Colonel wa FARDC yashinje u Rwanda kumutuma guhirika Tshisekedi ku butegetsi

Colonel Mesmin Kakule wahoze akorera urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeye ko ari umwe mu bacuze umugambi wo guhirika ku butegetsi Perezida Félix Antoine Tshisekedi, ashinjwa u Rwanda kuba ari rwo rwamukoresheje we na bagenzi be. Uyu Ofisiye ari mu basirikare bakomeye muri RDC babarirwa muri 40 bamaze igihe […]
Gicumbi: Urukiko rwaburanishije ushinjwa kwica nyina

Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi, ruri aho icyaha cyabereye mu Kagari ka Karenge, Umurenge wa Bukure, Akarere ka Gicumbi, kuwa Mbere rwaburanishije mu ruhame urubanza ruregwamo umusore w’imyaka 28 y’amavuko ukekwaho kwica nyina umubyara. Icyaha akurikiranweho bivugwa ko yagikoze ku itariki ya 15 Nzeri 2025 ubwo mama we yasohokaga mu nzu agiye guha ubwatsi amatungo uyu […]
Perezida Kagame ari kwa Gen. Doumbouya

Perezida Paul Kagame ari i Conakry muri Guinée, mu ruzinduko ari kugirira muri iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Ugushyingo, Umukuru w’Igihugu yifatanyije na mugenzi we wa Guinée-Conakry, Gen. Mamadi Doumbouya, mu gikorwa cyo gutangiza umushinga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wa Simandou Iron Ore Project. Ni umushinga witezweho […]
Mwarimu Clement yiyahuriye mu kiyaga cya Muhazi

Polisi y’u Rwanda yemeje ko Iraguha Clement, uzwi cyane nka Mwarimu Clement kubera kwigisha abantu gutwara imodoka binyuze ku mbuga nkoranyambaga, yapfuye nyuma yo kwiroha mu Kiyaga cya Muhazi. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yatangaje ko iby’uru rupfu byamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 10 Ugushyingo 2025, ahagana saa kumi […]
Perezida Isaac Herzog wa Israel ari mu ruzinduko i Kinshasa

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Israel, Isaac Herzog, yageze i Kinshasa, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), mu ruzinduko rw’akazi. Akimara kuva mu ndege, umuyobozi wa Israel yakiriwe na mugenzi we wa Congo, Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo. Nyuma yo guhabwa icyubahiro cya gisirikare cya bamwe mu mutwe w’abasirikare barwanira ku mafarasi barinda […]
Vatican: Umwe mu barinzi ba Papa arashinjwa ingengabitekerezo

Umutwe w’ingabo zishinjwe kurinda Papa, uzwi nka Swiss Guard cyangwa Papal Swiss Guard, washinzwe mu 1506, ni wo mutwe w’ingabo umaze igihe kirekire ku Isi ukiriho. Kuri uyu wa Mbere, Vatican yavuze ko iri gukora iperereza ku kibazo gishobora kuba ari ingengabitekerezo yo kwibasira Abayahudi, aho bivugwa ko umurinzi w’Umusuwisi yaciye amarenga atavugwaho rumwe yerekeza […]
Masisi: Drones za FARDC zongeye kwibasira ibice bituwe ahitwa Luki

Indege zitagira abadereva z’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo zagabye ibitero bivugwa ko byongeye kwibasira abasivili mu ijoro ryakeye muri Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Ihuriro rya AFC / M23 ryamaganye mu buryo bukomeye ibitero bya drone bidasiba bikomeje kugabwa n’ingabo z’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa. AFC/M23 yagize […]
Tanzania: Igipolisi cyarekuye by’agateganyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bane

Igipolisi cyo muri Tanzania cyarekuye by’agateganyo abayobozi bane batavuga rumwe n’ubutegetsi batawe muri yombi bazira uruhare bagize mu myigaragambyo yiciwemo abantu yakurikiye amatora rusange yabaye mu kwezi gushize, nk’uko ishyaka ryabo ryabitangaje kuri uyu wa Mbere ushize mu masaha akuze. Imyigaragambyo yashyize Tanzania mu kibazo gikomeye cya politiki itabayemo mu myaka mirongo ishize. Ishyaka ritavuga […]
Umukobwa w’imyaka 13 yanze kurongorwa n’umusaza wa 70

Umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko wo mu karere ka Bor muri Sudani y’Epfo yakijijwe gushyingirwa ku gahato ku mugabo w’imyaka 70, nyuma y’uko nyina amenye ibyari bigiye kumubaho maze agahita asaba ubufasha mu itsinda ry’abagore rirengera uburenganzira bwabo. Uwo mukobwa, witwa Nosha, ngo yumvise ba sekuru be baganira ku migambi yo kumushyingira uwo musaza mu buryo […]
Tuzarwana kugeza igihe Kigali izemerera ibiganiro – FDLR

Mu gihe DRC ivuga ko yatangije ubukangurambaga busaba ko inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR kwitanga no gushyira intwaro hasi, hagamijwe ko basubizwa mu Rwanda bakanga bakazahatirwa gutaha ku gahato, ubu uyu mutwe wo uravuga ko uzirwanaho kugeza igihe Leta y’u Rwanda izemerera kugirana ibiganiro na bo. Iki cyiciro cyo kugerageza gusaba izi nyeshyamba […]
FIFA yahannye Umurundi Bonfils-Caleb

Umurundi Bonfils-Caleb Bimenyimana yahagaritswe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) imikino itatu, nyuma y’igikorwa cy’ubugome yakoreye umuzamu w’ikipe y’igihugu ya Kenya, Brian Bwire, mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi wabaye ku wa 9 Ukwakira 2025. Iri kosa ryabereye mu mukino wahuje Uburundi na Kenya muri “World Cup Qualifiers 2026”, aho bombi bahataniraga amanota akomeye […]
Abanyarwanda 49 barimo 7 bari muri FDLR batashye bava Congo

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 10 Ugushyingo, abenegihugu 49 bo mu Rwanda, barimo barindwi bahoze ari abarwanyi b’inyeshyamba za FDLR hamwe n’abo mi miryango yabo 42, basubijwe ku bushake mu gihugu bakomokamo, ku bufatanye bwa MONUSCO. Aba bahoze ari abarwanyi bivugwa ko bishyikirije MONUSCO mu rwego rwo gusubiza icyifuzo cy’ubu butumwa bwa Loni gisaba […]
Trump yakangishije BBC ikirego cya miliyari 1$

Itsinda rya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump ryoherereje BBC ibaruwa rivuga ko rizarega iki gitangazamakuru cya leta cyo mu Bwongereza risaba miliyari imwe y’amadolari (miliyoni 865 €). Abamwunganira bavuze ko bitarenze kuri uyu wa Gatanu uza, iyi televiziyo igomba gukuraho filimi mbarankuru yakoze itavugwaho rumwe cyangwa guhura n’ikirego cyayitwara agera kuri […]
FARDC yashinje M23 kuyikazaho ibitero

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zashinje umutwe wa M23 gukaza ibitero ku birindiro byazo biri mu burasirazuba bwa Congo, mu gihe buri ruhande rushinja urundi kuba nyirabayazana yo kwica agahenge zumvikanye. Umuvugizi wa FARDC, Gen. Maj. Sylvain Ekenge mu itangazo aheruka gusohora, yamaganye ibyo yise kwica mu buryo bukomeye ibyemeranyijwe mu biganiro […]
Iby’ingenzi kuri Thomas Ritchie, umwera wa mbere winjiye muri RDF

Mu myaka 15 ishize, Umunyamerika Thomas Ritchie, yinjiye mu ngabo z’u Rwanda aba umwera wa mbere wari ushoboye kwambara umwambaro wazo. Uyu Ofisiye Mukuru kuri ubu ari muri mbarwa b’uruhu rwera babarizwa mu ngabo z’u Rwanda, yazinjiyemo nyuma yo gusoza amahugurwa ya gisirikare. Ku wa 19 Ugushyingo 2012, ni bwo Ritchie yinjiye muri RDF nka […]
Gen. John Tshibangu wa FARDC yatawe muri yombi

Umuyobozi w’Akarere ka 21 ka gisirikare mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Géral-Major John Tshibangu, yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2025. Tshibangu yafatiwe mu kigo cya gisirikare cya Camp Kololo, nyuma y’iminota mike ageze i Kinshasa. Ntiharamenyekana icyatumye uyu musirikare atabwa muri yombi. Tshibangu icyakora yatawe muri […]
Nicolas Sarkozy yarekuwe

Urukiko rw’i Paris rwatangaje ko rwemeye kurekura by’agateganyo Nicolas Sarkozy, wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, mu gihe ategereje kuburana ubujurire ku rubanza yakatiwemo igifungo cy’imyaka itanu. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Ugushyingo 2025. Sarkozy, wayoboye u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012, yari afunzwe nyuma yo guhamywa ibyaha bijyanye n’amafaranga […]
Ba Ofisiye ba FDNB mu bayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare bari mu Rwanda

Ba Ofisiye bo mu ngabo z’u Burundi (FDNB), bari mu bayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare muri Afurika bateraniye mu nama iri kubera mu Rwanda. Iyi nama y’iminsi itatu iri kuba ku nshuro ya 19, ihurije hamwe ibihugu 24, ifite insanganyamatsiko igira iti “Ejo hazaza h’amahugurwa n’amasomo ya gisirikare muri Afurika: Gukuraho icyuho cy’ikoranabuhanga.” Abayirabiriye barimo […]
Museveni yemeje ko abanya-Kenya 2 bamaze iminsi muri firigo zo muri Uganda

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yemeje ko inzego z’umutekano z’igihugu cye zataye muri yombi Abanya-Kenya babiri b’impirimbanyi, nyuma y’ibyumweru bitanu baraburiwe irengero. Mu kwezi gushize ni bwo Bob Njagi na Nicholas Oyoo batawe muri yombi, nyuma yo kugaragara mu bikorwa byo kwamamaza, aho bagaragaye bashyigikiye umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Bobi Wine. […]
Uvira: Umusirikare wa FARDC yishwe na bagenzi be bo muri ‘military police’

Abaturage bo mu duce twa Kavimvira na Rugenge mu Mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo batewe ubwoba n’amasasu yarashwe ahagana mu ma saa sita z’amanywa kuri iki Cyumweru gishize, itariki 9 Ugushyingo. Nk’uko amakuru atandukanye avuga, ng oni abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kugenzura imyitwarire (PM) wa FARDC bashakaga gufata mugenzi wabo wari […]
Somalia: Ingabo za leta zishe abayobozi 3 bakuru muri Al Shabab

Minisiteri y’Ingabo muri Somalia yatangaje ku Cyumweru, ko ingabo z’igihugu zakoze ibikorwa bitandukanye bya gisirikare mu bice bya Bakool na Bay, zihitana abantu benshi bakuru bo mu mutwe w’iterabwoba wa al-Shabaab. Minisiteri yavuze ko Ingabo za Somalia zishe Mohamed Abdi Mohamed Nur, uzwi kandi ku izina rya Goofoow, umwe mu bagize umutwe w’iterabwoba wagize uruhare […]
Intare FC yitandukanyije n’umugabo wacucuye ababyeyi bo muri Kamonyi

Mu gihe amakuru amaze iminsi acicikana ku mugabo witwa Nibishimirwe Patrick ushinjwa kwaka amafaranga ababyeyi bo mu Karere ka Kamonyi abizeza kuzazamura abana babo bafite impano mu mupira w’amaguru, ikipe y’irerero rya Intare FC yamenyesheje ko nta sano na busa ifitanye n’uwo mugabo. Amakuru avuga ko Nibishimirwe Patrick yabwiye ababyeyi bagera kuri 26 ko afite […]
Ndashaka gushimangira imbere y’Imana n’imbere yanyu RDC yahisemo ibyiringiro – Tshisekedi

Kuri iki Cyumweru, mu Kigo Ndangamuco n’Ubuhanzi cya Afurika yo Hagati (CCAPAC) i Kinshasa, Perezida Félix Tshisekedi yifatanyije n’Umujyanama mukuru wa Perezida Trump mu by’imyemerere mu muhango wo gusoza inama y’amasengesho yo gusabira igihugu yateguwe n’Itorero ry’Ububyutse muri Congo (ERC), aho Tshisekedi yijeje ko RDC yahisemo ibyirirngiro. Nyuma y’umusangiro n’amasengesho byabaye ku wa Gatandatu, itariki […]
Gabon: Hagiye gutangira urubanza rw’umugore w’uwari perezida n’umuhungu we

Mu gihe Ali Bongo wahoze ari Perezida wa Gaboni atari mu baregwa, umugore we, Sylvia, umuhungu we w’imfura Noureddin, n’abandi 11 babegereye bahoze mu myanya ikomeye mu buyobozi bazaburanishwa ku byaha 12 guhera kuri uyu wa Mbere, itariki ya 10 Ugushyingo. Icyakora, umugore n’umuhungu w’uwahoze ari umukuru w’igihugu, wahiritswe ku butegetsi ku itarikiya 30 Kanama […]
Uwari Perezida wa Korea yarezwe ibyaha bishya birimo gufasha umwanzi

Ibiro Ntaramakuru Yonhap byatangaje ko uwahoze ari Perezida wa Koreya y’Epfo, Yoon Suk Yeol, yarezwe ibirego by’inyongera byo gukoresha nabi ububasha bwa perezida ndetse no gufasha igihugu cy’umwanzi. Itsinda ry’abanyamategeko ridasanzwe ryakoze iperereza ku iteka rya Yoon rishyiraho ibihe bidasanzwe mu gihugu ryamaze igihe gito muri Koreya y’Epfo mu Kuboza 2024. Iri tsinda ryashinje Yoon […]
Gen (Rtd) Ibingira yasubije Nyamwasa uburana ko yambuwe amapeti yari afite muri RDF

General (Rtd) Fred Ibingira wahoze ari Umugaba w’Inkeragutabara, yasubije Kayumba Nyamwasa umaze igihe yinubira ko yambuwe impeta za gisirikare avuga ko yarwaniriye mu ngabo z’u Rwanda, agaragaza ko kurwanira amapeti n’ibyubahiro atari byo urugamba rwo kubohora igihugu rwari rugamije. Kayumba Nyamwasa uyobora umutwe wa RNC, muri Mutarama 2011 yahamijwe n’Urukiko rwa Gisirikare ibyaha birimo gushinga […]
Amashusho ya Yampano ari mu gikorwa cy’abakuze yarikoroje

Amashusho y’umuhanzi Uworizagwira Florien uri kumenyekana mu muziki nyarwanda nka Yampano ari gukora imibonano mpuzabitsina, akomeje gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga. Ku Cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo ni bwo amashusho y’uyu muhanzi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo urwa X na Facebook. Muri aya mashusho y’iminota 10, nyirubwite agaragara ari mu buriri ari mu gikorwa cy’abakuze n’inkumi […]
MONUSCO yafunze ibirindiro byayo bibiri biri muri Ituri

Abakozi ba sosiyete sivili n’abayobozi gakondo muri Ituri barahamagarira Guverinoma ya Congo kwihutisha gahunda yo kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro mbere yo gufunga ibirindiro by’Ingabo za MONUSCO biteganijwe mu mpera z’Ugushyingo 2025, mu duce twa Pamitu Ame na Mbr’bu, muri teritwari za Djugu na Mahagi, biteganijwe mu mpera z’Ugushyingo 2025. Iki cyifuzo cyatanzwe nyuma y’ubutumwa […]
Kagame yasubije abavuga ko ari gutegurira umukobwa we kuzamusimbura ku butegetsi

Perezida Paul Kagame yateye utwatsi ibivugwa ko yaba ari gutegurira umukobwa we Ingabire Ange Kagame kuzamusimbura ku butegetsi, agaragaza ko abana be ari Abanyarwanda nk’abandi. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo, mu ijambo yavugiye mu gitaramo cy’ihuriro Unity Club Intwararumuri. Ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo izikoreshwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda hamaze […]
Twirwaneho yashyize ahagaragara ingabo nshya z’abarundi zoherejwe muri Fizi n’abaziyoboye

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho uravuga mu mugambi ukomeje wo gukorera jenoside Abanyamulenge, Kinshasa na Gitega (RDC n’u Burundi) bakomeje kohereza ingabo mu misozi ya Fizi, Mwenga, na Uvira, aho uvuga ko ubwo wandikaga itangazo washyize ahagaragara bataillon ebyiri z’Abarundi hamwe na bataillon imwe y’Abanyekongo (Batayo ya 3303 ya FARDC), bose bayobowe na General Chivire, Komanda w’ibikorwa […]
Tanzania: Umunyamabanga mukuru wungirije wa Chadema yafashwe mu gihe hashakishwa abandi 9

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 8 Ugushyingo, Igipolisi cya Tanzaniya cyataye muri yombi undi muyobozi mukuru mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, CHADEMA, maze abayobozi bavuga amazina y’abandi icyenda bashakishwa kubera imyigaragambyo yakurikiye amatora yo mu cyumweru gishize. Ishyaka CHADEMA na bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko abashinzwe umutekano bishe abantu barenga 1.000. Guverinoma […]
RDC n’u Rwanda vuba bigiye gusinya amasezerano y’amahoro – Tshisekedi

Gushyira umukono ku masezerano y’amahoro hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, mu biganiro by’i Washington, byegereje, nk’uko Perezida Félix Tshisekedi yijeje diaspora y’Abanyekongo muri Brazil ku wa Gatanu, itariki ya 7 Ugushyingo, aho yitabiriye inama ya COP30. Nk’uko Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo abitangaza ngo aya masezerano azaba agamije guhagarika […]
RDC: Mutamba ufunzwe yashyize ahagaragara ibaruwa ifunguye igenewe Abanyekongo

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba, uherutse gukatirwa kumara imyaka itatu akoreshwa akazi k’agahato, yashyize ahagaragara ibaruwa ifunguye igenewe “Abanyekongo” n “” abaturage ba Afurika aho ari muri gereza. Muri iyi nyandiko, yo ku itariki ya 7 Ugushyingo, uwahoze ari minisitiri yamaganye “urubanza rwa politiki” avuga ko ari akarengane […]
Ibihugu twari ku rwego rumwe mu myaka 60 ishize bisigaye bidukubye inshuro magana: Perezida Kagame

Perezida Kagame yagaragaje ko bitumvikana ukuntu ibihugu bya Afurika byasigaye inyuma, ku buryo ibyari ku rwego rumwe na byo mu myaka iri hagati ya 50 na 60 ishize byabisize inshuro zibarirwa muri magana. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo, mu ijambo yavugiye mu gitaramo gisoza Ihuriro rya 18 rya Unity Club. […]
Icya ngombwa si ingano y’imbwa ku rugamba, n’ingano y’urugamba ruri mu mbwa – Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yongeye kwibutsa abayobozi ko batagomba kwiringira ko hari umuntu wese uzava hanze ngo aze kubakiza, kandi yongera kugaragaza ko nubwo u Rwanda ari igihugu gito Abanyarwanda atari bato ku buryo batahangana n’imbogamizi zose zabitambika. Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu Nkera y’Abahizi yanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango […]
Perezida wa Zambia yatewe amabuye ari ku rubyiniro

Ku wa gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo 2025, Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema yatewe amabuye n’abaturage bari bamuteze amatwi mu gikorwa cyabereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu, bituma abashinzwe umutekano bamuhungisha vuba cyane. Perezida Hichilema yari yagiye mu mujyi wa Chingola, mu ntara ya Copperbelt, gusura abaturage no kureba ingaruka z’inkongi y’umuriro yari yibasiye isoko rya […]
Tanzania: Abantu 240 bakurikiranweho kugambanira igihugu

Abantu babarirwa muri 240 muri Tanzania barezwe icyaha cyo kugambanira igihugu, nyuma y’imyigaragambyo irimo imvururu yakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu aheruka kuhaba. Perezida Samia Suluhu Hassan yatangajwe nk’uwatsinze aya matora ku majwi 98%, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bayahejwemo bavuga ko atanyuze mu mucyo. Indorerezi zayakurikiranye na zo zivuga ko atubagirije amahame ya demokarasi. Perezida Samia […]
Ngoma: Umwarimukazi yasabye imbabazi nyuma yo gufatanwa ‘dish’ y’ibiryo by’abanyeshuri yari yibye

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe ‘dish’ yuzuye umuceri wari watekewe abanyeshuri, biba ngombwa ko abisabira imbabazi. Uyu mwarimu yafashwe nyuma yuko bamwe mu babyeyi barerera muri iri shuri bamenyesha ubuyobozi bw’Umurenge ko abana babo batakirya ngo bahage. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mugesera […]
Perezida Ndayishimiye yandagaje Faustin Ndikumana, avuga ko yahanzweho na Shitani

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, ku wa Gatatu tariki ya 5 Ugushyingo yibasiye impirimbanyi Ndikumana Faustin, avuga ko yahanzweho n’imyuka mibi. Ndayishimiye yibasiye uyu mugabo usanzwe ayobora umuryango witwa PARCEM (Parole et Actions pour le Réveil des Consciences et l’Évaluation des Mentalités) wiyemeje gukangurira Abarundi guhindura ibyiyumvo n’ingendo, ubwo yerekaga abaturage ba Komine Matongo yo […]
Vestine na Dorcas bahagaritse igitaramo muri Canada ku munota wa nyuma

Abakunzi b’itsinda rya Vestine & Dorcas bari bategereje igitaramo cyabo mu mujyi wa Winnipeg muri Canada ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025, ariko cyaje gusubikwa ku munota wa nyuma. Iki gitaramo cyari kimwe mu byari gisoza uruzinduko rwabo rwo kuririmba mu bihugu bitandukanye byo muri Amerika na Canada. Abafana bari biteguye kuririmbana nabo […]
Ibihugu 5 by’Afurika byagabweho ibitero by’indege na Amerika

Kugeza mu Ugushyingo 2025, hari ibiganiro byongeye kuzamuka ku bijyanye n’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zishobora kugaba ibitero by’indege muri Nijeriya. Ibyo biganiro byatumye abantu bongera kwibaza ku ruhare rwa Amerika mu bikorwa byayo bya gisirikare muri Afurika. Hashize imyaka myinshi Ubuyobozi bwa Gisirikare bwa Amerika muri Afurika (AFRICOM) bukora ibitero by’indege ku […]
U Rwanda na RDC byateye intambwe ikomeye igana ku masezerano y’ubukungu

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byaraye bishyize umukono ku mushinga wose w’amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu; intambwe ikomeye ibanziriza gusinya amasezerano. Uyu mushinga washyiriweho umukono i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho intumwa z’ibihugu byombi zari zimaze igihe zigiranira icyiciro cya kane cy’ibiganiro. Ni ibiganiro byanitabiriwe n’intumwa z’ibihugu bya […]
SP Ronald Mutabazi yasanzwe mu rugo yapfuye

Umuyobozi wa VIPPU muri Polisi y’u Buganda, SP Ronald Mutabazi, yasanzwe yapfuye mu rugo rwe Polisi y’u Buganda iri mu kababaro k’akomeye nyuma y’urupfu rwa SP Ronald Mutabazi, umwe mu bapolisi bakuru bakoraga mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba (Counter Terrorism Unit). Mutabazi yari umuyobozi wa VIPPU (Very Important Persons Protection Unit) ishami rishinzwe kurinda abayobozi […]
Litiro ya lisansi mu Rwanda yiyongereyeho Frw 127

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ku wa Gatanu tariki ya 7 Ugushyingo, rwashyizeho igiciro gishya cy’ibikomoka kuri peteroli cyasize litiro ya lisansi izamutseho Frw 127. Itangazo RURA yasohoye ryerekana ko litiro ya lisansi yageze kuri Frw 1,989 ivuye kuri Frw 1,862 yaguraga mu mezi abiri ashize. Mazutu yo yageze kuri Frw 1,900 ivuye kuri Frw 1,808 yaguraga, […]
Icyo Perezida Touadéra avuga ku gitutu bivugwa ko amaze igihe ashyirwaho n’u Burusiya

Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, yagaragaje ko nta gitutu amaze igihe ashyirwaho na Leta y’u Burusiya nk’uko bimaze igihe bivugwa. Amakuru avuga ko Perezida Touadera amaze igihe ashyirwaho igitutu na Moscou, kugira ngo asinyane amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutwe w’abacanshuro wa Africa Corps wo muri kiriya gihugu. Uyu mutwe unazwi nka Russian […]
Touadera yagaragaje uko abarimo EU n’u Bufaransa bamutereranye, akagobokwa n’u Rwanda n’u Burusiya

Perezida Faustin-Archange Touadera wa Repubulika ya Centrafrique, yagaragaje ko ubwo igihugu cye cyari mu ngorane u Rwanda n’u Burusiya ari bo bakigobotse, mu gihe abarimo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Bufaransa barimo barebera. Touadera uzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu cya Centrafrique ateganyijwe mu mpera z’ukwezi gutaha k’Ukuboza, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Marc Pellerman wa […]
Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare muri Afurika bategerejwe mu Rwanda

U Rwanda rugiye kwakira inama ya 19 y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare yo muri Afurika, izabera i Kigali kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 12 Ugushyingo 2025. Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ejo hazaza h’amahugurwa n’amasomo ya gisirikare muri Afurika: Gukuraho icyuho cy’ikorana buhanga.” Inama y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare muri Afurika ni […]
FARDC iravuga ko imaze kwakira 500 bahoze ari abasirikare ba M23

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko abarwanyi 72 kivuga ko bahoze ari aba M23 bari bamaze igihe baracyishyikirije bamaze koherezwa i Kisangani mu ntara ya Tshopo, nyuma y’igihe barahurijwe i Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru. FARDC ivuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ugushyingo ari bwo bariya barwanyi boherejwe i […]
Amafoto: Umujyanama wa Trump mu bitabiriye Leaders Prayer Breakfast i Kigali

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 7 Ugushyingo 2025 Mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Camp Kigali, hateraniye amasengesho y’abayobozi yo gusengera igihugu (Leaders Prayer Breakfast) aje akurikira amasengesho y’abayobozi bato yo gusengera igihugu (Young Leaders Prayer Braekfash) yabaye ku itariki 31 Kanama 2025. Ni amasengesho yitabiriwe n’abantu baturutse imihanda yose no mu nzego zose barimo […]
Minisitiri Kayikwamba yajyanye mu nkiko abarimo Pero Luwara na Emmanuel Banzunzi

Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa repubulika ya Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner, yatangaje ko yatanze ikirego arega abantu bamusebya nyuma y’ibyatangajwe yita ibinyoma zakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko zisiga icyasha izina rye ndetse n’umuryango we. Mu itangazo rye bwite yatangarije i Kinshasa, umuyobozi wa dipolomasi ya Congo yamaganye “amagambo y’ibinyoma […]
Fizi: Twirwaneho yivuganye ba General Gakobanya na Jimmy ndetse na Major Kongole

Imirwano imaze iminsi ihuje umutwe wa Twirwaneho ndetse n’Ingabo za Congo (FARDC), Wazalendo, FDLR n’Ingabo z’Abarundi muri Kivu y’Amajyepfo, mu misozi ya Fizi, yiciwemo abantu bakomeye mu ihuriro rya Kinshasa barimo abajenerali ndetse na Major bivugwa ko bari barazengereje Abanyamulenge. Muri iyi mirwano ikaze yatangiye mu ntangiriro z’iki cyumweru hagati y’umutwe wa MRDP-Twirwaneho n’ihuriro rya […]
Komite y’ubugenzuzi ihuriweho n’u Rwanda na RDC irasubira mu biganiro i Washington

Biteganijwe ko intumwa za Congo n’u Rwanda zihurira i Washington kuri uyu wa Gatanu mu nama yateguwe mu rwego rwa Komite ihuriweho ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yashyizweho umukono ku itariki ya 27 Kamena bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi komite biteganyijwe ko izajya yakira ibirego by’impande zombi, gusuzuma ibirego byo […]
Vienne: Hafashwe ububiko bw’intwaro bikekwa ko ari iza Hamas zendaga gukoreshwa mu iterabwoba

Ububiko bw’intwaro, bikekwa ko zari zigenewe ibikorwa byo mu mahanga bitazwi neza bifitanye isano na Hamas, bwavumbuwe mu ivarisi mu bubiko bwakodeshejwe i Vienne kandi harimo imbunda eshanu na magazine 10. Kuri uyu wa Kane, guverinoma yatangaje ko ibiro by’ubutasi bw’imbere mu gihugu bya Autrichia byavumbuye ububiko bw’intwaro i Vienne bikekwa ko bufitanye isano n’umutwe […]
Umugabo mubi ku isi yizihije imyaka 22 amaze arongoye

Baguma Godfrey, uzwi nka Ssebabi, umwe mu bantu bazwi cyane muri Uganda, hamwe n’umugore we Namande Cate, bazihije isabukuru y’imyaka 22 bamaze bashyingiwe. Mu gusangiza abantu urugendo rwabo rw’ubukwe, Cate Namande yavuze ko yarongowe n’uyu mugabo ubwo yari afite imyaka 18 gusa. Icyo cyemezo cye cyakurikiwe n’amarangamutima menshi n’amarushanwa y’imiryango n’inshuti, bamwe bibazaga impamvu yihisemo […]
Umuhungu wa nyakwigendera Muammar Kadhafi yarekuwe

Ubuyobozi bwa Libani bwatangaje ko Hannibal Kadhafi, umuhungu wa nyakwigendera Muammar Kadhafi wahoze ayobora Libiya, yarekuwe nyuma y’imyaka irenga icumi yari amaze afunzwe i Beirut. Nk’uko bitangazwa n’urubuga Lebanon 24, Hannibal Kadhafi yarekuwe n’urukiko rwa Libani, kandi yakuriweho inzitizi zamubuzaga gusohoka mu gihugu, ndetse urukiko rwanatesheje agaciro ingwate ya miliyoni 11 z’amadolari yari yasabwe. Leta […]
Twirwaneho yakubise ahababaza FDNB na FARDC, bata ibirindiro bikomeye

Ingabo z’u Burundi (FDNB) n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zavuye mu birindiro byazo bikomeye bya Point Zero zerekeza mu bice bya Kanguli muri segiteri ya Mutambala, nyuma yo gutsindwa n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho mu mirwano ikaze yabaye ku wa Kane tariki ya 6 Ugushyingo. Amakuru avuga ko izi ngabo zavuye muri ibi birindiro, nyuma […]
Masisi: Col Dunia Ntamugabumwe wa wazalendo yishyikirije AFC/M23

Umwe mu nyeshyamba za wazalendo uzwi cyane, Colonel Dunia Ntamugabumwe, wakoreraga i Nyamaboko ya 1 muri Teritwari ya Masisi, kuri uyu wa Kane yishyize mu maboko ya AFC / M23 azanye n’ibikoresho byinshi by’intambara. Muri iyi teritwari kandi abantu batanu barapfuye abandi batanu barakomereka bikabije mu gitero cy’abantu bitwaje intwaro mu ijoro ryo ku wa […]
Rubavu: Umusore w’imyaka 27 akurikiranweho kwica se

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiriranye umusore w’imyaka 27 y’amavuko wishe se umubyara akoresheje ibuye amuhoye guhinga umurima yari yaramuhaye. Icyaha akurikiranweho yagikoze ku itariki ya 17 Nzeri 2025 mu Mudugudu wa Gikombe, Akagari ka Kareba, Umurenge wa Jenda, mu Karere ka Nyabihu ubwo yatahaga yagera mu rugo agasanga se umubyara yahinze umurima yari […]
Perezida Kagame yakiriye ku meza umujyanama wa Trump mu by’ukwemera

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 6 Ugushyingo bakiriye mu musangiro Paula White, umujyanama wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu by’ukwemera ndetse n’itsinda ry’intumwa bari kumwe. Uyu mugabutumwakazi yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu ari kumwe na Jennifer Korn Sporment usanzwe ari umujyanama wungirije […]
Ba Ofisiye 9 ba FARDC bakurikiranweho kugurisha ibiryo by’abasirikare

Abasirikare bakuru icyenda bo mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), barimo ba komanda ba ‘regiments’ za 3414, 2102, na 1303 zifite icyicaro i Beni-Butembo na Lubero (Kivu y’Amajyaruguru), batawe muri yombi n’inzego z’umutekano. Abo basirikare bakuru bimuriwe, kuri uyu wa Kane, itariki 6 Ugushyingo, ku cyicaro gikuru cy’ingabo muri icyo gice, ni […]