Guv. Mufulukye yasobanuye impamvu Intara y'Iburasirazuba igaragaramo abangavu benshi baterwa inda

Intara y’Iburasirazuba niyo iza ku isonga muri raporo iheruka igaragaza uko abangavu baterwa inda hirya no hino mu gihugu, Guverineri w’iyi Ntara, Mufulukye Fred akavuga ko impamvu bakeka zirimo no kuba haba abimukira benshi. Raporo ya 2018 yakozwe na Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza Intara y’Iburasirazuba iza ku mwanya wa mbere mu Rwanda mu kugira abangavu benshi […]

Abasirikare kabuhariwe barwanira mu mazi ba Uganda bataye muri yombi abanye Congo 18

Abanye Congo 18 b’abarobyi batawe muri yombi n’abasirikare kabuhariwe barwanira mu mazi ba Uganda, bakaba bafungiye ahitwa Rwachama kuva ku wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2019. Ni amakuru yemezwa na Perezida wa Koperative y’abarobyo muri Virunga (COOPEVI),  Pascal Muko, akemeza ko 12 ari ab’i Kyavinyonge na 6 bo muri Kasindi, Teritwari ya Beni. Avuga […]

Perezida Kenyatta yasabwe kwigira ku Rwanda agaca akajagari mu nsengero

Umudepite wo ku ruhande rwa visi Perezida William Ruto n’abayobozi mu ishyaka rya Jubilee rya Perezida Uhuru Kenyatta bateye rwaserera mu rusengero, ibi byatumye abanyakenya biha imbuga nkoranyambaga bamagana ibibi bibera mu madini, bityo umwe muri bo asaba Kenyatta kwigira kuri mugenzi we w’u Rwanda. Ni imvururu zavutse kuri iki cyumweru tariki ya 8 Nzeri […]

Kabila mu gahinda yatewe n'urupfu rwa Robert Mugabe wacunguye igihugu cyabo

Nyuma y’urupfu rwa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe, benshi bagiye bagaragaza agahinda bagize kubera ibikorwa by’indashyikirwa byamuranze, muri bo harimo na Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RD Congo uvuga ko yacunguye iki gihugu. Ku wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2019, nibwo Mugabe yitabye Imana afite imyaka 95 y’amavuko. Benshi barimo Joseph […]

Umugabo anyivovotera kenshi, avuga ko mfite ikibero n'igitsina binini, ngo ntambaraga yabona- Nkore iki?

Nejejwe no kubaramutsa mwese, nimugire amahoro ya nyagasani. Ni umubyeyi w’umwana umwe, umugabo wanjye tumaranye imyaka itatu yonyine ariko maze igihe kinini ambabaza cyane. Rwose bitewe n’inama ngisha, izina ryange ntabwo narivuga kuko bishobora guhita binsenyera pe. Ntuye mu Burasirazuba, umugabo wanjye mu by’ukuri ntabwo ari munini, kuko njyewe murusha ibiro n’uburebure, ariko mu gikorwa […]

Muri Kaminuza y'u Rwanda habonwe umurambo w'umunyeshuri bikekwa ko yishwe

I Kigali, muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) habonwe  umurambo w’umunyeshuri witwa Imanishimwe Sandrine  w’imyaka 21 y’amavuko, bigakekwa ko yishwe. Ni umurambo wabonwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 08 Nzeri 2019, abamubonye bakeka ko yishwe bitewe n’ibikomere ngo yari afite mu mutwe. Imanishimwe ngo yakomokaga mu Karere ka Huye, yigaga […]

Bamukase umuhogo nk'inyamaswa- Umurundikazi ubara inkuru y'uko umugabo we yishwe

Ciza Venantie, ni umupfakazi w’imyaka 41 y’amavuko utuye muri zone Rusubije, Komini Ntega, ari mu gahinda nyuma y’iyicwa ry’umugabo we, Révérien Kamarampaka, ashinja abayoboke babiri b’ishyaka CNDD FDD, riri ku butegetsi mu Burundi. Ubuyobozi muri aka gace atuyemo buvuga ko umugabo we yapfuye yiyahuye,  bagashimangira ko uyu mubyeyi afite ikibazo cyo mu mutwe yatewe n’ibyamubayeho. […]

Amarira n'agahinda mu muhango wo gusezeraho Nsanzamahoro Denis 'Rwasa'= AMAFOTO

Amarira n’agahinda nibyo byagaragaye mu muhango wo gusezeraho bwa nyuma, Nsanzamahoro Denis benshi bazi ku izina rya Rwasa, wari uzwi muri filimi Nyarwanda. Ni umuhango wabereye Kicukiro mu Mujyi wa Kigali kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Nzeri 2019, ukaba witabiriwe n’imbaga irimo n’abo mu muryango n’inshuti by’umwihariko ababanye na we mu ruhando rwa Cinema […]

Ali Kiba akomeje gushimangira ko atatandukanye n'umugore we

Umuhanzi uzwi ku izina rya Ali Kiba yanyomoje amakuru amaze iminsi akwirakwizwa ku mbunga nkoranyambaga, avuga ko yatandukanye n’umugore we. Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo yaganiraga na Cloude FM yanze gutangaza byinshi gusa yemeza ko bitabayeho. Ku rundi ruhande amakuru ava muri Tanzania akavuga ko umugore we yahukanye. Mu gushaka gukomeza guhakana aya makuru, […]

Samuel Eto'o yatangaje ko ahagaritse ruhago

Samuel Eto’o yatangaje ko avuye mu kibuga nyuma y’imyaka 22 amaze akina umupira w’amaguru. Eto’o w’imyaka 38 yahoze akinira ikipe y’igihugu ya Cameroun hamwe na Barcelona n’ayandi makipe atandukanye, akaba yarabaye umukinyi wa mbere ku mugabane wa Afrika, incuro Enye. Eto’o yatsindiye ikipe ya Cameroun ibitego 56 mu mikino 118,  ibintu bitari byarabayeho ku bandi. […]

Kinshasa: Abantu 25 bamaze gutabwa muri yombi bagambiriye kwihorera ku banya-Afurika y'Epfo

Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (PNC) itangaza ko imaze guta muri yombi abaturage ba Congo bagera kuri 25 bashinjwa gushaka guhungabanya ibikorwa by’abanya- Afurika y’Epfo. Polisi itangaza ko abaturage bashaka guhungabanya ibikorwa by’abanya Afurika y’Epfo nko kwihorera, nyuma yo kumva amakuru y’ibibera muri iki gihugu aho abanyamahanga bahohoterwa. Ikinyamakuru Actualitecd gitangaza ko abamaze […]

Bugesera/Ngeruka: Min. Dr Gashumba yaregewe abaganga batanga serivisi mbi

Abaturage bagana Ikigonderabuzima cya Ngeruka mu Karere ka Bugesera, Intara y’Iburasirazuba, batangarije Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba ko bahabwa serivisi mbi iyo bagiye kwivuza. Aba baturage bavuga ko  abaganga bakoreshaga telefone mu gihe bari kuvura abarwayi. Dusabe Jean Bosco yagize ati “Iki kibazo koko nibyo byaragaragaye,umurwayi yarazaga akicara abaganga bbibereye kuri telephone muri gahunda zabo,umuganga akabacaho […]

Umurambo w'umuyobozi w'Imbonerakure wabonwe ku ruzi rwa Rusizi

Umurambo wari waratangiye kwangirika w’Imbonerakure yitwa Joseph Ndikuriyo wabonwe ku ruzi rwa Rusizi, mu gace k’ahitwa Rusiga. Uyu murambo wabonwe ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2019, Joseph Ndikuriyo akaba yari umuyobozi w’Imbonerakure mu gace ka Kagazi, Komini Rugombo, mu Burundi. Abaturage baganiriye na Sosmedias/Burundi batangaza ko yaba […]

Ndashavuye pe! Natunguwe no gusanga umugabo wanjye yaraguze indaya 2 ku bihumbi 160- Nkore iki?

Nari narayobewe aho umugabo wanjye amarira amafaranga ariko natunguwe no gusanga ajya mu biciro n’indaya zihenze, azihonga amafaranga kugira ngo basambane. Amazina si ngombwa, gusa ndi umugore, umuryango wanjye dutuye i Kigali, mfite umugabo n’abana babiri n’undi turera. Umugabo wanjye atwara imodoka zijya mu mahanga, amafaranga ahabwa ku isafari ni menshi pe, ariko ayo ageza […]

Ibyo gushinga ishyaka rya Politiki Mpayimana Philippe yabivuyemo

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Umunyapolitiki Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’ umukandida ku mwanya wa Perezida w’ u Rwanda ntatsinde, akiyamamariza ari umukandida wigenga mu matora y’ abadepite ntatsinde, yatangaje ko yashinze ishyaka rya politiki avuga ko riharanira iterambere ry’ Abanyarwanda, kuri ubu avuga ko yabivuyemo. Yavugaga ko ishyaka rye ari iry’Iterambere ry’Abanyarwanda “Parti du Progress […]

Ukuri ku mashusho yerekanwe bivugwa ko ari abanyamahanga bicwaga muri Afurika y'Epfo

Muri iki cyumweru kirimo gusozwa, hagiye hakwirakwiza amashusho menshi ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko ari abanyamahanga barimo kwicwa no gukorerwa iyicarubozo mu bundi buryo ariko bikaba byamenyekanye ko atari ay’ukuri. Byatangazwaga ko ari ibirimo kuba muri Afurika y’Epfo, ariko byaje kugaragara ko amwe muri ayo mashusho n’amafoto ari aya kera ayandi akaba ari ayo mu […]

Hatangajwe itariki abashaka gukora ibizamini bya Perimi bazabasha kwiyandikisha

Polisi y’u Rwanda itangaza ko urubuga ruzaba rufunguye kuva ku wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2019, bityo ko abashaka gukora ibizamini by’agateganyo n’ibya burundi byo gutwara ibinyabiziga, bazabasha kwiyandikisha. Yabitangaje ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Nzeri, aho yagize iti “Polisi y’u Rwanda iramenyesha abifuza kwiyandikisha gukorera […]

Col. Byabagamba yateye utwatsi ibyo ashinjwa na Gen. Rudakubana & Col. Ndagano

Kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru Col Tom Byabagamba ni we uhabwa umwanya mu rukiko rw’ubujurire i Kigali, aho batangiye kuburana mu mizi, ariregura ku byaha yahamijwe n’urukiko rukuru rwa gisirikare, ibyo ashinjwa n’abasirikare bagenzi be arabihakana. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2019, Col. Byabagamba yavuze ko ubuhamya bumushinja bwatanzwe n’abandi basirikare […]

Nimugwire, izina Niringiyimana wakoze umuhanda wa 7km yise umwana w'Ingagi

Mu muhango wo kwita izina abana b’Ingagi, Niringiyimana Emmanuel w’imyaka 23 wamamaye kubera igikorwa yakoze cy’indashyikirwa, umwe muri abo bana yamwise Nimugwire [Nimugwire mu Rwanda]. Ni umuhango wabereye mu Kinigi, mu Karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2019, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’abandi […]

Icyo Kamikazi Fiona avuga ku byakwirakwijwe ko yarasiwe muri Uganda

Umunyarwandakazi wamamaye cyane mu ruhando rwo kumurika imideli, Fiona Kamikazi Rutagengwa yamaganye amakuru yiriwe asakazwa ku mbuga nkorambaga, ko yishwe arashwe. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twiter yahakanye aya makuru avuga ko ari ibihuha bidafite ishingiro ndetse ko abari kubikwirakwiza babihagarika. Bamwe bamwifurizaga kuruhukira mu mahoro, abandi bagakoresha ifoto ye bemeza ko yarasanwe n’umurinzi we […]

RDC: Abanya-Afurika y’Epfo barindiwe umutekano hikangwa ko bakorerwa urugomo

Komiseri wa Polisi mu mujyi wa Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Général Sylvano Kasongo, yavuze ko ahari ibikorwa by’ubucuruzi by’abaturage bo muri Afurika y’Epfo ndetse n’Ambasade harindiwe umutekano by’umwihariko. Général Kasongo, avuga ko kuva kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2019, mu mujyi wa Kinshasa, ahatuye abadipolomate baturuka muri Afurika y’Epfo […]

Gasabo/Nyacyonga: Abahinzi b'umuceri bararira ayo kwarika

Abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Nyacyonga mu Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali,  barinubira ko rwiyemezamirimo watunganyaga umuyoboro ujyana amazi mu mirima yabo yataye imirimo itarangiye bituma babura amazi yo kuhiza umuceri, ubu bakaba baraguye mu gihombo.  Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kivuga ko imirimo yo kubaka uyu muyoboro igiye […]

Boss ntanyoroheye, asigaye anyita igisukari cyangwa umwana utose, ashaka ko turyamana- Nkore iki?

Mukomere cyane nshuti, reka mbanze ntange igitekerezo mbere yo kugisha inama, nagiye nsoma ibitekerezo byinshi bitangirwa hano, none nkaba mbasaba niba bishoboka, ko amazina yacu tuba twatanze mwajya muyahindura nibyo byiza, murakoze!! Nitwa Mimi ni izina ry’iribyiniriro, maze umwaka urengaho ukwezi kumwe nkora ahantu, ni bizinesi y’umuntu ku giti cye ariko ikoramo abakozi benshi. Akazi […]

Umunyarwandakazi Princess Kamikazi yarasiwe i Kampala ahita apfa

Abantu babiri barimo Umunyarwandakazi, Princess Kamikazi barasiwe mu muhanda Kampala-Entebbe, bahita bapfa. Princess Kamikazi afite ubwenegihugu bw’u Rwanda yarasanywe n’umurinzi we, Joshua Ruhegyera Ntereho ahagana saa tanu z’ijoro zo ku wa Kane tariki ya 5 Nzeri 2019, ubwo bari bageze hafi y’ikiraro cya Nambigirwa, muri Mpala (Katabi). Ikinyamakuru The Observer cyo muri Uganda gitangaza ko […]

Mugabe Robert wahoze ari Perezida wa Zimbabwe yapfuye

Umuryango wa Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe, uremeza amakuru avuga ko yamaze gushiramo umwuka. Robert Gabriel Mugabe yari afite imyaka 95, yari amaze igihe ari kuvurirwa muri Singapore. Bwana Mugabe yayoboye Zimbabwe kuva mu 1980 kugeza mu 2017 ahiritswe n’abasirikare kubera igitutu cy’imyivumbagatanyo ya rubanda. Jonathan Moyo wahoze umuvugizi wa Robert Mugabe yanditse […]

Muri Afurika niho abanyagaturika bari kwiyongera kurusha ahandi ku Isi

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2019, nibwo Papa Francis aratangira uruzinduko mu bihugu bitatu bya Afurika, ruraba ari uruzinduko rwe rwa kane kuva yagirwa umushumba wa kiliziya gatolika ku isi mu 2013. Uwo yasimbuye, Benedict XVI, yasuye Afurika kabiri. Akamaro uyu mugabane ufitiye kiliziya Gatorika kahinirwa mu ijambo rimwe – kwiyongera. Afurika […]

Uretse no kunkubita, no kumvuna baramvunnye- Umunyarwanda wari ufungiye muri Uganda

Umunyarwanda witwa Uwambazimana Prince w’imyaka 22, avuga ko yari amaze imyaka ibiri afungiye muri Uganda, akorerwa iyicarubozo, ubu akaba yarekuwe ataha mu Rwanda,  avuga ko hamwe na bagenzi be bahohoterwaga babwirwa ko banakwicwa. Prince avuga ko yagiye muri Uganda agiye gusura umuvandimwe we wari urwaye, yatawe muri yombi ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda, nyuma akatirwa […]

Abasirikare b’u Burundi batangiye ibikorwa byo kwitegura kuva muri Somalia

Abasirikare b’u Burundi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia( AMISOM ), mu rwego rwo kwitegura gutaha, zashyikirije ingabo za Somalia ibirindiro bya Warshik. Ibi byakozwe hagamijwe gushira mu bikorwa gahunda yo gushyira mu biganza ingabo za Somalia ibikorwa byose birebana n’umutekano, izi ngabo zikabona gutaha. Nk’uko BBC ibitangaza, ibi byabaye hari umuyobozi wungirije […]

Rwamagana Circuit, isiganwa ridasanzwe ry’amagare

Ku wa 17 Nzeri 2019, nibwo amarushanwa ya Rwanda Cycling Cup 2019 azakomeza hakinwa isiganwa rya Rwamagana Circuit, rizazenguruka umujyi w’aka Karere. Abakinnyi bazazenguruka intera y’ibilometero 3 ariko basiganwe mu gihe cy’isaha imwe mu gihe byari bimenyerewe ko bazenguruka inshuro runaka bitewe n’uko abategura irushanwa babiteguye. Ubwo isaha izaba ishize, aho abakinnyi bazaba bageze niho […]

Hagize umuntu naba narateye inda yanyegera— Platini (Dream Boys)

Umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Dream Boys, Nemeye Platini, yigaramye umukobwa ukomoka i Burundi uherutse gukwirakwiza amakuru avuga ko yamuteye inda,ngo akaba yaramutereranye.   Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV yavuze ko uretse no gutera uwo mukobwa inda, atanaherukayo kuko aheruka i Burundi muri 2014. Yagize ati” M u Burundi simperukayo kuko mperukayo 2014, […]

Umugabo wanjye namufashe arunguruka umugore w'umuturanyi wogaga muri dushi- Nkore iki?

Mu gitondo cyo ku wa Mbere w’iki cyumweru, n’ubwo nari ndi mu bitotsi numvise umuturanyi w’umugore tubana mu gipangu kimwe afunguye urugi, numva asutse amazi, muri ako kanya umugabo wanjye aba arabyutse. Yagiye hanze atindayo, kubera ko dushe dukoresha ari imwe bintera amakenga bitewe n’uburyo umugabo wanjye yabadutse nk’ufite ibyo agiyemo. Nasohotse bucece, nari ngamije […]

Min. Shyaka yagize icyo avuga ku nkubiri y'iyegura ry'abayobozi mu turere

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase avuga ko nta gikuba cyacitse, mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Nzeri 2019, hiriwe inkuru z’iyegura n’iyeguzwa rya bamwe mu bayobozi ba tumwe mu turere. Abicishije ku rukutwa rwe rwa Twitter, Min. Shyaka yasobanuye ko aba bayobozi ubwabo aribo bashyikiriza Njyanama z’uturere ubwegure bwabo cyangwa se […]

RDC: Inyeshyamba zisaga 1000 zishyize mu maboko ya FARDC

Umuyobozi w’ingabo mu karere ka 33 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Général-major Akili Muhindo, yavuze ko mu mwaka umwe, inyeshyamba zisaga 1000 zashyiz intwaro hasi zishyira mu maboko y’igisirikare(FARDC). Avuga ko izi nyeshyamba zagiye zishyikiriza igisirikare nyuma y’aho gitangiriye kuzigabaho ibitero bitandukanye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse n’ubukangurambaga bwagiye bukorwa. Yagize ati “Nakoresheje […]

Kuki Buyoya yakoreye Coup d’Etat mubyara we? Ese yagejeje iki ku Burundi?

Hari ku wa 3 Nzeri 1987, nibwo Majoro Petero Buyoya yahiritse ku butegetsi mubyara we, Col Jean-Baptiste Bagaza, wari umaze imyaka 11 ari ku butegetsi. Nubwo Col Bagaza yabukuweho nabi, na we yabufashe nabi akoreye coup d’Etat Michel Micombero, amushinja ubwicanyi bwabaye mu gihugu cyane cyane mu 1972. Izi Coup d’Etat zagiye ziba hatamenwe amaraso […]

Gasabo: Dosiye ya Mukamazimpaka ushinjwa kwica umugabo we yashyikirijwe urukiko

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo bwashyikirije urukiko rw’ibanze rwa Gasabo dosiye bukurikiranyemo umugore witwa Mukamazimpaka Chanitta ukekwaho kwica umugabo we witwaga Ndahimana Callixte afatanyije na basaza be. Abaregwa imbere y’ Ubushinjacyaha bemera icyaha bagasobanura uburyo bafatanyije kwica Nyakwigendera.    Uru rubanza ruzaburanishwa ku wa ku wa 05 Nzeli 2019. Mukamazimpaka Chanitta yashyingiranywe mu buryo bwemewe n’amategeko […]

Abaherwe batatu muri Afurika batunze ibiruta iby’abaturage miliyoni 650

Abantu batatu bakize kurusha abandi muri Afurika umutungo wabo uruta uw’abakene miliyoni 650 bo kuri uyu mugabane uwushyize hamwe nk’uko raporo shya ya Oxfam ku busumbane ibigaragaza. Aba bantu bose bangana na kimwe cya kabiri cy’abaturage bose ba Afurika. Iyi raporo yiswe ‘A Tale of Two Continents’ yasohotse mu ijoro ryakeye mu gihe abategetsi ba […]

12 bacukuraga imva ya Dj Arafat batawe muri yombi

Abantu bagera kuri 12 batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo gufatwa bacukura imva ya DJ Arafat uherutse kwitaba Imana azize impanuka ya moto. Umuyobozi w’umujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire, Vincent Tohbi Irié yatangaje ko abo bafana bamaze gutabwa muri yombi hakaba hari gushakishwa n’abandi bafatanyije muri icyo gikorwa kigayitse. Amakuru avuga ko icyateye […]

Kigali: Col. Byabagamba na muramu we basabwe gukukuza urubanza bonyine

Iburana ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Nzeri 2019, ubushinjacyaha mu rukiko rw’ubujurire i Kigali bwatangaje ko Franà§ois Kabayiza yarangije igihano cye cy’igifungo cy’imyaka itanu ubu akaba yararekuwe. Abo bareganwa, Col Byabagamba na muramu we, Rusagara Frank basabwa gukomeza kuburana. Col Byabagamba yahoze akuriye abarinda umukuru w’igihugu, naho Frank Rusagara uri mu kiruhuko […]

RDC: Inyeshyamba za FDLR zagabweho ibitero simusiga

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyerekanye kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2019, intwaro cyafashe mu bitero simusiga cyagabye ku nyeshyamba. Ni intwaro 172 z’ubwoko butandukanye cyambuye inyeshyamba. 60% by’izi ntwaro ngo zikaba zambuwe inyeshyamba mu gace ka Rugari, Teritwari ya Rutshuru, aho inyeshyamba za FDLR zikambitse kuva muri Nyakanga […]

Mfite umwana nonsa ariko n'umugabo wanjye akunda kunyonka amabere mu gihe cy'imibonano- Nkore iki?

Amahoro amahoro kuri mwese, nejejwe no kubana namwe aha kuri Bwiza.com, kandi nabashimira ku bw’ibitekerezo byanyu. Ndisegura, sinifuza gutangaza uwo ndiwe, gusa ndi Umunyarwandakazi utuye mu Ntara y’Amajyepfo, ariko mfite akabazo nifuza ko mungiraho inama. Umugabo wanjye tumaranye imyaka ibiri, dufite umwana muto, tutarabyara  yakundaga kunyonka amabere mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina cyangwa se mbere arimo […]

Dufite impungenge duterwa n'itotezwa dukorerwa n’Imbonerakure- Impunzi nshya z’Abarundi

Mu gihe Tanzania yiteguye gucyura impunzi yari icumbikiye z’Abarundi bizezwa ko umutekano ari ntamakemwa mu gihugu, hari abarimo guhunga igihugu berekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko bahunga itotezwa bakorerwa n’Imbonerakure.   Izi mpunzi z’Abarundi zirimo guhungira muri Congo, ngo zigenda umwe ku wundi, bavuga ko bahunze kubera umutekano muke, bakirirwa mu nkambi […]

Perezida Kagame yakoze impinduka mu buyobozi bw'ingabo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo, kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2019, yakoze impinduka mu buyobozi bw’Ingabo. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Minisiteri y’ingabo yasohoye, rivuga ko; 1.Maj Gen Emmanuel Bayingana yagizwe umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere, akaba yasimbuye Maj. Gen. Charles Karamba uherutse kugirwa ambasaderi muri Tanzania. […]

Isake yadomye umukecuru bimuviramo gupfa

Umukecuru wari ugiye mu kibuti cy’inkoko gutoraguramo amagi, Isake yamudomye ku mutsi w’ikirenge biza kumuviramo urupfu. Ni ishyano ryabereye mu Majyepfo y’igihugu cya Australia, aho benshi batunguwe nyuma yo kumva iyi nkuru dore ko mu nyamaswa bakekaga ko zabuza umuntu ubuzima isake itarimo. Ikinyamakuru Dailymail gitangaza ko amazina n’imyaka y’uyu mukecuru byagizwe ibanga mu rwego […]

Imbavu barazivunaguye- Umunyarwanda uvuga ubugome bakorewe muri Uganda

Umunyarwanda Muhire Jean Baptiste avuga ko bamwe mu Banyarwanda bakoreshwa uburetwa, bakicishwa inzara, bagakubitwa, n’ibindi bikorwa by’iyicarubozo. Muhire ni umugabo ufite umugore n’umwana, atuye mu Karere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru,  avuga ko yashimutiwe muri Uganda  n’inzego z’umutekano zo muri iki gihugu. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2019, atangariza itangazamakuru ryo mu […]

AMAFOTO: Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ishuri rikuru ry'ubuvuzi  muri AUCA

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2019, yafunguye ku mugaragaro ishuri rikuru ry’ubuvuzi muri Kaminuza ya AUCA (The Adventist University of Central Africa), isanzwe ikorera mu Mujyi wa Kigali. Iri shuri Perezida Kagame yarifunguye ari kumwe n’Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ku Isi, Dr Ted Wilson hamwe […]

Bukinanyana: Habonwe imirambo y'abantu 14 bishwe mu buryo butandukanye

Imirambo 14 yatoraguwe kuva ku wa 13 Kanama 2019, muri Komini Bukinanyana na Mabayi, mu Ntara ya Cibitoke, iherereye mu Majyaruguru y’u Burundi. Abaturage barasaba ko hakorwa iperereza ryigenga kugira ngo hamenyekanye imyirondoro y’aba bantu bishwe mu buryo butandukanye. Umurambo uherutse kubonwa ni uw’umugabo witwa Samuel Bapfekurera. Wabonwe ku Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2019, […]

Abanyeshuri b'Abanyarwanda biga i Goma bavuga ko bangiwe kwambuka umupaka

Abanyeshuri b’Abanyarwanda babarirwa mu magana bo mu mujyi wa Gisenyi, bavuga ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2019,  bangiwe kwambuka ngo bajye kwiga hakurya i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho uyu munsi amashuri yafunguye. Ku mupaka w’u Rwanda na DR Congo haracyari ibikorwa byo kubuza abantu bamwe kwambuka bajya […]

Nabaye nk'ukubiswe n'inkuba ubwo nasangaga umukozi agaramye mu gituza cy'umugabo wanjye

Amahoro y’Imana abane namwe, ndabashima ku bw’inama muduha kandi nkanabasaba ko mwajya mukomeza kudufasha rwose kuko ni iby’agaciro. Nitwa Mama Aurore, ndi umumama w’umwana umwe ari we uwo, tukaba dutuye mu Karere ka Kayonza, ni mu Burasirazuba. Nkunda gusoma iki kinyamakuru cyane cyane mu nkuru z’urukundo ‘Nkore iki” ariko nyuma yo gusoma byinshi nabonye birebana […]

Umunyarwenya Kevin Hart yakoze impanuka ikomeye Imana ikinga akaboko- Amafoto

Umunyarwenya Kevin Hart uri mu bakunzwe kandi binjiza amafaranga menshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yarokotse impanuka y’imodoka. Uyu mugabo utunzwe no gusetsa, yakoze impanuka ubwo yaratashye iwe mu rukerera rwo ku itarika ya 02 Nzeri 2019, iyi mpanuka ikaba yabereye  Los Angeles . Ababonye iyi mpanuka babwiye TMZ  ko Kevin hart yari kumwe […]

Burundi: Imbonerakure n’abayoboke ba Agathon Rwasa bazajya barindira hamwe umutekano

Guverineri w’Intara ya Rumonge, Juvénal Bigirimana avuga ko mu rwego rwo guca amakimbirane akunze kugaragara hagati y’abo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi n’abo mu yandi mashyaka atavuga rumwe na Leta, hagiye gushyirwaho amatsinda ashinzwe umutekano ahuriwemo n’abo mu mashyaka yose. Avuga ko gukimbirana gukunze kugaragara cyane ku rubyiruko rw’Imbonerakure, hamwe n’abayoboke b’ishyaka CNL rya […]

Loni yijeje ubufasha igisirikare cya Congo bwo guhashya imitwe y’inyeshyamba

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, ubwo yasuraga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahavuye yijeje igisirikare cy’iki gihugu (FARDC) ubufasha bushoboka kugira ngo kibashe guhashya imitwe y’inyeshyamba. Ku Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2019, mu ruzinduko yagiriye muri iki gihugu, agasura teritwari ya Beni yazengerejwe n’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, Antonio Guterres yavuze ko […]

RDC: Inyeshyamba zirimo izikomoka muri Uganda zasabwe kureka kwica abaturage

Umunyamabanga Mukuru w’Umunyarwango w’Abibumbye, Antà³nio Guterres, kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Nzeri 2019, ubwo yari muri Teritwari ya Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, yasabye inyeshyamba zirimo iza ADF zikomoka muri Uganda, gushyira intwaro hasi, zigahagarika ubwicanyi zikorera abaturage Yagize ati “Monusco n’abafatanyabikorwa bayo ba FARDC na PNC, bakomeje gukorera hamwe kugira ngo hagarurwe amahoro n’umutekano […]

Twagiramungu Faustin avuga ko atatsinzwe ahubwo yagize ibyago mu myaka 28 amaze muri Politiki

Umunyapolitiki, Twagiramungu Faustin w’imyaka 74 y’amavuko, avuga ko mu myaka 28 amaze muri Politiki, atigeze atsindwa muri uyu mukino wa politiki ahubwo ko ari ibyago yagize. Twagiramungu, ni umunyapolitiki wakunze kuza ku ntonde z’abanyapolitiki batagiye banyurwa na Leta z’ibihugu byabo muri Afurika, akaba yaragiye aza ku ntonde zimwe na Etienne Tshisekedi warwanyije Leta ya Mobutu, […]

Umugabo andisha umubiri, mbabazwa n'uko atakinyikoza mu buriri ngo narabyibushye- Nkore iki?

Umugabo wanjye tumaranye imyaka 8 tubana, dufitanye abana babiri, twiyemeje ko tuzabyara undi umwe ariko ndabona arimo kuntera umubabaro cyane. Nkurikije ubutumwa bwcishijwe hano, ari umudamu uvuga ko na we umugabo we atakimwikoza kubera umubyibuho, rwose byatumye nanjye ngisha inama, kuko ubu nanjye ntabwo akinyikoza. Ntuye mu mujyi wa Kigali, rwose ubu ibiro byambanye byinshi […]

Kamonyi: Ubukene buri mu basore burimo gutera bashiki babo kugumirwa

Bamwe mu basore bo mu Karere ka Kamonyi bavuga ko kudashaka abagore biterwa no kutagira akazi, bityo bagatinya gutereta abakobwa mu gihe batabona aho bakura inkwano. Benshi muri bo bavuga ko inkwano ihanitse, umubare bagarukaho ni uw’inkwano y’ibihumbi 500. Kuba batayibona bikabaviramo bashiki babo kugumira, ugasanga bagejeje ku myaka 40 batarashaka. Uyu musore ati “Rwose […]

Uburyo abasirikare ba Amerika bakuwemo ubumuntu bagirwa ibimashini byo kwica

Ku itariki nk’iyi ya 1 Nzeri mu mwaka wa 1939,  imyaka 80 irashize, Umudage Adolf Hitler yateye Pologne mu burengerazuba, hashize iminsi ibiri Ubufaransa n’Ubwongereza bitangaza intambara ku Budage, intambara ya kabiri y’isi iba irambikanye. Ubushakashatsi butavugwaho rumwe bwatangajwe nyuma yaho iyi ntambara irangiriye mu 1945, bwahinduye imyitozo ya gisirikare muri Amerika no ku isi. […]

Murebe ibibareba- Leta y'u Burundi yihenura ku Bubiligi

Leta y’u Burundi yihenuye ku gihugu cy’u Bubiligi, igisaba kwita ku bikireba ubwo cyasabaga Umuryango w’Abibumbye gushyira imbaraga mu bishoboka kugira ngo amatora azagende neza mu Burundi kandi azabe aya bose. Bamwe mu bayobozi b’u Burundi ntabwo bakiriye neza iki gitekerezo cyatanzwe n’urwego ruhagarariye u Bubiligi mu Muryango w’abibumbye, aho basabye iki gihugu kwita ku […]

Musanze: Visi Meya yatawe muri yombi ashinjwa gukubita umugore we

Visi Meya w’Akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndabereye Augustin ari mu maboko rw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umugore we. Bitangazwa ko Ndabereye yagiranye amakimbirane n’umugore, bityo aramukubita, ku buryo ubu ngo arimo kuvurirwa ku bitaro bya Ruhengeri. Aya makuru yemejwe na RIB ko yamutaye muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu […]

Kwizera Pierro ashobora kwisanga muri Musanze akaba umukinnyi uhenze isinyishije

Kwizera Pierrot umukinnyi ukina hagati izina rye ryamenyekanye cyane mu Rwanda akinira Rayon Sports, nyuma yo kuva mu gihugu cy Oman aho yakinaga biravugwa ko ashobora kwerekeza muri Musanze FC aho byitezweko yajya ahembwa menshi kurusha abandi bose muri iyo kipe. Bitangazwa ko ibiganiro bigeze kure hagati ya Musanze FC na Kwizera Pierrot ukinira ikipe […]