyumweru, Ubushinjacyaha Bukuru bwa FARDC buhata ibibazo abantu bagera kuri mirongo ine bivugwa ko bagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi i Kinshasa. Iri bazwa rirabera muri gereza ya gisirikare ya Ndolo, komini ya Barumbu (Kinshasa). Ubu bushinjacyaha bwa gisirikare kandi buri guhata ibibazo abasirikare bo mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya […]

Kagame asanga hari byinshi Afurika yakwigira kuri Koreya y’Epfo byayifasha gutera imbere

gpnpjoswgaaduam.jpg

Perezida Kagame yagaragaje ko hari byinshi Afurika yagakwiye kwigira kuri Koreya y’Epfo, kandi ibyo asanga byayifasha gutera imbere binyuze mu rubyiruko rwayo nk’imbaraga yihariye. Ibi yabitangarije kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 4 Kamena 2024, mu Nama ya mbere yahuje Koreya y’Epfo n’Umugabane wa Afurika (Korea-Africa Summit). Umukuru w’igihugu yavuze ko Koreya y’Epfo hari byinshi […]

Burundi: Inshoreke 900 zirukanwe mu ngo abagabo bahatirwa gusubirana n’abagore babo

Mu Burundi, abayobozi batangije ubukangurambaga bwo kurwanya ubuharike bafata nk’icyaha kibuza igihugu gutera imbere. Iki cyemezo ngo cyakurikijwe mu ntara nyinshi. I Ngozi, mu majyaruguru y’igihugu, guhiga inshoreke mu ngo byatangiye kuva umwaka watangira. Guverineri w’iyi ntara yatangaje ibyavuye muri iki gikorwa mu mpera z’icyumweru. DĂ©sirĂ© Minani avuga ko inshoreke 900 zirukanwe kugeza mu mpera […]

Umuvugizi wa MONUSCO yemeje ko bari kumwe na FARDC i Kanyabayonga

20231106220100588462_monusco.jpg

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 3 Kamena, imirwano hagati y’Ingabo za Congo n’abafatanyabikorwa bayo n’inyeshyamba za M23 yarakomeje, hafi y’umujyi wa Kanyabayonga, muri Teritwari ya Lubero (Kivu y’Amajyaruguru). MONUSCO yemeje amakuru avuga ko iri gufasha FARDC kurengera abaturage baho. Iyi mirwano yabereye cyane cyane ku murongo wa Kilambo-Bulindi, mu burengerazuba bw’umujyi, muri Teritwari ya […]

Somalia irateganya kwirukana Ingabo za Ethiopia zayifashaga kubera Somaliland

Umuyobozi mukuru muri Somalia yavuze ko mu mpera z’umwaka bazirukana ibihumbi by’ingabo za Ethiopia ziherereye muri iki gihugu zoherejwe gufasha kugarura amahoro keretse Addis Ababa niyemera kuva mu masezerano yagiranye n’akarere ka Somaliland kiyomoye kuri Somalia. Impuguke mu bijyanye n’umutekano n’abadipolomate b’abanyamahanga bavuze ko iki cyemezo gishobora guteza umutekano muke Somalia kubera ko ingabo zayo […]

Ushinjwa kwiba telephone ya The Ben yasabiwe imyaka 2 y’igifungo

Mu rubanza rw’ubujurire ubushinjacyaha buregamo Eric Ndagijimana uzwi nka X-Dealer rwabaye kuri uyu wa mbere tariki 3 Kanama 2024 bwamusabiye gufungwa imyaka ibiri ku cyaha akurikiranyweho cyo kwiba Telefoni y’umuhanzi The Ben ubwo bari mu gitaramo mu gihugu cy’u Burundi. Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwarekuye Eric Ndagijimana by’agateganyo ku itariki 24 Ukuboza […]

Nyabihu: Aratabaza ubuyobozi nyuma yo gutemerwa imyaka n’abantu atazi

Mu Kagari Ruheshi, Umurenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu, umubyeyi Gatama Samuel, aratabaza ubuyobozi nyuma yo gutemerwa imyaka n’abantu atazi. Hari ku Cyumweru mu gitondo, itariki ya 2 Kamena, ubwo uyu mubyeyi yatunguwe no gusanga ibigori yahinze mu isambu ye iri munsi y’urugo, no mu yindi mirima ye. Avuga ko ubuzima bwe buri mu kaga […]

RDC: Hatangajwe igihe guverinoma nshya izarahirira

Umuhango wo gutangiza guverinoma nshya ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) uzaba hagati y’itariki ya 10 na 11 Kamena, nyuma y’amezi arenga atanu Perezida FĂ©lix Tshisekedi arahiriye manda ya kabiri, nkuko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Vital Kamerhe yatangaje kuri uyu wa Mbere, itariki 3 Kamena 2024. Ibi yabivuze mu nama yagiranye n’umukuru w’igihugu FĂ©lix […]

Inyeshyamba zo muri Centrafrica ziri guhungira muri RDC ku bwinshi n’ibikoresho byazo

Inyeshyamba zo muri Centrafrica zitwaje intwaro nyinshi ziravugwa mu turere twa Ango na Bondo, mu ntara ya Bas-Uele, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wa teritwari ya Ango uvuga kwambuka imipaka kw’aba barwanyi banyuze muri Superefegitura za Centrafrica za Zemio na Mboki, kuva mu byumweru hafi bibiri bishize. Marcelin […]

U Burusiya bugiye gukura Abatalibani ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba

Kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi wa Dipolomasi y’u Burusiya, Sergei Lavrov, yatangaje ko Moscou izakura abatalibani ku “rutonde rw’imitwe y’iterabwoba”, nyuma y’imyaka irenga itatu n’igice basubiye ku butegetsi muri Afghanistan. Nk’uko Ibiro Ntaramakuru Ria Novosti byabitangaje, uyu minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya yagize ati: “Kazakhstan iherutse gufata icyemezo, natwe tugiye gufata, kigamije kuvana [abatalibani] ku […]

Kenya: Umupolisi yishe abarinda amashyamba mbere yo kwitunga imbunda akirasa

Polisi yo muri Elgeyo Marakwet mu gihugu cya Kenya iri gukora iperereza ku kibazo cy’umupolisi warashe akica abashinzwe kurinda amashyamba babiri mu ijoro ryo ku Cyumweru. Umupolisi uzwi nka Evans Kimtai yarashe abashinzwe kurinda amashyamba bombi mbere yo kwitunga umututu w’imbunda na we akirasa nk’uko iyi nkuru dukesha The Star ikomeza ivuga. Nk’uko abapolisi babitangaza, […]

U Rwanda rurateganya gukoresha ifaranga ry’igihugu ry’ikoranabuhanga

U Rwanda rurateganya gutangira gukoresha ifaranga ry’ikoranabuhanga rizwi nka “Central Bank Digital Currency (CBDC)” mu myaka ibiri iri imbere, mu rwego rwo gushyira ingufu mu bikorwa byo kunoza gahunda y’imari no kwihagararaho nk’umukinnyi ukomeye mu bihe biri imbere by’ubukungu bw’Isi. Ifaranga ry’ikoranabuhanga cyangwa “digital currency” ry’igihugu, nk’uko Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ibivuga, rizaha Abanyarwanda […]

Sudani: Imirwano ikaze yongeye kubura i Khartoum no mu Mujyi wa El Fasher

Kuri iki Cyumweru imirwano ikaze yongeye kubura hagati y’ingabo za Sudani n’abagize umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) i Khartoum, Al Jazirah na White Nile ndetse no mu Mujyi wa El Fasher nk’uko abatangabuhamya babibonye babwiye Anadolu Agency. Bavuze ko ingabo zagabye ibitero by’indege ku bigo RSF yari iteraniye hafi y’uruganda rwa peteroli rwa Al-Jaili […]

Sheinbaum agiye kwandika amateka nka perezida wa mbere w’umugore muri Amerika ya Ruguru

ultimoinforme_sheinbaum_mariaruiz.jpg

Claudia Sheinbaum yiteguye gutsinda amatora no kuba perezida wa mbere w’umugore wa Mexico, agakomeza umushinga w’umwarimu we ndetse na perezida ucyuye igihe, Andres Manuel Lopez Obrador, kumenyekana cyane kwe mu bakene byamufashije gutsinda. Amajwi amaze kubarurwa agaragaza ko Sheinbaum, umuhanga mu bumenyi bw’ikirere akaba yarahoze ari umuyobozi w’Umujyi wa Mexico, afite amajwi 59% nk’umukandida w’ishyaka […]

Muhanga: Meya yasabye abafite amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yaba iherereye kuyatanga

whatsapp-image-2024-06-02-at-15.13.42_1ffe3b64-768x512.jpg

Kuwa 2 Kamena buri mwaka, hibukwaho Abatutsi biciwe i Kabgayi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakaba hagitangwa ubutumwa busaba uwaba afite amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bishwe iherereye kuyatanga, igashyingurwa mu cyubahiro nyuma y’imyaka 30. Kuri iyi tariki nibwo izahoze ari ingabo za RPA zarokoye Abatutsi bari basigaye muri icyo gice cya Kabgayi bari bataricwa […]

Afurika y’Epfo: Zuma yashatse ko amatora yo kuwa Gatatu asubirwamo

Ishyaka rya Jacob Zuma, wahoze ari Perezida w’Afurika y’Epfo Jacob, ririmo kugerageza gushyiraho imbogamizi, risaba ko amatora yo ku wa Gatatu w’iki cyumweru asubirwamo. Ishyaka MK rya Zuma ryasabye ibi bitunguranye, cyane ko ari ryo ryitwaye neza cyane mu matora nubwo yarishinze mu Kuboza (12) kw’umwaka ushize. Ryaje ku mwanya wa gatatu mu kugira amajwi […]

Kenya: Umugabo yishe umukobwa we bapfa itara

Kuri ubu abapolisi ba Kenya barimo gushakisha umugabo ukekwaho gutera icyuma umukobwa nyuma yo gutongana mu rugo mu gace ka Changamwe ka Mombasa. Nk’uko raporo za polisi zibitangaza, Diana Yumbya w’imyaka 25 y’amavuko yatangajwe ko yapfuye ageze mu bitaro bya Bomu nyuma yo guterwa icyuma mu gatuza ahagana mu gicuku ku itariki ya 1 Kamena. […]

Imirwano ikaze hagati ya FARDC na M23 yakomereje i Bulindi

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 2 Kamena 2024, ahitwa Bulindi havuzwe imirwano mishya hagati y’ingabo za Congo (FARDC)na M23, nko mu birometero icumi uvuye muri komini yo mu cyaro ya Kanyabayonga. Amakuru atangazwa n’uruhande rwegereye leta avuga ko FARDC yasubije inyuma inyeshyamba zashakaga kwinjira mu mujyi. Muri ako gace humvikanye urusaku rwinshi rw’intwaro ziremereye n’izoroheje, […]