Léandre Onana yaguzwe akayabo na Simba SC
Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania yamaze gusinyisha rutahizamu Léandre Essomba Willy Onana wari umaze imyaka ibiri akinira Rayon Sports. Amakuru aturuka mu gihugu cya Tanzania avuga ko uyu munya-Caméroun yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira Simba. Ni nyuma yo kumutangaho $200,000 (arenga Frw miliyoni 200) ya récruitement. Uyu musore kandi […]
Ubushakashatsi bugaragaza iki ku ngaruka zo kwicara umwanya munini?
Abantu bicara umwanya munini baragirwa inama ko bafata izindi ngamba zibafasha kugabanya icyo gihe kuko bashobora gukurizamo uburwayi bukomeye ugasanga bafashe undi mwanya wo kwivuza kandi bakabaye birinda. Ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho uburyo umuntu wicara cyane aba agomba kwitwaramo mu rwego rwo kwirinda guhura n’ibibazo by ’umugongo . Izi ni inama zitangwa ku […]
Zabyaye amahari hagati ya Afurika y’Epfo na Pologne
Umwuka mubi ushingiye kuri dipolomasi wadutse hagati ya Guverinoma ya Afurika y’Epfo n’iya Pologne, nyuma y’uko abarinzi ba Perezida Cyril Ramaphosa bangiwe kuva ku kibuga cy’indege cy’i Warsaw. Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo ari mu itsinda ry’abakuru b’ibihugu bya Afurika ku wa Kane berekeje i Moscou mu Burusiya ndetse n’i Kiev muri Ukraine, mu butumwa […]
Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko yamaze igihe akora akazi ko gukoropa

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome, yanenze cyane bamwe mu rubyiruko rw’iki gihe bagaya akazi gaciriritse ngo ntigahuye n’amashuri bize, avuga ko akiba mu mahanga, yakoze akazi ko gukoropa muri resitora zitandukanye, akabona amafaranga bikamufasha gukomeza amashuri akayarangiza. Ibi Minisitiri Ngabitsinze yabivugiye mu nama nyunguranabitekerezo yigaga ku guteza imbere ihangwa ry’imirimo no kurwanya ubushomeri […]
Shakira yahungishije abana be ubukwe bwa murumuna wa Pique
Nyuma y’uko habayeho gutandukana hagati ya Shakira na Gerard Pique bikomeje kuvugwa ko umubano w’aba bombi utifashe neza nyuma y’uko bigaragaye ko abana b’aba bombi batazitabira ubukwe bwa se wabo. Ibi byatangakjwe n’ikinyamakuru Hola cyo muri Espagne aho ngo abana b’ibi byamamare aribo Milan na Sasha batazitabira ubukwe bwa murumuna wa Pique buteganyijwe kuba taliki […]
Haruna Niyonzima yasubije umutoza Amavubi wamushinje kuba nta cyo yigeze akorera u Rwanda
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, yasubije umutoza Carlos Alos Ferrer wigeze kumushinja kuba nta cyo yigeze afasha ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ amaze imyaka irenga 15 akinira. Haruna Niyonzima kuri ubu ntari mu bakinnyi uriya munya-Espagne yitabaje ku mukino Amavubi y’u Rwanda azahuriramo na Os Mambas ya Mozambique ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, bashaka itike y’Igikombe […]
Mugore niba urarana umwenda w’imbere akaga karagutegereje
Abagore akenshi usanga barara bambaye umwenda w’imbere (ikariso) nyamara ntibamenye ingaruka bigira ku buzima.Gusa ntitwibagirwe ko hari nanone abagabo bakunda ko abagore babo barara bambaye ubusa. Impamvu babikunda n’uko usanga ngo mu gihe umugabo yagakoresheje amukuramo iyo myenda, yakabaye agikoresha amutegura mu gihe bitegura binjira nyirizina mu gikorwa cyo gutera akabariro. Urubuga rwa summerseve.com, rutangaza […]
M23 yirukanye Wazalendo mu duce 2
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kane wigaruriye agace ka Kahira, nyuma y’imirwano yawusakiranyije n’inyeshyamba za Wazalendo zishyigikiwe na Guverinoma ya Congo. Kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane impande zombi zarimo zirwanira mu duce twa Kibarizo-Kahira ndetse n’ahitwa Butare. Amakuru avuga ko mu ma saa yine n’igice ari bwo M23 yigaruriye agace ka […]
Rubavu: Polisi yarashe mu cyico ‘umwuzukuru wa shitani’
Polisi mu karere ka Rubavu yarashe mu cyico ukekwaho ubujura, ubwo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane yari amaze kwambura abantu. Byabereye mu mudugudu wa Karukogo, mu kagari ka Rukoko ho mu murenge wa Rubavu; ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo. Amakuru BWIZA yamenye ni uko uwarashwe ari umwe mu babarizwa mu itsinda rizwi nk’Abuzukuru […]
Turahirwa Moses yarekuwe by’agateganyo
Turahirwa Moses wamenyekanye nk’umumurikamideli akanashinga inzu yise Moshion, yarekuwe by’agateganyo aho azajya yitaba urukiko buri Cyumweru ikindi kandi ntazajye arenga imbibi z’u Rwanda. Kuri uyu wa Kane nibwo hari hateganyijwe ko Moses asomerwa umwanzuro w’urukiko ku bujurire we n’abamwunganira batanze aho yasabaga ko yazarekurwa nyuma y’uko yari akatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Ni mu gihe […]
Brig. Gen Bainababo yakubitiye umudipolomate wa Uganda i Bujumbura
Umuyobozi wungirije w’umutwe w’Ingabo zidasanzwe za Uganda (SFC), Brig Gen Charity Bainababo, yatangaje ko aheruka gukubitira umudipolomate wa Uganda i Bujumbura mu Burundi. Byabaye mu ntangiriro z’ukwezi gushize ubwo uriya musirikare uri mu bagore bafite amapeti yo hejuru mu ngabo za Uganda yari i Bujumbura, ayoboye itsinda ry’abasirikare bari barindiye umutekano Perezida Yoweri Kaguta Museveni. […]
Niba uri umugore utwite cyangwa wonsa nturye isombe uba uhombye
Isombe ni ikiribwa gikomeye ku by’umwihariko ku bagore bonsa n’abatwite kuko bibongerera ubushobozi ku buzima bwabo ndetse no kubana.N’ubwo isombe ari nziza ariko bisaba kwitonda mu mitegurire yayo kuko iyo utayitayeho bishobora gushyira ubuzima bw’abayiriye mu kaga. Umugore utwite aba agomba kurya isombe kubera ko ikungahaye ku mavitamini n;intungamubiri umubiriwe ukeneye cyane ,kugira ngo agire […]
RDC yagaragaje u Rwanda nka nyirabayazana y’uko ikomeje kumungwa na ruswa
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje u Rwanda kuba ari rwo nyirabayazana yo kuba ikomeje kumungwa na ruswa. Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ya RDC, ubwo yari yitabiriye inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ryo kurwanya ruswa. Minisitiri Rose Mutombo Kiese yavuze ko kuva Perezida Félix Antoine Tshisekedi yagera ku butegetsi Guverinoma ya RDC yashyize ingufu […]
Bobi Wine arashinja Leta ku muca ku bahanzi bagenzi be
Umuhanzi wahindutse umunyapolitiki Kyagulanyi uzwi nka Bobi aravuga ko asigaye ari nyakamwe nta muhanzi ukimwegera kuko ngo batinya ko Leta ya Uganda yabareba ikijisho.Ibi yabigarutseho ubwo bari mu muhango wo gushyingura Kato Lubwama uherutse kwitaba Imana, aho yavuze ko kuva yatangira ibikorwa bye bya Politiki,abahanzi batangiye kumucika urusorongo batinya ko abayobozi bababonana nawe. Uyu munya […]
“Abashumba be nibo bangerageje”Brianne avuga ibyo yaboneye kwa Ap. Mignone

Umuvanzi w’imiziki Gateka Esther uzwi nka DJ Brianne,yongeye kurikoroza avuga ko yacumujwe mu rusengero rwa Women Foundation ruyoborwa na Apotre Mignone, nyuma y’uko ngo umwe mu bapasiteri bo muri urwo rusengero yigishije inyigisho zitamuryoheye. Aha Brianne yasangije abamukurikira izo nyigisho ngo zagarukaga ku kuntu ngo muri urwo rusengero abantu baho bose Imana yabahaye imitungo irimo […]
M23 mu mirwano ikomeye na Wazalendo
Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kane waramukiye mu mirwano n’imitwe y’inyeshyamba ziswe ‘Wazalendo’ zishyigikiwe na Guverinoma ya Congo Kinshasa. Amakuru avuga ko iyi mirwano iri kubera mu bice bya Kibarizo-Kahira ndetse n’ahitwa Butare. M23 imaze amezi atatu itarwana n’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC), gusa muri ayo mezi yose yakunze guhurira mu mirwano n’imitwe […]
Kylian Mbappé yarashe u Bufaransa abuhora Lionel Messi
Rutahizamu Kylian Mbappé wa Paris Saint-Germain yanenze cyane u Bufaransa, abuhora uko bwafashe Lionel Messi mu myaka ibiri yabukinnyemo. Messi yageze muri PSG mu mpeshyi ya 2021 akubutse muri FC Barcelona yo muri Espagne. Uyu munya-Argentine n’ubwo yatwaranye ibikombe bibiri bya shampiyona n’iriya kipe y’i Paris, gusa umubano we n’abafana bayo ntiwigeze uba nta makemwa. […]
Nkore iki?Nahaye igitsina abasore babiri ku munsi umwe none sinzi uwanteye inda
Nyuma y’uko abantu benshi babona umusaruro uva mu bitangazamakuru cyane cyane mu gutanga inama, hari abakomeje gukomeza uwo murongo ari nabwo umuntu umwe yasabye abasomyi b’uru rubuga ko bamugira inama. Yagize ati” Nitwa Clarisse(Izina twahimbye),nifuje kubasangiza inkuru yanjye y’ukuntu natwise ariko simenye uwnteye inda.Ubusanzwe mu rugo ni ku Muhima ni naho nkorera uturimo twanjye twa […]
Urukundo ipfundo ku kurebana ay’ingwe hagati ya Sandrine na Jackson wa Red Blue JD
Mu minsi ishize, nibwo umunyamakuru Abayo Yvette Sandrine yashyize hanze video ashinja uwitwa Jackson Dushimimana nyiri Red Blue JD ko yamwambuye amafaranga agera kuri miliyoni 2,400,000Frw hakiyongeraho ko ngo yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina. Icyo gihe yabwiye bwiza.com ko impamvu yashyize hanze ayo makuru n’uko ngo uyu Jackson yakomeje kumubuza amahwemo nyuma y’uko yari yamusezeye […]
Umugore yafashwe agiye kugurisha umwana ku bihumbi 50ksh
Polisi yo mugace ka Mlolongo yataye muri yombi umugore wari ugiye kugurisha umwana muri Uganda amuvanye muri Kenya aho yari guhabwa ibihumbi 50 by’amafaranga yo muri Kenya.Uyu mugore witwa Miriam Wesonga ufite imyaka18, yafashwe n’abaturage ubwo yacyebuzwaga hirya no hino afite umwana bisa nk’aho ataruwe bagira amacyenga bamushyikiriza Polisi. Akigezwa kuri sitasiyo ya Polisi Mlolongo […]
FERWAFA yongeye kwangira Gacinya kwiyamamaza
Komisiyo ishinzwe amatora mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yongeye kwangira Gacinya Chance Denis kwiyamamaza imuhora “ubunyangamugayo buke”. Ku wa 6 Kamena 2023 Komisiyo y’amatora ya FERWAFA yatangaje urutonde rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza kujya muri Komite Nyobozi ya FERWAFA mu matora azaba tariki ya 24 Kamena 2023. Icyo gihe Gacinya ari mu bari bangiwe kwiyamamaza […]
Menya akandi kamaro ko kurya ubunyobwa bitari ukongera amasohoro gusa
Hari igihe usanga hari abagabo batakwegera ameza, batabonyeho isupu y’ubunyobwa cyangwa se ubunyobwa bukaranze babanza gufata mu gihe bategereje amafunguro, ahanini ari uburyo bwo kugirango bakumire ikibazo cy’amasohoro macye. Telegraph mu nkuru yanditse mu 2017, yatangaje ko mu bushakashatsi bwakozwe mu 2014 ku bagabo 100 bwasanze ko umugabo urya impeke zirindwi z’ubunyobwa ku munsi usanga […]
Kenya na RDC bagiye gutegura uko bacyura Ingabo za EAC
Perezida William Ruto wa Kenya arateganya kohereza i Kinshasa itsinda ry’intumwa ze, mu rwego rwo kuganira na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku hazaza h’ingabo za EAC ziri muri kiriya gihugu. Kenya isanzwe ari yo muhuza mu bibazo byo muri Congo Kinshasa. Byitezwe ko itsinda Perezida Ruto ateganya kohereza i Kinshasa zizaganira na […]
Ikibazo cya Mangwende cyabujije amahwemo umutoza Carlos Ferrer
Hashize iminsi micye hamenyekanye amakuru ko umukinnyi Imanishimwe Emmanuel Mangwende bigoranye kuba yaboneka mu kipe y’igihugu Amavubi mu mukino uzahuza U Rwanda Mozambique bitewe n’uko ngo ikipe akinira ya FAR Rabat ifite imikino itarakina. Ibi rero byaraje ishinga umutoza Carlos Ferrer aho atangaza ko uyu mukinnyi ari mu nkingi za mwamba zikenewe. Mu kuri uyu […]
Igisubizo cya Museveni ku makuru yavugaga ko urupfu ruri kumugera amajanja
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yanyomoje amakuru avuga ko yaba ari gukurikiranirwa n’abaganga ahavurirwa indembe mu bitaro (ICU), ashyira mu majwi abanya-Kenya. Kuva mu cyumweru gishize Museveni yishyize mu kato nyuma y’uko bigaragaye ko yanduye icyorezo cya COVID-19. Uburwayi bwakurikiwe n’inkuru zitandukanye zivuga ku buzima bwe, ku buryo hari bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga […]
Uganda yohereje abasirikare mu Rwanda
Igisirikare cya Uganda (UPDF) kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kamena, cyohereje mu Rwanda itsinda ry’abasirikare bacyo aho bitabiriye imyitozo igomba guhuza Ingabo z’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Brig Gen Matthew Gureme ushinzwe imyitozo muri UPDF ni we washyikirije bariya basirikare ibendera ry’igihugu mbere y’uko baza mu Rwanda. Imyitozo y’Ingabo za […]
Nyarugenge: Urukiko rwakatiye abashinjwaga ubwicanyi barimo umugore w’uwishwe
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igihano cy’igifungo cya burundu abantu bagera kuri batanu bari bakurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi barimo n’umugore washinjwaga kugira uruhare mu iyicwa ry’umugabo we afatanyije n’abandi bagabo. Mutatsineza Assoumpta, Uyisenga Alphonse, Rubabaza Vianney, Ndizihiwe Evariste na Habiryayo Athanase bahamijwe icyaha cyo kwica Twagirayezu Theoneste wari umugabo wa Mutatsineza Assoumpta. Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi […]
Musore/mugabo niba ushaka kugumana n’umukunzi wawe irinde izi ngeso
Mu byerekeye urukundo hari igihe usanga umusore batita ku bintu birunaka , ariko nyamara ugasanga bibabaza umukunzi we ariko wenda atari abigambiriye.tugiye kurebera hamwe ibintu 4 umugabo cyangwa umusore asabwa kwirinda gukorera umukunzi we kuberako kenshi bihungabanya urukundo. 1.KUMUFATA KU NGUfU N’ubwo imibonano mpuzabitsina ifatwa nk’itemewe mbere y’uko umugabo n’umugore basezerana kubana akaramata ku bemera […]
Dr Habineza abona ibihugu bikize bikwiye guha agahenge ibidukikije
Dr Frank Habineza avuga ko abantu bo mu bihugu bikize bafite igihwama cyinshi yo gukira, bityo ko bakeneye kukigabanya mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Mu kiganiro na Bwiza.com, Dr Frank Habineza, avuga ko abantu bo mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi birimo iby’i Burayi na Amerika bakwiye kugabanya ingano y’ibyo bakenera byaba ibiribwa ndetse n’ibindi […]
Nyina wa Chameleone yatangiye kurwana inkundura kubera Pallaso
Prossy Mayanja nyina wa Jose Chameleone yatangiye kurwana inkundura mu binyamakuru avuga ko rubanda bakwiye kumurekera abana kuko nabo ari abantu nk’abandi.Ibi abigarutseho nyuma y’igihe gito umuhungu we Pallaso akubise umuhanzi ukizamuka Alien Skin bikaza gufata indi intera havugwa ko uyu murumuna wa Chameleone yahohoteye uyu muhanzi. Uyu mubyeyi rero yavuze ko nta muntu udakosa […]
RBA yisubije umunyamakuru yari yarirukanye azira ‘kwaka Minisitiri agacupa’
Umunyamakuru Lorenzo Christian Musangamfura yasubiye muri RBA, nyuma yo kwirukanwa muri iki kigo azira ibyafashwe nko gusaba agacupa Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango. Mu Ugushyingo umwaka ushize ni bwo uyu munyamakuru uri mu beza bakizamuka mu mikino igihugu gifite yirukanwe kuri Radiyo Rwanda, nyuma yo kubwira Minisitiri Bayisenge Jeannette ko “nta cupa rye” azi. Ni ubutumwa […]
Mbappe yasizoye ngo arashaka kugurishwa PSG yabyanga akazigurisha
Rutahizamu w’Umufaransa Kylian Mbappe, yasizoye ashaka ko ikipe akinamo ya Paris Saint Germain yamugurisha, yaba itabikoze akazategereza amasezerano ye akarangira muri Sezo (Season) y’umwaka utaha akazagendera ubuntu. Kuri uyu wa mbere nibwo byatangajwe ko uyu mukinnyi Mbappe yavuze ko adashaka kongera andi masezerano n’iyi kipe kuko ashaka kujya mu yindi kipe aho bivugwa ko ashaka […]
Amerika yasabye abaturage bayo gukorera ingendo muri Uganda bari menge
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bazo kwirinda gupfa gukorera ingendo muri Uganda, abahaba na bo bakitwararika cyane. Ni ibikubiye mu itangazo riburira Ambasade ya Amerika i Kampala yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Kamena. Mu mpamvu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashingiyeho zisaba abaturage bazo kuba menge, harimo ibyaha bikomeje kwiyongera […]
Niyo Bosco yongeye gutera urujijo ku makuru yamugonganishije na M.Irene

Mu mu mwaka ushize nibwo hatangiye gukwirakwira amakuru y’uko Niyo Bosco yashyamiranye n’uwahoze ari umujyanama we mu by’umuziki Irene Murindahabi bivugwa ko bashwanye nyuma yo kumwambura. Icyo gihe byarasakuje haba ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye bamwe bashinja Irene ko yahemukiye uyu muhanzi wari umaze kubaka izina mu ndirimbo zitandukanye. Ni nyuma y’uko kandi […]
Louise Mushikiwabo yahishuye ko yatewe ubwoba na Stéphane Dion
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko yigeze guterwa ubwoba na Ambasaderi wa Canada mu Bufaransa, Stéphane Dion, amuhora kwanga kongerera amasezerano umunya-Canada wahoze ashinzwe ubutegetsi muri uriya muryango. Mushikiwabo yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Kamena, ubwo yaganiriraga n’itangazamakuru i Quebec muri Canada. Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo […]
Bemba na Lt Gen Tshiwewe basuye FARDC ku irasaniro
Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, yasuye ingabo z’iki gihugu ziri mu birindiro bitandukanye zimaze igihe mu mirwano n’inyeshyamba za M23. Bemba ari i Goma kuva ku wa Mbere tariki ya 12 Kamena 2023. Ibirindiro by’Ingabo za RDC yasuye ni ibiri mu gace ka Kibumba ho muri Teritwari ya Rutshuru […]
Ibintu 5 umukobwa yakora agatindana n’umusore mu rukundo
Abakobwa benshi usanga baba baganira n’abagenzi babo babagisha inama y’icyo bakora ngo biyegurire umutima w’abasore baba bakundana , nyamara ntibamenye ko hari inama zihariye zishobora kubafasha ntibabasige. 1.Uburyo umusore yiyumva akuri iruhande Ubundi umukobwa urikumwe n’umusore runaka yirinda gutuma yifunga akaba uwo ariwe.Sibyiza kumubuza amahoro ngo yisanishe n’uko wowe ubishaka.Urugero niba akunda gusaragurika, guceceka, guseka […]
Hateguwe amarushanwa y’umuganda

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yateguye amarushanwa y’umuganda mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abaturarwanda kuwitabira kurushaho, no kuwukoramo ibikorwa bisubiza ibibazo by’abaturage mu bukungu no mu mibereho myiza hagamijwe guhanga udushya. Iyi Minisiteri yabitangarije mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 12 Kamena 2023. Yavuze ko igikorwa gihatana gikomba kuba hari […]
Malawi yoherereje u Rwanda ukekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi
Leta y’u Rwanda yatangaje ko yakiriye Niyongira Théoneste uzwi nka Kanyoni, nyuma yo kwirukanwa ku butaka bwa Malawi. Niyongera akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mugabo ari mu mpunzi z’Abanyarwanda n’Abarundi zikabakaba 400 Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Malawi iheruka kwirukana muri iki gihugu, kuko zahabaga mu buryo butemewe n’amategeko. U Rwanda […]
Seninga n’umwungiriza we bubikiwe imbehe
Umutoza Seninga Innocent n’umwungiriza we birukanywe mu ikipe ya Sunrise nyuma yo kutagaragaza umusaruro bari bitezweho.Ubuyobozi bw’iyi kipe, bwatangaje ko bwirukanye uyu mutoza n’umwungiriza we Tugirimana Gilbert uzwi nka Cannavaro, kuko ntacyo bakoze ngo Sunrise itaza mu myanya ya nyuma. Amasezerano aba bombi bagiranye na Sunrise harimo ingingo ko aba batoza bagomba kuyizana mu makipe […]
Tshisekedi yaba agiye guhuriza muri RDC abarwanya u Rwanda bo ku Isi yose
Abanyapolitiki barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bo mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi, barateganya guhurira mu nama izabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu kwezi gushize ni bwo byatangajwe ko aba barwanya Leta y’u Rwanda bari batangaje ko bateganya guhurira muri kimwe mu bihugu by’umugabane wa Afurika mu kwezi gutaha kwa Nyakanga. […]
Abakunda kurya imyembe baba bafite ubwirinzi bwo kudasaza imburagihe
Umwembe ni urubuto rukungahaye ku ku ntungamubiri zikomeye kuko harimo harimo no kurinda uruhu gusaza. Inshamake Umwembe ni urubuto rukundwa na benshi kandi ruryoha cyane ariko by’ umwihariko rw ’ ingirakamaro cyane ku buzima bw’ umuntu ndetse rukaba rugizwe n ’ ubwoko bw ’ intungamubiri zirenga 20 zifasha umubiri kumererwa neza cyane. Muri iyi nkuru […]
Berlusconi wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani yapfuye
Silvio Berlusconi wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, yapfuye ku myaka 86 y’amavuko. Berlusconi yari umucuruzi w’umuherwe wari utunze za miliyari, mbere yo kwinjira muri Politiki. Uyu mugabo wigeze kuvugwa mu byaha byo gusambanya abagore ni we washinze sosiyete ifite ibitangazamakuru bikomeye bitandukanye mu Butaliyani, ndetse yanigeze kuba Perezida w’ikipe y’umupira w’amaguru ya AC Milan. […]
Ukraine irigamba intsinzi za mbere mu bitero simusiga byo gusubiza inyuma Ingabo z’u Burusiya
Ukraine irigamba intsinzi za mbere mu bitero simusiga byo gusubiza inyuma Ingabo z’u Burusiya Ukraine iravuga ko yabohoje imidugudu ine yo mu majyepfo y’iburasirazuba, ivuga ko iyi midugudu ari iya mbere yambuwe u Burusiya kuva hatangizwa ibitero simusiga byo gusubiza inyuma ingabo z’u Burusiya. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, abayobozi batangaje ko “ibendera […]
FERWAFA yahaye umugisha ubujurire bwa Gacinya
Akanama gashinzwe ubujurire mu ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kemeje kandidatire ya Gacinya Chance Denis nyuma yo kujurira. Ku itariki ya 06 Kamena ni bwo Komisiyo ishinzwe amatora muri FERWAFA yasohoye urutonde rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza kuyobora iri shyirahamwe, batari barimo Gacinya. Uyu mugabo wahoze ari Perezida wa Rayon Sports yiyamamariza kubanVisi-Perezida wa kabiri wa […]
Turahirwa Moses yatakambiye Urukiko avuga ko gereza imaze kumuha isomo

Kuri uyu wa mbere rero taliki 12 Kamena 2023, nibwo Turahirwa wari wambaye imyenda iri mu ibara ry’iroza iranga umugororwa, nibwo yagaragaye mu rukiko ngo aburanishwe ku bujurire bwe. Moses Turahirwa washinze inzu y’imideli ya Moshoni yatakambiye urukiko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ngo arekurwe abarane ari hanze , nyuma y’ibyaha akurikiranyweho birimo kunywa urumogi n’inyandiko […]
Kim Jon Un yaremye icyizere muri Vladimir Putin
Perezida Kim Jon Un wa Koreya ya Ruguru yamenyesheje mugenzi we Vladimir Putin w’u Burusiya ko amushyigikiye mu ntambara igihugu cye gihanganyemo na Ukraine, amuremamo icyizere cy’uko uko byagenda kose azayitsinda. Ni mu butumwa Kim yageneye Putin yifashishije umuyoboro wa Telegrame. Ibiro Ntaramakuru by’abanya-Koreya (KCNA) byasubiyemo ubutumwa bwa Perezida wa Koreya ya Ruguru agira ati: […]
Huye: Un point focal ‘Imboni’ pour chaque cellule du district

Pour l’année budgétaire 2023/2024, le district de Huye et ses partenaires prévoient la désignation d’un point focal ‘Imboni’ pour chacune des 77 cellules que compte le district. Il s’agira d’un représentant d’un des membre du JADF-Indatirwabahizi. Sa mission sera de travailler étroitememnt avec les deux fonctionnaires affectés à¡ la cellule et de faire des plaidoiries […]
Dr Habineza yifuza ko abantu bongera kubaho mu buzima bw’umwimerere
Dr Frank Habineza avuga ko abantu bakwiye kwiga kongera kubaho mu buzima busanzwe bw’umwimerere nka kera kugira ngo ibidukikije bidakomeza kuharenganira. Ni mu gitekerezo yagejeje ku bitabiriye inama ya Global Greens iri kubera muri Koreya y’Epfo, aho avuga ko bo nk’abagize ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, aho bifuza ko abantu batangira kugabanya ibintu bakenera […]
Data ni umwanzi w’igihugu ariko u Rwanda rurankunda_ Umuhungu wa Gen Omega wa FDLR
Mukiza Willy Maurice, umuhungu wa Gen Ntawunguka Pacifique ‘Omega’ uyobora Igisirikare cy’umutwe wa FDLR, yongeye kugaruka ku buryo umuryango we ubayeho neza mu Rwanda nyamara se umubyara ari we uyoboye abagambiriye kuruhungabanyiriza umutekano. Mukiza ni umwe mu rubyiruko 1000 ku wa Gatanu tariki ya 09 Kamena rwitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Urubyiruko […]
Col Nzapfakumunsi umaze imyaka irenga 20 ashakishwa yagaragaye mu Bufaransa
Lieutenant Colonel Jean Marie Vianney Nzapfakumunsi umaze imyaka isaga 20 ashakishwa kubera uruhare akekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagaragaye mu Bufaransa. Uyu mugabo wari umujandarume mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaye nyuma y’iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru La Libération cyo mu Bufaransa. Ni umwe mu Banyarwanda babarirwa muri 40 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe […]
Eddy Kenzo yatangiye kwijujutira Abanyapolitiki
Umuhanzi Eddy Kenzo, yariye karungu aho avuga ko hari abanyapolitiki bica umuziki wo muri Uganda. Kenzo yavuze ko arambiwe kubona abanyamuziki babivanga na politiki kuko aribo bawupyinagaza bagatuma udatera imbere. Ati”Abanyapolitiki sibeza ku muziki wacu kuko batuma umuziki wacu usubira inyuma” Ibi abitangaje nyuma y,uko mu minsi ishize umuhanzi akaba n,umunyapolitike Bobi Wine avuze ko […]
Impamvu Intore Masamba yahaye Gen Muhoozi ingabo n’icumu
Umuhanzi Intore Masamba yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye aha Gen Muhoozi Kainerugaba icumu n’ingabo, ubwo yitabiraga igitaramo cyari kigamije kwizihiza isabukuru ye y’amavuko. Muri Mata uyu mwaka Intore Masamba ari mu bahanzi batumiwe mu gitaramo cyiswe ‘Rukundo egumeho’ cyabereye mu gace ka Kigezi ho muri Uganda, kikaba cyari mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 Gen […]
Uko imbaraga za FDLR zisigaye zingana mu mboni za Gen. Makenga
Gen. Sultani Makenga ukuriye Igisirikare cya M23, avuga ko umutwe wa FDLR ugifite ingufu kuko kuri ubu ufite abarwanyi babarirwa mu 3,000. Makenga yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu ntangiriro z’uyu mwaka. Umutwe wa FDLR ugizwe n’abarwanyi biganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ni umwe kuri ubu mu yimaze igihe ifasha Ingabo za […]
Yafunzwe azira kwica umugore we abanje kumuca amabere
Umugabo wimyaka 27 witwa Mkwate Chimbizi yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica umugore abanje kumukata amabere n,ibindi bice by,ibanga. Ibi byabereye mu gihugu cya Malawi mu gace kitwa Ngabu,aho uyu mugabo yishe urwagashinyaguro uyu mugore mbere yo kumukata ijosi. Umuvugizi w,igipolisi muri aka gace Edward Kabango,yemeje ayo makuru kuri Uyu wagatanu, aho yavuze ko ufunzwe akurikiranyweho […]
Guardiola yatanze integuza y,igikombe
Umutoza pep Guardiola yatanze integuza ko aribwegukane igikombe cy,irushanwa rya UEFA champions League. Ni umukino uza kubera kuri sitade ya Ataturk Olympic Stadium, muri Istanbul kuri Uyu wa Gatandatu taliki 10 Kamena 2023. Biteganyijwe ko umukino uza gutangira i saa 21h00 zo mu Rwanda,aho ikipe ya Manchester City iza kwesurana na Inter Milan itsinda akaba […]
Abasirikare ba Tanzania bagiye kwirukanwa muri Centrafrique bazira gusambanya abagore ku ngufu
Umuryango w’Abibumbye wafashe icyemezo cyo kwirukana abasirikare 60 ba Tanzania bari baroherejwe mu butumwa bwawo bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, nyuma y’uko bamwe muri bo bashinjwe ibyaha byo gufata ku ngufu abagore. Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Stéphane Dujarric, yatangaje ko icyemezo cyo kwirukana bariya basirikare “cyafashwe nyuma y’uko iperereza ry’ibanze rigaragaje ibihamya […]
Abana bakoze impanuka y’indege mu minsi 40 ishize babonetse mu ishyamba ari bazima
Abana bane b’abanya-Colombie babonetse mu ishyamba rya Amazone ari bazima, nyuma y’uko indege barimo mu minsi 40 ishize yakoraga impanuka bakisanga muri ririya shyamba ry’inzitane. Ni inkuru y’akanyamuneza yatangajwe bwa mbere na Perezida Gustavo Petro, mu butumwa buherekejwe n’ifoto y’abasirikare ndetse n’abatabazi bashakishaga bariya bana yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Ati: “Abana bane bari […]
Miss Josiane yemera ko yazimye ariko atabenzwe n’umusore wamutereye ivi

Miss Mwiseneza Josiane yemera ko kugeza ubu atakivugwa cyane mu bitangazamakuru bimwe bakunze kwita kuzima, ariko nanone yigarama ko atabenzwe n’umusore wamwambitse impeta.Uyu mukobwa avuga ko impamvu atakivugwa ari uko ibyo arimo gukora atabishyira hanze, gusa ngo abamukurikira ku mbuga ze, ngo baramubona by’umwihariko abakunzi be. Josiane n’ubwo yemera ko yazimye ntavuga rumwe n’abavuga ko […]
Austin yiyamye abamugereranya n’abanyamakuru binjiye mu muziki
Umuhanzi Uncle Austin yanenze abanyamakuru bashaka kuba abasitari kurusha abahanzi kandi nta bihangano baba bafite byatuma bamamara, avuga ko ari bo basubiza inyuma iterambere ry’imyidagaduro mu Rwanda. Mu kiganiro yagiriye kuri The Choice Live cyagiye ahagaragara kuri uyu wa 9 Kamena 2023, Austin yavuze ukuntu hari abanyamakuru bababazwa cyane n’uko hari abahanzi bari gutera imbere […]