Andre Kinyango wakiniye Mukura VS yapfuye

Umuryango wa Mukura Victory Sports watangaje inkuru ibabaje y’urupfu rwa Andre Kinyango, umwe mu banyabigwi b’iyi kipe wigeze kuyibera umunyezamu mbere ya 1977. Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X rwa Mukura VS, bagize bati: “Umuryango wa Mukura Victory Sports ubabajwe no kumenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru urupfu rw’umunyabigwi wacu Andre Kinyango.” Andre Kinyango azwi nk’umunyezamu […]
Rayon Sports yongeye kuregwa

Myugariro w’Umusenegal, Omar Gning yagejeje ikirego cye kuri FERWAFA arega ikipe ya Rayon Sports FC yananiwe kumuha ibyangombwa bimurekura, nubwo bari barumvikanye gutandukana mu mahoro. Amakuru agera ku kinyamakuru cyacu avuga ko impande zombi zari zemeranyije ko Rayon Sports izishyura Gning amafaranga angana na $7,500 yari asigaye ku masezerano y’ubwumvikane. Gning avuga ko Rayon Sports […]
RIB yafunze gitifu ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka 17

Urwego rw’Igihugu rw’Ubutenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero, akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru ko uyu muyobozi w’imyaka 51 yafashwe tariki ya 11 Nyakanga 2025, akurikiranweho gusambanya uwo mwana w’umukobwa, biturutse ku cyaha cyo kumutera inda. Uwo mwana […]
Miss Naomie yiyamye abannyeze umugabo we

Miss Ishimwe Naomie ubitse ikamba rya 2020 yikomye bikomeye abakomeje kunenga no kuvuga nabi ku mugabo we Michel Tesfay, bamushinja gukena nyuma yo kumubonana mu modoka rusange. Ibi yabitangaje mu kiganiro cy’imbona nkubone kuri Instagram, aho yari ari kumwe n’abamukurikira barenga ibihumbi bine. Muri iki kiganiro yasabye abantu kureka kuvuga ku mugabo we ko kandi […]
Urukiko rwategetse ko Salongo afungwa imyaka 3

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Rurangirwa Wilson wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Salongo, igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Ubushinjacyaha bwari bwamureze ko yamenyekanye avuga ko avura indwara ndetse akanagarura ibintu byibwe, binyuze mu biganiro ashyira kuri YouTube byatumaga abantu bamugana bamuha amafaranga […]
Umuhungu wa Perezida wa Afurika y’Epfo yateye imitoma Kate Bashabe

Umuhungu wa Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa, witwa Tumelo Ramaphosa yagaragaje ibyiyumvo bye kuri Kate Bashabe, umunyarwandakazi wamamaye mu bijyanye n’imideli, ubucuruzi n’imbuga nkoranyambaga. Tumelo, uzwi cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’ishoramari, ni rwiyemezamirimo washinze kandi ayobora kompanyi yitwa Studex Group, ikorera muri Afurika y’Epfo n’ahandi ku mugabane. Iyi kompanyi ifite ibikorwa mu ikoranabuhanga rishingiye […]
Umugore yishyuye Miliyoni 4 ngo bace igitsina cy’umugabo batandukanye

Mu gihugu cya Australia, umugore wahoze ari umuforomokazi yahamwe n’icyaha gikomeye nyuma yo kwishyura miliyoni zirenga 4 z’amafaranga y’u Rwanda (angana na $3,000) kugira ngo umuntu amufashe gukorera urugomo uwahoze ari umukunzi we. Karenjeet Kaur Warburton, wahoze akora mu rwego rw’ubuvuzi, yemeye ko yatanze ayo mafaranga ku murwayi we witwa Andrew Bown kugira ngo amushakire […]
Agakiriro ka Gisozi gahora gashya, kagiye gusenywa

Umuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko bugiye kwimura abacuruzi n’abanyabukorikori bakorera mu Gakiriro ka Gisozi bakajyanwa mu cyanya cyahariwe inganda cya Kigali (Kigali Special Economic Zone), mu rwego rwo kongera umutekano no gukumira inkongi zikomeje kuhibasira. Ibi byatangajwe nyuma y’inkongi ikomeye yahibasiye ku itariki ya 30 Gicurasi, ikaba yari iya vuba mu zikomeje kwibasira ako […]
RIB na RDB binjiye mu kibazo cya Château Le Marara

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangije iperereza ku birego byatanzwe n’abakiriya bavuze ko batishimiye serivisi bahawe muri hoteli Château Le Marara iherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi. Ibi birego bije nyuma y’uko hari ibirori by’ubukwe byabereye kuri iyo hoteli ku wa Mbere, tariki ya 14 Nyakanga 2025. Abari bitabiriye ibyo birori bavuze […]
Umugore yashimuse umugabo, amufata ku ngufu

Polisi yo mu mujyi wa Harare muri Zimbabwe yataye muri yombi Amanda Chizanga Chakanyuka, w’imyaka 26, nyuma yo gushimutira uwahoze ari umukunzi we, Linos Gapanga, w’imyaka 38, amuhatira gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye ku mpamvu bivugwa ko ari “ugukuraho imigenzo mibi y’ubupfumu.” Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Zimbabwe, Amanda yagiye kwa Linos mu gace ka Glen […]
Canada: Umurundi yiyahuye nyuma yo gutsindwa amasomo

Agahinda n’akababaro byasakaye mu muryango w’abanyeshuri b’abanyafurika biga muri Université du Québec à Chicoutimi (UQAC), nyuma y’aho umunyeshuri w’imyaka iri hagati ya 20 na 25, ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, yiyahuye nyuma yo gutsindwa amasomo. Amakuru atangazwa n’inshuti ze avuga ko yahuye n’agahinda gakomeye bitewe n’uko yari yarananiwe gutsinda amasomo ye, bikiyongeraho igitutu cyo kuba […]
APR FC yashoye hafi igice cya Miliyari ku isoko

Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ririmo gusatirana umusozo, ikipe ya APR FC yongeye kwerekana ko ari ubukombe mu mikoro no mu migambi. Kugeza ubu, iyi kipe ikomeje kugaragaza ubushake bwo kurushaho gukomera, aho yatanze miliyoni 429 Frw nk’uko byatangajwe na Isibo TV. Ayo yatanzwe mu kugura abakinnyi bashya, barimo ibyamamare by’abanyamahanga n’abanyarwanda basanzwe bakomeye. […]
Beyoncé yibiwe muri Atlanta

Polisi yo mu mujyi wa Atlanta, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko indirimbo zitarasohoka za Beyoncé ziri kuri mudasobwa na disiki zibiwe mu modoka yari yakodeshejwe n’umubyinnyi we mukuru Christopher Grant, mu gihe cy’igitaramo cya Cowboy Carter Tour cyabereye muri uwo mujyi mu cyumweru gishize. Ibyo bikoresho byarimo indirimbo zifite ibimenyetso byerekana nyirazo, […]
Trump yihanangirije Putin

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko ababajwe n’imyitwarire ya Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin mu ntambara ya Ukraine, ariko ko atareka burundu kuganira na we. Mu kiganiro yagiranye na BBC, Trump yavuze ko yigeze kwizera ko hari amahirwe yo kurangiza intambara, ariko buri gihe ibintu bikajya ku munzani mubi. Yagize […]
Wema Sepetu yabitswe ari muzima

Umukinnyi wa filime akaba n’uwahoze ari Nyampinga wa Tanzania, Wema Sepetu yahagurukiye ibihuha byamuvuzeho ko yapfuye, nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ifoto yamugaragazaga nk’uwitabye Imana. Iyo foto, ifite isura isa niyatangajwe na televiziyo ya Millard Ayo, yagaragazaga amagambo agira ati: “Wema Sepetu yapfuye.” Nyamara Wema ubwe yagaragaye avuga ko ari muzima, anamagana uwabikoze. Mu […]
Gatsibo: Umusaza w’imyaka 73 aracyari imanzi

Mu murenge wa Gatsibo, mu karere ka Gatsibo mu Burasirazuba bw’u Rwanda, Ndungutse Balthazar w’imyaka 73 avugwaho ikintu kitari gisanzwe aho amaze imyaka myinshi yarahisemo kudashaka umugore, ndetse akemeza ko atazigera abikora. Mu kiganiro yahaye TV1, Balthazar yahamije ko atigeze arongora na rimwe mu buzima bwe, kandi ko atabifite no mu nzozi. Ati: “Njyewe narahiye. […]
Ambasaderi wanenze Icyerekezo cya Leta ya Tanzania yeguye

Ambasaderi wa Tanzania muri Cuba, Humphrey Hesron Polepole, yamaze gushyikiriza Perezida Samia Suluhu Hassan ibaruwa y’ubwegure bwe, asezera ku nshingano ze z’akazi ka Leta n’umwanya wa dipolomasi, kubera impungenge ku cyerekezo igihugu kirimo kuganamo. Mu ibaruwa ifunguye, Polepole yavuze ko yafashe umwanzuro ashingiye ku bitekerezo byimbitse no kubona uko ubuyobozi bwa Tanzania buri gutera icyuho […]
Linda wo muri filime “Umuturanyi” yarongowe

Nyuma y’urugendo rw’urukundo rwamaze igihe, umukinnyi wa filime ukunzwe mu Rwanda, Kayitesi Alice wamenyekanye cyane nka “Linda” muri filime y’uruhererekane “Umuturanyi” yateye indi ntambwe ikomeye mu buzima bwe bwite. Ku wa Kane tariki ya 10 Nyakanga 2025, Kayitesi Alice yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Muyenzi Rodrigue mu muhango wabereye mu murenge wa Nyarugenge. Ni umuhango […]
Bishop Gafaranga yagumishijwe mu gihome

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ruri i Rusororo rwasomye umwanzuro ku bujurire bwa Habiyambere Zacharie, uzwi nka Bishop Gafaranga, rutesha agaciro ibyo yari yatanze asaba kurekurwa. Bishop Gafaranga azakomeza gufungwa mu gihe ategereje urubanza mu mizi ku byaha byo gukubita, gukomeretsa no guhoza ku nkeke umugore we Annet Murava. Urukiko rwasanze impamvu z’ubujurire zitari zifite ishingiro, […]
Uwiyitaga ‘Yesu’ yakatiwe gufungwa imyaka 12

Sergey Torop, wahoze ari umupolisi mu Burusiya, yakatiwe gufungwa imyaka 12 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo guhohotera abayoboke b’idini rye yise “Idini ry’Isezerano rya nyuma”. Torop, wiyitaga Vissarion, yashinze iryo dini mu 1991 avuga ko ari “Yezu wagarutse”, aho yategekaga abayoboke be kutarya inyama, kutanywa ibisindisha no kudakoresha amafaranga. Abayoboke be babarirwa mu bihumbi, benshi […]
Abagore bashinjaga Brigitte Macron kuvuka ari umugabo bagizwe abere

Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rwemeje ko abagore babiri bashinjaga Brigitte Macron, umugore wa Perezida Emmanuel Macron, ko yavutse ari umugabo, batakoze icyaha cyo gusebanya. Urukiko rwavuze ko ibyo batangaje bijyanye n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kuvuga ibitekerezo ku mugaragaro, bityo rukuraho igihano bari barahawe. Abo bagore, Natacha Rey wiyita umunyamakuru, na Amandine Roy, umupfumu, bakwirakwije […]
RDC yasinyanye amasezerano na FC Barcelona

Minisitiri w’Imikino wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Serge Nkonde, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na FC Barcelona, ikipe ikomeye yo muri Espagne. Ni amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombe ku munsi w’ejo hashize nk’uko byemezwa n’ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru. Aya masezerano azibanda ku guteza imbere impano z’abana binyuze mu gushinga amashuri y’umupira w’amaguru (academies), amahugurwa […]
Kubera iki abagore bakunda kwicara bageretse akaguru ku kandi?

Kugereka akaguru ku kandi ni imyitwarire abantu benshi bakunze kugira iyo bicaye, ariko ku bagore, bikunze kurenza kuba uburyo bwo kwicara bisanzwe. Ni igikorwa gikunze gufatwa nk’ubutumwa bunyujijwe mu bimenyetso kandi gifite igisobanuro kijyanye n’uko umuntu yumva ameze, uko yifata, ndetse n’imico imurimo. Imvano n’Amateka Mu gihe cyashize, cyane cyane mu kinyejana cya 19 no […]
U Rwanda rwohereje imfashanyo ya toni 40 muri Gaza

Leta y’u Rwanda, ku bufatanye n’Ubwami bwa Hashemite bwa Jorodaniya, muri iki cyumweru bohereje imfashanyo igenewe abaturage bo muri Gaza. Iyo mfashanyo igizwe n’ibiribwa n’ibikoresho by’ubuvuzi bifite uburemere burenga toni 40. Iki ni igice cy’umusanzu w’u Rwanda mu bikorwa mpuzamahanga byo gutabara abarimo gukubitwa n’ibibazo by’intambara n’amakuba. Iyi mfashanyo yakiriwe i Amman n’umuryango Jordan Hashemite […]
Umuhanuzi yazuye umugore wari umeze iminsi 3 apfuye

Umuhanuzi wo muri Zimbabwe, Tichaona Garavada uzwi nka Prophet T Mapisarema, yatangaje ko yazuye umugore wari umaze iminsi 3 apfuye, bikabera mu irimbi i Harare imbere y’abantu bari baje kumuherekeza bwa nyuma. Yabwiye ikinyamakuru H-Metro ko ubwo yageraga aho umurambo wari uri, yahasanze abantu barira, ariko amaze gusenga, uwo mugore yahise azanzamuka aragenda. Bamwe mu […]
Senegal yanze umujyi wa Akon usa nk’uwo muri “Black Panther”

Leta ya Senegal yatangaje ko yahagaritse burundu umushinga wa “Akon City” wari uyobowe n’umuririmbyi w’icyamamare Akon, kubera kudindira gukomeye no kutaboneka ku mutungo wari ukeneye. Uyu mushinga wari uteganyijwe kubakwa i Mbodiène ku nkombe z’inyanja, wari ugamije guhindura ako gace kakaba umujyi w’ikoranabuhanga wifashishije ikoranabuhanga rihanitse nk’iryagaragajwe muri “Wakanda” (mu mafilime ya Marvel). Mu 2020, […]
Kigali: Umugabo ari gusaba indezo umugore we

Urubanza rutari rusanzwe ruri hagati y’umugabo w’Umunyarwanda n’umugore ukomoka muri Oman ariko wavukiye mu Rwanda ruri gukurikirwa n’abantu benshi, nyuma y’aho umugabo asabye kongererwa indezo y’abana no guhabwa imitungo yahoze ari iy’umugore we. Didier Semanyenzi, bivugwa ko nta kazi afite, yari yarashakanye na Moza Massoud, umugore w’umunyamahanga ukomoka mu gihugu cya Oman. Bombi babyaranye abana […]
Ngozi: Umunyeshuri yabyariye mu kizami cya Leta

Mu ntara ya Ngozi, komine Busiga mu gihugu cy’u Burundi, umunyeshuri w’imyaka 23 wiga mu ishami rya Bio-Chimie yabyaye mu gihe cy’ikizamini cya Leta. Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa 8 Nyakanga 2025, aho yari acumbitse muri Lycée Busiga, ahari kubera ibyo bizamini. Uwo mukobwa yatangiye kubabara inda mu gihe abandi banyeshuri barimo bitegura […]
Trump yihanangirije Putin na Xi ku ntambara

Mu majwi yashyizwe ahagaragara, Donald Trump yavuze ko yaburiye Perezida Vladimir Putin ko naramuka yinjiye muri Ukraine “azamuteza ibisasu bikomeye i Moscow”. Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’abaterankunga muri 2024, aho yemeje ko iyo aza kuba Perezida muri 2022, u Burusiya butari gutera Ukraine. Aya majwi yagiye ahagaragara muri iki cyumweru binyuze mu cyegeranyo cyakozwe […]
Rayon Sports yasinyishije rutahizamu wo muri Congo

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bingi Belo Chadrack. Kuri uyu wa Gatatu nibwo byamenyekanye ko uyu rutahizamu yamaze gusanya amasezerano y’imyaka ibiri. Uyu mukinnyi w’imyaka 20 yageze i Kigali mu ntangiriro z’iki cyumweru avuye muri DC Motema Pembe, aho yigaragaje cyane mu myaka ibiri ishize atsindira […]
Umugore wa Kanye West yongeye gushyira ubwambure hanze

Bianca Censori, umugore w’umuraperi w’Umunyamerika Kanye West, yongeye gukurura amaso y’abantu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira hanze amafoto mashya atangaje yafashwe n’umugabo we ubwe. Censori, w’imyaka 30 y’amavuko akaba ari umwubatsi w’umunyabigwi ukomoka muri Australia, yashyize kuri Instagram amafoto atatu agaragaza ubudasa mu myambarire n’imyitwarire. Mu mafoto, Censori agaragara yambaye utwenda tw’imbere, hari aho […]
Uburusiya bwarashe ibisasu 748 kuri Ukraine kubera Trump

Mu ijoro ryo ku wa 8 rishyira ku wa 9 Nyakanga 2025, Uburusiya bwakoze igitero cya drone kinini kurusha ibindi bwari bwakoze kuva bwatangira intambara muri Ukraine, aho bwifashishije drones 741, nk’uko byatangajwe n’igisirikare cy’ikirere cya Ukraine. Iki gitero gikurikiye amagambo y’uburakari ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, aho yashinje Perezida […]
Abakiniye APR BBC berekeje muri NBA

Jean Jacques Boissy wahoze akinira REG BBC na Aliou Diarra wakiniye APR BBC batoranyijwe mu bakinnyi bazakina NBA G-League, shampiyona ya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aliou Diarra wigaragaje cyane muri shampiyona y’u Rwanda no mu mikino ya BAL (Basketball Africa League), yatoranyijwe n’ikipe ya Texas Legends. Jean Jacques Boissy yashimwe na Memphis […]
Clarisse Karasira yibarutse

Umuhanzikazi w’Umunyarwandakazi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie bari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwibaruka umuhungu wabo wa kabiri, bise Kwema Light FitzGerald. Iyi nkuru nziza Karasira yayitangaje ku mugaragaro kuri Instagram ku wa 9 Nyakanga 2025, aho yanditse ati: “Twibarutse Kwema, ubuheta bw’umuhungu uduhesha ubwema. […] Iyi ni ifoto yacu ya mbere nk’umuryango […]
Inama 10 zagufasha kugira imibonano mpuzabitsina itekanye

Umuryango wita ku buzima rusange, Project Access Foundation, watangaje inama 10 z’ingenzi zigamije gufasha abantu kugira imibonano mpuzabitsina ifite umutekano, hagamijwe kurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STIs) no gutwita imburagihe. Nk’uko bisobanurwa n’uyu muryango, izi nama zigamije kurinda ubuzima bw’abantu n’ubw’abagenzi babo, ari nabyo bifasha mu kubaka sosiyete irambye kandi ibungabunga ubuzima bw’imyororokere. Dore […]
Abanyarwanda bakekwaho kurya abantu muri Kenya

Leta ya Kenya yatangaje ko igiye gukora iperereza ryihariye ku bantu bose bakomoka mu Rwanda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’abo mu muryango wa Wagisu wo muri Uganda, batuye mu karere ka West Pokot. Ibi bije nyuma y’uko abantu 13 bafatiwe muri Bendera bakekwaho ibikorwa bikomeye birimo kurya imirambo no gucuruza ibice […]
Trump yohereje ibitwaro cyirimbuzi muri Ukraine

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko agiye kongera kohereza ibitwaro byo kwirwanaho muri Ukraine, nyuma y’uko guverinoma ye yari iherutse guhagarika imwe mu nkunga ya gisirikare. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mbere y’umugoroba wo gusangira na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu. Trump yavuze ati: “Tugiye kongera kubaha ibikoresho. Bagomba kwirwanaho. […]
Indirimbo y’umunyarwanda yakoreshejwe muri filimi ya Netflix “The Old Guard 2”

Filimi nshya The Old Guard 2, ikomeje gutambuka kuri Netflix, yagaragayemo indirimbo zitandukanye zirimo n’iy’umuhanzi ukomoka mu Rwanda, Stromae wamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga. Indirimbo ye “Fils de Joie”, yasohotse mu 2022, yakoreshejwe mu gice kimwe cy’iyi filimi yari itegerejwe n’abantu benshi. Iyi ndirimbo, ifite amagambo akomeye yibanda ku miterere y’imibereho y’abagore no ku buryo […]
RDC mu bufatanye n’amakipe abiri akomeye i Burayi

Mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye hagati y’umupira w’amaguru, iterambere n’ubukungu muri Afurika, amakipe abiri akomeye ku mugabane w’u Burayi, AC Milan yo mu Butaliyani na AS Monaco yo mu Bufaransa byinjiye mu masezerano y’ubufatanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa 23 Kamena 2025, AC Milan yatangaje ubufatanye na Minisiteri y’Ubukerarugendo ya RDC, […]
Abakinnyi 3 ba Arsenal bari mu Rwanda

Abakinnyi batatu b’ikipe ya Arsenal y’abagore, barimo Katie McCabe, Caitlin Foord na Laia Codina, bageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Nyakanga 2025, mu rugendo rw’iminsi ine ruzageza ku wa 11 Nyakanga 2025. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nibwo aba bakinnyi bageze mu Rwanda aho uru rugendo rugamije kumenyekanisha u […]
Ntagikozwe AS Kigali ntizakina Shampiyona

Ikipe ya AS Kigali iraburira Umujyi wa Kigali ko nihatagira igikorwa vuba, ishobora kutitabira Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere y’umwaka wa 2025–2026. Mu ibaruwa yandikiwe Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ku wa 2 Nyakanga 2025, AS Kigali isaba ko habaho inama yihutirwa hagati y’Inama Nyobozi yayo n’iy’Umujyi wa Kigali, bitarenze tariki ya 10 Nyakanga. Intego ni ukuganira […]
Uwakinnye Tour du Rwanda ya mbere yapfuye

Nsengiyumva Bernard, umwe mu banyarwanda ba mbere bitabiriye isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda, yitabye Imana ku myaka 73 azize uburwayi. Yavutse mu 1952 i Kibangu, mu karere ka Muhanga, aho yanakuriye. Yatangiye gukina umukino w’amagare afite imyaka 27, ndetse yigeze gutangaza ko igare rya mbere yariguze amafaranga 1,000 y’amanyarwanda. Mu mateka ye y’uyu mukino, […]
P-Diddy yakiriwe nk’umwami muri gereza

Umuraperi w’icyamamare Sean “Diddy” Combs yakirijwe amashyi menshi n’imfungwa ngenzi ze ubwo yasubiraga muri gereza nyuma yo gutsinda urubanza rukomeye yaregwagamo ibyaha bikomeye byo gucuruza abantu no gukora ibikorwa by’iterabwoba. Diddy w’imyaka 55, yahanaguweho ibyo byaha byari gutuma agakatirwa burundu, gusa aracyari muri gereza kubera ikindi cyaha cyoroheje cyo kwishora mu busambanyi, aho ashobora gukatirwa […]
Ingabire Victoire agiye kugezwa imbere y’urukiko

Victoire Ingabire Umuhoza ategerejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ku wa Kabiri, tariki ya 8 Nyakanga 2025, mu rubanza rwo gusaba gufungurwa by’agateganyo, nk’uko byemejwe n’ikinyamakuru The New Times. Urubanza ruje nyuma y’itabwa muri yombi rye ku wa 19 Kamena 2025, akurikiranyweho gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma n’ibihuha bigamije guha isura mbi u Rwanda ku rwego mpuzamahanga. […]
Uko Meddy yakuriye kwa Gitwaza bikamugira udasanzwe

Umuhanzi Ngabo Médard Jobert uzwi nka Meddy, yataramiye Abanyarwanda n’inshuti zabo mu gitaramo cy’amasengesho cyasoje igikorwa cya Rwanda Convention USA, cyabereye i Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aya masengesho yabaye ku Cyumweru, tariki ya 6 Nyakanga 2025, yiswe USRCA Prayer Breakfast. Yatangijwe n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza ryaririmbye ibihangano byafashije benshi kwinjira mu […]
Munyakazi Sadate ntakozwa ibyo muri Rayon Sports

Umuherwe Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yatangaje ko adafite gahunda n’imwe yo kongera kugaruka ku buyobozi bw’iyi kipe. Mu magambo ye bwite, Sadate yavuze ko ibyo yakagombye gukora yabikoze, bityo ko ubu asigaye ari umufana ushyigikira abari ku buyobozi. Ibi yabitangarije i Nyamirambo ku itariki ya 6 Nyakanga 2025, ubwo yari amaze guhabwa impamyabushobozi […]
Cristiano Ronaldo yanze kujya gushyingura Diogo Jota

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, ntiyitabiriye umuhango wo gushyingura mugenzi we Diogo Jota n’umuvandimwe we André Silva, bapfiriye mu mpanuka. Ibi byabaye ku wa Gatandatu mu mujyi wa Gondomar, aho Jota yavukiye. Nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru A Bola cyo muri Portugal, Ronaldo yahisemo kwifatanya n’umuryango mu buryo bwihariye, abahamagarira ku giti cyabo, by’umwihariko umugore […]
Museveni yongeye gutorerwa kuyobora NRM

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yongeye gutorerwa kuyobora ishyaka NRM (National Resistance Movement) ku mwanya wa Chairman, mu gihe yitegura kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ya 2026. Mu ijambo yavugiye i Kampala nyuma yo kwemezwa nk’umukandida, Museveni yatangaje ibintu bitandatu azibandaho muri manda nshya y’imyaka itandatu: amahoro, iterambere, ubukire, akazi, serivisi n’isoko. Yavuze […]
USA: Abahanzi 3 b’abanyarwanda baburiwe irengero mu birori

Mu birori byiswe Hobe Night Meet & Greet byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abahanzi The Ben, Kevin Kade na Producer Element ntibagaragaye nk’uko byari byitezwe. Ibi birori byari byateguwe na AfroHub Music ku bufatanye na Afrique Events, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wa Kwibohora ku itariki ya 4 Nyakanga 2025. Abari bitabiriye […]
Ishimwe Vestine yasabwe aranakobwa

Ishimwe Vestine, umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bagize itsinda Vestine & Dorcas, yasabwe aranakobwa n’umukunzi we Ouedraoso Idrissa, mu birori byabereye ku Intare Conference Arena i Rusororo. Uyu muhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 5 Nyakanga 2025, witabirwa n’abagize imiryango yombi, inshuti za hafi, abakunzi babo […]
Perezida Ruto yirukanye umuyobozi wagurishaga ibice by’imibiri y’abantu

Perezida wa Kenya, William Ruto, yirukanye Dr. Swarup Mishra ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya Kenya BioVax Institute, nyuma y’uko ashinjwe kugira uruhare mu bikorwa byo kugurisha ibice by’imibiri y’abantu mu bitaro bye bya Mediheal. Ibi byatangajwe ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nyakanga 2025, binyuze mu itangazo rya leta ryashyizweho umukono na Perezida […]
Weasel Manizo wapfuburaga abakecuru

Umuhanzi wo muri Uganda, Weasel Manizo yatangaje ko mu rugendo rwe rwo kuzamuka mu muziki yigeze gukundana n’abagore bakuze “sugar mummies”, ariko ubu akaba yarabiretse burundu. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Weasel yavuze ko ibyo byamufashije mu bihe bikomeye by’ubuzima bwe bw’umuziki, ariko ko yabiretse kandi ubu yibereye mu rukundo n’umugore we Sandra Teta. Yagize ati: […]
Umusirikare wa Amerika yapfuye nyuma yo kwitereshaho amabuno

Wildelis Rosa, umusirikare wungirije wo mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerik, akaba n’umupolisi wa New Orleans, yapfuye nyuma y’iminsi mike yibagishije akitereshaho amabuno bizwi cyane nka Brazilian Butt Lift (BBL) muri Miami. Rosa w’imyaka 26, yari aherutse kuva mu butumwa bw’akazi muri Kuwait. Yabwiye umuryango we ko agiye kwizihiza isabukuru ye, nyamara ajya […]
Bruce Melodie, Knowless na Tom Close ntibitabiriye igitaramo cya Mariya Yohana

Mu gitaramo cy’umuhanzikazi w’inararibonye Mariya Yohana cyiswe “Inkera y’Abahizi! Komeza Imihigo”, cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 3 Nyakanga 2025 muri Intare Conference Arena, hagaragaye ko abahanzi bakunzwe nka Bruce Melodie, Knowless na Tom Close batitabiriye nk’uko byari byitezwe. Nyuma y’igitaramo, Mariya Yohana yabwiye itangazamakuru ko impamvu yatumye abo bahanzi bataboneka zishingiye […]
Umutoza yapfiriye mu mwiherero wa Bayern Munich

Umutoza ukomoka muri Afghanistan witwaga Ashgar yapfiriye mu mwiherero w’abana bato wateguwe n’ikipe ya Bayern Munich mu mujyi wa Riesa, mu ntara ya Saxony, mu Budage. Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Budage, Ashgar yaguyemo ubwo yari mu kiruhuko cy’amafunguro ku kibuga cya Feralpi Arena. Nubwo ubutabazi bwageze aho byihuse, yaje kwitaba Imana agejejwe kwa muganga. […]
Yakatiwe umwaka muri gereza azira kogera mu muhanda

Umusore ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri TikTok, witwa Umar Hashim uzwi nka Tsulange, yakatiwe n’urukiko rwo muri Leta ya Kano mu majyaruguru ya Nijeriya, igifungo cy’umwaka umwe azira kogera mu muhanda yambaye umwenda w’imbere w’abagore. Urukiko rwa Magistrate ruherereye i Gyadi-Gyadi, ruyobowe na Hadiza Muhammad Hassan rwamuhamije icyaha cy’imyitwarire idahwitse mu ruhame. Tsulange […]
Uburusiya bwarashe Kyiv nyuma y’ikiganiro cya Trump na Putin

Igisirikare cy’Uburusiya cyagabye ibitero bya drone n’ibisasu bya misile ku murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv mu ijoro rishyira tariki ya 4 Nyakanga 2025, byibasira ahantu henshi harimo n’uduce dutuwe n’abaturage. Nk’uko bitangazwa na Tymur Tkachenko uyobora ubuyobozi bwa gisirikare muri Kyiv, abantu umunani bakomerekeye muri ibi bitero byamaze amasaha menshi kandi byangije inzu ndende mu […]
Abanyeshuri ibihumbi bikoreye umurambo wa mugenzi wabo bawujyana kuri polisi

Mu gace ka Homa Bay muri Kenya, abaturage barenga ibihumbi bibiri, barimo abanyeshuri ba Mawego National Polytechnic, bakoze imyigaragambyo idasanzwe ubwo bikoreraga umurambo w’umusore wabo, Albert Ojwang, bawujyana kuri sitasiyo ya polisi. Albert Ojwang wabaye umunyamakuru wikorera ku giti cye (blogger), yapfiriye mu maboko ya polisi ku wa 7 Kamena 2025. Nk’uko raporo y’abaganga yabitangaje, […]
Umuhanzikazi Babo arifuza kujya mu Gisirikare cy’u Rwanda

Umuhanzikazi Teta Barbara uzwi nka Babo yatangaje ko afite inzozi zo kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda aho yabivuze ubwo yari mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15, ririmo kubera i Nkumba mu Karere ka Burera. Babo ari mu rubyiruko 438 ruri guhugurwa ku ndangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, amateka y’igihugu, n’inshingano z’umuturage ubereye u Rwanda. Mu […]
Abasirikare 5 ba UPDF bapfiriye mu mpanuka y’indege

Abasirikare batanu b’ingabo za Uganda (UPDF) bapfiriye mu mpanuka y’indege ya gisirikare yabereye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Mogadishu muri Somaliya ku wa Gatatu, tariki ya 2 Nyakanga 2025. Iyi ndege yari mu bikorwa by’ubutumwa bwa AUSSOM (African Union Support and Stabilization Mission in Somalia), ubwo yageragezaga kumanuka ku kibuga cy’indege, ikaza gukora impanuka ikomeye, […]