Indwara ya Mpox ikomoka ku nkende yageze mu mujyi wa Bujumbura
Mu gihugu cy’u Burundi mu mujyi wa Bujumbura hagaragaye abarwayi batatu bafashwe n’icyorezo cy’indwara y’ibihara izwi nka ‘monkeypox’ ikomoka ku nkende. Minisitiri w’Ubuzima rusange, Lyduine Baradahana kuri uyu wa Kane, yavuze ko ikibazo cy’iyi ndwara cyagaragaye mu Burundi kirimo gukurikiranwa kandi abo iyo ndwara yagaragayeho bakomeje kwitabwaho. Iyi ndwara yari isanzwe izwi cyane muri Repubulika […]
Icyizere cyo kubona abimukira 150 barohamye hafi y’inkombe za Mauritania gikomeje kuyoyoka
Umuryango w’Abibumbye ishami ryawo rishinzwe abinjira n’abasohoka(IOM), wavuze ko abimukira barenga icumi bapfuye abandi bagera ku 150 baburirwa irengero mu nyanja ya Atlantique. Ni nyuma y’uko ubwato bwabo bwarohamiye hafi n’inkombe z’igihugu cya Mauritania berekeza i Burayi, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye. Mu ntangiro z’iki Cyumweru, abimukira 300 bari muri ubwo bwato bararohamye abagera ku […]
Bahala wagiye mu mishyikirano na M23 yatawe muri yombi
Abbé Bahala Jean Bosco wahoze ari umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro muri RDC no gusubiza mu buzima busanzwe abayihozemo, yatawe muri yombi akigera i Kampala. Uyu mugabo yafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Ndjili nyuma yo kuhagera akubutse i Kampala muri Uganda. Aha i Kampala amakuru avuga ko yari yagiyeyo mu […]
Kamala Harris ashyigikiye ko Israel ikomeza kwirwanaho mu ntambara na Hamas
Kamala Harris Vis Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahamya ko atazigera aceceka ku kibazo kiri hagati ya Israel na Hamas, ariko akaba ashyigikira ko iki gihugu Netanyahu abereye Minisitiri w’Intebe gifite uburenganzira bwo kwirwanaho. Uyu muyobozi uherutse gusimbura Perezida Joe Biden ku mwanya wo kuzahagararira ishyaka ry’Abademokarate ku mwanya w’umukuru w’Igihugu mu matora […]
Icyo Abadepite bashya basabwa kuzibandaho cyane kuri Manda yabo
Abasesengura imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ndetse n’abaturage basanga abadepite bashya bakwiye kuzibanda cyane mu kunoza amategeko azatuma ibikubiye muri Manifesito Umukuru w’Igihugu yemereye abaturage, kugira ngo iterambere ry’igihugu rirusheho kugira umuvuduko muri iyi manda y’imyaka itanu. Kuri uyu wa Kabiri nibwo hasohotse urutonde ntakuka rw’abadepite 80 binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko nyuma yo […]
Amerika yafatiye ibihano AFC n’abayobozi bayo
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Kane tariki ya 25 Nyakanga, zatangaje ko zafatiye ibihano ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ndetse na bamwe mu bayobozi baryo. Amerika yemeje ko yafatiye AFC ibi bihano biciye mu biro byayo bishinzwe kugenzura umutungo w’abanyamahanga (OFAC). Amerika yagaragaje AFC nk’”ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba igambiriye guhirika ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira […]
Sobanukirwa akamaro k’umubirizi n’intungamuburi ziwuzuyemo
Umubirizi ni igiti gikunze kumera ahantu aho ari ho hose. Gikunze kugira uburebure kuva kuri metero 3 kugera ku 8, kandi gikura vuba. Mu bihugu bya Afurika y’uburengerazuba nko muri Nigeria, Cameroun, Guinée Équatoriale, muri Gabon n’ahandi muri ibyo bice, umubirizi uhingwa nk’imboga kuko iyo ukuze basoroma amababi yawo bakayateka nk’imboga, zifite akamaro kanini cyane […]
Amerika yahamagaje ingabo za Leta na RSF ku meza y’ibiganiro mu Busuwisi
Washington yatumiye ingabo za Sudan n’igisirikare cya Rapid Suport Force (RSF) mu biganiro byo guhagarika imirwano ishyamiranyije impande zombi. Ni ibiganiro biteganyijwe kubera mu Busuwisi taliki 14 Kanama 2024. Mu ijambo rye, umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Antony Blinken, yavuze ko muri ibyo biganiro hazaba harimo abafatanyabikorwa mu karere n’imiryango mpuzamahanga irwanya ihohoterwa muri […]
Imibare y’abantu bacurujwe mu myaka itanu ishize igaragaza ko abagore bibasiwe cyane
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ishusho y’uko ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu bihagaze mu Rwanda n’ibyiciro byibasirwa cyane. Dr. Murangira B Thierry uvugira uru rwego , yavuze ko uhereye mu myaka itanu ishize, Abagore aribo bibasiwe cyane ku kigero cya 75%, naho abagabo bibasirwa ku kigero cya 25%.” Yabigarutseho mu kiganiro “Waramutse Rwanda” cyatambutse kuri Televiziyo […]
Museveni yahaye gasopo abanyamahanga bateye inkunga imyigaragambyo yo muri Uganda
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yahaye gasopo abanyamahanga avuga ko bateye inkunga imyigaragambyo imaze iminsi ibera muri Uganda, abibutsa ko Uganda itakiri mu bukoloni. Kuva ku wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanga abanya-Uganda biganjemo urubyiruko bari mu myigaragambyo bamagana ruswa bavuga ko yamunze Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu. Mu kugerageza kuburizamo iyi myigaragambyo, mu […]
Burundi: Abanyeshuri ba kaminuza nkuru baricira isazi mu maso nyuma yo kwimwa buruse y’amezi 6
Bamwe mu banyeshuri bo mu mwaka wa 2 n’uwa 3 wa Kaminuza nkuru mu gihugu cy’u Burundi, mu ishami ry’icyongereza baratabaza bavuga ko inzara ibageze ku buce. Barasaba ko bahabwa icyiciro cya mbere cy’inguzanyo ya buruse’Boursse’ kuko batarabona aya mafaranga kuva batangira amasomo yabo mu mezi atandatu ashize. Bavuga ko iki kibazo bagishyikirije abayobozi babishinzwe […]
Arakaze, ni igitangaza aranarenze -Pererezida Biden ashimagiza Kamala Harris
Mu minsi ishize, nibwo byatangajwe ko Perezida Biden yemeye kutazahagararira ishyaka ry’Abademokarate ari naryo abarizwamo nyuma y’igitutu yokejwe n’abo mu ishyaka rye. Mw’ijambo yavugiye mu biro bye muri Maison Blanche byitwa “Oval Office” abakuru b’iki gihugu bakunze gutangiramo ubutumwa ku gihugu mu bihe bidasanzwe yavuze ko impamvu yakuyemo akarenge ari impamvu yo guharira abakiri bato […]
Indi nkongi y’umuriro ikaze yibasiye umujyi wa Bukavu
Mu gihe hatarashira ukwezi n’ibyumweru bitatu inkongi y’umuriro yibasiye Bukavu , kuri iyi nshuro nabwo yongeye kuhibasira ndetse inangiza ibitari bicye. Ni inkongi yabaye ku munsi w’ejo hashize kuwa Gatatu, aho yibasiye igice kinini cy’umujyi nyuma yo kubura ubutabazi. Uretse ibyangiritse, ubuzima bw’umuntu umwe bwarahatakariye. Iyi nkongi yibasiye amazu 25, aherereye muri Quartier ya Cimpunda […]
Perezida Kagame yirukanye Minisitiri Dr Mujawamariya
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nyakanga, yirukanye ku Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo. Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ni we wasohoye itangazo rimwirukana mu cyimbo cy’Umukuru w’Igihugu. Iryo tangazo rivuga ko ukwirukanwa kwe gushingiye “ku byo agomba kubazwa akurikiranweho”. Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ntibyigeze byerura […]
Tshisekedi yibasiye Perezida Ruto amuhora u Rwanda
Perezida Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa yibasiye mugenzi we Dr William Ruto wa Kenya, amushinja gucunga nabi gahunda y’ibiganiro bya Nairobi ahubwo akabogamira ku Rwanda. Tshisekedi yabigarutseho ubwo yavugiraga mu kiganiro cyateguwe n’ikigo Brookings Institution cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni ikiganiro cyagarutse ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya […]
Kwifashisha amasazi y’umukara mu gusimbuza bimwe mu biryo by’amatungo byitezweho umusaruro
Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda kigaragaza ko hari ngamba zihari zishingiye ku bushakashatsi bwo korora inigwahabiri mu kugabanya bimwe mu biribwa by’amatungo nk’inkoko Ni ibyagarutsweho na Dr Hirwa Claire D’Andre ushinzwe amatungo aho avuga ko hari ingamba zigamije kongera umusaruro w’ibihingwa nka soya n’ibigori bigaburirwa inkoko. Muri izi ngamba harimo ko isazi […]
Dore bimwe mu byo ukwiye kumenya ku byiza byo kurya ibigori byokeje
Ibigori byokeje, ni kimwe mu biribwa bikunzwe haba ku bana n’abakuru kuko usanga kikubiye uburyohe ntagereranywa. Ikigori rero gikubiyemo intungamubiri zihagije. Bimwe mu byo wamenya ku bigori ni ibi bikurikira; 1.Gikungahaye ku ntungamubiri yitwa Folic acid Iyi acide ifitiye akamaro cyane abagore batwite kuko igira uruhare rukomeye mu iremwa ry’ubwonko bw’umwana igihe bamutwite, ndetse ikanongerera […]
Gen. Makenga, Lt Col Willy Ngoma na Bisimwa mu bo RDC yatangiye kuburanisha
Ubutabera bwa gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu bwatangiye kuburanisha urubanza buregamo ibyaha bitandukanye abayobozi bakuru ba AFC/M23. Urukiko rwa gisirikare rukorera muri Komine Gombe i Kinshasa ni rwo rwatangiye kubaburanisha. Ubushinjacyaha bubarega ibyaha bitandukanye birimo iby’intambara, kujya mu mutwe wa gisirikare utemewe ndetse n’ubugambanyi bubashinja gukorera mu burasirazuba bwa […]
Ruto yatangaje icyiciro cya 2 cy’abaminisitiri bagize Guverinoma nshya ya Kenya
Perezida William Samoei Ruto wa Kenya kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga, yatangaje icyiciro cya kabiri cy’abaminisitiri bagize Guverinoma nshya y’igihugu cye. Mu bo yahaye imyanya harimo John Mbadi wari usanzwe ari Chairman w’ishyaka ODM ritavuga rumwe n’ubutegetsi. Uyu yagizwe Minisitiri w’Imari. Abandi ni Salim Mvurya wagizwe uw’Ubucuruzi, Rebecca Miano wagizwe uw’Ubukerarugendo, Opiyo […]
P.M Ngirente yafunguye ku mugaragaro uruganda ruzajya rutunganya toni 50 z’amata y’ifu

Mu Karere ka Nyagatare kuri uyu wa Gatatu hafunguwe uruganda ruzajya rutunganya amata y’ifu aho ruzajya rukora nibura toni 50.Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente niwe wafunguye ku mugaragaro Uruganda rw’Amata rusanwe ari urwa Kompanyi ya Inyange Indutries. Uru ruganda ruzajya rushobora gutunganya ku munsi litiro zirenga ibihumbi 500 z’amata yakamwe, akavamo ibilo ibihumbi 50 by’amata […]
Umubare w’abana b’abakobwa wariyongereye mu bizamini bya Leta- MINEDUC
Uko imyaka igenda ishira n’inako ireme ry’uburezi rigenda rizamuka , aho kuri ubu abana b’abakobwa bagenda biyongera ku ntebe y’ibizamini bya Leta. Ibi bigaragazwa n’imibare ya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda, aho igaragaza ko abana b’abakobwa baruta ubwinshi abahungu mu bizamini bya Leta by’imyaka mike ishize. Nyuma y’icyorezo cya COVID-19 mu mwaka w’amashuri 2020-2021, ibizamini bya […]
Burundi: Indwara ya Bwaki iravuza ubuhuha
Abashinzwe ubuzima mu ntara ya Kayanza mu majyaruguru y’Uburundi, bavuga ko abana barenga 50% bibasiwe n’indwara ya bwaki muri iyo ntara. Imiryango myinshi ivuga ko idashobora kwihaza mu biribwa mu buryo bw’uzuye. Impamvu ngo n’uko usanga ibintu bihenze ku masoko ndetse no kubona uko bajya guca inshuro birabagora bitewe n’uko ibiciro by’ingendo byazamutse. Ku bijyanye […]
Bahala wagiye ‘mu mishyikirano na M23’ mu mazi abira nyuma yo kwirukanwa na Tshisekedi
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yatangije iperereza kuri Abbé Bahala Okw’Ibale Jean Bosco, kugira ngo hamenyekane intandaro y’imishyikirano byavuzwe ko yagiyemo na M23. Ni amakuru yemejwe na Minisitiri w’Itumanaho akanaba umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya Katembwe, mu kiganiro yaraye agiranye n’abanyamakuru. Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo hamenyekanye […]
UN itewe impungenge n’icyorezo cy’imbasa gishobora kwibasira abanye Gaza
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, rivuga ko mu Ntara ya Gaza hashobora kwaduka indwara y’imbasa. Iyi ndwara ngo ikaba ishobora guterwa n’umwanda n’amazi adasukuye. OMS ivuga ko ikomeje gukora ubukangurambaga mu gukingira iyi ndwara. Gusa hari impungenge ko abantu batazabona uko bagera mu bice biherereyemo abaganga bitewe n’umutekano mucye urangwa muri bice. Ni […]
Hatangajwe urutonde rw’Abadepite 80 binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri hasohotse urutonde rw’abadepite 80 binjiye mu nteko ishingamategeko aho umubare w’abagore wazamutse ukagera kuri 63 % uvuye kuri 61%. Uru rutonde rwashyizwe hanze na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2024, aho Umuryango wa FPR-Inkotanyi n’imitwe ya Politiki itanu yifatanyije na wo, ifiteho Abadepite 37, barimo 18 […]
Tshisekedi yirukanye Bahala ‘wagiye mu mishyikirano na M23’
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kabiri yirukanye ku mirimoAbbé Bahala Okw’Ibale Jean Bosco usanzwe ari umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi bayo (P-DDRCS). Amakuru y’uko uyu mugabo yirukanwe yemejwe n’umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salama; mu […]
Abayoboke 10 b’ishyaka ‘CNL’ bafunzwe bacyekwaho kwica umuntu bivugwa ko yitandukanyije nabo
Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko abarwanashyaka bagera ku icumi bafunzwe bacyekwaho kwica uwahoze ari umurwanashyaka wa CNL ariko nyuma akaza kwitandukanya nabo akajya muri CNDD-FDD. Uyu mugabo wabarizwaga mu gace ka Mayuki, muri komini ya Mabayi, intara ya Cibitoke mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Igihugu, yishwe mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira iryo ku Cyumweru […]
Perezida Xi Jinping yoherereje Kagame ubutumwa bumushimira
Perezida Xi Jinping yoherereje Kagame ubutumwa bumushimira, nyuma yo kongera gutorerwa gukomeza kuyobora u Rwanda. Perezida Xi mu butumwa yoherereje mugenzi we w’u Rwanda, yamwijeje gukorana na we mu rwego rwo kwagura ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa ndetse no guteza imbere ubucuti bw’ibihugu byombi bukagera ku rwego rushya. Ati: “Mfite ubushake bwo gufatanya […]
Uganda iremeza ko yakiriye imishyikirano ya RDC na M23
Leta ya Uganda iremeza ko yakiriye imishyikirano ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ihuriro AFC ribarizwamo umutwe wa M23, n’ubwo Leta ya Congo yo ibihakana. Amakuru aturuka i Kampala na Kinshasa avuga ko iyo mishyikirano yatangiye ku wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga, ku buhuza bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Uhuru Kenyatta […]
FARDC irashinjwa kwikubira ibihumbi by’amadorali n’amatelefoni bambuye imfungwa
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kirashinjwa kwigarurira amatelefoni n’amafaranga arenga Miliyoni bambuye imfungwa muri gereza i Kinshasa. Byabaye ubwo habagaho isaka rusange muri iyi gereza y’i Kinshasa. Abatangaje aya makuru bavuga ko gereza yitabaje abasirikare maze ibyo babambuye barabyijyanira. Uku gusakwa kwabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 21/07/2024, ukorwa n’abasirikare baje […]
RDC igiye gutangira kuburanisha Corneille Nangaa wa AFC/M23 na bagenzi be
Ubutabera bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva ku wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga, ruzatangira kuburanisha urubanza ruregwamo umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC ribarizwamo umutwe wa M23 na bagenzi be. Ni urubanza bagomba kuburanishwamo n’Urukiko rwa gisirikare rukorera i Gombe mu mujyi wa Kinshasa. Minisiteri y’Ubutabera ya RDC mu itangazo yasohoye, yavuze ko Corneille Nangaa na […]
Kenya: Igipolisi cyahaye gasopo abateganya kwigaragambiriza ahantu harinzwe
Abigaragambya muri Kenya bahawe gasopo ko batagomba kwibeshya ngo bigaragambirize ahantu harindwa n’inzego z’umutekano mu buryo buteganywa n’itegeko. Byagarutsweho na Kanja Douglas, umukuru w’Igipolisi, asaba aba bakomeje imyigaragambyo ko uyu munsi kwirinda kwinjira cyangwa guhungabanya ahantu harindwa hateganywa n’amategeko. Mu itangazo agira ati: “Bijyanye n’imyigaragambyo iteganyijwe ku wa 23 Nyakanga (7) 2024, ni ngombwa cyane […]
Senegal: Imfungwa zakamejeje mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara
I Dakar muri Senegal imfungwa zikomeje kurya karungu nyuma y’uko ngo zifatwa nabi bituma zikora imyigaragambyo. Izi mfungwa n’abagororwa bo muri Camp pénal liberté 6 i Dakar, batangiye imyigaragambyo ku wa Gatanu bavuga ko babazwa no gufatwa nabi. Bahise bimuriwe muri Gereza ya Rebeuss, basaba gusurwa na Minisitiri w’ubutabera kugira ngo uburyo bafatwamo nabi burangire, […]
Ishimwe rya P. Kagame ku bihugu 29 byamwoherereje ubutumwa bumushimira
Perezida Paul Kagame yashimiye ibihugu 29 byo hirya no hino ku Isi, nyuma yo kumwoherereza ubutumwa bumushimira ku ntsinzi aheruka kwegukana mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Perezida yashimiye ibyo bihugu mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X. Ibihugu yagaragaje ko byamwoherereje ubutumwa bumushimira biciye mu bakuru babyo, aba za Guverinoma zabyo ndetse n’abadipolomasi ni Barbados, […]
RDC yigaramye ibyo kohereza i Kampala intumwa zo kuganira na M23
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yigaramye amakuru avuga ko hari intumwa yohereje i Kampala muri Uganda gushyikirana n’inyeshyamba za M23. Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko “nta muntu n’umwe woherejwe guhagararira Guverinoma mu biganiro ibyo ari byo byose n’ibyihebe bya M23 i Kampala”. Muyaya […]
Uganda: 69 bafashwe baratanze ibyangombwa bihimbano ngo binjizwe mu gipolisi
Igenzura ryakozwe n’ubugenzacyaha bwa Uganda CID, ryerekanye ko abasore n’inkumi 69 muri 3,129 bashya binjijwe mu gipolisi cya Uganda, bafatanywe ibyangombwa by’inyandiko mpimbano. Abakurikiranweho iki cyaha, babikoze taliki ya 13 Nyakanga na 15 , ubwo binjizwaga mu gipolisi nyuma bakaza gusanga baratanze ibyangombwa bihimbano kugeza ubu bakaba bari gukorwaho iperereza. Itsinda rishinzwe ubugenzuzi ryaturutse ku […]
Igipolisi cy’u Burundi kirashijwa kwambura abacuruzi b’Abanye Congo Litiro 90,000 za Lisansi
Abanyekongo bakorera ubucuruzi bw’ibikomoka kuri Peterori bakorera mu gihugu cy’u Burundi, bashinja igipolisi cy’iki gihugu kubambura amajerekani agera ku 4500 angana na litiro ibihumbi 90. Aya mabido bayambuwe ku wa Kane w’iki Cyumweru dusoje, aho bemeje ko bayambuwe n’abapolisi b’u Burundi bakorera mu gace ka Gatumba. Bavuga ko bayabambuye ubwo bari baje kuyacuruza ariko ari […]
M23 na RDC mu mishyikirano i Kampala
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23, kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga batangiye ibiganiro by’ibanga bigamije guhosha amakimbirane amaze imyaka irenga ibiri hagati y’impande zombi. Ni ibiganiro biri kubera i Kampala muri Uganda ku buhuza bwa Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Uhuru Kenyatta wahoze ayobora Kenya, akanaba umuhuza […]
Nyarugenge: Imodoka yari itwaye abagenzi 26 yakoze impanuka
Imodoka yari itwaye abagenzi 26 iturutse mu Karere ka Rubavu yerekeza mu mujyi wa Kigali ,yakoze impanuka igeze mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Kanyinya. Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri icyi Cyumweru taliki 21 Nyakanga 2024.Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda Emmanuel Kayigi yatangaje ko iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo […]
Museveni yaburiye urubyiruko ruteganya kumukorera nk’ibyakorewe Ruto
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yaburiye urubyiruko rwo mu gihugu cye ruteganya gukorera imyigaragambyo mu mujyi wa Kampala, aruteguza ingamba zikakaye. Museveni yatanze uwo muburo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo yagezaga ijambo ku baturage b’igihugu cye. Yagize ati: “Abantu bamwe barimo abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bafatanyije n’abanyamahanga, barateganya guteza imvururu biciye […]
Ibigori n’umuceri biri mu bihingwa byeze cyane mu gihembwe cya 2024A ugereranyije n’icya 2023A
Raporo itangwa n’inzego zibishinzwe itangaza ko bimwe mu bihingwa byeze cyane mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A ugereranyije n’icya 2023 A, harimo ibigori n’umuceri. Ibi biri mu byatumye umusaruro mbumbe muri rusange w’ibihingwa byose wiyongereyeho toni ibihumbi 315,921 ugereranyije ibihembwe by’ihinga A bya 2023 na 2024. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, kivuga ko […]
Abanzi bacu turabahendahenda: Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yagaragaje u Rwanda nk’igihugu giharanira kubana neza na buri wese, ku buryo cyinginga ndetse kinanahendahenda abanzi bacyo kugira ngo babane neza. Umukuru w’Igihugu yabitangaje ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 21 Nyakanga, ubwo yari muri Kigali Convention Center aho yashimiriye abagize uruhare mu bikorwa bye byo kwiyamamaza mu matora aherutse. Ni […]
Ingo z’abarenga ibihumbi 10 bakuwe mu byabo n’inyeshyamba za ADF bari mu kaga
Nibura ingo ibihumbi icumi (10,000) z’abantu bimuwe kubera intambara mu bice bya Beni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu majyaruguru ya Kivu, babayeho mu buryo bubi kugeza ubwo bakomeje gutabaza imiryango itabara imbabare ngo babagoboke. Sosiyete sivile yo mu gace ka Batangi-Mbau mu mujyi wa Beni kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Nyakanga […]
Impunzi y’Umurundi yakubitiwe mu nkambi ya Nakivale kugeza ipfuye
Impunzi y’Umurundi yitwa Abbas Nsengiyumva, yabarizwaga mu nkambi ya Nakivale, yapfuye nyuma yo gukubitwa n’indi mpunzi y’Umurundi mu mpera z’icyumweru gishize. Ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 19 Nyakanga, nibwo Abbas Nsengiyumva yasangiye inzoga n’incuti ze mu kabari kazwi nka bistro gaherereye mu kigo cy’impunzi. Amakuru avuga ko umwe mu bagore bari basangiye […]
RDC: Abarenga 11000 bamaze kwicwa n’ibihara bikomoka ku nkende muri uyu mwaka
Nibura abantu 11164 bamaze kwicwa n’ibihara(Monkeypox) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2024. Iyi mibare yatanzwe na Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu aho ivuga ko iyi ndwara ikomoka ku nguge ihangayikishije abatari bacye. Guverinoma ya Congo, ikomeje gusabwa gufata ingamba nyinshi zo kugabanya ikwirakwizwa ry’iyi ndwara. Dr Mbungi, wahoze […]
Undi musirikare wa Afurika y’Epfo yiciwe muri Congo
Umusirikare w’umunya Afurika y’Epfo uri mu butumwa bwa SAMIDRC,muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yishwe avuye kunywera mu kabari gaherereye I Goma. Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko uyu musirikare ashobora kuba yishwe n’abagizi ba nabi.Uyu akaba yiciwe mu gace ka Bujovu muri Komine ya Kalisimbi hafi y’ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Goma mu ijoro ryo ku wa […]
Joe Biden akomeje kotswa igitutu n’abo mu ishyaka rye
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akomeje kotswa aigitutu ngo akure kandidatire ye mu matora aho ashinjwa kugira intege nke. Uyu mukambwe w’imyaka 81 yahuriraga na Donald Trump watanzwe n’ishyaka ry’aba Repubulikani mu kiganiro mpaka kuri Televisiyo ya CNN ntabwo yitwaye neza bituma agabanyirizwa icyizere. Icyo gitutu cyakomeje kwiyongera nyuma y’amakuru avuga ko ubu […]
Urukiko rwategetse ko amafaranga ari kuri konti z’umugore wa Vital Kamerhe afatirwa
Urukiko Rukuru rwa Gombe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwategetse ko amafaranga ari kuri konti za Banki z’abarimo umugore wa Vital Kamerhe usanzwe ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko afatirwa. Hamida Shatur (umugore wa Kamerhe) na bagenzi be baburanishwaga muri dosiye ifite aho ihuriye n’amafaranga yiswe aya gahunda y’iminsi 100 ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi […]
Kenya yahawe impano ya kajugujugu z’intambara
Kenya yamaze kwakira icyiciro cya mbere cya kajugujugu z’intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeye kuyiha, ubwo Perezida William Ruto yazisuraga mu mezi make ashize. Kajugujugu ebyiri zo mu bwoko bwa UH-1 ni zo Kenya yakiriye mu ntangiriro z’uku kwezi, kuri ubu zikaba ziri gusanirwa n’itsinda ry’inzobere z’igisirikare cy’iki gihugu kirwanira mu kirere mu kigo […]
Abanya-Tanzania bakuriye ingofero abakinnyi 2 ba APR FC
Abafana b’amakipe ya Young Africans na Simba Sports Club zo muri Tanzania banyuzwe n’imikinire ya myugariro Niyomugabo Jean Claude na Yussif Dauda ba APR FC, bagaragaza ko babifuza mu makipe yabo. Ku wa Gatanu APR FC ni bwo yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup iri kubera i Dar es Salaam, nyuma yo […]
Icyo Uganda ivuga ku birego by’uko RDF ijya muri RDC iciye ku butaka bwayo
Leta ya Uganda yirinze kwemeza cyangwa guhakana ibirego by’uko Ingabo z’u Rwanda zinjira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziciye ku butaka bwayo, ivuga ko ikeneye kubanza gusuzuma ibivugwa mbere yo kugira icyo ivuga. Byatangajwe na Ambasaderi wungirije wa Uganda i Kinshasa, Matata Twaha, ubwo ku wa Gatanu yakirwaga na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika […]
U Bwongereza bwasezeranije Ukraine gukuba kabiri inkunga bwayihaga
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yasabye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer , ubufasha bwo kubasabira ikurwaho ry’amategeko abuza Ukraine gukoresha intwaro zitangwa n’ibihugu by’iburengerazuba. Bwana Zelensky, yabisabiye mu nama y’abaminisitiri yabereye ahazwi nka Downing. Bwana Zelensky yavuze ko hari gahunda yo gutera ku butaka bw’Uburusiya kuko bizafasha gukumira ibitero byibasiye uduce two muri […]
Burundi: Barembejwe n’icyorezo kibasira uruhu kikanafata imyanya y’ubuhumekero
Abatuye muri Komine ya Mugamba yo mu ntara ya Bururi mu gihugu cy’u Burundi, batewe n’indwara itaramenyekana ikomeje gukwirakwira hirya no hino. Iyi ndwara irangwa no kurwara uruhu no kugira umuriro ukabije ndetse ikanatuma abayanduye badahumeka neza. Abo ikomeje kwibasira harimo abana n’abagore. Abatuye muri komini ya Mugamba, bavuga ko iyi ndwara imaze ibyumweru bibiri […]
Abarenga 40 bapfiriye mu bwato bwibasiwe n’inkongi y’umuriro
Umuryango w’Abibumbye ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka (IOM) muri Haiti, wavuze ko byibuze Abanyahayiti 40 bapfiriye mu nyanja abandi benshi barakomereka nyuma yuko ubwato bwabo bwafashwe n’inkongi y’umuriro. Ku wa gatatu, ubwo bwato bwari butwaye abantu barenga 80, bwahagurutse i Fort Saint-Michel mu majyaruguru ya Haiti bwerekeza mu birwa bya Turukiya na Caicos. Iki Kigo (IOM), […]
Haiti: Abapolisi b’Abanya Kenya bigaruriye icyambu gikomeye cyari cyarabohojwe n’amabandi
Abapolisi b’abanya Kenya boherejwe muri Haiti bigaruriye icyambu cya Auorite Portuaire Nationale mu gitero cyagabwe Kuri uyu wa Gatanu taliki 19 NYAKANGA 2024. Abapolisi ba Kenya muri Haiti na bagenzi babo bo muri Hayiti, bashoboye kwigarurira icyambu cyagenzurwaga n’agatsiko k’amabandi mu mezi atanu ashize. Iki cyambu cya Auorite Portuaire Nationale (APN), cyari cyigaruriwe n’aka gatsiko […]
Kivu y’Epfo: Ubuyobozi bwahagaritse ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro
Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwatangaje ko bwahagaritse ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri iyi Ntara. Ubuyobozi kandi bwashyizeho umunsi ntarengwa ko icyo cyemezo gitangira kubahirizwa uhereye ejo hashize ku wa Gatanu taliki 19 Nyakanga 2024. Impamvu nyirizina ubuyobozi bwashingiyeho bufata icyo cyemezo , ngo ni ukugirango bugire ibyo bushyira […]
Ruto yashyizeho Guverinoma nshya irimo ba Minisitiri yaherukaga kwirukana
Perezida William Samoei Ruto wa Kenya ku wa Gatanu yashyizeho Guverinoma nshya, isimbura iyo yari yasheshe mu cyumweru gishize. Icyiciro cya mbere cya Guverinoma nshya kigizwe n’abaminisitiri 11 barimo abahoze mu yasheshwe. Muri bo harimo Kithure Kindiki wongeye kugirwa Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Alice Wahome wongeye kugirwa Minisitiri w’Ubutaka, Aden Duale wasubijwe Minisiteri y’ingabo […]
U Bwongereza bukomeje kugerwaho ingaruka zo gusesa amasezerano yabwo n’u Rwanda
Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza uheruka gusesa amasezerano yerekeye abimukira iki gihugu cyari cyarasinyanye n’u Rwanda, yatangiye gukozwa isoni n’abimukira bakomeje kwinjira mu Bwongereza ku bwinshi. Ikinyamakuru Express kivuga ko kuri ubu abimukira barenga 1,185 ari bo bamaze kwinjira mu Bwongereza kuva Starmer atorewe kuba Minisitiri w’Intebe ku wa 5 Nyakanga 2024. Imibare itangwa na […]
Sudan: Impunzi zabuze ibiribwa zitangira kurya ibyatsi
Impunzi zitandukanye muri Sudan zahunze imirwano ikomeje kubera mu Ntara ya Darfur, ngo zatangiye kurya ibyatsi kubera kubura ibiryo. Byatangajwe n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi muri iki gihugu OMS, aho rivuga ko izi mpunzi zugarijwe n’inzara bikomeye. Iri shami rivuga ko uretse no kuba Intambara ivuza ubuhuha, ku rundi ruhande imvura nyinshi imaze iminsi […]
Nyuma ya Zimbabwe, u Rwanda rwahaye ikindi gihugu imfashanyo y’ibigori
Leta y’u Rwanda ku wa Kane tariki ya 18 Nyakanga yahaye Zambia imfashanyo ya Toni 1,000 z’ibigori, mu rwego rwo kuyigoboka kubera amapfa ayugarije. Zambia ni kimwe mu bihugu byo mu majyepfo ya Afurika byugarijwe n’amapfa akomeye yatewe n’uburyo bw’imihindagurikire y’ibihe buzwi nka ‘El Niño’. Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Bugingo Emmanuel ni we […]