Perezida Tshisekedi yijeje igisubizo gikakaye nyuma y’ifatwa rya Goma

MESSAGE DU CHEF DE LETAT A LA NATION 10 55 screenshot 1

Ku nshuro ya mbere Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yagize icyo avuga kuva ibitero by’inyeshyamba za M23 byafata intera mu minsi ishize mu burasirazuba bw’igihugu, zigafata Umujyi wa Goma. Umunyamakuru wa RFI i Kinshasa, Patient Ligodi, avuga ko mu ijambo rigenewe abanyagihugu, Perezida wa Tshisekedi yatangaje ko ibyo “bitero ari icyaha ku mateka […]

Ngoma: Akurikiranweho gusambanya umwana we akanamutera inda

ngoma 2

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Ngoma bwaregeye Urukiko ikirego cy’ umugabo wasambanyije umwana we w’umukobwa w’ imyaka 16. Icyaha akurikiranyweho yagikoze mu kwezi kwa Kamena 2024 mu mudugudu w’umunini, Akagali ka Kanyangese, Umurenge wa Gahengeri, Akarere ka Rwamagana. Kubera ko nyina w’uyu mwaka yari yarashatse undi mugabo, uregwa yasambanyije uyu mwana inshuro nyinshi bigera naho […]

Sudani y’Epfo: Impanuka y’indege yahitanye 20 harokoka 1

78944940 de62 11ef 9863 c1cbabfba6e7

Minisitiri w’itangazamakuru muri Leta ya Unity, Gatwech Bipal, yatangaje ko indege nto yari itwaye abakoraga mu bijyanye na peteroli muri Leta ya Unity muri Sudani y’Epfo yahanutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ushize, ubwo yerekezaga mu murwa mukuru Juba, abantu 20 bahasiga ubuzima. Minisitiri yatangaje ko abagenzi bari bayirimo, bari abakozi mu bijyanye […]

Gasabo: Ubushinjacyaha bwakiriye dosiye iregwamo umugabo wishe umwana we

DuYxAnRW4AAAnJ1 1

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye iregwamo umugabo wishe umwana we w’umwaka n’amezi abiri amukibise hasi biturutse ku makimbirane yari afitanye n’umugore we aho buri wese yashinjaga mugenzi we ubusambanyi no gukoresha umutungo w’urugo mu buriganya. Ibyo byabaye ku tariki ya 25 Ukuboza 2024 ubwo uregwa yahengereye umugore we adahari afata umwana wabo […]

Gasabo: Umuganga n’umugore we bakurikiranyweho kwica uwahoze ari umukozi wabo wo mu rugo

DuYxAnRW4AAAnJ1 1

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije urubanza ruregwamo umuganga n’umugore we w’umuforomokazi bakurikiranyweho kwica umwana w’umukobwa wigeze kubakorera, ndetse akabyarana na shebuja, bamuhora gukeka ko ari we waba yararoze nyirabuja uburwayi yararwaye. Umugambi wo kumwica wapanzwe n’abaregwa, bashaka agatsiko k’abantu bazica uwo mukobwa. Ku itariki ya 05/08/2024 nibwo bamwishe bamuteye icyuma mu ijosi nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha […]

U Rwanda rwakiriye abacanshuro bayamanitse i Goma

Screenshot 2025 01 29 100655

Ku mupaka munini uhuza u Rwanda na DRC wa La Corniche, hakiriwe abakozi ba Banki y’Isi n’Abacanshuro b’abazungu bagiyee gufatanya na FARDC kurwanya inyeshyamba za M23 zafashe Umujyi wa Goma kuva kuwa Mbere, itariki 27 Mutarama 2025. Abarwanyi ba M23 ni bo babaherekeje babageza ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo kugira […]

Minisitiri w’intebe w’u Butaliyani Giorgia Meloni avuga ko arimo gukorwaho iperereza

262428

Ku wa Kabiri, itariki 28 Mutarama 2025, Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, yatangaje ko abashinjacyaha i Roma bafunguye iperereza kuri minisitiri w’intebe na ba minisitiri ba guverinoma babiri bazira gusubiza iwabo umuyobozi w’ingabo wo muri Libya ushakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa La Haye. Yahishuye iby’iperereza ku bivugwa ko yaba yarafashije Ossama Anjiem, uzwi kandi […]

Amerika yasabye Abanyamerika bakiri muri RDC kwigengesera no kuhava

field media image 2899081 2d754a307e5cef078f1a714f38a83464894c119b

Amerika yahamagariye, kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 28 Mutarama 2025, abenegihugu bayo kuva muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nyuma y’amasaha make ambasade yabo hamwe n’izindi zitandukanye i Kinshasa harimo n’iy’u Rwanda zibasiwe n’abigaragambyaga. Ambasade ya Amerika yagize iti: “Kubera ubwiyongere bw’urugomo mu Mujyi wa Kinshasa, Ambasade ya Amerika irasaba ko Abanyamerika bajya mu […]

Tshisekedi yashyizeho Guverineri mushya wa Kivu y’Amajyaruguru

GibrQk0XMAA 8j3

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 28 Mutarama 2025, Perezida FĂ©lix Tshisekedi yashyizeho Umujenerali Majoro nka Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru asimbuye kuri uyu mwanya General Major Peter Cirimwami wiciwe mu mirwano yo muri Sake mbere y’ifatwa ry’Umujyi wa Goma, ubu uyobowe na AFC / M23. Binyuze mu iteka rya perezida ryo kuri uyu wa Kabiri, itariki […]

Nyarugenge: Umusore w’imyaka 20 arashinjwa gusambanya mushiki we akamutera inda

IMG 20241125 WA0060

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bukurikiranye umusore w’ imyaka 20 wasambanyije mushiki we w’ imyaka 16 akamutera inda umwana akaba yaravutse afite amezi abiri(2). Uyu mwana wahohotewe kandi ashinja nyina ubabyara ko ubwo musaza we yamusambanyaga yihutiye kubimubwira ntiyagira icyo abikoraho ahubwo abonye atwite atangira kumukubita no kumwirukana mu rugo ajya kuba ku muhanda […]

Abasirikare ba Tanzaniya basenye ibiraro byabahuzaga n’u Burundi muri Giteranyi

GiYLdvUXkAAGQjy 1

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 28 Mutarama 2025, abasirikari n’abayobozi bo muri Tanzaniya basenye ibiraro bito byahuzaga Tanzaniya n’u Burundi, ku ruhande rwa Komini ya Giteranyi, Intara ya Muyinga. Ibiraro bimaze gusenywa nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Iwacu-Burundi, ni ibyo mu Mudugudu wa Shoza, Zone ya Giteranyi n’umudugudu wa Kabogo, Mukoni na […]

US Secretary of State Marco Rubio commended the leadership of His Majesty King Mohammed VI in advancing regional and global peace and security

usa 0

In a press release released Monday in Washington following a phone call with the Minister of Foreign Affairs, African Cooperation and Moroccan Expatriates, Nasser Bourita, the US Secretary of State stressed the importance of the US-Moroccan strategic partnership in advancing regional and global peace and security, hailing the leadership of His Majesty the King in […]

Le Secrétaire d’Etat américain, Marco Rubio a salué le leadership de Sa Majesté le Roi Mohammed VI en faveur de la promotion de la paix et de la sécurité régionales et internationales

usa 0

Dans un communiquĂ© diffusĂ© lundi Ă  Washington Ă  la suite d’un entretien tĂ©lĂ©phonique avec le Ministre des Affaires Etrangères, de la CoopĂ©ration Africaine et des Marocains RĂ©sidant Ă  l’Etranger, Nasser Bourita, le SecrĂ©taire d’Etat US a soulignĂ© l’importance du partenariat stratĂ©gique maroco-amĂ©ricain en faveur de la paix et de la sĂ©curitĂ© rĂ©gionales et internationales, saluant […]

Kinshasa: Ambasade zirimo iy’u Rwanda zagabweho ibitero n’abigaragambya

Screenshot 2025 01 28 134121

I Kinshasa mu Murwa Mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, imyigaragambyo kuri uyu wa Kabiri yafashe indi ntera aho Abanyekongo batwitse kandi basahura Ambasade zaho. Ambasade z’amahanga ntizirashobora gutanga amakuru y’umutekano i Kinshasa. Biravugwa ko Ambasade y’u Rwanda yanatwitswe, Uganda, u Bubiligi, u Bufaransa, USA na ambasade zimwe na zimwe z’ibihugu by’Iburengerazuba zigaruriwe i […]

Kinshasa: Haramukiye imyigaragambyo ikaze yamagana M23

GiXa2GXWQAAh 2j

I Kinshasa muri iki gitondo cyo kuwa Kabiri ubuzima bwahagaze kubera imyigaragambyo yaramukiye mu bice bitandukanye yo kwamagana M23 nyuma y’imirwano yo mu Mujyi wa Goma. Imodoka ziragenda gacye, hamwe n’ubwikorezi rusange n’ibinyabiziga byigenga bisa nk’ibyahagaze ku mihanda minini. Mu duce tumwe na tumwe, hashyizwe bariyeri n’amapine yaka byashyizweho n’urubyiruko, rwitabiriye umuhamagaro wo guhagarika ubuzima […]

Abanyekongo bakomeje guhungira i Rubavu mu gihe amasasu acyumvikana i Goma

Screenshot 2025 01 28 093553

Mu gihe urusaku rw’amasasu rukomeje kumvikana mu Mujyi wa Goma, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu Karere ka Rubavu, hakiriwe impunzi nyinshi z’Abakongomani, zikomeje guhunga imirwano iri kubera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Goma no ku kibuga cy’indege hagati y’Umutwe wa M23 n’ihuriro ry’imitwe ifatanya n’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC. Izi mpunzi […]

Rwamagana: Birakekwa ko yarohamishijwe n’ifi yari arimo kuroba muri Muhazi

fishing

Umugabo witwa Niyoyita Emmanuel uri mu kigero cy’imyaka 44, yarohamye mu Kiyaga cya Muhazi ubwo yarimo kuroba amafi akoresheje ibikoresho gakondo abaroba mu buryo butemewe bakoresha. Ibi byabereye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, ku Cyumweru, Tariki ya 26 Mutarama 2025, ubwo ifi yafatwaga mu mutego uzwi nk’indobani yari yateze mu kiyaga cya […]

Perezida Ramaphosa yavuganye na Kagame kuri telephone nyuma yo gupfusha ingabo i Goma

28828465168 c9988bf52b b

Perezidansi ya Afurika y’Epfo iratangaza ko mu ijoro ryakeye rishyira kuri uyu wa Kabiri perezida w’iki gihugu yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda baganira ku bibera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Ibinyujije ku rubuga rwa X, Perezidansi ya Afurika y’Epfo yagize iti: “Perezida Cyril Ramaphosa yahamagaye kuri telefoni Perezida Paul Kagame […]

EAPCCO: Haganiriwe ku bufatanye mu kurushaho guhangana n’ibyaha byambukiranya imipaka

csm WhatsApp Image 2025 01 27 at 14.36.47 c8acf20f 681757f078

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Mutarama 2025, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yatangije ku mugaragaro inama ya 49 ya Komite Mpuzabikorwa ihoraho y’Umuryango wa EAPCCO (PCC) i Kigali, asaba ko hashyirwa hamwe imbaraga mu gufatanya kurwanya ibihungabanya umutekano n’ituze rusange byugarije akarere. Komite mpuzabikorwa ihoraho ihuriza hamwe abakuriye […]

Muyaya aravuga ko Umujyi wa Goma wigaruriwe n’Ingabo z’u Rwanda

IMG 20240530 WA0114

Minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa Leta ya RD Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ubutumwa buvuga ko Umujyi wa Goma urimo abo yise “ingabo z’u Rwanda”mu gihe umutwe wa M23 watangaje ko wafashe umujyi kuri uyu wa Mbere, itariki 27 Mutarama 2025. Muyaya yatangaje kuri X ko leta ikomeje gukora mu kwirinda ko habaho ubwicanyi no gupfa […]

Abasirikare benshi ba FARDC bemeye kuyamanika bishyikiriza MONUSCO

GiQfnkgW0AAl05C

Nyuma yo kumva umuhamagaro wa M23 no kubona nta yandi mahitamo kuko urugamba rwabananiye muri Goma, abasirikare benshi ba FARDC bemeye kuyamanika bishyikiriza MONUSCO n’intwaro zabo n’ibindi bikoresho bya gisirikare. Umutwe wa M23 wo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 27 Mutarama 2025 wemeje ko wigaruriye Umujyi wa Goma. Ku bufatanye na MONUSCO […]

Comoros: Perezida Azali Assoumani arahakana gushaka kuzasigira ubutegetsi umuhungu we

b 281656

Perezida wa Comoros, Azali Assoumani, wageze ku butegetsi mu 1999 binyuze mu guhirika ubutegetsi kandi watsinze amatora ane mu gihugu cy’ibirwa byo mu Nyanja y’u Buhinde kuva mu 2002, yahakanye ko ateganya guha umuhungu we ubutegetsi. Mu mpera z’icyumweru gishize, Assoumani mu ijambo yagejeje ku bamushyigikiye ku Kirwa cya Moheli yagize ati: “Nzashyiraho umuhungu wanjye […]

Iyicwa ry’abasirikare ba SANDF muri RDC ryateje umwiryane muri Afurika y’Epfo

AFP 20240302 34KM9AQ v1 HighRes SafricaDrcongoDefenceSandfUnrestFuneral

Nyuma y’uko Igisirikare cya Afurika y”Epfo (SANDF) cyemeje nimugoroba urupfu rw’abasirikare icyenda. Babiri babarizwa muri MONUSCO, naho barindwi bari mu butumwa bwa SADC bwatangiye mu Kuboza 2023, abatavuga rumwe n’ubutegetsi basanga izi ngabo zikwiye gutaha kuko zoherejwe zitateguwe Kohereza abo basirikare bagera ku 3.000 muri DRC byari byabanje kunengwa cyane mu baturage bo muri Afurika […]

Rubavu: Umusirikari wa FARDC yinjiye ku butaka bw’u Rwanda arasa umuturage arapfa

c1685200 8081 11ee 8055 0d96a10b316d.jpg

Ku mugorora wo kuri iki Cyumweru, umusirikare wa FARDC yinjiye ku butaka bw’u Rwanda arasa umuturage aramwica mbere yo kuburirwa irengero aho bikekwa ko yahise asubira muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Uyu mugabo wishwe yari mu kigero cy’imyaka 38. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Buhaza mu Murenge wa Rubavu, aho […]

Goma: Umunyamakuru wa Sky News yagabweho igitero azira gusa n’Abanyarwanda

skynews yousra elbagir omdurman 6453925

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki 26 Mutarama 2025, umunyamakuru Yousra Elbagir wa SkyNews yagabweho igitero mu Mujyi wa Goma kubera ko asa n’Abanyarwanda ku bw’amahirwe ahava ari muzima. Umunyamakuru Yousra Elbagir yavuze ko we n’ikipe ye bagabweho igitero n’abaturage batekereje ko asa nk’Abanyarwanda ndetse bahohotera bikabije cameraman witwa Godwin. Avugana no ku cyicaro […]

Byibuze abasirikare 20 ba Nigeria biciwe mu mirwano na Boko Haram

Troops of Operation Whirl Stroke Nigerian Military

Kuri iki Cyumweru, abashinzwe umutekano n’abaturage baravuga ko abakekwaho kuba abarwanyi ba kisilamu bishe byibuze abasirikare 20 ba Nigeria, barimo n’umuyobozi mukuru, nyuma yo gutera ikigo cy’ingabo mu mujyi witaruye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Leta ya Borno. Abarwanyi ba Boko Haram na Leta ya Kisilamu Intara ya Afurika y’Iburengerazuba (ISWAP) bakoreye cyane muri Borno, bibasira […]

Imfashanyo za gisirikare ntabwo zahagaritswe Imana ishimwe – Zelenskyy

750x500 cmsv2 9bac94bb f27d 5a06 b48a 06ef10f0e13b 9003508 1

Ahazaza h’imfashanyo za Amerika muri Ukraine hakomeje guteza urujijo mu gihe Perezida Donald Trump atangiye manda ye ya kabiri. Perezida Volodymyr Zelenskyy yavuze ko Amerika itahagaritse inkunga ya gisirikare ihaUkraine nyuma y’uko Umunyamabanga wa Leta mushya, Marco Rubio, yatangaje ko bazahagarika inkunga baha amahanga mu minsi 90. Zelenskyy ntabwo yasobanuye neza niba imfashanyo z’ubutabazi zahagaritswe […]

RDC: Imirwano ikomeye iri kubera hafi y’Ikibuga cy’indege cya Goma

71392880 605

Muri iki gitondo cyo ku Cyumweru, itariki 26 Mutarama 2025 abarwanyi b’umutwe wa M23 bamaze kugera mu duce tumwe na tumwe two mu mujyi wa Goma ndetse ikaba iri mu birometero bibiri by’Ikibuga cy’indege cya Goma. “Muri iki gitondo twagabweho igitero. Umwanzi yashakaga kurenga yerekeza kuri terminal 13 hano, ku mupaka nu Rwanda. Imirwano irakomeje, […]

Brazil yavumye Amerika nyuma y’aho abaturage bayo bacyuwe mu mapingu

71411868 605

Ku wa Gatandatu, itariki 25 Mutarama 2025, Brazil yamaganye Amerika nyuma y’uko abantu benshi birukanywe bageze muri iki gihugu bambaye amapingu nk’abagizi ba nabi bahambaye. Indege yari itwaye abagenzi 88 bo muri Brazil, abashinzwe umutekano muri Amerika 16, hamwe n’abakozi umunani bo mu ndege, mu ntangiriro yari iteganijwe kugera i Belo Horizonte muri Leta ya […]

AU nayo yasabye Leta ya Kinshasa kugirana ibiganiro na AFC/M23

moussa faki mahmat 0.jpg removebg preview

Perezida ucyuye igihe wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 25 Mutarama yashishikarije Guverinoma ya Congo kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bitwaje intwaro mu gukemura ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu. Mu itangazo rye, uyu Munye-Tchad ntacyo yavuze ku bitero by’inyeshyamba za M23 muri Kivu y’Amajyaruguru na […]

Ngoma: Uwaregwaga kwica umukecuru w’imyaka 82 yakatiwe imyaka 20 y’igifungo

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwasomye mu ruhame urubanza ruregwamo uwitwa BAVUGAYABO Vestine uregwa icyaha cyo kwica umukecuru w’imyaka 82 y’amavuko amutemeshe umuhoro rumuhanisha igihano cy’ igifungo cy’ imyaka makumyabiri (20). Mu rubanza, uregwa yaburanye yemera icyaha, agasobanura ko ku itariki ya 23 Ukuboza 2024 yasanze nyakwigendera mu murima ahagana saa 07h30 za mu gitondo aho […]

Musanze: Umugore n’abahungu be bakurikiranweho kwica umunyamuryango

IMG 20220309 WA0033 2 e1651225330216

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze bukurikiranye abantu batatu, umugore n’abahungu be babiri baregwa icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.  Iki cyaha aba bombi bakurikiranyweho bagikoreye mu mudugudu wa Gahama, akagari ka Gakoro, umurenge wa Gacaca mu karere ka Musanze. Nkuko bivugwa n’ababibonye ndetse n’abaregwa ubwabo bakaba babyiyemerera, ku mugoroba wo ku itariki ya 12 Mutarama […]

Trump yategetse kugaragaza dosiye zijyanye n’iyicwa rya ba Kennedy na Martin Luther King

kennedy king 2000px 2 720

Perezida Donald Trump yasohoye iteka rishya risaba ko hasohorwa inyandiko zijyanye n’ubwicanyi butatu bukomeye mu mateka ya Amerika: ubwa Perezida John F Kennedy (JFK), umuvandimwe we, Robert F Kennedy (RFK), ndetse na Martin Luther King Jr ( MLK). “Iki ni ikintu gikomeye. Abantu benshi bari babitegereje imyaka, imyaka mirongo, ”ibi bikaba byavuzwe na Trump, ubwo […]

Nejejwe cyane no kwakira inshuti yanjye nkunda Paul Kagame – Perezida Erdogan

Gh o4aJXcAA2Qo8

Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan yatangaje ko yanejejwe no kwakira bwa mbere umuyobozi w’igihugu cy’u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi kandi agaragaza ko ibihugu byombi bigiye gufatanya mu nzego zitandukanye kuva mu burezi kugera mu bya gisirikare. Mu magambo ye yanyujije kuri X kuri uyu wa Kane, itariki 23 Mutarama 2025, Perezida Erdogan yagize ati: […]

Prince Harry yatsinze urubanza yaregagamo ibinyamakuru birimo The Sun

6790f2ae3dbd5

Ku wa Gatatu, Igikomangoma Harry yatangaje ko yatsinze bidasanzwe mu gihe ibinyamakuru bya Rupert Murdoch mu Bwongereza byasabye imbabazi zitigeze zibaho kubera kwinjira mu buzima bwite bwe mu myaka ibarirwa muri cumi n’indi kandi byemera kwishyura indishyi zikomeye kugira ngo bikemure ikirego cye. Ibinyamakuru byibumbiye muri News Group News byasabye “imbabazi zuzuye kandi zidashidikanywaho kuri […]

USA: Umucamanza yitambitse kimwe mu byemezo bya mbere bya Trump

download 2

Umucamanza wa leta muri Seattle yahagaritse by’agateganyo icyemezo teka cyatanzwe na Perezida Donald Trump cyashakaga kuvanaho ubwenegihugu bw’amavuko muri Amerika. Iki cyemezo cyafashwe ku wa Kane nyuma y’uko Umucamanza w’Akarere muri Amerika, John Coughenour yemeye icyemezo gihagarika by’agateganyo iri teka, bihagarika ishyirwa mu bikorwa ry’iyi politiki mu gihe cy’iminsi 14 mu gihe urukiko rugisuzuma ibyayo. […]

Buruseli: Umwana w’imyaka 14 yafashwe yitegura kugaba igitero ku musigiti

68429649 603

Abayobozi mu gihugu cyo mu Bubiligi baravuga ko umwana w’imyaka 14 ukekwaho kuba afite ibitekerezo bikabije by’ubuhezanguni yatawe muri yombi ku wa Kane azira kuba yateguraga kugaba igitero cy’iterabwoba ku musigiti. Abashinjacyaha i Buruseli mu itangazo ryabo bavuze ko uyu ukekwaho icyaha “bivugwa ko ari umwe mu bagize muvoma y’abahezanguni , yateganyaga kugaba igitero ku […]

Nyamagabe: Umupasiteri akurikiranweho gusambanya umukobwa utujuje imyaka y’ubukure

IMG 20240610 WA0081

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bukurikiranye umu Pasitoro ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko wabaga mu rugo rwe. Icyaha akurikiranyweho akekwa ko yagikoze mu kwezi kwa Nzeri 2024, mu kagari ka Nyamugari, umurenge wa Gasaka, akarere ka Nyamagabe. Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko icyo gihe, ubwo umugore we yari ari kwa […]

Inkongi y’umuriro mu Nkambi ya Mahama yahitanye impunzi y’Umunyekongo

IMG 20250122 WA0063

Inkongi y’umuriro yabaye mu nkambi y’impunzi ya Mahama mu Rwanda yahitanye ubuzima bw’impunzi y’Umunyekongo. Biravugwa ko iyi nkongi y’umuriro yatewe n’icupa rya gaz ryaturitse. Pengele Jean Kamate yapfuye kuwa Mbere nimugoroba. Yari atuye mu gace ka Mahama I, umudugudu wa 1 (irembo 7 / a) kandi yakoraga mu isomero rusange riyobowe n’umuryango utegamiye kuri leta, […]

RDC: Indege nto yakoze impanuka yururuka kubw’amahirwe bararokoka

bitmap 1200 nocrop 1 1 20250121175142350509 avion

Muri Teritwari ya Kongolo, mu Ntara ya Tanganyika, mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, indege ya Air Kasai yakoze impanuka ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 21 Mutarama 2025. Amakuru yemejwe kuri 7SUR7.CD n’umuyobozi w’iyi teritwari, Ngongo Mbokamiba Jean-Paul. Ku bwe, iyi mpanuka yatewe no kururuka nabi. Uyu muyobozi  yagaragaje […]

UK: Umuryango wa Rudakubana washenguwe n’ubwicanyi yakoze ubu uri mu bwihisho

axel rudakubana pleads guilty to murdering three young girls in southport knife

Amakuru aturuka mu Bwongereza atangazwa n’ikinyamakuru Dail Mail aravuga ko umuryango wa Axel Rudakubana uherutse kwemera icyaha cyo kwica abana batatu b’abakobwa abateye icyuma, kuri ubu uri mu bwihisho n’ipfunwe nyuma yo kunanirwa kubuza umuhungu wabo gukora amahano nk’ayo yakoze. Se w’uyu muhungu w’imyaka 18, akaba ari impuguke muri karate, avuga ko atewe icyimwaro no […]

Abayobozi 2 bakuru b’ingabo muri Israel beguye kubera igitero cyo kuwa 7 Ukwakira

2e198473 4586 420d 99fe 63cf50f02cf5 292f7ae7

Umuyobozi mukuru w’ingabo za Israel yeguye ku mirimo ye, avuga ko yamera ko yananiwe inshingano ze ku itariki ya 7 Ukwakira 2023, igihe umutwe witwaje intwaro wo muri Palesitine witwa Hamas wagabaga igitero simusiga kuri iki gihugu cyateje intambara muri Gaza. Mu ibaruwa yandikiye minisitiri w’ingabo, Lt Gen Herzi Halevi, yemeye ko ingabo z’igihugu cya […]

Trump yirukanye Admiral Linda Fagan wari ukuriye ingabo zirinda imipaka

8367962 scaled 1

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwirukanye ku kazi Admiral Linda Fagan, umugore wa mbere mu buyobozi bw’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari ukuriye ingabo zirinda imipaka y’igihugu. Ministeri y’umutekano muri Amerika ifite mu nshingano kurinda imipaka y’igihugu, ntiyahise isubiza ubusabe bwo kugira icyo ivuga ku kwirukanwa kwe ku kazi. Televiziyo Fox News yo […]

Turkiya: Inkongi ikomeye y’umuriro yibasiye hotel yahitanye nibura 66

71357263 906

Minisitiri y’umutekano w’igihugu muri Turkiya yavuze ko byibuze abantu 66 bapfuye abandi barenga 50 barakomereka mu nkongi y’umuriro yibasiye hotel y’ahakinirwa umukino wa ski mu majyaruguru y’iburengerazuba bwa Turkiya. Kuri uyu wa Kabiri, itariki 21 Mutarama 2025, inkongi y’umuriro yibasiye yibasiye Grand Kartal Hotel y’amagorofa 12 iherereye mu misozi ya Kartalkaya ku isaha ya saa […]

Menya inzego 10 z’ubutasi zikaze kurusha izindi muri Afurika

GH 1WOcXYAACge5

Muri iyi Isi igenda ku muvuduko utangaje, ihora ihinduka, inzego z’ubutasi nizo zigira uruhare runini mu gihe cyo kurinda ibihugu byacu! Kandi niba utari ubizi, Afurika nayo ifite inzego nk’izi ziteye imbere cyane zikora ubudacogora mu kubungabunga amahoro n’umutekano kuri uyu mugabane. Dore inzego 10 z’ubutasi zikomeye kurusha izindi muri Afurika 1. National Intelligence Service (NIS), […]

Saif al-Islam yongeye gushyirishamo Sarkozy ushinjwa kwakira inkunga ya Kadhafi

e94bbb22ca36066bf8186e8764fb05cd 1331561027

Mu kiganiro kihariye na RFI, binyujijwe ku muntu wizewe, Saif al-Islam, umuhungu muto wa Colonel Kadhafi, yavuye mu byo gukomeza guceceka. Muri 2018, yari yarahaye ikiganiro New York Times. Ariko ku nshuro ya mbere kuva mu mwaka wa 2011, yemeye kuvugana n’itangazamakuru ku bijyanye n’ikibazo cyo gutera inkunga Nicolas Sarkozy mu gihe cyo kwiyamamariza umwanya […]

Liverpool: Mu buryo butunguranye Axel Rudakubana yemeye icyaha cyo kwica abana 3 b’abakobwa

o6XNso8mJRHbrI877VAv

Umusore w’Umwongereza ufite inkomoko mu Rwanda yemeye icyaha ashinjwa cyo kwica abana b’abakobwa batatu bato mu gitero yagabye yitwaje icyuma mu majyaruguru y’u Bwongereza. Icyaha cyateye ubwoba igihugu ndetse no gutangaza amakuru y’ibihuha kuri interineti byateje imyigaragambyo mu gihugu hose. Kuri uyu wa Mbere ushize nibwo Urukiko rwo mu majyaruguru y’u Bwongereza mu Mujyi wa […]

Nyamagabe: Umugabo arakekwaho icyaha cyo kwica nyirabukwe

NyamagabeDist

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwakiriye dosiye y’umugabo wishe nyirabukwe amuteye icyuma. Icyaha akurikiranyweho biravugwa ko yagikoze ku itariki ya 13 Mutarama 2025, mu Mudugudu wa Munanira, Akagari ka Ngambi, Umurenge wa Mbazi, mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo. Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko kuri uwo munsi uregwa yagiye kwa nyirabukwe, […]

Bujumbura: Umurambo w’umupolisi wasanzwe mu muferege

quartier Mutakura Bujumbura 1

Kuri iki Cyumweru gishize mu gitondo, umurambo wa Claude, umukozi wa PNB (Polisi y’u Burundi), wabonetse mu muferege wo mu murwa mukuru w’ubucuruzi, Bujumbura, ariko impamvu y’urupfu rwe ntiramenyekana neza.  Mu muferege uri hagati ya Avenue ya 11 mu gace ka Buyenzi (rwagati mu mujyi w’ubucuruzi Bujumbura) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima rusange, INSP, niho habonetse […]

RDC: Imirwano hagati ya M23 na FARDC yasubukuwe i Sake na Kalehe

01000000 0a00 0242 40c9 08dc2987f0e9 w1200 r1

Kuri uyu wa Mbere, itariki 20 Mutarama 2025, imirwano yongeye gusubukurwa hagati y’inyeshyamba za M23 n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zishyigikiwe n’inyeshyamba za Wazalendo hafi ya Sake, nko mu birometero makumyabiri mu burengerazuba bwa Goma nk’uko amakuru agera kuri Kivu Morning Post avuga. Urusaku rw’imbunda ziremereye rwumvikanye muri Sake no mu burengerazuba bwa […]

Amnesty irashinja FARDC na M23 gukoresha ibisasu bya rutura mu duce dutuwe cyane

000 33XF3GV

Amnesty International yashyize ahagaragara raporo ishinja Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23 gukoresha ibisasu biturika mu duce dutuwe cyane two mu burasirazuba bw’igihugu. Muri raporo yashyizwe ahagaragara uyu munsi kuwa Mbere, itariki 20 Mutarama 2025, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, wasabye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) gukora iperereza kuri […]

Mumbai: Igipolisi cyafashe uherutse gutera icyuma umukinnyi wa filimi Saif Ali Khan

gJFQL8FvJEow3p5Y2YFJ

Abapolisi bo mu Mujyi wa Mumbai mu Buhinde bataye muri yombi umugabo ukekwaho gutera icyuma umukinnyi wa filimi muri Bollywood witwa Saif Ali Khan mu cyumweru gishize. Khan, umwe mu ba star bakomeye mu Buhinde, yatewe icyuma n’umucengezi winjiye iwe, mu gitero cyatunguye igihugu. Ubu arimo koroherwa nyuma yo kubagwa. Kuri iki Cyumweru, itariki 19 […]

Israel na Hamas bahererekanyije imbohe nyuma y’ihagarikwa ry’imirwano muri Gaza

6569587f156380.54870970

Guhagarika imirwano hagati ya Isiraheli na Hamas byinjiye ku munsi wa kabiri, aho umwe mu baturage ba Gaza yabwiye BBC ko yasinziriye neza ku nshuro ya mbere kuva intambara yatangira “kubera kumva afite umutekano”. Imfungwa 90 zo muri Palesitine zaraye zifunguwe mu rwego rwa mbere rwo guhagarika imirwano, aho serivisi y’amagereza ya Israel yavuze ko […]

Imirwano hagati ya FARDC na M23 i Masisi yaba yageze i Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo

bitmap 500 nocrop 1 1 20231001103829819895 baa59df8 c70c 4fcb a7ba 9636d2cc231d

Ibintu byakomeje kuba urujijo kandi bihindagurika kuri iki Cyumweru, itariki ya 19 Mutarama 2025, muri Teritwari za Masisi (Kivu y’Amajyaruguru) na Kalehe (Kivu y’Amajyepfo). Nk’uko amakuru menshi abitangaza, imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo batandukanye hamwe n’inyeshyamba za M23/AFC zaba zimaze kwerekeza ku butaka bwa Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo. […]

Goma: Umupolisi w’ipeti rya Major wishwe yaba yazize ubwoko?

GhovSQ0WUAIsQiq 2

Umu majoro mu Gipolisi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo witwa Christophe yiciwe muri kamwe mu duce two mu Mujyi wa Goma, aho bamwe bemeza ko yaba yazize ko ari Umututsi. Amakuru yashyizwe ahagaragara dukesha Kivu Morning Post avuga ko Major Christopher wo mu Gipolisi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (PNC), yishwe n’abantu bitwaje […]

Israel: Abaminisitiri 3 beguye kubera gushaka guhagarika imirwano muri Gaza

AFP 20250117 36UC8K6 v2 HighRes IsraelPalestinianConflict 1737166247

Minisitiri w’umutekano wa Israel, Itamar Ben-Gvir hamwe n’abandi baminisitiri babiri bo mu ishyaka ry’Abayahudi beguye. Ishyaka rya Minisitiri w’umutekano, Itamar Ben-Gvir rivuga ko abaminisitiri baryo beguye muri guverinoma kuri iki Cyumweru mu rwego rwo kwanga amasezerano yo guhagarika imirwano muri Gaza. Kuva kw’abaminisitiri bo mu ishyaka ry’Abayahudi muri Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin […]

Ubu Mutuelle de Santé izajya inakoreshwa mu buvuzi bwa kanseri

40786

Guverinoma yatangaje ko gahunda y’ubwishingizi bw’ubuzima bushingiye ku baturage, Mutuelle de SantĂ©, ubu izajya inakoreshwa mu buvuzi bwa kanseri. Iki cyemezo cyatangajwe ku itariki ya 17 Mutarama 2025, nyuma y’inama y’abaminisitiri, kigamije gutuma ubuvuzi bwa kanseri burushaho guhenduka kandi bukagerwaho, bikagabanya umutwaro w’amafaranga ku miryango. Minisitiri w’ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yemeje ko kuvura kanseri vuba […]

Nigeria: Byibuze abantu 70 bapfuye nyuma y’impanuka y’ikamyo yikoreye lisansi

678c3285e4b096e3c4dfe50d 1737241448616

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 18 Mutarama 2025, byibuze abantu 70 bapfuye abandi barakomereka mu majyaruguru ya Nigeria ubwo ikamyo yari itwaye lisansi yagwaga,  lisansi ikameneka ikaza guturika, nk’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutabazi muri iki gihugu kibitangaza. Iyi mpanuka yabereye muri Leta ya Niger ikurikira iturika nk’iri ryabereye muri Leta ya Jigawa mu Kwakira gushize […]

TikTok yahagaritse gukorera ku butaka bwa Amerika

skynews tiktok donald trump 6803725

Kuri iki Cyumweru,itariki 19 Mutarama 2025,  TikTok yahagaritse gukora ku bayikoresha muri Amerika kandi ntikiri kuboneka kuri za app stores zizwi mbere gato y’uko itegeko rya leta ryari kuyibuza gukorera muri iki gihugu ritangira gukurikizwa. Ubutumwa ku bakoresha bagerageza gukoresha iyo porogaramu bwagize buti: “Muri Amerika hashyizweho itegeko ribuza TikTok.” “Ikibabaje ni uko bivuze ko […]

Polisi yafashe abantu umunani bakurikiranyweho kwiba moto no kuzihindurira plaque

WhatsApp Image 2025 01 18 at 16.26.30 453a9426 1

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2025, abantu umunani (8) bafashwe mu bihe bitandukanye hirya no hino mu gihugu, bacyekwaho kwiba moto no kuzihindurira nimero iranga ikinyabiziga (plaque). Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda; Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yavuze ko moto bafatanywe ziri mu zisaga 136 […]