Ibintu bitanu abantu benshi bajya bibeshyaho k’ ugukora imibonano mpuzabitsina

1.Gukora imibonano n’umugore utwite: Hari abantu benshi bajya bibwira ko umugore utwite aba atemerewe gukora imibonano mpuzabitsina, aha baba bibeshya, kuko umugore utwite arayikora kandi ikamugwa neza, ariko ikoranwa ubushishozi n’ubwitonzi. Ibyo kwitondera Umubyeyi utwite akora imibonano mpuzabitsina kugeza ari ku bise ariko akirinda kwicugusa cyane cyangwa ngo akoreshe imbaraga muri icyo gikorwa Umugabo agomba […]

Abantu benshi bakeka ko byoroshye kuba myugariro wa FC Barcelona- Thomas Vermaelen

Thomas Vermaelen , umusore ukina inyuma mu ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne arasobanura uburyo kuba myugariro w’iyi kipe bikomeye, mu gihe hari abibwira ko ari akazi koroshye bitewe n’abakinnyi b’ibihangange ifite. Mu kiganiro yagiranye na Guardian, Uyu musore ukomoka mu Bubiligi, avuga ko gukina hagati unasubira inyuma kugarira bigoye cyane muri FC Barcelona, mu […]

Kirehe: Gitifu afunzwe ashinjwa gutera inda umwana w'imyaka 16

Ku wa Kane tariki ya 15 Gashyantare 2018, nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari  ka Nyamugari mu karere ka Kirehe, Intara y’i Burasirazuba yateye inda umwana w’umukobwa w’imyaka 16, akaba ari mu maboko ya polisi. Bitangazwa ko uyu muyobozi yateye umwana inda ubwo yari umuyobozi w’ishuri yabanje kuyobora mbere y’uko ayobora umurenge, mu gihe […]

Abagabo bagiye bakanyuzaho na Zari mbere yo kubana na Diamond ashinja ubusambanyi

Nyuma yo gutandukana na Diamond Platnumz, benshi barimo kwibaza undi mugabo uzabana na Zari wakanyujijeho n’abagera kuri bane. Ikinyamakuru chimpreports gitangaza ko Zari yagiye aca mu nkundo z’abagabo benshi, Ivan Ssemwaga wapfuye umwaka ushize, akaba ari we bari bamaranye imyaka myinshi bakanabyarana gatatu. 1.Zari na Ivan Ssemwaga Zari na Ssemwaga babyaranye abahungu batatu, bakoze ubukwe […]

Igisirikare cya Congo kiremeza ko abasirikare bacyo batanu baguye mu mirwano yabahuje n’icy’u Rwanda

Mu gihe byatangazwaga ko ari abasirikare batatu ba Congo basize ubuzima mu mirwano, igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyemeje ko abasirikare bacyo batanu barashwe bagapfa mu mirwano yabahuje n’ab’u Rwanda ku wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2018. Mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, General Bruno Mandevu ushinzwe ishyirwamubikorwa ry’ibitero byo […]

Yvonne ni umukobwa w’imyaka 35, abana n’ubwandu bwa SIDA, arashaka umusore bakundana

Nitwa Yvonne, ndi i Rubavu, mfite  imyaka 35, mbana n’ubwandu VIH, mfite umwana  1 w’umukobwa, ndumva nkeneye umukunzi Nshaka uwaba nawe afite ubwandu bwa SIDA, yariyakiriye neza, kandiakijijwe, yumva afite gahunda yokubaka, ndi A2  mfite akazi mu kigo cy’ amashuri, yarize byaba  byiza kurushaho kdi  azigushaka iterambere ry’urugo. Muremure, w’igikara, ufite ibiro nka 80kg, imyaka […]

Congo yashyize ingabo nyinshi ku mupaka wayo n’u Rwanda yikanga M23

Ingabo za Congo zamaze kugera ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Ni nyuma yaho kuwa kabiri w’iki cyumweru habaye ukurasana hagati y’impande zombi abasirikare batatu ba Congo bakahasiga ubuzima. Inkuru dukesha Chimpreports ivuga ko ibi byakozwe mu rwego rwo guhangana n’inyeshyamba za M23 bivugwa ko zishobora kuba zongeye kwisuganya mu burasirazuba bw’iki gihugu. Ingabo […]

Burundi: Abadashyigikiye umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga barahigwa

Leta y’u Burundi irashinjwa guta muri yombi abagaragaza ko badashyigikiye umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga, ngo Perezida Nkurunziza ahabwe amahirwe yo kuyobora kugeza mu 2034. Hagendewe no kuri video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi atangaza ko  hari abanyeshuri bafashwe barimo gukangurira abandi kuzatora OYA, mu mushinga wo guhindura Itegeko Nshinga, iki gikorwa […]

Ruhango: Inka 142 zatanzwe muri gahunda ya Girinka, zaragurishijwe

Mu karere ka Ruhango kuva hatangizwa gahunda ya Girinka mu 2006, bamwe mu batishoboye bagiye bazihabwa aho kuzorora bagahita bazigurisha. Kuva muri uwo mwaka izagurishijwe ni 142, ubuyobozi buvuga ko izo bumaze kugaruza ari 62 gusa. Ubuyobozi butangaza kandi ko izisigaye ngo ba nyirazo bagikurikiranwa ngo nabo bazigarure, naho abantu 2 b’abayobozi b’inzego z’ibanze barimo […]

RBEC igiye guca akajagari kavugwa muri ‘United Street Promotion’ igizwe n’abacuruza umuziki mu Rwanda

Hashize igihe havugwa imikorere idahwitse muri “United Street Promotion’’ izwi nk’iharanira inyungu  z’abahanzi, abasobanura Filimi n’abacuruza umuziki(Disc Banners) mu gihugu hose, kuri ubu hashinzwe Koperative nshya igiye gukosora iyo mikorere. Bamwe mu banyamuryango bahoze muri “United Street Promotion’’ bavuga ko barangije kuyivamo, ubu bakaba baragiye muri koperative RBEC( Rwanda burning Entertainments Cooperative ),  ko basezeye […]

Amerika yihanangirije u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu karere ku bijyanjye no guca caguwa

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko ziteguye gufatira ibihano by’ubucuruzi  bikakaye  ibihugu birimo u Rwanda,Tanzania na Uganda nibiramuka biciye icuruzwa ry’imyenda ya caguwa bakunze kwita “Mitumba” muri aka gace. Umunyambanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ubukungu n’ibikorwa byo mu karere ku mugabane wa Afurika, Harry Sullivan yasabye ko ibi bihugu byakwisubiraho kuri uyu mwanzuro […]

Nashakanye n’umugabo ukuze, ntabwo anezeza uko mbishaka, ndara nikubye mu biriri we ahugiye mu kazi- NKORE IKI?

Mu kwezi kwa munani 2016, nibwo nashakanye n’umugabo ufite imyaka 43, njye mfite imyaka 24, mu by’ukuri iyo duhagararanye mba meze nk’umukobwa we. Dushakana ntabwo nabyiyumvagamo cyane, ariko abantu banshyiramo kumukunda cyane ko afite amafaranga, yankunze ndi umukozi we, afite kampani yinjiza agatubutse, yanyitagaho cyane, nanjye ngendera kuri icyo. Ntababeshye, bakunzi ba bwiza.com, ntabwo anezeza […]

Akabyiniro kazwi nka Amnesia kateguye amarushanwa yo gusomana (Amafoto)

Akabyiniro ko muri Uganda kateguye amarushanwa yo gusomana aho kahurije hamwe abakundana mu rwego rwo kwishimira umunsi wa St Valentin wabaye kuwa 14 Gashyantare/2018. Nyuma yo kubona ko kuri uyu mnsi w’abakundana haba ibirori byinshi bitandukanye byo kuwizihiza ubuyobozi bw’aka kabyiniri bwafashe umwanzuro wo gutegura amarushanwa bise “Kissing competition” aho couple yabaye iyambere yahembwe nubwo […]

Batatu nibo baguye mu mirwano yahuje abasirikare b’u Rwanda na Congo

Imirwano hagati y’abasirikare b’u Rwanda n’aba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahitanye ubuzima bw’abasirikare batatu ba Congo (FARDC). Imirwano yabaye ku wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2018. Ku ruhande rwa Congo bavuga ko imirwano yabereye mu gace ka Bikenge, muri pariki ya Virunga, mu ntangiriro z’umusozi wa Visoke, Teritwari ya Rutchuru. Impande zombi ziritana […]

Rusizi: Umukobwa w’imyaka 23 washakanye n’umukambwe wa 71, ntaterwa ipfunwe n’umukunzi we

Umukobwa witwa Uwanyirigira MĂ©diatrice avuga ko nta pfunwe afite ryo kuba yarashakanye n’umukambwe w’imyaka 71 y’amavuko, abantu benshi bavuga ko yamusanze kubera kumukurikiraho ubutunzi ariko we akavuga ko yamukurikiyeho urukundo. MĂ©diatrice n’umukunzi we, Mvuyekure Vincent bashakanye muri Kamena 2017, batuye mu mudugudu wa Karangiro, akagari ka Cyangugu, umurenge wa Kamembe, mu karere Rusizi. Avuga ko […]

Umugabo yasanze igipupi cye yakoreragaho imibonano mpuzabitsina cyibwe, ahita yiyahura

Umugabo w’imyaka 60 ukomoka mu mujyi wa Naples mu Butaliyani, ubwo yatahaga yasanze inzu ye bayisahuye ibintu by’agaciro birimo n’igipupi yakoreshaga yishimisha mu mwanya w’umugore, ahita yiyahura kubera agahinda. Florentino Pachino wari usanzwe akora akazi ko gutwara imodoka, yabaga wenyine nyuma yaho umugore n’abana bamutereye, kubera ubuzima yabagamo yigunga, yahisemo kwibanira n’igipupi, kikamumara irungu, akakishimishirizaho […]

Cyril Ramaphosa amaze gutorerwa kuba Perezida wa Afurika y'Epfo

Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Gashyantare 2018, Nyuma yuko uwari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma yegujwe, kuri ubu yamaze gusimbuzwa uwari umukuru w’ishyaka, African National Congress (ANC), Cyril Ramaphosa,  ugomba kuzayobora Afurika y’Epfo mu igihe cy’inzibacyuho. Cyril Ramaphosa wari usanzwe ari Visi Perezida yatowe n’Inteko ishingamategeko ya Afurika y’Epfo ngo asimbure Jacob […]

Umuryango wa Wayne Rooney wungutse umwana wa kane

Coolen Rooney, umugore w’icyamamare muri ruhago, Wayne Rooney, yatangaje ko yibarutse umwana w’umuhungu, akaba ari umwana wa kane bungutse. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Coolen Rooney yatangaje ko umuryango wishimiye kwakira umwana wabo mu muryango. Ati “Birashimishije kwakira umwana wacu w’umuhungu, ni munini apima 3.9kgs, ni mwiza,
”. Uyu mugore yakomeje avuga ko umwana wabo […]

Diplomate aragaya  amaradiyo adakina Hip Hop yibeshya ko aribwo busirimu 

Mu gihe umurindi w’injyana ya Hip Hop ugenda ucogora yaba ku bakunzi b’ayo ndetse n’abayikora, umwe mu nkingi za mwamba muri iyi njyana uzwi ku izina rya Dipolomate aratangaza ko imbogamizi isubiza inyuma iyi njyana ari uko idakinwa ku kigero kimwe nk’uko izindi njyana zikinwa. Diplomate wivugira atuje, ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa bwiza.com uko abona […]

Hailemariam Desalegn wari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yeguye

Amakuru aturuka muri Ethiopia aremeza ko Hailemariam Desalegn wari Minisitiri w’intebe Ethiopia yaguye ku mirimo ye no ku buyobozi bw’ishyaka EPRDF riri ku butegetsi. Nkuko Reuters ibitangaza, Hailemariam yeguye ku imirimo yo kuba Minisitiri w’intebe no kuba umuyobozi w’ishyaka ririri ku ubutegetsi rya EPRDF kuri uyu wa kane tariki ya 15 Gashyantare 2018, kandi akaba […]

Seburikoko yibasiye abirirwa bamusaba kurongora ku ngufu

Umukinnyi wa filime Niyitegeka Gratien uzwi ku izina rya Seburikoko aratangaza ko abangamiwe bikomeye n’abantu benshi bamwoherereza ubutumwa bugufi kuri telephone ye igendanwa bamwe bakanamuhamagara bamubwira ko bifuza kumubona afite umugore. Mu kiganiro kigufi bwiza yagiranye na Seburikoko, yadutangarije ko muri iyi minsi afite ikibazo cy’abantu bigize abajyanama be basigaye bivanga mu buzima bwe nkaho […]

Ingabo z’u Rwanda zakozanyijeho n’iza Congo, abahasize ubuzima ntibaratangazwa

Igisirikare cya Congo, kiravuga ko ingabo z’u Rwanda zarenze imbibi z’u Rwanda na Congo, zivogera ubutaka bwabo, bikaba nyirabayazana yo gukozanyaho. Ku wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2018, mu masaha ya nyuma ya saa sita, nibwo imirwano yabaye hagati y’abasirikare ba RDF na FARDC, mu gace ka Bikenge, muri pariki ya Virunga, mu ntangiriro […]

Uganda ivuga ko nta masezerano yo guhererekanya abanyabyaha yagiranye n’u Rwanda

Nyuma y’ibyumweru bishize hasakaye amakuru avuga ko Leta ya Uganda ishyigikiye abashaka guhungabanya umetakano w’u Rwanda, Uganda yateye utwatsi aya makuru ivuga ko ibi ari  ukuyobya uburari  gukorwa n’ibinyamakuru bya Leta y’u Rwanda ndetse ikanahakana ibyo gushyira umukono ku masezerano yo guhererekana abanyabyaha. Mu gihe ibinyamakuru byo muri Uganda nka Virunga Post na Chimpreports  byakunze […]

Amakosa usabwa kwirinda mu ijoro ry'ubukwe bwawe

Umunsi w’ubukwe ku bashakanye, ni umwe mu minsi iba itazibagirana mu buzima bwabo, gusa hari byinshi baba basabwa kwitwararikamo kuri uwo munsi birinda ko byababera kidobya mu byishimo byabo. Kimwe mu byo bagomba kwitwararikamo ni ikijyanye no gutera akabariro kuri uwo munsi w’ubukwe bwabo, Dore bimwe umugabo aba asabwa kwitondera: 1.Irinde hubuhubu mu buriri: Abenshi […]

Paul yize icungamutungo muri kaminuza, arashaka umukobwa bakundana utarengeje imyaka 32

Nitwa Jean Paul, nkaba nifuza umukunzi. Mfite imyaka 29, nkaba mfite A0 muri accounting. Ubusanzwe ndi umudivantiste. Umukobwa nifuza: * Usenga ari umudive byaba ari akarusho, n’umu cathorique ntacyo bitwaye cyane, ntabe anywa inzoga cg itabi * yarangije kaminuza *afite akazi cg ikindi kintu akora kimwinjiriza amafaranga *atarengeje imyaka 32 *ari inzobe cg imibiri yombi. […]

Zari yatandukanye na Diamond amushinja ubusambanyi

Nyuma y’igihe kitari gito havugwa umwuka mubi hagati ya Diamond n’umugore we, Zari wari umaze kumubyarira abana babiri, kuri uyu wa 14 Gashyantare, umunsi wahariwe abakundanye, batandukanye. Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, akurikirwaho n’abafana basaga miliyoni 3.6, Zari yatangaje ko bitoroshye gufata umwanzuro ariko ko bibaye ngombwa ko atandukana na Diamond bitewe n’inshuro nyinshi […]

Musanze: Polisi yahuguye abaturage ku ndangagaciro zikwiye kuranga umunyarwanda

Kuwa kabiri tariki ya 13 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze yahuguye abagize komite z’abaturage zo gukumira ibyaha, bazwi ku izina rya “Community Policing Committees”( CPCs). Bibukijwe indangagaciro zikwiye kubaranga nk’abanyarwanda ubwabo kugira ngo zibafashe gukora akazi kabo neza. Aya mahugurwa yabereye mu murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, aho abaturage […]

Ruhango: Abarema n’abacururiza mu isoko rya Ntenyo bataka kutagira ubwiherero

Hashize amezi asaga 30,  abarema n’abacururiza mu isoko rya Kijyambere rya Ntenyo, rihereye mu murenge wa Byimana, akarere ka Ruhango bataka kutagira ubwiherero rusange ku isoko, ubuyobozi bw’akarere bukabizeza kuryubaka mu gihe cya vuba, ariko ntihagire igikorwa. Iki kibazo cyo kutagira ubwiherero ku bakorera n’abarema isoko rya kijyambere rya Ntenyo, cyatangiye kumvikana kuva muri Kanama […]

Jacob Zuma wari Perezida wa Afurika y’Epfo yeguye

Tariki ya 14 Gashyantare isize uwari Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma yeguye ku mwanya we nyuma y’iminsi yotswa igitutu n’ishyaka rye hamwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kubera ibyaha ruswa yakekwagaho. Mu ijambo Zuma yagejeje ku baturage ba Afurika y’Epfo ryaciye kuri Televiziyo y’Igihugu, yagize ati “Nta buzima buzatakara kubera izina ryanjye ndetse na ANC ntizigera […]

Itangazo ry’Ibyemezo y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Gashyantare 2018

None ku wa Gatatu, tariki ya 14 Gashyantare 2018, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ibyavuye mu ngendo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yagiriye i Davos mu Busuwisi muri World Economic Forum n’i Addis Ababa muri Etiyopiya mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze […]

Ese Rayon Sports Fc yaba igiye kubona umutoza usimbura Karekezi?

Nyuma yo kunganya n’ikipe ya Lydia Ludic,  igitego 1-1 mu mukino ubanza wa CAF Champions League, ikipe ya Rayon Sports iri ku gitutu gikomeye, ndetse ko ishobora kubona undi mutoza usimbura Karekezi cyangwa se bagakorana. Ibi byose bije byiyongera ku gutungurana kwa Perezida wa Rayon Sports winjiye mu mukino wayo na Musanze Fc ari kumwe […]

Basezeranye bambaye ubusa, ubukwe bwabo bucishwa kuri Televiziyo Live- REBA AMAFOTO

Jess Shears na Dom Lever basezeranye bambaye imyenda yo kogana (bikini) by’umwihariko ubukwe bwabo buca kuri leteviziyo imbonankubone (live). Bombi bari bambaye imyenda y’umweru ihisha ibice bimwe by’umubiri, basezeranye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare, umunsi wahariwe abakundana.   Ubu bukwe bwacishijwe kuri televiziyo yo mu Bwongereza GMB (Live), ba nyiri […]

Jose Chameleone yongeye kwibasira Bebe cool

Nyuma y’igihe humvikana umwiryane hagati yabahanzi babiri bakomeye bakomoka mu ighugu cya Uganda Chameleone na Bebe Cool, ikiri kuvugwa  ubu n’uguterana amagambo hagati yabo, dore ko Chameleone yasaga nuwihimura kuri  Bebe cool amunenga ku kayabo yatakaje ku mashusho y’indirimbo ye “want it”. Ibi Dr Jose chameleone yabitangaje nyuma yaho umuhanzi Bebe Cool aherutse gushyira hanze […]

RURA na Yegomoto bavugutiye umuti ikibazo cy’akajagari kagaragara mu bamotari

Ikigo cy’igihugu cy’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro(RURA) cyahaye  Kompanyi ya Yegomoto icyemezo cyo gutangiza uburyo bushya bwiswe “Intelligent Connected Fare Meter”(ICFM).Ubu ni uburyo bwo kwishyura amafaranga y’urugendo rwa moto hifashishijwe ikoranabuhanga buje gufasha ndetse no kunoza byinshi mu bijyanye n’ingendo zikorwa hifashishijwe moto mu Rwanda. Impande zombi ziremeza ko ubu buryo buzaca akajagari kagaragaraga […]

RDC: Abana barenga ibihumbi 10 bakoreshwa mu mitwe y’inyeshyamba

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abana muri Kivu y’Amajyepfo, ivuga ko imitwe y’inyeshyamba iri ku butaka bwa Congo, ikoresha abana b’abakobwa n’abahungu basaga ibihumbi 10. Murhabazi Namegabe, umuyobozi mukuru wa biro ishinzwe gukurikirana ibikorwa by’abana n’ubuzima bwabo muri Kivu y’amajyepfo, yagize ati ‘Imitwe y’inyeshyamba ikomeje kwinjiza mu gisirikare abana, abakobwa n’abahungu bo mu Ntara zose z’igihugu zirimo […]

Inzego z’umutekano zishinja Agathon Rwasa ububeshyi

Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko y’u Burundi, Agathon Rwasa, yavugaga ko hari abarwanashaka be bagera kuri 50 bafashwe n’inzego z’umutekano, bazira ibitekerezo byabo bijyanye na Politiki, ibi inzego z’umutekano zabiteye utwatsi. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yatangaje ko mu bafashwe bose, nta numwe wigeze ugaragaza ko ahagarariye ishyaka runaka. Ati “mu […]

Amarozi yavuzwe hagati ya Riderman na M Izzo yasize umubano wabo mukangaratete

Hashize imyaka 5 abahanzi bahoze ari inshuti magara aribo Riderman na M Izzo badacana uwaka, bwiza.com yifuje kumenya niba hari icyahindutse ku mubano wabo nyuma y’iyo myaka yose na nyuma y’ibibazo bombi bagiranye bikajyana n’amakuru yigeze gukwirakwira mu binyamakuru yavugaga ko Riderman yaba yarigeze kuroga M Izzo. Dusubiye inyuma gato ubusanzwe M Izzo yahoze ari […]

Ishuri ryo kubyina Jack B yijeje abanyarwanda ryahereye he?

Umuhanzi Rugamba Jack uzwi ku izina rya Jack B yiseguya kubakunzi be yijeje ishuri ryo ku byina mu myaka itatu ishize ariko ntiriboneke, kuri we ngo ubushobozi bwamubereye imbogamizi. Ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya yise “Ndabaruta”, twaboneyeho kumubaza ku makuru yigeze gutangaza muri 2015, aho yari yashimangiye ko uwo mwaka utazamusiga adashinze ishuri ryigisha ku […]

Nitwa Sylvester, nkaba nifuza umukunzi w'umukobwa n'ubwo yaba yarabyaye nta kibazo

Muraho, nitwa Sylvester, nkaba nifuza umukunzi. Mu byukuri ndi umusore ukuze ufite imyaka 38, nkaba nkora muri company ikora ibikorwa bijyanye n’ubwubatsi. Nkaba nifuza inshuti y’umukobwa, cg umukobwa wabyaye kuko nanjye mufite, akaba afite imyaka y’ubukure hagati ya 21 na 38, amashuri yaba yarize ayo ariyo yose ariko afite icyo akora, cyane cyane kijyanye n’umwuga. […]

Umuhanzikazi Lilian Mbabazi arikoma abavuga ko atwite

Mu gihe hari amakuru yavugaga ko Lilian Mbabazi atwite, bivugwa ko iyo nda ari iy’umugabo we, Mowzey Radio, uherutse kwitaba Imana, abandi bakavuga ko yayiterewe i Kigali, kuri ubu yanyomoje aya makuru, avuga ko adatwite. Lilian usanzwe afite abana babiri yabyaranye na Mowzey Radio, avuga ko abatangaza aya makuru yo gutwita kwe, ari abafite umugambi […]

Gabiro Guitar yahuye n’abatekamutwe yitabaza inzego z'umutekano

Mu minsi ishize nibwo ku rukuta rwa instagram rw’umuhanzi Gabiro Guitar hacicikanye amakuru yavugaga nabi abahanzi batandukanye , kuburyo abenshi bibajije icyabaye kuri uyu muhanzi dore ko ari ingeso zitari zimuzwiho, ibi  byatumye yitabaza inzego z’umutekano ngo zimufashe. Bwiza.com yifuje kumenya icyari kibyihishe inyuma tuganira n’uyu muririmbyi adutangariza ko atariwe washyiraga aya makuru mabi hanze […]

Ese abafite abakunzi muri miss Rwanda bazizihiza gute St Valentin ?

 Tariki 14 Gashyantare buri mwaka isi yose iba yahindutse umukara n’umutuku bitewe no kuba ariyo mabara aba yiganje ajyanye n’umunsi nyirizina witiriwe mutagatifu Valentin. ibi nibyo bituma  buri wese aba yabukereye yasohokanye nuwo babymva kimwe (bakundana)  mu rwego rwo kwishimira uwo munsi wabagenewe (abakundana) gusa igikomeje kwibazwaho n’abakobwa basanga 20 bari mu mwiherero wo kwitegura […]

Yesu ni umurasta abyina Reggae, iyo uyicuranze imyuka mibi irahunga — Natty Dread

Mu gihe abenshi mu bakurikiranira hafi muzika nyarwanda basanga injya ya Reggae iri mu marembera, umwe mu baririmbyi b’iyi njyana uzwi cyane ku izina rya Natty Dread, yavuze amagambo akomeye kuri iyi njyana aho yashimangiye ko na Yesu ubwe abyina Reggae. Mu kiganiro na bwiza.com Natty Dread yadutangarije ko hari agatsiko k’abantu bayobowe na sekibi […]

Bob Marley agiye kubakirwa urwibutso muri Zimbabwe

Ubuyobozi bw’igihugu cya Zimbabwe bwatangaje ko buri gushakisha umushushanyi ubizi neza ngo azashushanye urwibutso rw’ishusho ya Bob Marley ku kibuga cy’umupira cya Rufaro i Harare. Impamvu y’aha hazashyirwa iki gishushanyo ni uko ariho Bob Marley yacurangiye bwambere mu mwaka w’i 1980 ubwo iki gihugu cyahindukaga Zimbabwe dore ko mbere cyitwaga Rhodesie du Sud . Ibi […]

Mwige mugamije guhinduka aho kwiga mugamije gufungurwa – Minisitiri Johnston Busingye

Minisitiri w’ubutabera, Bwana Johnston Busingye yasuye abana bafungiye muri Gereza ya Nyagatare, abasaba kudahatanira kwiga kugira ngo bafungurwe ahubwo ngo bagombye kubikora bagamije guhinduka. Buri mwaka Perezida wa Repubulika, Paul Kagame agirira imbabazi abana bafungiye muri iyi gereza baba batsinze ibizamini bya Leta. Abagiriwe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu bahita bafungurwa nk’uko Itegego nshinga ribiteganya. Ministiri Busingye […]

Sudani y’Epfo: Umuvugizi wa Dr Riek Machar yakatiwe igihano cyo kwicwa amanitswe

Urukiko rwo muri Sudani y’Epfo rwakatiye igihano cyo kwicwa amanitswe, James Gatdet Dak, umuvugizi wa Dr Riek Machar, rusobanura ibiteganywa mu itegeko nshinga byagendeweho mu gufata iki cyemezo. Dak yari akurikiranweho ibyaha byinshi birimo ibyaha by’ubugambanyi. Urukiko rudasanzwe rukaba rwatangaje umwanzuro rumukatira igihano cy’urupfu kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Gashyantare. Umwunganizi wa Dak witwa […]

Bull Dog yatsembeye abifuza P-fla muri Tuff Gangs

Nyuma y’aho abari bagize itsinda rya Tuff Gangs bihuje bakongera bagasubirana, umuraperi Bull Dog aratangaza ko n’ubwo basubiranye ndetse n’umubano uri hagati yabo na P Fla ukaba umeze neza ariko ntagahunda ihari yo kuba bamugarura mu itsinda. Ibi byatangiye kunugwanugwa nyuma y’aho umuraperi Pfla afunguriwe, aho hari amakuru atarafitiwe gihamya yavugaga ko P Fla asigaye […]

Yitangiye uwari umukunzi we amuha impyiko yenda gupfa akize amusaba ko babana amutera utwatsi

Umugabo wo mu gihugu cy’u bwongereza yababajwe bikomeye n’umugore yakunze bakiyemeza kubana ariko afite ikibazo cy’impyiko yamara kumuha impyiko ye agahita yanga ko bakora ubukwe. Simon Louis w’imyaka 49 na Mary Emmanuelle w’imyaka 41, bombi baba London, bari inshuti magara kuko bari bamaze igihe kirekire bateretana kugeza ubwo uyu mugore yaje kurwara. Impyiko ya Emmanuelle […]

Uganda: Abakozi b’urwego rw’abinjira n’abasohoka mu mazi abira nyuma yo kunyuzwaho intwaro n’Umunyamerika

Igipolisi cya Uganda cyatangiye gukora iperereza ku mikorere y’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka yaba yaratumye Umunyamerika yinjirana mu gihugu imyambaro, intwaro n’amasasu  by’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Paul Mathias Rogers w’imyaka 57 akaba aherutse gutabwa muri yombi muri weekend ishize akuwe iwe mu gace ka Bwebajja ku Muhanda wa Entebbe nyuma y’uko igipolisi kimenyeye […]

KNC yacyebuye abahanzi bajya ku mbyiniro batakoze imyitozo

Mu minsi ishize nibwo umuhanzi KNC yatangaje ko yagarutse mu ruhando rwa muzika, ubwo bwiza.com yamusuraga aho akora imyitozo yo kuririmba, yaboneyeho gucyebura abandi bahanzi bagenzi be aho yababwiye ko kujya kurubyiniro batakoze imyitozo ari ugusuzugura abo bagiye kuririmbira. KNC amaze iminsi atangiye imyiteguro y’igitaramo afite muri Nyakanga cyo kumurika umuzingo we wa 4, ubwo […]

Ishyaka ANC ryiyemeje gukura perezida Jacob Zuma ku ubutegetsi

Ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo ryasoje ibiganiro mu muhezo ryatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ryanzura gukura perezida ku butegetsi nyuma y’uko uyu yanze kwegura nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri iki gihugu. Abagize komite nshingwabikorwa y’igihugu(NEC) muri iri shyaka bagera ku 107 bakoze ibiganiro by’amasaha 13 babisoza banzuye gukura ku […]

Aho u Rwanda rugeze rushyira mu bikorwa ibyifuzo nama bya Loni ku burenganzira bwa muntu

N’ubwo ari ukureba aho tugeze dushyira mu bikorwa imyanzuro yose uko ari 50, nishimiye kubamenyesha ko 8% muri yo twarangije kuyishyira mu bikorwa. Ibi ni ibyatangajwe na minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye ubwo yatangizaga inama yasuzumirwagamo aho ishyirwa mu bikorwa ry’ibyifuzo nama 50 ku isuzuma ngarukagihe ku burenganzira bwa muntu. Hari kuwa 06 Gashyantare 2018 ubwo […]

Ndumuhanzi mwiza kandi ntabyo nize- Bruce Melody

Umuhanzi Itahiwacu Bruce ukoresha Bruce Melody mu muziki ahamya ko ari umuhanzi mwiza kabone nubwo atabyize.   Ibi yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro na Isango aho yagarukaga ku mashusho yakwirakwijwe ku mumbuga nkoranyambaga nka Instagram aho nawe ubwe (Bruce Melody) yagaragaye ari kumwe na Mico the Best mu modoka bagenda batera igiparu(ikiganiro) bavuga ko abanzi bo mu […]

Jose Chameleone yerekanye ubudahangarwa bwe muri “Amani Festival”

Tariki 08 Gashyantare 2018 nibwo, Jose Chamilione yaraye mu Rwanda ubwo yarimo yerekeza i Goma muri Repubulika iharanira Democratie ya Congo, aho yari yitabiriye iserukiramuco rya Amani Festival. Nk’ibisanzwe uyu muhanzi ntiyigeze atenguha abakunzi be dore ko yabataramiye kakahava mu ndirimbo ze nyinshi zakunzwe nka Jamila, Dorotia, Tingisha, Champion, Valuvalu, Wale Wale n’izindi. Nk’intararibonye Chameleone […]

Kinani Delphine arasaba guhindura izina akitwa Abimana Delphine

Uwitwa KINANI Delphine mwene NKURIZA Evariste na MUKANDAMAGE Leonille utuye mu Mudugudu w’Ubumwe, akagari ka Kora, umurenge wa Gitega, akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, uboneka kuri Telefoni igendanwa, 0781276421. Yasabye uburenganzira bwo gusimbuza izina KINANI, akarisimbuza izina ABIMANA mu mazina asanganywe, KINANI Delphine akitwa ABIMANA Delphine. Impamvu atanga ni uko izina KINANI, rimutera […]

Abagabo bishe inzoka nini kuyikorera birabananira bitabaza imodoka —REBA AMAFOTO

Abahigi bari mu ishyamba riherereye ku kirwa cyana Borneo, muri Malaysia, bishe inzoka nini, kurayikorera birabananira biba ngombwa ko bitabaza imodoka ya Pick Up. Ku wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2018, nibwo abaturage bo muri iki gihugu bakennye, bavumbuye iyi nzoka, yihishe munsi y’igiti cyaguye, bakoresheje imashini isatura ibiti babanza gucamo kabiri igiti ngo […]

Hamenyekanye ko ubunyobwa, Diamond Karanga, umuhanzi Diamond yiyitirira atari ubwe

Nyuma y’aho hatangiye kumvikana umwuka mubi hagati ya Clouds Media Group na studio y’umuhanzi Diamond Platnumz izwi nka Wasafi, amabanga yari ari hagati y’ibi bigo byombi yatangiye kujya ahagaragara ndetse hamenyekana ko ubunyobwa bwa Diamond Karanga bukorwa na Clouds, ahubwo Dimond akaba ari ambasaderi nk’uko abereye ambasaderi Belaire. Umwe mu bashyize aya makuru ahagaragara witwa […]

Gerenade yatewe mu kabari k’urwagwa ikomeretsa abantu 11

Abantu 11 bakomerekejwe na gerenade yatewe mu kabari mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira iryo ku cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2018. Nk’uko bitangazwa na Polisi mu Burundi, ngo gerenade yatewe mu kabari kitwa Mutobe gacururizwamo urwagwa mu gace ka Musaga (Ceceni), Komine Muha, mu mujyi wa Bujumbura. Ku cyumweru nibwo Polisi yatangaje ko […]

Tom Close arahakana ibivugwa ko yaba yaratandukanye na Kina Music

Mu minsi ishize Tom Close yasohoye indirimbo zinkurikirane mu zindi nzu zitunganya umuziki zitari Kina Music asanzwe abarizwamo, abenshi mu bakurikiranira hafi iby’uyu muhanzi batangiye gukeka ko uyu muhanzi yaba atakibarizwa muri Kina Music. Mu kiganiro kigufi na bwiza, ku ruhande rwa Tom Close we asanga ababitekereje n’ababivuga bafite ishingiro kuko amaze igihe akorera muzindi […]