Karongi: Igipolisi cyakoresheje imbaraga mu gutatanya impunzi zigaragambya
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi riratangaza ko imyigaragambyo y’impunzi z’Abanyekongo mu Rwanda yavutsemo imyivumbagatanyo bikaba ngombwa ko igipolisi gikoresha ingufu mu gutatanya abigaragambya. Iyi myigaragambyo yatewe n’igabanuka ry’ibyo kurya byagenerwaga impunzi. Umuyobozi muri HCR, Daniela Ionita avuga ko impunzi zanze gusubira mu nkambi ya Kiziba, mu burengerazuba bw’u Rwanda, zavuyemo kuri uyu wa Kabiri ushize […]
Umuhanzi Weasel ufite abana basaga 35, arasobanura impamvu yamuteye kubyara benshi
Umuhanzi Douglas Mayanja uzwi ku izina rya Weasel Manizo, wo muri Uganda afite abana barenga 30, akaba avuga ko impamvu nyamukuru yamuteye kubyara benshi ku bagore batandukanye, ari ukubera ukukundo abakunda. Mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo muri Uganda, Weasel yabajije intego afite mu kubyara aba bana, asubiza agira ati “Njye nkunda abana cyane, n’ubwo waza iwanjye […]
Perezida Trump yasabye ko abarimu bajya bigisha bafite imbunda
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump avuga ko guha abarimu imbunda bakigisha bazifite, byafasha kwirinda mu gihe amashuli agabweho ibitero. Ibi Trump yabitangaje mu gihe hashize iminsi mike umusore w’imyaka 19 agabye igitero ku ishuri riri muri Leta ya Florida, akarasa abantu 17. Nk’uko BBC ibitangaza, ngo Trump yatangaje ibi byo guha […]
Nabaye nka ruvumwa kubera Kayumba Nyamwasa- Dr Rudasingwa
Dr Rudasingwa Theogene wahoze ari umuhuzabikorwa w’ishyaka RNC, nyuma akaza kwitandukanya naryo, avuga ko yahizwe ndetse aba ruvumwa mu bo bakoranaga muri iri shyaka kubera Kayumba Nyamwasa. Ihuriro RNC (Rwanda National Congress) rigizwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda, bamwe bakaba baranahoze bayikorera. Rudasingwa Theogene waje kwitandukanya nabo agashinga ishyaka rye yise RNC Nshya (New RNC), yashimangiye […]
Abantu 10 ba mbere bagize uruhare mu guhindura amateka y’Isi mu Kinyejana cya 20
Hari abantu bagize uruhare mu bikorwa byahinduye amateka y’Isi mu kinyejana cya 20 haba mu byiza cyangwa mu bibi. Ni abantu bagiye baba urugero ku bandi, bakabashimisha, bakabahindura, ndetse abandi bagakurwaho amasomo. Ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho abantu 10 ba mbere mu kinyejana cya 20 bagize ibikorwa by’indashyikirwa mu guhindura amateka y’Isi haba mu […]
Iyamuremye w'imyaka 28, arashaka umukunzi w'inzobe bazabana akaramata
Muraho bavandimwe , mbandikiye nshaka umukunzi nitwa Billy Iyamuremye mfite imyaka 28 ndi inzobe nkora muri JCV. mfite metero 1.80 ndashaka umukuzi usenga ufite akazi na we w’imibiri yombi ou inzobe nkaba nshaka umukunzi wo kuzabana akaramata apana ibyo gukina..Uwaboneka yampamagara kuriyi numero 0788584561 murakoze! Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho
Uganda: Gen (Rtd) Otafiire arasaba Gen Tumukunde na Gen. Kayihura gukemura ibibazo bafitanye bitararenga igaruriro
Minisitiri w’ubutabera wa Uganda, Maj. Gen.(Rtd) Kahinda Otafiire arasaba minisitiri w’umutekano, Lt. Gen. Henry Tumukunde ndetse n’umukuru w’igipolisi, IGP Gen. Kale Kayihura, gukemura ibibazo bafitanye kandi ntibatume bijya ku mugaragaro. Gen Kayihura na Lt Gen Tumukunde bivugwa ko bafitanye imibanire itari myiza ndetse bagiye bagaragaza ukutumva ibintu kimwe ku mikorere y’igipolisi bigera no kuri perezida […]
Imitego 5 Farawo yateze Abisirayeli n’ubu ikaba igikora Pastor Desire
Muri iyi nyigisho nifuza kubahishurira imitego 5 Farawo yateze Abisirayeli ariko n’ubu Satani akaba agikomeje kuyikoresha arwanya abana b’ Imana. Biradusaba kuyirinda kugira ngo tutayigwamo. Mugende ariko ntimuzajye kure cyane (Kuva 8:24) Satani azi ibyiza byo gukizwa no kuramya Imana kuko yabihozemo. Ntabwo yifuza ko twinjira cyane ngo tuvumbure uburyohe bwo kubana n’ Imana neza […]
Perezida Lungu yijeje guta muri yombi abakekwaho jenoside bahungiye muri Zambia
Perezida Edgar Lungu wa Zambia, uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda guhera kuri uyu wa gatatu, aratangaza ko igihugu cye kizakomeza gukora ibishoboka abagize uruhare muri jenoside bahahungiye bagashyikirizwa ubutabera. Perezida Lungu waje mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 2 akaba yaratangaje ibi nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa 21 Gashyantare. […]
Intara y’Amajyaruguru irashimirwa intambwe imaze gutera mu micungire y’abakozi
Ibi byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta, Madamu Angelina Muganza mu nama nyunguranabitekerezo ku micungire y’abakozi ba Leta mu Ntara y’Amajyaruguru, yateraniye kuri uyu wa kabiri ushize, itariki ya 20 Gashyantare 2018. Iyi nama yateguwe na Komisiyo y’Abakozi ba Leta ku bufatanye n’Intara y’Amajyaruguru, yayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean […]
Muhanga: Kubwimana Aimable wari ukurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi yakatiwe igifungo cya burundu
Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwasomeye mu ruhame aho icyaha cyakorewe urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyeho umugabo witwa Kubwimana Aimable icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaje ndetse n’icyaha cy’ubwicanyi ,maze rwemeza ko ibyo byaha bimuhamye , rumuhanisha cy’igifungo cya burundu nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabimusabiye. Uregwa mu iburana rye, yemeraga icyaha cyo gukubita no […]
Abasirikare 40 b’u Rwanda boherejwe mu myitozo muri Bangladesh
Abasirikare 40 b’u Rwanda boherejwe mu myitozo izamara ibyumweru bitatu muri Bangladesh. Ibihugu 40 nibyo biteganyijwe kwitabira iyi myitozo. Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda (RDF), iyo myitozo izatangira ku wa 26 Gashyantare kugeza ku wa 12 Werurwe 2018. Abasirikare 780 boherezwa na Loni mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bazaturuka mu bihugu 40 […]
Ubutumwa bugenewe Abanyafurika perezida wa Zambia yasize ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Uru ruzinduko rurerekana ukuntu umugabane wa Afurika wose wakolonijwe, ugacibwamo ibice, ugacibwa intege n’abakoloni bashingiye kuri “Batandukanye Ubategeke”. Nk’Abanyafurika dufite byinshi byo kwigira hano”. Aya ni amwe mu magambo akubiye mu butumwa umukuru w’igihugu cya Zambia, Edgar Lungu, yatangiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa 21 Gashyantare 2018. Perezida Lungu wakiriwe I […]
Impunzi z’Abanyekongo zashinze inkambi ku biro bya HCR zasabwe kuhava cyangwa zikirengera ingaruka
Mark Roeder ukuriye ishami rya HCR ku Kibuye yabwiye impunzi z’Abanyekongo zakambitse ku cyicaro cy’iri shami ko biteguye gufasha izi mpunzi gusubira mu nkambi zakwanga zikirengera ibiri bukurikireho. Ni nyuma yo kugaragariza izi mpunzi zaturutse mu nkambi ya Kiziba zigaragambiriza imibereho mibi ko ntacyo HCR yazimarira kubyo zisaba. Mark Roeder akaba yabwiye impunzi zikomeje kwiyongera […]
Ikipe ya Rayon Sports ivanye intsinzi mu Burundi
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze igitego 1-0 ikipe ya LLB S4A FC yo mu Burundi mu mukino wo kwishyura, mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League). Ni umukino wabaye ku wa Kane tariki ya 21 Gashyantare 2018, ukaba wabereye mu Burundi, mu gihe uwabanje amakipe yose yari yanganyije igitego 1-1 […]
Burundi: Abatavuga rumwe na Leta bazitabira amatora ya referandumu
Abatavuga rumwe na Leta bavugaga ko badashyigikiye Leta y’u Burundi mu mushinga ifite imbere wo kuvugurura Itegeko Nshinga, none barimo gukangurira abayoboke b’amashyaka bahagarariye kwiyandikisha. Uretse amashyaka ahuriye mu impuzamashyaka CNARED yanze kuyandikisha, ayandi yose arimo gukangurira abaturage kwiyandikisha ngo bazabashe gutora YEGO cyangwa OYA ngo Itegeko Nshinga ribe ryahindurwa. Aba batavuga rumwe na Leta […]
Ese Miss Wema Sepetu yaba ari we usenye urugo rwa Diamond na Zari?
Ku wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare 2018, nibwo inkuru yakwiriye mu bitangazamakuru bitandukanye ko umuherwekazi Zari Hassan yatandukanye n’umugabo we Diamond Platnumz, uyu mugore yashinjaga umugabo kumuca inyuma. Nyuma y’aya makuru, hagiye hakekwa byinshi, ariko Diamond ntiyagira icyo abivugaho wenda ngo yerure na we agira icyo avuga ku mugore we umushinja kumuca inyuma umunsi […]
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports bashobora kubanzamo
Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2018 nibwo Ikipe ya Rayon Sports iri bucakiranye na LLB yo mu gihugu cy’u Burundi, umukino wo kwishyura mu mikino nyafurika ya CAF Champions League na LLB (Lydia Ludic Burundi). Umukino wahuje aya makipe hano i Kigali zanganyije 1-1 bivuze ko ikpe ya rayon Sports isabwa gutsinda cyangwa kunganya ibitego […]
Nta Neymar, FC Barcelona ihora ari FC Barcelona- Willian
Willian Borges da Silva, ukomoka muri Brezil akaba akinira ikipe ya Chelsea, avuga ko n’ubwo Neymar yavuye muri FC Barcelona, ko nta kintu cyahindutse mu mikinire y’iyi kipe. Nk’uko ikinyamakuru Goal kibitangaza, Willian yatangaje ibi nyuma y’umukino wabaye ku mugoroba wo ku wa 20 Gashyantare 2018 wa Champions League, waje kurangira ari igitego kimwe ku […]
Nk’Abanyarwanda, nta bibazo dufitanye n’Abarundi — Hon. Fatouma Ndangiza
“Nk’Abanyarwanda, nta bibazo dufitanye n’Abarundi. Ni basaza bacu na bashiki bacu kandi ikindi, turi abaturanyi”, ibi ni ibyatangajwe na Hon Fatuma Ndangiza, uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA). Ibi Depite Fatouma Ndangiza akaba yarabitangaje ku wa 19 Gashyantare mu kiganiro n’Abanyamakuru cy’abadepite bahagarariye ibihugu byabo muri EALA bari basuye […]
Miliyoni zisaga 21 z’Amarundi zibwe mu biro by’iposita hakoreshejwe imbaraga z’imyuka mibi
Umuntu utaramenyekana mu burengerazuba bw’u Burundi muri Komini Mugina mu Ntara ya Cibitoke, yibye ibiro by’iposita miliyoni zisaga 21 z’Amarundi akoresheje imbaraga z’imyuka mibi nk’uko byemejwe n’Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye. Ndayizeye Zacharie, umubitsi w’ibi biro, yemeza ko ayo mafaranga miliyoni 21.482.391 z’Amarundi yayabuze mu buryo adashobora gusobanuramo uko yabuze. Uyu avuga ko amafaranga […]
Nyuma y'imyaka 5 bakorana, Charly na Nina batandukanye na Muyoboke Alexis
Ku munsi wejo nibwo itsinda rigizwe na Charly na Nina ryatangaje ko ryatandukanye na Muyoboke Alexis wari umujyanama wabo nyuma y’imyaka itanu bari bamaze bakorana mu muziki ndetse akaba ari nawe wagize uruhare mu kumenyekana kwabo nka Charly na Nina tuzi ubu. Babinyujije mu itangazo rigenewe abanyamakuru batangaje ko kuva kuwa 20 Gashyantare 2018 charly […]
Israel: Abimukira banze kuva muri Israel batangiye kujyanwa muri Gereza ya Saharonim nk’uko babisezeranyijwe
Abanyafurika bose bakomeje gusaba ubuhungiro mu gihugu cya Israel bafungiye mu kigo cya Holot, guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Gashyantare 2018 batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara bamagana ifungwa ryabaye ku manywa yo kuri uwo munsi rya bagenzi babo b’Abanya-Eritrea barindwi bazize kwanga kuva muri Israel. Ni ku nshuro ya mbere […]
RDC: Umusirikare ku rwego rwa ofisiye muri FARDC yakatiwe igihano cy’urupfu
Urukiko rwa gisirikare muri Beni rwakatiye igihano cy’urupfu umusirikare ufite ipeti rya Capatain muri FARDC warashe kuwa Gatandatu ushize umuturage akamwica mu gace ka Isale Bulambo, muri Sheferi ya Bashu ya Teritwari ya Beni. Uyu musirikare wo ku rwego rwa ofisiye yanirukanwe mu gisirikare ndetse acibwa impozamarira y’amadolari 15,000 agomba kwishyura umuryango yiciye. Sosiyete sivile […]
PM Dr. Edouard Ngirente yemeje ko ikibazo cy’imirire kikiri ingorabahizi
Minisitiri w’intebe Dr.Edouard Ngirente yatangaje ko ikibazo cy’imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu kikigaragara kandi ko ari ingorabahizi.Ibi yabitangaje ubwo yatangaga ibisobanuro mu magambo imbere y’inteko rusange y’abasenateri kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2018 mu ngoro y’inteko ishinga amategeko ku Kimihurura,mu mujyi wa Kigali. Abasenateri bakoze ingendoshuri mu turere 14 […]
Perezida Trump arashinja Obama kuba inyuma ya dosiye ivuga ko yashyizwe ku buyobozi n’Abarusiya
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aravuga ko uwo yasimbuye, Barack Obam, afite uruhare mu birego bishinjwa u Burusiya kwivanga mu matora yabo. Ikigo gishinzwe iperereza muri Amerika FBI gitangaza ko u Burusiya bwinjiye mu mabanga ya Amerika ubwo bari mu gikorwa cy’amatora, bityo bihesha amahirwe Donald Trump yo gutsina. Trump avuga […]
Ndyamana n’abagabo barenga 30 ku munsi, ntacyo mpisha kuko nta pfunwe binteye- Umugore wicuruza
Umwongerezakazi Kirie Redfield, ni umugore ufite umugabo akaba akora uburaya, ku munsi aryamana n’abagabo baren ga 30, ibi bikaba bitamutera ipfunwe. Ibyo Kirie Redfield akora ntabwo abihisha, avuga ko afite abakozi bashinzwe umutungo ndetse ko amafaranga yose yinjije, ayatangaho umusoro wa Leta. Avuga ko akazi akora agakunda, ati “Ibyo nkora ndabikora kuko ndabikunda, ntacyo mpisha, […]
Imiyoborere mibi no kudakoresha inzego, ni bimwe mu birimo guteza umwiryane mu itorero Inkuru Nziza- RGB
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB) kiravuga ko icyateje umwiryane mu itorero ‘Inkuru Nziza’, ari imiyoborere mibi ndetse no kudakoresha inzego bireba zigomba kubafasha gukemura amakimbirane. Mu kiganiro n’ abanyamakurukuru cyabereye aho iki kigo gikorera i Remera mu Mujyi wa Kigali, ku wa mbere tariki ya 19 Gashyantare 2018, umuyobozi ushinzwemo imiyoborere n’amadini, Kangwagye Justus Umuyobozi w’ishamiri […]
Karongi: Umpunzi zo mu nkambi ya Kiziba zigaragambije zivuga ko zishaka gutaha- AMAFOTO
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2018, impunzi z’Abanyecongo ziba mu Rwanda, mu nkambi ya Kiziba, iri mu murenge wa Rwankuba, akarere ka Karongi, zigaragambije zivuga ko zishaka gutaha iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kuva mu cyumweru gishize nibwo izi mpunzi zatangiye gutangaza ko mu gihe zizaba zitongerewe […]
Umuntu umwe wari ubashije yarapfuye, uwasimbura Radio ni uwaba aririmba nkawe neza- Weasel
Weasel waririmbanaga na Mowzey Radio mu itsinda ‘Goodlyfe’ atangaza ko nta muntu yabona wasimbura mugenzi we wapfuye mu ntangiriro z’uku kwezi. Ibi yabitangaje mu gihe hari amakuru yise ay’ibihuha yavugaga ko Radio azasimburwa n’umuhanzi King Saha, yabihakanye yivuye inyuma. Ati “ Ndihagije, nta wundi muntu nkeneye. Umuntu umwe wenyine wari ushoboye yarapfuye, kuririmba njyenyine ndabishoboye”. […]
Gitega: Umugabo yatemesheje umugore we ishoka mu mutwe ahita apfa
Umugabo witwa Irankunda Innocent yatemesheje ishoka mu mutwe umugore we, Maniragumije Noella ahita amwica. Aya mahano yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2018, i Ruhande, komini Gishubi, Intara ya Gitega mu Burundi. Polisi mu Burundi itangaza ko ahagana saa tatu z’ijoro aribwo Irankunda yatemaguye umugore we ahita apfa. icyaba cyarabimuteye ntikiramenyakana, […]
Abakinnyi ba Rayon Sports bemerewe agahimbazamusyi ka miliyoni 12 nibatsinda LLB Burundi
Mu gihe ikipe ya Rayon Sports yitegura kwerekeza i Burundi mu mujyi wa Bujumbura, gukina n’ikipe ya LLB (Lydia Ludic Burundi), umukino wo kwishyura, abakinnyi bashyiriweho akayabo ka milioni 12 mu gihe bazaba basezereye iyi kipe. Aya makuru yanashimishije abakinnyi, yageze mu matwi yabo nyuma y’inama yahuje abayobozi ba Rayon Sports ndetse n’abakinnyi b’iyi kipe, […]
Ndikumana Danny ni umushoferi, arashaka umukobwa bakundana
Muraho nitwa Ndikumana Danny, mfite imyaka 22, ndi umusore ufite uburebure bwa 1m69cm, nkaba pfite ibiro 70, ndi imibiri yombi nkaba ndi umushoferi. Ndifuza umukunzi w’umukobwa ufite imyaka byibuze hagati ya 18 na 21ans, akaba atuye muri Kigali kuko nanjye ntuye Kinyinya ariko nkorera i Remera, akaba akunda Imana, afite urukundo rutari urwo gukina, akaba […]
Abaperezida 20 ba mbere beza Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagize
Ngo bishobora kongera kuba gutungurwa gacye kuri buri wese ko ku nshuro ya gatatu abanyamateka bakemeza ko perezida Abraham Lincoln ari we perezida mwiza Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagize mu bamaze kuziyoboza kugeza ubu. Ariko se byifashe gute ku bandi ba perezida bayoboye iki gihugu cya mbere cy’igihangange ku Isi kugeza ubu? Nk’uko byemezwa […]
Mu mirenge ya Cyanzarwe, Bugeshi na Busasamana ibirayi bikomeje kuborera mu mirima- Minisitiri Mukeshimana
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr.Geraldine Mukeshimana yavuze ko ibirayi bikomeje kwangirikira mu mirima by’umwihariko mu mirenge ya Cyanzarwe, Migeshi na Busasamana igize akarere ka Rubavu, mu ntara y’Iburengerazuba. Minisitiri Mukeshimana ubwo yari imbere y’Inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite yatangaje ko impamvu ibi birayi bikomeje kuborera mu mirima y’abaturage aho kugurishwa ari uko amakoperative yemewe ashinzwe kugurisha […]
Kenya: Abantu 31 batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amasashi barashyikirizwa urukiko
Igipolisi cya Kenya muri Mombasa kuri uyu wa Mbere cyataye muri yombi abantu 31 nyuma yo kubafata bitwaje amasashi ya pusasitiki kandi yaraciwe. Imodoka yari itwaye amasashi nta ruhushya nayo yahagaritswe. Ikoreshwa ry’amasashi ya pulasitiki mu gihugu cya Kenya ryaciwe ku mugaragaro kuwa 28 Kanama mu mwaka ushize wa 2018, hasonerwa amasashi ashyirwamo imyanda n’akoreshwa […]
RDC: Abakozi 2 b’umuryango Hydraulique Sans Frontières bishwe undi arashimutwa
Abakozi babiri b’umuryango nterankunga w’Abafaransa, Hydraulique Sans Frontières, muri iyi weekend ishize barishwe undi arashimutwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Mbere. Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi, OCHA, ukaba wamaganye igitero giherutse gutuma Babura bagenzi babo bakoraga ibikorwa byo gutanga ubutabazi bwihuse, binasaba ko undi mukozi […]
Impunzi z’Abanyekongo zirashinja u Rwanda kuzihatira gukurikiza gahunda za leta atari Abanyarwanda
Abanyekongo ibihumbi 17 bahungiye mu Rwanda bacumbikiwe mu nkambi ya Kiziba barashinja leta y’u Rwanda kubabwiriza kujya muri gahunda za leta kandi atari Abanyarwanda bagasaba gusubizwa iwabo cyangwa bagashakirwa ikindi gihugu kibakira. Ubuyobozi bw’izo mpunzi bukaba buherutse kugeza kuri leta y’u Rwanda na HCR urwandiko, buvuga ko bufite ikibazo cy’ibiribwa byagabanutse cyane na gahunda za […]
Umupolisi muri Busia yarashwe imbunda ye iribwa
Igipolisi cya Uganda ahitwa Busia kiri guhiga abantu bataramenyekana bari bitwaje imbunda yo mu bwoko bwa pistol, bateye station ya polisi bakarasa umupolisi bakanatwara imbunda ye. Iyi mbunda yo mu bwoko bwa AK-47 ifite numero 565908874 yari irimo amasasu 30, yatswe PC Stafford Walusansa mu ijoro ryakeye kuri uyu wa 18 Gashyantare, ubwo yari kuri […]
Umunyamakuru wa BBC Vénusté arashima ubutwari bwa Patrick Mazimpaka
Avuga ko ku nshuro ya nyuma ahura na Patrick Mpazimpaka, hari muri Kamena 2014, i La Haye mu Buholandi. Bombi bari bitabiriye inama yatewe inkunga n’ikigo Simon-Skjodt kigamije gukumira jenoside n’ikigo cya La Haye kigamije ubutabera ku Isi ku bufatanye n’inyandiko nshyinguramakuru z’umutekano w’igihugu za Kaminuza ya George Washington. Iyi nama byavugwaga ko ari iya […]
Abakora igihano nsimburagifungo, TIG, bagifata nk'imbabazi zikomeye bagiriwe na Leta y' u Rwanda
Nyuma y’imyaka 12 ishize hashyizweho igihano nsimburagifungo ,TIG, cyafashije igihugu kubaka ibikorwaremezo byakabaye bitangwaho amafaranga menshi kuko ibikorwa bimaze gukorwa na TIG bibarirwa agaciro ka miliyari zisaga 25,5 z’amafaranga y’ u Rwanda. Abakora iki gihano bavuga ko impamvu gitanga umusaruro ari uko bafatwa neza, bigatuma na bo bakorana umurava; ari na yo mpamvu bafata iki […]
Umupasiteri cyangwa umupadiri utarize ntakwiye kuba umuyobozi mu idini-Prof. Shyaka
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB ) ruravuga ko umupasiteri cyangwa undi wese uyobora idini cyangwa itorero utarize ibijyanye n’imiyoborere y’idini no kwigisha, adakwiye kuba umuyobozi uyobora abandi mu kugira roho nzima. Mu kiganiro yahaye abanyamakuru cyabaye ku wa Mbere Tariki ya 19 Gashyantare 2018 ku rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere i Remera, umuyobozi wur’urwego , Prof. Shyaka Anastase […]
Impunzi 39 z’Abanyarwanda ziba muri Congo zigiye gutaha
Impunzi 39 z’Abanyarwanda zabaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ziratangaza ko nyuma y’imyaka myinshi ziba mu buhunzi, zigiye gutaha i Rwanda. Radiyo Okapi dukesha iyi nkuru, itangaza ko izi mpunzi ziba mu gace ka Kisenge, Itara ya Luabala, zose hamwe zikaba ari 39 zishaka gutaha, ariko icyiciro cya mbere hakazataha 18. Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita […]
Jeanne w’imyaka 30 arashaka umukunzi ufite gahunda yo kubaka
Nitwa Jeanne, mperereye i Kigali, Nkaba mfite imyaka 30, ndashaka umukunzi uri hagati yimyaka 30 na 60, ufite gahunda yo kubaka, wiyemeje kujya kwipimisha HIV, Wubatse ( ufite inzu), ukunda gukora, Yubaha Imana, Kuba yarize cyangwa atarize nta kibazo, abaye afite abana nabyo nta cyo, winyangamugayo. Njyewe ndi umu fille mere, mfite umwana umwe, Ndikorera, […]
Abagore babiri barimo Umunyarwandakazi bashimutiwe i Burundi
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, itangaza ko iminsi 10 ishize, abagore babiri baburiwe irengero, umwe muri bo akaba ari umunyarwandakazi. Umuyobozi wa Sosiyete sivile, Pacifique Nininahazwe, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yatangaje ko abo bagore babiri ari Aimée Ncuti na mugenzi we witwa Rehema Kaneza . Yagize ati “ Iminsi 10 mbere y’uko […]
Uruganda rw’itabi British American Tobacco ruravugwaho gukoresha ruswa kuri za guverinoma zirimo iy’u Rwanda
Abayobozi b’u Bwongereza n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U) bari gukora iperereza ku buyobozi bukuru bw’amashami y’uruganda rwa mbere runini rw’itabi ku Isi, British American Tobacco (BAT), muri Afurika y’Epfo no muri Zimbabwe, bakekwaho ibyaha by’ubutasi bwo mu nganda, iyezandonke no guha ruswa abayobozi muri guverinoma zitandukanye zirimo iy’u Rwanda. Umwe mu basohoye aya makuru bita […]
Icyamamare Arnold Schwarzenegger gitegerejwe mu gihugu cya Uganda
Arnold Schwarzenegger wamenyekanye cyane muri filimi za Action ariko mbere yahoo akaba yarabanje kuba umuteruzi w’ibintu biremereye wabigize umwuga, ategerejwe mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda muri uyu mwaka aho azaba yitabiriye amarushanwa yiswe Power Lifting Championship yo guterura ibiremereye. Arnold Schwarzenegger yamenyekanye cyane mu mafilimi nka Commando, Terminator, Predator, n’izindi, yatsinze amarushanwa nk’aya I Munich […]
Uganda: Ngabirano wari ukuriye ishami rya ICT mu gipolisi yahungiye mu Bwongereza
Amos Ngabirano, wari ukuriye ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho mu gipolisi cya Uganda, yeguye ku mirimo ye ahita anahunga igihugu nk’uko byatangajwe n’abayobozi kuri iki Cyumweru. Mu mwaka ushize nibwo ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru cyari cyatangaje ko perezida Museveni yategetse umukuru w’igipolisi, IGP Gen Kale Kayihura, kwirukana Ngabirano. Museveni akaba yarabisabiye mu nama y’umutekano yo ku […]
U Rwanda rwateye utwatsi ubusabe bwa Amerika bwo kudaca imyenda ya caguwa
Leta y’u Rwanda yatangaje ko idatewe uwoba n’igitutu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku bijyanye no kugabanya imisoro ndetse no guca imyenda ya caguwa ndetse n’ikoreshwa ry’ibikomoka ku mpu. Leta y’u Rwanda mu cyumweru gishize yatangaje ko itazigera ihindura icyemezo yafashe ndetse ko no mu nama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’i burasirazuba izabera i Kampala […]
Xavi Hernandez abona ubuhanga bwa Neymar burenze ku bwa Cristiano Ronaldo
Nyuma y’umukino wabaye ku wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2018, Ikipe ya Real Madrid igatsinda ibitego 3 — 1 cya Paris Saint-Germain, impaka zikomeje kuba nyinshi, bamwe bavuga ko Ronaldo Cristiano ari umuhanda kurusha Neymar, abandi ntibabyakire uko. Xavi Hernandez wahoze akinana na Neymar muri FC Barcelona mbere y’uko uyu musore (Neymar) yerekeza muri […]
Perezida Trump aranenga FBI yarangaye abantu 17 bakicwa muri Florida
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika aranenga ikigo FBI gishinzwe iperereza kuba kitarashoboye guhagarika ubwicanyi bwabaye ku wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2018, ku ishuli ryo muri Florida kandi ngo hari ibimenyetso byari byagaragaye biburira. Perezida Trump avuga ko FBI ita igihe ngo iri mu maperereza y’uburyo u Burusiya bwagize uruhare […]
Congo: M23 yifatanyije n'abigaragambya banenga intege nke za Leta ya Kabila
Imyigaragambyo ikomeye yabereye mu mujyi wa Bukavu,mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2018. Urubyiruko rwariye karungu rwigabije imodoka rurazitwika ndetse runashyira za bariyeri ku mihanda minini yerekeza mu mujyi wa Bukavu.Uru rubyiruko rwigaragambyaga rwamagana umutekano muke urangwa muri aka karere ndetse n’intege nke za Leta ya […]
Intare yacakiye icyana cy’isha aho kugitera umukaka iragikinisha- AMAFOTO
Mr Donovan ukomoka mu mujyi wa New York avuga ko yatunguwe ubwo yari arimo gufotora akabona intare y’ingore icakiye icyana cy’isha, acyeka ko igiye kugitera umukaka, ahubwo ikagikinisha mu maguru yayo inagikomba. Ati “natunguwe n’intare ubwo yafataga icyana cy’isha, narintegereje ko ikica,… ni ibintu bidasanzwe, yaraje itangira kugikinisha, ni ibintu bidasanzwe, gusa ntabwo nabashize kumenya […]
Umuhanzi Diamond yihebye, ese yaba ashaka kwiyahura?
Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, arasaba abakunzi be kumuba hafi mu masengesho. Akaba atangaje amagambo y’agahinda nyuma y’aho umugore we, Zari atangarije ko yatandukanye na we. Ku wa Gatatu tariki ya 14 Gashyantare, umunsi wahariwe abakundanye (St Valentin), nibwo Zari yatangaje ko atandukanye na Diamond, amushinja kumuca inyuma inshuro nyinshi. Kuva uwo munsi abantu […]
Icyo Abanyamurenge bavuga ku kuba i Minembwe harabaye indiri yabashaka gutera u Rwanda
Hashize igihe humvikana inkuru zivuga ko hari abantu binjizwa mu gisirikare bakuwe mu nkambi z’impunzi muri Uganda bakajyanwa gutorezwa i Minembwe muri Congo, bafite umugambi wo kuzatera u Rwanda. Ku bw’izi nkuru zatambutse mu binyamakuru byo muri Uganda no mu Rwanda, bamwe mu Banyamurenge babicishije ku rubuga rwabo Imurenge.com, bahakana bavuga ko ku butaka bwabo, […]
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi babiri bashinjwa kwiba batoboye inzu
Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Nyamagabe na Huye yataye muri yombi abagabo babiri bafatiwe mu cyuho bagerageza kwiba ibikoresho bitandukanye bapfumuye inzu, isaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe kugirango abakoze ibyaha bitandukanye babashe gufatwa. Ibi byabaye ku wa kane tariki 15 Gashyantare, aho Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe yafatanye […]
Inkuru y'umukobwa wabenzwe n'umusore agakunda umukozi w'iwabo
Hari umukobwa wahuriye n’umuhungu mu rugendo , uwo musore yaka nimero umukobwa arayimuha , mu nzira amugurira buri cyose yifuzaga , bageze iyo baviramo buri wese akomeza inzira ye , bakajya bakomeza kuvugana , rimwe na rimwe umuhungu akamusohokana ! Umukobwa aza kubwira inshuti ze ko yiboneye uwo yaka buri cyose akakimuha , izo nshuti […]
Igisirikare cy’u Rwanda ku isonga mu guha abaturage sirivisi nziza— Ubushakashatsi bwa RGB
Ubushakashatsi ngarukamwaka bwakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) bugaragaza ko ingabo z’u Rwanda RDF ziza ku isonga mu guha abaturage sirivisi nziza n’amanota 99.1%. Ku wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2018, ubwo ibyavuye mu bushakashatsi byamurikirwaga abayobozi mu Ntara y’AMajyepfo, ingabo z’u Rwanda hamwe n’izindi nzego z’umutekano (Polisi na Dasso) zihariye imyanya y’imbere. Igisirikare cy’u […]
Umugore w’imyaka 24 yabwiwe ko yabyaye abana bane, bimugora kubyakira
Umugore w’imyaka 24 y’amavuko ukomoka mu mujyi wa Montpellier, mu Bufaransa, avuga ko byamugoye kwakira inkuru nziza y’uko yaruhutse abana bane. Rofrane w’imyaka 24 yashakanye na Nasser, mu myaka itatu ishize, ubu bakaba barabyaye abana bane, abahungu babiri n’abakobwa babiri, ari bo Hajar, Noor, Kheà¯ry-Dine na Chemsy-Dine, baso bakaba bariho. Rofrane ati “byari biteye impungenge, […]
Grace Mugabe mu mazi abira, agiye kwamburwa urwego rw’amashuri rwa PhD yahawe ku manyanga
Umuyobozi wungirije (V ice chancellor ) muri kaminuza nkuru ya Zimbabwe, Levi Nyagura, yatawe muri yombi n’urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Zimbabwe, arashinjwa guha Grace Mugabe, impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu buryo bw’amanyanga. Mu mwaka wa 2014, nibwo Grace Mugabe, umugore wa Robert Mugabe wari Perezida, yahawe iyi mpamyabumenyi ya PhD, akaba yari amaze amezi make […]