Umwana wa Cristiano yumiwe abonye icyumba Se yararagamo
Icyamamare muri ruhago, Cristiano Ronaldo yahishuye ko umuhungu we witwa Cristiano Jr. yumiwe ubwo yageraga mu cyumba Se yararagamo ubwo yari akennye. Cristiano mu kiganiro na Televiziyo yitwa VI yavuze ko ubwo yajyanaga nâumuhungu we mu Mujyi wa Lisbon muri Portugal aho yabaye afite imyaka 12 yâamavuko. Iyi nzu yabanagamo nâinshuti ye, Miguel Paixao yatunguye […]
Umugore yasabye gatanya bitewe nâuko umugabo we atamutonganya, amukunda cyane
Umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe zâAbarabu, yasabye agatanya bitewe nâuko umugabo we amukunda cyane, akaba atamutonganya. Uyu mugore yegereye urukiko rwa Shariah ruri ahitwa Fujairah avuga ko yagowe kuba umugabo we amukunda cyane mu gihe cyâumwaka wose bakundana. Ati â Ntajya ankabukira cyangwa ngo ambwire nabi. Ndambiwe urukundo rwe rwinshi nâuburyo anyitaho. Ajya amfasha […]
Leta yatanze itegeko ngo utubare twose tuzafungwe muri wikendi
Leta ya Kenya yatangaje ko utubare twose two mu gihugu tuzafungwa muri wikendi igiye kuza kugira ngo hakorwe ibarura ryâabaturage. Leta yavuze ko uretse utubari, ibyumba byâimyidagaduro nabyo bizafungwa kuva kuwa 24 Kanama kugeza kuwa 25 muri uyu mwaka nk’uko ibinyamakuru byo muri Kenya bibitangaza. Minisitiri wâUmutekano wâIgihugu, Fred Matiangâi kuwa 21 Kanama yatangaje ko […]
Amb. wa Uganda mu Burundi yasabiwe gutabwa muri yombi
Urukiko Rukuru mu Karere ka Mukono, rwemereye Umuyobozi wa Polisi ya Uganda guta muri yombi, Uhagarariye Uganda mu Burundi, Rtd. Maj. Gen. Matayo Kyaligonza. Umucamanza muri uru rukiko, Margaret Mutonyi yasabye ko Gen. Kyaligonza yafatwa, akagezwa imbere yâubutabera ku byaha ashinjwa byo guhohotera umupolisikazi wari umufatiye mu makosa ahitwa Seeta mu Karere ka Mukono muri […]
'Umunyarwanda' Buchana yafatanwe imbunda nâamasasu 19 muri Uganda
Umugabo bivugwa ko ari Umunyarwanda witwa Sam Buchana yafatanwe imbunda ya pisitori nâamasasu yayo 19 byasanzwe iwe mu rugo muri Uganda, aho asanzwe aba. Uyu mugabo bakunda kwita âCity tycoonâ cyangwa se umuherwe yafashwe kuwa Gatanu wâicyumweru gishize nâInzego zâubutasi za Uganda ari kumwe nâabandi bashinjwa kugurisha zahabu zâibicupuri. Uyu mugabo bakunda kwita Sam Buchan […]
Ishuri rikuru Peace Integrated Polytechnic of Rwanda ryaje kugoboka abatarabashije kujya muri za IPRC
Ubuyobozi bwâIshuri Rikuru rya Peace Integrated Polytechnic of Rwanda (PIPR) ryigisha ubumenyingiro, butangaza ko iri shuri ryaje gufasha abanyeshuri barangizaga amashuri yisumbuye ntibabone amahirwe yo gukomeza kwiga mu mashuri ya Leta yâubumenyingiro (IPRC). Iri shuri rikuru ryigenga, rifite icyicaro mu Murenge wa Niboyi ku muhanda KK453 uherereye mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali […]
Uruganda rwa SKOL rwanenzwe
Uruganda rwa SKOL rwanenzwe nâigitsinagore ahanini rushinjwa kwamamaza rukoresheje ubutumwa bwafashwe nkâubupyinagaza umugore. Ubu butumwa bwamamaza buri ku gifubiko cya kimwe mu binyobwa bwâuru ruganda buri mu rurimi rwâicyongereza, buragira buti âWhen can a woman make you a millionaire?â The answer: âWhen you are a billionaire.â Ugenekereje mu Kinyarwanda ni ukuvuga ngo â Ni ryari […]
Perezida wa Congo yatunguranye mu nama irimo Kagame na Museveni
Perezida wa Congo, Denis Sassou Nguesso yatunguranye aza yiyongera ku bakuru bâibihugu bitabiriye ibiganiro byahuje Perezida wâu Rwanda, Paul Kagame, Yoweli Museveni wa Uganda yiga ku bibazo biri mu karere. Minisiteri yâUbubanyi nâAmahanga ya Angola yari yatangaje ko iyi nama izitabirwa nâabaperezida bane ari bo: Felix Tshisekedi wa Congo- Kinshasa, Yoweli Kaguta wa Uganda, JoĂ ÂŁo […]
Wasafi ya Diamond ishobora gusenyuka
Inzu itunganya umuziki yâumuhanzi Diamond Platnumz ishobora gusenyuka bitewe nâuburyo abahanzi bakomeye bayibagamo bagenda bakuramo akabo karenge. Harmonize wafatwaga nka nimero ya kabiri muri Wasafi (WCB) yamaze kuva muri iyi nzu agatangiza iye yise âKonde boyâ. Hari amakuru avuga ko uwitwa Lava Lava na we yamaze gusohoka muri Wasafi. Kuri ubu, Diamond yamaze kubwira abandi […]
Kigali: Polisi yarashe mu kico abajura babiri
Abajura babiri barimo uwari uri kumwe nâabacukuraga inzu mu Murenge wa Masaka nâundi wageragezaga kwambura mudasobwa umugenzi mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro barashwe mu ngusho n’abapolisi bahita bapfa. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Kanama uyu mwaka, mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Cyimo, Umurenge wa Masaka, aho abajura […]
Kwiyandikisha mu mashami agezweho muri Kaminuza ya CHUR birakomeje
Igikorwa cyo kwiyandikisha muri Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) mu mwaka wâamashuri 2019/2020 birakomeje mu mashami yose bafite. Iyi kaminuza itangaza ko kwiyandikisha bikomeje kugeza muri kwezi kwa Nzeri ari nabwo amasomo azatangira. Bikorerwa ku kicaro gikuru mu Mujyi wa Karongi, mu Ntara yâIburengerazuba ndetse no mu Mujyi wa Kigali ahitwa Saint Paul. […]
Abifuza kwiga mu Ishuri Rikuru rya Peace Integrated Polytechnic of Rwanda bahawe amahirwe mbonekahake
Abanyeshuri bifuza kwiga mu Ishuri Rikuru rya Peace Integrated Polytechnic of Rwanda (PIPR) ryigisha ubumenyingiro, bahawe amahirwe adasanzwe aho 100 baziyandikisha mbere bazakurwamo icumi,bakishyurirwa amafaranga y’ishuri. Iri shuri rikuru rifite icyicaro mu  Murenge wa Niboyi ku muhanda KK453 uherereye mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali no muri St Paul ritangaza ko abashaka kuryigamo […]
Abayobozi bâu Burundi ntibishimiye uburyo mu Rwanda biganye kuvuza ingoma
Abayobozi bakuru mu Burundi baranenga uburyo umuco wo kuvuza ingoma wâAbarundi bavuga ko wiganwe mu birori bya East African Got Talent  biherutse kubera mu Rwanda. Muri ibi birori, zimwe mu mpunzi zâAbarundi ziba mu Rwanda  zagaragaje impano yo kubyina zikoreye ingoma, ibintu bizwi ko ari umwihariko wâAbarundi muri Afurika yâIburasirazuba. Bavuga ko ibyabaye ari nkâaho […]
Abanye-Congo bacururiza mu Rwanda bagiye gukingirwa Ebola
Abacuruzi bakomoka mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa 6,000 bambuka bagacururiza mu Rwanda bagiye guhabwa urukingo rwa Ebola kugira ngo batazinjiza iki cyorezo mu Rwanda. Iyi gahunda yâikingirwa kandi irareba Abanye-Congo bajya gucuriza muri Uganda Ushinzwe ibikorwa byo guhangana na Ebola muri Congo, Dr. Jean Jacques Muyembe yabwiye BBC ko nâu Rwanda rwasabye guhabwa ibitonyanga byâinkingo 100,000 […]
Ni gute naryamana nâumugabo nkâuriya? yamara kwiyambura nabihiwe- Umudepite avuga kuri guverineri wa Nairobi
Uhagarariye abagore mu Mujyi wa Nairobi, Esther Passaris avuga ko atifuza kuryamana na Guverineri wâuyu Mujyi, Mike Sonko kuko ngo atari ku rwego rwe. Mu kiganiro yahaye abandi bagore bo muri uyu mujyi, Passaris yavuze ko atavura abagabo bo kuryamana nabo batari Guverineri Sonko uba wambaye imitako myinshi, avuga ko yazajya kurangiza kuyikuramo yose, yamaze […]
Kaminuza ya CHUR yadabagije abazayigamo mu mwaka w'amashuri 2019
Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) yashyizeho umwihariko ku biyandikisha kuyigamo uyu mwaka wâamashuri wa 2019/2020 mu mashami yayo yose. Iyi kaminuza ifite ikicaro gikuru mu Mujyi wa Karongi, ikagira amashami mu Mujyi wa Kigali (Saint Paul), itangaza ko kwiyandikisha byatangiye ku bazangira kwiga muri Nzeri 2019. Umwihariko ku bazatangira amasomo muri uyu mwaka […]
Abaturage bamaganye iyubakwa ryâumuhanda bavuga ko ubatera indwara
Abaturage bo mu Gace ka Wami, mu Ntara ya Iringa muri Tanzania bamaganye iyubakwa ry’umuhanda bavuga ko ubatera indwara bitewe nâireme ufite. Aba baturage bwabwiye Ubahagarariye mu nteko ishinga amategeko d, Mahmoud Mgimwa ko ikibazo bafite ari uko uwasannye umuhanda wabo yawugize nabi kuruta uko wari umeze. Mu nama yabahuje nkâuko Bongo5 ibitangaza, bavuze ko […]
Tanasha avuga ko adatewe ubwoba nâabigeze kumenyana na Diamond barimo Shaddy Boo
Umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna atangaza ko adatewe ubwoba nâabakobwa bose bamenyanye nâumukunzi we. Muri aba , harimo Umunyarwandakazi Umuhoza Shadia uzwi nka Shaddy Boo. Uyu Diamond aherutse gutangaza ko nta mubano udasanzwe bafitanye nkâuko byagiye bivugwa. Diamond yavuze ko amufata nka mushiki we, icyamamare mugenzi we. Abajijwe na Ghafla niba abakobwa bose bamenyanye, […]
Uganda yafashe abakekwaho kohereza amabuye yâagaciro mu Rwanda bayise ibigori
Abapolisi nâabasirikare ku Mupaka wa Mirama (Kagitumba) bafashe abaturage bakekwaho kwinjiza amabuye yâagaciro mu Rwanda mu buryo butemewe bajijisha ko ari impeke zâibigori. Abafashwe nâabakozi ba kompanyi icukura amabuye yâagaciro yitwa Zanack Holding Mining ikorera Ruhaama mu Karere ka Ntungamo. Uyu mukwabu wakozwe kuwa Kane nkâuko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ibitangaza, Â hafashwe toni yâamabuye […]
Museveni arashinjwa kwigwizaho imitungo no gukiza bene wabo gusa
Abanyepolitiki n’abavuga rikijyana bavuga ko Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni yigwijeho imitungo mu buryo butemewe kandi ko yashyize imbere bene wabo bâAbanyankole, akabakungahaza. Biikunze kwibazwaho uburyo Perezida Museveni nâabandi bayobozi bakungahaye ariko byâumwihariko abo mu Burengerazuba biganjemo Abanyankole (Bahima) bakaba bafite imitungo itagira ingano. Uwitwa Nsubuga yanditse ku rukuta rwa Twitter asubiza Perezida Museveni ku […]
Diamond yagize ubwiru iby'inzu ateganya kugura muri Kigali
Umuhanzi Diamond Platnumz atangaza ko agifite gahunda yo kugura inzu mu Mujyi wa Kigali gusa ntiyagira byinshi atangaza kuri iyi ngingo. Ubwo aheruka mu Rwanda yatamabagiye ibice byinshi byâumujyi, avuga ko yifuza kugura inzu. Abajijwe nâabanyamakuru ubwo yagarukaga bwa kabiri, Diamond  yavuze ko nâubwo ntayo aragura, iki gitekerezo akigifite ku mutima. â Navuga ko ari […]
Urukiko rwasubitse iburanisha ry'birego 100 bitewe nâingufuri za gereza
Urukiko mu Karere ka Gulu rwanzuye gusubika iburanisha ry’ibirego ijana bitewe nâingufuri zari zifunze ibyumba byâabaregwa zanze gufunguka. Umucamanza, Steven Mubiru kuwa Kane yanzuye ko iburanishwa risubikwa kuko abaregwa batageze mu rukiko. Ni nyuma yâaho abacungagereza bagerageje gufungura ingufuri bikanga. Umwe mu bacungagereza yabwiye Daily Monitor ko bitabaje akuma gakeba ibyuma kugira ngo bafungure. Ati […]
Yaciye umugore we umutwe awutwara kuri polisi uri mu mufuka
Umugabo witwa Satish wo mu gace ka Ajjampura mu majyepfo yâUbuhindi yaciye umugore we witwa Roopa umutwe,awushyira mu mufuka yerekeza kuri sitasiyo ya polisi. Uyu mugabo wâimyaka 35 yavuze ko ibi yabitewe nâuko umugore we yamucaga inyuma. Yabwiye polisi ko abona ntacyo atahaye umugore we ngo amwereke ko amukunda ariko bikanga akajya amuca inyuma. Satish […]
RAB: Bamwe bahembwa ku gihe, abandi bamaze amezi atatu batabona umushahara
Abakozi bagera kuri 200 bâIkigo cyâ Igihugu Gishinzwe Iterambere ryâUbuhinzi nâUbworozi (RAB) bavuga ko baheruka guhembwa muri Kamena 2019 mu gihe bagenzi babo barenga 400 barimo n’abayobozi bakuru bahembwa uko uko ukwezi gutashye. Umwe muri bo yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko azi neza ko nta kibazo cyâingengo yâimari gihari. Atunga agatoki Ushinzwe imirimo Rusange […]
Harmonize yamaze gutandukana na Diamond Platnumz
Umuhanzi Harmonize wari usanzwe akorana na Diamond Platnumz mu nzu ye itunganya umuziki ya Wasafi, yamaze kugenda. Aya makuru aremezwa hashingiwe ku kuba uyu muhanzi yagize atya agasiba ijambo ryerekana ko ari umuhanzi ufitanye amasezerano na Wasafi ya Diamond. Ku rukuta rwe rwa Instagram, Harmonize yahinduye gusa ntiyasibye ijambo Wasafi. Yashyizeho iri vuga ngo Wasafi […]
Kamonyi: Hamenyekanye umugambi wo gutwikira mu nzu uwarokotse jenoside
Abaturage bo mu Mudugudu wa Gitwa na Nyakigezi, Akagari ka Cubi mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi baguye mu kantu nyuma yo kumva ko hari umugambi wateguwe nâuwitwa Bonavanture Gakindi ugamije gutwikira mu nzu uwarokotse jenoside witwa Domitille Nyirahabineza. Ibyâuyu mugambi byamenyekanye mu nteko yâabaturage yabaye ku wa 13 Kanama 2019, ubwo bamwe […]
Icyo u Rwanda ruteganya ku igurwa ryâubwoko bwâindege yahitanye abasaga 346
U Rwanda rutangaza ko rucyifashe ku ngingo yo kugura indege yo mu bwoko bwa Boeing 737 Max rwateganya kugura. U Rwanda rurasinonwa nyuma yâaho ubwoko bwâiyi ndege bwakoreshwaga na Kompanyi zo muri Ethiopia na Indonesia buhitanye abantu 346 mu mpanuka. U Rwanda ruvuga ko bisaba gutegereza kugira ngo Kompanyi ya Boeing ikora ubwoko bwâizi ndege […]
Kigali: Abasore bava mu cyaro baratabaza
Abasore bava mu byaro byo mu mpande zose zâigihugu baje kuba i Kigali mu rwego rwo gushaka imibereho, bavuga  ko bahangayikishijwe nâubuzima bwo mu mujyi bemeza ko bubagoye. Muri iki gihe, urubyiruko rwiganjemo abasore ruri kuva mu cyaro rukerekeza mu mijyi itandukanye yo mu Rwanda. Abenshi berekeza iKigali ahanini bitewe no kumva ko ababayo babayeho […]
Baryoherwa nâinyama yâimbeba yokeje babasha kwigondera
Abaturage bo mu byaro byo mu Ntara ya Battambang muri Cambodia bavuga ko baryoherwa cyane nâinyama yâimbeba yokeshe cyane ko igura make. Umw muri batuye muri iyi ntara, Yit Sarin yabwiye AFP dukesha iyi nkuru ko iyi nyama yâimbeba ihenduka kandi ko iba iryoshye. Ati â Iraryoshye. Mba numba imeze nkâiyâinkoko cyangwa iyâinka.â Sarin avuga […]
Usanga mu tubari nâaho bokereza ingurube buzuye-Museveni abwira urubyiruko
Perezida Yoweli Museveni wa Uganda yanenze abasore n’inkumi bo muri iki gihugu ku bwâimyitwarire rufite avuga ko bitwara nkâabo mu burengerazuba. Avuga ko urubyiruko rwigana imico yâabo mu bihugu byateye imbere avuga ko â irwaye.â Ati â Ujya mu kabari ugasanga buzuye, wajya aho bari kokereza ingurube ugasanga buzuye. Ibi bintu ntibikwiriye, ni nabyo bibazo […]
Abadepite batumijeho byihuse Gen. Salim Saleh
Abadepite ba za komisiyo zâubukungu n’izindi nzego bireba muri Uganda, batumijeho Gen. Â Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh ku bwâimitungo yasizwe nâabanya-Aziya. Gen. Akandwaho yagombaga kwitaba aba badepite kuwa 14 Kanama ariko ntiyabonetse, ingingo yatumye abadepite impamvu atitabiriye uku guhamagazwa. Gen. Salim Saleh, murumuna wa Museveni uyoboye komite icunga imitungo yasizwe nâaba nyirayo ariko mu […]
Diamond arashinja Harmonize kugira umururumba
Umuhanzi Diamond Platnumz arashinja mugenzi we, Harmonize kugira umururumba. Amakuru amaze gusakara ko Harmonize atameranye neza na mugenzi we akaba na bossi wa Wasafi (WCB) ari nayo bombi bakoreramo ibikorwa byabo byâumuziki. Ubwo yari mu gitaramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera zâicyumweru gishize, Diamond yavuze ko â Harmonize ni umuhanzi ugira umururumba.â […]
Bataburuye imva ye  bitewe nâimyenda ya Leta bamushyinguranye
Umuryango umwe wo mu gace ka Kakamega muri Kenya wasabwe gucukura imva yâumuntu wabo, Martin Shikuku Alukoye washyinguranwe imyenda yâakazi ka Leta. Shikuku Alukoye yari asanzwe ari umukozi wo mu nzego zâibanze yapfuyekuwa 7 Kanama azize kugwa mu mugezi, ashyingurwa kuwa 11 nkâuko imigenzo yâubwoko bwe (Abalushya) ibiteganya. Uyu mugabo yashyinguwe yambaye imyenda yâakazi. Kuwa […]
Wendy Waeni wahuye na Perezida Kagame arashinjwa kuba imbata ya filimi zâurukozasoni
Umwana wâumukobwa uzwi mu mikino ngororamubiri, Wendy Waeni arashinjwa nâuwahoze ari manaja we, Joe Mwangi kuba imbata yo kureba filimi zâurukozasoni. Wendy arazwi cyane mu Karere ndetse no ku Isi. Aheruka guhura na Perezida Kagame Paul wâu Rwanda mu 2016. Ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo yitwa Ktn kuwa Gatatu wâicyumweru  gishize, yavuze ko manaja […]
Rwanda Day yasubitswe
Minisiteri yâUbubanyi nâAmahanga yâu Rwanda itangaza ko yasubitse Rwanda Day yari iteganyijwe kubera mu Budage kuwa 24 Kanama uyu mwaka. Itangazo ryashyizwe hanze nâiyi minisiteri rivuga ko iri subikwa ryaturutse ku mpamvu zitunguranye. Abanyarwanda n’inshuti zarwo basabwa kwihanganira izi mpinduka. Itariki Rwanda Day yimuriweho, izatangazwa vuba aha. Â
U Rwanda rurateganya gusura abimukira muri Libya
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yâUbubabanyi nâAmahanga Ushinzwe EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe atangaza ko iki gihugu cye gifite gahunda yo gusura abimukira bari muri Libya. Nduhungirehe avuga ko u Rwanda ruri mu buganiro na Afurika Yunze Ubumwe ndetse na Leta ya Libya ku ngingo yo kohereza abimukira bagera kuri 500 mu Rwanda. Aganira na KT […]