Palestina yangiwe kuba umunyamuryango wa LONI

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Kane zangiye igihugu cya Palestina kwinjira mu bihugu binyamunyamuryango by’Umuryango w’Abibumbye. Amerika yabyanze ubwo bari mu nama y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi yateranye kuri uyu wa kane taliki 18 Mata 2024. Loni yatoye umwanzuro wari ushyigikiwe n’ibihugu byinshi wo kwemerera Palestina kuba umunyamuryango wayo, gusa ibihugu […]

Umugaba Mukuru w’Ingabo za KDF yapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu

Perezida William Samoei Ruto wa Kenya akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu (KDF), yemeje ko Gen Charles Ogolla wari Umugaba Mukuru wazo yapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu yabaye kuri uyu wa Kane. Perezida Ruto mu ijambo yagejeje ku baturage ba Kenya, yavuze ko impanuka ya kajugujugu ya KDF yahitanye Gen Ogolla yabereye mu gace ka […]

Indonesie: Abarenga ibihumbi 11 basabwe kwimuka vuba na bwangu kubera iruka ry’ikirunga

Abantu barenga 11,000 basabwe kwimuka bakava mu majyaruguru ya Indonesie, kubera iruka ry’ikirunga ryateza umutingito ushobora guhitana ubuzima bwabo. Abaturage baburiwe ko ibikoma byacyo bishobora kujya mu nyanja bikarangira binateje umutingito wo mu bwoko bwa Tsunami ukaba wahitana ubuzima bwa benshi. Abantu barenga 800 bimuwe ku ikubitiro bava ahitwa i Ruang bajya ku kirwa cya […]

RDC yaguze CH-4 nshya zisimbura izivuganwe na M23

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamaze kwakira drones nshya z’intambara zo mu bwoko bwa CH-4, nyuma y’uko muri eshatu yari yaraguze nta n’imwe ikiri mu kazi. Mu mwaka ushize wa 2023 ni bwo RDC yari yaguze izi drones mu Bushinwa, kugira ngo zifashe igisirikare cyayo guhangana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 bamaze imyaka hafi […]

Yatawe muri yombi nyuma yo kuzana muri banki umuntu wapfuye ngo amuheshe inguzanyo

Ejo hashize kuwa Gatatu , polisi yo muri Bresil yavuze ko yataye muri yombi umugore wazanye muri Banki umusaza w’imyaka 68 mu kagare k’abamugaye yapfuye kugirango amusinyire inguzanyo yari yasabye. Uyu mugore witwa Erika Vieira Nunes, yazanye umurambo ku kagare muri banki iherereye mu nkengero z’umujyi wa Rio maze ashaka kujijisha abakozi ba banki kugirango […]

Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda yavuze ku bari abakozi bayo bishwe muri Jenoside

Abari abakozi ba Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, barashimira intambwe yatewe n’iyi ambasade mu kwibuka no guha icyubahiro abayikoreraga bishwe muri Jenosie yakorewe Abatutsi. Basabye iyi ambasade kwita ku mibereho yabo mu miryango ifite ababo bayikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Antoine Anfré, Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda, avuga ko […]

Ububirigi bugiye kwinjira mu kibazo cy’umutekano mucye urangwa muri DR.Congo

Ambasaderi w’Ububiligi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,Roxane de Bilderling, yatangaje ko igihugu cye kigiye kwinjira mu bibazo by’umutekano mucye ukomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa Congo. Yabitangaje kuwa Kabiri taliki 16 Mata 2024, ubwo yaganiraga n’ubuyobozi bw’umujyi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.Yavuze ko bitewe n’intambara ikomeje kuyogoza iki gihugu, Ububiligi nk’igihugu gikunda amahoro kigiye kwinjira ubwacyo […]

Ukraine yateguje intambara ya Gatatu y’isi mu gihe yaba itsinzwe n’Uburusiya

Minisitiri w’intebe wa Ukraine Denys Shmyhal, yateguje intambara ya gatatu y’isi yose mu gihe Uburusiya bwaba buyitsinze. Uyu Minisitiri yabwiye BBC ko hazabaho Intambara ya gatatu y’isi yose mu gihe Ukraine yaba itabonye inkunga yemerewe na Amerika izayifasha kurandurana n’imizi Uburusiya. Yavuze ko yasabye Kongere y’Amerika kwemeza umushinga w’imfashanyo yayemereye, kuko hashize iminsi yarayibemereye ariko […]

Amarangamutima ya P. Kagame nyuma y’uko Arsenal isezerewe na Bayern Munich

Perezida Paul Kagame yatangaje ko Arsenal ikiri ikipe imuba ku mutima, n’ubwo yaraye isezerewe na Bayern Munich mu mikino ya UEFA Champions league. Aya makipe yombi afitanye imikoranire n’u Rwanda biciye muri Visit Rwanda, yari yahuriye mu mukino wo kwishyura wa ¼ cy’irangiza cya Champions league wabereye ku kibuga cya Stade ya Allianz Arena. Ni […]

Nigeria: Akurikiranyweho icyaha cyo kunaga hejuru amafaranga mu birori

Umugabo uvuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, akaba n’umucuruzi uzwi witwa Pascal Okechukwu, ukomoka muri Nijeriya yakurikiranyweho icyahaha cyo gukoresha nabi inoti za Banki y’igihugu mu birori yari yitabiriye. Ku wa gatatu ubwo yagezwaga mu bushinjacyaha, uyu mugabo yahakanye ibyaha bitatu yashinjwaga, birimo ko yasuzuguye bimwe mu birango by’igihugu. Komisiyo ishinzwe ibyaha birebana n’i by’ubukungu n’imari […]

Gen. Muhoozi yakiriye intumwa za RDF

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, kuri uyu wa Gatatu yakiriye anagirana ibiganiro n’abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF). Ibiganiro hagati y’uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda n’intumwa za RDF zari ziyobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, byabereye i Mbuya ku Cyicaro […]

RDC: Nta musirikare wemerewe kongera kuzerera mu mujyi wa Goma

Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare muri Kivu y’amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Colonel Kabeya-Hanu-Ben, yihanangirije umusirikare wese wa Leta (FARDC), ko nta wemerewe kongera kugaragara azerera mu mujyi wa Goma. Col.Kabeya yabitangaje kuri uyu wa Kabiri taliki 16 Mata 2024, ubwo yakoranaga inama n’abayobozi batandukanye babarizwa mu mitwe itandukanye y’igisirikare, aho yatanze gasopo ko […]

FARDC na M23 baramukiye mu mirwano yabereye i Nyakajanga

Imirwano ikaze y’ihuriro rya FARDC na M23, yubuye kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Mata 2024 ibera mu gace ka Nyakajanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi mirwano yari irangajwe imbere na Wazalendo nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza.Imbunda ziremereye nizo zari ziganje muri iyo mirwano ari nako […]

Gatsata: Baritana bamwana n’ubuyobozi ku ngurane y’imyaka bahinze mu gishanga cya Nyabugogo

Abaturage n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsata, baritana bamwana nyuma y’uko ngo basezeranyijwe ko bazahabwa ingurane y’imyaka bahinze mu gishanga mbere y’uko kigiye gutunganywa. Aba baturage baganiriye n’itangazamakuru, bavuze ko ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsata bwari bwabijeje ko buzabaha ingurane ku myaka yabo bahinze mbere y’uko bahagarika kugihingamo.Bavuga ko bari barahinzemo ibisheke, ibigori n’umuceri none ngo bakaba barasabwe […]

RDC: Gufata amajwi n’amashusho mu matora y’abasenateri na ba guverineri byakumiriwe

Mu gihe biteganyijwe ko taliki 29 Mata 2024, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hateganyijwe amatora y’abasenateri n’abayobozi b’intara, hafashwe ibyemezo ko muri icyo gihe nta bikoresho bifata amajwi n’amashusho bizaba byemewe. Byatangajwe n’umunyamategeko mukuru w’urukiko rw’ubujurire rwa Cassation bwana Firmin Mvonde, aho yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe hirindwa ko haba uburiganya muri aya matora. […]

Uburusiya bumaze gupfusha abasirikare barenga 50,000 mu ntambara yabwo na Ukraine

Umubare w’abasirikare b’Uburusiya bamaze gupfira mu ntambara ibuhuje na Ukraine umaze kurenga 50.000 Mu mwaka umwe ubanza w’iyi ntambara abasirikare b’u Burusiya babarirwa mu bihumbi 25 nibo bahasize ubuzima nk’uko byagaragajwe n’itsinda ry’abanyamakuru bigenga ba BBC. Iri tsinda ryifashishije amazina y’imva zishyinguyemo aba basirikare mu rwego rwo kumenya neza umubare nyirizina w’a bahitanywe n’intambara. Ibarura […]

Guhisha imibiri y’abazize Jenoside bisanishwa n’Ingengabitekerezo yayo-Minisitiri Bizimana

Kutagaragaza ahaherereye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bifitanye isano n’ingengabitekerezo yayo itarasibangana mu mitekerereze ya bamwe mu Banyarwanda. Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Ntarama mu Karere ka Bugesera. Abarokokeye i Ntarama bemeza ko ibyabaye […]

Umunyemari Rujugiro yapfuye

Umunyemari Ayabatwa Tribert wamenyekanye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo nka Rujugiro, yapfuye ku myaka 82 y’amavuko. Inkuru y’urupfu rw’uyu mukambwe yamenyekanye mu ijoro ryacyeye. Abiganjemo abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ni bo bafashe iya mbere mu kumubika, gusa ntiharamenyekana igihugu yaguyemo. Rujugiro yamenyekanye mu bucuruzi burimo ubw’itabi, amazu n’ibindi bicuruzwa yakoreraga mu bihugu by’u Rwanda, […]

Burundi: Leta yashyizeho ibihe bidasanzwe

Leta y’u Burundi kuri uyu wa Kabiri yashyizeho ibihe bidasanzwe muri iki gihugu, nyuma y’umwuzure ukomeye wibasiye iki gihugu. U Burundi cyo kimwe n’ibindi bice bitandukanye by’akarere byibasiwe n’umwuzure ukomeye, nyuma y’imvura nyinshi yaguye muri uku kwezi kwa Mata. Iki gihugu cyibasiwe n’umwuzure nyuma y’uko ikiyaga cya Tanganyika cyuzuye, ibyagize ingaruka ku baturage biganjemo abo […]

Rusesabagina yavuzwe muri Dosiye ya Nkunduwimye ushinjwa ibyaha bya Jenoside

Itsinda ry’abahanga mu mategeko bagaragaje ko mu iperereza ryakoze ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi Emmanuel Nkunduwimye ashinjwa, babajije abatangabuhamya barimo na Paul Rusesabagina. Iri tsinda ryemeza ko Rusebagina wari umuyobozi wa Hôtel des Mille Collines mu gihe cya jenoside, mu 2010 yaribwiye ko ubwe yiboneye Nkunduwimye yambaye imyenda ya gisirikare afite n’imbunda, ari kumwe […]

Zimbabwe: Abagore icyenda batawe muri yombi bazira gukomera umugore wa Perezida

Abagore icyenda bo muri Zimbabwe bari batawe muri yombi bazira ko bazomereye umukuru w’igihugu muri Zimbabwe. Ibitangazamakuru byo muri Zimbabwe byavuze ko abagore icyenda bari batawe muri yombi muri icyo gihugu bashinjwa kuzomera (gukomera) umugore wa perezida bakuriweho ibirego. Ibyo birego byakuweho bitegetswe na Auxillia Mnangagwa, umugore wa Perezida Emmerson Mnangagwa, nkuko amakuru abivuga, asubiramo […]

Abapolisi ba RDC biciwe i Goma

Abapolisi babiri ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baraye biciwe mu i Goma, mu gihe ubwicanyi bukomeje gufata intera muri uyu mujyi. Amakuru avuga ko abo bapolisi biciwe hagati y’ahazwi nko kuri Horeb no ku musigiti w’Abayisilamu uherereye muri Quartier ya Katindo, nyuma yo kugwa mu gico cy’abambuzi babishe babanize nyuma yo kubaka imbunda bari […]

Liberia:Abasenateri batoye itegeko rishya rihana ibyaha by’intambara

Abasenateri bo muri Liberiya batoye umushinga w’itegeko rishyiraho urukiko rw’ibyaha by’intambara, nyuma y’imyaka myinshi habayeho kwisubiranamo kw’abasivili muri iki gihugu cy’Iburengerazuba bwa Afurika. Urukiko rushya ruzakora iperereza kandi ruburanishe ibyaha byibasiye inyokomuntu na ruswa byakozwe mu ntambara ebyiri z’abenegihugu zabaye hagati ya 1989 na 2003, zahitanye abantu bagera ku 250.000. Peterson Sonyah, umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe […]

Abadipuromate b’i Burayi bahuriye i Paris batabariza Sudan

Ubudage bwasezeranije gutanga inkunga ya miliyoni 260 z’amadolari ku banya Sudan bugarijwe n’ibibazo by’inzara n’intambara. Ni nyuma y’uko abadipolomate b’i Burayi bahuriye i Paris mu Bufaransa mu rwego rwo gutabariza aba banye Sudan no gutanga inkunga. Ni intambara imaze hafi umwaka umwe iki gihugu gihuye n’akaga.Uretse ubudage bwemeye gutanga ayo mafaranga, ibindi bihugu by’Uburayi na […]

Tshisekedi ‘wari waraburiwe irengero’ yongeye kugaragara mu ruhame

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kugaragara mu ruhame, nyuma y’icyumweru kirenga asa n’uwaburiwe irengero. Ku wa Mbere tariki ya 15 Mata ni bwo Tshisekedi yagaragaye muri kiliziya ya Notre Dame de Fatima i Kinshasa, ahaberaga misa yo gusabira Musenyeri Gérald Mulumba umaze imyaka ine apfuye. Uyu Mulumba asanzwe […]

Abari inkingi za UDPS i Burayi na Amerika bisunze AFC/M23

Impuzamashyaka ya AFC ya Corneille Nangaa, itangaza ko yakiriye Ange Kalonji wari uhagarariye ishyaka rya UDPS muri diaspora. Ibi ni ibyatangajwe n’Umuvugizi w’iri huriro mu bya Plitiki Lawrence Kanyuka ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki 15 Mata 2024 mu butumwa yanditse ku rukuta rwa Twitter(X). Yavuze ko abantu benshi bakomeje kuva kuri iri […]

Niba ushaka kongera ibiro gerageza ntukabure aya mafunguro ku meza yawe

Abantu benshi usanga bifuza kunanuka bitewe n’amahitamo yabo ariko kandi hakaba hari n’abifuza kongera ibiro bitewe n’impamvu zigiye zitandukanye. Abahanga mu by’imirire usanga batanga inama y’imirire haba ku bashaka kunanuka cyangwa ku byibuha. Urubuga Medical news to day igaragaza amwe mu mafunguro umuntu yafatanga akongera ibiro.Muri ibyo harimo; 1 – Imineke Ushobora kurya umuneke nyuma […]

Perezida Kagame yashimiye ababyeyi bashishikarije abana babo kwinjira muri RDF

Umukuru w’Igihugu akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Kagame yashimiye ababyeyi bashyigikiye bakanashishikariza abana babo kwinjira mu mwuga w’Igisirikare. Yabivugiye mu kigo cy’ishuli rikuru rya gisirikare rya Gako mu ntara y’Uburasirazuba kuri uyu wa Mbere taliki 15 Mata 2024, ubwo yari mu muhango wo kwinjira kw’aba ofisiye bashya basaga 600 binjiye mu ngabo […]

Mu myaka itanu hamaze kuboneka imibiri isaga ibihumbi 125 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Kuva mu myaka itanu ishize hirya no hino mu gihugu, hamaze kuboneka imibiri isaga ibihumbi 125 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside muri Mata 1994. Umuryango urengera inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ‘IBUKA’ ivuga ko ari imibiri y’abatutsi bishwe ikajugunywa mu bice bitandukanye ariko mu myaka itanu ishize isaga ibihumbi 125 ikaba yarabashije kubonwa.Iyi mibiri yabonetse ahanini […]

DRC: Abarenga 50 baridukiwe n’umusozi baburirwa irengero

Ku wa Gatandutu w’icyumweru gishize nibwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hamenyekanye amakuru y’umusozi waridukiye abantu barenga 50 baburirwa irengero. Uku kuriduka kwaturutse ku buhehere bwatewe n’imvura nyinshi yaguye mu mpera z’icyo Cyumweru aho abarenga 50 bakoraga imirimo itandukanye aribo byamenyekanye ko baburiwe irengero, naho abagera kuri 12 bahasiga ubuzima. Umusozi waridutse ni uwo […]

Umwaka ushize Uganda yakiriye impunzi zisaga ibihumbi 130

Uganda ni cyo gihugu cya mbere muri Afrika gicumbikiye impunzi nyinshi ku buryo mu mwaka ushize wonyine, yakiriye abarenga 130,000. Akenshi baba bahunga intambara muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Sudani, Sudani y’Epfo, na Somaliya.Ubwinshi bw’izi mpunzi butuma ibihugu bitandukanye bitanga inkunga kugirango irengere izi mpunzi. Leta zunze ubumwe z’Amerika iherutse gutanga inkunga y’inyongera y’amadolari […]

Niger: Abaturage bariye karungu kubera igisirikare cya Amerika kiri ku butaka bwabo

Mu gihugu cya Niger ababarirwa mu magana bitabiriye imyigaragambyo yo kwamagana ingabo z’amahanga muri Niger, harimo n’ingabo z’Amerika zifite ibirindiro bya gisirikare mu majyaruguru y’iki gihugu. Abigaragambyaga bateraniye mu murwa mukuru wa Niamey mu mpera z’icyumweru gishize batabaza imiryango itegamiye kuri leta kubabishyigikira mu kumvisha ubutegetsi ko bakwiye kwamagana ingabo z’amahanga zafashe ibirindiro muri iki […]

Goma: Undi murambo wasanzwe ureremba hejuru y’amazi

Impfu za hato na hato mu mujyi wa Goma zikomeje kwiyongera umunsi ku munsi ,aho bikomeje guteza umwuka mubi hagati y’ubiyobozi n’abaturage. Byarushijeho gukara ku munsi w’ejo hashize taliki 14 Mata 2024, ubwo umurambo w’umusore warerembaga mu kiyaga cya Kivu ku mwaro w’ahazwi nka Bisengimana port. Aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko umuyobozi wa sosiyete Sivili […]

Wazalendo bategetswe kutongera kuzenguruka umujyi wa Goma bitwaje imbunda

Ubuyobozi bw’umujyi wa Goma n’ubwintara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwategetse ko nta mu Walendo uzongera kuzenguruka mu mujyi wa Goma yitwaje intwaro. Iki ni kimwe mu byemezo byafashwe nyuma y’inama y’ibiganiro yabaye ejo ku wa gatanu tariki ya 12 Mata 2024 i Goma. Ni icyemezo cyafashwe biturutse ku gitutu […]

Mozambique: Abinkwakuzi mu ngabo za SADC batangiye gutaha

Ingabo z’Umuryango w’Ubukungu wo muri Afurika y’Amajyepfo, ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Cabo Delgado, SAMIM zatagiye gutaha.Mu batangiye gutaha harimo abasirikare ba Bostwana n’aba Afurika y’Epfo. Kuva muri ubu butumwa bw’amahoro imburagihe byatewe n’ikibazo cyo kubura ingengo y’imari.Uretse n’ibibazo by’ubukene bwafashwe nk’imbogamizi , SADC yahisemo gushyira imbaraga mu butumwa bw’ingabo zoherejwe muri Repubulika […]

Undi murambo w’umugore wishwe wabonetse i Goma

Umubyeyi w'imyaka 60 yasanzwe yishwe i Goma

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 13 Mata 2024, mu gace kamwe ko mu mujyi wa Goma hagaragaye umurambo w’umugore, uri mu kigero cy’imyaka 60. Maisha RDC yatangaje ko uyu mubyeyi yagaragaye muri Quartier ya Kiziba ya mbere iherereye hafi n’itorero rya CELPA.Wazalendo na FDLR nibo bari gushyirwa mu majwi ko aribo bari inyuma y’ubu bwicanyi […]

Australia: Hagabwe igitero cyahitanye batandatu

Ku wa gatandatu umusore wari witwaje icyuma yahitanye ubuzima bw’abantu batandatu bari bari mu iguriro rya Sydney mu kigo cy’ubucuruzi cya Westfield. Uyu musore yaje rwihishwa muri iri guriro ateragura abantu ibyuma maze umupolisikazi wari hafi aho amurasa amurasa amaze kwica batandatu. Uretse abapfuye, abandi bagera kuri Barindwi yabakomereeje kuburyo go bakomeje kumererwa nabi mu […]

Umunsi Idi Amin avogera Kanombe Habyarimana n’abasirikare be bagasuhererwa

Gen (Rtd) Fred Ibingira wigeze kuba Umugaba w’Inkeragutabara yatangaje ko kuri ubu nta wushobora kuvogera u Rwanda, bitandukanye n’uko byari bimeze mbere imyaka 30 ubwo rwari ruyobowe na Habyarimana Juvenal. Uyu musirikare uri mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 12 Mata, ubwo yatangaga ikiganiro mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside […]

Gasopo ya Amerika kuri Iran mu gihe yaba iteye Israel

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, avuga ko yiteze ko Irani izatera Isiraheli bidatinze kubera ko ishaka kwihorera ku gitero cy’indege cyahitanye abayobozi bakuru bayo mu ntangiriro z’uku kwezi. Ibi byatumye Perezida wa Amerika Joe Biden avuga ko Iran ni yibeshya ikagaba igitero kuri Israel kazayibaho. Biden ati: “Twiyemeje kurinda Isiraheli. Tuzashyigikira […]

TPDF igiye gufasha RDF gukumira ibyihebe i Cabo Delgado

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yatangaje ko Ingabo za Tanzania zizafatanya n’z’u Rwanda kurwanya iterabwoba i Cabo Delgado, nyuma y’uko iz’umuryango wa SADC zizaba zimaze kuva muri iyi ntara. Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo SADC igomba gucyura ingabo zayo, nyuma y’imyaka itatu zifatanya n’iz’u Rwanda ndetse na Mozambique kurwanya iterabwoba. Perezida Nyusi ubwo yari […]

RDC:Harimo gucurwa umugambi wo kweguza ubuyobozi bwa Nord Kivu na Goma

Mu mujyi wa Goma harimo gucurwa umugambi wo kweguza abayobozi b’Intara ya Kivu ya Ruguru, aho aba bayobozi bashinjwa uburangare no kutita ku baturage bityo bikaba bibaviramo kwicwa. Uyu mugambi wo kweguza abayobozi ukubiye mu myigaragambyo yateguwe n’urubyiruko n’abarimo sosiyete sivile yo muri ibyo bice, nk’uko byavuzwe na baturiye i Goma. Ni imyigaragambyo bivugwa ko […]

Icyumweru kirihiritse nta wuca iryera Tshisekedi

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akomeje kuburirwa irengero, ndetse aho aherereye hakomeje kuba amayobera. Ku Cyumweru gishize ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko uyu mugabo yagiriye urugendo mu gihugu cy’amahanga kitamenyekanye. Uwo munsi Radiyo na Televiziyo y’u Bubiligi (RTBF) yatangaje ko uyu mugabo yaba yaje i Kigali, gusa nyuma iza kuvuguruza […]

FIBA yahagaritse FEBABU iyihora gutuma Dynamo BBC itambara ‘Visit Rwanda’

Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku Isi (FIBA) yahagaritse by’agateganyo Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Burundi (FEBABU), nyuma yo gutuma ikipe ya Dynamo BBC idakina imikino ya Basketball Africa league yabereye muri Afurika y’Epfo muri Werurwe. Dynamo BBC yanze gukina iyi mikino yambaye imyambaro iriho ‘Visit Rwanda’ isanzwe itera inkunga BAL, nyuma yo kubisabwa n’ubuyobozi bwa FEBABU. […]

Mali: Ubutegetsi bwabujije ibitangazamakuru byose gutangaza ibyerekeye Politiki y’amashyaka

Kuri uyu wa kane, ubutegetsi bwa Guverinoma ya Mali bwabujije itangazamakuru gutanga amakuru ku bikorwa by’imitwe ya politiki n’ibikorwa biyashamikiyeho mu rwego rwa politiki, nk’uko kopi y’itangazo ryatanzwe n’urwego rw’itumanaho ribivuga. Ibitangazamakuru byose harimo televiziyo, radio, ibinyamakuru bikorera kuri Murandasi n’iby’impapuro ko bitazongera kugira amakuru bitanga kuri Politiki y’amashyaka muri iki gihugu kugeza babonye irindi […]

Abasirikare b’intoranywa b’Uburusiya bageze muri Niger gutoza abenegihugu

Abasirikare b’abahanga baturutse mu Burusiya boherejwe mu gihugu cya Niger kongerera imyitozo igisirikare cy’igihugu mu rwego rwo gukaza umutekano akarere ka Sahel ko mu Burengerazuba bw’Afurika. Aba basirikare bageze muri Niger i Niamey, ku wa gatatu, bagaragara bapakurura ibikoresho mu ndege itwara imizigo. Hari umwe mu baganiriye na radiyo y’igihugu ya Niger, RTN, yemeje aya […]

Tubifuriza kuzaba mu gihugu gitandukanye n’icyo twe bakuru twabayemo- Hon.Mukabalisa

Abitabiriye gahunda yo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu karere ka Kicukiro by’umwihariko urubyiruko basobanuriwe amateka u Rwanda rwanyuzemo bakangurirwa kurwanya ikibi cyose cyakongera kurusubiza mu icuraburindi bityo bakirinda kuzaba mu mateka mabi ababyeyi babo banyuzemo mu gihe cy’ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside. Uru rubyiruko rwasabwe kwimakaza ubudasa , guharanira Ubumwe n’Ubwiyunge bagasenyera […]

Icyemezo cya Komisiyo y’amatora kuri Jacob Zuma cyaburijwemo n’Urukiko

urukiko rwashyiriweho iby’amatora muri Afurika rwemeje ko uwahoze ari Perezida w’iki gihugu Jacob Zuma ashobora kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2024. Ni mu gihe komisiyo yigenga ishinzwe amatora yari yemeje mbere ko Zuma adashobora kwiyamamariza uwo mwanya kubera icyaha cya ruswa yakurikiranweho n’urukiko akaza no gukatirwa igifungo cy’amezi […]

Burundi: Imiryango irenga 300 yasenyewe n’ibiza yahawe nyirantarengwa

Abaherutse gusenyerwa n’ibiza bagera ku miryango 300 bahawe ibyumweru bibiri kuba bimutse aho bari batuye bagashaka ahandi bimukira. Ubuyobozi bw’umujyi wa Bujumbura nibwo bwatanze iyi nteguza y’ibyumweru bibiri, aho bavuze ko iyi miryango yasenyewe cyo kimwe n’abandi babangamiwe n’ibiza kuba bimutse bitarenze iyo minsi yatanzwe. Abategetswe kwimuka kandi harimo abo mu bice bimwe na bimwe […]

Gen Kale Kayihura yararusimbutse

Gen (Rtd) Kale Kayihura wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda, mu myaka yashize yasimbutse urupfu nyuma yo gucurirwa umugambi wo kwicwa n’agatsiko gakomeye k’abayisilamu bo muri Uganda. Ni amakuru yatangajwe n’ubushinjacyaha bwa Uganda bwari bukurikiranye abantu bane bwashinjaga ibyaha byo gushaka kugambanira Gen Kayihura ndetse no kugerageza kumwivugana. Aba barimo uwitwa Okuku Sadam […]

Abanya-Sudani bahungiye muri Tchad barasumbirijwe

Impunzi z’abanya-Sudani zahungiye muri Tchad, barageramiwe kubera inzara ikomeje kuvuza ubuhuha muri icyo gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika. Aba banya-Sudani biyongera ku bandi banyagihugu bahasanzwe kuko na bo abenshi bashonje, dore ko iki gihugu gisanzwe mu bikennye cyane muri Afurika. Umuryango utegamiye kuri Leta w’abafaransa witwa Action Contre La Faim, uvuga ko intara zo […]

CG (Rtd) Emmanuel Gasana yagabanyirijwe ibihano

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare kuri uyu wa Kane rwakatiye CG (Rtd) Gasana Emmanuel wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite. CG Gasana yanaciwe ihazabu ya Frw miliyoni 36. Urukiko mu mwanzuro warwo wo kuri uyu wa […]

Umusekirite yishe arashe umugabo yacyekaga ko yamusambanyirizaga umugore

Polisi iri gushakisha umusekirite warashe umugabo wacyekaga ko asambana n’umugore we nawe ahita atoroka.Ibi byabaye ku ya 10 Mata 2024 muri Kyebando Kisalosalo, Agace ka Kawempe, Akarere ka Kampala mu gihugu cya Uganda. Uyu nyakwigendera wamenyekanye nka Adaca Sabina ariko akaba yari azwi cyane ku izina rya Francis Alele, yari umushoferi w’ikigo cya Khan Logistics. […]

Ukraine na DRC bigiye gukaza ubufatanye mu kubaka igisirikare

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Ukraine byemerenyije ubufatanye mu bya gisirikare no muri Politiki ndetse na Diporomasi.Byavugiwe mu muhango wo gufungura ambasade ya Ukraine muri Congo wabaye ku munsi w’ejo hashize kuwa gatatu taliki 10 Mata 2024. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine akaba n’intumwa idasanzwe ya Ukraine mu burasirazuba bwo […]

Vietnam:Umugore yakatiwe igihano cyo kwicwa azira kuriganya miliyali 44 USD

Kuri uyu wa Kane taliki 11 Mata 2024, urukiko rwo mu mujyi wa Ho Chi Minh rwakatiye igihano cy’urupfu Umugore w’imyaka 67 ukora mu bucuruzi bw’inyubako ,azira kwambura banki miliyari 44 z’amadorali mu gihe cy’imyaka 11. yahamwe no gutwara miliyari 44 z’amadolari y’Amerika yo mu nguzanyo muri banki y’ubucuruzi, Bivugwa ko uyu mugore yari yaratse […]

METEO-Rwanda yatangaje impinduka ku mvura izagwa mu gice cya kabiri cya Mata

Kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 20, hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 20 na 120 mu bice bitandukanye by’Igihugu. Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe METEO-Rwanda, kivuga ko muri iki gice cya Kabiri cya Mata hateganyijwe kugwa imvura itandukanye n’iyari isanzwe igwa. Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa, mu […]

Umuryango wa nyakwigendera Daniel Moi wabaye Perezida wa Kenya uri mu gahinda

Umuryango wa nyakwigendera Daniel Moi, wabaye Perezida wa Kenya, uri mu gahinda nyuma y’uko umukobwa we w’umuhererezi Chebet Moi yapfuye. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo hatangajwe ko uyu mubyeyi yapfuye afite imyaka 60. Byemejwe n’umuryango we ko uyu nyakwigendera yashizemo Umwuka aguye iwe mu rugo i Nairobi n’ubwo nta makuru menshi yerekeye […]

Abarokokeye muri ETO Kicukiro bagaye Ingabo za Loni zabasize mu maboko y’abicanyi

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu karere ka Kicukiro hiciwe Abatutsi benshi by’umwihariko abari barahungiye muri ETO Kicukiro. Abaharokokeye bongeye kunenga Ingabo z’Umuryango w’Ababimbye zabasize mu maboko y’abicanyi, Abatutsi benshi bakahicirwa. Gusa kuri ubu iri shuri ni hamwe mu harererwa abahanga b’igihugu mu myuga n’ubumenyi ngiro mu ngeri zitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.Ibi bikaba ari […]

Abandi basivili baraye biciwe i Goma Wazalendo ishyirwa mu majwi

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa amakuru y’abandi basivili batatu biciwe mu mujyi wa Goma mu buryo butunguranye. Wazalendo isanzwe ikorera mu kwaha kwa Leta, niyo yashyizwe mu majwi ko yarashe abo basivili nyuma yo kubakekaho amafaranga. Amakuru avuga ko ko mu ijoro ryakeye rishyira taliki 11 Mata 2024, aribwo abantu bari bari mu […]

DRC:Martin Fayulu yunze mu rya Blinken mu mvugo zisesereza zikanatoneka Abarokotse Jenoside

Muri iki Cyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no mu minsi ijana ,Umunyepolitiki w’umunyekongo yasesereje u Rwanda mu mvugo igoreka amateka y’igihugu , aho yavuze ko u Rwanda rwibuka Jenoside y’Abatutsi , Abahutu ndetse n’Abatwa. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter (X), yanditse agira ati” Muri ibi bihe u Rwanda rwibuka JENOSIDE ( JENOSIDE […]