Joseph Kabila yakatiwe urwo gupfa

Urukiko Ruguru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwakatiye Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu urwo gupfa nyuma yo kumuhamya ibyaha bitandukanye yaregwaga. Kabila wayoboye RDC hagati ya 2001 na 2019, yaregwaga ibyaha birimo kugambanira igihugu, kujya mu mutwe ugambiriye gukuraho ubutegetsi ndetse n’ibyaha by’intambara. Ni ibyaha yashinjwe muri Kamena uyu […]
Musanze: Umugore arashinjwa kwica umugabo we amukubise ishoka

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze bukurikiranye umugore w’imyaka 30 y’amavuko wishe umugabo we amutemesheje ishoka mu mutwe nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha Bukuru kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Nzeri. Icyaha akurikiranyweho cyakorewe mu Mudugudu wa Musekera, Akagari ka Runoga, Umurenge wa Gitovu, mu Karere ka Burera mu ijoro ryo ku italiki ya 12 Nzeri 2025 […]
One year after her kidnapping, Gisele Nebale demands that Muyaya joins his accomplices in prison

One year ago today, on the afternoon of September 30, 2024, businesswoman Gisèle Busima walked into her office in Gombe, the high-end district of Kinshasa. She did not walk out freely. According to her official complaint filed in both Belgium and the United States earlier this year, Busima was forcibly taken from her office by […]
Un an après son enlèvement, Gisele Nebale demande que Muyaya rejoigne ses complices en prison

Il y a un an jour pour jour, dans l’après-midi du 30 septembre 2024, la femme d’affaires Gisèle Busima entrait dans son bureau Ă Gombe, le quartier huppĂ© de Kinshasa. Elle n’en est pas ressortie librement. Selon sa plainte officielle dĂ©posĂ©e en Belgique et aux États-Unis plus tĂ´t cette annĂ©e, Busima aurait Ă©tĂ© enlevĂ©e de […]
France: Ambasaderi wa Afurika y’Epfo yiciwe muri hotel y’i Paris

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 30 Nzeri, Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Bufaransa, Emmanuel Mthethwa, yasanzwe yapfiriye, “kuri Hotel Hyatt” kuri 17e arrondissement, mu murwa mukuru hafi ya Arc de Triomphe, nk’uko ubushinjacyaha bwa Paris bwabwiye Le Figaro, bwemeza amakuru yatanzwe na Le Parisien. Ibimenyetso bya mbere by’iperereza byerekana ko uyu mugabo w’imyaka 58 […]
Ababiligi 22 bakiriwe nk’intwari mu Rwanda

Itsinda ry’abantu 22 bakomoka mu mujyi wa Bertrix mu Ntara ya Luxembourg, mu Bubiligi, ryageze i Kigali mu rwego rwo gushyigikira umukinnyi wabo Remco Evenepoel mu marushanwa y’Isi yo gusiganwa ku magare yabereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika. Baje bitwaje amabendera y’u Bubiligi, n’ay’u Rwanda ndetse n’ibirango by’umujyi wa bo. Aba baturage, bamwe muri […]
Karasira Aimable azafungurwa mu mezi 7 ari imbere

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwahanishije Uzaramba Karasira Aimable igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu ariko imitungo ye yafatiriwe ikarekurwa. Byari nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukurura amacakubiri, ibindi byose yaregwaga abigirwaho umwere. Karasira Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, amaze imyaka irenga ine afungiye muri Gereza ya Nyarugenge. Ubushinjacyaha bwamuregaga ibyaha […]
Trump na Netanyahu barahamagarira Hamas kwakira umushinga wo guhagarika intambara muri Gaza

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yavuze ko ibihugu byinshi by’Abarabu bishyigikiye umugambi we wo guhagarika intambara imaze imyaka ibiri i Gaza, We na Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu bahamagariye Hamas kwemera uwo mugambi. Perezida wa Amerika Donald Trump na Minisitiri w’intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu, baganiriye kuri gahunda y’ingingo 20 […]
Ikibuga cy’indege cya Kisangani cyahindutse indiri y’abacanshuro bo mu bihugu 4

Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaze amezi menshi agura ibikoresho bishya bya gisirikare, mu rwego rwo guhangana n’umutwe wa M23 umaze imyaka hafi ine mu ntambara n’igihugu cye. Ni ibikoresho Kinshasa ikomeje kugira, mu gihe inakomeje ibiganiro na AFC/M23 bamaze amezi abiri basinyanye amahame y’ibanze aganisha ku guhagarika iriya ntambara. […]
Ubushinwa bwubatse ikiraro cya mbere ku isi mu burebure

Ubushinwa bwubatse ikiraro Huajiang Grand Canyon kinini ku isi gitangaje kandi cyubatse hagati yimisozi ibiri kuri metero 625 z’uburebure kuko gikubye kabiri ikiraro cya Viaduct de Millau. Ikiraro cyasabye hafi imyaka itatu yo kubaka, gipima toni 22.000 za beto n’ibyuma, Huajiang Grand Canyon, imodoka zagitashye kiba kimwe mu gikorwa remezo gihambaye cyatunguye isi. Iki kiraro […]
Uburayi: Igihe cyaba kigeze ngo bwigobotore Amerika?

Imyaka irashize Uburayi bwifuza kugira igisirikare gihuriweho kandi kigenga, gusa buri guhura n’ikibazo cyo kudahuza kuri iyi ngingo, mu isesengura ryimbitse rigaragaza imbogamizi zituma budahuriza hamwe mu bwirinzi nyamara bwarahurije hamwe mu bukungu. Uburayi bumaze igihe kinini buri mu maboko y’Amerika kuko intwaro zigera kuri 64% bukoresha zituruka muri leta z’ubumwe z’Amerika ndetse bugakoresha miliyari […]
RDC: Batangiye kwikanga M23 i Kisangani

Brig. Gen. Jean Daniel Batambombi, Umuyobozi wungirije ushinzwe uburere mboneragihugu no gukunda igihugu mu buyobozi bukuru bwa FARDC, yahamagariye abaturage ba Kisangani, mu Ntara ya Tshopo, kugira uruhare rugaragara mu kurwanya gucengera kw’inyeshyamba za M23 muri uyu mujyi. Uyu muhamagaro watanzwe ku wa Mbere, itariki ya 29 Nzeri, mu nama yabereye ku Rubuga rw’Abahowe Imana, […]
Madagascar: Perezida yasheshe guverinoma nyuma y’imyigaragambyo y’urubyiruko

Kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Nzeri, Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yasheshe guverinoma ye nyuma y’iminsi y’imyigaragambyo yiciwemo abantu Umuryango w’Abibumbye uvuga ko bagera kuri 22.  Mu ijambo ryatambutse kuri televiziyo, Perezida Rajoelina yagize ati: “Nahisemo guhagarika imirimo ya Minisitiri w’intebe na guverinoma.” Yavuze ko Minisitiri w’intebe Christian Ntsay hamwe n’abandi baminisitiri bazagumaho by’agateganyo […]
Netanyahu wa Israel yasabye imbabazi Qatar

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yasabye imbabazi Qatar kubera ibitero igihugu cye cyayigabyeho muri uku kwezi. Netanyahu wari muri White House yasabye imbabazi ejo ku wa Mbere, ubwo yaganiraga kuri telefoni na mugenzi we wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman al-Thani. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar mu itangazo yasohoye, yavuze ko usibye gusaba imbabazi […]
RDC: Hateganyijwe isomwa ry’urubanza rwa Kabila

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri RDC rwatangaje ko kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 30 Nzeri, abacamanza baza gutanga umwanzuro wabo mu rubanza rw’uwahoze ari umukuru w’igihugu, Joseph Kabila, waburanishijwe adahari. Joseph Kabila akurikiranweho ibyaha byinshi, birimo kugira uruhare mu mutwe wigometse ku butegetsi, ibyaha byo guhungabanya amahoro n’umutekano w’ikiremwamuntu, kwica nkana hakoreshejwe amasasu, ubuhemu, […]
Minisitiri wo muri RDC yirase abacanshuro ba BlackwaterÂ

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jacquemain Shabani Lukoo Bihango, yemeje ku mugaragaro ko iki gihugu cyamaze kwakira abacanshuro bo mu mutwe w’abanyamerika wa Blackwater. Uyu mugabo yabitangarije mu butumwa busa n’ubujimije yanditse ku rubuga rwe rwa X. Ubutumwa ‘Black Water’ uyu mugabo yashyize ku rubuga rwe rwa X bwari buherekeje ifoto […]
Rema yanze kwishyura uwamwubakiye inzu

Umuhanzi w’Umunyanijeriya Divine Ikubor uzwi cyane nka Rema, ari mu bibazo by’amategeko nyuma y’uko Amaka Obasi, nyir’ikigo Arden Lifestyle Company, yamushinje kumusebya no kumwambura amafaranga yari yishyuye mu mushinga wo gusana no gushushanya inzu. Nk’uko byatangajwe na Sahara Reporters, aba bombi bari basinye amasezerano ku itariki ya 4 Mata 2025, agamije gukora imirimo yo gushushanya […]
Ngoma: Batatu barimo umugabo wa nyakwigendera bakurikiranweho ubwicanyi

Kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Nzeri, Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Ngoma bwatangiye gukurikirana abagabo batatu bakekwaho kwica umugore w’imyaka 50 y’amavuko bamukase ijosi. Icyaha bakekwaho cyakozwe ku itariki ya 26 Kamena 2025 mu Mudugudu wa Bacyoro, Akagari ka Sibagire, Umurenge Kigabiro ubwo uyu mugore yasangwamo mu nzu yapfuye yaciwe ijosi. Umugabo wa nyakwigendera […]
U Rwanda ntiruzongere gusabwa inzira y’abacanshuro batsindiwe muri Congo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yanenze bikomeye amagambo aherutse gutangazwa na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), wavuze ko guverinoma yabo izakomeza gukoresha abacanshuro mu ntambara. Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibyo ari ibikorwa binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, arimo amasezerano ya OAU/AU yo mu 1977 […]
Kicukiro: Uwari umunyonzi yavuye kureba amagare agerageza kwiyahura

Ingabire Clementine, utuye mu mudugudu wa Nyagafunzo, Akagari ka Kagasa, Umurenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro, yajyanywe kwa muganga nyuma yo gusangwa mu rugo rwe yataye ubwenge ku wa mbere tariki ya 29 Nzeri 2025. Amakuru aturuka mu baturanyi be avuga ko Ingabire, wigeze no gukina umukino w’amagare mu marushanwa ya Ferwacy, yari aherutse […]
Perezida Trump agiye kwishyurwa miliyari 31 na Youtube yafunze shene ye

Kompanyi ya YouTube, iyoborwa na Alphabet Inc., yemeye kwishyura amafaranga agera kuri miliyari 31 y’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo irangize urubanza yarezwemo na Perezida Donald Trump, nyuma yo guhagarikwa ku muyoboro we mu mwaka wa 2021 ubwo habaga imyigaragambyo ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mwanzuro ushyira Google mu […]
VISIT RWANDA igiye kwamamazwa muri NBA na NFL

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (Rwanda Development Board, RDB) rwatangije ubufatanye bushya n’amakipe abiri akomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariyo Los Angeles Clippers yo muri NBA na Los Angeles Rams yo muri NFL. Ni ubwa mbere ikirango cy’ubukerarugendo cy’ Afurika kibashije kuba umuterankunga icyarimwe mu makipe akomeye yo muri NBA na NFL, bikaba […]
Rutshuru: Abarwanyi ba M23 biriwe mu mirwano na Wazalendo mu midugudu ine

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 29 Nzeri, imirwano mishya yadutse, hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 n’inyeshyamba za Wazalendo zo mu mutwe wa CMC-FDP mu midugudu ya Lurere, Makomalehe, Kitunva, na Kashavu, muri Gurupoma ya Bukombo muri Teritwari ya Rutshuru, ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko amakuru aturuka muri sosiyete sivile yo muri ako karere […]
FIFA yeteye mpaga Bafana Bafana yitegura guhura n’Amavubi

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yateye mpaga ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo, Bafana Bafana, nyuma yo gukinisha umukinnyi utabyemerewe ubwo yahuraga na Lesotho. Afurika y’Epfo yakuweho ariya manota nyuma yo gukinisha Teboho Mokoena wari ufite amakarita abiri y’umuhondo uriya mukino wabaye muri Werurwe uyu mwaka. FIFA mu itangazo yasohoye yagize iti: “Komisiyo ishinzwe imyitwarire […]
U Budage: Abagera ku 4000 bagiye kubura akazi na 13,000 muri Bosch kubera AI

Isosiyete y’indege y’Abadage, Lufthansa, irateganya kugabanya imirimo myinshi y’ubuyobozi mu 2030 ikayisimbuza ikoranabuhanga rigezweho. Iri tsinda rivuga ko AI n’ikoranabuhanga rya digitale bizasimbura imirimo imwe n’imwe mu gihe ivugurura uburyo indege zayo zikora. Kuri uyu wa Mbere, iyi sosiyete y’ubwikorezi y’igihugu cy’u Budage, Lufthansa, yemeje aya makuru ivuga ko bigamije kugabanya imyanya 4000 y’ubuyobozi mu […]
Drones zaturutse i Bujumbura na Uvira zarashe mu Mikenke

Ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere ryarashe mu midugudu ituwe b’Abanyamulenge mu gace ka Mikenke ko mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, rikoresheje drones z’intambara. Amakuru y’ibi bitero bishya yemejwe n’umutwe wa M23 biciye mu muvugizi wawo, Lawrence Kanyuka. Kanyuka yifashishije urubuga rwe rwa X, yavuze ko […]
Yigize umusirikare wa UPDF ndetse aniha ipeti rya Majoro

Ingabo za Uganda (UPDF) zatangaje ko zataye muri yombi Mugwanya Shaban, wiyitaga “Major Shaban”, nyuma yo kumushinja ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo gushimuta abantu, kwiyitirira ubuyobozi no gukoresha inyandiko mpimbano. Mugwanya yafashwe ku wa 27 Kanama 2025 kuri sitasiyo ya lisansi ya Shell mu Karere ka Wakiso, yambaye umwambaro wa gisirikare wa UPDF uriho ipeti […]
Urukiko rwategetse ko Kalisa Adolphe afungwa iminsi 30

Ku wa 29 Nzeri 2025, Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwasomye icyemezo cyo gufunga by’agateganyo Kalisa Adolphe, uzwi nka Camarade, mu gihe cy’iminsi 30. Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranwaho ibyaha, kandi ko kuba ari hanze bishobora kubangamira iperereza ririmo gukorwa. Mu gihe hasomwaga umwanzuro, nta muryango we witabiriye, ariko abanyamakuru bari bahari biteguye […]
Israel yasohoye urutonde rw’ibihugu 77 byanze kumva ijambo rya Netanyahu igomba kwitaho
Ijambo rya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ryagarutsweho cyane mu itangazamakuru ku Isi hose, atari ukubera ibikubiyemo, ahubwo kubera ukuntu abari mu nama basohotse mu cyumba mbere y’uko avuga. Kuri uyu wa Gatandatu ushize, Israel ikaba yasohoye urutonde rw’ibihugu imyanya yabyo yasigayemo ubusa mu gihe cy’iminota 41 yamaze avuga […]
Tshisekedi yohereje i Washington intumwa zo kwihutisha amasezerano yo kumurinda

Repubulika ya Demokarasi ya Congo biravugwa ko ishaka kwihutisha amasezerano arimo kuganirwaho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi ni bimwe mu byashyizwe imbere na Perezida wa Congo igihe yari i New York, aho yari yitabiriye Inteko Rusange ya 80 y’Umuryango w’Abibumbye. FĂ©lix Tshisekedi yagiranye inama nyinshi, cyane cyane na Massad Boulos, Umujyanama wa White […]
Kinshasa: Impungenge nyuma y’uko leta yohereje FARDC kurwanya “embouteillages”

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje iyoherezwa ry’abasirikare ba FARDC gufasha Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda guhangana n’umubyigano w’imodoka (embouteillages) umaze kuba akasamutwe i Kinshasa, guhera kuri uyu wa Mbere, itariki ya 29 Nzeri. Iki cyemezo gikurikira amabwiriza ya Perezida wa Repubulika mu Nama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 19 Nzeri, agamije […]
Perezida Museveni yavuze ko Eddy Kenzo ari umwana wa Brig. Chef Ali

Umuhanzi w’Umunya-Uganda wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga, Eddy Kenzo yatangaje ku mugaragaro ko se ari nyakwigendera Brigadier Chef Ali, umwe mu basirikare 27 ba NRA barwanye urugamba rwashyize Perezida Yoweri Museveni ku butegetsi mu 1986. Ibi byemejwe nyuma y’uko Perezida Museveni ubwe mu muhango wo kumurika alubumu ye i Speke Resort Munyonyo, ku wa Gatandatu, yagaragaje […]
Abafana baherekeje Rayon Sports muri Tanzania bafatiwe nziraÂ

Abakunzi ba Rayon Sports bari bajyanye ikipe yabo muri Tanzania bahagaritswe n’inzego zishinzwe umutekano ubwo bari mu rugendo rwo gusubira mu Rwanda. Byabaye nyuma yo gusanga imodoka bari batwaye yarengeje ibiro byemewe. Aba bafana bari bagendeye mu modoka ya kompanyi ya Ritco, bageze i Dar es Salaam ku wa Gatanu nijoro, aho ikipe yabo yakinaga […]
Michigan: Abantu 4 biciwe mu kiliziya 8 barakomereka nyuma yo kuraswa

Abayobozi baravuga ko umugabo yishe byibuze abantu bane abandi benshi barakomereka mu iraswa ryabereye mu muri Kiliziya ya Jesus Christ of Latter-day Saints i Grand Blanc, muri Leta ya Michigan, mbere yo kwicwa na we arashwe n’abapolisi. Kuri iki Cyumweru, itariki 28 Nzeri, byibuze abantu bane bishwe nyuma y’uko umugabo witwaje imbunda w’imyaka 40 wahoze […]
Perezida Kagame yakiriye umuteramakofe Takam n’umunyonzikazi Vallieres

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yabonanye n’umukinnyi w’iteramakofe wabigize umwuga w’Umufaransa ukomoka muri Cameroun, Carlos Takam. Kuri iki Cyumweru, Fondasiyo ya Carlos Takam yatangije ishuri rya Boxe rya Carlos Takam i Kigali, hagamijwe kumenyekanisha no guteza imbere siporo y’iteramakofe muri Afurika. Carlos Takam yahaye kandi Perezida umukandara w’umwimerere wa Champion w’Isi muri WBC mu rwego […]
Kigali: Tadej PogaÄŤar yegukanye UCI Road World Championships 2025 ku nshuro ya 2 yikurikiranya

Kuri iki Cyumweru, itariki 28 Nzeri, Umunya-Slovenia Tadej PogaÄŤar w’imyaka 27 yegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025 yaberaga i Kigali. mu gusiganwa mu muhanda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya. Yegukanye umwanya wa mbere mu gusiganwa mu muhanda ku nshuro ya kabiri yikurikiranya akoresheje 6h21’20” ku ntera y’ibilometero 267,5.
FARDC yibasiye ibindi birindiro bya M23 muri Kisimba n’indege

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 28 Nzeri, Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyarashe ibirindiro bibiri bya AFC / M23, ku misozi ireba Mpety muri Gurupoma ya Kisimba (Teritwari ya Walikale), Kivu y’Amajyaruguru. Aya makuru yanemejwe na M23 yavuze ko iki gitero cyasenye burundu ikiraro cya Mpety. Amakuru dukesha ACTUALITE.CD avuga ko drone yanyuze […]
Lubero: Umusirikare wa FARDC yishe bagenzi be bapfa abagore

Umusirikare wo mu Ngabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) yarasiye mu kabari ko muri Lubero centre, yica bagenzi be babiri b’Abakomando ahagana mu ma saa saba zijoro zo ku wa Gatanu. Ibi byabereye muri Teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye zaho avuga ko ayo makuba […]
Ingabo n’abapolisi bari muri UNMISS basannye ishuri riherutse gusenywa n’imvura

Abanyarwanda bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri UNMISS; ingabo na Polisi; hamwe na diaspora y’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, bongeye gufatanya mu gusana ishuri ry’ibanze rya Kapuri nyuma yo kwangizwa cyane n’imvura nyinshi. Kimwe mu bice by’ishuri cyatakaje igisenge mu gihe cy’imvura, bituma abanyeshuri bahurira mu byumba by’amashuri bisigaye. Kugira ngo iki kibazo gikemurwe, […]
Maniema: Indi mirwano hagati ya FARDC na Wazalendo yiciwemo 1 benshi barakomereka

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 27 Nzeri, Inyeshyamba za Wazalendo z’uwiyise General Bukuyi zarwanye na FARDC muri Lubutu centre. Umuyobozi wa Teritwari ya Lubutu, mu Ntara ya Maniema, yatangaje ko umuntu umwe yapfuye undi yakomeretse ku ruhande rwa FARDC, kandi umwe yakomeretse ku ruhande rwa Wazalendo, ndetse n’umusivili umwe na we arakomereka. Kugeza mu […]
India: Kwiyamamaza k’umukinnyi wa filimi wahindutse umunyapolitiki kwapfiriyemo 39

Abayobozi bavuga ko byibuze abantu 39 bapfuye barimo abana, bahitanywe n’umubyigano wadutse muri mitingi ya politiki yabereye mu majyepfo y’u Buhinde muri Tamil Nadu, aho ku wa Gatandatu, abantu ibihumbi mirongo bari bateraniye mu gikorwa cyo kwiyamamaza cy’umukinnyi wa filimi wahindutse umunyapolitiki, Vijay, mu Karere ka Karur ko mu majyepfo. Joseph Vijay Chandrasekhar wavutse mu […]
Perezida Kagame yahawe umudari na UCI mu birori byitabiriwe na Prince Albert II wa Monaco

Ku mugoroba ubanziriza umunsi wa nyuma wa Shampiyona y’Isi y’Amagare ibera i Kigali, (UCI Road Championships 2025) kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame, Igikomangoma Albert II wa Monaco na Perezida wa UCI David Lappartient bitabiriye UCI Gala Dinner. Umukuru w’Igihugu yanaherewe umudari ugenewe abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino w’amagare muri iki gikorwa cyabereye muri Kigali Convention […]
Bitunguranye Israel yahaye Ukraine ubwirinzi kabuhariwe bwa Patriot

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 27 Nzeri, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yatangaje ko igisirikare cye cyakiriye ubwirinzi bw’ibitero by’indege bukorwa na Amerika cyahawe na Israel buzwi nka Patriot, kandi bumaze ukwezi kibukoresha. Yavuze kandi ko Kyiv izabona ubundi bwirinzi bubiri bw’ibitero by’indege bwo mu bwoko bwa Patriot mu minsi iri imbere, ariko ntiyagaragaza aho […]
Centrafrica: Abapolisi b’u Rwanda barenga 180 bambitswe imidali y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda 188 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), ku wa Gatanu tariki ya 26 Nzeri 2025, bambitswe imidali yo kubashimira igihe cy’umwaka bamaze bacungira umutekano abaturage b’abasivili muri icyo gihugu . Abambitswe imidali ni abapolisi 180 bagize itsinda RWAFPU-3 n’abandi umunani badakorera mu matsinda (IPOs). Umuhango […]
Imirwano mishya ya FARDC na Wazalendo muri Uvira

Abantu batatu baguye mu mirwano mishya yasakiranyije ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarwanyi b’imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo, mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru avuga ko mu bapfuye harimo umusirikare umwe wa FARDC ndetse n’abasivile babiri. Ku ruhande rwa Wazalendo, amakuru avuga ko iziyita Lunyuki ikigo zabagamo […]
Uko Ndayishimiye ari gushyira u Burundi mu makuba biciye mu ntambara ya Congo

Muri 2023 ubwo Perezida Évariste Ndayishimiye yoherezaga ingabo z’u Burundi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Guverinoma ye yavuze ko ari igikorwa kigamije kuzimya “urugo rw’umubanyi” rurimo gushya. Izi ngabo zifatanya na FARDC (ingabo za Congo) ndetse n’indi mitwe irimo FDLR mu ntambara bahanganyemo n’umutwe wa AFC/M23 kuri ubu ugenzura ibice birimo […]
M23 yaba igiye kwatsa umuriro muri Walikale

Amakuru akomeje guturuka muri Walikale aravuga ko 23 ikomeje kongera ingabo nyinshi, ibikoresho biremereye harimo n’imbunda zihanura ingege nkuko amakuru aturuka muri aka gace abivuga. Amakuru aturuka mu bice by’ingabo za FARDC aremez ako M23 imaze ibyumweru bibiri izana ingabo nyinshi n’ibikoresho biremereye muri Walikale no mibice byerekera yo. Amakuruavugwa ko hari ibice by’imidugudu igera […]
Drone ya CH-4 yaturutse i Bujumbura yarashe i Nzibira

Amakuru aturuka mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu Umujyi muto wa Nzibira wagabweho igitero cya drone. Amakuru avugwa ko iyi drone yo mu bwoko bwa CH-4 yarashe i Nzibira saa 07:10 iturutse i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi. Ikibuga cy’indege cya Bujumbura kimaze igihe cyarahindutse ibirindiro ingabo […]
Amerika yemeje ko M23 iri kuganira na RDC ku kuzinjizwa muri FARDC

Umujyanama Mukuru wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, Massad Boulos, yagaragaje ko ubuhuza bwa Qatar ari bwo zingiro ry’umuti w’amakimbirane ari hagati ya leta ya RDC n’umutwe wa M23. Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 26 Nzeri, iruhande rw’Inteko Rusange ya 80 y’Umuryango w’Abibumbye iri kubera i New York. […]
Gutakaza Nzibira kwa FARDC bivuze ko M23 ishobora kugera Kisangani n’ahandi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nzeri 2025, Umugaba wungirije w’ingabo za M23 , Gen Byamungu Bernard uzwi nka Tiger 1, yakoresheje inama mu gace k’ingenzi mu rugamba (points strategiques) ka Nzibira, ashimangira ko bumvishe amarira y’abaturage ba Walungu,Mwenga, Shabunda na Uvira, ibi kandi bigaragaza ko kujya mu cyerecye cya Nzibira ari gutakaza gufite […]
Perezida wa FIFA yasabye Tshisekedi gushyiraho umuyobozi wa federasiyo vubaÂ

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yahuye na Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi Tshilombo ku wa 25 Nzeri 2025 i New York. Nyuma y’iyi nama, Infantino yavuze ko yishimiye guhura na Perezida Tshisekedi, amwise umukunzi w’umupira w’amaguru. Infantino yasobanuye ko baganiriye ku mishinga itandukanye ya FIFA igenewe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, irimo kubaka sitade, ibibuga, amashuri […]
Nyamasheke: Abanyerondo bafashwe biba mu iduka barindaga

Abanyerondo babiri bo mu Murenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke, batawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu iduka barimo kwiba. Abo ni Ndayishimiye Elie w’imyaka 19 na Dusingizimana Emmanuel w’imyaka 25, basanzwe bacunga umutekano mu isantere y’ubucuruzi ya Banda. Bafashwe n’abagenzi babo bari kumwe mu irondo, babasanze mu iduka rya Bankundiye Odette. Nyir’iryo duka yari […]
Uwashoraga abakobwa mu busambanyi buteye ubwoba i Dubai arafunzwe

Charles Mwesigwa, uzwi cyane ku izina rya “Abbey”, yatawe muri yombi mu Mujyi wa Dubai nyuma y’iperereza ryihariye rya BBC Eye Investigations ryamugaragaje nk’uyoboye urusobe rw’icuruzwa ry’abagore mu duce tugezweho muri uwo mujyi. Mwesigwa yafatiwe muri Central Prison Centre i Al Awir nk’uko byemejwe n’urugereko rw’amategeko rwa Dubai. Ku rwego mpuzamahanga, Interpol Uganda yari yamushyiriyeho […]
Umujyi wa Kigali wananiwe gushyira mu bikorwa ibishushanyombonera

Raporo yakozwe muri Mata 2025 ku ruhushya rwo kubaka rwagiye rutangwa kuva Nyakanga 2021 kugeza Ukuboza 2024, yagaragaje ko Umujyi wa Kigali wananiwe kugera ku ntego zo gukora ibishushanyombonera byimbitse nk’uko byari biteganyijwe. Depite Tumukunde Hope Gasatura, uyobora Komisiyo y’Abadepite, yavuze ko Umujyi wa Kigali wasobanuye ko ikibazo cyatewe ahanini no kuba gukora ibyo bishushanyo […]
Gen. Byamungu yasobanuriye abatuye Nzibira impamvu M23 yahisemo kuhafata

Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo z’umutwe wa AFC/M23, GĂ©nĂ©ral de Brigade Bernard Maheshe Byamungu, yasobanuye ko uyu mutwe wahisemo kwigarurira umujyi muto wa Nzibira mu rwego rwo gushyira iherezo ku bitero ihuriro ry’ingabo za Leta byagabaga mu duce dutandukanye zikoresheje kariya gace. Gen. Byamungu yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 26 Nzeri, ubwo yagiranaga inama n’abatuye […]
Museveni yafunguye uruganda rukora bisi nshya

Perezida Yoweri Museveni ni we watashye ku mugaragaro uruganda rukora imodoka zitwara abantu benshi rwubatswe i Jinja, ruzwi nka Kiira Vehicle Plant. Museveni yavuze ko ubukungu bwa Uganda buri gukura ku muvuduko wa 7%, yizera ko buzagera kuri 10% mu gihe igihugu kizaba gitangiye gucukura no gucuruza peteroli. Yagize ati: “Dufite icyerekezo cy’ukuri gishobora guhindura […]
Kayonza: Yashatse umugore bageze mu rugo aramwimaÂ

Mu karere ka Kayonza hagaragaye inkuru idasanzwe y’umugabo witwa Muhawenimana, wasezeranye n’umukunzi we Tumukunde Alice, ariko bageze mu rugo rwabo rushya, umugore yanga ko batera akabariro. Ibi byabereye mu mudugudu wa Byimana, akagari ka Rusave, umurenge wa Murama, mu karere ka Kayonza. Uko byatangiye Nk’uko byatangajwe na Masengesho Clementine, uyobora isibo, Muhawenimana yari amaze gutandukana […]
Karongi: Uwashinjwaga gutera inda umwana we yakatiwe igifungo cya burundu

Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi ruri ku cyicaro cyarwo i Karongi, kuwa Kane, itariki 25 Nzeri, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo umugabo w’imyaka 46 wakekwagaho icyaha cyo gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 14 rumuhamya icyaha, rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu. Icyaha yahamijwe yagikoreye mu Kagari ka Gitwa, Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi ubwo yari […]
Ba Perezida 2 bari gusaba Tshisekedi ngo akureho ibirego Kabila ashinjwa

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na mugenzi we Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, bari kugerageza kumvisha Perezida FĂ©lix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo akureho ibirego ubutegetsi bwe bushinja Joseph Kabila yasimbuye ku butegetsi. Kabila amaze iminsi aburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri RDC ku byaha bitandukanye aregwa, birimo kugambanira igihugu, iby’intambara ndetse […]
Rwamagana: Ishyaka Green Party ryahafunguye ibiro hanateranira kongere ku rwego rw’intara

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 26 Nzeri 2025, mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba, habereye Kongere y’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) hanafungurwa ibiro by’ishyaka muri ako karere mu gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye n’abashyitsi baturutse mu bihugu by’amahanga. Perezida w’ishyaka Democratic Green Party, Hon. Frank Habineza, niwe wafunguye ibiro by’ishyaka mu Karere ka […]