Nduhungirehe ntiyahishe akanyamuneza nyuma y’ibiri kuba kuri Mutamba

Nyuma y’ibibazo by’ubucamanza bikomeje kwibasira uwari Minisitiri w’ubutabera wa Congo ubu weguye ku mirimo ye, Constant Mutamba, byateje akanyamuneza mu bayobozi b’u Rwanda, cyane cyane Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda. Umuyobozi wa dipolomasi y’u Rwanda abinyujije kuri X (yahoze ari Twitter) yagarutse kuri videwo yo ku itariki ya 6 Mutarama 2025, yakwirakwijwe […]
Ikibazo cy’itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa gihangayikishije abatari bacye

Ikibazo cy’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibyo kurya mu Rwanda rikomeje guhangayikisha abatari bacye cyane cyane ba ntahonikora ariko tudasize na leta kuri ubu yongereye amafaranga ishora mu buhinzi mu ngengo y’imari itaha mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo. Impuguke ya y’Umuryango w’Abibumbye ku bibazo by’ubukene bukabije, Olivier De Schutter, uheruka gusura u Rwanda no gukora isuzuma […]
RDC: Imiryango itegamiye kuri leta irashinja Minisitiri Bemba kubiba amacakubiri

Ikigo cy’ubushakashatsi ku burenganzira bwa muntu (IRDH) n’Umuryango utegamiye kuri Leta, Justicia Asbl, kuwa Mbere, itariki 16 Kamena, bamaganye mu itangazo bahuriyeho, ibyo Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ubwikorezi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Jean-Pierre Bemba, aherutse kuvuga, basanga ari “politiki y’ibinyoma.” Iyo miryango yombi irashinja Minisitiri Bemba gukoresha ingamba zo gutangaza […]
RDC: Kamerhe yasabiye Abakozi ba Leta bari mu bice bigenzurwa na M23 gukomeza guhembwa

Perezida w’inteko ishinga amategeko ya RDC, Vital Kamerhe, yasabye ko buri gihe umushahara w’abakozi ba Leta n’abakozi b’ibigo bya Leta biherereye mu turere tugenzurwa n’inyeshyamba za AFC / M23 zishyigikiwe n’u Rwanda wakomeza gutangwa. Ibi yabisabye ku Cyumweru, itariki ya 15 Kamena, mu ijambo rye risoza inama isanzwe y’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko ya DRC. […]
Sena yemeje ibitekerezo byayo ku mushinga w’ingengo y’imari ya Leta ya 2025/2026

Inteko Rusange ya Sena kuri uyu wa Mbere, itariki ya 16 Kamena, yemeje Ibitekerezo byayo ku mushinga w’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2025/2026, ishima ko ibitekerezo byatanzwe n’Abasenateri byitaweho harimo kongera ingengo y’imari igenewe ubuhinzi. Sena yashimye kandi ko hari n’izindi inzego zongerewe ingengo y’imari hagendewe ku bitekerezo yatanze mu mbanzirizamushinga harimo: Ingengo y’imari […]
Burundi: Abapolisi barashinjwa guhohotera impunzi

Mu nkambi y’impunzi ya Musenyi iherereye muri Komini ya Giharo (Intara ya Rutana, mu majyepfo y’uburasirazuba bw’u Burundi), impunzi z’Abanyekongo ziramagana ibikorwa bibi bakorerwa n’abashinzwe umutekano mu Burundi. Nk’uko raporo nyinshi zibitangaza, abapolisi bahora babaca amande uko bishakiye iyo bagiye hanze y’inkambi, cyane cyane muri centre y’ubucuruzi ya Muzye, nubwo iri mu birometero bike. Intandaro […]
Umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC yahagaritse RFI na France24 mu gihugu cye

Kuri uyu wa Mbere, itariki 16 Kamena, Togo yahagaritse ibiganiro by’ibitangazamakuru mpuzamahanga biterwa inkunga na Leta y’u Bufaransa, RFI na France24, mu gihe cy’amezi atatu, bishinjwa kubogama. Iri hagarikwa rije mu gihe amakimbirane arimo kwiyongera hagati y’umuyobozi w’iki gihugu cyo muri Afurika y’iburengerazuba, Faure Gnassingbe, n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Gnassingbe yakiriye muri Gicurasi uruhare rushya rwa […]
Kenya: Umuyobozi wungirije wa Polisi yeguye kubera Umu-blogger wapfiriye muri kasho

Umuyobozi wungirije wa polisi muri Kenya yeguye ku mirimo ye mu gihe iperereza rikomeje ku rupfu rw’umu-blogger wapfiriye mu maboko ya polisi. Kuri uyu wa Mbere, itariki 16 Kamena, Umugenzuzi Mukuru (IGP) wungirije Eliud Lagat yavuze ko yeguye ku mirimo ye mu gihe iperereza rigikomeje ku rupfu rwa Albert Ojwang. Ojwang bamusanze yapfiriye muri kasho […]
Burundi: Impunzi y’Umunyarwanda yicishijwe icyuma hafatwa Abanyekongo

Impunzi y’Umunyarwanda y’imyaka 23 yishwe nyuma yo guterwa icyuma hafi y’inkambi y’impunzi ya Kavumu mu burasirazuba bw’u Burundi. Impunzi eshatu z’Abanyekongo zatawe muri yombi mu rwego rw’iperereza kuri ubu bwicanyi bivugwa ko bwakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 11 Kamena. Uyu mwana wahohotewe witwa Youssef, yagabweho igitero hafi y’ikigo cyitwa Kumuheto, hafi […]
Bwa mbere umugore yagizwe umuyobozi w’urwego rw’ubutasi kabuhariwe rw’u Bwongereza, MI6

U Bwongereza bwashyizeho Blaise Metreweli, w’imyaka 47, nk’umuyobozi wa mbere w’umugore w’urwego rw’ubutasi bwo hanze y’igihugu, buzwi ku izina rya MI6. Kugeza ubu uyu wari umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri MI6, cyangwa “Q”, yinjiye muri iki kigo mu 1999 kandi yagize uruhare runini muri operations zo mu Burasirazuba bwo Hagati n’u Burayi, nk’uko guverinoma yabitangaje ku […]
U Rwanda na Tanzania mu bufatanye bugamije gukemura ibibazo byo ku mipaka

Tanzania n’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane agamije gushimangira imipaka mpuzamahanga hagati y’ibihugu byombi. Umupaka wa Tanzaniya n’u Rwanda ureshya na kilometero 230. Aya masezerano akurikira umwanzuro w’inama ya komite ishinzwe tekinike (JTC) yabereye i Ngara, mu Karere ka Kagera, aho impuguke z’ibihugu byombi zateraniye mu cyumweru gishize kugenzura no gusuzuma ibibazo byambukiranya imipaka. […]
Ukraine yakiriye indi mirambo 1200 y’abantu ba yo ivuye mu Burusiya

Indi mirambo 1200 ivuye mu Burusiya yakiriwe na Ukraine mu rwego rw’amasezerano yo kugurana yasinywe mu biganiro bya Istanbul mu ntangiriro z’uku kwezi nk’uko byatangajwe kuri iki Cyumweru, itariki 15 Kamena 2025. Icyicaro gikuru gishinzwe uko imfungwa z’intambara zifatwa i Kyiv cyatangaje ko “Indi mibiri 1200 uruhande rw’u Burusiya ruvuga ko ari iy’abaturage ba Ukraine, […]
IGP Namuhoranye yakiriye ba Ofisiye bakuru bitegura gusoza amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi

Mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, kuwa Gatandatu, itariki 14 Kamena, habereye ibirori byo kwakira ku meza ba Ofisiye bakuru 34 bagize icyiciro cya 13 cy’amasomo ajyanye n’ubuyobozi (Police Senior Command and Staff Course) atangirwa muri iri shuri mu gihe cy’umwaka. Ni ibirori by’umusangiro wabahuje n’imiryango yabo n’abayobozi bakuru ba […]
Butembo: Gen. Kabido wa FPP/AP ushinjwa gukorana na M23 yatawe muri yombi

Uwiyise General Kabido, umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa FPP / AP akaba ashinjwa gufatanya n’inyeshyamba za M23, yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 12 Kamena 2025, i Butembo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Nk’uko umuhuzabikorwa w’abakorerabushake bashinzwe kurengera Igihugu (VDP) Wazalendo / […]
Kajugujugu yari itwaye abagiye mu rugendo rutagatifu yahitanye 7

Impanuka ya kajugujugu yabereye muri leta y’imisozi ya Uttarakhand mu majyaruguru y’u Buhinde yahitanye abantu barindwi bose bari bayirimo. Abayobozi barimo kureba impamvu yateye iyi mpanuka. Ibitangazamakuru byaho byatangaje ko kajugujugu yari itwaye Abahindu bavuye mu rugendo shuri yakoze impanuka kuri iki Cyumweru muri Leta ya Uttarakhand mu majyaruguru y’u Buhinde, ihitana abantu barindwi bose […]
Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa yambuwe umudari yari yarahawe

Uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy, wayoboye iki gihugu kuva mu 2007 kugeza mu 2012, yambuwe igihembo cye “Legion d’honneur” nyuma yo guhamwa n’ibyaha ashinjwa, nk’uko iteka ryashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru rivuga. Yabaye rero umukuru w’igihugu wa kabiri w’u Bufaransa wambuwe uyu mudari nyuma ya Philippe Petain wayoboraga ubutegetsi buhuriweho bwa Vichy […]
Washington: Intumwa z’u Rwanda na RDC mu biganiro bya mbere imbonankubone hagati ya zo

Intumwa za RD Congo n’u Rwanda zari zitegerejwe i Washington muri iki cyumweru mu biganiro ku kibazo cy’uburasirazuba bwa Congo, biravugwa ko zamaze kuhagera kandi zatangiye akazi. Batangiye ibiganiro byabo imbonankubone, bwa mbere kuva Abanyamerika binjira muri iki kibazo. Intego yabo? Kugera ku masezerano agomba gushyikirizwa abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi. Nta tariki yashyizweho […]
Ibiganiro hagati ya Iran na USA byari biteganyijwe muri Oman byasubitswe

Kuri uyu wa Gatandatu ushize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Oman, Badr Albusaidi, yatangaje ko icyiciro cya nyuma cy’ibiganiro ku ntwaro za kirimbuzi Hagati ya Amerika na Iran byari biteganijwe kuri iki Cyumweru i Muscat bitakibaye. Oman yagiye iba umuhuza muri ibi biganiro. Ibi Albusaidi yabitangaje nyuma y’umunsi umwe Israel igabye igitero simusiga kuri Iran, ikica […]
Uganda: Abavoka basabye ko Umucamanza wa Nakawa ava mu rubanza rwa Besigye na Lutale

Abavoka bahagarariye abanyapolitiki b’inararibonye batavuga rumwe n’ubutegetsi Dr. Kizza Besigye n’umufatanyabikorwa we, Hajj Obeid Lutale Kamulegeya, basabye ko Umucamanza Mukuru wa Nakawa, Christine Nantege, avanwa mu rubanza rwa Besigye na Lutale, kubera ko ngo ari kubogama, afite ubushobozi buke, kandi adashobora gutanga ubutabera. Itsinda ry’abanyamategeko riyobowe n’Umuyobozi wa Kampala, Erias Lukwago, ryatangaje ku wa […]
Changsha: Minisitiri Nduhungirehe yagiranye ibiganiro byubaka na mugenzi we w’u Bushinwa

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 12 Kamena 2025, umwe mu bagize Biro ya Politiki ya Komite Nkuru ya CPC akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, yahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye Mpuzamahanga, Olivier Nduhungirehe, i Changsha, mu murwa mukuru w’Intara ya Hunan. Wang Yi yavuze ko mu nama yabereye i […]
Impamvu Twagirayezu agiye gukorera igihano muri Denmark yaraburanishijwe mu Rwanda

Nyuma y’igihe aburanishirizwa mu Rwanda, Wenceslas Twagirayezu, wakekwagaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi wohererejwe u Rwanda, kuri ubu azakorera igihano cye cy’igifungo cy’imyaka 20 muri gereza yo muri Denmark. Ibi bikurikira icyemezo cyo ku itariki ya 10 Kamena cy’Urukiko rwa Hillerød muri Denmark, cyashimangiye ku mugaragaro igihano cyatanzwe n’urukiko rw’ubujurire rw’u Rwanda muri Nyakanga […]
Gasabo: Arashinjwa kwica umugore we nyuma yo kumucunga asinziriye

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye y’umugabo w’imyaka 28 wishe umugore we banganya imyaka bari bamaranye amezi abiri babana batarasezeranye amuteye icyuma. Icyaha aregwa bivugwa ko cyakozwe mu ijoro ryo ku itariki ya 04 Kamena 2025 mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka, Akagali ka Gitaraga, Umudugudu wa Kajevuba. Nk’uko […]
Human Rights Watch yagaragaje impungenge ku kubuza itangazamakuru gukora inkuru za Kabila

Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu ( Human Rights Watch), wagaragaje ko uhangayikishijwe n’icyemezo cyo kubuza itangazamakuru gukurikirana ibikorwa by’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila n’ishyaka rye rya politiki, PPRD, nk’uko byatangajwe n’Inama Nkuru ishinzwe Itangazamakuru (CSAC). Uyu muryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, uvuga ko iki cyemezo gishobora kugira “ingaruka mbi”. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe […]
U Rwanda rukomeje kumurikira Isi ibyiza bya rwo muri Expo2025 ibera Osaka

Mu Mujyi wa Osaka, mu Buyapani, hakomeje kubera Imurikagurisha Mpuzamahanga ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Gutegura Umuryango w’ejo hazaza kubw’ubuzima bwacu,’ kuva ku itariki ya 13 Mata kugeza ku ya 13 Ukwakira 2025. Imurikagurisha ryahuje ibihugu bitandukanye ku Isi kugira ngo habeho gutegura ejo hazaza, hibandwa ku nsanganyamatsiko z’ingenzi zo kurokora ubuzima, kongerera ubushobozi abaturage, […]
Minisitiri w’imari aramurika uko leta izinjiza n’uko izasohora mu ngengo y’imari y’uyu mwaka

Uyu munsi, ku itariki 12 Kamena, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Yusuf Murangwa, aramurikira inteko ishinga amategeko raporo y’ingengo y’imari, aho guverinoma iteganya gukoresha amafaranga arenga tiliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26. Biteganijwe ko Minisitiri aza kugaragaza uko guverinoma izinjiza n’uko izasohora amafaranga mu mwaka w’ingengo y’imari utaha, nyuma y’ibyifuzo by’abagize inteko […]
Amerika yatangiye gucyura Abakozi bamwe muri za Ambasade mu Burasirazuba bwo Hagati

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko abakozi ba Amerika bakuwe mu Burasirazuba bwo Hagati kubera ibiganiro ku ntwaro za kirimbuzi na Iran bishobora kutazagenda neza bakisanga mu kaga. Abajijwe ku makuru avuga ko abakozi bimuwe, Trump yabwiye abanyamakuru i Washington ati: “Nibyo barimurwa kuko hashobora kuba ahantu hateye akaga.” […]
Bugesera: Inzego z’ibanze zasabwe kugira uruhare mu kwihutisha iterambere rishingiye ku muturage

Abayobozi barenga 800 bahagarariye inzego z’ibanze, kuva ku Mudugudu kugera ku Karere, kuwa Gatatu, itariki 11 Kamena bitabiriye inama ngarukamwaka ya Komite Mpuzabikorwa mu Karere ka Bugesera. Inama yari igamije kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’abaturage n’iry’Akarere. Yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasizuba, Pudence Rubingisa. Hari kandi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Nyirahabimana Jeanne, n’Umuyobozi wa RIB mu Ntara, […]
Doha: Ese Kinshasa izemera guhagarika inkunga yose igenewe FDLR no kuyirandura?

Muri iki cyumweru biteganijwe ko intumwa za DRC n’u Rwanda zizongera guhurira i Washington. Intego ni ugukomeza ibiganiro by’amahoro hagati y’ibihugu byombi. Inyandiko y’umushinga wa Kabiri w’amasezerano yabonwe na RFI ijya kure yo gutangaza amahame yashyizweho umukono muri Mata umwaka ushize i Washington na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga ba Congo n’u Rwanda. Muri […]
Igisirikare cya Sudani kirashinja ingabo za Gen. Haftar wo muri Libya kugaba ibitero ku mupaka

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 10 Kamena, Igisirikare cya Sudani cyashinje ingabo ziyobowe n’umuyobozi w’ingabo ugenzura uburasirazuba bwa Libya, Khalifa Haftar, kugaba ibitero ku mupaka, ikaba ari inshuro ya mbere Sudani ishinja umuturanyi wo mu majyaruguru y’iburengerazuba kugira uruhare rutaziguye mu ntambara imaze imyaka ibiri muri iki gihugu. Intambara hagati y’Ingabo za Sudani n’inyeshyamba za […]
Uganda: Abafite ubumuga bw’uruhu bari guhigwa nk’imari ishyushye mu nkambi ya Nakivale

Icyoba ni cyose mu mpunzi zo mu nkambi ya Nakivale iri mu Karere ka Isingiro, mu majyepfo y’iburengerazuba bwa Uganda. Umuryango w’abantu bafite ubumuga bw’uruhu (albinos), usanzwe uhezwa kandi ufite intege nke, watunguwe nyuma yo kubura guhangayikishije kw’impunzi y’Umurundikazi ifite ubumuga bw’uruhu witwa Gloriose n’abana be babiri. Gloriose yabaga mu mudugudu wa Kashojwa B, mu […]
Amerika irashaka ko Ingabo z’u Rwanda ziva muri Congo mbere yo gusinya amasezerano y’amahoro

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo zaba zirimo gushyira imbere amasezerano azasaba u Rwanda gukura ingabo mu burasirazuba bwa Congo mbere y’uko impande zombi zishyira umukono ku masezerano y’amahoro, aho bivugwa ko ibi bishobora kutazashimisha u Rwanda rukomeje kugaragaza ko imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo ari ikibazo ku mutekano warwo. Ubuyobozi bwa Perezida […]
Abasenateri baganiriye na NEC ku isuzumamigendekere ry’amatora yakoze mu 2024

Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 10 Kamena, yagiranye ibiganiro na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku byayigaragariye mu isuzumamigendekere ry’amatora yakoze mu mwaka wa 2024 n’ingamba ziteganyijwe zo gukuraho imbogamizi zagaragaye. Iki kiganiro kiri mu rwego rw’isesengura Komisiyo iri gukora rya raporo y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yo muri 2024 na […]
Bemba arashinja Kabila, Katumbi, n’abihaye Imana gushaka kwica Tshisekedi

Kuri uyu wa Mbere ushize, itariki ya 9 Kamena 2025, mu kiganiro yagiranye na Top Congo FM, Jean-Pierre Bemba, Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ubwikorezi n’itumanaho, yatangaje icyo asobanura ko ari umugambi wo gukuraho ubutegetsi wateguwe n’uwahoze ari umukuru w’igihugu, Joseph Kabila, ku bufatanye na Moïse Katumbi wahoze ari guverineri w’icyahoze ari Katanga, ndetse […]
Autrichia: Abantu 8 bishwe barasiwe mu kigo cy’ishuri ryisumbuye

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 10 Kamena 2025, abantu umunani bapfuye abandi benshi barakomereka mu iraswa ryabereye ku ishuri mu majyepfo ya Autrichia mu mujyi wa Graz, nk’uko umuyobozi w’umujyi abitangaza. Uwakoze ubu bwicanyi na we yapfuye. Ibiro Ntaramakuru bya Autrichia byatangaje ko Umuyobozi wa Graz, Elke Kahr, yavuze ko ibyabaye ari “amahano akomeye.” […]
Ibigwi by’imbunda ya Tavor X95, imwe mu zisigaye zikorerwa mu Rwanda

Imbunda ya IWI X95 (yahoze yitwa Micro-Tavor, MTAR cyangwa MTAR-21) ni ubwoko bw’imbunda yashushanyijwe kandi ikorwa n’uruganda rukora imbunda rwo muri Israel ruzwi nka Israel Weapon Industries (IWI) mu rwego rw’imbunda zibarizwa mu muryango wa Tavor zirimo Tavor Tar na Tavor 7, kuri ubu ubu bwoko bukaba busigaye bukorerwa mu Rwanda n’uruganda rwa Remico ku […]
Hagiye gukorwa amavugurura akomeye mu rwego rw’uburezi mu Rwanda

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi, Minisiteri y’Uburezi izashyira mu bikorwa amavugurura akurikira agamije kunoza imyigire mu mashuri yose ya leta ndetse n’afashwa na leta kubw’amasezerano. Ibi byemejwe mu nama y’abaminisitiri yayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Mbere, itariki 9 Kamena 2025, yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo n’uburezi. Amavugurura […]
Walikale: Abaturage bivuganye umuzalendo wari umaze kwica se

Ibi byabereye i Lukumbi, muri Gurupoma ya Wassa (Teritwari ya Walikale), ho muri Kivu y’Amajyaruguru ku Cyumweru, itariki ya 9 Kamena, ubwo inyeshyamba y’Umuzalendo wari wasinze yarasaga se umubyara akamwica. Abatangabuhamya bavuga ko uwabikoze yakoresheje imbunda ye nyuma yo kunywa inzoga nyinshi, aho yayitunze se maze akurura imbarutso, arangiza ubuzima bwe ako kanya. Kubera umujinya […]
Inama y’abaminisitiri yayobowe na Dr Ngirente yashimangiye icyemezo cyo kuva muri CEEAC

Kuri uyu wa Mbere, itariki 09 Kamena 2025 inama y’abaminisitiri iyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yabereye muri Village Urugwiro, yaganiriye ku cyemezo cy’u Rwanda cyo kuva mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC), maze ishimangira ingingo zitandukanye. Inama y’Abaminisitiri yashimangiye ko bitumvikana kandi ko bidakwiye ko ibihugu bigize CEEAC, birimo […]
Rutshuru: M23 yakozanyijeho n’ihuriro rya FDLR na Wazalendo mu mirwano ikaze

Umutuzo wongeye kugaruka kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, itariki ya 9 Kamena, mu mujyi wa Nyamilima, ku birometero 40 uvuye i Kiwanja, muri Gurupoma ya Binza (Teritwari ya Rutshuru), muri Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’imirwano ikaze yamaze amasaha arenga atatu hagati ya AFC / M23 hamwe na FDLR ifatanije na Wazalendo. Guturika kw’intwaro […]
DIGP Sano yaganirije abapolisi bagiye gusimbura abandi i Bangui

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano, yasabye abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) gukomeza gukora neza, barangwa n’ubunyamwuga kugira ngo barusheho guhesha ishema igihugu bagiye bahagarariye. Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Kamena, ku cyicaro gikuru […]
RDC irashinja u Rwanda kurenga ku ngingo ya 34 y’amahame agenga CEEAC

Kuri iki Cyumweru, Repubulika ya Demokarasi ya Congo yagaragaje impungenge zayo ku cyerekezo ibona ko giteye impungenge: cyo “kuva mu masezerano cyangwa kwitambika inzira y’ibiganiro mu gihe hagize ibisabwa kubazwa.” Iki gihugu kandi nyuma yo kwitambika u Rwanda ku buyobozi bwa CEEAS cyanashinje u Rwanda kurenga ku ngingo ya 34 y’amasezerano y’uyu muryango. Kinshasa yizera […]
U Rwanda ruhanze amaso Qatar mu gukurura ishoramari mu bikorwa bijyanye na siporo

U Rwanda ruhanze amaso Qatar mu gukurura ishoramari binyuze mu bikorwa bitandukanye bijyanye na siporo, nk’uko umuyobozi muri Ambasade y’u Rwanda yabitangaje, ashimangira ko Kigali ari ihuriro ry’inama, siporo, ubukerarugendo, no guhanga udushya mu karere. Jean Claude Ngarambe, Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar, mu gikorwa giherutse kubera i Doha, yashimye iki […]
Al Shabab irigamba guhanura kajugujugu y’Igisirikare cy’u Burundi

Umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab wo muri Somalia mu cyumweru gishize wavuze ko ari wo warashe kajugujugu y’Igisirikare cy’u Burundi yo mu bwoko bwa Bell 412 hafi y’ibirindiro bya yo cyayo muri Middle Shabelle. Kajugujugu yari ifite numero AUO-012, yari mu butumwa bwa AUSSOM bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kandi yagiraga uruhare mu kwimura ingabo igihe […]
Uganda: Col James Kasule yafashwe ashinjwa ubujura Gen. Muhoozi ategeka ko ahita arekurwa

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yamaganye ifatwa rya Col James Kasule , Komanda wungirije wa Division ya 2 ya UPDF, asaba ko yahita arekurwa mu gihe iperereza ku bujura no gushimuta gukora muri Mubende Gold. Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’umutekano azi iby’iri perereza abitangaza, ngo ibi byabaye ku wa Gatandatu ubwo […]
Iran igiye gushyira ku karubanda amabanga y’ingenzi yibye Israel

Minisitiri w’ubutasi wa Irani, Esmail Khatib, yatangaje ko vuba aha hazashyirwa ahagaragara inyandiko zikomeye za Israel zijyanye n’intwaro za kirimbuzi, umubano wa yo na Amerika, u Burayi n’ibindi bihugu, ndetse n’ubushobozi bwa yo bwo kwirwanaho. Ibi Khatib yabitangarije Televiziyo ya Leta ku Cyumweru avuga ko inyandiko zabonwe na Tehran ari “ubutunzi” bushobora gushimangira igihagararo cy’igihugu, […]
RDC: Abadepite bamaganye abakomeje gusebya Wazalendo

Abadepite ku rwego rw’igihugu n’intara bakomoka muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo baramagana icyo bita “ubukangurambaga bwo gusebanya” bugamije gutesha agaciro Wazalendo, imitwe yitwaje intwaro ishyigikira FARDC mu kurwanya M23. Batunga urutoki cyane cyane raporo ya Institut Ebuteli, bashinja guteza inkeke abo barwanyi, bo babona ko ari “abarinzi” b’ubusugire bw’igihugu nk’uko iyi nkuru dukesha Kivu […]
Kenya: Umusirikare w’Umwongereza yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano

Umusirikare w’Umwongereza wari mu Ishami ry’Imyitozo y’Ingabo z’u Bwongereza muri Kenya (BATUK) i Nanyuki yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu cyakorewe hafi y’ikigo cya gisirikare. Bivugwa ko ibi byabaye mu kwezi gushize ubwo itsinda ry’abasirikare b’Abongereza basuraga akabari gaherereye ahitwa Nanyuki. Umwe mu basirikare arashinjwa gusambanya umugore wo muri Kenya nyuma yo […]
Abanyamahanga bitabiriye ku bwinshi Kigali Peace Marathon 2025

Irushanwa Mpuzamahanga ryo gusiganwa ku maguru ‘Kigali International Peace Marathon’ riri gukinwa ku nshuro ya 20 mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali. Abakinnyi 11 ni bo baserukiye u Rwanda muri “Kigali International Peace Marathon 2025”. Barimo batanu bahatanye muri “Half Marathon” mu Bagore, babiri bo muri “Full Marathon” y’Abagabo na bane bakina “Half Marathon” y’Abagabo. […]
Walikale: FARDC yigambye kwirukana M23 ku Gasozi ka Nkobe

Agasozi ka Nkobe, bivugwa ko ari ingenzi gaherereye muri Gurupoma ya Kisimba (Teritwari ya Walikale), muri Kivu y’Amajyaruguru, kaje kwigarurirwa na FARDC na Wazalendo, ku wa Gatanu, itariki ya 6 Kamena ngo nyuma y’imirwano ikaze n’inyeshyamba za AFC / M23. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko FARDC na Wazalendo baragenzura imisozi ireba imidugudu ya […]
Colombia: Umukandida ku mwanya wa Perezida yarasiwe muri mitingi

Umukandida ku mwanya wa perezida muri Colombia mu ijoro ryakeye yarashwe inshuro eshatu harimo inshuro ebyiri mu mutwe, ubwo yari mu birori byo kwiyamamaza byabereye mu murwa mukuru, Bogota. Kuwa Gatandatu, itariki ya 7 Kamena 2025, nibwo Miguel Uribe Turbay, w’imyaka 39, yagabweho igitero ubwo yagezaga ijambo ku mbaga y’abantu bari bateraniye muri mitingi. Ibitangazamakuru […]
Trump yijeje Musk ingaruka mu gihe yakwiha ibyo gufasha Abademokarate
Gutandukana kwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump n’Umuherwe Elon Musk, wahoze ayobora Urwego rushinzwe imikorere myiza ya Guverinoma, kwafashe indi ntera kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 7 Kamena 2025. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yihanangirije umuherwe wavukiye muri Afurika y’Epfo ufite gahunda yo gushyigikira abakandida b’Abademokarate mu matora […]
Amerika yafatiye ibihano abacamanza 4 ba ICC barimo Umugandekazi

Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi wamaganye wivuye inyuma icyemezo cya Amerika cyo gufatira ibihano abacamanza bane bo mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), barimo umuturage umwe wo muri uyu muryango, Beti Hohler, wo muri Slovenia. Ibihano byafatiwe kandi abacamanza bakomoka muri Bénin, Uganda na Peru, byatangajwe ku wa Kane, itariki 95 Kamena, n’Umunyamabanga wa Leta Zunze […]
Israel yiyemeje gukomeza kurasa Liban kugeza yambuye intwaro Hezbollah

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, itariki ya 5 Kamena, Israel yagabye ibitero byinshi mu nkengero z’amajyepfo ya Beirut. Israel yagize ko yibasiye ibirindiro bya Hezbollah nyuma y’umuburo ku baturage wo kuva muri ibyo bice. Nk’uko umunyamakuru wa RFI uri i Beirut, Paul Khalifeh, abitangaza, ibitero byabaye mu gihe Abasilamu biteguraga kwizihiza Eid al-Adha […]
Ibikubiye mu mushinga w’amasezerano y’amahoro Qatar yashyikirije RDC na M23

Muri iki cyumweru, Qatar yashyikirije umushinga w’amasezerano y’amahoro Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, mu rwego rwo gukemura amakimbirane amena amaraso asenya igice cy’iburasirazuba bw’igihugu. Impande zombi zahamagariwe kugisha inama abayobozi babo mbere yo gusubira kumeza y’ibiganiro. Umushinga ukomeye wubakiye ku ngingo nyinshi Nk’uko bigaragara mu nkuru y’Ibiro Ntaramakuru Reuters yasohotse […]
Nyarugenge: Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ry’urumogi rupima ibiro 36

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ku wa Kabiri tariki ya 3 Kamena, yaburijemo igikorwa cyo gukwirakwiza ikiyobyabwenge cy’urumogi rupima Kg 36, rwafatiwe mu Karere ka Nyarugenge rutwawe mu modoka n’abagabo babiri, batawe muri yombi mbere y’uko barushyikiriza abakiriya babo bakorera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali no mu nkengero zawo. Aba bagabo […]
Urukiko rw’Ikirenga rwateye utwatsi ikirego Me JP Ibambe yaregagamo Leta y’u Rwanda

Urukiko rw’Ikirenga rwateye utwatsi ikirego cyatanzwe n’umunyamategeko Jean-Paul Ibambe ku bijyanye n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo. Ikirego cya Ibambe cyarwanyaga ingingo ya 39 y’itegeko rigenga ibyaha by’ikoranabuhanga ry’u Rwanda. Urukiko rwemeje ko ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo budasobanura gukwirakwiza amakuru yangiza cyangwa y’ibinyoma. Umunyamategeko wamenyekanye cyane mu manza ziregwamo abanyamakuru mu Rwanda, Me Ibambe Jean Paul, yareze […]
Burundi: Imbonerakure ziravugwaho iterabwoba mu matora yatangiye

Amasaha make mbere y’amatora y’abadepite na komine yo kuri uyu wa Kane, itariki ya 5 Kamena, mu midugudu myinshi y’Intara ya Cibitoke, mu majyaruguru y’u Burundi, abatuye mu bice bitandukanye, cyane cyane muri Komini ya Buganda, Mugina, Rugombo, baramagana ibitero bya nijoro byakozwe n’Imbonerakure, Urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD. Ibikorwa by’iterabwoba hamwe n’ihohoterwa byateguwe […]
RDC: Kabila yashenguwe n’urupfu rwa Lt. Gen. Sikatenda waguye muri gereza

Itangazo ry’urupfu rwa Lt Gen. (Rtd) Sikatenda Shabani ntabwo ryasize uwahoze ari umukuru w’igihugu Joseph Kabila Kabange ntacyo arivuzeho. Mu butumwa bwohererejwe ACTUALITE.CD, umusenateri wa mbere, ubuzima bwe bwose, mu mateka ya politiki ya DRC yunamiye umusangirangendo wa Mzee Laurent Désiré Kabila, abona ko ari igitambo cy’ “kutoroherana” n’igitugu cy’ubutegetsi bw’umukuru w’igihugu, Félix-Antoine Tshisek. “Nakiranye […]
Putin yijeje igisubizo gikakaye ku gitero cya Ukraine cyasenye indege ze z’intambara

Kuri uyu wa Gatatu ushize, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko mugenzi we w’u Burusiya Vladimir Putin yamubwiye “akomeje” kuri telefone ko azasubiza yihanukiriye igitero cy’indege zitagira abadereva cya Ukraine, cyo mu mpera z’icyumweru gishize, ku bibuga by’indege by’u Burusiya. Mu butumwa yanditse kuri True Social, Trump yagize ati: “Twaganiriye […]
Sudani: Nibura abantu 14 biciwe mu gitero ku nkambi y’impunzi

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 4 Kamena, byibuze abantu 14 biciwe mu gitero cya bombe ku nkambi y’abavanwe mu byabo i Darfur mu burengerazuba bwa Sudani. RFI ivuga ko itsinda ry’abatabazi muri iki gihugu cya Sudani ryahise ritunga urutoki Ingabo z’Umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) uyuborwa na Gen. Hamdan Dagalo. “Ingabo za Rapid […]