Abarundi batuye hafi ya Rusizi bakuwe imitima n'urusaku rw'amasasu bahumvise
Abarundi batuye hafi y’uruzi rwa Rusizi rugabanya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, bavuga ko bafite ubwoba bakeka ko inyeshyamba zabagabaho ibitero zivuye muri Congo. Ni abaturage bo ku musozi wa Kagazi, Rusiga, Mparambo muri Komini Rugombo, hahana imbibi n’agace k’imisozi miremire yo muri Teritwari ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo muri Congo, bakaba basaba […]
Rulindo: Barinubira icyemezo cy'ubuyobozi cyo kwambika abagabo amakanzu
Abaturage bo mu Murenge wa Base, mu Karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru, bavuga ko umuturage ubuyobozi bubonyeho umwanda bumwambika ikanzu kabone n’aho yaba ari umugabo. Aba baturage baranenga iki cyemezo cyashyizweho bavuga ko kibatesha agaciro, bagasaba ko hakorereshwa ubundi burimo kubaganiriza dore ko ntawishimira kugira umwanda. Ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo buvuga ko aba baturage bakwiye […]
RDC: Umwana w'Umunyarwanda yafatiwe mu nyeshyamba zikomoka muri Uganda
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gitangaza ko cyafashe umwana utagejeje ku myaka 18 w’umunyarwanda, wabarizwaga mu nyeshyamba za ADF, zikomoka muri Uganda zikaba zikora ibikorwa bya kinyeshyamba muri Congo. Umuvugizi w’igisirikare cya Congo, Lt Jules Ngongo avuga ko uyu mwana yari mu nyeshyamba za ADF, akaba yitwa Nishobo Omari. Ni umunyarwanda w’imyaka […]
Ntabwo ndi agakingirizo- Perezida Tshisekedi
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yagaragaje ibyo amaze gukora bitaranze ubuyobozi bwa Joseph Kabila. Perezida Tshisekedi yabitangerije ibinyamakuru byo mu Bubiligi, aho yasubizaga Martin Fayulu, wakomoje ku bucuti bwe na Kabila, aho ubuyobozi bwabo abushyira mu gatebo kamwe, akemeza ko Tshisekedi ari igikoresho cya Kabila. Yagize ati “Afite uburenganzira bwo kuvuga […]
Umufaransa Jean Claude Gianadda ategerejwe i Kigali mu gitaramo
Umunyamuziki w’icyamamare, Jean Claude Gianadda ategerejwe i Kigali, aho azaririmba mu gitaramo cyateguwe na Chorale Christus Regnat. Gianadda w’imyaka 75 y’amavuko, akomoka mu Bufaransa, ni icyamamare muri muzika akaba azwi cyane ku ndirimbo zisingiza Imana. Azafatanya na Chorake Christus Regnat mu gususurutsa Abanyarwanda ku wa 5 Ukwakira 2019, i Kigali. Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’ushinzwe […]
Numva nayitwika, ni imodoka nyuma yo gusanga umugabo wanjye arimo kuyisambaniramo- Nkore iki?
Agahinda ntikica gashengura umutima, ubu ndababaye, ndababaye kandi ndumva rwose byarandenze. Ndagisha inama wenda umutima mubi mfite muri iyi minsi washira. Amazina ntabwo nyavuga ariko ntuye muri Kigali, niho nkorera ndetse n’umugabo wanjye niho akorera. Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo nari ntashye mvuye mu kazi nka saa Mbiri z’ijoro, naramuhamagaye mubaza aho arimo gufatira […]
RDC: Mu ijoro rimwe inyeshyamba zishe abantu 13
Abantu 13 bishwe abandi batatu barakomeretswa mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2019, n’abantu bataramenyekana mu gace ka Ngadu, Teritwari ya Ituri, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Radio Okapi itangaza ko aba bagizi ba nabi bari bitwaje intwaro bityo bakaba bahagabye igitero ahagana saa tanu z’ijoro, bamwe baricwa, abandi barakomereka […]
Ababyeyi babona abana babo bicwa n'inzara- Kimwe mu birimo gutera ihahamuka impunzi z'Abarundi
Umubare w’impunzi z’Abarundi zihahamuka mu nkambi ya Nduta muri Tanzania urimo kwiyongera, bityo bigatangazwa ko birimo guterwa n’ubuzima bubi zibayemo bwiyongeraho no kuba zirimo gusabwa gutaha ku gahato. Imibereho mibi mu nkambi, ihohoterwa zikorerwa ritandukanye, inzara, imfu za hato na hato, ubwoba bwo gusubizwa mu Burundi ku ngufu,… Nibyo birimo gutera izi mpunzi kugira ibibazo […]
Uburyo mutubura amafaranga iyaba byashobokaga ngo mutubure na BNR- Abadepite babwira abakozi ba RAB
Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) baciye amarenga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB) kigomba kuzongera kwitaba iyi Komisiyo nyuma yo kutanyurwa n’ibisobanuro by’uburyo abayobozi bw’iki kigo batanze amasoko ya miliyari 4.258 Frw, kandi yari yarateganyirijwe kuzatwara miliyari 1.968 z’ amafaranga y’ u Rwanda. Mu bizabagarura kandi harimo n’amasoko yatanzwe atari […]
Ntabwo ingabo z'u Rwanda ziri muri Congo, iza Congo nizo zamwishe-Amb. Nduhungirehe
 Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, arahakana amakuru yavugaga ko ingabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amb. Nduhungirehe kandi yanahakanye ko nta ruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu iyicwa rya Lt. Gen Mudacumura Sylvestre wari umuyobozi w’inyeshyamba za FDLR-FOCA, wishwe ku wa […]
Rwamagana: Umukilisitu yatunguye benshi yitanga Telefoni ihita inagurishirizwa mu Kiliziya
Ku Cyumweru tariki ya 15 Nzeri 2019, ubwo Abakirisitu bakoraga igikorwa cyo gutanga amafaranga azakoreshwa mu munsi mukuru wa Yubile y’imyaka 100 paruwasi ya Rwamagana imaze ishinzwe, umukirisitu yatunguye bagenzi be atanga telefoni igendanwa igurishirizwa mu kiliziya bisabwe n’abakirisitu. Hari mu misa ya Gatatu yasomwe na padiri mukuru, Jean Marie Theophile Ingabire, muri buri misa […]
Kurara wambaye ubusa, kimwe mu byo umukobwa ugiye gushaka atangira kwimenyereza
Umuntu aravuka agakura ariko igihe kikagera na we akava iwabo akajya gushinga urwe, ku miryango biba ari ibyishimo kuko aba ari amahirwe yo kuyagura, bityo rero nk’umukobwa hari ibyo asiga iwabo agatangira kwimenyereza ibindi bizamufasha kubaka urugo rwe. Nk’umukobwa uba uvuye mu muryango we agiye gushaka mu wundi, aba ateimpungenge nyinshi yibaza twinshi mu byukuri […]
Urubanza rw'umunyamakuru Phocas Ndayizera rwasubitse bitewe n'ikibazo cy'ikoranabuhanga
Urubanza rw’umunyamakuru Phocas Ndayizera rwasubitswe uyu munsi mu rugerereko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba ruri mu Karere ka Nyanza, kubera ikoranabuhanga ryapfuye. Phocas Ndayizera hamwe n’abandi bagabo 12 bareganwa bavuze ko aho bafungiye muri gereza ya Mageragere i Kigali hashize amezi abiri ikoranabuhanga ryarapfuye batabona ‘dossier’ zabo. Ndayizera na bagenzi be bararegwa gutegura ibitero byo guturitsa ahari […]
Ndifuriza abagabo bose kuba ‘Inganzwa’- Ingabire Immaculeé
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée,avuga ko yakwifuriza abagabo bose kuba inganzwa bibaye byatuma amahoro n’umutekano byimakazwa mu miryango Nyarwanda. Ibi Ingabire yabitangaje nyuma y’ikibazo cyabajijwe kuri Twitter n’uwitwa Saga Assou, aho yagize ati “ Ese nk’ubu umuntu wikundira umugore we akaba anikundira amahoro, kuba “Inganzwa” “Uxorious” hari icyo yaba abangamiyeho umuco? Cyangwa […]
Ntimukavuge ngo u Rwanda ni ruto- Guverineri Mufulukye
Guverineri w’Intera y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred avuga ko u Rwanda atari ruto ashingiye ku kuba hari ibindi rurusha ubuso hirya no hino ku Isi. Guverinero Mufulukye yabitangarije abaturage bo mu Kagari ka Bushenyi, Umurenge wa Mwulire, Akarere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2019, ubwo yifatanyaga nabo mu Nteko rusange. […]
Umuyobozi ukomeye w'inyeshyamba yiciwe hafi y'umupaka w'u Rwanda n'u Burundi
Umuyobozi ukomeye w’inyeshyamba za Mai-Mai yiciwe mu gace k’imisozi miremire ka Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Bilometero bike uvuye ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi. Uyu muyobozi w’inyeshyamba wishwe yari azwi ku izina rya Col Njwapa, akaba yararashwe n’umutwe w’Abanyamulenge wa Twirwaneho, ukorera mu Minembwe. Ikinyamakuru Chimpreports […]
Byemejwe ko Perezida Nkurunziza agomba kuryozwa ibyaha byose by'ihohoterwa bikorerwa mu Burundi
Raporo ya nyuma ya komite y’umuryango w’abibumbye (UN) yakoze iperereza ku Burundi yamuritswe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2019, ivuga ko perezida w’u Burundi ubwe yabazwa n’amategeko ibyaha byibasira inyoko muntu abakoze iperereza babonye. Doudou Diène wari uyoboye iyi komite yabwiye inteko rusange y’ishami rya UN ryita ku burenganzira bwa muntu i […]
Uwari wafashwe n'Imbonerakuye yoze Rweru akira ageze ku butaka bw'u Rwanda
Umwe mu babyeyi b’Abarundi bahungiye mu Rwanda bakaba bari mu nkambi ya Mahama, mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko umwana we yari agiye kwicwa n’Imbonerakure akizwa n’uko azi koga mu kiyaga.  Aba bari mu buhunzi, bavuga ko hari bagenzi babo bari barasigaye mu Burundi ubu barimo kubasanga mu Rwanda bahunga ubugizi bwa nabi bukorwa mu […]
Databuja arangiza mu minota ibiri, yanshukishije amafaranga turasambana none byaramubabaje- Nkore iki?
Ndagisha inama, ndi umukobwa w’imyaka 31 nkaba ndi umukozi muri kampani y’umukire ku giti cye i Kigali. Amazina nyagize ubwiru, gusa ndahangayitse kuko databuja akomeje kunsaba ibyo mbona ntazavamo pe, ariko na none biranasekeje. Ni kenshi yagiye anyereka ko anyifuza cyane, yabinsabye kenshi nkamunanira, ariko byaje kurangira nemeye turasambana. Nari ndi mu bihe bibi nkeneye […]
USA: Umudepite avuga ko nta kabuza Perezida Trump agomba kweguzwa kubera imyitwarire mibi
Umudepite uhagarariye leta ya Minnesota muri Amerika, Ilhan Omar avuga ko ari ikibazo cy’igihe gusa naho kweguza Perezida Trump byo bigomba kubaho. Ubushakashatsi buheruka kwerekana ko abanyamerika 6 ku 10 batekereza ko perezida wabo adakwiye kweguzwa. Madamu Omar we avuga ko ari ikibazo cy’igihe bizabera gusa naho ubundi Bwana Trump agomba kweguzwa, nubwo bwose bizakorwa […]
Nyarugenge: Bahangayikishijwe n’inzu zabo zangijwe hakorwa umuhanda (Ruliba-Nyamirambo)
Bamwe mu baturage bo mu tugari twa Ruliba na Kigali, mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bahangayikishijwe n’uko imvura nyinshi nigwa inzu babamo zizabagwa hejuru nyuma y’aho zangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Ruliba-Karama-Nyamirambo. Ni abaturage 30, bavuga ko ubwo mu kwezi kwa Gatandatu haturitswaga intambi, hamenwa urutare rwa Semafigi rwari […]
Umwana wanjye yapfuye aruka inyama- Umubyeyi wo mu Budurira/Gasabo wemeza ko yahekuwe n'umuturanyi
Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Ruhango, Umurenge wa Gisozi, ho mu karere ka Gasabo, baragaruka ku kibazo cy’amarozi .Bavuga ko hamaze kugaragara imfu zidasobanutse ziri kwibasira bagenzi babo, bagakeka ko ari amarozi. Mu bihe byashize mu mudugudu wa Kanyinya, mu kagali ka Ruhango, mu murenge wa Gisozi ho mu karere ka Gasabo ahazwi […]
Monusco yitabajwe aho inyeshyamba zototera gufata ikibuga cy’indege
Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Monusco) zagiye gutanga ubufasha bwa gisirikare mu bice by’imisozi miremire byo muri Kivu y’Amajyepfo, havugwa inyeshyamba za Mai — Mai zifatanyije na Red- Tabbara zikomoka i Burundi. Monusco yitabajwe mu gihe havugwa intambara hagati y’inyashyamba za Red- Tabara, zifatanyije na […]
Nta buzima bwiza mfite, narimaze iminsi itatu ntarya- Umunye Congo umaze imyaka 50 mu Rwanda
Umukecuru utuye mu Murenge wa Gikondo, mu mudugudu wa Kabuye ya 1, avuga ko amaze imyaka myinshi asabiriza by’umwihariko akemeza ko abayeho nabi. Uyu mukecuru agaragaza ko ubuzima bumugoye, agasaba inzego z’ubuyobozi ubufasha bw’ibiribwa n’imyambaro. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gikondo bwo buragaragaza ko atahabwa ubufasha kuko buvuga ko nta bwenegihugu afite. Uyu mukecuru yitwa Christine Nyereye. […]
Ibyamamare 10 byo muri Kenya bikurikirwa cyane kuri Instagram kurusha abandi
Lupita Amondi Nyong’o w’imyaka 36 y’amavuko, ni umunyakenya uri ku isonga ry’ibyamamare byo muri Kenya bikurikirwa ku rukuta rwa Instagram kurusha ibindi. 1.Lupita Nyong’o: Ni umukinnyikazi wa filimi wahawe igihembo cya Oscar akaba ari we wambere wabonye icyo gihembo ukomoka muri Kenya ndetse ni na we wa mbere wagitsindiye ufite ubwenegihugu bwa Mexico. Uyu mukobwa […]
Kigali: Abayobozi ba Uganda n'u Rwanda bari mu nama igamije gucoca ibibazo- AMAFOTO
Abayobozi bo muri Uganda bagaragaye mu cyumba kigiye kuberamo inama ihuza abayobozi bahagarariye u Rwanda na Uganda, biga ku ngingo zikubiye mu masezerano abakuru b’ibihugu bashyiriyeho umukono muri Angola, agamije kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi. Ni inama igiye kuba nyuma y’ubwumvikane bwo kurangiza amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda bwashyizweho umukono ku wa Gatatu tariki […]
Abasirikare 10 b'u Burundi biciwe muri Somalia
Abasirikare bagera kuri 10 b’u Burundi bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia(AMISOM ) bishwe abandi batanu barakomereka, nyuma y’igitero bagabweho n’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab. Amakuru aturuka mu gisirikare cy’u Burundi avuga ko aba basirikare bagabweho igitero gitunguranye ku wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2019, mu gace ka Shabelle, mu muhanda uhuza imijyi ya […]
Polisi ya Tanzania yarekanye Abarundi yafatiye mu nkambi inemera ko yishe 12
Polisi yo muri Tanzania niyo mu Burundi, zerekaniye muri Komini Gisuru, Intara ya Ruyigi, itsinda ry’abagabo barindwi ivuga ko bafatiwe mu Nkambi z’Impunzi z’Abarundi muri Tanzania. Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye ndetse n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Kigoma muri Tanzania, Martin Otieno bemeje ko ari Abarundi bacengera mu nkambi z’Abarundi ziri muri Tanzania […]
Iburasirazuba: Inzego z’ibanze zahawe umukoro wo gukemura ibibazo byugarije abaturage
Mu nama nyunguranabitekerezo yahurije inzego z’ibanze yabereye i Rwamagana ku biro by’Intara y’Iburasirazuba, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alvera Mukabaramba yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze  gukemura ibibazo byugarije imibereho y’abaturage. Ubwo yatangizaga inama nyunguranabiterezo, Guvereneri Fred Mufulkye yagize ati “Ngira ngo murabizi ko twari dufite abana bagera ku bihumbi 10 bari bataye ishuri, […]
Nta kintu kijyanye na we tugishaka kumva- Abadakozwa iby'ubutwari bwa Mugabe Robert
Bamwe mu baturage ba Zimbabwe ntibemera ko Mugabe Robert ari intwari y’igihugu, mu gihe Leta n’urundi ruhande rw’abaturage babishimangira nyuma y’aho apfiriye. Umurambo wa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe wajyanwe ku ivuko ngo ube ari ho ubikwa urindiriye kuzashyingurwa. Ni nyuma y’igikorwa cya leta cyo ku wa Gatandatu cyabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru […]
Umugabo wanjye anshinja kutamunezeza mu buriri ngo ni uko ntafite iminwa minini- Nkore iki?
Ni akumiro pe, urugo ndabona runaniye, gusa mbona ari rusange ariko kubera Imana hari igihe wenda bizashira. Nitwa Jacqueline, Ntuye mu Ntara y’amajyepfo, narize mfite n’akazi karaho ariko kadakomeye. N’umugabo wanjye yarize ariko we arikorera, abana dufite ni babiri, umukuru afite imyaka icyenda, umuto ni Ine. Mu myaka igera ku 10 tumaze tubana, ntabwo yemera […]
RDC: Abaturage bariye karungu, bigaragambije basaba FARDC kugaba igitero ku nyeshyamba z'Abagande
Abaturage bo mu gace ka Nyamwisi, muri Teritwari ya Beni, bigaragambije basaba ko igisirikare cya Leta ya Congo(FARDC) kigaba ibitero ku nyeshyamba za ADF, zikomoka muri Uganda. Aba baturage bigaragambije ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2019, bafite ibyapa bihamagarira FARDC kugaba ibitero kuri izi nyeshyamba zishinjwa kujujubya abaturage bo muri iyi teritwari ya […]
Isabukuru nziza Mzee wa kazi- Gen. Muhoozi abwira se Museveni
Umuhungu umwe rukumbi wa Perezida Museveni wa Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yifurije se isabukuru nziza y’amavuko, anamusabira gukomeza gutera intambwe agana imbere. Perezida Museveni wifurizwa isabukuru nziza n’umuhungu we, yavutse ku wa 15 Nzeri 1994, ubu akaba ari umusaza w’imyaka 75 y’amavuko, umaze imyaka 33 ayobora igihugu cya Uganda. Kuri uyu munsi, umuhungu we […]
Bamwe mu banyarwanda bavuye muri Uganda bemeza ko bajyanwe mu myitozo ya gisirikare muri Congo
Bamwe mu Banyarwanda babaga muri Uganda, nyuma yo kugera mu Rwanda bemereje imbere y’itangazamakuru ko bajyanwe mu myitozo ya gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Bamwe muri bo bavuze ko bari mu gihugu cya Uganda mu mirimo itandukanye irimo iy’ivugabutumwa. Harelimana Jean Paul yabwiye itangazamakuru ko yari afunzwe n’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare rwa Uganda […]
Ifoto y'umunsi: Perezida Nkurunziza mu birere
Perezida w’u Burundi, Nkurunziza Pierre w’imyaka 54 y’amavuko, ni umwe mu baperezida bake bagaragaza ibyishimo byabo bari mu rusengero cyangwa se mu yandi materaniro aho bahimbaza Imana. Bamwe bamwita pasiteri, kimwe n’uko n’umugore we, Denise Nkurunziza ari uko “Reverend Pastor Denise Nkurunziza”. Iyi foto ya Perezida Nkurunziza benshi bagiye bayihanahana, aho agaragara yanezerewe imbere ya […]
Abakekwaho kwicira umukobwa muri Kaminuza y'u Rwanda harimo n'umusore bakundanaga
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda(RIB) ruvuga ko rwafashe abantu babiri bakekwaho “gucura umugambi no kwica” umukobwa wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda, wasanzwe yishwe, umurambo we uri muri Kaminuza. Imanishimwe Sandrine w’imyaka 21 y’amavuko yigaga mu mwaka wa mbere mu ishami ry’ikoranabuhanga mu gashami ka ‘biochemistry’. Kuva iyi Kaminuza yashingwa mu 2013, ngo nibwo bwa mbere […]
Umurundikazi ubyaye kabiri yasobanuye uburyo kwa sebukwe bamusambanyije inzoka
Umurundikazi wiswe izina rya Ratiffah avuga ko yamaze imyaka igera muri 6 atarabona urubyaro, yiruka mu nsengero biranga, ajya kwivuza mu kizungu biranga n’abapfumu atabasize. Ratiffah avuga ko akomoka muri Komini Giharo, Intara ya Rutana, ikora ku mupaka w’u Burundi na Tanzania, hafi n’uruzi rw’Akagera. Mu mwaka wa 2013 ngo nibwo yari yujuje imyaka itandatu […]
Bukinanyana: Umukobwa w'imyaka 18 yishwe nyuma yo gusambanywa
Umurambo w’umukobwa w’imyaka 18 y’amavuko wabonwe ku musozi wa Nyavyamo, Zone Ndora, Komini Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke. Ni umurambo wabonwe n’abaturage muri aka gace, amakuru ava muri Polisi y’u Burundi akaba avuga ko uyu mukobwa yishwe nyuma yo gusambanywa, babiri bashinjwa bakaba batawe muri yombi. Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 1 […]
Abasirikare kabuhariwe ba Uganda bongeye guta muri yombi Abanye Congo 30
Ku wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2019, abasirikare kabuhariwe ba Uganda barwanira mu mazi bari bataye muri yombi Abanye Congo b’abarobyi 18, kuri ubu bakaba bongeye gufata abandi 30. Ni abarobyi 21 bo mu gace ka Kyavinyonge n’abandi icyenda bo muri Nyakakoma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bakaba baratawe muri yombi ku wa 10 […]
Leta ya Zimbabwe n'umuryango wa Robert Mugabe ntibavuga rumwe ku ishyingurwa rye
Umuryango wa Robert Mugabe uvuga ko wababajwe cyane nuko utigeze ugishwa inama na leta ya Zimbabwe muri gahunda zo gushyingura uyu wahoze ari perezida w’iki gihugu. Bwana Mugabe yapfuye ku wa gatanu ushize afite imyaka 95, mu bitaro byo muri Singapour aho yari amaze amezi yivuriza. Umurambo we uri gutegurirwa gushyirwa mu kibuga cy’umupira w’amaguru […]
Amerika yahagarikiye u Burundi inkunga
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibicishije mu muryango USAID, yakuyeho inkunga yageneraga u Burundi yacishaga mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Mu ibaruwa yagejejwe ku munyamabanga mukuru wa EAC, Libérat Mpfumukeko, bwamenyeshejwe ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahagaritse iyi nkunga zageneraga u Burundi zibicishije muri uyu muryango USAID. U Burundi buhagarikiwe iyi nkunga bushinjwa kutubahiriza […]
Ndi isugi, umusore twenda kubana yambwiye ko yaryamanye n'abakobwa basaga 200 ngira ubwoba- Nkore iki?
Ndabasuhuje, mugire amahoro ya nyagasani, ndishimye kandi ndanabakunda kuko inama zanyu ndazikurikira cyane kuri iki kinyamakuru. Ndi umukobwa ubura igihe gito ngo yubake urugo, ariko nk’uko mubizi mbere yo kubana n’umuntu hari ibyo mubanza kuganiraho, ariko uko yambwiye kwankuye umutima. Ni umusore twabyirukanye ariko kubera ko iwacu ari mu Ntara y’Amajyaruguru, we amaze kubona ko […]
Abakozi muri REB bagaragaje amanyanga basohorwa aho baheraga abadepite ibisobanuro
Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi REB bashinzwe amasoko basohowe mu cyumba Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC) barimo kumviramo ibisobanuro by’icyo kigo kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2017-2018. PAC yasanze Batamuriza Anita arimo kugaragaza amanyanga ku bisobanuro by’itangwa ry’isoko ryo kugeza inka ku barimu bitwaye neza mu Ntara […]
Ingingo Esheshatu zizigwaho mu nama igiye guhuza abayobozi b'u Rwanda na Uganda
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier aremeza ko ku wa Mbere tariki ya 16 Nzeri 2019, mu Rwanda hateganijwe inama izahuza abayobozi barwo n’aba Uganda, aho bazaba bigira hamwe zimwe mu ngingo zo kuzura umubano w’ibi bihugu byombi. Ni inama igiye kuba nyuma y’ubwumvikane bwo kurangiza […]
Gen. Frank Rusagara yireguye ku byo ashinjwa kuvugira mu kabari k'i Nyarutarama
Iburanisha risoza imyiregurire ya Jenerali Frank Rusagara ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nzeri 2019, ryaranzwe n’impaka ndende kuri buri ngingo yagendaga atangaho ibisobanuro ku bujurire bwe. Ku kibazo cy’abatangabuhamya uruhande ruregwa ruvuga ko bagombaga gutumizwa mu rubanza bagahatwa ibibazo n’umucamanza, aha umucamanza yabajije niba inyandiko mvugo basinyiye mu bugenzacyaha n’ubushinjacyaha nta gaciro […]
Nibamukande yumve- Gitifu wa Kagano/Nyamasheke ngo arucira umuturageÂ
Umuturage witwa Nshimiyimana Ananias yashyizwe mu kigo ngororamuco cyo mu karere ka Nyamasheke, umugore we ndetse n’umuturanyi bavuga ko yazize guha amakuru itangazamakuru ndetse ko aho kugira ngo ubuyobozi bw’umurenge bumurenganure bwamusabiye ‘gukandwa’. Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo hatangajwe inkuru z’abaturage batuye mu mudugudu wa Mutusa akagari ka Rwesero ho mu murenge wa Kagano, bavugaga […]
Hasohowe amajwi yavuzwe n'umunyamakuru Jamal Khashoggi ubwo yicwaga
Ikinyamakuru cyo muri Turukiya cyatangaje amakuru mashya ajyanye n’amajwi bivugwa ko yumvikanisha ibihe bya nyuma by’umunyamakuru Jamal Khashoggi wishwe wo muri Arabie Saoudite. Uyu munyamakuru wanengaga bikomeye leta ya Arabie Saoudite yiciwe mu biro by’uhagarariye icyo gihugu muri Turukiya biri mu mujyi wa Istanbul mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize. Ikinyamakuru Sabah kibogamiye kuri leta […]
Bus yavaga i Kampala yakoze impanuka 7 bahita bapfa
Abantu barindwi bapfuye abandi 11 bakomerekera mu mpanuka ya bus yavaga i Kampala yerekeza i Kitgum. Ni impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2019, ubwo bus itwara abagenzi yagonganaga n’ikamyo mu gace ka Namayonjo, mu Karere ka Nakasongola. Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa polisi ishami ryo mu muhanda, Mr […]
Iyo foto mberetse niko nteye, ndi mwiza kandi nteye neza, ntibinezeza kuko bimpoza mu bigeragezo- Nkore iki?
Ibigeragezo igitsina gore duhura nabyo sinzi niba n’abagabo babinyuramo, ku bwanjye ndi umukobwa w’imyaka 26 y’amavuko, iwacu ni muri Kigali/ Muhima ariko nkorera mu mujyi. Nta nkumi yigaya ariko ntabwo wakwiyoberwa, ndi mwiza pe kandi n’uko nteye nzi ko hari abakobwa benshi babyifuza. Uku meze rero bituma nitekerezaho cyane bitewe n’imijugujugu mba natewe nkayisimbuka, rwose […]
Gen. Prime Niyongabo yiswe ikigwari n'umugambanyi arusimbuka yapangiwe kwicwa
Mu gitondo cyo ku wa 11 Nzeri 2015, ahagana saa moya nibwo Gen Major Prime Niyongabo, umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi yagabweho igitero, ubwo yari ageze mu muhanda uzwi ku izina rya National 3 ugana Rumoge. Iki gitero cy’abantu bari bitwaje intwaro cyahitanye abasirikare bari barinze uyu mugaba mukuru w’ingabo, ku bw’amahirwe we ararusimbuka bitewe […]
Rtd. Gen. Rusagara yakomoje ku magambo avuga ko Gen.Fred Rwigema yababwiriraga ku rugamba
Rtd. Brig.Gen.Frank Rusagara wamaze igihe kigera ku isaha yiregura ku byaha ashinjwa mu rukiko rw’ubujurire i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2019, yakomoje ku magambo avuga ko babwirwaga na nyakwigendera Fred Gisa Rwigema, aho yavuze ko yababwiraga ati ‘Abanyarwanda twese dukeneye impinduka’. Rusagara yakunze kugaruka ku mateka yamuranze ahereye ku buzima […]
Uzwi nka 'Kibetezi' ni umugore uvuga ko ku munsi umwe yaryamana n'abagabo 10
Abaturage bo mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba bavuga ko bahangayikishijwe n’uburaya cyane cyane buri mu rubyiruko. Bamwe mu rubyiruko ntibatinya kuvuga ko ubwo buraya babukora, abandi bakemeza ko abasore baho bibagora gushaka ahubwo ko bahitamo gusambana, icyo bise ‘kugura ku biro’. Tuyishimire Claire uvuga ko benshi bamuzi ku izina rya […]
Aho kwicirwa muri Afurika y'Epfo, Nigeria yiyemeje gucyura abaturage bayo 600
Leta ya Nigeria itangaza ko igiye gucyura abaturage bayo babarirwa muri 600 babaga muri Afurika y’Epfo, nyuma yaho muri iki gihugu hatangiye ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga. Abantu 10 barimo abanyamahanga babiri barishwe mu cyumweru gishize, hakiyongeraho abandi babiri byatangajwe ko bishwe ku Cyumweru cyumweru. Kubera ikibazo cy’akazi muri Afurika y’Epfo, BBC itangaza ko abenegihugu bashinja abanyamahanga […]
Inyeshyamba za Gén. Nzabampema ziravugwaho gukora amabara muri Kivu y'Amajyepfo
Abaturage bo muri segiteri Itombwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangaza ko bagabweho igitero n’inyeshyamba z’Abarundi za FNL ziyobowe na Gen Aloys Nzabampema, zifatanyije n’iza Maà ¯-Maà ¯. Umuryango w’Abanyamulenge bo muri Segiteri Itombwe, Teritwari ya Mwenga, utangaza ko izi nyeshyamba z’Abarundi hamwe na Maà ¯-Maà ¯, zabagabyeho igitero ku wa Gatandatu tariki […]
Rwamagana: Abakirisitu gaturika barashima Perezida Kagame wabateye inkunga
Abakirisitu gaturika bo muri Paruwasi ya Rwamagana, barishimira  ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yabateye inkungu yo kububakira imbuga ya Kiliziya, ubu bakaba bagiye kuyikoreramo ibirori byo kwizihiza yubile y’imyaka 100.  Ku wa 25 Ukuboza 2009 nibwo Perezida Kagame yifatanyije n’abakirisitu mu gitambo cya Misa cyatuwe n’uwari umushumba wa Diyoseze ya Kibungo, Musenyeri Kizito […]
Paris: Mpozagara wahoze ari Minisitiri mu Burundi ari mu mazi abira
Gabriel Mpozagara wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera mu Burundi, hamwe n’umugore we bakurikiranwe n’urukiko rw’i Paris mu Bufaransa bashinjwa gukoresha umukozi mu rugo rwabo imyaka 10 baramugize nk’umucakara. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2019, nibwo urubanza rw’uyu muryango rwatangiye mu rukiko rwisumbuye rw’i Nanterre mu Bufaransa. Sindayigaya Methode ngo yari umuhinzi w’ibishyimbo mu […]
Umugore namufashe asambana hashize ibyumweru 2 dukoze ubukwe, ese ikibazo yaba ari njye utabashije?- Nkore iki?
Nkore iki ibaye nkore iki aha kuri Bwiza.com, ndabona twese ariho tugiye kuzajya tubariza inama zo kubaka ingo zacu pe!. Nitwa Emmanuel nkaba maze amezi arengaho gato abiri nubatse urugo, ariko ndabona umugore yananiye pe. Hadashize ibyumweru bibi umugore nasanze arimo gusambana, njyewe naramwifatiye, bitewe n’uwo bari baryamanye ntibyaba birebire kuko burya iyo ufite agatwe […]
Umubare w'abanyamahanga barimo kwica muri Afurika y'Epfo ukomeje kwiyongera
Nyuma y’aho muri Afurika y’Epfo hatangiye ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ku banyamahanga, kugeza ubu umubare uzwi w’abamaze kwicwa ni 12. Ikinyamakuru Citypress gitangaza ko abamaze kwicwa ari 12, naho abasaga 639 bakaba baratawe muri yombi bashinjwa ubu bugizi bwa nabi bukorerwa abanyamahanga, ibikorwa byatangiriye i Pretoria mu cyumweru gishize. Minisitiri Bheki Cele muri Afurika y’Epfo, […]
Col Byabagamba avuga ko nta kosa yakoze ubwo yabikaga imbunda zari zivuye kwa muramu we
Col. Tom Byabagamba mu rukiko yavuze ko icyaha ashinjwa cyo gutunga imbunda no kuzihisha atari ukuri kuko yumva Rtd Genaral Frank Rusagara yari yemerewe kuzitunga. Iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2019, mu rukiko rw’ubujurire ryaranzwe no kumva Col. Tom Byabagamba wamaze umwanya munini yiregura ku cyaha cyo gutunga imbunda mu […]
Ubu impunzi turi mu mazi abira, dufite ubwoba- Impunzi z'Abarundi muri Tanzania
Impunzi z’Abarundi zo mu nkambi ya Nyarugurusu iri mu ntara ya Kigoma muri Tanzania zivuga ko ubuzima bwazo ubu busa n’ubwahagaze kuko leta yahagaritse ubucuruzi muri iyi nkambi kuva none ku wa mbere. Impunzi z’Abarundi hafi ibihumbi magana abiri ziba muri Tanzania mu nkambi za Nyarugusu, Nduta na Mtendeli ziri mu ntara ya Kigoma. Itangazo […]