Kera kabaye Karim Benzema yongeye guhamagarwa mu kipe y’Abafaransa
Rutahizamu wa Real Madrid, Karim Benzema, yongeye guhamagarwa mu kipe y’igihugu y’Abafaransa ‘Les Bleus’, nyuma y’imyaka itanu yarayirukanwemo. Benzema yirukanwe mu kipe y’Abafaransa n’umutoza Didier Deschamps muri 2015, nyuma yo gushinjwa gushyira hanze amashusho y’urukozasoni ya mugenzi we Mathieu Valbuena. Ikinyamakuru Le Parisien cyari cyatangaje ko Benzema ashobora guhamagarwa mu bakinnyi Ubufaransa buzifashisha muri Euro […]
Nyamagabe: Ababyeyi b’abana baturikanywe n’igisasu barasaba ubufasha
Abana babiri b’abahungu b’imyaka 13, Byukusenge Samuel na Sinzabahorana Cyprien, bombi bakomoka mu Karere ka Nyamagabe: umwe mu mudugudu wa Rukereko, akagari ka Nkumbure, umurenge wa Kitabi; undi mu mudugudu wa Kumuganza, akagari ka Shaba, umurenge wa Tare, baturikanywe n’igisasu mu kwezi kwa Kanama 2020 ubwo bari bagiye gutora inkwi mu ishyamba riherereye mu isambu […]
Abarwanyi 22 ba ADF bamaze kwicwa, 60 bakorana barafashwe
Ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ziciye abarwanyi 22 b’umutwe witwaje intwaro muri Teritwari ya Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, zita muri yombi n’abandi bantu 60 bakorana nawo, kuva ibihe bidasanzwe byatangira. Nk’uko tubikesha Radio Okapi, byatangajwe n’Umuvugizi wa Operation Sokola 1 ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, Lt. Anthony Mwalushay. Lt. Mwalushay yagize […]
Ngoma: Yatekeye abakozi inyama z’imbwa, ngo ‘ntacyo zitwara abaziriye’
Iradukunda Jean Claude utuye mu Mudugudu wa Rwaromba, Akagari ka Rwikubo, Umurenge wa Rurenge w’Akarere ka Ngoma ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yatekeye inyama z’imbwa abamufashije kubaka, yisobanura ko yumvise ko ‘ntacyo zitwara abaziriye’. Abakozi bariye izi nyama, batangarije umunyamakuru wa Izuba TV ko bari bazi ko ari iz’ihene, ariko nyuma baza kumenya ko ari […]
Amafoto: Abanyarwanda mu Bufaransa bagaragaje ko bashyigikiye Perezida Kagame

Abanyarwanda baba mu Bufaransa n’abandi baturutse mu mpande zitandukanye z’u Burayi kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Gicurasi bakoze imyigaragambyo yo mu mahoro yari igamije kugaragariza Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uri mu murwa mukuru w’iki gihugu kuva ku Cyumweru, gishize ko bamushyigikiye. Abakoze imyigaragambyo bari bafite ibyapa biriho ubutumwa butundukanye bishima Perezida Kagame, harimo […]
U Bufaransa bwemeye kuguriza Sudani asaga miliyari y’amadolari yo kwishyura umwenda ibereyemo IMF
Kuri uyu wa Mbere, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagombaga kwakira abayobozi ba Afurika, abadipolomate n’abatanga inguzanyo mu nama yari igamije gufasha Sudani nyuma y’imyaka y’amakimbirane. Minisitiri w’imari w’u Bufaransa, Bruno le Maire, yatangaje ko igihugu cye kizaguriza Sudani miliyari 1.5 z’amadolari yo gufasha iki gihugu cy’Afurika kwishyura umwenda munini kibereyemo ikigega mpuzamahanga cy’imari nyuma […]
RDC: Ibyatangajwe na Perezida Kagame kuri Dr Denis Mukwege byafashwe nk’igitutsi
“Mukwege yahindutse ikimenyetso, igikoresho cy’izo mbaraga tutabona. Yakiriye igihembo cyitiriwe Nobel abwirwa icyo avuga,” ibi ni ibyatangajwe na Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Gicurasi mu kiganiro yagiranye na France 24 na RFI, abazwa kuri Dr Denis Mukwege n’ibirego yashinje u Rwanda muri Mapping Report, bikaba bitishimiwe na bamwe mu bagize Sosiyete sivile […]
Hon. Bamporiki yavuze ko umushinja ubwambuzi, ashaka amaronko
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021 yasubije ko umuntu wamushyize ku karubanda, amushinja kumwambura; ashakira amaronko mu gusebanya. Kuri uyu wa Mbere ni bwo uwitwa Mucyo yatangarije kuri Twitter ko afite agahinda yatewe na Hon. Bamporiki, ati: “Ndagira ngo mbasangize agahinda natewe n’umwe mu bayobozi […]
Perezida Museveni yahaye umugore wa Akon izina ry’Urunyankole

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ejo ku wa Mbere yahaye umugore w’umuhanzi Aliaune Damala Badara Akon Thiam (Akon) izina ry’Urunyankole, rumwe mu ndimi zikoreshwa muri iki gihugu. Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije ku rubuga rwa Twitter, ubwo yavugaga ku nama yagiranye n’itsinda ry’abashoramari ryajyanwe muri Uganda n’uyu muhanzi wamamaye muri Leta Zunze Ubumwe […]
Urutonde rw’abahanzi bakize muri EAC ruyobowe n’umugore
Urutonde rwa Forbes muri uyu mwaka wa 2021 rwashyize hanze abahanzi bakize ku mugabane wa Afurika. BWIZA irakugezaho uko abo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bakurikirana n’imyanya bafite ku mugabane wa Afurika muri 30 ba mbere. 1. Akothee ufite miliyoni $10 Esther Akoth uzwi nka Akothee Ni Umunya-Kenyakazi. Ni umuhanzi akaba n’umushabitsi. Forbes yamuhaye […]
Inama y’igitaraganya muri Kiyovu Sports nyuma yo gusebera imbere ya Rutsiro FC
Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports bwamaze gutumiza inama y’igitaraganya yahuje abakinnyi n’ubuyobozi, nyuma y’uko iyi kipe itsinzwe na Rutsiro igasezererwa muri shampiyona itarenze umutaru. Ejo ku wa Mbere ni bwo urugendo ruganisha Kiyovu Sports ku ndoto zayo z’igikombe cya shampiyona rwatangiye, nyuma yo gutsindwa na Rutsiro ibitego 2-1. Nyuma yo gutsindwa uyu mukino Perezida Mvukiyehe […]
Perezida Kagame na Ramaphosa wa Afurika y’Epfo bagiranye ikiganiro

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021 bagiranye ikiganiro. Bimaze gutangazwa n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Afurika y’Epfo, byagize biti: “Nyakubahwa Perezida Cyril Ramaphosa ari kugirana ikiganiro na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda.” Iki kiganiro cyabereye mu Bufaransa […]
Gasabo: Ubuyobozi ntibuvuga rumwe n’umuturage uvuga ko yasenyewe inzu yari imaze imyaka isaga 20
Mu murenge wa Gisozi, mu Kagari ka Musezero, mu Mudugudu wa Kagara, ho mu Karere ka Gasabo, kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Gicurasi 2021 ubuyobozi bwabyutse busenyera umuturage witwa Uwera Jean Pierre buvuga ko yubatse mu buryo butemewe, mu gihe inzu ivugwa yari imaze imyaka isaga 20 nk’uko bamwe mu baturage babitangarije Bwiza TV […]
Bari bakwiriye urupfu- Gen Elwelu ku gitero yayoboye Kasese kikica abasaga 100
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Peter Elwelu avuga ko ibyabereye mu Karere ka Kasese mu 2016, ubwo we n’abo ayoboye bateraga Ubwami bwa Nzeruru, hakagwa abagera ku 153 abandi bagafungwa ntacyo bitwaye kuko n’ubundi hapfuye abanyabyaha, bari babikwiriye. Ku wa 27 Ugushyingo 2016, nibwo hagabwe igitero ku rugo rw’Umwami Charles Wesley […]
Ngoma: Urukiko rwashyikirijwe dosiye y’uwiyitaga umukozi wa ONG akambura abaturage
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma bwaregeye Urukiko dosiye y’umugabo ukekwaho gukoresha inyandiko mpimbano ndetse n’ ubwambuzi bushukana n’ ububeshyi aho yiyitaga umukozi wa PLAN INTERNATIONAL RWANDA akambura abaturage .Yabasabaga gutanga amafaranga 5000 kuri buri mwana wiyandikisha ngo azarihirirwe n’uwo mushinga. Ku itariki ya 04 Gicurasi 2021 nibwo hamenyekanye inkuru y’umugabo ukekwaho gukoresha inyandiko mpimbano […]
Uganda nta gahunda ifite yo kohereza ingabo muri RDC_Gen. Byekwaso
Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwaso ejo tariki ya 17 Gicurasi 2021 yatangaje ko igihugu cye nta gahunda gifite yo kohereza abasirikare muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Gen. Byekwaso yabitangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa ko iki gisirikare kigiye kohereza abasirikare benshi bo gufasha RDC guhangana n’imitwe […]
Bamwe mu baherwe batunze akayabo k’amamiliyari badafite abana bazayaraga

Hari abantu bamwe bakomoka ku baherwe ba mbere ku Isi bafite amahirwe yo kuzaragwa imitungo yabo ibarirwa mu ma miliyoni n’amamiliyari, ariko hari n’abo baherwe batigeze bagira amahirwe yo kugira abana bazasigarana imitungo yabo nk’aba batanu tugiye kugarukaho. Jan Koum Jan Koum, yahoze ari umukozi wa Yahoo, kandi ni umwe mu bantu b’ingenzi ubwenge bwabo […]
Bamwe mu bafata inguzanyo mu mabanki bavuga ko bagambaniwe n’Urugaga rw’Abagenagaciro

Bamwe mu bafata inguzanyo mu mabanki bavuga ko babangamiwe na n’Abagenagaciro bivuye kuri sisitemu yashyizweho n’ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abagenagaciro kuva yajyaho tariki 15 Mata 2021, bemeza ko batari gukora neza. Abaturage bafata inguzanyo muri banki bavuga ko iki kibazo cyabaguyeho kuko bari basanzwe baka inguzanyo mu buryo busanzwe ariko ubu Urugaga rw’Abikorera rukaba rwarazanye urubuga rugoye. […]
Kuraswa urufaya rw’amasasu no kwicazwa ku ntebe y’amashanyarazi; amahitamo yonyine ku wakatiwe urupfu muri USA
Abakatiwe igihano cy’urupfu muri Leta ya Calorina y’Epfo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), mu gihe cya vuba bashobora guhabwa amahitamo akomeye y’uburyo bwo kwicwa. Aya mahitamo ni abiri gusa: kuraswa urufaya rw’amasasu kugeza ubwo uwakatiwe ashizemo umwuka cyangwa se kwicazwa ku ntebe y’urumuriro w’amashanyarazi, ikamushiririza kugeza apfuye. Ubu buryo bubiri bwashyizweho umukono na […]
Kisoro: Mwene Nyirahabakwiha yasohowe mu rugo rw’iwabo yicirwa imbere y’ababyeyi be
Igipolisi mu Karere ka Kisoro kiri mu iperereza ku iyicwa ry’umusore w’imyaka 24 wasohowe mu nzu y’ababyeyi be akicirwa imbere yabo n’abantu batamenyekanye. Nyakwigendera ni uwitwa Anatoli Musinguzi, umuturage wo mu Mudugudu wa Kigezi, mu Karere ka Kisoro, mu burengerazuba bwa Uganda. Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bo mu muryango we, ngo uwishwe yatashye yiruka amaguru […]
Dr Kayumba yasabwe kwishyura amande y’imodoka ‘itari iye’

Umuyobozi w’Ishyaka, Rwandese Platform for Democracy (RPD), Dr Kayumba Christopher avuga ko Polisi y’u Rwanda yamusabye kwishyura amande ya Frw 25,000 yo kuba yari atwaye ku muvuduko utemewe n’amategeko yo gukoresha umuhanda. Uyu munyepolitiki kuri Twitter, avuga ko iyi modoka, agendeye ku birango byayo atari iye. Ati ” Nabonye ubutumwa buvuye kw’irembo ndetse na polisi […]
Rutsiro: Abagana Akagari ka Bugina kwiherera ni ‘ ukwiyeranja’
Bamwe mu baturiye ibiro by’akagari ka Bugina ko mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro n’abahasaba serivisi, barinubira ko ubwiherero bw’ako kagari bwaguye ntihihutirwe gushaka ubundi,bityo ubu bikaba bisaba kwiyeranja (kwirwanaho). Ibiro by’akagari ka Bugina byubatse mu mudugudu wa Karambi ,aho bamwe mu bahasaba serivisi kimwe n’abahaturiye bahuriza ku mbogamizi baterwa no kuba hashize […]
Urwego rw’ingufu rurabura 90% by’amafaranga rugomba gukoresha muri uyu mwaka
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) yatangaje ko mu mwaka wa 2024, ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL) cyahawe hafi 10 ku ijana by’amafaranga bari bakeneye muri uyu mwaka kugira ngo batange ingufu mu rwego rw’intego yo kugeza amashanyarazi kuri bose bitarenze mu 2024. Bwana Ron Weiss yagize icyo abivugaho kuri uyu wa Mbere, […]
Perezida w’u Bufaransa ategerejwe mu Rwanda mu cyumweru gitaha
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ategerejwe mu Rwanda mu ruzinduko azahagirira guhera tariki ya 27 kugeza ku ya 28 Gicurasi 2021. Jeune Afrique kuri uyu wa 17 Gicurasi yatangaje ko uyu Mukuru w’Igihugu azagera mu Rwanda, agirane ikiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kizakurikirwa n’icyo bombi bazagirana n’itangazamakuru. Muri uru ruzinduko, byitezwe […]
Perezida wa Turkiya yasabye Papa Fransisiko guhamagarira Abakirisitu kwamagana Israel
Perezida Recep Tayyep Erdogan wa Turkiya kuri uyu wa Mbere yasabye Papa Fransisiko gufasha mu gushishikariza Isi gufatira ibihano Israel ku cyo yita ubwicanyi irimo gukorera Abanyapalestina mu ntara ya Gaza. Guhamagarana kuri telefoni hagati ya Erdogan na Papa byaje mu gihe Turkiya ikomeje intambara ya dipolomasi yo guhatira guhagarika imenwa ry’amaraso rimaze gutwara ubuzima […]
Perezida Kagame yakomoje kuri Agathe Kanzinga, Dr Mukwege n’intege nke za Loni muri RDC
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimangiye ko iyo ingabo z’u Rwanda ziza kuba ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko bivugwa zakabaye zarakemuye ikibazo cy’umutekano muke kiri muri kiriya gihugu. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ejo ku wa Mbere, mu kiganiro cyihariye yagiranye na France 24 cyo kimwe na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI). Perezida Kagame yagaragaje […]