Kwibuka30: Uruhare rwa Habyarimana mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 30 ishize, kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994, yabaye umusaruro w’imbuto mbi yabibwe n’abayobozi mu nzego za politiki n’iza gisirikari, ku isonga hakaba Perezida wa Repubulika, Jenerali Majoro Habyarimana Juvénal n’abambari be ba hafi ndetse n’umugore we Agathe Kanziga. Ubwo FPR yatangizaga urugamba rwo kubohora Igihugu mu maboko y’ubutegetsi […]

Ubwato MV Abdullah bwari bwashimutiwe muri Somalia bwarekuwe hatanzwe miliyoni 5$

Ba rushimusi bo muri Somalia baravuga ko barekuye ubwato bwashimuswe, MV Abdullah, kuri iki Cyumweru kare nyuma yo kwishyura ingurane ya miliyoni 5 z’amadolari ya Amerika nk’uko byatangajwe na ba rushimusi babiri. Abdirashiid Yusuf, umwe muri ba rushimusi, yabwiye Reuters ati: “Amafaranga yatuzaniwe mu ijoro ryakeye nk’uko bisanzwe … twagenzuye niba amafaranga ari amahimbano cyangwa […]

Miliyoni 25 z’Abanyasudani bakeneye ubufasha bwihutirwa – Loni

Umuryango w’Abibumbye watangaje kuwa Gatanu ko miliyoni 25 z’abaturage muri Sudani bakeneye ubufasha bwihuse, kandi miliyoni 8,6 bakuwe mu byabo. Umuyobozi wa OCHA muri Sudani, Justin Brady yagize ati: “Uyu munsi, Sudani ni hamwe mu hantu hateye ibyago ku butabazi ku Isi. Kimwe cya kabiri cy’abatuye Sudani, miliyoni 25, bakeneye ubufasha bw’ubutabazi”. Avuga ko “abantu […]

Israel iravuga ko yahanuye drones 300 mu gitero cya mbere cyo kwihorera cya Iran

Israel iravuga ko ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo bahagaritse igitero kinini cya drones zigera kuri 300 na misile byarashwe na Irani. Ivuga ko ku butaka bwayo haguye ibisasu bike, harimo ibyaguye mu birindiro by’Igisirikare cya Israel ( IDF) mu majyepfo y’igihugu, mu gihe umwana umwe yakomeretse. Igitero cya Iran kidasanzwe cyo kwihorera ni ubwa mbere kigabwe ku […]

Tariki 14 Mata 1994: Abatutsi barenga 25,000 biciwe i Kibeho

Tariki ya 14 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994. Iyicwa ry’abatutsi ku Muhima/Nyarugenge Tariki ya 14/04/1994 mu gitondo abantu b’igice kimwe cya Muhima munsi y’ahahoze gereza ya Nyarugenge […]

Burkina Faso yakiriye drones zikataje igiye kwifashisha mu kurwanya iterabwoba

burkina-faso-akinci-combat-ucav-1024x689.jpg

Igisirikare cya Burkina Faso cyabonye indege zitagira abaderevu zisaga icumi, zigizwe ahanini n’izo mu bwoko bwa Bayraktar TB2 na Bayraktar Akinci zikorwa n’uruganda rwa Baykar. “Igeragezwa ryose ryagenze neza; Ni ishema rero kwemeza ko izo ndege zinjiye mu zikoreshwa n’ingabo za Burkina Faso, ” uyu ni Perezida Captain Traoré ubwe ubwo yashyikirizaga ibi bikoresho ingabo […]

Ni Jenoside yashoboraga gukomwa imbere – Senateri Evode Uwizeyimana

gk87yvow4aa1lsf.jpg

Umuryango Mpuzamahanga ndetse n’Isi muri rusange bikomeje gushyirwa mu majwi mu gutererana Abatutsi muri Jenoside yabakorewe mu Rwanda muri Mata 1994, nk’uko byagarutsweho na Ambasaderi Nsengimana Joseph na Senateri Evode Uwizeyimana mu kiganiro na RBA ku ruhare rw’Umuryango mpuzamahanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ambasaderi Nsengimana yasobanuye ko muri rusange Umuryango Mpuzamahanga w’Isi yose ari Loni, […]

Amazina y’abandi banyapolitiki 9 bazize kurwanya Jenoside agiye kongerwa ku Rwibutso rwa Rebero

Minisiteri y’Ubumwe bw’igihugu iratangaza ko Icyumweru cy’Icyunamo kizasozwa n’Umuhango wo Kwibuka abanyepolitiki bazize kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku rwego rw’Igihugu, icyumweru cy’icyunamo kizasorezwa ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ku wa Gatandatu, itariki 13 /4/ 2024. Minisiteri ivuga ko hazabera igikorwa cyo kunamira abanyapolitiki bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside. Hazamurikwa kandi igikorwa cyo gushyira […]

Amerika yagabanyije ingendo z’abakozi bayo muri Israel mu gihe hikangwa igitero cya Iran

Amerika yagabanyije ingendo z’abakozi bayo muri Israel mu gihe hikangwa igitero cyo kwihorera cya Irani. Ambasade ya Amerika yavuze ko abakozi basabwe kutajya hanze ya Yeruzalemu nini, Tel Aviv cyangwa ibice bya Be’er Sheva “mu rwego rwo kurushaho kwirinda “. Iran yiyemeje kwihorera nyuma y’aho Israel iteye ambasade ya Irani muri Syria, mu minsi 11 […]

Gicumbi: Imibiri isaga 40 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

gk4dykpx0aapwlh.jpg

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 11 Mata, Mu Karere ka Gicumbi, imibiri 46 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mutete rwavuguruwe. Abafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso bavuze ko imitima yabo iruhutse nyuma y’igihe basaba ko ruvugururwa. Imibiri iyari isanzwe irushyinguyemo rutaravugururwa ni 1049, muri yo 33 yavanywe […]

Moderna yahagaritse gahunda yo kubaka uruganda rw’inkingo muri Kenya

Kuri uyu wa Kane ushize, Moderna yavuze ko yahagaritse gahunda zayo zo kubaka uruganda rukora inkingo muri Kenya, nyuma yuko gukenera inkingo za COVID-19 bigenda birushaho kugabanyuka. Iyi ntambwe ijyanye n’ingamba za Moderna zo guhindura imiyoboro y’inganda zikora kugira ngo igabanye ibiciro, nubwo igamije gukoresha hafi miliyari 4.5 z’amadolari ya Amerika muri uyu mwaka mu […]

Tariki 12 Mata 1994: Umunsi Abatutsi basaga 6,000 biciwe kuri Paruwasi ya Musha

Ku itariki nk’iyi ya 12 Mata 1994, ni imwe mu yandi matariki menshi atazibagirana yaranzwe n’ubwicanyi bukabije mu gihugu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo Abatutsi basaga 6,000 bari bahungiye kuri Paruwasi ya Musha bicwaga n’Interahamwe zifatanyije n’abasirikare ba Leta . Usibye muri Paruwasi ya Musha, Abatutsi bari bahungiye no muri za Kiliziya nk’iya […]

Maniema: Miliyoni zisaga 70 zibwe mu Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi

Amafaranga arenga miliyoni 70 y’Abanyekongo yibwe mu Ishuri Rikuru ry’Ubuvuzi (ISTM) i Kasongo (Maniema) mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu wa Kane, itariki ya 11 Mata. Colonel Madjaliwa Benoit ukuriye abapolisi bo mu karere ka Kasongo bashinzwe iperereza, yatangaje ko ibyavuye mu iperereza rya mbere bigaragaza uruhare rw’abakozi bamwe n’abakozi b’iki kigo […]

Rwandair yaba yaranze gukoreshwa mu kuvana abimukira mu Bwongereza

Isosiyete y’indege ya Leta y’u Rwanda ngo yanze icyifuzo cya Guverinoma y’u Bwongereza cyo gutwara abasaba ubuhungiro i Kigali muri gahunda ya Minisitiri w’intebe Rishi Sunak yo kwimurira abimukira kubera kwanga kwangiza isura yayo. Ikinyamakuru Financial Times kivuga ko RwandAir yegerewe na Guverinoma y’u Bwongereza mu mpera z’umwaka ushize ku bijyanye n’indege zo gutwara abimukira […]

Koreya yEpfo: Minisitiri w’Intebe n’abajyanama bakuru ba perezida beguye

Ibiro Ntaramakuru Yonhap biratangaza ko kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Intebe wa Koreya yEpfo, Han Duck-soo n’abajyanama bakuru ba perezida bashyikirije Perezida Yoon Suk Yeol ubwegure bwabo nyuma yo gutsindwa mu matora y’abadepite. Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi w’ishyaka riharanira ubutegetsi bw’abaturage (PPP) riri ku butegetsi, Han Dong-hoon, yavuze ko na we azava ku mirimo ye […]

Umuyobozi w’umujyi yanenze abagifite amakuru y’ahiciwe Abatutsi batayatanga

gkzo2cywgaaxu1u-2.jpg

Ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Gahanga mu Karere ka Kicukiro kuri uyu wa Gatatu habereye igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Haranashyingurwa mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu Murenge wa Gahanga. Iki gikorwa kitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo Eng […]

Umuhanda Nyungwe-Nyamasheke ubu ntabwo ari nyabagendwa

gk1abihw0aavmp1.jpg

Kubera imvura nyinshi yateye inkangu ahitwa Kitabi, polisi yatangaje ko umuhanda Nyungwe- Nyamasheke ubu utari nyabagendwa. Polisi mu itangazo ryayo yagiriye abantu inama yo gukoresha umuhanda Kigali- Muhanga- Karongi-Nyamasheke. Yongeyeho ko hari abapolisi bahari kugira ngo babayobore.

Mali: Hasohowe iteka rihagarika ibikorwa by’imitwe ya politiki

Umuvugizi wa guverinoma, Abdoulaye Maiga, mu itangazo ryasomwe kuri televiziyo ya Leta mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, yatangaje ko abahiritse ubutegetsi muri Mali basohoye iteka rihagarika ibikorwa by’imitwe ya politiki. Maiga yagize ati: “Kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza, kubera impamvu z’umutekano rusange, ibikorwa by’imitwe ya politiki n’ibikorwa biteye nk’ibya politiki by’amashyirahamwe birahagaritswe mu […]

Tariki ya 11 Mata 1994: Uko jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe hirya no hino mu gihugu

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro ruherereye mu Karere ka Kicukiro rukaba rushyinguyemo Abatutsi barenga ibihumbi 96,000 cyane cyane barimo abatereranywe n’ingabo zari iza MINUAR mu ishuri ry’imyuga rya ETO Kicukiro muri 1994 ndetse n’indi mibiri igenda iboneka hirya no hino. 1. Ingabo z’Ababiligi zataye impunzi z’Abatutsi muri ETO Kicukiro, bicirwa i […]

Kuvana MONUSCO muri DRC: Ingabo zibungabunga amahoro z’Abashinwa ni zo zitahiwe

4ae13c9f-62ca-4b30-b90f-024646470d7b.jpg

Nyuma y’uko Abanyapakisitani batashye mu mpera za Gashyantare , abashinzwe kubungabunga amahoro b’Abashinwa bari muri MONUSCO, Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, basezeye kuri Kivu y’Amajyepfo ku wa Kabiri, mu cyiciro gikurikiye mu gucyura ingabo z’a UN nkuko byasabwe na Kinshasa ubu isanga ntacyo zimaze. “Bamenyekanye cyane kubera ubumenyi bwabo, ubuhanga bwabo […]

Muhanga: Bishimiye ko bazakomeza kwicungira inzibutso 3 za Jenoside zitazahuzwa

Muri iyi gahunda yo guhuza inzibutso hagombaga guhuzwa inzibutso zirimo urwibutso rwa Kiyumba ruherereye mu Murenge wa Kiyumba, hakaza urwibutso rwa Nyarusange ruherereye mu Murenge wa Nyarusange i Mwaka n’imva rusange yo kuri ADEPR Nyabisindu. Bamwe mu bafite ababo bashyinguye muri izi nzibutso 3 n’imva rusange ya Nyabisindu baravuga ko bishimiye ko hafashwe umwanzuro wo […]

Perezida Biden arasanga Netanyahu arimo gukora amakosa akomeye muri Gaza

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko yemera ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu arimo gukora “amakosa” mu mikorere ye muri Gaza. “Ntekereza ko ibyo akora ari amakosa. Ntabwo nemeranya n’uburyo bwe,” uyu ni Biden mu kiganiro n’itangazamakuru. Yavuze ko Gaza igomba “kubona ibyo kurya n’imiti yose” mu byumweru bitandatu […]

Tariki ya 10 Mata 1994: Uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakomeje hirya no hino mu gihugu

Tariki ya 10 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Aha harimo mu zahoze ari Perefegitura za Kigali Ngali, Gikongo, Gisenyi, Byumba, Kibungo na Cyangugu. Mu gitabo cyanditswe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, kitwa ‘ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU […]

Rubavu: Hibutswe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe ku Rwibutso rwa Nyundo

gkutjouw4aacncr.jpg

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyundo mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y’Uburengerazuba, habereye umuhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hashyingurwa n’indi mibiri 07 yabonetse aho imwe yavanywe mu Karere ka Rutsiro. Iki gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Lambert Dushimimana, Abasenateri n’Abadepite, abafite ababo bashyinguye kuri uru rwibutso […]

Sake: Abasirikare ba MONUSCO b’Abahinde baravugwaho guta ibirindiro nta mabwiriza bahawe

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe kubungabunga Amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) mu butumwa bw’icyumweru yagejeje ku bakozi bayo, bwavuze ko umutekano “ugenda uhindagurika” mu burasirazuba bw’igihugu, aho imirwano ikomeje. Inyeshyamba za M23 (23 Werurwe), “zageze mu majyaruguru ya Sake [nko mu birometero makumyabiri mu burengerazuba bwa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru mu […]

Mozambique: Impanuka y’ubwato yahitanye abasaga 100

Kuri uyu wa Mbere, Perezida Filipe Nyusi yavuze ko abantu barenga 100 bapfuye nyuma y’aho ubwato burohamye ku nkombe zo mu majyaruguru ya Mozambike, abandi bagera kuri 20 bakaba baburiwe irengero. Umukozi wo mu kigo gishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu nyanja (INTRASMAR) yavuze ko ubwo bwato bwari butwaye abagenzi 130 ari ubwato bw’uburobyi bwarengeje urugero […]

U Rwanda rugiye kwakira Inama y’Ishyirahamwe ry’Abubatsi bo muri Commonwealth

U Rwanda ruzakira, kuva ku wa 21-23 Kanama, inteko rusange y’ishyirahamwe ry’abubatsi bo mu muryango wa Commonwealth, inama y’ingenzi aho abanyamwuga bazaganira ku ngingo zirimo guhanga udushya, imijyi irambye, ndetse n’ubunini. Abayobozi mu Ishuri Rikuru ry’Ubwubatsi nk’ikigo kicyakira, batangarije ikinyamakuru The New Times ko inteko rusange y’ishyirahamwe ry’abubatsi bo muri Commonwealth izatanga “urubuga rukomeye” ruzoroshya […]

Minisitiri w’Ingabo w’u Bubiligi yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda

3-22.jpg

Kuri uyu wa Mbere, itariki 8 Mata, Minisitiri w’Ingabo w’u Bubiligi, Hon Ludivine Dedonder, aherekejwe n’intumwa zirimo Umuyobozi Wungirije w’Ingabo z’u Bubiligi, Lt Gen Aviateur Frederik Vansina, yasuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda. Bakiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF, Gen. MK Mubarakh. Mu biganiro byabo, havuzwe ku ngingo zitandukanye, cyane […]

Loni irasaba kwifata nyuma y’gitero ku ruganda rw’ingufu za kirimbuzi rwa Zaporizhzhia

Igitero gishya cy’indege zitagira abapilote ku rrugomero rw’amashanyarazi rwa Zaporizhzhia rwo muri Ukraine cyongereye gutinya impanuka ikomeye ya kirimbuzi, nk’uko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikurikirana iby’ingufu za kirimbuzi rivuga. U Burusiya bwavuze ko Ukraine iri inyuma y’icyo gitero, buvuga ko cyakomerekeje abantu batatu. Ukraine yahakanye kukigiramo uruhare nkuko bitangazwa na BBC. Uruganda rukomeye rw’ingufu za nikeleyeri […]

Burundi: Bahangayikishijwe n’ibiciro by’ibiribwa by’ibanze bikomeje gutumbagira

Ibiciro by’ibiribwa by’ibanze bikomeje gutumbagira cyane ku masoko yo hagati mu murwa mukuru wa politiki w’u Burundi. Mu mezi atatu gusa, ku bicuruzwa bimwe, ibiciro byikubye kabiri. Abaguzi binubira ko batagishoboye kwibeshaho. Ikiro cy’ibitunguru by’umweru cyavuye ku 4.500 kigera ku 8000 by’amafaranga y’Amarundi, Fbu (3595 rw). Ibitunguru bitukura byavuye ku mafaranga 4.500 bigera ku 7.500 […]

Centrafrique: Abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

6-7.jpg

Kuri iki cyumweru tariki ya 7 Mata, Abapolisi n’ingabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Centrafrique (MINUSCA) bahuriye mu muhango wo kwibuka wabereye mu kigo cya RWAFPU1-9 mu murwa mukuru Bangui. Uyu muhango wo kwibuka wayobowe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Kayumba Olivier. Witabiriwe kandi n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga […]

Tariki ya 8 Mata 1994: Hashyizweho Guverinoma y’abatabazi Jenoside ikwira mu gihugu hose

Tariki ya 8 Mata 1994 nibwo hashyizweho Guverinoma y’abatabazi yari iyobowe na Sindikubwabo Theodore nka Perezida na Kambanda Jean nka Minisitiri w’Intebe. Mu gitondo cyo ku itariki ya 08 Mata 1994 ni bwo Bagosora yakoranije abayobozi b’abahezanguni b’abahutu bari bashyigikiye umugambi wa Jenoside, bahurira muri ambasade y’Abafaransa kugira ngo bashyireho Guverinoma. Tariki ya 08 Mata […]

Byagenze gute ngo Perezida mushya wa Senegal akunde uwari umunyeshuri we!

Yahanganye n’amarangamutima ye, ariko nyuma y’igihe, akuruwe n’ubwenge, indero n’ubuhanga bya Absa, Bassirou Diomaye Faye byarangiye akunze umunyeshuri we. Absa Faye ni umugore wa kabiri wa Perezida mushya wa Senegal, Bassirou Diomaye Faye watsinze amatora ya perezida yo ku itariki ya 24 Werurwe, bituma bwa mbere igihugu kigira abadamu babiri ba mbere. Inkuru y’urukundo n’umugore […]

Kwibuka30: Ibikorwa byo kwibuka byatangirijwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

gkjq8a_weaajdhn.jpg

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere kuri iki Cyumweru, itariki 7 Mata 2024, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ahatangirijwe icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo […]

Kagame yakiriye mugenzi we wa Mauritania waje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka

gkhtncpwwaaihuz.jpg

Perezida Kagame yabonanye na H.E. Mohamed Ould Ghazouani, Perezida wa Mauritania uri mu Rwanda mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Perezida Kagame yashimye Perezida Ghazouani ku ruhare rwe nk’umuyobozi wa AU kandi amwizeza inkunga mu kuzakomeza kugera kuri byinshi nk’umuyobozi w’umuryango. Abakuru b’ibihugu byombi kandi bunguranye ibitekerezo ku […]

Tariki ya 7 Mata 1994: Kwica Abatutsi byatangiye mu gihugu hose

Mu ijoro ryo ku itariki ya 06 rishyira iya 07 Mata 1994, nyuma y’ihanurwa ry’indege Falcon 50 yari itwaye Perezida Habyarimana Juvenal ni bwo Interahamwe n’abasirikare bo mu mutwe warindaga Perezida Habyarimana batangiye gushyiraho amabariyeri mu duce twinshi tw’Umujyi wa Kigali no kwica Abatutsi. Kimwe mu bikorwa Interahamwe n’abasirikari barindaga umukuru w’igihugu bahereyeho ni ugushaka […]

#KWIBUKA30: Polisi irizeza Abaturarwanda umutekano mu bihe byo kwibuka

Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda umutekano usesuye muri iki gihe tugiye kwinjiramo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuva ku Cyumweru tariki ya 7 Mata 2024, u Rwanda n’isi yose muri rusange, turibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana gusa. […]

Dore ibikorwa biteganyijwe mu cyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 30

U Rwanda n’Isi yose muri rusange, turibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mwaka, insanganyamatsiko igira iti: “Kwibuka twiyubaka”. Iby’ingenzi bikwiriye kuzirikanwa birimo ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, nko kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda, kwibuka no gusigasira amateka yacu, ubutabera n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Tugomba kandi guhora turwanya umuco wo kudahana hakurikiranwa abagize uruhare muri Jenoside, tunamagana […]

Ukraine irigamba gusenya indege 6 z’u Burusiya mu bitero byibasiye ibibuga by’indege za gisirikare

1320812416_5.jpg

Kuri uyu wa Gatanu, Kyiv yavuze ko Ukraine yasenye nibura indege esheshatu z’intambara z’u Burusiya, yangiza izindi umunani kandi ikomeretsa cyangwa ihitana abakozi 20 mu gitero gikomeye cy’indege zitagira abapilote cyagabwe ku bibuga by’indege. Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya ivuga ko Ukraine yagabye kimwe mu bitero binini by’ijoro mu byumweru bishhize, ikoresheje drone zirenga 50 ku […]

AFC yahishuye icyababujije gufata Goma n’aho bagomba kuyitegura

Jean-Jacques Mamba, wohoze ari umuvugizi w’ishyaka rya MLC ndetse n’umudepite uherutse kujya kwifatanya na Alliance Fleuve Congo, ya Corneille Nangaa, mu kiganiro na mediacongo.net i Buruseli, yavuze ko yavuye muri iri shyaka kubera ko yumvaga atakiryiyumvamo kandi atagishoboye kubihisha, atanagifite ubushskae bwo gukurikira politiki itajyanye n’icyerekezo cye. Yavuze ko igihe Tshisekedi afatira ubutegetsi abinyujije mu […]

SADC iramagana amakuru akomeje kuvugwa ku ngabo za yo ziri muri SAMIDRC

Ubutumwa bw’Umuryango w’iterambere ry’ibihugu bya Afurika ishyira Amajyepfo (SADC) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) bwateye utwatsi amakuru bwita ibinyoma kandi agamije kuyobya anyuzwa kuri interineti ku bikorwa byabwo mu Burasirazuba bwa DRC. “SAMIDRC yamaganye byimazeyo amakuru atari yo ndetse n’ibisobanuro ku bikorwa byayo bya gisirikare mu gice cy’iburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya […]

Israel ikomeje kwitegura igitero cyo kwihorera cya Iran gishobora guteza Intambara ya 3 y’Isi

Inama y’abaminisitiri yo kwitegura intambara muri Israel yateranye mu ijoro ryo kuwa Gatatu kugira ngo baganire ku iterabwoba ry’igitero “cyegereje” nyuma yuko Iran yemeje kuzihorera nyuma y’igitero cyahitanye benshi mu bayobozi bakuru bayo b’igisirikare. Iran yashinje Israel kugaba igitero cyica kuri ambasade yayo ya Syria cyarushijeho gushyira Uburasirazuba bwo hagati mu kaga ko kuba habera […]

Kagame yakiriye Perezida wa Leta ya Rhineland-Palatinat

gkvgqinwwaayxbs.jpg

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri akaba na Perezida w’Intara ya Rhénanie-Palatinat yo mu Budage, Malu Dreyer n’itsinda ayoboye, bari mu Rwanda aho bitabiriye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Perezidansi yatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Malu Dreyer kuri uyu wa Kane baganira ku ngingo zirimo ijyanye […]

Somalia yahaye Ambasaderi wa Ethiopia amasaha 72 yo kuva ku butaka bwayo

Leta ya Somalia yashinje abayobozi ba Ethiopia kwivanga mu bibazo bya Somalia mu gihe ibihugu byombi birebana ay’ingwe nyuma y’amasezerano Ethiopia iherutse kugirana na Somaliland, yiyomoye kuri leta, ayemerera kugera ku cyambu cyo ku Nyanja y’Abahinde. Kubera uwo mwuka mubi Leta ya Somalia yafashe icyemezo cyo gufunga ibiro bya Ambasaderi wa Ethiopia mu Ntara za […]

Rugombo: Umuyobozi muri minisiteri ishinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu yasanzwe yapfuye

Umurambo wa Lin Nshimirimana wabonetse kuri uyu wa Mbere, itariki ya 1 Mata, hafi y’umugezi wa Nyamagana muri Komini ya Rugombo mu Ntara ya Cibitoke (mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’u Burundi)nyuma yo gushimutwa ku Cyumweru gishize n’abantu bataramenyekana. Amakuru agera kuri SOS Media Burundi avuga ko uyu wishwe yari umuyobozi muri minisiteri ishinzwe ibibazo by’imbere mu […]

HRW igiye gusohora inyandiko zivuga kuri Jenoside zimaze igihe mu ishyinguranyandiko ryayo

Human Rights Watch,Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, uratangaza ko ugiye gusohora uruhererekane rw’inyandiko zo mu ishyinguranyandiko ryawo zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Izo nyandiko zerekana umuhate udasanzwe w’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda n’i mahanga, mu kuburira ko jenoside yategurwaga no mu kugerageza guhagarika ubwicanyi nkuko HRW ivuga . Uyu […]

Senegal: Ousmane Sonko utacanaga uwaka na Mack Sall yagizwe minisitiri w’intebe

Kuri uyu wa Kabiri, Bassirou Diomaye Faye watorewe kuba perezida wa Senegal, yemeza ko hazahinduka imikorere nyuma y’imyivumbagatanyo yaguyemo abantu ndetse anagira umujyanama we, Ousmane Sonko, minisitiri w’intebe. Faye, w’imyaka 44, ntabwo yari yarigeze atorerwa undi mwanya mu buyozi. Yatsinze amatora aheruka mu cyiciro cya mbere asezeranya ivugurura rikomeye nyuma y’iminsi 10 avuye muri gereza […]

RRA yashyizeho ibwiriza rireba abafite inzu zo guturamo zikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) kiravuga ko abantu bafite inyubako zo guturamo ariko zikodeshwa zigakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi butandukanye bagomba kujya batanga inyemezabwishyu za EBM kandi bakiyandikisha k’umusoro ku nyongeragaciro. Ibwiriza rya Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwari Pascal, ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri rivuga ko ashingiye ku itegeko No 048/2023 ryo kuwa 05/09/2023 […]

Afurika y’Epfo: Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya perezidante w’inteko uri gushinjwa ruswa

Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko Rukuru rwo muri Afurika y’Epfo rwanze icyifuzo cya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko cyihutirwa kugira ngo abuze abayobozi kumuta muri yombi kubera ibirego bya ruswa. Umucamanza w’Urukiko Rukuru rwa Pretoria, Sulet Potterill yavuze ko icyifuzo cya Nosiviwe Mapisa-Nqakula gifite intege nke kandi ko kitihutirwa. Potterill yavuze ko ibyo perezida w’inteko yifuza […]

Abatwara abagenzi baganiriye n’Umujyi wa Kigali, Polisi na RURA ku kunoza ingendo

gkjj-ezwqaekao_.jpg

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda, Vincent Sano, ndetse n’Umuyobozi Mukuru wa RURA, Evariste Rugigana, kuri uyu wa Kabiri baganiriye n’abashinzwe gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu gukomeza kurebera hamwe uburyo bwo kunoza ingendo. Abitabiriye inama bishimiye uko gahunda yo gutwara abagenzi irimo kugenda inozwa […]

Masisi: M23 na FARDC babyukiye mu mirwano mu misozi ya Ndumba na Muremure

Kuva mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri, haravugwa imirwano hagati y’inyeshyamba za M23 na FARDC ifatanyije na Wazalendo zivugwa ku musozi wa Ndumba utari kure y’umudugudu wa Shasha muri Gurupoma ya Mupfunyi Shanga muri Teritwari ya Masisi. Mu gihe ibintu byabyutse bituje mu misozi ikikije umujyi wa Sake, ku rundi ruhande muri iki […]

Israel iravugwaho kwica abajerali 2 ba Iran mu gitero kuri ambasade yayo muri Syria

Igisirikare cya Iran kiravuga ko ba ofisiye barindwi baguye mu gitero cya Israel ku nyubako ya Ambasade ya Iran mu murwa mukuru wa Syria, Damascus. Muri abo bapfuye, Brig-Gen Mohammad Reza Zahedi, umuyobozi mukuru w’ingabo zidasanzwe za Quds, na Brig-Gen Mohammad Hadi Haji-Rahimi, umwungirije, ni bo bavuzwe mu bapfuye. Guverinoma za Iran na Syria zamaganye […]

Rulindo: Abacukuraga amabuye y’agaciro banyuze mu myobo iri mu nzu zituwemo bacakiwe

Mu bikorwa byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko, Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Karere ka Rulindo abantu 9 bacukuraga amabuye y’agaciro banyuze mu myobo bacukuye mu byumba by’inzu ebyiri zituwemo. Bafatiwe mu cyuho ahagana saa Kumi n’imwe z’umugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024, mu masimu bacukuye mu nzu ebyiri zegeranye; […]

Misiri: Perezida Abdel Fattah al-Sisi ararahirira manda ya gatatu

Perezida Abdel Fattah al-Sisi wa Misiri watorewe kuyobora manda ya gatatu kuri uyu wa Kabiri ararahira mu murwa mukuru mushya w’ubutegetsi urimo kubakwa mu bilometero hafi 50 uvuye i Cairo. Biteganyijwe ko Sisi umaze imyaka irenga 10 ku butegetsi aza kurahirira hanze y’ingoro nshya y’inteko ishinga amategeko, nk’uko byemezwa n’ikinyamakuru Al-Ahram cyandikirwa muri Misiri. Sisi […]

Rubavu: Abashora abana mu bikorwa byo gusabiriza baburiwe

Abayobozi bo mu Karere ka Rubavu baburiye abagore bakoresha abana babo mu nyungu zabo binyuze mu gusabiriza mu mihanda. Iyo uzenguruka Umujyi wa Rubavu, abo bagore ushobora kubabona bicaye ku mihanda, bazenguruka, cyangwa binjira mu nzu basaba amafaranga cyangwa ibiryo. Batwara abana babo kandi begera abahisi, basaba ubufasha bw’amafaranga bavuga ibibazo bitandukanye mu miryango. Olivier […]

U Burusiya bwangije ibikorwa remezo by’ingufu hafi ya byose muri Kharkiv

Ibitero by’u Burusiya byangije ibikorwa remezo by’ingufu “hafi ya byose” i Kharkiv nkuko Umuyobozi w’akarere Ihor Terekhov, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Liga.net cyasohotse kuri uyu wa 1 Mata, yatangaje. Kharkiv yibasiwe n’bitero by’u Burusiya kuva ibitero simusiga byatangira kandi ibitero byiyongereye muri aka karere mu byumweru bishize. Terekhov yavuze ko ibyo bitero byangije urugomero rw’amashanyarazi […]

Burundi: Imbonerakure yemeye ko yasambanyije umwana yakatiwe imyaka 10 y’igifungo

Urukiko rw’intara rwa Bubanza (uburengerazuba bw’u Burundi) rwakatiye Bienvenue Irakoze igifungo cy’imyaka 10 no kwishyura indishyi zingana na miliyoni 2 z’amafaranga y’Amarundi kubera gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 12. Uwafashe ku ngufu abarizwa mu rubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD kandi iyemereye icyaha. Amakuru aturuka mu bakurikiye uru rubanza avuga ko gufata ku ngufu byakozwe ku itariki ya […]

U Burusiya bwasabye Ukraine kubushyikiriza ukuriye urwego rw’umutekano ruzwi nka SBU

Ku Cyumweru itariki 31 Werurwe, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yasabye ko Kyiv igomba gutanga abantu bose bafite uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byakorewe mu Burusiya, barimo Vasyl Maliuk, umuyobozi w’urwego rw’umutekano. SBU, yateye utwatsi icyo cyifuzo ivuga ko “nta kamaro”, nk’uko bitangazwa na Reuters , yibukije minisiteri y’ u Burusiya ko ahubwo Perezida w’iki gihugu, […]