Rubavu: Umutetsi woherejwe guhagararira umurenge mu kwibuka yafunguwe

Umutetsi w’ishuri ryisumbuye ry’Inyemeramihigo, Mbarushimana Jean Claude, wari ufungiwe kuri sitasiyo y’ubugenzacyaha ya Gisenyi mu karere ka Rubavu kuva tariki ya 12 Nyakanga 2022 akekwaho icyaha cyo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, yafunguwe. Mbarushimana yatawe muri yombi mu cyumweru gishize, hamwe na Nyiraneza EspĂ©rance wari ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero w’akarere ka Rubavu. Nyiraneza yafunzwe […]

Kanyandekwe yavuze ku modoka na moto za Polisi Umunyakoreya uvuga ko yagize uruhare runini ngo zigere mu Rwanda

Umushoramari Kanyandekwe Pascal umaze imyaka itatu aburana na Jin Joseph bakoranaga mu ishoramari, yavuze ku modoka za Hyundai, Kia na moto za BMW zikoreshwa na Polisi uyu Munyakoreya y’Epfo yavuze ko zageze mu Rwanda abigizemo uruhare runini. Mu rubanza rwabereye mu rukiko rw’ubujurire tariki ya 13 Nyakanga 2022 ubwo Jin yasabaga guhanagurwaho icyaha yahamijwe n’urukiko […]

Rayon Sports yasinyishije abandi bakinnyi babiri bashya

Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri yasinyishije abakinnyi babiri bashya bombi bakiniraga ikipe ya Heroes FC yo mu cyiciro cya kabiri. Barimo Ishimwe Patrick ukina usatira izamu cyo kimwe na mugenzi we Kanamugire Roger ukina hagati mu kibuga. Buri umwe muri bo yasinye amasezerano y’imyaka itatu yo gukinira Rayon Sports. Aba bakinnyi binjiye […]

Igisirikare cya RDC kigiye gushorwamo miliyari y’amadolari

Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kizwi nka FARDC, mu mwaka w’ingengo y’imari utaha kizashorwamo miliyari imwe y’amadolari. Ibi byemejwe n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya mu kiganiro yagiriye kuri radiyo Top Congo FM, cyibanze ku kibazo cy’umutekano muke kiri mu burasirazuba bw’igihugu. Muyaya yavuze ko Leta ya RDC yifuza ko iki […]

Umubyeyi wa Ihirwe Davis yavuze kuri Nyirangiruwonsanga wavuze ko yiyahuye yigana filimi

Rudasingwa Victor, umubyeyi wa Ihirwe Davis

Umubyeyi w’umwana wapfuye afite imyaka 9 witwa Rudasingwa Ihirwe Davis, Rudasingwa Emmanuel Victor, yavuze ku mukozi we witwa Nyirangiruwonsanga Solange wasobanuriye urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ko yiyahuye yigana filimi. Tariki ya 15 Nyakanga 2022 ni bwo urukiko rwisumbuye rwaburanishije Nyirangiruwonsanga w’imyaka 37 y’amavuko ahakorewe icyaha tariki ya 12 Kamena, mu kagari ka Cyaruzinge, umurenge wa […]

Dos Santos family agrees on his burial place following battle

Former Angolan president JosĂ© Eduardo dos Santos’ children on Tuesday agreed to have their father buried in Luanda, but only after the August 24 general election. Dos Santos died on July 8, aged 79, having made history by becoming president at the age of 37, and leaving the seat in 2017, 38 years later. However, […]

Imirambo bikekwa ko ari iy’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda yabonetse mu ishyamba rya Kibira

Mu Ishyamba rya Kibira mu Ntara ya Cibitoke yegereye u Rwanda habonetse imirambo ine irimo itatu y’abambaye impuzankano ya FARDC, bigakekwa ko ari iy’abavuga Ikinyarwanda bo muri FLN. Iyi mirambo yabonywe n’abasirikare b’Igihugu cy’u Burundi bari mu gikorwa cyo gucunga umutekano muri iri shyamba rya Kibira, ku musozi wa Gafumbegeti muri Zone ya Butahana muri […]

Putin yahuriye na Ayatollah Khamenei, Perezida Erdogan muri Iran

Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya kuri uyu wa Kabiri, yahuriye muri Iran n’umuyobozi w’ikirenga w’icyo gihugu, Ayatollah Khamenei ndetse na Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan Ni urugendo rwa Kabiri agiriye hanze y’igihugu kuva yatangiza intambara kuri Ukraine. Ibitangazamakuru mpuzamahanga bitangaza ko uyu mugabo yagiye guhura n’abo bategetsi kugira ngo baganire ku […]

Huye: Uwari ukurikiranweho kwica umugore we yakatiwe igifungo cya burundu

Kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Nyakanga 2022, Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo uwitwa Ndayisaba Fidèle icyaha cyo kwica umugore babanaga abishaka, rumuhamya icyaha maze rumukatira igihano cy’igifungo cya burundu. Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko urukiko rwamuhanishije icyo gifungo kubera ko n’ubwo yemeye icyaha kuva yafatwa kugeza aburana mu […]

DĂ©but du cours d’inspection de la qualitĂ© des aliments et des mĂ©dicaments Ă  Kacyiru

Un cours de cinq jours sur l’inspection de la qualitĂ© des aliments et des mĂ©dicaments a dĂ©butĂ© le lundi 18 juillet au quartier gĂ©nĂ©ral de la Police nationale du Rwanda (RNP) Ă  Kacyiru, rĂ©unissant 30 participants de diffĂ©rentes institutions. Les stagiaires comprennent des officiers de police, des enquĂŞteurs du RIB ainsi que ceux de l’AutoritĂ© […]

U Bwongereza burahura n’ubushyuhe bukabije butigeze bugira

U Bwongereza kuri uyu wa Kabiri bwahuye n’umunsi ushyushye cyane kurusha ibindi bihe, aho byitezwe ko buza kugera kuri degree celsius 42 (107.6F). Ku wa Mbere, ubushyuhe buri hejuru ya 38.1C bwageze i Suffolk, munsi gato y’ubushyuhe bwa 38.7C u Bwongereza bwagezeho muri 2019. Pays de Galles na yo yagize umunsi ushyushe cyane itigeze ibona, […]

Abatuye hafi y’inyubako ya Min. w’Intebe Bunyoni mu Kanyosha babwiwe kutayegera

Bamwe mu baturage bari basanzwe bafite cyangwa bashaka kubaka ibibanza byabo biri muri Zone Kanyosha ahitwa Nkenga-Busoro, ahari inyubako ya Minisitiri w’Intebe, Alain-Guillaume Bunyoni, babwiwe ko bagomba kutongera kuhubaka ndetse ko bazajya basiga metero 200 uvuye aho yubatse. UBM News ivuga ko aba baturage bari mu kwijujuta n’agahinda kenshi, bavuga ko “Kuva Bunyoni yatangira kuhubaka, […]

Rutahizamu wagenderwagaho na AS Kigali yerekanwe nk’umukinnyi wa Vipers

Ikipe ya Vipers FC yo mu gihugu cya Uganda, yamaze kwerekana umunya-Nigeria Abubakar Lawal wahoze akinira AS Kigali nk’umukinnyi wayo mushya. Lawal yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira Vipers isanzwe itozwa n’umunya-BrĂ©sil Robertinho. Ni nyuma y’imyaka ibiri akinira AS Kigali. Iyi kipe y’Abanyamujyi mu mwaka ushize w’imikino yari yashoboye kuyitsindira ibitego umunani, anatanga imipira 10 […]

Espagne: Urukiko rwategetse ko umurambo wa Dos Santos ukorerwa ibindi bizamini

Ibyavuye mu bizamini by’ibanze byo kwa muganga byerekana ko urupfu rw’uwahoze ari perezida wa Angola, Jose Eduardo dos Santos, rwatewe n’impamvu zisanzwe, nk’uko urukiko rwo muri Espagne rwabitangaje kuri uyu wa Mbere ushize ubwo rwategekaga ko hakorwa ibindi bizamini. Ni nyuma y’ibyumweru bibiri bishize Dos Santos apfiriye mu bitaro by’i Barcelona ku myaka 79 nk’uko […]

Israel yarahiye ko izaburizamo gahunda ya Iran yo gukora intwaro kirimbuzi

Igisirikare cya Isreal cyarahiye ko kizaburizamo gahunda ya Iran yo kubaka igisisasu kirimbuzi n’izindi gahunda zirebana n’intwaro kirimbuzi zishobora guhungabanya umutekano w’igihugu. Umugaba Mukuru w’ingabo za Israel, Lt Gen. Aviv Kohavi, yabitangaje nyuma y’aho umujyanama mukuru w’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Kamal Kharrazi, yavuze ko ifite ubushobozi bwo gukora iki gisasu. Kharrazi yagize ati: “Mu minsi […]

London: Rishi Sunak uvuka ku Munyakenya n’Umutanzaniya akomeje kuza imbere mu bahatanira kuba minisitiri w’intebe

Kuri uyu wa Mbere, ushize uwahoze ari minisitiri w’imari w’u Bwongereza yakomeje kuyobora abahatanira kuzaba minisitiri w’intebe w’u Bwongereza mushya mu gihe undi mu bo bari bahanganye yakuwe mu irushanwa. Rishi Sunak niwe waje imbere mu matora ya gatatu y’abadepite kugira ngo bamenye ugomba kuba umuyobozi wa Tory (Ishyaka ry’aba-conservateurs), nyuma y’aho Tom Tugendhat bahatanaga […]

Gicumbi: Haribazwa byinshi ku nyubako zigisakajwe amabati yaciwe

whatsapp_image_2022-07-09_at_12.48.42_pm.jpg

Mu karere ka Gicumbi, mu mujyi wa Byumba , haravugwa inkuru y’amabati yaciwe burundu (Asbestos) akigaragara kuri zimwe mu nyubako za Leta zirimuri uyu mujyi. Hashize imyaka itari mike Leta yamaganiye kure amabati asakajwe ku nyubako nyinshi zubatswe mu bihe byo ha mbere ( Igihe cy’ubukoloni na nyuma y’aho). Leta ivuga ko ayo mabati azwi […]

Amazi arabona umugabo agasiba undi mu karere ka Burera

se_2-2.jpg

Abaturage bo mu karere ka Burera by’umwihariko mu mirenge ya Kagogo na Butaro bahangayikishijwe no kutagira amazi meza kuko muri iyi mirenge, amazi arabona umugabo agasiba undi. Mu murenge wa Butaro na Kagogo niho umunyamakuru wa Bwiza.com yanyarukiye maze mu kureba ikibazo cy’amazi kivugwa kuba ingorabahizi kuko ngo n’aho aboneka aba ari make cyane , […]

RDC ivuga ko ubutabera buri mu bishobora gukemura ikibazo cyayo n’u Rwanda

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ivuga ko ubutabera buri mu bintu bine bishobora gukemura ikibazo ifitanye n’u Rwanda, gishingiye ku mutwe witwaje intwaro wa M23. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa kuri uyu wa 18 Nyakanga 2022, Umuvugizi wa guverinoma, Patrick Muyaya, yasobanuye ko ikibazo ibihugu byombi bifitanye kiri ku meza y’uruganiriro, […]

EAC head of states to meet in Arusha

Heads of State set to convene in Arusha on 21 July 2022 for a High-level Retreat on the EAC Common Marketto take stock of the progress of implementation of the EAC Common Market Protocol and thereafter hold their 22nd Ordinary Summit of EAC Heads of State on 22 July 2022 About 300 participants from Partner […]

Vuba u Rwanda ruraba rufite uruganda ruzajya rutunganya toni 100,000 z’ifumbire ku mwaka

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Gerardine Mukeshimana, yatangaje ko uruganda rwa miliyoni 38 z’amadolari y’Amerika (hafi miliyari 39 z’amafaranga y’u Rwanda) rufite ubushobozi bwo gukora buri mwaka toni 100.000 z’ifumbire, rwubakwa mu Karere ka Bugesera, biteganijwe ko ruzuzura muri Gicurasi 2023. Uyu mushinga ni umushinga uhuriweho n’isosiyete ikora ifumbire mvaruganda yo mu Rwanda (RFC), uruganda rukora ifumbire […]

Rusizi/Nkombo: Bavuga ko batabasha kubonera abana babo iby’ibanze birimo kwiga no kwivuza kubera ubukene bukabije

Ngendahayo (wa 2 uturutse ibumoso) avuga ko ukenewe gukorwamo byinshi bizana impinduka mu buzima bw'abawutuye

Bamwe mu batuye umurenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi,cyane cyane abarera abana bonyine, batari kumwe n’abo bashakanye, bavuga ko bakomeje kugarizwa n’ubukene bukabije buterwa n’uko nta kintu bagira gifatika bakuraho ifaranga, n’uburobyi bacungiragaho butagitanga umusaruro, bigatuma batabona iby’ibanze by’abana babo,birimo ibiribwa, kwiga no kwivuza, bagasaba akarere n’abafatanyabikorwa bako kugira icyo babakorera kibahindurira imibereho. Ikibazo […]

Dr Rutunga ushinjwa jenoside avuga ko na we yahizwe

Dr Venant Rutunga wahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi mu buhinzi cya ISAR, yabwiye urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru rukorera mu Mujyi wa Nyanza ku wa Mbere ko na we mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi na we yahigwaga. Rutunga yabwiye urukiko ko ibyo byaha byamwitiriwe kubera umwanya ukomeye w’ikigo cya ISAR yari arimo, avuga ko nta […]

RDC yateye utwatsi inama yahawe na Museveni kuri M23

Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yateye utwatsi inama yahawe na mugenzi we uyoboye Uganda, Yoweri Museveni, ku buryo yahagarika intambara y’ingabo z’igihugu n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Tariki ya 14 Nyakanga 2022, Perezida FĂ©lix Tshisekedi yohereje intumwa muri Uganda zari ziyobowe na Minisitiri w’umurimo, Alexis Gisaro. Zari zagiye kwakira inama za Museveni […]

Rutahizamu uheruka gusinyira Borussia Dortmund yasanzwemo ‘Kanseri y’ubugabo’

Ikipe ya Borussia Dortmund yemeje ko rutahizamu Sebastian Haller iheruka gusinyisha yavuye mu myitozo yayo, nyuma yo gusanga arwaye ‘Kanseri y’ubugabo’. Haller w’imyaka 28 y’amavuko, ni umukinnyi wa Dortmund kuva muri uku kwezi kwa Nyakanga, nyuma yo kuyigeramo avuye muri Ajax Amsterdam yo mu Buholandi. Iyi kipe yo mu Budage yamusinyishije nyuma yo kwitwara neza […]