Masisi: Inyeshyamba za M23 zabyukiye mu mirwano ikaze na Wazalendo

Imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo bivugwa ko yadutse kuva saa munani z’igicuku kuri uyu wa Gatanu ahitwa Luke, muri Gurupoma ya Nyamaboko ya 1 muri Teritwari ya Masisi, Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru dukesha ACTUALITE.CD avuga ko Wazalendo yagabye ibitero icyarimwe ku birindiro by’inyeshyamba za M23 i Luke ishaka kubirukana mu mujyi […]
Abapolisi b’u Rwanda bagiye gusimbura bagenzi babo muri Sudani y’Epfo

Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nyakanga, abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda (RWAFPU1-9) bageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe bavuye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), aho bari bamaze igihe kingana n’umwaka. Basimbuwe na bagenzi babo bagize itsinda (RWAFPU1-10) riyobowe na Assistant commissioner of Police (ACP) […]
Ba Minisitiri Nduhungirehe na Biruta bagiranye ibiganiro n’Intumwa ya Loni mu Biyaga Bigari

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr Vincent Biruta, kuwa Gatatu bagiranye ibiganiro n’Intumwa Yihariye y’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Amb. Xia Huang. Baganiriye ku bimaze iminsi bikorwa bibanda cyane ku mbaraga ziri gushyirwa mu gushakira amahoro u Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Abinyujije kuri […]
RDC: Guverineri wa Haut-Katanga wari warabuze yongeye kugaragara

Kuri uyu wa Kane, Guverineri wa Haut-Katanga, Jacques Kyabula Katwe, yongeye kugaragara ku mugaragaro i Lubumbashi, asuhuza abarwanashyaka bo mu ishyaka rye rya politiki, ARDev, ndetse n’abashyigikiye ikipe ya FC Saint-Éloi Lupopo bari bateraniye hanze y’urugo rwe. Nk’uko amakuru agera mu binyamakuru bya Congo avuga ko kuri uyu wa Gatatu ushize yari yakiriye iwe bamwe […]
Burundi: Igitero cya grenade cyahitanye umuntu gikomeretsa abandi

Kuri uyu wa Gatatu ahagana saa mbiri z’ijoro, umuryango wo mu gace ka Rusiga, muri Komini ya Cibitoke, Intara ya Bujumbura (mu burengerazuba bw’u Burundi) wagabweho igitero cya grenade cyahitanye umukecuru gikomeretsa bikabije abandi bantu batatu bo mu muryango umwe. Ibi byabereye hagati y’imihanda ya 9 na 10 mu gace ka Rusiga, mu gihe umuryango […]
USA: Perezida Macron yareze umusesenguzi wita umugore we umugabo

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 23 Nyakanga, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron n’umugore we, Brigitte, batanze ikirego muri Amerika barega Umwanditsi n’umusesenguzi Candace Owens, bamushinja gukwirakwiza ibihuha bivuga ko umudamu wa mbere mu Bufaransa ari umugabo. Mu kirego cyatanzwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Delaware, ba Macron bavuze ko uyu munyamerikakazi Owens yakoze “ubukangurambaga bwo gusebya […]
Umuntu yanyereza gute amafaranga atigeze akoraho? – Constant Mutamba

Imbere y’abacamanza b’Urukiko Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga, kuri uyu wa Gatatu, itariki 23 Nyanga, uwahoze ari minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba yafashe ijambo ahakana ibyo aregwa byose mu rubanza rwo kunyereza amafaranga ya Leta. Mutamba yagize ati: “Miliyoni 19 z’amadolari minisitiri wa leta, Minisitiri w’ubutabera akurikiranyweho yibereye muri banki”. Yashimangiye ko amafaranga avugwa atabuze. Byongeye […]
Impanuka y’indege muri Pariki ya Virunga yahitanye babiri

Indege ya Bat Hawk yaguruka hejuru y’ikirere gikikije site y’amateka ya Ishango muri Parike ya Virunga, yakoze impanuka kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 23 Nyakanga, ihitana abantu babiri muri kiriya gice cya Kivu y’Amajyaruguru. Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ikigo cya Congo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (ICCN) mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryohererejwe ACTUALITE.CD dukesha iyi nkuru. Abakozi […]
Huye: Umusore w’imyaka 20 akurikiranweho gushimuta no kwica umusambi

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umusore w’imyaka 20 ukekwaho gushimuta no kwica umusambi (Grey crowned-crane), inyoni iri mu bwoko bw’izirinzwe (Critically endangered species). Icyaha cyabaye ku itariki 09/07/2025, ahagana sa munani z’amanywa mu gishanga cya Gitega giherereye mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Gitovu, Umurenge wa Busoro, […]
Kinshasa: Umupolisi yishwe nabi nyuma yo kurasa umuntu wihitiraga

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 23 Nyakanga 2025, umupolisi yakubiswe bunyamaswa n’abaturage kugeza bamwishe, ahazwi nka Masina / PĂ©tro Congo i Kinshasa, nyuma yo kurasa umuntu watambukaga ku mpamvu zitazwi. Uwahohotewe yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima kugira ngo avurwe, ariko abaturage bakurikirana umupolisi kugera muri hotel yahungiyemo nk’uko iyi nkuru dukesha mediacongo.net ivuga. Imbaga […]
Huye: Abashinjwaga kwica umuntu bamukasi ijosi bakatiwe imyaka 30 y’igifungo

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ruri ku cyicaro cyarwo i Huye, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo abantu 5 bakekwaho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake bashinjwaga kwica umuntu bamukase ijosi. Bane muri bo urukiko rwabahamije icyaha cy’ubwicanyi rubahanisha igifungo cy’imyaka 30 buri wese naho utaramenyekanishije icyo cyaha mbere y’uko kiba ahanishwa gufungwa umwaka umwe n’amezi atanu. Icyaha […]
Sudani: Ibiryo byateje imirwano hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 22 Nyakanga, mu Mujyi wa Kadugli wo muri Sudani habaye imirwano hagati y’ingabo za leta n’inyeshyamba zahoze bafatanije zagerageje gufata ibiryo ku ngufu mu isoko mu gihe ikibazo cy’inzara gikomeje gufata intera. Iyi mirwano yarimo umutwe witwaje intwaro uyobowe na Kafi Tayar, wari wunze ubumwe n’ingabo za leta ariko […]
Huye: Akurikiranweho kwica umwana yibyariye amujugunye mu Kanyaru

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugore w’imyaka 25 ukekwaho kwica umwana we w’amezi atatu amutaye mu mugezi w’Akanyaru. Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 13 Nyakanga 2025, mu Kagari ka Katarara, Umurenge wa Ntyazo, Akarere ka Nyanza. Umurambo w’uyu mwana wabonetse ku wa 15 Nyakanga 2025 uri kureremba hejuru y’amazi ku ngarani y’Umugezi […]
Kabila udateganya kuva muri politiki arakurikizaho iki nyuma y’amasezerano akomeje gusinywa?

Nyuma y’ibiganiro bya Doha na Washington byagejeje ku isinywa ry’amasezerano y’ingenzi agamije guhosha amakimbirane amaze imyaka irenga 30 mu burasirazuba bwa RDC, hakomeje kwibazwa icyo Joseph Kabila, wahoze ari perezida ateganya gukurikizaho nyuma yo kugaragara ko adateganya kuva muri politiki vuba. Amasezerano abiri, ku bibuga bibiri: ku ruhande rumwe, Washington, aho Kinshasa na Kigali bagiranye […]
DIGP Jeanne Chantal Ujeneza yahaye impanuro abapolisi 240 bitegura kujya mu butumwa

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nyakanga 2025, Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP) DCG Jeanne Chantal Ujeneza yahaye impanuro abapolisi 240 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS). Aba bapolisi bagize itsinda RWAFPU1-10, bayobowe na Assistant commissioner of Police (ACP) Corneille Murigo, bagiye gusimbura […]
Goma: Ituze ryagarutse nyuma y’igitero cya Wazalendo

Umutuzo wongeye kugaruka kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 22 Nyakanga, mu burengerazuba bw’Umujyi wa Goma wo (Kivu y’Amajyaruguru), nyuma y’ijoro ryaranzwe n’amasasu menshi, ryo ku wa Mbere, itariki 21 Nyakanga, hagati ya saa moya na saa tanu z’ijoro ku isaha yaho. Nk’uko amakuru aturuka mu basivili n’ubuyobozi abivuga, itsinda ritamenyekanye ry’abakekwaho kuba abarwanyi ba […]
Nyarugenge: Akurikiranweho kugerageza kwica umuntu amugongesheje imodoka

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bukurikiranye umugabo w’imyaka 42 wagerageje kwica umugore w’imyaka 29 amugongesheje imodoka. Icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho yagikoze ku itariki ya 17 Kamena 2025 mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Kigarama, akagari ka Bwerankori umudugudu wa Nyenyeri. Ubwo uregwa yari agiye kuri Sitasiyo ya Lisansi atwaye imodoka, yahasanze […]
RDC: Intumwa za leta na AFC/M23 zirasubira i Doha mu cyumweru kiri imbere

Abahagarariye Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) na AFC/M23 bazasubira i Doha, muri Qatar, mu minsi umunani (8) iri imbere, mu rwego rwo kwitegura gushyira umukono ku masezerano y’amahoro nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 21 Nyakanga 2025, na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano ubwo yaganiraga n’abanyamakuru. Yagize ati: “Mu […]
Bujumbura: Umugore yishe atemye umwana we w’imyaka 3 amuziza se

Amahano y’urugomo rutigeze rubaho yatunguye Umudugudu wa Kirinzi, muri Komini Mugina (Intara ya Bujumbura), mu Burundi mu ijoro ryo ku itariki ya 20 rishyira ku ya 21 Nyakanga, aho umwana w’imyaka itatu yishwe na nyina ubwe amutemaguye, ngo bitewe n’ihungabana ryo mu mutwe yagize nyuma yo gutandukana na se vuba aha. Kuri uyu wa Mbere […]
U Bubiligi bwafashe Abasirikare ba Israel bashinjwa ibyaha by’intambara

Ni ku nshuro ya mbere bibaye mu Burayi, aho ku Cyumweru, itariki ya 20 Nyakanga, Abasirikare babiri ba Israel bahaswe ibibazo n’inkiko z’u Bubiligi, mu rwego rwo gukora iperereza ku byaha by’intambara, jenoside, n’ibindi bikorwa bashobora kuba barakoreye muri Gaza. Aba basirikare bafashwe n’abapolisi b’Ababiligi ubwo bari bitabiriye iserukiramuco rya muzika ya elegitoronike hafi ya […]
Gasabo: Umukozi wo mu rugo wagerageje kuroga abo babana yakatiwe imyaka 15 y’igifungo

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu mpera z’icyumweru gishize rwasomye Urubanza ruregwamo umukozi wo mu rugo wagerageje kuroga abantu bo mu rugo yakoragamo abashyiriye uburozi mu mata rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15 ans). Icyaha yari akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 07 Gicurasi 2025 mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Maranyundo, ubwo […]
Burundi: Umucamanza n’abapolisi 2 bakurikiranweho ubwicanyi

Umusore w’umuseriveri yapfuye nyuma y’iminsi ibiri akubiswe bikabije n’abapolisi babiri n’umucamanza. Ibyago byabaye ku itariki ya 16 Nyakanga muri Komini ya Tangara, mu Ntara ya Butanyerera, mu majyaruguru y’u Burundi. Aba bakozi batatu ba leta batawe muri yombi bafungirwa i Ngozi. Abatangabuhamya benshi bavuga ko ibi byabereye muri resitora y’aho Donatien Nduwimana yakoraga akazi ko […]
RDC: Umusirikare wa FARDC n’umupolisi bishwe baciwe imitwe

Umusirikare n’umupolisi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bishwe baciwe imitwe ku wa Gatatu, itariki ya 16 Nyakanga, mu Murenge wa Nvunayi, muri Teritwari ya Kabinda (Intara ya Lomami). Amakimbirane ashingiye ku butaka hagati y’abaturage b’amoko abiri yaho, azwi nka Belande Ngoya na Bakoji Mualaba ni yo nyirabayazana. Abatangabuhamya bavuga ko urugamba rukabije rwabaye hagati […]
Turkiya irashima amasezerano yasinywe hagati ya Kinshasa na AFC/M23

Turkiya yashimye amasezerano Qatar ishimirwa gutuma agerwaho, yasinyiwe i Doha hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) n’umutwe wa M23 (AFC / M23), yatangaje ivuga ko ari intambwe ikomeye iganisha ku mahoro mu karere. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Turkiya yagize iti: “Iri tangazo ni intambwe y’ingenzi iganisha ku mahoro n’igisubizo kirambye mu gukemura amakimbirane […]
Abanyeshuri ba kaminuza 35 zinyuranye baganirijwe na RDF

Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF, Brig. Gen. Ronald Rwivanga, Umuvugizi w’Ingabo kuri iki Cyumweru yagejeje ijambo ku bayobozi bakiri bato barenga 150 bahagarariye ibigo by’amashuri bitandukanye, barimo abanyeshuri bo muri za kaminuza 35 n’abayobozi ba za kaminuza, bateraniye i Kigali mu giterane kiswe ‘Young Leaders’ Breakfast Network’. Iyi nama yateguwe n’Ihuriro ry’Ubuyobozi bw’Urubyiruko […]
Walungu: Imirwano ikaze hagati ya Wazalendo na M23 nyuma yo gusinya amasezerano

Umunsi umwe nyuma yo gushyira umukono ku masezerano mu buryo bwihariye hagati ya DRC n’ihuriro rya AFC / M23, imirwano ikaze yadutse ku Cyumweru, itariki ya 20 Nyakanga, hagati y’inyeshyamba za M23 na Wazalendo, kuri axe Businga-Kanjabi-Munganzo, muri Teritwari ya Walungu (Kivu y’Amajyepfo). Iyi mirwano yahagaritse ibikorwa byose mu midugudu ya Gurupoma ya Nyangezi-Karongo. […]
Sudani: Indege ya Perezida yongeye kugwa i Khartoum bwa mbere kuva mu 2023

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, Umuyobozi w’Ingabo akaba na Perezida w’agateganyo wa Sudani, Gen. Abdel Fattah al-Burhan, yagwishije indege ye ya perezida ku kibuga cy’indege gikuru cya Khartoum ku nshuro ya mbere kuva intambara yatangira muri Mata 2023. Amashusho yanyujijwe mu bitangazamakuru bya Leta yerekanwe mu rwego rwo kwerekana ko ububasha bwa leta bugenda busubira […]
Goma: Abamotari bijeje Guverineri Bahati ubufatanye mu kurinda umutekano

Mu nama yo mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki ya 20 Nyakanga, kuri Stade l’UnitĂ© , Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, iyobowe na AFC/M23, Bahati Erasto, yaganiriye n’abamotari b’i Goma ku kibazo cy’umutekano. Bagaragaje ubushake bwo gufatanya bifatika n’abayobozi n’umutwe wa AFC/M23 mu rwego rwo kurwanya ihungabanywa ry’umutekano, bitandukanya n’abantu bitwaje intwaro bigira abamotari […]
Kalehe: Major Mukombozi wa FARDC yishwe n’inyeshyamba ya Mai Mai

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 19 Nyakanga, uduce twa Hombo Nord muri Teritwari ya Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru na Hombo Sud muri Teritwari ya Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo twabyukiye mu bwoba kubera iyicwa rya Major Mukombozi, wo muri Regiment ya 34042 ya FARDC ifite icyicaro muri kariya gace gahuza Kivu zombi, bivugwa ko yishwe […]
Kenya: Impirimbanyi Boniface Mwangi yafashwe ishinjwa iterabwoba

Umuyobozi w’urwego rwa polisi rushinzwe ubugenzacyaha muri Kenya, Amin Mohammed, yemeje ko impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Boniface Mwangi, watawe muri yombi. Kuri iki Cyumweru, DCI mu itangazo yashyize ahagaragara yavuze ko ifatwa rye rifitanye isano n’ibirego byo korohereza ibikorwa by’iterabwoba mu myigaragambyo yabaye ku itaiki ya 25 Kamena. Kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi […]
U Budage bwataye muri yombi Umunyalibiya washakishwaga na ICC

Abategetsi b’u Budage bataye muri yombi ukekwaho ibyaha by’intambara wo muri Libya ukekwaho kuba umuyobozi mukuru muri gereza izwi cyane aho imfungwa zakorewe iyicarubozo rimwe na rimwe ndetse zikanasambanywa nk’uko byemejwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kuwa Gatanu. Khaled Mohamed Ali Al Hishri, bivugwa ko yari umwe mu bari bagize umutwe witwaje intwaro witwa Deterrence Force […]
MONUSCO irashima intambwe yatewe hagati ya leta na AFC/M23

Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bushinzwe Kubungabunga Amahoro muri DRC (MONUSCO) bwishimiye ishyirwaho umukono ku Itangazo ry’Amahame hagati ya Guverinoma ya Congo n’ihuriro AFC / M23, ryashyizweho umukono kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 19 Nyakanga 2025. Nk’uko MONUSCO ibivuga, aya masezerano agaragaza intambwe y’ingenzi iganisha ku mahoro arambye mu burasirazuba bw’igihugu. Ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwaboneyeho […]
EU yafatiye u Burusiya ibihano bishya

Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi wemeye gufatira u Burusiya ibihano bishya, byibasira inzego z’ingufu n’imari by’iki gihugu mu rwego rwo guca intege ubushobozi bwo gukomeza intambara bw’u Burusiya no kubuhatira guhagarika imirwano by’agateganyo muri Ukraine. Ibihano byemejwe kuri uyu wa Gatanu na ba ambasaderi ba EU i Buruseli, bibuza imikoranire yose n’amabanki 22 yo mu […]
Umuyobozi muri NAEB yatawe muri yombi na RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Habiyambere Maurice, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Guteza imbere Iyoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) ushinjwa ibyaha byo kwigwizaho umutungo n’iyezandonke. Ni nyuma y’iperereza ryakozwe ku imenyekanisha ry’umutungo we mu rwego rw’Umuvunyi, ritavugisha ukuri agamije guhisha inkomoko y’uwo mutungo. Ubu afungiwe kuri […]
AFC/M23 na FARDC birashinjanya gukomeza ibitero bititaye ku biganiro bya Doha

Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Kinshasa rirashinja Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gukomeza kubagabaho ibitero ititaye ku biganiro by’amahoro bikomeje kubera i Doha muri Qatar. Ibi byatangajwe n’Umuvugizi Laurence Kanyuka, abinyujije kuri X kuri uyu wa Kane ushize, itariki 17 Nyakanga 2025. Yagize ati: “AFC / M23 iramenyesha imiryango mpuzamahanga ndetse n’amahanga […]
Guverineri wa Haut Katanga amaze icyumweru aburiwe irengero

Byose byatangiye ku itariki ya 1 Nyakanga mu nama Guverineri Jacques Kyabula yakoresheje. Muri videwo yagiye ahagaragara, yibasiye u Rwanda bikabije, arushinja kuba rwaratangije intambara mu burasirazuba bw’igihugu. Ku bwe, u Rwanda rugomba kwibandwaho, aho kwibanda k’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila n’umuhuzabikorwa wa Alliance Fleuve Congo (AFC), Corneille Nangaa, avuga ko ari Abanyekongo. Yakomeje avuga […]
HRW yongeye kugaba igitero ku Rwanda

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch wongeye kwibasira u Rwanda urushinja kubuza ubwisanzure, gufasha umutwe wa M23, kwanga kwakira umukozi wayo n’ibindi. HRW ivuga ko mu 2021, intumwa z’u Rwanda zagaragaje ko zishyigikiye ibyifuzo 160 kuri 284 rwagejejweho zirimo ibijyanye no kubona ubutabera n’imiti, imiterere ya gereza n’ifungwa, n’uburenganzira bwo kuvuga no kwishyira […]
RDC yemeye kwishyura FC Barcelona miliyoni 46$ zo kuyamamaza

Ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne yemeye miliyoni 46$ mu gihe cy’imyaka ine yo kwamamaza igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo bwacyo. Nk’uko bigaragara mu masezerano Ibiro Ntaramakuru Reuters byabonye, aya masezerano yo ku itariki 29 Kamena avuga ko ikirango (logo) kigaragaza iki gihugu nka “Umutima wa Afurika” kizaboneka […]
Muhanga: Umunyamategeko akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 15

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umwunganizi mu mategeko (Avoka) w’imyaka 74 y’amavuko ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka cumi n’itanu (15). Uregwa akurikiranweho kuba mu bihe bitandukanye yaragiye asambanya uyu mwana, amushukishije amafaranga yamuhaga uko bahuraga nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga. Mu kwiregura, mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha, uregwa yahakanye iki […]
Uganda: Besigye yajyanye Guverinoma ya Kenya mu rukiko

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Col (Rtd), Dr. Kizza Besigye n’umunyapolitiki witwa Hajj Obeid Lutale, batanze ikirego mu Rukiko Rukuru rwa Kenya, bashinja abayobozi ba Kenya gufatanya n’inzego z’umutekano za Uganda kubashimuta no kubohereza mu buryo butemewe i Kampala bakuwe i Nairobi mu Gushyingo 2024. Iki kirego cyatanzwe mu ishami rishinzwe itegeko nshinga n’uburenganzira […]
Musanze: Umusaza yasanzwe mu mugozi yapfuye

Umusaza witwa Ntuyahazi w’imyaka 69, wo mu Kagari ka Nyarubuye, mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, yasanzwe yapfiriye mu mugozi. Abaturanyi be bavuga ko yari aherutse kugerageza kwiyahura yijugunye mu mugezi wa Mukungwa, ariko icyo gihe umugambi we uburizwamo. Uwo musaza bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye kandi yari amaze igihe avuga ko aziyahura, […]
FARDC yakoze impinduka mu buyobozi mu bice byegereye imirwano

Muri telegaramu yo ku wa Kabiri, itariki ya 15 Nyakanga 2025, yabonwe na BETO.CD, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), Lt. Gen. Banza Mwilambwe, yakoze impinduka mu turere twinshi tw’igihugu. Iri vugurura, ryatangajwe nk’iry’igihe gito, rigamije gushimangira imikorere n’ubuyobozi bw’ingabo mu bice by’ingenzi. Kuva mu Ntara ya Tshopo, ifatwa nk’ingenzi mu […]
Mahama: Impunzi y’Umunyekongokazi iravugwaho kwiyicira umwana w’amezi 7

Ku wa Kabiri, umukobwa w’impunzi w’Umunyekongo yatawe muri yombi mu nkambi ya Mahama, mu burasirazuba bw’u Rwanda, nyuma yo gushinjwa kuba yarishe umwana we w’amezi arindwi mbere yo kujugunya umurambo mu musarani rusange. Igipolisi cy’u Rwanda cyatangiye iperereza. Uyu ukekwaho kwihekura witwa Solange Uwamahoro, yafatiwe mu cyuho mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku […]
Cuba: Minisitiri yeguye nyuma yo gutangaza ko igihugu nta basabirizi gifite

Minisitiri w’umurimo muri Cuba, Marta Elena FeitĂł Cabrera, byabaye ngombwa ko yegura ku mirimo ye nyuma yo gutangaza ko kuri iki kirwa kiyobowe n’Abakomunisiti nta basabirizi bahaba. Minisitiri yari yavuze ko muri Cuba nta “basabirizi” bahaba kandi n’ababikora ari abantu bahisemo gushaka “amafaranga yoroshye”, nk’uko yabivuze. Amagambo ye yavugiwe mu nama y’abadepite, yanenzwe cyane n’Abanya […]
RDC: Karidinali Ambongo arashinjwa gukorera u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki ya 15 Nyakanga 2025, Augustin Kabuya, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika ya Demokaradi ya Congo, UDPS, yavuze ko Cardinal Fridolin Ambongo ari “umuntu w’urwango ukorera u Rwanda,” igihugu gifatwa nk’icyateye uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ku bwe, Karidinali Fridolin Ambongo afata uruhande rw’u Rwanda […]
Abaherwe 4 ba mbere muri Afurika barusha ubutunzi 1/2 cy’umugabane

Abaherwe bane ba mbere muri Afurika ubu ni Aliko Dangote wo muri Nigeria (miliyari 23,3 $), Johann Rupert n’umuryango we muri Afurika y’Epfo ($ 14.2 $), Nicky Oppenheimer n’umuryango we muri Afurika y’Epfo (miliyari 10.2 $) na Nasser Sawiris wo mu Misiri (miliyari 9.4 $). Raporo nshya ya Oxfam ivuga ko muri iki gihe, aba […]
Ingabire arahakana ibyaha ashinjwa birimo gushaka guhirika ubutegetsi

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 15 Nyakanga, Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Victoire Ingabire, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro aregwa ibyaha bitandatu, birimo umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho no kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Ingabire Victoire yatawe muri yombi muri Kamena, nyuma y’aho Urukiko Rukuru rutegetse ko akorwaho iperereza ku buhamya bwatanzwe n’itsinda ry’abantu 9 na […]
Lubumbashi: Urugo rwa Kabila rwakozwemo umukwabu utavugwaho rumwe

Nk’uko amakuru abitangaza, mu ijoro ryo ku wa Mbere, itariki ya 14 Nyakanga, abasirikare barinda perezida bagera ku 100 bagabye igitero mu gikingi cya Kashamata, umutungo munini w’uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila. Aba basirikare baje mu majipe n’amakamyo bahise birukana abashinzwe umutekano n’abakozi bahasanze Iki gikorwa gitunguranye ngo cyateye impungenge rubanda. Umuryango uharanira […]
Rubavu:Umugore akurikiranweho kwica umugabo babanaga

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumubuye rwa Rubavu, bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu dosiye y’umugore ukurikiranyweho kwica umugabo babanaga batarasezeranye amukubise ishoka mu mutwe nyuma yo kumenya ko abana n’undi mugore aho yakoreraga mu karere ka Burera. Icyaha akurikiranyweho cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 25 Kamena 2025 mu mudugudu wa Yungwe, akagali ka Yungwe, umurenge wa […]
Urunturuntu mu masezerano yo kwamamaza RDC yagiranye n’amakipe yo mu Burayi

Mu byo umunyamakuru w’Umufaransa, Romain Molina, avuga ko ari kumwe mu gusesagura amafaranga menshi ya leta mu bifitanye isano na siporo kubayeho muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, amakipe yo mu Burayi; AS Monaco, AC Milan, na FC Barcelona byagiranye amasezerano ya miliyoni 25 USD ku mwaka, nta n’imwe irambara amagambo yamamaza iki gihugu. Intego […]
Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 80 yakuwe mu bwihererero amaze iminsi 2 aguyemo ari muzima

Umukecuru w’imyaka 80 witwa Nyiramisago Anastasie wo mu Mudugudu wa Gakomeye, Akagari ka Wimana, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke, yakuwe mu bwiherero ari muzima nyuma y’iminsi 2 umuryango we umushakisha waramubuze. Umuryango we uvuga ko wari waramubuze utazi aho ari, aza gusangwa mu bwiherero bwari bumaze umwaka urenga budakoreshwa yaraguyemo, abukurwamo akiri muzima. Avugana […]
Uganda: Abanyarwanda 4 batawe muri yombi bashinjwa ubwicanyi

Abana bane b’ingimbi bivugwa ko bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda bafatiwe i Rukungiri bazira ubwicanyi bwakorewe undi w’imyaka 19 hejuru y’ikibiriti. Elly Maate, Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Kigezi, yemeje ibyabaye anagaragaza ko nyakwigendera ari Diana Wase w’imyaka 19, wishwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu mu Kagari ka Nyarushanje, Paruwasi ya Ibanda, mu Murenge […]
Abasirikare 3 ba FARDC biciwe mu kurasana ku Kibuga cy’Indege cya Kisangani

I Kisangani, umusirikare wo mu mutwe udasanzwe yarashe kuri bagenzi be bari ku kazi kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 12 Nyakanga 2025, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bangboka. Ibi byabaye mu gitondo. Ofisiye wavuganye na ACTUALITE.CD yatangaje ko abasirikare batatu biciwe aho, naho umwe yakomeretse bikabije. Uwakoze icyaha nawe yiyahuye nyuma yo kurasa […]
Gasabo: Umukozi wagerageje kurogera mu mata abo mu rugo yakoragamo agiye gusomerwa

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije urubanza ruregwamo umukobwa wakoraga akazi ko mu rugo wagerageje kuroga abantu bo mu rugo yakoragamo abashyiriye uburozi mu mata, aho biteganyijwe ko azasomerwa mu mpera z’iki cyumweru gitaha. Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 07 Gicurasi 2025 mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Maranyundo, ubwo uyu mukobwa […]
RDC: Inyeshyamba za ADF zishe abaturage 66

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, abayobozi bavuze ko inyeshyamba zifatanye isano na Leta ya Kisilamu zishe abantu 66 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Abarwanyi b’umutwe wa ADF baravugwaho kwica abaturage muri Teritwari ya Irumu mu burasirazuba bw’igihugu mu gice gihana imbibi na Uganda. Iki gitero cyabaye mu gihe uburasirazuba bwa Congo bushobora […]
Walikale: Wazalendo irigamba gusubiza inyuma igitero cya M23 i Mitembe

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 10 Nyakanga, i Mitembe / Katobo, mu gace ka Banamulindwa (groupement ya Kisimba), muri Teritwari ya Walikale, muri Kivu y’Amajyaryguru biravugwa ko kuri uyu wa Kane, itariki 10 Nyakanga, habereye imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo. Nk’uko amakuru agera kuri ACTUALITE.CD abitangaza, ngo inyeshyamba za […]
Itangazo ryo guhindura izina akitwa Shyaka Kankindi Alice
Gasabo: Umukobwa w’imyaka 20 akurikiranweho gusambanya umwana wo mu rugo yakoragamo

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije urubanza ruregwamo umukobwa w’imyaka 20 ukurikiranweho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 14 wo mu rugo yakoragamo. Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku italiki ya 19 Mata 2025 mu murenge wa Kinyinya, akarere ka Gasabo ubwo umubyeyi w’uyu mwana wasambanyijwe yageraga iwe agasanga basambana. Ni inshuro ya Kabiri uwo mukobwa yari abikoreye uwo mwana […]
FARDC ikomeje kurunda ingabo i Kalemie hafi ya Kivu y’Amajyepfo

Imyiteguro ya gisirikare myinshi ikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho Abasirikare barenga 7000 ba FARDC, bashyigikiwe n’ihuriro ry’ingabo kugeza ubu zutaramenyekana ku mugaragaro, baherutse koherezwa i Kalemie, umurwa mukuru w’intara ya Tanganyika. Aho bateganya kwerekeza: Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, hafi y’umupaka n’u Rwanda n’u Burundi. Iyi ntambwe igaragara ngo yateye […]
Intumwa zaturutse muri Uganda zasuye Polisi y’u Rwanda

Ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nyakanga, Komiseri ushinzwe Ibikorwa bya Polisi n’ituze rusange; Commissioner of police (CP) George Rumanzi, yakiriye mu izina ry’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, itsinda ry’intumwa 18 zasuye u Rwanda ziturutse muri Uganda. Ni itsinda rihagarariye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala, umurwa mukuru […]