Rubaya: Ba Jenerali n’abanyapolitiki bakomeye mu bujura bw’amabuye y’agaciro

Mu gihe imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ikomeje kujya mbere mu bice by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bamwe mu basirikare bakomeye ndetse n’abanyapolitiki baravugwa mu kuyibyaza umusaruro basahura amabuye y’agaciro yo mu birombe by’i Rubaya. Agace ka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa […]

Kenya:Opozisiyo igiye kwitambika umwanzuro wo kohereza abapolisi muri Haiti

Ejo ku wa gatatu, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya Dr. John Ekuru Longoggy Aukot, yavuze ko ateganya gutangiza ikindi ikirego gishya cy’urukiko kirwanya gahunda yo kohereza abapolisi muri Hayiti. Uyu munyapolitiki avuga ko bidakwiye ko Kenya yohereza abapolisi muri Haiti mu gihe Perezida William Ruto atarakemura ikibazo cy’umutekano mucye mu gihugu cye. Ati” Muri […]

U Burusiya bwahushije Perezida Zelensky

U Burusiya burashinjwa kugerageza kwivugana Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, nyuma yo kugaba igitero cya missile ku modoka zari zimuherekeje. Ku wa Gatatu Zelensky yari yasuye agace ka Odesa ko mu majyepfo ya Ukraine. Ibinyamakuru byo mu Bugereki byatangaje ko imodoka zari ziherekeje uyu Perezida wa Ukraine zari muri metero zibarirwa mu 150 uvuye ku […]

Sena y’u Bwongereza yongeye kwitambika umushinga wo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro

Guverinoma y’u Bwongereza yongeye gutsindwa na Sena y’icyo gihugu, mu mushinga wayo wo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro. Ni ku nshuro ya gatandatu Sena y’u Bwongereza yatumaga uriya mushinga utsindwa, ibisobanuye ko kugeza ubu muri iki cyiciro leta imaze gutakaza amajwi yose icumi kuri uwo mushinga w’itegeko. Leta y’u Bwongereza yazanye uwo mushinga w’itegeko, nyuma […]

Uruganda rw’isukari rwa Kabuye rwabaye rufunze imiryango kugeza mu gihe kitazwi

Imirimo y’uruganda rw’Isukari (Kabuye Sugar Works) rwabaye rufunze imiryango by’agateganyo, nyuma y’uko ubuso rwakoreragaho ubuhinzi bwibasiwe n’ibiza. Kugeza ubu hegitari 700 kuri hegitari 2000 ruhingaho ibisheke rukoramo isukari zangijwe n’ibiza mu bihe bitandukanye. Mu masaha ya mbere ya saa Sita, kuri uyu wa Gatatu taliki 06 Werurwe 2024 mu ruganda rukumbi rukora isukari mu Rwanda, […]

Muri Congo uwo babonye afite izuru rirerire bamwica bamwita Umututsi: Impunzi z’i Mahama

Impunzi z’abanye-Congo zo mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, kuri uyu wa Gatatu zakoze imyigaragambyo zamagana Jenoside zivuga ko ikomeje gukorerwa bene wabo bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Inkambi y’impunzi ya Mahama isanzwe ibarizwamo impunzi z’abanye-Congo zikabakaba 20,000; mu gihe imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) yerekana […]

U Burundi bwihindutse u Rwanda rubushinja guhuza imbaraga na FDLR

Guverinoma y’u Burundi yigaramye ibirego byo gucumbikira no kwifatanya n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR ishinjwa n’u Rwanda, ahubwo irushinja kuba ari rwo rucumbikiye abarwanyi bo mu mutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwayo. Ku wa 3 Werurwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta yandikiye ibaruwa Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, asaba […]

Depite Frank Habineza yagizwe Ambasaderi

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza, yagizwe Ambasaderi w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’amashyaka n’imiryango ya Politiki iharanira kurengera ibidukikije (Global Greens). Depite Habineza mu ibaruwa yandikiwe ku wa 4 Werurwe, yamenyeshejwe ko yagizwe Ambasaderi wa ririya huriro ry’amashyaka ya Green Parties ku Isi yose kubera “ubunararibonye, ubwitange ndetse n’umusanzu ufatika atanga […]

RDC n’u Burusiya byatangiye gufatanya mu bya gisirikare

Guverinoma y’u Burusiya ku wa Kabiri yemeje umushinga urebana n’amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, hagati y’iki gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umwe mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yashyizwe hanze uvuga ko amasezerano y’ibihugu byombi akubiyemo ibijyanye n’ubufatanye mu myitozo y’inzego z’umutekano ndetse no gutozwa imikoreshereze y’amato cyangwa indege z’intambara mu gihe byasabwe. Ibiro Ntaramakuru […]

Wa muyobozi ushinjwa gutanga ruswa ya 10000 frw yayihakanye avuga ko yiciraga umugenzacyaha isari

Ubushinjacyaha bwasabiye Kabera Védaste wari ushinzwe imiyiborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma yo kuba uregwa guha Umugenzacyaha ruswa y’ibihumbi 10 Frw. Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 06 Werurwe 2024 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye Akarere ka Muhanga.Kabera n’abamwunganira bisobanuye bavuga ko frw 10 Kabera yahaye umugenzacyaha atari ruswa […]

Haiti:Amabandi ahurutse gutorokesha imfungwa 4000 yateguje Jenoside

Agatsiko k’amabandi kamaze iminsi kazengereje umurwa mukuru wa Haiti, katangaje ko mu gihe Minisitiri w’intebe w’iki gihugu Arel Henry yaba ateguye, hashobora kuba Jenoside n’intambara yeruye. Jimmy Cherizier uzwi ku izina rya “Barbecue ufatwa nka umwe mu mabandi makuru, ni we watangaje ibi ahamya ko we na bagenzi be umugambi wa Jenoside bakomeje kuwunoza.Ati”Niba Ariel […]

Perezida Kagame yasubije abamwita umunyagitugu

Perezida Paul Kagame yakomoje ku bamaze igihe bamwita umunyagitugu, agaragaza ko na we atazi icyo ababivuga bashingiraho bamwita we. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru Le Figaro cyo mu Bufaransa. Ibitangazamakuru bimwe na bimwe byo mu burengerazuba bw’Isi ndetse na bamwe batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda bakunze kwita Perezida Kagame umunyagitugu, bijyanye ahanini […]

SADC irashinjwa gutinya M23 igashora wazalendo ku murongo w’urugamba

Abanye Kongo bakomeje kwitotombera Ingabo za SADC ziri muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko zitinya kujya ku murongo w’urugamba ruzihuza n’umutwe wa M23, ahubwo zigashorayo Wazalendo. Ni ibikubiye mu butumwa buri mu nyandiko yashyizwe ku rubuga rwa X, rwa Simaro Ngongo Case, aho yashimangiye ko kuva izi ngabo za SADC […]

Akanama AU kateye utwatsi ubusabe bw’u Rwanda, gaha umugisha Ingabo za SADC ziri muri RDC

Akanama gashinzwe ibibazo bya politiki, amahoro n’umutekano mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe, kashyigikiye ubutumwa bw’ingabo z’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC) ziri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo abagize ako kanama bahuriye mu nama yigaga ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo. Ako kanama kavuze ko AU […]

ICC yasohoye impapuro zo guta muri yombi ba general b’Uburusiya

Abasirikare b’Uburusiya bo ku rwego rwa General bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi nyuma yo gushinjwa ibyaha by’intambara muri Ukraine. Uru rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa (ICC/CPI) rwashyize hanze izi impapuro ziyongera kuzashyizwe hanze mu mwaka ushize zishyiriweho Perezida Putin washinzwe gushora abana mu Ntambara. Liyetona Jenerali Sergei Kobylash na komanda w’amato y’intambara, Viktor Sokolov, ni […]

M23 yemeje ko yigaruriye umujyi uvukamo Gen. Sultani Makenga

Umutwe wa M23 ku wa Kabiri watangaje ko wigaruriye Nyanzale, agace ko muri Teritwari ya Rutshuru gasanzwe kavukamo Gen. Sultani Makenga ukuriye igisirikare cyawo. Nyanzale ni Umujyi muto uherereye muri Teritwari ya Rutshuru, byibura mu bilometero 130 ugana mu majyaruguru y’Umujyi wa Goma. Kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru imirwano ikomeye yasakiranyirije FARDC n’abambari bayo […]

Impuguke za Loni kuri RDC zaba zaje gusuzuma niba koko mu Rwanda haba amabuye y’agaciro?

Impuguke za Loni kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Mbere zagiriye uruzinduko mu Rwanda rwiswe urwo kwiyungura ubumenyi ku rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda. Ni impuguke zarimo umunya-Centrafrique Zobel Behalal, Umubiligikazi Mélanie Degroof cyo kimwe n’umunya-Bénin, David Zounmenou. Sosiyete ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Trinity Metals Group iri mu zo basuye, mbere […]

Abigarambya biciye umusirikare wa FARDC i Goma

Amakuru aturuka i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko umusirikare wa FARDC yiciwe mu myigaragambyo yaramukiye mu mujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Congo. Iyi myigaragambyo yatangiye ku munsi w’Ejo mu mujyi wa Goma ari naho yaramukiye.Bivugwa ko abayirimo bafunze umuhanda wa Goma-Sake, aho bafungiye neza ni mu gace kitwa Kimashini, nk’uko […]

Dore Imbogo na Lucky Fire bahuriye mu ndirimbo yamamaza Kagame

Valentine Nyiransengiyumva uzwi nka ‘Dore Imbogo’ na Dusabimana Emmanuel uzwi nka Lucky Fire, bakoze mu nganzo basohora indirimbo yamamaza Perezida Paul Kagame. Dore Imbogo na Lucky Fire bombi bazwi mu ndirimbo zikunze gutembagaza abazumva. Indirimbo bahuriyemo bayise ‘Oyeee’. Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bubwira Abanyarwanda ko nta wundi bagomba gutora mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri […]

Jeff Bezos yongeye kuza ku mwanya wa Mbere mu bukire ku isi

Jeff Bezos wamamaye ubwo yashingaga sosiyete ya Amazon , yongeye kuza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abakire ku isi.Yahigitse Elon Musk yarushijeho miliyari 2 $. Byatangajwe hifashishijwe Uru rutonde ruzwi nka ‘Bloomberg Billionaires Index’, rwagiye hanze kuri uyu wa Mbere, rwagaragaje ko umutungo wa Bezos ubu uhagaze ku gaciro ka Miliyari 200$, mu gihe […]

EU iravuga ko itewe ubwoba n’intwaro karahabutaka ziri mu ntambara ya M23 na FARDC

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) ku wa Mbere watangaje ko utewe ubwoba n’ikoreshwa ry’intwaro zigezweho mu ntambara yo muri RDC, zirimo za ‘drone’ z’intambara na misile zifite ubushobozi bwo guhanura indege. EU mu itangazo yasohoye yagaragaje ko ikoreshwa ry’izi ntwaro ryerekana ko intambara irushaho kumera nabi. Ku wa Mbere imirwano ikomeye yasakiranyije M23 n’ihuriro ry’Ingabo […]

M23 irigamba gukubitira ahababaza FARDC i Katsiro na Mabenga

Umutwe wa M23 watangaje ko wavugutiye umuti ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’imirwano yasakiranyije impande zombi Ku wa Mbere. Ni imirwano yabereye mu duce dutandukanye twa Teritwari ya Masisi (Mabenga, Mweso no mu nkengero zaho) uhereye mu gitondo cya kare. M23 ishinja ihuriro rigizwe na FARDC, FDLR, Abazalendo, Abacancuro, […]

Abanya-kigali barashinja abamotari umwanda

Banwe mu banyakigali n’abatuye mu nkengero zawo ,barashinja abamotari bamwe na bamwe kutagira isuku haba kuri moto zabo ,ingofero bambara ndetse no ku myambaro. Intandaro y’uyu mwanda n’ukuba aba bamotari badasanzwe bimakaza umuco w’isuku. Abatega abagenzi, bavuga ko iyo babonye umumotari ufite umwanda banga ko abatwara ariko ngo hakaba igihe baba bakererewe bagapfa kumutega bya […]

Amerika igiye gukura abaturage bayo muri Haiti vuba na bwangu

Ibihugu bihana imbibi n’igihugu cya Haiti, byasabye abaturage babyo kuva muri icyo gihugu vuba na bwangu. Amerika nayo yahise itangaza ko abaturage bayo bari muri iki gihugu bagiye kuvanwayo igitaraganya. Ni nyuma y’umutekano mucye n’akavuyo byaranzwe muri iki gihugu kuva mu mpera z’icyumweru gishize aho amabandi yigabije umurwa mukuru port-au prince ikahateza imvururu. Aya mabandi […]

Amerika yafatiye ibihano Perezida Emmerson Mnangagwa

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abantu icyenda bo muri Zimbabwe zishinja ibyaha bitandukanye, barimo na Pete Emmerson Mnangagwa w’iki gihugu. Abandi umunani bafatiwe ibihano barimo umugore we, Auxillia Mnangagwa, visi perezida we Constantino Chiwenga, Minisitiri w’Ingabo za Zimbabwe, Oppah Muchinguri, Umukuru w’urwego rushinzwe ubutasi muri Zimbabwe na na Patrick Chinamasa ushinzwe ibigega by’ishyaka […]

Ghana:Minisiteri y’imari yaburiye Perezida kudasinya ku itegeko rihana abatinganyi

Minisiteri y’imari ya Gana yihanangirije ko iki gihugu kizatakaza amafaranga menshi y’amabanki mpuzamahanga agera kuri miliyari 3.8 z’amadolari y’Amerika mu myaka itanu cyangwa itandatu iri imbere mu gihe perezida Nana Akufo-Addo yaba yashyize umukono ku mushinga w’itegeko rirwanya LGBTQ. Iyi Minisiteri itangaza ko ingaruka zishobora kuba mbi ku isoko ry’ivunjisha rya Gana no guhungabana k’ubukungu […]

U Rwanda rwaburiye AU ku bufasha iteganya guha ingabo za SADC ziri muri RDC

Guverinoma y’u Rwanda yaburiye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, nyuma y’uko ugaragaje ko uteganya guha ubufasha ingabo za SADC ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zahabwa ubufasha. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Werurwe 2024 ni bwo habaye inama y’akanama ka AU gashinzwe amahoro n’umutekano yigaga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba […]

Colonel Yaya Sangare arafunzwe

Colonel Alpha Yaya Sangare uri mu basirikare bakomeye muri Mali, yatawe muri yombi azira igitabo yanditse kigaragaza buryo ki Igisirikare cya kiriya gihugu gihohotera abaturage. Ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe ni bwo uyu musirikare yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu rugo rwe ruhherereye i Bamako mu murwa mukuru. Amakuru y’itabwa muri yombi rye […]

Ubudage n’Uburusiya rurageretse

Minisitiri w’Ingabo w’Ubudage, Boris Pistoriusugu avuga ko igihugu cy’Uburusiya gishaka guhungabanya umutuzo n’umudendezo w’igihugu cye,bigizwemo uruhare na Perezida Vladimir Putin. Amushinja kuba agambiriye gucamo ibice Abadage by’umwihariko Abanyapolitiki, ariko ngo ntabwo azabigeraho. Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, hari amajwi bivugwa ko ari ay’ubutasi bw’Ubudage yatangajwe mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga mu Burusiya humvikanamo abayobozi mu […]

Uganda:Umusirikare wa UPDF yishe arashe Bouncer w’akabari kubera 2000 frw

Polisi ya Kampala Metropolitan (KMP) iri gukora iperereza ku musirikare wa UPDF witwa Jawiyambe Colbert warashe ushinzwe umutekano w’akabari (bouncer) ka Serene Woods Bar mu mpera z’icyumweru gishize amuziza 6000UGSH , hafi 2000Frw. Umuvugizi wa Polisi wungirije wa KMP, Luke Owoyesigyire, avuga ko kurasa kwabaye mu ma saa 05h00 za mu gitondo ku ya 2 […]

Umukozi w’Umujyi wa Kigali afunzwe azira indonke ya Frw 71,000

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi umukozi w’Umujyi wa Kigali ukekwaho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke. RIB yemeje ko yataye muri yombi Rwagasore Theoneste usanzwe ari Umunyamategeko w’ubutaka ukorera mu Mujyi wa Kigali, mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa X. Amakuru atangwa n’uru rwego avuga ko uyu mugabo w’imyaka 53 […]

Martin Ochola ntakiri IGP wa Uganda

Martin Ochola Okoth wari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda (IGP), yasimbuwe kuri izo nshingano na Maj Gen Geoffrey Katsigazi Tumusiime wari umwungirije. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Werurwe ni bwo aba bombi bahererekanyije ububasha. Ochola w’imyaka 65 y’amavuko, yari Umuyobozi Mukuru wa Polisi kuva muri Werurwe 2018 ubwo yahabwaga izo nshingano asimbuye […]

Abanyekongo babyaranye n’Ingabo za MONUSCO basabiwe indishyi

Mbere y’uko MONUSCO ikura akarenge kayo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari abayobozi basabye ko bamwe mu basirikare bayo babanza gutanga indezo n’indishyi ku ba gore b’abanyekongo babyaranye nabo. Ni nyuma y’amakuru yagiye acicikana ko izi ngabo z’umuryango w’Abibumbye, MONUSCO,zagiye zirara mu bagore batandukanye mu bice zagiye zijyamo zikabagira abagore abandi zikabasambanya ku gahato […]

Karongi: Impunzi z’abanye-Congo zakoze imyigaragambyo zamagana Jenoside iri muri RDC

Impunzi z’abanye-Congo zimaze igihe zicumbikiwe mu nkambi ya Kiziba iherereye mu karere ka Karongi, zaramukiye mu myigaragambyo yo mu mahoro zamagana Jenoside zivuga ko ikomeje gukorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Jenoside izi mpunzi zamaganye ni iyo zivuga ko iri gukorerwa bene wabo bo mu bwoko bw’Abatutsi bo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Abanyamulenge […]

Umunezero Abarundi bahorana bawukura ku mazi bahaye Yezu: Ndayishimiye

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko Aburahamu,Yakobo na Yezu bavugwa muri Bibiliya banyoye ku mazi y’i Burundi, ikaba impamvu Abarundi bahora bafite akanyamuneza. Yabivuze mu cyumweru gishize ubwo yari ayoboye inama y’ubukerarugendo yabereye kuri Hôtel Club du Lac Tanganyika. Muri iyo nama yumvishije Abarundi ko umurima wa Eden uvugwa mu gitabo cy’itangiriro muri Bibiliya […]

EAC yavuze ku ifaranga rishya bivugwa ko igiye gutangira gukoresha

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), wanyomoje amakuru yavugaga ko wamaze gukora ifaranga rihuriweho rizajya rikoreshwa n’ibihugu birindwi biwugize. Kuva mu mpera z’icyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye inoti z’iri faranga ryiswe Sheafra (SHF1) z’amafaranga 5, 10, 20, 50, 100 na 200. Byavugwaga ko iri faranga rijya kungana n’idorali rya Amerika mu gaciro (agaciro karyo bivugwa […]

Mbere ya 1994 abanyarwanda bari bafite umuriro w’amashanyarazi bari 1%

Raporo igaragazwa na Minisiteri yibikorwaremezo ,igaragazako mbere ya 1994, umuriro w’amashanyarazi wari ingume mu Rwanda kugeza aho abakoreshaga uyu muriro bari kuri 1%. Ni imibare itandukanye n’itangazwa mu gihe cy’imyaka 30 ishize, kuko ubu abanyarwanda bacana umuriro w’amashanyarazi bageze kuri 70%. Kugeza muri Mutarama 2024, ingo zingana na 21% by’abafite amashanyarazi zikoresha akomoka ku mirasire […]

Mu myaka 30 ishize abafite umubyibuho ukabije ku isi bikubye kane

Imibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Abongereza , igaragaza ko abantu miliyari batuye isi bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije. Ibitangazamakuru The Lancet kivuga ko abagera muri miliyoni 880 mu bibasiwe n’umubyibuho ari abakuze naho miliyoni 159 ari abana. Ahari abantu benshi bafite iki kibazo ni muri Tonga no muri American Samoa ku bagore naho ku bagabo […]

Amabandi yigabije gereza nkuru ya Hait atorokesha imfungwa 4000

Udutsiko twitwaje intwaro twigabye muri gereza nkuru yo mu murwa mukuru wa Haiti Port-au-Prince, irekura imfungwa nyinshi. Umunyamakuru wa BBC yavuze ko umubare munini w’abagabo bagera ku 4000 bari bahafungiye batorokeshejwe n’ayo mabandi. Benshi mu bafunguwe harimo abashinjwaga kugira uruhare mu rupfu rwa Perezida Jovenel Moà¯se wishwe mu 2021. Aka gatsiko kakoze ibyo, kari kagamije […]

Issa Hayatou yabitswe ari muzima

Umuryango wa Issa Hayatou wahoze ari Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), wanyomoje amakuru yavugaga ko yapfuye. Uyu munya-Cameroun w’imyaka 77 y’amavuko, yayoboye CAF imyaka 29 kugeza muri 2017, ubwo yasimburwaga n’umunya-Madagascar, Ahmad Ahmad. Yanayoboye kandi by’agateganyo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), nyuma y’uko muri 2015 Sepp Blatter wari umaze igihe ayiyoboye yari […]

Mubyara wa Corneille Nangaa yirukanwe mu kazi ku mpamvu za Politiki

Alpha Mundolo usanzwe ari umukozi wa Kompanyi yitwa TRANSCO, yirukanywe mu kazi nyuma yo kumushinja ko akwirakwiza amacakubiri, gusuzugura ubuyobozi bwashyizweho na Perezida Tshisekedi ndetse n’icengezamatwara muri iyi sosiyete yakoreraga. Taliki 26 z’ukwezi gushize , nibwo uyu Alpha yandikiwe ibaruwa imwirukana mu kazi,ubuyobozi bw’iyi kompanyi bukavuga ko ngo mbere yo kumwirukana bwabanje kumusaba ibisobanuro bw’ibyo […]

U Bwongereza buzariha u Rwanda Frw miliyoni 244 kuri buri mwimukira ruzakira

Ikigo gishinzwe kugenzura amafaranga leta y’u Bwongereza ikoresha, cyahishuye ko iki gihugu kizariha u Rwanda byibura miliyoni 370 z’ama-Pounds, muri gahunda yacyo yo kohereza mu Rwanda abimukira. Ni amafaranga na Frw miliyari 603 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda. Icyo kigo cyanahishuye kandi ko kuri buri muntu umwe uzoherezwa mu Rwanda, u Bwongereza buzamutangaho ama-Pounds150,000 (miliyoni […]

Burundi:Agathon Rwasa yongeye kubura umutwe Minisiteri iramwitambika

Nyuma y’uko mu minsi ishize mu ishyaka CNL rya Agatho Rwasa hamazemo umwuka mubi, bikavugwa ko bigirwamo uruhare runini n’ishyaka riri ku butegetsi mu rwego rwo kuburabuza ubuyobozi bwaryo, ikirimo kuvugwa n’uko ibibazo bikomeje kwiyongera aho gucyemuka. Ku ya 26 Gashyantare, Agathon Rwasa washinze iri shyaka yoherereje ibaruwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’Uburundi amumenyesha ko ategura […]

FARDC irashinja M23 kurasa ibisasu 10 i Sake

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyashinje umutwe wa M23 kurasa ibisasu 10 ku mujyi wa Sake, mu rwego rwo kubuza abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu bifite abasirikare muri RDC kuwugeramo. Ku wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe ni bwo Abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu birimo RDC, Afurika y’Epfo, Tanzania, u Burundi na Malawi basuye […]

Tanzania:Habaruwe ibinyacumi by’abishwe na Cholera mu kwezi kumwe gusa

Nibura abantu 26 bishwe na cholera mu turere 10 two muri Tanzania kuva aho iyi ndwara yatangiriye kumenyekana ku ya 5 Mutarama kugeza ku ya 8 Gashyantare, nk’uko Minisiteri y’ubuzima yabitangaje ku wa gatanu. Byongeye kandi, indwara ya cholera 816 yanditswe mu turere 10 mu gihe gisuzumwa, nk’uko byatangajwe na minisiteri y’ubuzima. Minisiteri y’Ubuzima yavuze […]

Amajyepfo: Minisitiri Musabyimana yasabye abaturage kunoza ubufatanye n’inzego z’umutekano

5a345ab2-3180-4fb0-add4-ee5ee8022dfa.jpg

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, yasabye abaturage n’inzego zose z’ubuyobozi kunoza ubufatanye hagati yabo n’inzego z’umutekano cyane cyane muri aya mezi atatu agiye guharirwa ibikorwa by’Ingabo z’Igihugu (RDF) na Polisi y’igihugu (RNP) byo guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza by’abaturage. Minisitiri Musabyimana yabivugiye mu murenge wa Ndora, akarere ka Gisagara, intara y’Amajyepfo, ubwo kuri uyu […]

Abasirikare ba Afurika y’Epfo barasaniye muri RDC

Igisirikare cya Afurika y’Epfo (SANDF) cyatangaje ko abandi basirikare babiri bacyo bapfiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kurasana ubwabo. SANDF mu itangazo yasohoye yasobanuye ko “byabaye ubwo umwe muri bo yarasaga mugenzi we akamwica akoresheje imbunda y’akazi, mbere yo guhindukiza imbunda na we agahita yirasa mu cyico”. Igisirikare cya Afurika y’Epfo nticyigeze […]

RDC yaba iteganya kwiyambaza abacanshuro ba Blackwater?

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iravugwaho kuba yaragiranye ibiganiro n’umutwe w’abacanshuro wa Blackwater, kugira ngo abarwanyi bawo baze kuwufasha guhangana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Blackwater ni umutwe washinzwe n’umucuruzi Erik Prince wahoze ari umusirikare mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirwanira mu mazi. Uyu mutwe ukunze kuvugwa cyane mu […]

Ibihugu bya Afurika nibyo byihishemo umubare munini w’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubushakashatsi bugaragaza ko ibihugu bya Afurika aribyo byihishemo umubare munini w’abakurikiranweho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni mu gihe Leta ikomeje kunoza imikoranire n’ibyo bihugu mu gukurikirana abakekwaho ibyo byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwihishamo. Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu, mu biganiro abayobozi muri Minisiteri yUbutabera bagiranye na Sena ku mbogamizi zikiri mu kugeza […]

Indege yari itwaye Perezida Mnangagwa yaburiwe ko hari bombe ziyitegereje isubira inyuma

Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa yasubitse urugendo rwe rwerekeza I Victoria kubera kwikanga ibitero ku bibuga by’indege bitandukanye by’iki gihugu, nk’uko umuvugizi we George Charamba yabitangaje. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, taliki 01 Werurwe 2024, abayobozi b’ikibuga cy’indege cya Zimbabwe, Robert Gabriel International Airport, bohererejwe ubutumwa bwanyujijwe kuri imeri(email), buvuga ko hashobora guterwa […]

Abayobozi ba Rayon Sports ni abagome, barantereranye: Aruna Madjaliwa

Umurundi Aruna Moussa Madjaliwa yibasiye ubuyobozi bwa Rayon Sports, abushinja kumutererana bukanga kumuvuza ahubwo bugahitamo kumuteranya n’abafana. Uyu musore amaze igihe adakinira Rayon Sports, nyuma y’imvune y’agatsitsino yagize mu mwaka ushize wa 2023. Amakuru aturuka imbere muri Murera avuga ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwifuje ko abagwa iyo mvune kugira ngo agaruke vuba, gusa we ahitamo […]

Yavanye amahembe y’inzovu muri Congo afatirwa mu Rwanda agiye kuyacuruza

Umugabo ufite ubwenegihugu bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatawe muriyombi n’inzego zishinzwe umutekano mu Karere ka Rusizi, azira gucuruza amahembe y’inzovu. Ni umugabo witwa Byamungu Kizungu Claude w’imyaka 39, yafatanwe amahembe y’inzovu afite ibice 41 bipima kg 81.5. Byamungu yafatiwe neza ku mupaka wa Bugarama, uhuza u Rwanda na Congo, akaba yarafashwe n’urwego rw’i […]

RIB yasubije abaturage telefoni zirenga 160 bari baribwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024 rwashyikirije abaturage telefoni 167 bari baribwe. Ni igikorwa cyabereye ku Cyicaro Gikuru cy’uru rwego giherereye ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yasobanuye ko telefoni zasubijwe ba nyirazo 160 zari zaribwe mu bihe bitandukanye zigahindurirwa ibirango, […]

Ibyihebe byarituye inkambi ya Koulikouro abagera kuri 30 bahasiga ubuzima

Inkambi ya gisirikare ya Koulikouro, iherereye nko mu birometero 200 mu majyaruguru ya Bamako yerekeza ku mupaka wa Mauritania, yibasiwe n’igitero cy’iterabwoba cyahitanye abarenga 30. Ingabo zabyemeje mu itangazo rigenewe abanyamakuru, gusa nta mubare wanyawo zatangaje w’abantu bapfuye, ariko amakuru yatangajwe na RFI yemeza ko hapfuye abantu bagera kuri mirongo itatu. Igisirikare cyavuze ko mu […]

AFC/M23 bamaganye Tshisekedi ukomeje gukinira ku maraso ya Okende

Umutwe wa M23 wibumbiye mu Ihurirro ry’Impuzamashyaka ryiswe Alliance Fleuve Congo AFC, wamaganiye kure iperereza ry’Ubushinjacyaha bukuru ku rupfu rwa Okende bwagaragaje ko yiyahuye bemeza ko ibikomeje gukorwa ari ukumwica bwa kabiri. Chérubin Okende yabaye minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu muri Congo akanaba umudepite muri icyo gihugu yapfuye ku wa 13 Nyakanga 2023, umurambo we […]

Muri Bangaladesh bari mu marira

Minisitiri w’ubuzima wa Bangaladesh avuga ko byibuze abantu 43 bapfuye nyuma y’umuriro wibasiye inyubako y’amagorofa arindwi. Nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza ngo uyu muriro watangiriye muri resitora Kacchi Bhai , ahagana mu ma saa mbiri za mu gitondo 16h00 GMT) kuri uyu wa kane mu murwa mukuru Dhaka. Abantu 75 batabawe abandi bajyanwa mu bitaro.Abashinzwe kuzimya […]

U Burundi bukomeje kwitwaza u Rwanda mu rwego rwo guhuma amaso abaturage: Mukasi

Charles Mukasi wahoze ari umuyobozi w’ishyaka UPRONA ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi, yagaragaje ko ibirego leta y’iki gihugu imaze iminsi ishyira ku Rwanda nta kindi kibihatse kitari ugukinga abaturage ibikarito mu maso ngo batabona umwanya wo kwinubira ubuzima bubi babayemo. Kuva mu mpera z’umwaka ushize u Burundi bwakunze kwikoma u Rwanda, burushinja kuba ari rwo […]

Hassan Mwinyi wabaye Perezida wa Tanzania yapfuye

Ali Hassan Mwinyi wabaye Perezida wa Kabiri wa Tanzania, yapfuye kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Gashyantare afite imyaka 99 y’amavuko. Mwinyi yayoboye Tanzania imyaka 10, hagati ya 1985 na 1995. Mbere yaho yari yarabanje kuba Visi-Perezida wa Tanzania ndetse na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu. Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan ni we […]

RDC:Iperereza ryagaragaje icyishe Okende wigeze kuba Minisitiri

Iperereza ryakozwe ku rupfu rw’umunyapolitiki Chérubin Okende wigeze kuba Minisitiri wo gutwara abantu n’ibintu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ryagaragaje ko uyu mugabo ngo yiyahuye. Urupfu rwe rwamenyekanye taliki 13 Nyakanga 2023, ruza kwemezwa n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC Patrick Muyaya. Kuri uyu wa Kane nibwo umushinjacyaha mukuru mu rukiko rw’Iremezo, Firmin Mvonde, yahamije […]

Ibibombe bibiri bivugwa ko ari ibya M23 byajegeje ibifaru bya SADEC hafi na Sake

Kuri uyu wa kane, tariki ya 29 Gashyantare 2024 i Sake, mu gace ka Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibisasu bibiri bivugwa ko byatewe n’inyeshyamba za M23, byibasiye imodoka ibyiri za SADC ziri mu bwoko bw’ibifaru. Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru afrik-info.cd, kivuga ko mu masaha ya saa 11h30 za […]