Leta y'u Burundi iremeza ko bizabiza icyuya abarimo gutegura 'Coup d'Etat'

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi,  à‰zĂ©chiel Nibigira, yabwiye inama rusange y’umuryango w’abibumbye ko u Burundi bwiteguye neza amatora ya 2020, by’umwihariko ko hari abafite umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi ariko ko byababiza icyuya. Niyibigira yavuze ko u Burundi bugeze kure bwitegura ayo matora ngo azabe mu mahoro, ubwisanzure n’umucyo. Mu ijambo rye ryamaze iminota 30, […]

Impamvu 5 abakobwa basigaye bifuza kuryamana n'abagabo bafite abagore kurusha abasore

Ni benshi usanga bibaza impamvu usanga abakobwa beza b’ibizungereza basuzugura abasore b’urungano nyuma ugasanga basohokanye n’abagabo bazi neza ko bafite ingo, rimwe na rimwe bafite n’abana bakuru. 1.Kubakurikiraho ifaranga : Abakobwa benshi bazi ko abasore nta mafaranga baba bafite [ Ngo ntakibavaho] bityo bakifuza kuryamana n’abagabo kuko baba bazi ko icyo bifuza cyose bakibaha. Aha […]

Dr. Kayumba avuga ko inzara ariyo itera abaturage kwigaragambya

Inararibonye muri Politiki mpuzamahanga akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Kayumba Christopher avuga ko abaturage batigaragambya kubera ko perezida runaka yatinze ku butegetsi, ahubwo ko bigaragambya kubera ko bafite ibindi bibazo birimo n’inzara. Dr Kayumba kimwe n’abandi bahanga mu bya politiki bavuga ko mu gihe abayobozi b’ibihugu bya Afurika baramutse bita ku byifuzo by’abaturage […]

Platini yateye imitoma Butera Knowless amugaragariza urwo amukunda

Umwe mu basore bagize itsinda rya Dream Boyz, Nemeye Platini ubwo yifurizaga isabukuru nziza y’amavuko umuhanzikazi, Butera Knowless, yamugaragarije urwo amukunda. Ni amagambo Platini yacishije ku rukuta rwe rwa Facebook mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2019, aho yagize ati “Uyu munsi ni uwawe, njyewe cyangwa na Ishimwe Clement turagukunda […]

Mu by'ukuri dufite ubwoba- Impunzi z'Abarundi

Ku Cyumweru tariki ya 30 Nzeri 2019, nibwo mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Nduta muri Tanzania hagabwe igitero n’abantu bafite intwaro, bityo izi mpunzi zikaba zivuga ko zatashywe n’ubwoba mu gihe zinahatirwa gutaha ku ngufu. Ni igitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro, umuntu umwe arakomeretswa ndetse hanibwa n’amafaranga. Iki gitero kikaba cyagabwe muri zone ya 12. […]

Babiri bacyekwaho kwicira umukobwa mu cyahoze ari KIST bakatiwe gufungwa by'abateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko abasore babiri bakekwaho kwica Imanishimwe Sandrine wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST), bafungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe bategereje kuburana mu mizi. Tariki 8 Nzeri 2019 nibwo muri CST yahoze yitwa KIST, habonetse umurambo w’umukobwa wahigaga witwa Imanishimwe Sandrine w’imyaka 21 y’amavuko, aboneka yapfuye afite […]

Harabura amasaha abarirwa ku ntoki ngo impunzi z'Abarundi zicyurwe ku ngufu

Impunzi z’Abarundi mu nkambi zo muri Tanzania zivuga ko zifite  ubwoba ko umugambi wo kuzicyura ku ngufu ushobora gukorwa kuko igihe cyageze kandi nta kindi bongeye kubwirwa. Muri Kanama 2019, izi mpunzi zabwiwe na Leta ya Tanzania ko kuva ku itariki ya 1 Ukwakira bazatangira gucyurwa ku neza cyangwa se ku ngufu, iyi tariki ikaba […]

U Rwanda ntabwo rwishimiye inkuru ivuga ko Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Kizza Besigye

Abahagarariye ibihugu byombi hashize ibyumweru bibiri bumvikanye guhagarika ‘gusebanya’ mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, ubu hari ubwoba ko ibi byaba bishobora kongera. I Kigali, inama ya mbere yahuje abahagarariye ibihugu byombi  nyuma y’amasezerano y’i Luanda muri Angola, abategetsi bumvikanye ko impande zombi zihagarika ‘propaganda mbi’ mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga. Ku wa Gatandatu, ikinyamakuru New […]

Reba inyubako Perezida Nkurunziza agiye gukoreramo- AMAFOTO

Ku wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2019, nibwo abayobozi batandukanye b’u Burundi bateraniye ahubatswe ingoro nshya y’umukuru w’igihugu muri Komini Mutimbuzi, mu Mujyi wa Bujumbura, bayitaha ku mugaragaro. Ni inyubako yubatswe ku nkunga ya Leta y’u Bushinwa, ikaba yafunguwe ku mugaragaro na Perezida Nkurunziza, mu biroro byitabiriwe n’abahagarariye inzego zitandukanye z’u Burundi, abahagarariye ibihugu […]

FDLR ntirava mu rujijo, iremeza ko Gen. Mudacumura yishwe n'abakomando b'u Rwanda

Inyeshyamba za FDLR ziracyari mu rujijo ku rupfu rwa Gen. Mudacumura Sylvestre wishwe ku wa 17 Nzeri 2019. Igisirikare cya Leta ya Congo cyemeje ko aricyo cyamwishe, ariko yo igakemanga imbagara zayo aho yemeza ahubwo ko baba ari abakomando b’u Rwanda bari kumwe nayo(FARDC) bamwishe. Nk’uko ikinyamakuru MediaCongo kibitangaza, ngo ubuyobozi bwa FDLR bwemeza FARDC […]

Ruhago: Amakuru avugwa i Burayi, Jose Mourinho mu nzira yerekeza muri Real Madrid

Ikipe ya Tottenham ivuga ko umutoza Gareth Southgate w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ari we igambiriye nk’umusimbura wa Mauricio Pochettino. (Star Sunday) Abakinnyi ba Tottenham batangiye kwemeza ko umutoza Pochettino azayivamo vuba aha, mu gihe bivugwa ko Manchester United ari yo kipe yifuza kwerekezamo. (Sun on Sunday). Jose Mourinho wahoze ari umutoza wa Chelsea na Manchester United […]

Umupolisi yasinze no guhagarara biramunanira- AMAFOTO

Ni umupolisi w’u Burundi wasinze yambaye imyenda y’akazi, bamwe bavuga ko yari acunze umutekano ku manywa. Ni videwo benshi bakomeje guhanahana ku mbuga nkoranyambaga banenga ubunyamwuga bw’igipolisi cy’u Burundi, kugera aho aborerwa yambaye imyenda y’akazi. Kuri Twitter, uwitwa Comrade Desire yagize ati “Reba, Weekend yagenze neza, Umupolisi wa Pierre Nkurunziza yizihije itahwa ry’ingoro nshya ya […]

Salongo uherutse kugendera ku rutaro yasobanuye impamvu rwari rumuhitanye

Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo, ukomoka mu Karere ka Bugesera benshi bakaba bamuziho kugira imbaraga zidasanzwe, yasobanuye impamvu ubwo yazamukaga mu kirere ari ku rutaro atageze kure ahubwo yahise asubira hasi benshi bakabibona nkaho rwari rugiye kumusigamo imvune. Salongo yaganiriye na Afrimax Tv , yereka umunyamakuru ibitangaza bitandukanye akora, bageze ku cyo kugendera ku gataro […]

Umugore nashatse nkuruwe n'ikibero yambwiye ko ubugabo bunini mfite butamuhaza- Nkore iki?

Nyuma y’ijambo umugore wanjye yambwiye mu minsi itatu ishize ntabwo nari numva ntekanye, ahubwo byanteye kwibaza icyo ndi cyo, niba ndi umugabo cyangwa ndi uwo kubwirwa amagambo yose yiboneye. Umugore wanjye afite akazi ahantu nirinze kuvuga mu mujyi wa Kigali, akazi ke karangira ahagana saa tatu, akanjye ko karangira saa kumi n’imwe, akenshi njyewe ansanga […]

Muri Rusizi habonetse imirambo Ine y'abasirikare 

Abaturage bavuga ko hari itsinda ry’abasirikare binjiye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gusa umuyobozi w’ingabo z’u Burundi mu ishyamba kimeza rya Rukoko agahakana aya makuru. Ahagana saa Munani (14:00) zo ku wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2019, nibwo imirambo Ine y’abasirrikare b’u Burundi yarohowe mu ruzi rwa Rusizi, ku nkombe y’uyu […]

Ngira uburakari bwinshi cyane, butinze umenya nakwica n'umuntu- Ingabire Immaculée

Impirimbanyi mu kurwanya ruswa n’akarengane akaba n’Umuyobozi wa Transparence International Rwanda, Ingabire Marie ImmaculĂ©e avuga ko ari umuntu ugira uburakari bwinshi cyane, gusa na none ngo bukaba butamara igihe kirekire. Ni mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Nzeri 2019, aho yavuze ko benshi bakunda kumwibeshyaho kubera ijwi afite rya […]

Robert Mugabe yashyinguwe hari abantu mbarwa

Robert Mugabe wabaye Perezida wa Zimbabwe yashyinguwe mu cyaro yavukiyemo, nyuma y’ibyuweru bitatu apfuye afite imyaka 95 ariko hakaba hari hari abantu bacye. Yashyinguwe mu mbuga yo mu rugo rwe rw’i Kutama, kuri kilometero hafi 90 mu burengerazuba bw’umurwa mukuru Harare. Mugabe yapfiriye mu bitaro byo muri Singapour ku itariki ya 6 y’uku kwezi kwa […]

Nyabihu: Umupolisi yarashe umuturage ku manywa y'ihangu ahita apfa

Ahagana i saa sita z’amanywa kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2019, mu kagari ka Kijote umurenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu harasiwe umugabo witwa Habarurema Jean Claude bakundaga kwita Gasore bikekwa ko yari atwaye magendu y’inkweto, ahita apfa. Ababonye ibi biba bavuga ko uwo mugabo wari usanzwe acuruza inkweto yari ari mu […]

Dore ibintu 10 umukobwa ufite ikibuno kinini abagabo/abasore bamutekerezaho

Buri muntu agira amarangamutima ye, nk’uko nta muntu uteye nkundi, ariko hari ibyo usanga abantu benshi bahurizaho nubwo aba atari 100%, ni muri urwo rwego uzasanga abagabo benshi bahorana irari ryo kuryamana n’abakobwa/gore bafite ikibuno kinini. Dore impamvu zitandukanye: 1.Kwibwira ko aribo baryoshya imibonano:  Abagabo benshi iyo babona abakobwa cyangwa abagore banini, uko bakaraga ikubuno […]

Abayobozi b'Uturere batorewe gusimbura abaherutse kwegura no kweguzwa

Nyuma y’inkuru yabayeho mu minsi ishize y’iyegura n’iyeguzwa ry’abayobozi b’uturere, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2019, hatowe ababagiye kubasimbura kuri myanya. Musanze : Nuwumuremyi Jeannine, wari umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubihinzi n’ubworozi RAB, ishami ry’Amajyaruguru rikorera mu karere ka Musanze, niwe watorewe kuyobora aka Karere. Kamanzi Axelle, yatorewe kuba umuyobozi […]

Birangiye Robert Mugabe ajyanwe gushyingurwa mu cyaro

Robert Mugabe wahoze ari perezida wa Zimbabwe agiye gushyingurwa ku rugo rwe ruri mu cyaro muri iyi weekend ahitwa Kutama mu karere ka Zvimba. Ni nyuma yo guhangana hagati y’umuryango we na Leta buri ruhande rufite aho rwifuza ko uyu mugabo ashyingurwa. Mu minsi ishize leta ya Zimbabwe yari yemeje ko Robert Mugabe azashyingurwa mu […]

Claire ni umukobwa w'i Kigali, yahishuye ko boss we yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato

Claire* umukobwa w’imyaka 27 uba i Kigali mu Rwanda avuga ko mu myaka itatu ishize yakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato ariko ntiyareze kandi ntaravuga ku mugaragaro uwabimukoreye, gusa kuri we ni igikomere kidasaza. Mu bihe bya vuba bishize, ku mbuga nkoranyambaga hari abakobwa b’Abanyarwandakazi banditse bavuga amazina y’abo bavuga ko bakoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato. […]

Biravugwa ko abasirikare b’u Burundi bambutse umupaka bajya muri Congo

Abaturage baturiye umupaka ugabanya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’u Burundi, bavuga ko babonye ingabo z’u Burundi zambuka umupaka zijya muri Congo. Bavuga ko babonye izi nyeshyamba zambuka ikiyaga cya Tanganyika no mu kibaya cy’uruzi rwa Rusizi, bityo ko nta banga abasirikare b’u Burundi binjiye muri Congo aho bagiye guhangana n’inyeshyamba za Red-Tabbara. Nk’uko […]

Intambara yongeye kuvuza ubuhuha mu Minembwe

Mu karere ka Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hongeye kuvugwa imirwano irimo kuba hagati y’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’Abafulero, bityo abaturage bakaba barimo kuva mu byabo bagahunga. Gad Mukiza uyoboye aka Karere ka Minembwe yavuze ko izi ntambara ziri hagati y’Abanyamulenge ku ruhande rumwe hamwe n’Abafulero, Ababembe n’Abanyindu ku rundi ruhande. Bwana […]

Jacques Chirac wabaye Perezida w'Ubufaransa yapfiriye mu biganza by'umuryango we

Jacques Chirac wahoze ari Perezida w’Ubufaransa imyaka ya nyuma y’ubutegetsi bwe ikarangwa n’ibibazo bya ruswa, yapfuye kuri uyu wa kane tariki ya 26 Nzeri 2019, afite imyaka 86. Umukwe we yabwiye ibiro ntaramakuru AFP, ati: “Perezida Jacques Chirac yapfuye muri iki gitondo akikijwe n’umuryango we, mu mahoro”. Inteko ishingamategeko y’Ubufaransa yafashe umunota wo kumwibuka. Jean-Claude […]

Umugabo wanjye yanteje bagenzi be, yababwiye uburyo ngira amavangingo menshi- Nkore iki?

Kera tukiga umubano kwa padiri bajyaga batubwira ko kugira ibanga ry’urugo ari iby’ingenzi ariko umugabo wanjye abara inkuru zose kugera n’aho avuga n’ibyo mu buriri pe! Ntunguwe kabiri aho abagabo babiri bamaze kungeraho bansaba ko turyamana, baza bituratuza ariko nyuma nkabona intego yabo ku bw’amahirwe bakanerura bakambwira. Nibyo koko ayo mavangingo ndayafite, kandi n’umugabo wanjye […]

Bugesera: Havutse itorero rifite abayoboke babana mu nzu imwe

Itorero rishya mu Rwanda ‘Abigishwa ba Yezu’ rifite abayoboke babana mu nzu imwe bagasangirira hamwe nk’umuryango umwe, rikaba rifite umwihariko wo kubana bose nk’uko intumwa za Yezu zabanaga mu gihe cyo hambere. Iri torero rikoreramu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, ari na ho batuye bose nk’umuryango umwe. Abayoke baryo bagiye basiga imiryango yabo […]

Uwitwa Salongo yagendeye ku gataro abamurebaga bakizwa n'amaguru

Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo, ukomoka mu Karere ka Bugesera benshi bakaba bamuziho kugira imbaraga zidasanzwe ahabwa n’abakurambere, kuri iyi ncuro yicaye ku gataro kazamuka mu kirere, abari bamuhanze amaso bakizwa n’amaguru. Benshi bari bamuziho kugira Uruhereko aha abajujubijwe n’abajura, ku buryo iyo agarutse afatwa ku cyo yari agiye kwiba ariko ubu noneho yemeye kugaragaza […]

Kigali: Hari abanyeshuri bakiga bahagaze

Bamwe mu banyeshuri bo mu bigo by’amashuro mu Mujyi wa Kigali barakiga bahagaze kubera ubucucike mu byumba by’amashuri bigiramo. Mu kigo cy’amashuri abanza cya Ngara, giherereye mu murenge wa bumbogo mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, aho nibura ishuri rimwe ririmo abana hati ya 80 na 100 mu gihe nibura ishuri ryakabaye ririmo 45. […]

Perezida Nkurunziza akomeje gutsimbarara ku ijambo

Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza w’u Burundi atangaza ko ibyo yavuze atazisubiraho, ko ataziyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu mwaka utaha wa 2020, ngo n’ubwo bwose hari ababimusaba. Jean-Claude Karerwa, umuvugizi wa Perezida Nkurunziza yabitangaje kuri uyu wa Gtatatu tariki ya 25 Nzeri 2019, mu kiganiro abavugizi b’inzego za Leta bagiranye n’abanyamakuru. Karerwa avuga ko […]

Urutonde rw’ibihugu bifite abaturage baryoherwa n’imibonano mpuzabitsina kurusha abandi ku Isi

Hari abatekereza ko imibonano mpuzabitsina ikorwa mu buryo bumwe cyangwa se abantu ibanyura kimwe, oya, biterwa n’abayikora cyangwa se ubumenyi bafite burebana nayo. Nyuma y’ubushakashatsi bwakoze, dore ibihugu 10 bifite abaturage baryoherwa n’imibonano mpuzabitsina kurusha abandi ku Isi. Source, canalvie.com. 1.Ubusuwisi : Muri iki gihugu, uburaya buremewe, abakora uburaya baba bafite aho bakorera hazwi, mu […]

Perezida Trump mu mazi abira

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump agiye gukorwaho iperereza ryimbitse ku byo ashinjwa byo gusaba mugenzi wa Ukraine guhangana n’uwo ariwe wese umurwanya. Perezida w’Inteko Nshingamategeko ya USA, Nancy Pelosi, avuga ko Perezida Trump ategerejwe kwiregura ku byo ashinjwa. Ku ruhande rwa Trump akabihakana avuga ko ari ukubeshyerwa. Perezida Trump ashinjwa kugirana […]

Burundi: Imbonerakure zakubise bunyamaswa umuturage bimuviramo gupfa

Umuyoboke w’ishyaka CNL muri Komini Gihogazi, Intara ya Karusi yapfuye ku wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2019, nyuma y’inkoni yakubiswe n’urubyiruko rw’Imbonerakure, rubarizwa mu ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD. Abaturage bo muri aka gace basaba ko ubutabera bwahagurukira izi Mbonerakure zidahwema kuburabuzanya n’abayoboke b’ishyaka CNL rirwanya Leta y’u Burundi, by’umwihariko rikaba irya Agathon Rwasa. […]

Ndi mwiza pe ariko nabuze umugabo, abangeraho bose ni babandi bo mu mashuka- Nkore iki?

Mbifurije amahoro nshuti zanjye, ndabishimiye cyane ku bw’ibitekerezo byanyu byiza kandi bitwukaba umunsi ku wundi. Nitwa Cynthia, mba Kacyiru, imyaka yanjye ni 29 y’amavuko. Ndifuza inama, ariko nyuma nkazabaha na nimero yanjye ndetse na Email mukanyandikira, kuko nkeneye umukunzi ariko mbere nkabanza kugisha inama kuko ntabwo nzi ikibazo naba mfite. Ndi umukobwa uteye neza, narize, […]

Nyamata: Bigurira imiti muri farumasi kandi baratanze Mituweli

Bamwe mu baturage bivuriza ku bitaro bya Nyamata mu karere ka Bugesera barataka kutahabona imiti bagasabwa kujya kuyigurira, baravuga ko mituelle bishyuye ntacyo ibamariye ngo kuko barimo kwiyishyurira imiti ijana ku ijana. Twahirwa Vincent ni Umuturage uvuga ko yajyanye umugore we ku bitaro bya Nyamata,  bifatwa nk’iby’Akarere ka Bugesera biherereye mu mujyi wa Nyamata  agiye […]

RDC: Abasirikare ba FARDC bari basinze barashe urufaya mu baturage bica Batandatu

Abasivile batandatu bishwe n’igisirikare (FARDC) cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 22 Nzeri 2019, mu gace ka Oicha, Teritwari ya Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Radio Okapi itangaza ko aba baturage barashwe mu buryo budasobanutse nyuma y’aho umuntu wa mbere agize icyo abitangazaho ku wa Mbere w’iki […]

Leta y'u Burundi yataye muri yombi abanye Congo basaga 90

Abanyeshuri basaga 90 bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, batangiye gutabwa muri yombi ku wa Gatatu tariki 18 Nzeri 2019, mu Burundi bashinjwa kuhaba batabifitiye uburenganzira, ibi byatumye bagenzi babo bigaragambya basaba ko barekurwa. Bitangazwa ko abanyeshuri b’Abanye Congo biga mu Burundi basaga ibihumbi birindwi, muri kaminuza cyane cyane iz’i Bujumbura. Perezida w’Ihuriro ry’abanyeshuri […]

Leta y'u Rwanda yasabwe kugira ubushishozi ku bana b'inzererezi

Imwe mu miryango iharanira uburengenzira bwa muntu mu Rwanda yasabye Leta kutihutira gusubiza abana b’inzererezi mu miryango hatabanje gusuzumwa impamvu nyir’izina yatumye baza mu mihanda. Ubuzererezi ni ikibazo Leta ivuga ko gihangayishije ariko impamvu ibutera ntikunze kuvugwaho rumwe . Gusa bamwe mu bana bo bavuga ko impamvu zatumye bajya mu muhanda zishamikiye ku bukene bw’ababyeyi […]

Burundi: Inzara iravuza ubuhuha

Iyi ni ifoto yashyizwe hanze n’ikinyamakuru cy’i Burundi, sosmedias/Burundi aho kigaragaza ubuzima bamwe mu baturage bo muri Komini Giharo, Intara ya Rutana babayemo. Iki kinyamakuru gitangaza ko hari ubukene bukabije mu miryango, aho batabasha kubona amazi meza ndetse n’amafunguro abafasha kubaho mu buzima bwiza. Nk’uko binagaragara ku ifoto, isuku igaragara kuri iyi miryango ni hafi […]

Akenshi  ihohotera rishingiye ku gitsina rituruka ku makimbirane yo mu miryango- ACP Nkuranga

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana (GBV&Child abuse), Assistant Commissiner of Police(ACP) Lynder Nkuranga avuga ko ahanini ihohotera rishingiye ku gitsina rikururwa n’amakimbirane aba ari mu miryango bityo agasaba ko habaho guhanahana amakuru vuba mu kurikumira. Kuri uyu wa  Mbere tariki  ya 23 Nzeri  2019, ubwo yari ayoboye amahugurwa ku kurwanya […]

Itangazo rya cyamunara

Umuhesha w’inkiko w’umwuga aramenyesha abantu bose ko ku wa 30 Nzeri 2019, saa yine (10:00) azagurisha mu cyamunara ikibanza cyanditse kuri Ingabire Elphride na Mfatabahizi Aimable giherereye mu mudugudu wa Nyirabwana, Akagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimirongo, Akarere ka Gasabo.

Kigali: Dr Habumugisha Francis ushinjwa gukubita umukobwa yafunguwe

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2019, Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rutegetse ko Dr Habumugisha Francis ukurikiranyweho gukubita umukobwa witwa Kamali Diane afungurwa akazajya aburana ari hanze ya gereza. Urukiko rushingira ku kuba icyaha akurikiranyweho kitamufungisha igifungo kirenze imyaka itanu, kuba ingwate n’abishingizi yatanze byemewe n’urukiko, ndetse no kuba ataragerageje gutoroka cyangwa ngo […]

Ni inararibonye mu gutwara kajugujugu z’intambara- Umushakashatsi avuga Gen Ntawunguka

Umushakashatsi akaba n’umunyamakuru uzwiho gukora inkuru zicukumbuye w’umunye Congo, Chrispin Mvano, avuga ko nta gitangaje kuba Major-GĂ©nĂ©ral Pacifique Ntawunguka yagizwe umuyobozi w’inyeshyamba za FDLR nyuma y’aho Lt Gen Mudacumura Sylvestre waziyoboraga yiciwe. Mvano avuga ko Gen Ntawunguka ari inararibonye akaba yaranagiye anahabwa inshingano zitandukanye muri FDLR na mbere y’uko Mudacumura yicwa n’igisirikare cya Congo (FARDC). […]

Nararenganye, ngeze aho nifuza imibonano mpuzabitsina kandi nitwa ko mfite umugabo- Nkore iki?

Ndabaramukije, ndi umugore umaze imyaka itatu wubatse urugo ariko rwose navuga ko umugabo ntamubona bitewe n’akazi akora. Ntuye mu karere ka Rulindo, umugabo wanjye akora akazi katajya kamukundira kuba mu rugo, ashobora gusaba uruhushya akaba yamara ibyumweru bitatu mu rugo, akagenda akazagaruka hashize amezi ane, ni urugero. Ubu noneho yagiye mu kwezi kwa kabiri, ari […]

Tanzania: Urusaku rw'amasasu rwumvikanye mu nkambi y'impunzi z'Abarundi

Urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Nyarugusu muri Tanzania, bigakekwa ko ari amabandi yitwaje intwaro yahagabye igitero. Ayo masasu yumvikanye ahagana saa moya n’igice (19:30) zo ku wa Gatandatu tariki ya 21 Nzeri 2019, izi mpunzi zikaba zemeje ko ari abagabye igitero bagamije kwiba. Aganira na RPA uyu yagize ati “Bari abajura bitwaje […]

Iyicwa rya Gen. Mudacumura ntirikuraho ubutabera ku bo FDLR yahekuye- HRW

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) utangaza ko iyicwa rya Lt Gen Sylvestre Mudacumura wayoboraga inyeshyamba za FDLR/Foca, ritakuraho ibyaha izi nyeshyamba zishinjwa gukorera ku butaka bwa Congo, birimo ubwicanyi, ubujura, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu n’ibindi. Gen. Sylvestre Mudacumura yishwe n’ingabo za Congo ku wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2019, i Bwito, Teritwari […]

Burera: Umukozi wo mu rugo aracyekwaho kwica abana batatu na we akiyahura

Mu mudugudu wa Gatare, akagari ka Butare, umurenge wa Cyeru mu karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru, haravugwa inkuru y’umukobwa ucyekwaho kwiyahura amaze kwica atemye abana batatu b’aho yakoraga mu rugo. Ni mu rugo rw’uwitwa Habumuremyi J.de Dieu na Musengimana Theresie, umugabo ni inkeragutabara yari yaragiye mu mahugurwa n’aho umugore akaba asanzwe akora akazi k’ubudozi ari […]

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafatiye Gacinya na Gakwaya imyanzuro ikakaye

Ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe na Munyakazi Sadate bwamaze gufatira igihano abari abayobozi bayo barimo Gacinya Chance Denis na Gakwaya Olivier cyo kwamburwa uburenganzira bari bafite bwo kwinjira ku mikino yayo batishyuye. Gacinya Chance Dennis wayibereye perezida 2015 kugera 2017, n’uwari umunyamabanga we Gakwaya Olivier,barashinjwa kugira uruhare runini mu kuzana igitekerezo cyo gushinga ikipe ya […]

Kirehe: Abiga ubutabire n'ubugenge banezezwa no kuba ibyo biga babibyaza umusaruro

Abanyeshuri n’abarimu bigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Gacuba mu  Murenge wa Musaza,  mu Karere ka Kirehe baremeza ko integanyigisho nshya kuyishyira mu bikorwa byabaye intwaro bifashisha mu gukundisha abana ishuri no kubarinda guterwa inda bakiri bato. Abanyeshuri bavuga ko gushyira mu bikorwa ibyo biga mu masomo y’ubutabire n’ubugende ndetse n’ibinyabuzima  byatumye barushaho kumenya akamaro ko kwiga […]

Bomboribombori hagati ya Kiliziya Gaturika n’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

Kiliziya Gaturika mu Burundi irasaba Abarundi kwirinda ibyo aribyo byose byazatuma amatora ateganywa umwaka utaha atagenda neza. Ni ibyasomwe kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Nzeri 2019, mu misa zose zabaye muri Kiliziya Gaturika. Inama y’Abepisikopi ikaba yagaragaje amakenga iterwa n’ibikorwa bimwe na bimwe babona ko biteye abarundi batari bake kugira impungenge. Kiliziya Gaturika yatangaje […]

Hizihijwe Yubile y'imyaka 100 Paruwasi Gaturika ya Rwamagana imaze ishinzwe- AMAFOTO

Mu gihe hizihizwa yubike y’imyaka 100 Paruwasi gatulika ya Rwamagana imaze ishinzwe, abaturage barashima ibikorwamezo yabagejejeho. Bavuga ko ibikorwa remezo bihindura imibereho n’iterambere, ibyo bikorwaremezo bikaba birimo ibigo by’amashuri 8 kuva ku rwego rw’amashuri y’incuke kugera ku ishuri rya Kaminuza ritanga amasomo y’ubuforomo n’ububyaza ndetse n’ibikorwa by’ubuvuzi. Bavuga ko byahinduye imibereho yabo  ndetse kiliziya  ishimangira  […]

Burundi: Bamwe mu bana biga bicaye hasi

Abanyeshuri mu mashuri abanza yo mu Ntara ya Cibitoke, mu Burundi, imyigire yabo ibangamiwe n’ibyumba bike by’amashuri bigiramo, bityo bamwe bakiga birambije hasi. Kuva umwaka w’amashuri 2019-2020 watangira, mu bigo bimwe byo mu Ntara ya Cibitoke, ibyumba by’amashuri ni bike ugereranije n’abanyeshuri babyigiramo, by’umwihariko hakaba n’ikibazo cy’ubuke bw’intebe. Aba bana bati”Twiga twicaye hasi, ntabwo tubasha […]

FARDC irimo guhiga bukware inyeshyamba za FDLR ubu ziri mu cyunamo

Umuyobozi w’umutwe wa FDLR Byiringiro Victor yasohoye itangazo rivuga ko kuva tariki 20 z’uku kwezi bari mu cyunamo cy’iminsi itatu, umuvugizi w’ingabo za DR Congo avuga ko FDLR bayiciye umutwe. Kuwa gatatu, ingabo za DR Congo (FARDC) zatangaje ko zishe Gen Sylvestre Mudacumura umukuru w’umutwe w’igisirikare cy’inyeshyamba za FDLR warasiwe ahitwa Bwito muri Rutshuru muri […]

Ruhago: Amakuru avugwa ku mugabane w'Uburayi

Amakuru atandukanye avugwa ku mugabane w’Uburayi muri ruhgo ni uko Liverpool yatangiye ibiganiro na rutahizamu wayo Sadio Mane ukomoka muri SĂ©nĂ©gal ku kumuha kontaro nshya y’imyaka itanu n’igice yo kuyikinira yatuma Mane w’imyaka 27 aba ari we mukinnyi uhembwa amafaranga menshi cyane kurusha abandi muri iyi kipe. Yajya ahembwa arenga ibihumbi 220,000 by’amapawundi ku cyumweru. […]

Hamenyekanye uwasimbuye Gen. Mudacumura ku buyobozi bwa FDLR

Gen Ntawunguka Pacifique uzwi ku izina rya Omega,  ni we wagizwe umuyobozi w’inyeshyamba za FDLR/Foca nyuma y’aho Lt.Gen. Mudacumura Sylvestre waziyoboraga yiciwe. Mu rukerera rwo ku wa 17 Nzeri 2019, nibwo Lt.Gen Mudacumura yishwe n’igisiikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), amakuru atangazwa n’ikinyamakuru rwandatribune.com akavuga ko yasimbujwe Ntawunguka. Ahagana saa Tanu z’amanywa ngo nibwo […]