Tombola ya Champions League: Real Madrid yatomboye Manchester City

Ikipe yatwaye igikombe cya Champions League umwaka ushize, Real Madrid, izahura na Manchester City, yatwaye iki gikombe mu 2023, mu mukino ukomeye wa tombola y’ijonjora ry’amatsinda yabaye ku wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama. Ni inshuro ya kane muri iyi myaka iheruka aya makipe yombi ahurira mu mikino yo gukuranamo, aho Real Madrid yatsinze City […]

Nyuma y’iminsi ibiri muri Amerika hongeye kuba indi mpanuka y’indege

Indege yahanutse mu gace ka Philadelphia mu majyaruguru y’uburasirazuba ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama, igwa ku nyubako zitandukanye aho yateje inkongi y’umuriro. Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwotsi n’inkongi byari byatangiye kwibasira ahabereye impanuka, mu gihe abantu bari mu bwoba bwinshi. Abashinzwe kuzimya inkongi bahageze vuba, ariko umuriro wari […]

Trump yikomye Selena Gomez ushyigikiye abimukira

Perezida Donald Trump n’ubutegetsi bwe banenze bikomeye umuhanzi n’umukinnyi wa filime Selena Gomez nyuma y’amashusho yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram arira, agaragaza agahinda ke ku bimukira birukanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri ayo mashusho, Gomez yagize ati: “Abantu banjye barimo gutotezwa
 abana barimo guhura n’ibibazo. Sinabyumva. Ndababariwe. Ndagira ngo ngire icyo nkora, […]

Rihanna yagaragaye mu rukiko rwa Los Angeles

Umuhanzikazi w’icyamamare Rihanna yagaragaye mu rukiko rwa Los Angeles yambaye imyambaro yoroheje ariko igezweho, irimo umupira w’imbeho w’umukara, ipantalo ya ‘cuir’ yijimye aho yari aherekeje umukunzi we, A$AP Rocky uregwa ibyaha bibiri byo gukoresha intwaro mu buryo butemewe. A$AP Rocky, izina rye nyaryo ni Rakim Mayers, arashinjwa kurasa uwahoze ari inshuti ye, A$AP Relli mu […]

Rayon Sports yasinyishije abakinnyi 4 nyuma yo gukomorerwa na FIFA

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusoza isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi nyuma yo gukomorerwa na FIFA, nyuma y’igihe kinini yari imaze itemererwa gusinyisha abakinnyi bashya kubera kutishyura umutoza Haringingo Christian. Kuri uyu munsi, tariki ya 31 Mutarama 2025, ni bwo Rayon Sports yahawe uburenganzira bwo kongera kugura no gusinyisha abakinnyi. Biteganyijwe ko isoko ry’igura n’igurisha mu […]

Ibimenyetso 9 bizakwereka ko umugore agukunda ariko akagerageza kubihisha

Akenshi, umuntu ashobora gukunda undi ariko akagerageza kubihisha kubera impamvu zitandukanye—ishyaka, gutinya kwerekana amarangamutima cyangwa kutamenya uko undi abyakira. Ku bagore, hari ibimenyetso bito bishobora kugaragaza ko bamukunze ariko bakabihisha. Niba wibaza niba hari umugore ugufitiye amarangamutima ariko akabihisha, reba ibi bimenyetso bishobora kukwereka ukuri. Nubwo atavuga neza ko agukunda, imyitwarire ye ishobora kukwereka byinshi. […]

Umukinnyi wa prono yaguye mu kazi ubwo yari aryamanye n’abagabo babiri icyarimwe

Anna Beatriz Pereira Alves wamenyekanye ku rubuga rwa OnlyFans uzwi ku izina rya Anna Polly, yaguye uuri hoteli mu Mujyi wa Nova Iguaçu, Rio de Janeiro, ku wa 23 Mutarama 2025 ubwo yari ari mu kazi ko gukina filime z’urukozasoni. Uyu mugore w’imyaka 27 bivugwa ko yaguye kuri hoteri ubwo yari kumwe n’abagabo babiri bari […]

Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Paul Kagame yakiriye Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar. Ibiganiro byabo byibanze ku mubano w’ibihugu byombi no ku bibazo by’Akarere. Ibi biganiro byitabiriwe kandi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ndetse na Brig Gen Jean Paul […]

Se wa The Major wo muri Symphony band yapfuye

Mugengakamere Joachim uzwi nka The Major, umucuranzi wa guitar solo muri Symphony Band ndetse n’inzobere mu gutunganya umuziki, ari mu kababaro nyuma yo kubura umubyeyi we witabye Imana afite imyaka 76. Uyu muhanzi yemeje ko se yaguye mu bitaro bya CHUK mu ijoro ryo ku wa 30 Mutarama 2025, aho yari amaze iminsi arwariye. Nyakwigendera […]

M23 yatumye Tems ahagarika igitaramo cye i Kigali

Umuhanzikazi w’umunya-Nigeria, Tems yatangaje ko ahagaritse igitaramo cye cyari kubera i Kigali ku wa 22 Werurwe 2025, avuga ko byatewe n’amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) nyuma y’uko M23 ifashe umujyi wa Goma. Mu butumwa yanyujije ku rubuga X ku wa 30 Mutarama 2025, Tems yavuze ko atari azi […]

Umugabo watwitse Korowani (Quran) yishwe arashwe

Salwan Momika, umugabo w’imyaka 38 wavuzwe cyane nyuma yo gutwika Korowani, yarashwe arapfa muri Suwede, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu. Uyu Munya-Irak wari utuye muri Suwede yarashwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu mu nzu ye i SödertĂ€lje, hafi ya Stockholm. Polisi yatangaje ko abantu batanu batawe muri yombi nyuma y’aho uyu mugabo […]

Umunyarwenya Ken Flores yapfuye

Umunyarwenya Ken Flores yapfuye ku myaka 28 azize umutima kuwa Kabiri, tariki 28 Mutarama nk’uko byemejwe n’Urwego rushinzwe gupima impamvu z’ipfu rya Los Angeles. Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano avuga ko Flores yagiriye ikibazo cy’umutima mu rugo rwe aho umuntu wari kumwe na we yahise ahamagara ubutabazi bwihuse akanagerageza kumuha ubufasha bwa CPR mbere y’uko abaganga […]

Urukundo ruragurumana hagati ya Hamisa Mobetto na Azizi Ki

Nyuma y’igihe kinini bivugwa ko bari mu rukundo ariko bagakomeza kubihakana, Hamisa Mobetto n’umukinnyi wa Yanga SC, Azizi Ki basa n’abafashe icyemezo cyo gushyira ahagaragara umubano wabo. Ibi bikomeje gukekwa nyuma y’uko Hamisa Mobetto yagaragaye aha Azizi Ki impano y’inkweto z’imikino, ndetse akanasangiza abamukurikira amafoto n’amashusho ari kumwe na we mu bihe byiza. Aya mafoto […]

Umuraperi Fireman ari kwivuza ibiyobyabwenge

Umuraperi w’Umunyarwanda Francis Uwimana, uzwi ku izina rya Fireman, yinjiye mu ivuriro rya Huye Isange Rehabilitation Centre ku itariki ya 19 Mutarama, nyuma yo guhitamo kujya kwivuza ibibazo byo gukoresha ibiyobyabwenge. Amakuru aturuka ku muntu wa hafi y’uyu muraperi utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko Fireman ubwe yafashe umwanzuro wo kujya kwivuza nyuma y’imyaka […]

Kajugujugu y’Igisirikare cy’Amerika yagonganye n’Indege ya American Airlines

Indege ya kajugujugu y’igisirikare cy’Amerika yo mu bwoko bwa UH-60 Black Hawk yagonganye n’indege ntoya ya American Airlines hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Reagan Washington National muri Leta ya Virginia, igwa mu Ruzi rwa Potomac. Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya nijoro ku wa Gatatu, ikaba imaze kugwamo abantu benshi nk’uko inzego z’ubutabazi zabitangaje. Itangazo ryatanzwe […]

Uburyo 8 watangiza ikiganiro n’umukobwa mwiza mugihura

Gutangira ikiganiro n’umukobwa ntibikwiye kuba ibintu bigutera ubwoba cyangwa bikakugora. Akenshi, abagabo bagira impungenge zo kutamenya icyo bavuga cyangwa gutekereza ko bagomba kugira amagambo adasanzwe kugira ngo bakurure abagore. Nyamara, igisobanuro cy’ukuvugana n’umuntu si amagambo akakaye ahubwo ni uburyo wiyereka n’icyizere wifitiye. Iyo utangiye ikiganiro neza uha umukobwa impamvu yo kugumana nawe, kumva yisanzuye no […]

Chidiebere ari kwishyuza APR FC umushahara w’amezi 10

Rutahizamu w’umunya-Nigeria, Johnson Nwobodo Chidiebere arasaba ikipe ya APR FC kumwishyura umushahara w’amezi 10 angana n’umwaka w’imikino nyuma yo gusezererwa na iyi kipe. Uyu mukinnyi w’imyaka 21 y’amavuko yasezerewe ku wa Mbere, tariki ya 27 Mutarama 2025 nyuma yo kumara amezi atandatu gusa muri APR FC, mu gihe yari yarasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu mwaka […]

Lady Gaga yatangije intambara kuri Perezida Trump udashyigikiye abatinganyi

Umuhanzikazi Lady Gaga yatangaje ko atazatezuka ku rugamba rwo kurengera uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina (LGBTQ+) cyane cyane muri iki gihe bamwe muri bo babona ahazaza habo ari habi nyuma y’irahira rya Perezida Donald Trump. Uyu muhanzikazi uzwi ku izina rya “Mother Monster” n’abafana be, yavuze ko azakomeza kuba hafi y’iri tsinda aho agaragaza ko amatora […]

Umugabo witwa Samson yashyingiranywe n’abagore babiri icyarimwe (Amafoto)

Umugabo witwa Samson Ijebu yashyingiranywe n’abagore babiri icyarimwe mu muhango wabaye ku Cyumweru, tariki ya 26 Mutarama 2025, mu mujyi wa Odovie, uherereye mu karere ka Ughelli, muri Leta ya Delta, mu gihugu cya Nijeriya. Aba bagore bombi basangiye izina rimwe rya mbere, Ejiro. Amakuru avuga ko uyu mugabo ari uwahoze ari umuyobozi w’umudugudu ndetse […]

Emelyne ‘Ishanga’ na bagenzi be 4 bajyanywe mu kigo ngororamuco

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko abantu batanu, barimo Kwizera Emelyne ‘Ishanga’, bajyanywe kugororerwa mu kigo ngororamuco cya Huye, mu gihe abandi batatu bakurikiranywe n’ubutabera bazira gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni. Abajyanywe mu kigo ngororamuco ni Kwizera Emelyne, Gihozo Pascaline, Uwase Salha, Uwase Shakira na Uwase Belyse. Naho Uwineza Nelly Sany, Ishimwe Patrick na Babingwa Josue bo […]

APR FC yatsinze AS Kigali igera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Intwari

Ikipe ya APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-0 mu mukino w’igikombe cy’Intwari wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Kabiri.  Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe no kwataka kw’impande zombi ariko nta gitego cyabonetse, amakipe yombi anganya 0-0. Igice cya kabiri cyatangiye APR FC isatira cyane, maze ku munota wa 55 ihabwa […]

Trump yirukanye abashinjacyaha bamushinjaga mu nkiko

Bitangazwa ko abasaga icumi bakoze ku manza za Donald Trump birukanywe nyuma y’uko Minisiteri w’Ubutabera w’agateganyo, James McHenry avuze ko batabizera mu gushyira mu bikorwa gahunda za Perezida Trump. Mu ibaruwa yandikiwe aba bakozi, McHenry yagize ati: “Kubera uruhare rwanyu mu gukurikirana Perezida Trump, ntabwo ubuyobozi bwabizeye mu gushyira mu bikorwa gahunda zayo.” Ibi byabaye […]

Radja Nainggolan arafunze

Umunyabigwi w’umupira w’amaguru w’Umubiligi, Radja Nainggolan yatawe muri yombi mu iperereza ku bucuruzi bwa cocaine. Nainggolan w’imyaka 36 yafashwe ku wa Mbere mu gitondo hamwe n’abandi bakekwaho uruhare muri ubu bucuruzi, mu mukwabu wakozwe mu bice bitandukanye by’u Bubiligi. Ibiro by’umushinjacyaha i Buruseli byatangaje ko iperereza rirebana no kwinjiza cocaine ivuye muri Amerika y’Amajyepfo ikanyuzwa […]

Dore uko amakipe azesurana mu gikombe cy’Afurika

Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 27 Mutarama 2025 habaye tombola yo gushyira ibihugu bizakina Igikombe cya Afurika 2025 mu matsinda. Uyu muhango wabereye i Rabat muri Maroc wasize amakipe 24 agabanyijwe mu matsinda atandatu, buri tsinda ririmo amakipe ane. Maroc, izakira iri rushanwa iri mu itsinda rya mbere hamwe na Mali, Zambie […]

50 Cent arashinjwa gukomeretsa umufotozi

Curtis James Jackson III, uzwi cyane ku izina rya 50 Cent yajyanywe mu nkiko n’umufotozi Guadalupe De Los Santos, umushinja kumukomeretsa afatanyije n’itsinda ry’abantu be. Uyu mufotozi yavuze ko ku wa 11 Nzeri 2024 ubwo 50 Cent yari mu bikorwa byo kumenyekanisha igitabo cye The Accomplice: A Novel 50 Cent i Los Angeles, aho yaje […]

Rayon Sports yakiriye rutahizamu mushya

Rutahizamu w’Umunya-GuinĂ©e-Bissau, Adulai JalĂł w’imyaka 20 yageze i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Mutarama 2025, aho aje gusinyira ikipe ya Rayon Sports. JalĂł wakiniraga Sports Benfica de Bissau yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ahagana Saa Saba z’ijoro yakirwa n’umujyanama we Karenzi Alex. Uyu mukinnyi yavuze ko intego […]

Umugabo yabyutse asanga igitsina cye cyazimiye

Muri Afurika hakomeje kugaragara kibazo aho abantu bavuga ko gituruka mu bwonko bitewe no gutakaza igitsina cyabo. Iki kibazo cyamenyekanye cyane bwa mbere muri Nigeria ariko kimaze kugera no mu bindi bihugu birimo na Ghana. Nk’uko byatangajwe, hari umugabo ukiri muto wavuze ko igitsina cye cyaburiwe irengero nyuma yo guhura n’undi muntu. Uwo mugabo yagaragaye […]

Uburyo waganiriza umukobwa mwiza mugihura

Gutangira ikiganiro n’umukobwa uteye neza bishobora kuba bitoroshye ariko hari uburyo ushobora gukurikiza kugira ngo bikugendere neza. Dore ibintu by’ingenzi wagenderaho: 1. Iyizere wowe ubwawe Kuba wifitiye icyizere n’ibyiyumvo byiza bifasha kwiyumva neza imbere y’abandi. Mbere yo kwegera umukobwa, iyibutse amagambo meza akugirira akamaro, nko kuvuga uti, “Ndabishoboye,” cyangwa “Ndi umuntu ufite ubwenge kandi ushimishije.” […]

Igisirikare cy’Amerika cyakuyeho amasomo yigishaga ubutwari bw’Abirabura mu ntambara ya 2 y’Isi

Itegeko rya Donald Trump ribuza gahunda zigamije guteza imbere amoko, ubwuzuzanye n’uburinganire (DEI) ryatumye Igisirikare cy’Amerika gisuzuma inyigisho zivuga ku ruhare rw’abapilote b’abirabura n’abagore mu Ntambara ya Kabiri y’Isi kugira ngo zisibwe mu nyigisho zitangwa muri gahunda y’imyitozo ya gisirikare. Ku wa Gatandatu, umwe mu bashinzwe igisirikare yatangaje ko hakoreshejwe “inzira zihuse” zo guhagarika iyo […]

FIFA yahannye Rayon Sports

Impuza mashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi “FIFA” yahannye ikipe ya Rayon Sports FC aho yayibwiye ko ihagaritswe kwandikisha abakinnyi bashya mu igi itari yishyura umwenda ibereyemo uwari umutoza wayo ukomoka mu Burundi, Haringingo Francis. Iki gihano cyaturutse ku kuba iyi kipe itarishyura amafaranga agera kuri miliyoni 9.5 y’u Rwanda, ibereyemo umutoza Haringingo Francis. Ibi bihano […]

Ibyo ukwiriye kumenya kuri VAR yashyizwe muri Stade Amahoro

Ikoranabuhanga ryunganira abasifuzi (Video Assistant Referee – VAR) ryashyizwe muri Stade Amahoro iherutse gusanwa aho hahise hanatangira igeragezwa ryayo. Mu gihe iryo geragezwa ryagenda neza, u Rwanda rushobora kwinjira mu bihugu bikoresha iyi tekinoloji mu mikino y’umupira w’amaguru. VAR ni ikoranabuhanga rifasha abasifuzi mu gufata ibyemezo nyabyo mu bihe by’ingenzi by’umukino, muri iyi nkuru tugiye […]

DJ Alisha yabatijwe azinukwa ubusinzi n’ubusambanyi

Umunyarwandakazi ukorera muri Uganda, DJ Alisha yatangaje ibyishimo by’uko yabatijwe ndetse ashimangira ukuntu yari yaratwawe n’iby’isi binyuze mu busambanyi n’ubusinzi. DJ Alisha uzwi cyane mu mwuga w’itangazamakuru kuri NFG Radio Uganda no mu bitaramo bitandukanye, aho akunze kugaragara yambaye imyambaro migufi, yavuze ko ibi byari bimwe mu byamubujije amahoro kugeza afashe icyemezo cyo kwiyegurira Kristo […]

Umusifuzi Michael Oliver yatatswe n’abafana bikekwa ko ari aba Arsenal

Umusifuzi Michael Oliver yatatswe n’abafana bikekwa ko ari aba Arsenal binyuze ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusifurira iyi kipe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.  Umuryango w’abasifuzi b’umupira w’amaguru mu Bwongereza (PGMOL) watangaje ko Polisi yatangiye iperereza ku bikorwa byo guhohotera no gutera ubwoba byakorewe umusifuzi Michael Oliver n’umuryango we nyuma y’umukino wahuje Wolverhampton na Arsenal. […]

Omah Lay ahamya ko atanywa itabi ritari urumogi

Umuhanzi w’Umunya-Nijeriya, Stanley Didia uzwi ku izina rya Omah Lay yatangaje ko anywa urumogi gusa. Omah Lay uri i Paris mu Bufaransa aho yitabiriye ibirori bya Paris Fashion Show, yagaragaye afite itabi. Umunyamakuru umwe wari uhari yahise amwegera amubaza niba akeneye ikibiriti ngo aricane. Mu gusubiza, Omah Lay yagize ati: “Ntabwo nkeneye ikibiriti. Sinywa itabi, […]

Umunyarwenya Chipukeezy wo muri Kenya yishimiye gukorana umuganda n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali

Ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Mutarama 2025 umunyarwenya w’Umunya-Kenya, Chipukeezy, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Kicukiro mu muganda rusange usoza ukwezi. Uyu muganda wari ugamije gutunganya umuhanda Rebero-Gihuke ukomeza Ayabaraya aho hashyizwe ‘laterite’ no gutunganya inzira z’amazi. Uyu muganda witabiriwe n’abayobozi bakomeye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Patrice Mugenzi, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva […]

Umuraperi DJ Unk yapfuye

Umuraperi w’Umunyamerika, DJ Unk wamamaye mu ndirimbo nka Walk it Out na 2 Step yapfuye  azize uburwayi muri izi mpera z’icyumweru. Amakuru y’urupfu rwe yemejwe na Big Oomp Robinson, wari usanzwe areberera inyungu ze binyuze muri sosiyete ye yitwa ‘Big oomp’ yari amaze imyaka igera kuri 25 bakorana. Mu magambo yuzuye agahinda, Robinson yagize ati: […]

Ibimenyetso 7 bizakwereka ko umugore ashaka kuryamana nawe

Mu buzima bwa buri munsi hari uburyo bwinshi umugore ashobora gukoresha kugira ngo agaragaze ko ashaka kuryamana n’umugabo yishimiye. Imyitwarire ye, amagambo avuga, ndetse n’uburyo yitwara bishobora kuba ibimenyetso byerekana ibyo atekereza cyangwa ashaka. Muri iyi nkuru, turagaruka ku bimenyetso birindwi by’ingenzi bizakwereka ko umugore ashaka kugusambanya kandi tukareba uko byagaragara mu buryo buciriritse kandi […]

Lata yaba iri kuneka P Diddy no muri gereza

Abunganira P Diddy mu mategeko barashinja abashinzwe iperereza kumusaka muri gereza bitemewe n’amategeko aha bari bagamije gushaka ibimenyetso bishya batumwe na Leta. P Diddy we atangaza ko leta iri kumuneka rwihishwa aho afungiye muri gereza hagamijwe gushakisha ibimenyetso byo kumushyira hasi. Bivugwa ko ibi bikorwa byakozwe n’abakozi b’ishami ry’ubushinjacyaha rya Southern District of New York, […]

Rayon Sports irimo guhura n’ikibazo cy’ubukungu

Ikipe ya Rayon Sports irimo guhangana n’ikibazo cy’ubukungu gikomeye aho bivugwa ko abakinnyi n’abakozi bayo baberewemo imyenda irenga miliyoni 70 z’amafaranga y’u Rwanda, arimo imishahara n’amafaranga yo kuzana abakinnyi. Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida wa Rayon Sports, ThaddĂ©e Twagirayezu, yemeye ko iki kibazo gihari anavuga ko cyatangiye mu bihe bya mbere ku buyobozi bwabanjirije ubwe. Yagize […]

Trump yategetse ko abagabo bigize abagore bafungirwa muri gereza z’abagabo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yategetse ko imfungwa (abagore bavutse ari abagabo) bajya bashyirwa mu magereza y’abagabo kandi bakanahagarikirwa serivisi z’ubuvuzi zifitanye isano no guhindura igitsina. Iri tegeko ryashyizweho ku munsi wa mbere Trump atangiye manda ye, rigamije gushyira imipaka ku bijyanye n’uko leta y’Amerika iha agaciro igitsina cy’umuntu ishingiye ku […]

Iminsi y’icyumweru n’ibigirwamana byayo birwanya Abakristo

Iyo amasaha 24 ashize nibyo twita umunsi, iyo byisubiyemo inshuro 7 bibyara iminsi 7 tukabyita icyumweru. Buri munsi ugira izina ryawo bitandukanye n’undi munsi aho mu guhitamo ayo mazina hagendewe ku bigirwamana byasengwaga icyo gihe. Dore uko amazina y’iminsi y’icyumweru yaturutse ku bigirwamana, amateka yabyo, n’uko bihangana n’imyizerere y’Abakirisitu: 1. Ku wa Mbere (Monday / […]

Abagabo bikubye kabiri mu burebure kurusha abagore – Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko abantu bagiye barushaho gukura mu burebure no mu buremere mu kinyejana gishize bitewe n’imibereho myiza n’imirire myiza. Ariko, izi mpinduka ntizabaye ku rugero rumwe hagati y’abagabo n’abagore. Abagabo bagize ubwiyongere bwihuse mu burebure no mu buremere kurusha abagore nk’uko ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Biology Letters bwabisobanuye. Abashakashatsi bo mu Butaliyani, Leta […]

Kim Kardashian yatakaje abafana ibihumbi 150 kubera ifoto y’umugore wa Trump

Icyamamare mu biganiro bivuga ukuri, Kim Kardashian yamaze gutakaza abamukurikira bagera hafi ku ibhumbi 150 kuri Instagram nyuma yo gushyiraho ifoto ya Melania Trump, umugore wa Donald Trump yafashwe mu birori byo kurahira byabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru. Kardashian ufite abayoboke bagera kuri miliyoni 358 kuri Instagram, yateje impaka nyuma yo gushyirahi ifoto ya […]

Kivumbi King yashyizwe mu bahanzi 10 b’Abanyafurika bitezweho ibitangaza muri 2025

Umuziki wa Afurika ukomeje gutera imbere aho abahanzi bashya bagaragaza impano zabo zirimo kagura imbibi no gukurura abafana ku isi hose. Dore abahanzi 10 bashya bafite amahirwe yo gutera imbere no kugira uruhare rukomeye mu muziki wa Afurika muri 2025 nk’uko byatangajwe n’urubuga rucururizwaho umuziki rw’abanyamerika Audiomack. Muri uru rutonde hagaragaraho umunyarwanda umwe ari we […]

Umukinnyi wa Man U yagaragaye asunika umukozi wa Rangers (Amafoto)

Mu mukino wa Europa League wabereye kuri Old Trafford wahuje Manchester United na Rangers, hagaragaye igice cyateye urujijo ubwo umukozi wa Rangers yageragezaga kwivanga mu byishimo by’abakinnyi ba United bikaza kumuviramo gusunikwa. Manchester United yatsinze uwo mukino ku bitego 2-1 aho igitego cya nyuma cyatsinzwe na kapiteni Bruno Fernandes mu minota y’inyongera. Icyo gitego cyateje […]

Axel Rudakubana wishe abana 3 yakatiwe gufungwa imyaka 52

Urukiko rwa Liverpool mu Bwongereza rwakatiye Axel Rudakubana igifungo cy’imyaka 52 nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica abana batatu no kugerageza kwica abandi bantu 10. Uyu musore w’imyaka 18 y’amavuko wagaragaye mu rukiko asakuza kandi anenga ko ubuzima bwe bwo mu mutwe butitaweho, yakoze ibi byaha akiri umwana muto w’imyaka 17, tariki ya 29 Nyakanga […]

Abasirikare ba RDF barangije amasomo yagisirikare muri Qatar (Amafoto)

Ku wa 22 no ku wa 23 Mutarama 2025 abasirikare b’u Rwanda bo mu Ngabo z’Igihugu (RDF) barangije amasomo y’imyaka ine bigiraga mu mashuri makuru ya gisirikare muri Qatar. Ibirori byo gusoza amasomo byitabiriwe na Nyiricyubahiro Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, Umwami wa Qatar ndetse n’abasirikare bakuru baturutse mu bihugu byombi, u Rwanda na […]

APR FC ntiyiteguye gutanga Clément Niyigena

Ikipe ya APR FC ifite igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda giheruka yatangaje ko umukinnyi wabo wo hagati mu bwugarizi, ClĂ©ment Niyigena akiri umukinnyi wabo aho yahakanaga amakuru avuga ko agiye kwerekeza muri Tunisia. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, APR yagize iti: “Turi kuganira n’umukinnyi wacu  buri munsi kandi aracyari hano. Nta busabe na bumwe twigeze tubona […]

P Diddy uri mu gihome yatanze ikirego asaba indishyi

Ku wa Gatatu tariki ya 22 Mutarama 2025 umuraperi w’imyaka 55 P Diddy yatanze ikirego cya miliyoni $50 muri Leta ya New York, arega Courtney Burgess, umunyamategeko we Ariel Mitchell ndetse na Nexstar Media. P Diddy yashinje aba bose kumusebya binyuze mu byo Burgess yatangaje imbere y’akanama nkemurampaka aho yavugaga ko afite amashusho agaragaza Diddy […]

Assana Nah Innocent yageze mu Rwanda agiye gusinyira Rayon Sports

Umunya-Cameroun Assana Nah Innocent ukina aca mu mpande yageze mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mutarama 2025 aho agiye gusinyira Rayon Sports FC. Assana yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yakirwa na Perezida w’abafana ba Rayon Sports, Claude Muhawenimana ndetse na Aziz BassanĂ© barakuranye mu irerero ry’umupira muri Cameroun. […]

Uwagabye igitero muri Capitol yanze imbabazi za Trump

Pamela Hemphill umwe mu bagize uruhare mu myigaragambyo yo ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika (Capitol), yavuze ko atakwemera imbabazi zatanzwe na Perezida Donald Trump nyuma y’imyaka ine. Uyu mugore wahawe akazina ka “Maga granny” ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’ibirango bya Trump “Make America Great Again” yari yarakatiwe igifungo cy’amezi abiri nyuma yo kwemera […]

Rutahizamu mushya wa APR FC yageze i Kigali

APR FC yakiriye rutahizamu mushya w’Umunya-Burkina Faso, Cheick Djibril Ouattara w’imyaka 25 wageze mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki 23 Mutarama 2025. Ouattara wari umaze gutandukana na JS Kabylie yo muri Algeria yavuze ko yishimiye kwinjira muri APR FC avuga ko ari ikipe ifite umushinga mwiza wamusabye kuyijyamo. Ati: “Imana n’imfasha nzatanga […]

Putin na Xi Jinping w’Ubushinwa bagiranye ibiganiro

Ku wa 22 Mutarama 2025 Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping bagiranye ibiganiro bakoresheje ikoranabuhanga. Ibi biganiro byibanze ku ngingo zirimo intambara ya Ukraine, ibihano by’ubukungu byafatiwe ibyo bihugu, ndetse n’ubufatanye mu mishinga y’iterambere. Umujyanama wa Perezida Putin mu bya politiki mpuzamahanga, Yuri Ushakov yatangaje ko ibiganiro byamaze isaha n’igice. […]

Amabanga 20 y’abagore/abakobwa batifuza ko umugabo/umusore wese amenya

Mu buzima bw’urukundo n’imibanire hari amabanga yihariye abagore badakunda ko amenyekana. Dore amabanga 20 y’abagore/abakobwa batifuza ko umugabo/umusore wese amenya: 1. Kubika amabanga Nubwo abagore bashobora kubika amabanga, akenshi hari undi muntu bayasangiza cyane cyane umuntu babonamo icyizere. Mu magambo make ntibashobora kubika ibanga. 2. Urukundo Umugore/umukobwa ntiyashobora gukunda abagabo babiri icyarimwe. Hari umwe gusa […]

Polisi y’u Rwanda yareshe mu kico abasore babiri batorotse kasho bari bafungiyemo

Abasore babiri aribo Nshimiyimana Eric w’imyaka 22 na Nshimiyimana Innocent w’imyaka 20 bakomoka mu Karere ka Gisagara, barashwe n’umupolisi nyuma yo gutoroka kasho ya Polisi ya Save aho bari bafungiye bakurikiranyweho gufata ku ngufu no kwica urubozo Mukandekezi Clementine w’imyaka 28. Nk’uko Polisi yabitangaje, aba basore bafashwe bari bihishe nyuma y’uko batorotse kasho bacukuye urukuta […]

Umupolisi yaguye hejuru y’umugore basambanaga muri Hoteli

Umupolisi witwa Lawal Ibrahim ukorera kuri sitasiyo ya polisi ya Kwali muri Nigeria, yapfuye ku wa Kane tariki ya 16 Mutarama mu cyumba cya hoteli ya Palasa Guest Inn iherereye i Gwagwalada, mu mujyi wa Abuja. Byatangajwe ko urupfu rwe rwabaye nyuma yo kuraara asambana n’umugore bari bahuriye ku mbuga nkoranyambaga. Amakuru aturuka mu bitangazamakuru […]

Chris Brown yasabye situdiyo ya Warner Bros kumuha miliyari 700 Frw y’indishyi

Umuhanzi Chris Brown w’imyaka 35,m yatanze ikirego cya miliyoni $500 (700,000,000 Frw) ashinja abategura filime mbarankuru yitwa Chris Brown: A History of Violence kumusebya. Ikinyamakuru TMZ gitangaza ko Chriss Brown yereze Warner Bros. Discovery, Ample Entertainment, n’abandi kubeshya ko yakoze ibyaha birimo gufata ku ngufu umugore mu mwaka wa 2020, nubwo yari yaratanze ibimenyetso byerekana […]

Umutoza Frank Spittler ntazakomeza gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Umudage Frank Spittler wari umutoza w’Amavubi atazongererwa amasezerano nyuma yo gusoza umwaka umwe atoza ikipe y’igihugu. Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri rivuga ko nyuma yo kugirana ibiganiro, impande zombi zafashe umwanzuro wo kutongera amasezerano ye. FERWAFA yatangaje ko vuba aha hazatangazwa umutoza mushya uzatoza Amavubi. […]

RIB yafunze abantu 5 bafashwe basengera mu rugo

Ku wa 21 Mutarama 2025, Meya w’Akarere ka Nyamasheke, ari kumwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ndetse n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), beretse itangazamakuru abantu batanu (5) bakekwaho kugira uruhare rukomeye mu bikorwa by’itsinda ryiyise “Kristu w’Abera.” Aba bantu bafatiwe mu rugo rw’umwe muri bo aho basengaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’amabwiriza agenga ibikorwa byo […]

Abagore 6 ukwiriye kwirinda gukundana nabo

Hari ubwoko bw’abagore ukwiriye kwirinda gukundana na bo kubera imiterere yabo ishobora kukwangiriza umutima no kuguhungabanya mu buzima. 1. Umugore uhorana ibibazo Uyu mugore aba ahorana amakimbirane: n’inshuti ze, abakozi b’aho akora, ndetse no mu muryango we. Uko ugerageza kumwumva ni ko umenya ko atabaho adafite ibibazo. Ibi bibazo ntibigarukira ku bandi gusa ahubwo bizanagera […]