U Bubiligi buravuga ko bwashenguwe n’imvugo yibasira Abatutsi ya Gen. Ekenge

Guverinoma y’u Bubiligi yatangaje ko yababajwe cyane n’imvugo yibasira Abatutsi y’umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen. Sylvain Ekenge. Uyu Ekenge akomeje kwamaganwa no kunengwa n’abantu batandukanye, nyuma y’amagambo arimo ivangura n’urwango aheruka gutangaza ku bantu bo mu bwoko bw’Abatutsi. Uyu mugabo ubwo yari kuri Televiziyo y’Igihugu ya RDC, RTNC, yabwiye abantu […]
Green Party yasoje ibikorwa bigenewe abarwanashyaka byari bimaze amezi 10

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda, kuri iki cyumweru tariki ya 28 Ukuboza ryasoje ibikorwa birimo inama n’amahugurwa ryari rimaze igihe rikorera hirya no hino mu gihugu. Ni ibikorwa byasorejwe mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo. Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo ubuyobozi bwa ririya shyaka bwatangiriye […]
Nduhungirehe yamaganye imvugo y’Umuvugizi wa FARDC yibasira Abatutsi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yamaganye imvugo y’Umuvugizi w’Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen. Major. Sylvain Ekenge, watangarije kuri Radio na televiziyo by’igihugu kuwa Gatandatu ko gushakana n’Umututsi ari ukwitonda. Nk’uko Gen. Sylvain Ekenge yabitangaje: “Iyo ushyingiranywe n’umugore w’umututsi, ugomba kwitonda. Iyo uri mu mwanya w’ubutegetsi, nk’umutware gakondo wo mu rwego rwo […]
Burundi: Gen. Bunyoni mu bindi bitaro mu ibanga rikomeye

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko uwahoze ari minisitiri w’intebe, Gen. Alain Guillaume Bunyoni wari mu Bitaro bya Gitega kuva mu Kwakira 2025, yimuriwe ku itariki ya 27 Ukuboza 2025, mu bitaro byigenga bya Kira i Bujumbura. Iyimurwa ryakozwe mu ibanga no mu mutekano bihambaye, ryongeye gutera kwibaza ku buzima bwe ndetse n’uko […]
Abajenerali bafunzwe ni abakoreshejwe n’u Rwanda – Gen. Ekenge

Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen. Sylvain Ekenge, yashinje u Rwanda icyo yise umugambi wo gukomeza guhungabanya Congo n’nzego zayo, aho yemeza ko abasirikare bakuru bafunzwe bazira gukoreshwa n’u Rwanda. Abasirikare bakuru barenga 20 barimo Gen. Christian Tshiwewe, wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo, ubu barafunzwe. Abo basirikare bakuru hafi ya bose […]
Madagascar: Uwahoze ari perezida wa sena yatawe muri yombi

Muri Madagascar, ubutabera bwataye muri yombi uwahoze ari Perezida wa Sena, Richard Ravalomanana. Uyu wari isura y’ubutegetsi bwa Rajoelina, wamaganwe n’abigaragambyaga mu gihe cy’imyigaragambyo ya Gen Z iherutse, yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 27 Ukuboza, akuwe iwe i Antananarivo. Mu minsi yashize yari yanze kwitaba ihamagazwa rya Gendarmerie. Abashinzwe iperereza […]
MONUSCO yafashije FARDC kuva mu gace kafashwe n’inyeshyamba za Lubanga

Nyuma y’ifatwa rya centre ya Bule yafashwe n’inyeshyamba za CRP, kuri uyu wa Gatandatu ushize, MONUSCO, ku bufatanye n’Ingabo za Uganda, bavanye Abasirikare ba FARDC bafashwe mu nkambi y’inyeshyamba i Rhoo, iherereye mu birometero bitanu uvuye i Bule. Aba basirikare ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) bari bafashwe cyangwa bagoswe n’inyeshyamba baherekejwe kugera mu […]
Drones zongeye guhungabanya akazi ku Kibuga cy’Indege cya Hannover

Ingendo zo mu kirere zahungabanijwe i Hanover muri Leta ya Lower Saxony mu majyaruguru y’u Budage nyuma y’uko indege zitagira abadereva zitamenyekanyekanye zigaragaye ku Kibuga cy’Indege cya Hannover nk’uko byatangajwe kuwa Gatandatu. Biravugwa ko gufunga Ikibuga cy’Indege cya Hannover byatangiye saa 9h45 z’ijoro ku isaha yaho (20:47 UTC) kuwa Gatanu bigeza saa 12:16 z’amanywa kuwa […]
Walikale: Habaye imirwano ikaze nyuma y’igitero cya wazalendo kuri AFC/M23

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 27 Ukuboza, imirwano ikaze yadutse hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo muri Ihula, muri Gurupoma ya Kisimba iherereye muri Teritwari ya Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko amakuru aturuka muri Gurupoma ya Kisimba abitangaza, ngo inyeshyamba za Wazalendo zateye ibirindiro by’inyeshyamba za AFC/M23 ahagana mu ma […]
RDC: Abatware gakondo bagiye gushakira mu irimbi imbaraga zo kurinda Tshisekedi n’itsinzi ya FARDC

Abatware gakondo bo mu ntara 26 zigize Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bayobotse iy’irimbi mu rwego rwo gushaka imbaraga zo kurinda Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi, n’intsinzi ku ngabo za FARDC na Wazalendo bahanganye mu ntambara n’umutwe wa AFC/M23. Ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza ni bwo abo batware gakondo bahuriye mu irimbi rya Gombe riherereye […]
Umunyamakuru Keddy yarongoye (Amafoto)

Manirakiza Mapendo wamenyekanye mu itangazamakuru nka ‘Keddy’, yakoze ubukwe n’umukunzi we Uwamahoro Sarah uzwi nka Salama. Ku wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza ni bwo aba bombi bakoze ubukwe, mu birori byabereye mu karere ka Rubavu. Ni ibirori byatangiye saa yine z’igitondo aho Keddy yasabye akanakwera Sarah mu busitani bwa Candida buherereye mu murenge wa […]
Imirwano ya AFC/M23 na FARDC mu misozi ya Uvira yafashe indi ntera

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza, urusaku rw’amasasu menshi n’iturika ry’ibisasu byumvikanye mu misozi ihanamiye uduce twa Katongo na Kigongo two muri teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Epfo. Amakuru aturuka hafi y’aho imirwano ibera agaragaza ko abarwanyi b’umutwe wa AFC/M23 bari mu mirwano yeruye n’inyeshyamba za Wazalendo bafatanyije ku rugamba n’Ingabo […]
Abafana ba Element Eleeeh barwaniye mu Budage

Kutagaragara kwa Element EleeeH mu gitaramo yari ateganyijwe gukorana na Sat B i Hannover mu Budage mu ijoro ryo ku wa 25 Ukuboza 2025 byabyaye imvururu n’imirwano ikomeye. Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko hari abantu bakomeretse, nubwo umubare wabo utahise umenyekana. Abateguraga igitaramo batangajwe no kubona, amasaha abiri gusa mbere y’uko gitangira, ubutumwa […]
Nyina wa Fik Fameica yapfuye

Umuraperi w’ikirangirire muri Uganda, Fik Fameica, ari mu bihe bikomeye by’akababaro nyuma y’uko nyina yitabye Imana. Nyakwigendera yari amaze igihe arwaye indwara zitandukanye, aho mu mezi ashize yakunze kujya kwivuriza mu bitaro kenshi. Hashize iminsi mike, yararembye cyane ajyanwa byihuse mu bitaro bya Kibuli Muslim Hospital, aho yari ari kwitabwaho n’abaganga. Mu gihe ubuzima bwe […]
Kigali: Polisi yafashe umugabo wagaragaye amenagura ibirahure by’imodoka z’abantu

Polisi y’Igihugu yemeje ko umugabo wagaragaye mu Mujyi wa Kigali afite umuhoro ashaka gutema abantu anamenagura imodoka yasangaga ziparitse yafashwe. Polisi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko iperereza rigaragaza ko uwo mugabo afite uburwayi bwo mu mutwe, akaba yahise anoherezwa mu bitaro by’abafite ubu burwayi. Amashusho aheruka gushyirwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uwo […]
Umumotari yagonze umupolisi wari mu kazi aramwica

Umupolisi wari mu kazi mu karere ka Kayonza, mu ijoro ryo kuri Noheli yagonzwe n’umumotari birangira atakaje ubuzima. Byabereye mu muhanda w’igitaka wa Buhabwa, uherereye mu Murenge wa Murundi, Akarere ka Kayonza ahagana saa saba z’ijoro. Umuryango wa nyakwigendera PC Habugusenga John, uvuga ko we na mugenzi we bari mu kazi ko kubungabunga umutekano, umumotari […]
M23 yahanuye Sukhoi-25 ya FARDC

Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza, yahanuye indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Iyi ndege yahanuriwe mu gace ka Kigongo muri Teritwari ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru avuga ko iriya ndege yarashwe mu gihe yari yiriwe igaba ibitero […]
Umunyarwanda ayoboye indorerezi za AU mu matora yo muri Centrafrique

Right. Hon. Bernard Makuza wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ayoboye indorerezi umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wohereje gukurikirana amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Repubulika ya Centrafrique. Ku wa Gatatu tariki ya 24 Ukuboza ni bwo Amb. Valentine Rugwabiza uyoboye ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) yahuye na Makuza. Ku Cyumweru tariki […]
Perezida Kagame yahaye impano y’imipira abana bitabiriye FIFA Football Festival

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, afatanyije na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, batangije ku mugaragaro gahunda ya FIFA Football Festival yabereye muri Stade Amahoro ku wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2025. Iyi gahunda igamije guhuriza hamwe abana bato, ibafasha kwidagadura no gusabana binyuze mu gukina umupira w’amaguru, ikanabashishikariza […]
FARDC yarashe ubwato 2 bwa M23

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza, zarashe amato abiri y’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23. Ubwo bwato bwarasiwe ku cyambu cya Kulundu giherereye ku kiyaga cya Tanganyika, mu gace ka Makobola ko muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Drone ya FARDC ni yo […]
Indwara yo gushaka kwemeza abagore mu gitanda iri kwica abagabo imburagihe

Mu bihe bya vuba, haravugwa inkuru nyinshi z’abagabo bapfa cyangwa bagira ibibazo bikomeye by’ubuzima, bishingiye ku guhatana gushaka kugaragara nk’abagabo bafite imbaraga zidasanzwe mu mibonano mpuzabitsina. Ibi byiyongereye cyane nyuma yo kumenyekana kw’imiti yongera ubushobozi bwo guhagarara kw’igitsina gabo, buzwi nka blue pill. Mu by’ukuri, iyi miti yari yarateguriwe abafite indwara z’umutima, ariko nyuma byaje […]
Amerika yagabye ibitero muri Nigeria

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zagabye ibitero byinshi byica ku nyeshyamba zo mu mutwe wa Islamic State, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria. Trump mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, yijeje ko Amerika izagaba ibitero bishya kuri izo nyeshyamba mu gihe zaba zikomeje […]
Rutshuru: Wazalendo iravugwaho guteka igico M23 igatwika imodoka yayo

Ingabo z’umutwe wa AFC/M23 bari ku burinzi ku muhanda Goma-Rutshuru muri Parike y’Igihugu ya Virunga, biravugwa ko zaguye mu gico zari zatezwe n’abarwanyi ba Wazalendo ku wa Gatatu tariki ya 24 Ukuboza 2025. Ni igico bivugwa ko izo ngabo zategewe hafi y’agace ka Rumangabo muri Teritwari ya Rutshuru. Amakuru avuga ko ubwo byabaga impande zombi […]
Ubuhanuzi bwa Ebo Noah y’uko isi yari kurangira kuri Noheli bwapfubye

Umugabo wo muri Ghana witwa Ebo Noah, wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye kubera kubaka inkuge nini imeze nk’ubwato (ark) no guhanura umwuzure wari guhitana isi guhera tariki 25 Ukuboza, yasobanuye impamvu ibwo buhanuzi butasohoye. Ebo Noah yatangiye kuvugwa cyane muri Kanama uyu mwaka, nyuma yo gutangaza ko Imana yamuhaye ubutumwa bumubwira […]
Kindu: Byabaye ngombwa ko basimbuka kugirango basohoke mu ndege kubera kubura ingazi

Mu ijoro ryo ku itariki ya 19 Ukuboza 2025, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo habaye agashya ubwo abagenzi benshi bari muri Boeing 737-800 bahatiwe gusohokamo basimbutse metero hafi eshatu uvuye ku muryango w’indege, kubera ko nta ngazi zari zihari. Nyuma yo gutegereza amasaha menshi kandi nta makuru babona ava muri komanyi y’indege, bamwe bahisemo […]
RDC: Gen. Padiri Muhizi wa FARDC yatawe muri yombi

General Major Padiri Muhizi Jonas, Komanda w’Akarere ka 11 ka Gisirikare ka FARDC, yatawe muri yombi kuwa Kabiri i Kinshasa, nk’uko amakuru atandukanye yizewe aturuka mu nzego z’umutekano abyemeza. Biravugwa ko yahamagajwe n’ubuyobozi bwe, ariko atigeze agaruka ku kazi, ibyateye impuha ku itabwa muri yombi rye. Abamwegereye bavuga ko urwikekwe ari rwose hajuru mu buyobozi […]
Nigeria: Igitero cya bombe mu musigiti cyahitanye batanu

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 24 Ukuboza 2025, byibuze abantu batanu bapfuye abandi 35 barakomereka ubwo igisasu cyaturikiye ku musigiti mu masengesho ya nimugoroba muri Leta ya Borno mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria, nk’uko Umuvugizi wa Polisi, ASP Nahum Daso Kenneth, yabitangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook. Nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, abayobozi bakeka […]
Impanuka ya kajugujugu ku Musozi wa Kilimanjaro yahitanye abarimo ba mukerarugendo

Kuri uyu wa Kane, kajugujugu yaguye ku Musozi wa Kilimanjaro muri Tanzaniya, ihitana abantu batanu, nk’uko byatangajwe ibitangazamakuru byaho byavuze ko indege yari mu butumwa bwo gutabara. Iyi kajugujugu yaguye hafi y’inkambi ya Barafu kuri uyu musozi, nkuko byatangajwe n’ikigo cy’indege za gisivili muri Tanzaniya. Ikinyamakuru Mwananchi na East Africa TV , byasubiyemo umuyobozi wa […]
Tanzania: Hateguwe imyigaragambyo ku munsi wa Noheri

Muri Tanzaniya, impirimbanyi zahamagariye abaturage imyigaragambyo kuri uyu wa Kane, itariki 25 Ukuboza, ku munsi wa Noheri. Barashaka kwibuka abazize urugomo rwakurikiye amatora ya perezida yo mu Kwakira. Ariko nyuma y’ubukangurambaga bwananiranye ku itariki ya 9 Ukuboza, ntihazwi urwego iyi myigaragambyo ishobora kwitabirwaho hakurikijwe ukuntu ubutegetsi bumaze iminsi bwarakajije ingamba z’umutekano no gukumira imyigaragambyo yose. […]
Menya amateka ya Gen. Makenga wujuje imyaka 52 kuri iyi Noheli

Kuri iyi tariki ya 25 Ukuboza 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo za AFC/M23, Gen. Sultani Emmanuel Makenga, yujuje imyaka 52 amaze avutse. Ubuzima bw’uyu musirikare bwatangiye kuri Noheli ya 1973, ubwo yavukiraga i Nyanzale muri Teritwari ya Masisi nk’uko yagiye abivuga. Makenga yataye ishuri ku myaka 17 ajya mu mutwe w’inyeshyamba wa Rwandan Patriotic Front (RPF […]
Tshisekedi yunamiye FARDC na Wazalendo zaguye ku rugamba

Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yunamiye abasirikare bo mu ngabo z’igihugu cye n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo biciwe mu ntambara ikomeje gusakiranya ubutegetsi bwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23. Tshisekedi yunamiye abo basirikare n’abarwanyi babafasha ku rugamba, mu ijambo rijyanye n’umunsi mukuru wa Noheli yagejeje ku banye-Congo. Ni ijambo yavuze […]
Ituri: Imirwano ikaze yahuje FARDC n’inyeshyamba za Thomas Lubanga

Ku wa Gatatu, itariki ya 24 Ukuboza, imirwano ikaze yadutse hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’inyeshyamba z’umutwe wa Convention pour la RĂ©volution Populaire (CRP), uyobowe na Thomas Lubanga. Iyi mirwano yabereye i Bule, umujyi uherereye mu birometero byinshi uvuye i Bunia, muri Teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri. Nk’uko amakuru […]
Sebastian Hertner yapfuye

Isi y’umupira w’amaguru, by’umwihariko mu Budage, yibasiwe n’agahinda gakomeye nyuma y’urupfu rubabaje rwa Sebastian Hertner, wahoze ari umukinnyi mpuzamahanga w’Abadage. Hertner w’imyaka 34 y’amavuko yitabye Imana ku wa Kabiri tariki ya 23 Ukuboza 2025, azize impanuka ikomeye yabereye ku gikoresho cyo kuzamura abantu ku misozi mu kigo cy’imikino ya ski cya Savin Kuk, mu majyaruguru […]
Kitoko muri Rayon Sports

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ikipe ya Rayon Sports yakiriye, Umunye-Congo Faustin Likua Kitoko Pizzalo wakiniraga Flambeau du Centre yo mu Burundi, aho aje gushyira umukono ku masezerano. Faustin Likua w’imyaka 23 ukina mu kibuga hagati yugarira ashobora gusinya amasezerano y’imyaka ibiri atanzweho miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda. Likau Faustin yavuye muri AC […]
U Rwanda rwavuze kuri Meya wa Kindu waciye imyambaro yanditseho ‘Visit Rwanda’

Umuyobozi w’Umujyi wa Kindu wo mu ntara ya Maniema muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Augustin Atibu Mulamba, yatangaje ko yamaze kubuza burundu kwambara, kugurisha, gutunga no gukwirakwiza imyambaro cyangwa ibirango byose byanditseho ijambo “Visit Rwanda”. Ni icyemezo yatangaje ku mugaragaro mu mpera z’icyumweru gishize, mu kiganiro yahaye itangazamakuru ryo muri ako gace. Uyu mugabo […]
Lt. Col Manirakiza wari wararashwe na M23 yapfuye

Lieutenant-Colonel Patrice Manirakiza wayoboraga batayo ya 18 y’ingabo u Burundi bwari bwarohereje kurwana na AFC/M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yapfuye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Ukuboza 2025. Uyu ofisiye yaguye mu bitaro bya Tanganyika Care Hospital by’i Bujumbura azize ibikomere, aho yari amaze ibyumweru birenga bibiri arwariye. Ku wa 6 Ukuboza […]
Dore ibihugu 10 Noheli ifatwa nk’ikizira

Buri mwaka tariki ya 25 Ukuboza, mu bihugu byinshi byo ku isi by’umwihariko mu Burengerazuba bw’isi, hizihizwa umunsi mukuru wa Noheli, abakristo bakawufata nk’umunsi wo kwizihiza ivuka rya Yezu/Yesu Kristu, ukaba umwanya wo gusangira, kwishimana, gutanga impano no kwibutsa urukundo n’amahoro. Mu mijyi myinshi ku isi, uyu munsi urangwa n’imirimbo itandukanye, indirimbo za Noheli, amatara […]
Kindu: Umuyobozi w’umujyi yaburiye umuntu wese uzafatwa yambaye Visit Rwanda

Umuyobozi w’Umujyi wa Kindu, Augustin Atibu Mulamba, yatangaje ko bibujijwe kwambara, kugurisha, gutunga, no gukwirakwiza imyenda cyangwa ibindi bintu byanditseho “Visit Rwanda.” Iki cyemezo cyatangajwe ku mugaragaro mu mpera z’icyumweru gishize ubwo umuyobozi w’umujyi yari mu kiganiro n’abanyamakuru baho. Nk’uko Augustin Atibu Mulamba abitangaza, ngo serivisi z’umutekano ziherutse gusenya umuyoboro ugira uruhare mu kugurisha no […]
Minisitiri Bizimana yutse inabi umudipolomate waburiye Ndayishimiye ku bubi bw’intambara y’u Burundi n’u Rwanda akomeje kwifuza

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Edouard Bizimana, yutse inabi umuturage w’u Burundi akanaba umudipolomate uheruka kwandikira Perezida Evariste Ndayishimiye amumenyesha ububi bw’intambara akomeje kwifuza hagati y’igihugu cye n’u Rwanda. Perezida Evariste Ndayishimiye n’abantu ba hafi ye bamaze igihe batangaza amagambo gashozantambara ku Rwanda, nyuma y’uko u Burundi bumaze igihe butakaje abasirikare benshi mu ntambara yo […]
Umunsi nzaba ndi ku rugamba nta muntu uzemererwa guhunga – Gen. Kapend

Umuyobozi w’Akarere ka 22 ka Gisirikare k’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen. Eddy Kapend, yatangaje ko yazamuye urwego rwo kuba maso ku mitwe ye yose yo mu ntara za Haut-Katanga, Lualaba, Tanganyika, na Haut-Lomami, mu rwego rwo guhangana n’ibitero bishoboka by’inyeshyamba za AFC / M23, ashimangira ko igihe azaba ari ku rugamba […]
Moscow: Abapolisi 2 baturikanwe n’igisasu hafi y’aho Gen. Sarvarov yiciwe

Abashinzwe iperereza baravuga ko aba bapolisi bombi begereye umuntu wari uteye amakenga i Moscow igihe igisasu cyaturikaga. Iri turika bivugwa ko ryabereye hafi y’aho igisasu cyari giteze mu modoka cyahitaniye undi mujenerali w’u Burusiya muri iki cyumweru. Kuri uyu wa Gatatu, Komite ishinzwe Ubugenzacyaha mu Burusiya yatangaje ko abapolisi babiri n’undi muntu umwe baguye […]
Amerika ntabwo yemera ko AFC/M23 yavuye muri Uvira uko bikwiye

Umuyobozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko ubuyobozi bwa Trump n’uko inyeshyamba za AFC/M23 zavuye mu mujyi w’ingenzi mu burasirazuba bwa Congo, mu gihe kuwa Kabiri habaye imirwano hafi yaho nk’uko abaturage babitangaje. M23 yigaruriye umujyi wa Uvira, hafi y’umupaka n’u Burundi, ku itariki ya 10 Ukuboza, nyuma y’iminsi […]
Walikale: Wazalendo yasabye buri mudugudu ihene bazarya mu minsi mikuru

Abatuye mu midugudu ya Baruko, Mukondoli, Banamatumo, na Banankoyo muri Gurupoma ya Kisimba (Teritwari ya Walikale) iherereye muri Kivu y’Amajyaruguru, barimo gutabaza bamagana ihohoterwa bari gukorerwa n’inyeshyamba za wazalendo zo mu mutwe wa NDC-RĂ©novĂ©. Nk’uko aba baturage babitangaza, mu cyumweru gishize, basabwe gutanga umusanzu wihariye wo kugura ihene kuri buri mudugudu, zizahabwa NDC-RĂ©novĂ© mu minsi […]
Cabo Delgado: Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yasuye ingabo n’abapolisi b’u Rwanda

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambike, Margarida Adamugi Talapa, kuwa Kabiri yasuye Abashinzwe umutekano b’u Rwanda (RSF) boherejwe i MocĂmboa da Praia, Intara ya Cabo Delgado. Yari aherekejwe n’intumwa zo mu rwego rwo hejuru zirimo Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo, hamwe n’umuyobozi w’ingabo za Mozambike (FADM), Maj. Gen. AndrĂ© Rafael Mahunguane. […]
The Ben ni umuhanzi w’ikirangirire udakwiye kugereranywa n’undi wese: NduhungireheÂ

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje Mugisha Benjami uzwi mu muziki nyarwanda nka The Ben nk’umuhanzi w’ikirangirire udakwiye kugereranywa n’undi wese. Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, asubiza abakomeje guhanganisha The Ben na Itahiwacu Bruce uzwi mu muziki nka Bruce Melodie. Uyu muyobozi uheruka gushyira indirimbo ‘Police’ ya Bruce […]
RCS na ADEPR baganiriye ku bimaze kugerwaho mu bufatanye hagati y’impande zombi

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2025, Komiseri mukuru wa RCS CG Evariste Murenzi yakiriye Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR Rev. Ndayizeye Isaie ku Cyicaro Gikuru cya RCS, bagarira ku Ntambwe imaze guterwa ku masezerano y’ubufatanye bagiranye mu mwaka wa 2023 ajyanye n’ivugabutumwa mu Magororero, iterambere n’imibereho myiza y’abagororwa no guteza imbere uburezi n’ikoranabuhanga […]
Umuyobozi w’Ingabo za Libya yapfiriye mu mpanuka y’indege muri Turkiya

Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Intebe wa Libya, Abdul-Hamid Dbeibah, yemeje urupfu rw’Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za Libya, Gen. Mohammed al-Haddad, hamwe n’abandi bane bazize impanuka y’indege yabereye muri Turkiya. Minisitiri w’umutekano mu gihugu wa Turkiya Ali Yerlikaya yavuze ko abashinzwe umutekano mu kirere batakaje kuvugana n’indege ya ‘private jet’ ya Falcon 50 yari itwaye Umuyobozi […]
Abasirikare ba FDNB baramagana umugambi wo kongera kubambika impuzankano ya FARDC

Abasirikare b’u Burundi bakiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baramagana umugambi uhari wo kongera kubohereza ku rugamba bambaye impuzankano y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Umwe mu basirikare b’u Burundi yabwiye impirimbanyi Pacifique Nininahazwe ko mu gihe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen. Prime Niyongabo aheruka kuvuga ko iki gihugu cyamaze gucyura […]
U Bushinwa busanga MONUSCO idakwiye gukoreshwa mu nyungu za politiki

Manda nshya y’umwaka umwe y’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga Umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) izemerera gukora ibikorwa byo kugenzura ibijyanye n’ihagarikwa ry’imirwano rishobora kuba mu burasirazuba bwa DRC, ariko u Bushinwa busanga izi ngabo zidakwiye gukoreshwa mu nyungu za politiki. Mu gihe byari biteganijwe ko izarangira kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki […]
Ibitaravuzwe ku biganiro byahuje intasi z’u Rwanda n’u Burundi nyuma y’ifatwa rya Uvira

Nyuma gato y’uko inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 zari zimaze kwigarurira umujyi wa Uvira ku wa 9 Ukuboza 2025, abahagarariye ubutasi bw’u Rwanda n’u Burundi bahuriye mu nama yari igamije gucubya umwuka mubi warimo ututumba hagati y’ibihugu byombi. Amakuru y’iyo nama yemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro aheruka guha Televiziyo […]
Senateri Dr. Habineza yatorewe kuyobora amashyaka arengera ibidukikije ku Isi

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Senateri Dr. Frank Habineza, yatorewe kuba umuyobozi w’amashyaka arengera ibidukikije ku Isi (Global Greens). Itorwa rya Senateri Dr. Habineza ryemejwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’amashyaka ya Global Greens, izo nshingano akaba agomba kuzifatanya n’umunya-SuĂ©de, Bodil Valero wongeye gutorwa. Global Greens isobanura Senateri Dr. Frank Habineza nk’umuntu ufite “ubumenyi […]
Perezida Tshisekedi yakiriye umuhuza Gnassingbé i Kinshasa

Kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Ukuboza 2025, Perezida Felix Tshisekedi, yakiriye umuhuza Faure GnassingbĂ©, Perezida wa Togo, wari mu ruzinduko rwe rw’akazi i Kinshasa. Perezida w’Inama Njyanama ya Togo akaba n’umuhuza mu bibazo bya Congo wagenwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Faure GnassingbĂ©, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya […]
Dani Alves agiye kuba umukinnyi w’ikipe ye aherutse kugura

Uwahoze ari myugariro w’ikipe y’igihugu ya BrĂ©sil na FC Barcelona, Dani Alves, yamaze kugura ikipe yo muri Portugal yitwa Sporting Clube de SĂŁo JoĂŁo de Ver, aho anatekereza kuyisinyira amasezerano yo kuyikinira mu gihe cy’amezi atandatu. Nk’uko byatangajwe na ESPN, Dani Alves w’imyaka 42 y’amavuko, arifuza gusubira mu kibuga nyuma y’igihe kinini atagikina umupira w’amaguru. […]
RDC: AFC/M23 yatangiye gukoresha ingabo zirwanira mu mazi

Imirwano yarakomeje umunsi wa kabiri wikurikiranya ku wa Mbere i Makobola no mu karere byegeranye. Ni nyuma y’uko Wazalendo iteye inyeshyamba za AFC/M23, bivugwa ko zitabaje n’imitwe irwanira mu mazi, ariko ntiyabasha kubirukana. Nk’uko amakuru aturuka aho agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza ngo inyeshyamba zohereje umutwe w’ingabo zirwanira mu mazi mu Kiyaga cya Tanganyika, kandi zigira […]
IGP Namuhoranye yasabye ba ofisiye basoje amahugurwa gukora kinyamwuga

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza, mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa ya ba ofisiye bato 145 ajyanye n’ubunyamwuga n’ubuyobozi. Ni amahugurwa yitabiriwe n’abaturutse mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zitandukanye mu Rwanda, mu gihe kingana n’amezi ane (4) barimo abapolisi 132 […]
Fatakumavuta yemeje ko yagororotse

Sengabo Jean Bosco uzwi ku izina rya Fatakumavuta, wakatiwe gufungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu, asigaje amezi ane ngo arangize igihano cye, yatangaje ko azava mu igororero yahindutse mu buryo bugaragara, ku buryo n’abataramwishimiraga mbere bazatangira kumwumva no kumwishimira. Uyu munyamakuru yatawe muri yombi mu Kwakira 2024, akurikiranyweho ibyaha birimo gukangisha gusebanya no gukwirakwiza amakuru y’ibihuha. […]
Jenerali w’u Burusiya yaturikiye mu modokaÂ

Umujenerali w’ingabo z’u Burusiya yapfiriye mu gitero cya bombe cyatezwe imodoka ye mu murwa mukuru Moscow, nk’uko byemejwe n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu. Komite y’Ubugenzacyaha y’u Burusiya yatangaje ko Lt Gen Fanil Sarvarov, wari ufite imyaka 56, yapfuye mu gitondo cyo ku wa Mbere nyuma y’uko igisasu giturika cyari cyatezwe munsi y’imodoka ye gituritse. Sarvarov yari […]
Trump yavanye ku mirimo ba Ambasaderi barimo uwa Amerika mu Rwanda n’i Burundi

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwatangiye guhamagaza abadipolomate basanzwe ari ba Ambasaderi n’abandi bafite imyanya ikomeye muri za Ambasade, mu gihe bwatangiye guhindura imiterere ya dipolomasi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mahanga. Ni muri gahunda ubu butegetsi bwise “America First” yasize hahamagajwe abadipolomate bagera kuri 30. Ibiro Ntaramakuru The Associated Press by’Abanyamerika, byatangaje […]
Ghana yirukanye indaya 42 zo muri NigeriaÂ

Leta ya Ghana yatangaje ko yirukanye ku butaka bwayo Abanya-Nigeria 42 nyuma y’ibyemezo by’inkiko byabashinjaga ibyaha bitandukanye birimo uburaya, ubwambuzi n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi. Aya makuru yemejwe ku wa Kane na Minisitiri w’Intara ya Ashanti, Frank Amoakohene, abinyujije ku rubuga rwa Facebook. Yavuze ko abo bantu birukanywe nyuma y’imanza zitandukanye zaburanishijwe mu nkiko, aho […]
Brigade y’abasirikare ba RDF yasoje imyitozo ityaye (Amafoto)

Brigade y’Abasirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), igizwe na ofisiye ndetse n’ abasirikare ku zindi nzego, kuri uyu wa Mbere basoje neza amahugurwa y’amezi ane yo ku rwego rwo hejuru arushaho kubatyaza mu bumenyi mu bya gisirikare. Ni amahugurwa yabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe. Ibirori byo gusoza […]