Maj. Gen (Rtd) Mugisha yihuje na Besigye mu kuvana Museveni ku butegetsiÂ

Amashyaka abiri akomeye atavuga rumwe nâubutegetsi muri Uganda, Alliance for National Transformation (ANT) iyobowe na Maj. Gen (Rtd) Mugisha Muntu, na Peopleâs Front for Freedom (PFF) ya Dr. Kizza Besigye, yasinye amasezerano yâubufatanye agamije guharanira impinduka za politiki no kuvana Museveni ku butegetsi mu matora yo mu 2026. Uyu mwanzuro watangajwe i Kampala ku wa […]
Umu-Rayon Sports wafunzwe azira gutera amabuye kuri Sitade yiniguye

Umufana wa Rayon Sports witwa Musabyimana Emmanuel uzwi nka Gacuma yavuze ko yafunzwe igihe gito azira ibirego byo gutera amabuye kuri Sitade ya Bugesera, nyamara atari yigeze abigiramo uruhare. Mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube Kigali Active Media, Gacuma yavuze ko we nâabandi bafana barimo Fredinand na Wanyanza bafunzwe mu buryo butunguranye nyuma yâimvururu […]
Hamuritswe AI ipima indwara kurusha abaganga

Sosiyete ya Microsoft yamuritse ikoranabuhanga rishya rya Artificial Intelligence ryitwa MAI-DxO (Microsoft AI Diagnostic Orchestrator), rikaba ryerekanye ubushobozi budasanzwe mu gupima indwara kurusha abaganga bâinzobere. Mu igerageza ryakorewe ku bibazo bivuye mu kinyamakuru cyâubuvuzi New England Journal of Medicine, iyi AI yatanze ibisubizo byâukuri ku kigero cya 85.5%, mu gihe abaganga 21 baturutse mu Bwongereza […]
Baltasar waryamanye nâabagore barenga 400 yasabiwe gufungwa imyaka 18

Urukiko Rukuru rwa Malabo rwatangiye kuburanisha urubanza rurimo gukurikirwa cyane nâabaturage nâabasesenguzi. Uregwa ni Baltasar Ebang Engonga, uzwi ku izina rya Bello, umwana wa Baltasar Engonga Edjo’o, Perezida wâakanama gashinzwe ubukungu muri Afurika yo hagati (CEMAC), akaba na mwene wabo wa Perezida Teodoro Obiang Nguema. Baltasar wahoze ari Umuyobozi Mukuru wâIkigo cyâIgihugu gishinzwe iperereza ku […]
Indege yâIgisirikare cya Uganda yakoreye impanuka muri Somaliya

Indege yâigisirikare cya Uganda yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Nyakanga ku kibuga mpuzamahanga cyâindege cya Aden Adde, giherereye mu murwa mukuru wa Somaliya, Mogadishu. Ubuyobozi bwa gisivile mu bijyanye nâindege bwatangaje ko indege yari itwaye abantu umunani, ikaba yari ivuye ku kigo cya gisirikare cya Balidogle, mu ntara ya Lower Shabelle. […]
Zari yishongoye ku mugabo we ko atabura abamutereta

Umunyamideli wâicyamamare Zari Hassan yongeye kugaragaza icyizere afite ku bwiza bwe nâubushobozi bwo gukundwa, avuga ko nâubwo akundana bya hafi nâumugabo we Shakib Lutaaya, atabura abamutereta mu gihe baba barandukanye. Mu kiganiro aherutse gutanga, Zari yavuze ko Shakib amufite âmu mugozi wâurukundoâ, ariko ko nâiyo byarangira, atari ntiyabura abandi bagabo bamukunda kubera ubwiza bwe. Ati: […]
Abacamanza bananiwe kwemeza P Diddy icyaha

Abacamanza mu rubanza rwa Sean “Diddy” Combs baracyakomeje kujya impaka nyuma yo gutangaza ko bananiwe kumvikana ku cyaha gikomeye cyâurusobe rwâibyaha, gishobora gutuma afungwa burundu. I New York, urukiko rukuru rwabwiwe ko inteko yâabacamanza 12 yageze ku myanzuro kuri bine mu byaha bitanu Diddy akurikiranyweho, ariko bananirwa kumvikana ku cya gatanu, aricyo gikomeye kurusha ibindi. […]
Zahabu yâamaraso irimo guteza umutekano muke muri Afurika

Mu gihe igiciro cya zahabu cyazamutse cyane mu 2025, ibi byagize ingaruka zikomeye mu karere ka Sahel kâu Burengerazuba bwa Afurika, ahari intambara, imidugararo nâibura ryâumutekano. Ibihugu bya Burkina Faso, Mali na Niger bifite zahabu nyinshi ituruka cyane mu bucukuzi butemewe kandi butagenzurwa, bizwi nkâubucukuzi bwâabaturage. Ubu bucukuzi bwinjiza miliyari nyinshi zâamadolari, ariko ni amafaranga […]
Umunyamerika uhetse APR BBC yahawe ubwenegihugu bwâu Rwanda

Umunyamerika Obadiah Arthur Noel, umukinnyi wâikipe ya APR BBC, yamaze guhabwa ubwenegihugu nyarwanda, bitanga icyizere ko ashobora kwifashishwa mu Ikipe yâIgihugu yâu Rwanda yâumukino wa Basketball. Obadiah, ufite imyaka 26 yagaragaje ishema afite mu kuba Umunyarwanda, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga aho yashyizeho ifoto yâindangamuntu ye nshya yâu Rwanda. Ubuyobozi bwa APR BBC buvuga ko ari […]
Lisansi na mazutu byazamuwe

Urwego rwâIgihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere yâInzego zimwe zâImirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ko guhera ku wa Gatatu tariki ya 2 Nyakanga 2025, saa kumi nâebyiri za mu gitondo (06:00), ibiciro ntarengwa byâibikomoka kuri peteroli bizamuwe. Nkâuko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono nâUmuyobozi Mukuru wa RURA, Bwana RUGIGANA Evariste, igiciro cya lisansi ntikigomba kurenza Amafaranga […]
Ukraine yagabye igitero na drone ku ruganda rw’igisirikare cy’Uburusiya

Ukraine yagabye igitero gikomeye cya drone ku ruganda rwâigisirikare mu mujyi wa Izhevsk, mu Burusiya hagati ahari intera irenga 1,000 km uvuye ku mupaka wa Ukraine. Uru ruganda ruzwi nka Kupol Electromechanical Plant rukora ibikoresho birimo Tor missiles, radars, nâimbunda zirinda indege. Igitero cyahitanye abantu batatu, abandi 45 barakomereka, harimo batandatu barembye, nkâuko byatangajwe nâubuyobozi […]
RAYON SPORTS yatangiye imyitozo

Ikipe ya Rayon Sports, yatangiye imyitozo ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri mu kibuga cyayo giherereye mu Nzove, iyobowe nâumutoza mushya Afhamia Lotfi. Batangiye iyi myitozo mu gihe barimo kwitegura imikino ya CAF Confederation Cup, ndetse nâumwaka mushya wâimikino wa 2025/2026 uzatangira mu minsi iri imbere. Umukinnyi Prince Musoni uherutse gukina mu Burundi, ari mu […]
Umunyamakuru Angeli Mutabaruka yabazwe amaso nyuma yo kugenda ahuma gake gake

Umunyamakuru wamenyekanye cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, Angeli Mutabaruka, yongeye kugaruka mu kazi nyuma yâigihe yari amaze atumvikana kuri radiyo bitewe nâindwara yâamaso yamuzahaje yaje kumenyekana ko ari Cataracte. Mu kiganiro cye cya mbere atanze nyuma yo kuva mu rugendo rukomeye rwo kuvurwa, Mutabaruka yasangije abamukurikira inkuru itoroshye yâuko indwara yatangiye gahoro gahoro, ariko […]
Minisitiri wâIntebe ukiri muto yahagaritswe azira telefone

Minisitiri wâIntebe wa Thailand, Paetongtarn Shinawatra wâimyaka 38 yahagaritswe byâagateganyo nâUrukiko Rushinzwe Itegeko Nshinga nyuma yo kumvikana mu kiganiro cya telefone cyasakaye ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuganaga nâuwahoze ayobora Cambodia, Hun Sen, akamwita “sekuru” akanenga umusirikare mukuru wâigihugu cye. Icyo kiganiro cyateje impaka ndende mu gihugu, bituma abadepite nâabaturage bamwe batangira ubusabe bwo kumukuraho, bavuga […]
Leta y’u Rwanda yakajije ingamba zo gutunga imbunda

Leta yâu Rwanda ibinyujije muri Minisiteri yâUbutegetsi bwâIgihugu yashyizeho amabwiriza mashya agenga ikoreshwa, itumizwa, icuruzwa nâububiko bwâimbunda zidahitana abantu hamwe nâibyazo bikenerwa, ishyiraho uburyo bukakaye bwo kuzigenzura. Aya mabwiriza yashyizweho hashingiwe ku Iteka rya Minisitiri wâIntebe ryo mu 2022, akaba ateganya ko umuntu ku giti cye cyangwa ikigo cyâubucuruzi bifuza kugira aho bihurira nâizi mbunda, […]
Perezida Museveni yasengewe na Benny Hinn

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yakiriye umuvugabutumwa mpuzamahanga wâUmunyamerika, Pasiteri Benny Hinn mu ngoro ya perezida i Nakasero, mu biganiro byaranzwe no gusenga no kungurana ibitekerezo ku ruhare rw’ubukirisitu mu iterambere ryâAfurika. Museveni yavuze ko ubutumwa bwa Yesu ku rukundo no kuzuka bwahaye agaciro gakomeye umuco wa Afurika. Yagize ati: âAbantu bacu basanzwe bazi […]
Rubengera: Abatinganyi bamerewe nabi na Sida

Mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, hari impungenge zikomeye zâubwandu bushya bwa virusi itera Sida, cyane cyane mu byiciro byâabaryamana bahuje ibitsina nâabakora uburaya. Uburyo iyi virusi ikomeje gukwirakwira byatumye hatangizwa ubukangurambaga bwo kwirinda, buherekezwa no gutanga udukingirizo nâimiti irinda kwandura. Imibare ya 2024 yâIkigo cyâIgihugu cyâUbuzima (RBC) yerekanye ko muri 37 bapimwe […]
Icyo UN ivuga ku Rwanda na RDC

Umunyamabanga Mukuru wâUmuryango wâAbibumbye, AntĂłnio Guterres, yashimye amasezerano mashya yâamahoro yasinywe hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nâu Rwanda, abona ari intambwe ikomeye iganisha ku ituze nâumutekano mu karere kâIbiyaga Bigari. Aya masezerano yasinywe ku wa Gatanu, tariki ya 27 Kamena 2025, hagati ya Minisitiri wâUbubanyi nâAmahanga wâu Rwanda, Olivier Nduhungirehe, na mugenzi […]
Gatsibo: Ubukwe bw’umusore w’imyaka 21 nâinkumi ya 35 bwatangaje benshi

Mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo, habereye ubukwe butari busanzwe ku wa 28 Kamena 2025, ubwo Nkundimana Gerard, umusore wâimyaka 21, yashyingiranwaga na Uwimana Donatha, umugore wâimyaka 35. Ni ibirori byabereye mu kibuga cyâitorero rya ADEPR Ngarama, byitabirwa nâabantu benshi, barimo abo mu muryango, inshuti, abayoboke bâamadini ndetse nâitangazamakuru. Ababashije kwitabira ubu bukwe […]
Umugore washyizwemo nyababyeyi nshya yabyaye

Nyuma yâurugendo rurerure rwâimyaka 10, umugore washyizwemo nyababyeyi nshya muri 2024 yibarutse umwana wâumukobwa, mu buryo benshi bafata nkâigitangaza cyâubuzima. Uyu mugore yatangiye urugendo rwe mu 2015 agana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushaka ubuvuzi ku kibazo cyâuko atari afite nyababyeyi. Nyuma yâimyaka myinshi yâamasengesho, igeragezwa ryâimiti, yaje kwemererwa gukorerwa kubagwa kwihariye aho yashyizwemo […]
Intanga zâabagabo bakuze zongera ibyago byo gukuramo inda

Ubushakashatsi bwakorewe mu bigo bya IVF bitandatu byo muri Esipanye no mu Butaliyani bwerekanye ko abagabo bafite hejuru yâimyaka 45 bashobora kugira uruhare rukomeye mu kubura urubyaro, nâiyo hakoreshwa intanga zâabagore bakiri bato. Ibi byagaragajwe mu isesengura ryakozwe kuri cycles 1,712 zo gutera intanga hagati ya 2019 na 2023, aho abagore bakoreshejwe bari bafite impuzandengo […]
Kapiteni wa APR FC agiye gutangwaho miliyoni 430 Frw

Ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania iri mu biganiro bikomeye na APR FC ishaka kugura kapiteni wâiyi kipe, Claude Niyomugabo ndetse na Jean Bosco Ruboneka, mbere yâuko isoko ryâigura nâigurisha risozwa. Azam irashaka kwiyubaka ngo ihangane na Simba SC na Yanga SC haba muri shampiyona ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Niyomugabo yagiye akurikiranwa na […]
APR FC na Rayon Sports zatewe ishoti

Amakipe abiri akomeye mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports, yatewe ishoti na Berekum Chelsea yo muri Ghana mu rugamba rwo gushaka rutahizamu Stephen Amankona, umaze imyaka ibiri yikurikiranya atsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya Ghana. Rayon Sports yari yatanze $70,000 naho Ismaily yo mu Misiri itanga $65,000, ariko aya mafaranga yose yaranzwe. Berekum Chelsea […]
Indwara yo kuzinukwa gutera akabariro yakanze benshi

Abashakashatsi bo mu Bwongereza baravuga ko hari bamwe bashobora kuzinukwa gusambana, aho bibaho bitewe nâudukoko cyangwa poroteyine tuboneka mu rugimbu rwâumugabo, ibi bikaba bishobora gutera ibimenyetso bikomeye birimo kuribwa, kubyimba imyanya ndangagitsina, cyangwa no guhagarara ku mwuka. Iyi ndwara yitwa âSeminal Plasma Hypersensitivityâ, yemejwe bwa mbere mu 1967, ariko kuri ubu abahanga nka Dr Michael […]
Urubanza rwa P Diddy rwasojwe

Urubanza rwa Sean “Diddy” Combs, icyamamare mu njyana ya hip-hop, ruri kugera ku musozo nyuma yâibyumweru birindwi rutangiye, aho ashinjwa ibyaha bikomeye birimo gucuruza abantu no kuyobora ihuriro ryâibikorwa byâubugizi bwa nabi. Mu gusoza iburanisha, umwunganizi we mu mategeko, Marc Agnifilo yavuze ko leta ya Amerika yananiwe kugaragaza ibimenyetso bifatika, ashimangira ko Diddy yagabweho ibitero […]
U Rwanda rwikomye MONUSCO muri UN

Mu nama yihariye yâInama yâUmuryango wâAbibumbye ishinzwe umutekano ku isi (UN Security Council), Ambasaderi wâu Rwanda, Martin Ngoga, yatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bamaze gushyira umukono ku masezerano yâamahoro, babifashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ambasaderi Ngoga yashimiye Amerika na Qatar ku ruhare rwabo rukomeye mu gutuma impande […]
Jeff Bezos yarongoreye mu Butaliyani imbere y’abarimo Rihanna na Kim Kardashian

Umushoramari wâUmunyamerika akaba na rwiyemezamirimo uzwi cyane, Jeff Bezos yasezeranye imbere yâImana nâumukunzi we Lauren SĂĄnchez mu birori byabereye mu mujyi wa Venice, mu Butaliyani. Ibi birori byabaye ku itariki ya 27 Kamena 2025 aho ari ibirori byitabiriwe nâicyamamare byinshi nubwo byari byaragizwe ubwiru kugeza ku munsi nyirâizina. Uyu muhango wahurije hamwe ibyamamare byinshi barimo […]
Umukinnyi wa Team Rwanda yatorokeye mu Bufaransa

Biravugwa ko Munyaneza Didier, Kapiteni wâIkipe yâIgihugu yâAmagare Team Rwanda, yaba yaratorokeye mu Bufaransa ubwo we nâabandi bakinnyi bari basoje gahunda yâimyitozo nâamasiganwa yaberaga muri icyo gihugu. Munyaneza wari kumwe nâabandi bakinnyi umunani, barimo Mugisha MoĂŻse na Manizabayo Jean de Dieu, bamaze ibyumweru bibiri mu Bufaransa bitabiriye amasiganwa arimo CritĂŠrium de Vire, GP Chevreville nâandi. […]
Israel yifuzaga kwica Ayatollah wa Iran

Minisitiri wâIngabo wa Israel, Israel Katz yatangaje ko igihugu cye cyari cyiteguye kwica Umuyobozi Mukuru wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei mu gihe cyâintambara iheruka hagati yâimpande zombi, iyo baba babonye amahirwe. Mu kiganiro yahaye radiyo ya Leta ya Israel, Kan, Katz yavuze ati: “Iyo aza kuba mu mu mboni zacu, tuba twaramwishe.” Yongeyeho ko […]
Kera kabaye Iran yemeje ko Amerika yangije bikomeye ibigo bya nikeleyeri

Minisitiri wâUbubanyi nâAmahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko ibigo bya nikleyeri byangiritse cyane mu bitero bya Amerika na Israel. Ibi bije bihabanye nâibyavuzwe nâumuyobozi wa Iran, Ayatollah Khamenei wavuze ko nta ngaruka zabayeho. Araghchi yatangaje ko nta biganiro Iran izongera kugirana na Amerika, kandi ko Leta iri gusuzuma uko yareba inyungu zâabaturage mu […]
Yezu ntiyanduza kaburimbo: Padiri Kayisabe abwira Leta yafunze insengero

Padiri Vidaste Kayisabe, Umunyamabanga Mukuru wâInama yâAbepiskopi Gatolika mu Rwanda, yagaragaje impungenge zâAbepiskopi ku byemezo bya Leta bimaze iminsi bifatwa ku miryango ishingiye ku myemerere, harimo no gufunga insengero zitandukanye. Mu butumwa bwatangajwe na Kinyamateka, Padiri Kayisabe yavuze ko hari kiliziya za paruwasi 22 zafunzwe mu bihe bishize ariko zimaze kuzuza ibisabwa ngo zongere gukora, […]
Abanyeshuri bari butahe batabonye Indangamanota zabo

Ku wa Gatanu, abanyeshuri mu mashuri amwe nâamwe mu Rwanda barataha batabonye indangamanota zabo, nyuma yo gusoza igihembwe cyâamasomo. Iki kibazo cyatewe nâibibazo bya tekinike biri muri sisitemu ya CAMIS, nkâuko byatangajwe nâIkigo cyâIgihugu gishinzwe Ibizamini nâUbugenzuzi bwâAmashuri (NESA). Mu itangazo ryashyizwe hanze na NESA, iki kigo cyasobanuye ko hari amashuri atabashije gufata indangamanota zâabanyeshuri […]
U Rwanda ruri mu Bihugu 50 bikennye ku Isi mu 2025

U Rwanda rwagaragaye ku rutonde rwâibihugu 50 bikennye kurusha ibindi ku isi, hashingiwe ku musaruro mbumbe wâigihugu ugabanyije ku baturage (GDP per capita), nkâuko byatangajwe mu mibare yâIkigega Mpuzamahanga cyâImari (IMF) yasohowe na Visual Capitalist ku wa 24 Kamena 2025. Uru rutonde rusobanura neza uko ubukungu bwâibihugu buteye, ariko cyane cyane bigaragaza uko ubukungu bufatwa […]
Paul Rutikanga yasezeranye

Umunyamakuru wa Televiziyo yâu Rwanda, Paul Rutikanga, yasezeranye imbere yâamategeko nâumukunzi we Uwera Caroline kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Kamena 2025, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera, Umujyi wa Kigali. Uyu mubano wemejwe n’amategeko utegura indi mihango yâubukwe izaba ku wa 29 Kanama 2025. Rutikanga azwi cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, […]
Imfungwa zatorotse gereza mu Bwongereza

Polisi yo mu Bwongereza iri mu bikorwa bikomeye byo guhiga abagabo batatu bacitse muri gereza ya Springhill Open Prison iri hafi yâahitwa Aylesbury, Buckinghamshire. Aba bagabo bakekwaho ubujura bukomeye mu nzu zirenga 50, aho bibye amafaranga nâibindi bintu bifite agaciro kagera ku bihumbi 300 byâama-pound (asaga miliyari 450 Frw). Abacitse ni Jason MacDonagh, wâimyaka 34, […]
Squid Game yongeye gusohoka

Nyuma yâamezi atandatu gusa igice cya kabiri gisohotse, filime âSquid Gameâ yongeye gusubira ku rubuga rwa Netflix, kuri iyi nshuro mu gice cya gatatu ari na cyo cya nyuma. Abakunzi bâiyi filime bategerezanyije amatsiko gukurikirana uko urugamba rwâubuzima nâurupfu ruzasozwa. Gi-hun watsinze irushanwa rya mbere, yari yarasize inyuma umugambi wo kongera kubona umwana we, ahitamo […]
Umugore wa Yago yahukanye uruhinja rw’ibyumweru bitatu

Umuhanzi Yago Pon Dat yagaragaje akababaro gakomeye aterwa nâuko yatandukanye nâumugore we Teta Christa, aho yabinyujije mu kiganiro cyimbitse yashyize kuri shene ye ya YouTube ku wa 25 Kamena 2025. Mu buhamya bwe, Yago yasobanuye ko ubwo Teta yamutaga atari ari mu rugo, ahubwo yari yagiye mu kazi. Avuga ko yabonye ubutumwa kuri telefone buvuye […]
Ubuhinde bwacakiye intasi ya Pakistan yari yinjiriye Marine

Inzego zâubutasi bwâUbuhinde zataye muri yombi Vishal Yadav, umukozi wa Marine akekwaho gutanga amakuru yâibanga ku butasi bwa Pakistan (ISI). Yadav yafashwe nyuma yâamezi akurikiranyweho gukorana nâumugore wiyitaga Priya Sharma, intasi ya ISI, binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Iperereza ryagaragaje ko Yadav yagiye yohereza amakuru yerekeye ibikorwa bya gisirikare, harimo n’amakuru y’igikorwa cyiswe Operation Sindoor, mu gihe […]
Umuyobozi w’ikirenga wa Iran ari kwihisha nk’icyihebe

Ayatollah Ali Khamenei, Umuyobozi wâIkirenga wa Iran, ari kwihisha nk’icyihebe mu gihe igihugu cye cyugarijwe nâintambara gihanganyemo nâAmerika na Isiraheli, ibintu bikomeje gutera impagarara nâakavuyo mu banyapolitiki no mu baturage. Amakuru aturuka mu nzego zâubuyobozi avuga ko Khamenei yirinda gukoresha imirongo ya mudasobwa cyangwa telefone kubera impungenge zâibitero byâubutasi cyangwa ibishobora gukorwa nâabanzi be. Abari […]
Kigali: Hagiye gutangizwa umushinga wo gutwara abantu mu kirere

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yemeye miliyoni 500 z’amadolari y’Amanyamerika zo gutangiza inyigo y’umushinga wâakataraboneka wo gutwara abantu mu kirere i Kigali Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yemeye inkunga ya $500,000 (asaga miliyoni 650 Frw) yo gutangiza inyigo rusange yâumushinga wo guwara abantu mu kirere (cable car) uzubakwa mu mujyi wa Kigali. Uyu mushinga witezweho kuba […]
Yanga SC yatwaye igikombe itsinze Simba SC

Ikipe ya Young Africans SC (Yanga) yo muri Tanzania yegukanye igikombe cya Shampiyona yâicyiciro cya mbere cya 2024/25, nyuma yo gutsinda ikipe ya Simba SC ibitego 2-0 mu mukino wari utegerejwe na benshi. Uyu mukino wâabakeba wagaragayemo ishyaka rikomeye, wabaye kuri uyu wa Gatatu nyuma yâigihe usubitswe ku mpamvu zâamakimbirane yashyizweho iherezo na Perezida wa […]
Kigali: Inzu 1,400 zigiye gusenywa

Ubuyobozi bwâUmujyi wa Kigali bwatangaje ko inzu zigera ku 1,425 zubatswe mu buryo budakurikije amategeko zigiye gusenywa, nyuma yo kugaragaza ko zidahuye nâibisabwa mu myubakire yemewe. Izi nzu zubatswe nyuma ya Nyakanga 2024, ziboneka mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge. Kugeza ubu, 222 muri zo zimaze gusenywa. Umuyobozi wâUmujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yabigarutseho […]
Abasirikare 7 barwanira Israel bishwe nâigisasu

Ingabo zâu Burayi bwâAmajyaruguru zemeje ko abasirikare 7 bazo baguye mu gitero cyâIgisasu cyabereye mu mujyi wa Khan Younis, mu majyepfo ya Gaza. Aba basirikare bari mu itsinda rishinzwe gushaka no gusenya indake zacukuwe nâabarwanyi ba Hamas. Brig. Gen. Effie Defrin, umuvugizi wâigisirikare cyâu Bushinwa yavuze ko ari “umunsi ubabaje kandi uremereye ku gihugu cyose”, […]
Trump yateye ishoti ubusabe bwa Putin

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yanze ubusabe bwa Perezida wâu Burusiya, Vladimir Putin bwo kumuhuza na Iran mu rwego rwo gukemura umwuka mubi uri hagati ya Iran nâIsiraheli. Mu kiganiro Trump yagiranye na Fox News, yavuze ko Putin yamuhamagaye amwizeza ko ashobora kugira uruhare mu gushaka amahoro, ariko amusubiza ati: âSimfitanye […]
Amerika yafunze mudahushwa wa Iran

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze mu ishami ryayo rishinzwe abinjira nâabasohoka (ICE), yafunze Ribvar Karimi wahoze ari mudahushwa (sniper) mu ngabo za Iran hagati ya 2018 na 2021. Karimi yatawe muri yombi ku Cyumweru mu mujyi wa Locust Fork, muri Leta ya Alabama, aho yari atuye nâumugore we wâUmunyamerika. Mu gihe yafatwaga, Karimi yari […]
Yaretse konka umugore we nyuma yo guhabwa inkwenene

Rachel Bailey, umugore wâimyaka 32 wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wigeze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga ubwo yatangazaga ko yonse umugabo we Alexander, yongeye kuvuga uko abyumva nyuma yo kubihagarika. Mu 2016, ubwo bari mu biruhuko, Rachel yibagiwe ipompo yo gukama amashereka ye maze umugabo we amusaba kumwonsa kugira ngo amufashe gukemura ububabare yari […]
Nyirakuru wa Chriss Eazy nawe yapfuye

Umuhanzi Rukundo Christian, wamamaye nka Chriss Eazy ari mu gahinda nyuma yâuko nyirakuru yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 24 Kamena 2025. Amakuru yemejwe nâumwe mu bo mu muryango we, avuga ko nyirakuru wa Chriss Eazy yazize uburwayi bwa diyabete yari amaranye igihe, kandi yari amaze igihe yitabwaho nâabaganga bamukurikirana hafi. […]
Dao yavuze ku byo gusinya muri APR FC na Singida icyarimwe

Umukinnyi wâUmunya-Burkina Faso Raouf Merel Dao yashimangiye ko azakinira APR FC mu mwaka wâimikino utaha, nyuma yâamakuru yavugaga ko yaba yarasinye muri Singida Big Stars yo muri Tanzaniya. Dao wâimyaka 21 nâumujyanama we Damien Adam Traore bagaragaye ku kibuga cyâindege mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki 23 Kamena, basubira muri Burkina […]
Trump yahaye Israel gasopo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yaburiye bikomeye Israel kuri uyu wa Kabiri, abategeka guhagarika ibitero kuri Iran no gusubiza indege zâintambara iwabo bidatinze. Ibi yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, aho yagize ati: “Israel, ntimutere ibyo bisasu. Nimuhite musubiza abapilote banyu inyuma.” Trump yavuze ko Israel iramutse ikomeje ibitero […]
Iran yashinjwe kurasa Israel nyuma yâamasezerano yâagahenge

Minisiteri yâingabo ya Israel yatangaje ko Iran yishe amasezerano yâagahenge nyuma yâamasaha abiri gusa bemeranyije kuyubahiriza, amasezerano yari yabayeho ku bufatanye bwa Donald Trump na Qatar. Minisitiri wâingabo wa Israel, Israel Katz yavuze ko bagiye gusubizanya “imbaraga” bagakora ibitero bikomeye kuri Iran mu mujyi wa Tehran. Ni nyuma yâuko Israel ivuze ko yamenye ko Iran […]
Umuhanzi Jessie J yabazwe ibere

Umuhanzikazi wâUmwongerezakazi Jessie J yatangaje ko yabazwe ibere nyuma yo gusanganwa kanseri. Uyu muhanzi wâimyaka 37 yavuze ko ubu ari kuryama mu rugo, arimo gutegereza ibisubizo byâiyo opeĚrasiyo. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Jessie J yashimiye abaganga nâabaforomo bamwitayeho, ndetse asangiza abamukurikira amafoto nâamashusho yerekana uko iminsi ibiri ishize yagenze, harimo nâamashusho aririmba ari mu bitaro […]
Ese kurya pomme buri munsi bifite akamaro?

Hari umugani uzwi cyane uvuga ngo “Kurya pomme buri munsi bigufasha kutajya kwa muganga.” Ariko se, koko ni ukuri? Ese pomme iruta izindi mbuto mu gukomeza ubuzima bwiza? Pomme ni urubuto rukungahaye ku ntungamubiri zitandukanye. Irimo ibyitwa polyphenols na flavanols bifasha umutima gukorana neza, bikagabanya cholesterol mbi, ndetse bigafasha no kugenzura isukari yo mu maraso. […]
RwandAir yahagaritse kujya muri Qatar na Dubai

Sosiyete Nyarwanda yâUbwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir yatangaje ko yahagaritse byâagateganyo ingendo zayo zari zerekeza cyangwa ziva muri Qatar ndetse no muri Dubai, kuva tariki ya 23 kugeza kuya 24 Kamena 2025. Iri tangazo ryasohowe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, risobanura ko iki cyemezo cyatewe nâumutekano muke uri mu karere, cyane cyane nyuma […]
Qatar yafunze ikirere kubera ibitero bya Amerika

Igihugu cya Qatar cyafunze byâagateganyo ikirere cyacyo nyuma y’ibitero Amerika yagabye kuri sitasiyo za kirimbuzi za Iran, bikomeje guteza umwuka mubi mu karere. Minisiteri yâUbubanyi nâAmahanga ya Qatar yatangaje ko iki cyemezo gifashwe mu rwego rwo kurinda umutekano wâabaturage, abatuye igihugu ndetse nâabashyitsi bari muri Qatar. Yavuze ko ari igikorwa cyo kwirinda gikurikira uko ibintu […]
Omborenga yasinye muri mu APR FC

Ikipe ya APR FC yamaze gutangaza ko myugariro Omborenga Fitina yongeye kuyisinyira nyuma yo kuva muri Rayon Sports. Omborenga, wakiniye APR FC mu myaka ishize ndetse akanayihesha ibikombe bitandukanye, yagarutse nkâIntare igiye kurangiza ibyo itasoje. Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo APR FC yatangaje ko “Omborenga agarutse mu rugo. Intare rimwe, Intare iteka.” Uyu mukinnyi unakinira […]
Vestine Ishimwe yateye ishoti ubukumi – Amafoto

Umuririmbyi wâindirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine uzwi cyane mu ndirimbo akorana na murumuna we Kamikazi Dorcas, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka âBridal Shower. Ibi birori byabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Kamena 2025. Ibi birori byitabiriwe nâinshuti ze za hafi, abagore nâabakobwa bamushyigikiye muri uru rugendo rushya. Vestine, […]
Abasirikare 57 bashimuswe n’abaturage b’abasivile

Mu gihugu cya Colombia, haravugwa inkuru idasanzwe aho abasirikare 57 bashimuswe nâabaturage b’abasivile mu karere kâimisozi ka Micay Canyon, mu majyepfo yâuburengerazuba bwâigihugu. Igisirikare cya Colombia cyatangaje ko abasirikare 31 bafashwe ku wa Gatandatu, abandi 26 bagafatwa ku Cyumweru nâitsinda ryâabantu barenga 200. Ubuyobozi buvuga ko aba baturage bashobora kuba bari gukora bashyigikiwe cyangwa bahatirizwa […]
Iran igiye kwihorera kuri Amerika

Nyuma yâibitero bikomeye Amerika yagabye ku bikorwa bya nikeleyeli bya Iran, ubuyobozi bwa Tehran bwatangaje ku mugaragaro ko bugiye kwihorera, ibintu byongereye impungenge zâintambara ishobora gukwira mu karere no ku rwego mpuzamahanga. Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko Iran ifite amahitamo menshi yo kwihimura, arimo kwibasira ibirindiro byâingabo za Amerika muri Iraki, Yorodaniya na Siriya, cyangwa gukoresha […]
Rurageretse hagati ya APR FC na Singida Black

Ikipe ya APR FC yo mu Rwanda ishobora kwisanga mu bibazo bikomeye byâamategeko nyuma yâuko ikipe ya Singida Black Stars yo muri Tanzania itangaje ko ishobora kuyiregera Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryâUmupira wâAmaguru (FIFA) kubera amakimbirane ku masezerano yâumukinnyi Memel Raouf Dao ukomoka muri Burkina Faso. Uyu mukinnyi wâimyaka 21, ukina mu kibuga hagati, yasinyiye Singida Black […]
Iran Yafunze Abatasi 22 ba Isirayeli

Leta ya Iran yatangaje ko yafunze abantu 22 bakekwaho gukorana nâinzego zâubutasi za Isirayeli. Nkâuko bitangazwa nâibitangazamakuru bikorana bya hafi na Leta ya Iran, aba bantu batawe muri yombi mu ntara ya Qom hagati ya tariki ya 13 na 21 Kamena 2025. Abashinzwe iperereza bavuga ko aba bantu bashinjwa gukorana nâinzego zâubutasi za Isirayeli mu […]