Amafoto y’ingabo za Uganda ziri guhiga abarwanyi ba ADF muri RDC

Minisiteri y’Ingabo za Uganda yashyize ahabona amafoto y’abasirikare b’iki gihugu bari kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ADF. Iyi operasiyo yahawe izina rya Shujja iri gukorwa n’ingabo zirwanira ku butaka, izikoresha indege, imodoka z’intambara n’intwaro ziremereye hamwe n’umutwe w’ingabo zidasanzwe, SFC, iyobowe na Maj. Gen. Kayanza Muhanga usanzwe […]
Minisitiri w’Intebe yavuze ko ikibazo cy’igiciro cya gazi kizakemuka mu minsi 10

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko mu gihe kitarenze iminsi 10 ikibazo cy’igiciro cya gazi gihanitse kizaba cyakemutse. Yabitangarije abagize Inteko Rusange (umutwe wa sena n’uw’abadepite) kuri uyu wa 3 Ukuboza 2021, ubwo yabagezagaho ibikorwa bijyanye na gahunda yo gukingira icyorezo cya Covid-19 n’izahuka ry’ubukungu. Mu mwanya w’ibibazo, umudepite uhagarariye ishyaka ritavuga […]
Iyo wanze kwikingiza tukwambura uburenganzira bwatuma wanduza undi Munyarwanda – PM Ngirente
“Nubwo kwikingiza bitari itegeko, iyo wanze kwikingiza tukwambura uburenganzira bwatuma wanduza undi Munyarwanda”, ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa Gatanu, itariki 3 Ukuboza 2021 na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo yasubizaga ibibazo by’abagize inteko Ishinga Amategeko ayigezaho ibikorwa bya Guverinoma bijyanye na gahunda yo gukingira abaturage COVID-19 n’izahuka ry’ubukungu. Minisitiri w’Intebe yabajijwe ibibazo bifitanye […]
Abaperezida 10 bo muri Afurika bitwaye neza mu 2021

Imikorere myiza y’igihugu ukurikije iterambere ryacyo ndetse n’iterambere ryerekana imyumvire myiza y’imiyoborere ya Perezida wacyo, umuyobozi w’igihugu. Ibipimo ngenderwaho byerekana imiyoborere myiza ya ba perezida bakomeye muri Afurika. Umugabane wa Afurika uracyari muto mu rwego rwo kwiteza imbere, uhangayikishijwe n’ubuzima bwamugajwe n’imibereho myiza, gahunda y’uburezi idahwitse kandi idakora neza, n’ubukungu bukora nabi. Ibipimo bikurikira bigenderwaho […]
Urukiko rwa gisirikare rurasomera umu-EX FAR wavuze aseka ko ari we warashe kuri CND akayangiriza

Urukiko rukuru rwa gisirikare kuri uyu wa 3 Ukuboza 2021, rurasoma urubanza rwa Sous-Lieutenant Henry Jean Claude Seyoboka, wahoze ari umusirikare mu ngabo za Ex-FAR, ukurikiranweho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mugabo yari yakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rwa Gisirikare, ariko aza kubijuririra avuga ko habayeho kumwitiranya n’undi muntu. Sous Lieutenant Seyoboka Jean Caude […]
Paul Murage yijyanye kuri polisi amaze kwica umugore we n’abana bane yisabira igihano gisekeje
Abapolisi mu gace ka Kirinyaga muri Kenya baguye mu kantu ubwo bakiraga umugabo witwa Murage Paul Njuki, wiyemereraga ko amaze kwica umugore we n’abana be bane, agasaba ko yafungwa amezi atandatu gusa. Murage w’imyaka 35 wo mu cyaro cyitwa Kathata muri Gichugu, kuwa 29 Ugushyingo yagiye kuri polisi ikorera ahitwa Kirinyaga, avuga ko amaze kwica […]
CSP Kayumba wayoboraga gereza ya Nyarugenge n’uwari umwungirije bakatiwe
Urukiko rw’ibanza rwa Nyarugenge kuri uyu wa 3 Ukuboza 2021 rwakatiye igifungo cy’imyaka itanu ruca n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga CSP Kayumba Innocent na SP Ntakirutimana Eric wari umwungirije ku buyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge, i Mageragere. Ni nyuma y’amezi 10 yari ashize aba bombi baburana icyaha cy’ubujura, icyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa […]
Amerika ishobora gukora ikintu yirinze gukora u Burusiya nibwongera gutera Ukraine – Blinken

Kuri uyu wa Kane, Amerika yaburiye u Burusiya, ibusaba ko kujya kure ya Ukraine, kuko nibukora ikosa itazarebera kandi ishobora gukora ibintu itigeze ikora mu bihe byashize yagiye yirinda gukora. Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, mu nama y’Umuryango w’Umutekano […]
Kigali: Polisi ntizongera gushyira kamera z’umuvuduko mu byapa biri munsi ya 60Km/h
Polisi y’u Rwanda iravuga ko nta kamera zigenzura umuvuduko zizwi muri rubanda nka Sofiya, zizongera gushyirwa mu byapa biri munsi ya kilometero 60 ku isaha mu Mujyi wa Kigali. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kwereka itangazamakuru izindi kamera zigenzura umuvuduko zashyizwe mu masangano y’imihanda, […]
Digital Marketing Manager at Bboxx
JOIN THE FIGHT AGAINST ENERGY POVERTY! Overview: At Bboxx, we are transforming lives globally through providing access to clean energy and services, to families and businesses across Africa. Have a look online at what we are doing, to connect families and communities with electricity and cooking services. You could be part of this amazing story! […]
Misiri: Umutoza yapfuye arimo kwishimira igitego

Umutoza mukuru wa El-Magd SC iri mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Misiri, Adham El-Selhedar yapfuye ubwo yishimiraga igitego. Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa 2 Ukuboza 2021 ubwo El-Magd yari imaze gutsina Al-Zarka igitego cy’intsinzi mu minota y’inyongera; kuko iminota 90 yari yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku bundi (0-0). Iki […]
Gatsibo man arrested with rare hippo meat
A suspected poacher identified as Jean Claude Hakizisuka, 39, was arrested on Wednesday, December 1, in Gatsibo District with 15kgs of hippo meat. Hakizisuka was arrested in Nyamwiza Village, Munini Cell, in Rwimbogo Sector with the meat after killing the hippopotamus in Akagera National Park. The Eastern region Police spokesperson, Chief Inspector of Police (CIP) […]
Konti hafi 3,500 za twitter za poropaganda za guverinoma zirimo izo mu karere zafunzwe
Kuri uyu wa Kane Twitter yatangaje ko yafunze konti hafi 3500 zanyuzwagaho icengezamatwara rya za guverinoma mu bihugu bitandatu birimo Uganda, u Bushinwa n’u Burusiya. Ibindi bihugu konti nyinshi twitter ivuga ko zinyuzwaho poropaganda za guverinoma ni Mexico, Tanzania, na Venezuela. Muri Afurika konti 268 zafunzwe kubera kwibasira itsinda ry’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu muri Tanzania […]
Rigging allegations dominate Somalia elections
When former Speaker of the Somali Lower House Mohamed Osman Jawari protested “plans to rig me out” last week, he sounded like a sore loser. But after a local poll management committee defied an order from the Federal Electoral Implementation Team (FEIT) to delay the vote in the southwest state, many read irregularities. In the […]
Ibiribwa byari bigemuriwe Abanyamulenge byatwitswe, abari babitwaye baricwa

Umuyobozi w’Ingabo za FARDC mu Mujyi wa Baraka, Col David Ipanga, avuga ko imodoka ya FUSO yari irimo ibiribwa byakusanyijwe na Diaspora y’Abanyamulenge igenewe gufasha abakuwe mu byabo bari mu Bibogobogo, yatwikiwe ku musozi witwa Mongemonge, abantu bane bari babitwaye baricwa. Ibi Afande Ipanga avuga ko umumotari wari uvuye mu Bibogobogo na we yishwe, ibiribwa […]
Umuhungu wa Maréchal Déby yihaye irindi peti ry’igisirikare
Perezida w’akanama k’igisirikare kayoboye inzibacyuho ya Repubulika ya Tchad, Mahamat DĂ©by Itno yihaye irindi peti, aba GĂ©nĂ©ral wuzuye avuye kuri Lieutenant-GĂ©nĂ©ral, ipeti yari yarahawe na se, MarĂ©chal Idris DĂ©by Itno. Byamenyekanye tariki ya 1 Ukuboza 2021 ubwo uyu musirikare yari ayoboye umuhango w’isabukuru y’imyaka 32 yari ishize MarĂ©chal DĂ©by afashe ubutegetsi bwa Tchad. Ubusanzwe yambaraga […]
Amarimbi akomeje kuba iyanga mu Rwanda
Imiryango 12 itari iya leta mu Rwanda iragaragaza ko ikibazo cy’imikoreshereze n’imicungire y’amarimbi rusange gihangayikishije abatari bake mu gihugu. Iyo miryango irasaba leta kugira icyo igikoraho nk’uko VOA yabitangaje. Abakoze ubushakashatsi ku bibazo by’amarimbi rusange mu Rwanda bavuga ko kubona aho gushyingura hirya no hino mu gihugu bikomeye kubera ubuke bw’amarimbi. Ibyo bituma abapfushije bakora […]
Huye: Umugabo ushinjwa gukubita umugore we ifuni kubera gufuha yaburanishijwe
Kuri uyu wa Kane, itariki 02 Ukuboza 2021, mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye haburanishirijwe urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 59 wakubise umugore we aramukomeretsa. Ngo ni icyaha cyakozwe mu ijoro ryo kuwa 8 Ugushyingo 2021 mu Mudugudu wa Binda, Akagari ka Kibayi, Umurenge wa Mugombwa, Akarere ka Gisagara aho yamukubise agafuni ku gahanga […]
Polisi yavuze ku binyabiziga bimara igihe kinini bipariste mu gihe Perezida Kagame ategerejwe
Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanga, SSP Irere RenĂ© yavuze ku binyabiziga bimara igihe kinini biparitse mu gihe Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame ategerejwe. Ubwo SSP Irere yari mu kiganiro cyerekeye umutekano wo mu muhanda kuri Radio Rwanda kuri uyu wa 3 Ukuboza 2021, umuturage yabajije ati: “Ese Nyakubahwa Perezida […]
RDC: Guverineri Theo Ngwabidje wa Kivu y’Amajyepfo na Guverinoma ye begujwe
Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Theo Ngwabidje na guverinoma ye kuri uyu wa Kane, itariki 02 Ugushyingo 2021 begujwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’Intara. Iyeguzwa rye rikaba ryabereye mu nteko rusange yari ishyushye yabereye I Bukavu. Abadepite 28 kuri 48 nibo batoye kumweguza. Umuvugizi w’Inteko Ishinga Amategeko, Jacques Amani ati “Umubare usabwa wagezweho ahanini kuko twari twanditse […]
Urukiko rwemereye umuhungu wa Gaddafi kwiyamamaza
Urukiko rw’ubujurire rwa Sebha muri Libya rwemereye umuhungu wa Col. Muammar Gaddafi witwa Saif al-Islam Gaddafi kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu. Ni nyuma y’aho komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora mu cyumweru gishize itegesheje agaciro kandadite ya Saif, ishingiye ku kuba uyu muhungu ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, akurikiranweho ibyaha birimo ibyibasira inyokomuntu. Saif yahise ajya kujuririra muri […]
Amerika yashyizeho Frw miliyari 5 nk’ishimwe ku wayiha amakuru y’aho Joseph Kony aherereye
Leta zunze ubumwe za Amerika, zashyizeho $ miliyoni 5 (Frw miliyari 5) nk’ishimwe ry’uwaziha amakuru y’aho Joseph Kony wahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba za LRA zirwanya ubutegetsi bwa Uganda. Amerika yemeje iri shimwe binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Porogaramu ya kiriya gihugu ishinzwe kurwanya ibyaha by’intambara. Ni nyuma y’igihe igisirikare cya Uganda gifashe icyemezo cyo […]
Cristiano Ronaldo yandikiye amateka kuri Arsenal
Ibitego bibiri bya Cristiano Ronaldo birimo kimwe cyabaye icya 800 yatsinze mu mateka ye, byafashije Manchester United gutsindira Arsenal ibitego 3-2 i Old Trafford. Amakipe yombi yakinaga umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona warebwe n’umutoza Ralf Rangnick. Arsenal ni yo yafunguye amazamu mbere ku gitego cyo ku munota wa 13 w’umukino kitavuzweho rumwe cya Emile […]