Zari avuga ko atazajyana Diamond mu nkiko amwaka indezo y’abana
Nyuma yo gutangaza ko yatandukanye na Diamond Platnumz, Zari Hassan atangaza ko nta gahunda afite yo kuzamujyana mu nkiko amwaka indezo y’abana. Zari watandukanye na Diamond bamaze kubyarana abana babiri, Princess Tiffah na Prince Nillan, yashimangiye ko n’ubwo batandukanye nk’umugabo n’umugore, bitakuyeho gufatanya mu nshingano zo kurera, by’umwihariko ko atazanabuza uyu mugabo kuza kureba abana […]
ADEPR: Abakiristo baratabaza Leta, itorero ryaba riri mu nzira yo kwegurirwa abanyamahanga
Bamwe mu bakiristo b’itorero rya Pentecote mu Rwanda (ADEPR), bandikiye inzego za Leta ndetse n’iz’iri torero bagaragaza impungenge bafite nyuma yo kumenya ko itorero ryaba riri mu nzira yo kwegurirwa abanyamahanga. Aba bakiristo banagaragaza akarengane bagiriwe bakirukanwa mu itorero, nyuma yo kugenda bagaragaza bimwe mu bibazo byagiye bivugwa mu itorero ADEPR, ubwo ryari rikiyobowe na […]
Ishyaka Green Party rigeze kure imyiteguro yo kuzitabira amatora y’Abadepite
Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda) ritangaza ko ryatangiye gushaka abazarihagararira muri buri karere mu matora y’Abadepite ateganyije mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka. Umunyamabanga mukuru w’iri shyaka, Ntezimana Jean Claude, yatangarije Radiyo Ijwi rya Amerika ko batigeze bacika intege nyuma yo gutsindwa mu matora ya Perezida wa Repubulika […]
Imbonerakure zirashinjwa kwica umusore wari warahungiye mu Rwanda
Umurambo wa RenĂ© Pacifique Ntwari, w’imyaka 20 y’amavuko, watoraguwe mu gace ka Busoni, gaherereye mu Ntara ya Kirundo, Intara ikora ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Pacific Nininahazwe, umuyobozi wa Focode, umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, yatangaje ko Ntwari yabyirukiye muri komini Busoni yo mu […]
Ndi Miss Igisabo w'ibihe byose- Uwase Honorine
Uwase Honorine, wamamaye nka Miss Igisabo, ahanini biturutse ku miterere y’umubiri we ubwo yari yitabiriye amarushanwa ya nyampinga w’u Rwanda 2017, akanaboneramo ikamba rihabwa umukobwa wakunzwe na benshi (Miss Populality), ubu avuga ko ari Miss Igisabo w’ibihe byose. Ku wa 24 Gashyantare 2018, ubwo hatorwaga nyampinga w’u Rwanda 2018, uyu nyampinga wamamaye nk’igisabo yongeye ahamiriza […]
Centrafrica: Perezida yambitse imidali y'ishimwe ingabo z'u Rwanda
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafurika, zambitswe imidali y’ishimwe ya Loni na Perezida w’iki gihugu, Faustin Archange Touadera. Nk’uko byatangajwe binyujijwe ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo, umuhano wabereye ku biro by’Umukuru w’igihugu (Palais de la Reconnaissance), witabirwa n’abandi bayobozi batandukanye bo muri guverinoma. Perezida Touadera yashimiye byimazeyo igihugu cy’u Rwanda n’ingabo […]
Ubu ndidegembya, nashima Imana nzamuye amaboko hejuru- Ntamuhanga Cassien watorotse gereza
Ntamuhanga Cassien, umwe mu bareganwaga na Kizito Mihigo bagahamwa n’ibyaha birimo ibyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, n’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho, nyuma y’amezi ane atorotse gereza ya Mpanga mu karere ka Nyanza, yari afungiyemo, avuga ko ubu yidegembya, anashimana Imana. Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi rya Amerika mu gitondo cyo ku wa […]
Intebe yo mu biro twari dukwiye kuyimurira mu baturage mu buryo butandukanye- Hon. Makuza
Mu gushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’imirire mibi gikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu, Perezida wa Sena, Makuza Bernard, atangaza ko umuti wa kivura, ari uwo kuva mu biro, ubuyobozi bukegera abaturage. Ubwo Perezida Kagame yatangizaga umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya 15,  ku wa 26 Gashyantare 2018, i Gabiro mu karere ka Gatsibo, […]
Rayon Sports ishobora guhanwa nyuma yo gushinjwa ruswa ku mukino wa LLB
Nkuko bigaragara mu ibaruwa Ishyirahamwe ry’Umupra w’Amaguru muri Africa (CAF) ryashyize ahagaragara rirashimangira ko rigiye gutangiza iperereza ku mumukino ikpe ya Rayon Sports yakinnye i Burundi na LLB bivugwa ko haba haratwanzwe ruswa. Ibi bibaye nyuma y’uko habonetse amakuru avugako ubuyobozi bwa rayon Sports bwagaragaye muri imwe muri hotel y’i burundi barikumwe n’umwe mubasifuzi basifuye […]
Itsinda ry’abaganga b’Abafaransa ryasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Itsinda ry ’ abaganga bakora mu kigo cyo mu Bufaransa  gikora ubushakashatsi no guhugura abaganga mu kubaga indwara zirimo na kanseri hifashishijwe ikoranabuhanga (IRCAD France), ryasuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali, ku Gisozi. Ku wa Kabiri tariki ya 27 Gashyantare 2018, nibwo iri tsinda riyobowe na Perezida wa IRCAD France, Prof. Jacques Marescaux basuye uru […]
Ali Kiba agiye kurongora umukobwa yari yaragize ibanga
Umuhanzi wo muri Tanzaniya,  Ali Saleh Kiba uzwi nka Ali Kiba, afite ubukwe bwagizwe ibanga rikomeye, aho agiye gushakana n’umunyakenyakazi witwa Amina. Ikinyamakuru Bongo5, gitangaza ko amakuru yashyizwe hanze na Abud Kiba, murumuna wa Ali Kiba, ko ubukwe bwaba bombi buteganyijwe kuba ku wa Gatanu tariki 2 Werurwe 2018. Ibi kandi bije bihurirana n’ingendo za hato na […]
UEFA yatangaje impinduka zizagaragara muri Champions League na Europa 2018/2019
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi (UEFA) ryatangaje impinduka ku mikino ya Champions League(UCL) na Europa( UEL), umwaka utaha wa 2018/2019 harimo n’amasaha imikino yaberagamo. UCL yatangiraga saa 19h 45 ku masaha ngengabihe ya GMT( 21h 45 mu Rwanda) ariko umwaka utaha izajya itangira saa 17h 55 cyangwa saa mbiri zuzuye( 19h 55 cyangwa […]
Abashaka kwinjira mu ngabo z'u Rwanda bongerewe igihe cyo kwiyandikisha
Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda buramenyesha ko kwiyandikisha ku bashya bashaka kuzinjiramo bikomeje kugeza ku wa 3 Werurwe 2018, aho kuba ku wa 26 Gashyantare, nk’uko byari byatangajwe. Bicishijwe ku rukuta rwa twitter rwa Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda, bagize bati “Kwiyandikisha kubashaka kwinjira mu ngabo z’u Rwanda birakomeza kugera ku ya 03/03/2018 kugira ngo bihuzwe n’itangwa […]
Gabon: Bagiye kugabanya umubare w’abasenateri
Bivuye mu nama ya politiki yajyaga ihuza abayobozi bakomeye mu gihugu cya Gabon kuva Werurwe kugeza Gicurasi, 2017, inama y’abaminisitiri igendeye ku itegekonshinga ryashyizweho muri Mata, ku wa gatandatu yatangaje ko ifashe umwanzuro wo kubagabanya bakava ku 102 kugeza kuri 52. Ikinyamakuru Journal du Cameroun, kiravuga ko izi mpinduka zizatuma buri karere kaba nk’icyicaro cya […]
Botswana yasabye perezida Kabila kuva ku butegetsi ndetse inenga abanyapolitiki bagundira ubutegetsi
Ku wa Mbere tariki ya 27 Gashyantare 2018, igihugu cya Botswana cyasohoye itangazo rihamagarira perezida Joseph Kabila kurekura ubutegetsi nyuma y’umunsi umwe haburijwemo imyigaragambyo yo kwamagana perezida wa Congo. Iri tangazo rya Botswana rivuga ko Guverinoma y’iki gihugu isaba umuryango mpuzamahanga gukaza igitutu ku butegetsi bwa Kinshasa bukemera kurekura ubutegetsi bugafungura inzira yo gushyiraho ubuyobozi […]
Abahutu bo muri Congo bashinjwa gutera ingabo mu bitugu FDLR
Abantu icyenda bishwe ku wa Mbere tariki ya 26 Gashyantare 2018, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imitwe y’inyeshyamba ikaba ariyo itungwa agatoki. Umuyobozi mu gace ka Bwalanda, Jeannot Makasi, aganira na AFP yagize ati “ Mu bitero byagabwe na MaĂ ÂŻ-MaĂ ÂŻ Nyatura[Inyeshyamba z’Abahutu] mu gace ka Bwalanda, abasivile bane bahasize ubuzima,… n’inyeshyamba enye […]
Hagarika amarira yo kuba waraciwe inyuma n'umukunzi wawe, dore icyo usabwa gukora
Abahanga bavuga ko kuba mu rukundo ari irushanwa riba byiza iyo uharaniye gutsinda iteka ukazirikana ko hari ingingo zimwe na zimwe zagufasha guseruka gitore imbere y’uwo murubanyemo. Bimwe mu byo uba usabwa kugirira umukobwa mu kundana ukarushaho kumutwara roho harimo: Gutaka ubwiza bwe kandi ukabimubwiraBuri mukobwa akunda kubibwirwa kandi igihe cyose abibwiwe biramushimisha agatangira kumwenyura […]
Hamisa Mobetto atoza umwana yise uwe iby’imideli- REBA AMAFOTO
Hamisa Mobetto, umunyamideli uzwi mu gihugu cya Tanzania, wabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz, yashyize hanze amafoto menshi atoza umwana yita uwe ibyo kumurika imideli. Nk’uko bigaragara mu mafoto atandukanye, umwana Hamisa avuga ko ari uwe bagaragara bifotozanya, bambaye ibisa, mu buryo bumwe,… Ibinyamakuru bitandukanye bikaba bitangaza ko ari mu rwego rwo kumutoza akiri muto umwuga wo […]
Uganda: Umunyemari yashatse kwica umugore babyaranye 4 ngo abone uko yigarurira imitungo
Igipolisi mu mujyi wa Kampala cyataye muri yombi umugabo ushinjwa kugambanira umugore we ngo bamwice amuziza business z’umuryango. Uyu mugabo watawe muri yombi witwa Christopher Salongo Katalyeba w’imyaka 48 (uri ku ifoto), utuye ahitwa Kyegera mu Karere ka Wakiso, yatawe muri yombi n’igipolisi nyuma yo kubwirwa ko yahaye abantu akazi ko kwica umugore we nk’uko […]
Burundi: Imfungwa 178 zahawe imbabazi na Perezida Nkurunziza zarekuwe
Imfungwa 178 zari zarakatiwe n’inkiko zarekuwe muri gereza ya Bubanza, ku bw’imbabazi z’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza. Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo barekurwaga ndetse n’imiryango yabo yaje kubakira, basabwe kurwanya icyo ari cyo cyose cyatuma bongera gufungwa. Mu ijambo Perezida Nkurunziza yagejeje ku baturage b’u Burundi, ryo gusoza umwaka wa 2017, yavuze ko hari […]
HCR yemeje ko impunzi z’Abanyekongo ziherutse gupfa zizize imyigaragambyo ari 11
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, kuri uyu wa Mbere ryatangaje ko impunzi z’Abanyekongo ziherutse kugwa mu myigaragambyo yo kwamagana igabanwa ry’ibyo kurya zagenerwaga ari 11. Nyuma y’iyo myigaragambyo, kuwa Kane ushize Igipolisi cy’u Rwanda cyari cyatangaje ko hapfuye impunzi 5 mu gihe izindi 20 zari zakomeretse. Itangazo HCR yasohoye kuri uyu wa Mbere […]
Kivu y’Amajyepfo: Abantu batanu baguye mu bitero 2 bitandukanye by’abantu bitwaje intwaro
Abantu batanu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo biciwe mu gitero cy’abantu bitwaje ibirwanisho cyabaye mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere, itariki 26 Gashyantare ahantu hatandukanye muri Teritwari za Kabare na Walungu. Amakuru aturuka muri Congo akaba avuga ko I Kabare, inyeshyamba zagabye igitero mu gace ka Kagabi. Aba bari bambaye imyambaro ya gisivili, […]
Nyabihu-Rubavu: Toni 40.000 z’ibirayi zangirikiye mu mirima
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu na Nyabihu bavuga ko umusaruro w’ibirayi ungana na toni ibihumbi 40 uri gutikikirira mu butaka mu Karere ka Nyabihu na Rubavu kubera kubura isoko. kuba umuhinzi abura aho agurisha umusaruro we, ku mpamvu z’imikorerere ya koperative zifite izi nshingano nyuma yo gukurwa mu maboko y aba rwiyemezamirimo, kutubahiriza ibiciro […]
Uganda: Ni iki kihishe inyuma y’impfu zikurikiranye z’Abanyaburayi? Abandi 2 bapfuye
Mu gihugu cya Uganda hakomeje kumvikana impfu z’Abanyaburayi zikurikirana mu buryo bushobora gutuma umuntu yibaza icyaba kizihishe inyuma, aho Igipolisi cya Uganda cyatangiye iperereza ku rupfu rw’abandi babiri, Umudage n’Umubiligi barimo umwe wapfuye kuri uyu wa Mbere. Aba bombi bapfuye ku minsi itandukanye, umwe kuwa gatanu w’icyumweru gishize, mu gihe undi yapfuye mu gitondo cyo […]
Gitega: Abasirikare babiri bishe umuturage bamurashe amasasu 15
Abasirikare babiri bo mu Burundi, barasiye umuturage mu Ntara ya Gitega ahita apfa nabo bakaba batawe muri yombi, aho bagomba gushyikirizwa ubutabera. Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2018, nibwo aba basirikare Adj. Ndabahagamye Janvier hamwe na Capl. Chef Uwimbabazi Jonas, barashe umuturage witwa Ngenzi Evariste. Bitangazwa ko aba basirikare barashe Evariste […]
Thierry Henry afite inzozi zo gutoza ikipe ya Arsenal
Icyamamare muri ruhago, Thierry Henry atangaza ko inzozi ze ari izo kuzatoza ikipe ya Arsenal yamureze by’umwihariko akaza no kuyigiriramo ibihe byiza mu mupira w’amaguru. Nk’uko ikinyamakuru Goal kibitangaza, Thierry avuga ko inzozi ze ari ukugaruka mu gihugu cy’u Bwongereza, bw’umwihariko akaba yifuza kuhagaruka nk’umutoza. Thierry ubu ufite akazi mu gihugu cy’u Bubiligi, yabajijwe ku […]
Miliyoni zisaga 700 muri miliyari isaga yanyerejwe mu isanduku ya leta amaze kugaruzwa — PM Ngirente
“Hagati ya Mata 2017 na Mutarama 2018, mu isanduku ya Leta hagarujwemo amafaranga yari yaranyerejwe angana na 720.431.568 FRW (58%) kuri 1.241.638.553 FRW yari yahigiwe”. Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu Mwiherero 2018 atangaza incamake y’uko imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 14, wabaye kuva 25 Gashyantare n’iya 2 Werurwe 2017 yashyizwe […]
Zeid al Hussein arashinja bamwe mu bayobozi mu Burayi kurangwa n’ivangura
Zeid Ra’ad al Hussein ukuriye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu arashinja abayobozi ba bimwe mu bihugu by’I Burayi kwanga abanyamahamha no kugira ivangura rishingiye ku ruhu. Bwana Zeid al Hussein akaba yatunze urutoki Minisitiri w’Intebe wa Hongriya, Victor Orban, kubera amagambo yavuze ku kwivanga kw’amoko nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga. Yakomoje […]
Uyu mwiherero ni umwanya wo guhindura ibigomba guhinduka — Perezida Kagame
Kuri uyu wa Mbere, itariki 26 Gashyantare 2018, Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya 15 ababwira ko ari umwanya wo kwibaza impamvu hari ibitagenda kandi bimaze kuganiirwaho kenshi. Mu ijambo rye, perezida Kagame yavuze ko uyu Mwiherero ubaye ku nshuro ya 15 umaze kuba umuco wo kwisuzuma, wo […]
Ndongora nitunge, umuco wihariwe n’abatuye umurenge wa Nyamyumba
Abagore bo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu bavuga ko umuco bise “Ndongora nitunge” bihariye ubafasha gutunga imiryango yabo. Kuba hari umukobwa wagera mu gihe cyo kurongorwa agasaba umusore ko yakwemera ko amubera umugabo, gusa akanamwizeza guhahira urugo igihe cyose, uyu ni wo umuco wa “Ndongora nitunge “wihariwe na bamwe mu bategarugori bo […]
Jules, ni umusore w'imyaka 28 ukora muri hoteli, arashaka umukobwa bakundana
Nitwa Jules Ntwari i Musanze ndashaka umukunzi mfite imyaka 28, ndangije kaminuza, ndi mugufi 1,68 nkora muri hotel i Musanze ndi inzobe. Nshaka umukunzi w urukundo cyane w inzobe byaba byiza cyangwa akaba igikara, mpfa kuba mwishimiye, utabyibushye, unanutse cyangwa uringaniye utari muremure ngo arenge njye 1,68, atarajya muri kaminuza mbese secondary nutarize ntacyo mfa […]
Burundi: Umupolisi wari wasinze yarashe mugenzi we aramwica
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 25 Gashyantare 2018, umupolisi wari wasinze, yarasiye mugenzi we mu murwa mukuru w’Intara ya Karusi mu Burundi, ahita apfa. Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye, atangaza ko APC Ntungwanayo Renovat, yishwe n’ibikomere nyuma yo kuraswa na mugenzi we witwa APP Masabire Severin, ahagana saa mbiri z’ijoro. Umuvugizi akomeza […]
Zari aratangaza ko Wema Sepetu yabaye imbarutso yo gutandukana kwe na Diamond
Nyuma y’igihe kingana n’iminsi 12 Zari Hassan atangaje itandukana rye na Diamond, uyu mugore ashimangira ko itandukana ry’aba i ryaturutse ku mukobwa wahoze akundana na Diamond uzwi nka Wema Sepetu . Ibi byagiye hanze nyuma yaho Zari aganiriye na radiyo BBC, akayihamiriza ko adateze kuzasubirana na Diamond kuko yamenye neza ko yakomeje gucudika na Wema […]
Ibitaro bya Faisal byatsinzwe urubanza byarezwemo n’umurwayi byarangaranye bigacibwa miliyoni 50
Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal n’umufatanyabikorwa wabyo mu bwishingizi Sonarwa byatsinzwe urubanza rumaze igihe hagati yabyo n’umurwayi byishyuye miliyoni 50 kubera uburangare byagize bukamugiraho ingaruka. Urukiko rw’Ikirenga rukaba rwatesheje agaciro ubujurire bw’ibi bitaro na Sonarwa, ruvuga ko nta bubasha rufite bwo kumva ubu bujurire. Umucamanza AimĂ© Muyoboke Karimunda yavuze ko haba mu rukiko rwisumbuye no mu […]
Sosiyeti sivile irasabwa kujya mu magereza kureba ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa
Abantu bamwe bibwira ko iyo umuntu yafunzwe, yaba ari muri gereza cyangwa ahandi hose hafungirwa abantu by’igihe gito, uburenganzira bwe buba bwarangiye ,ariko ibi ngo si ko bimeze kuko n’ubwo umuntu aba yafunzwe, ariko uburenganzira bwe nk’ikiremwamuntu bugomba kubahwa kandi bukubahirizwa. Komiseri muri komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, Makombe Jean Marie Vianney, avuga ko abantu bibwira […]
Rwamagana: Hasojwe amahugurwa y'abapolisi yo kurwanya no gukumira iterabwoba
Ni amahugurwa yari yitabiriwe n’abapolisi barenga ijana yaberaga mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi kiri i Gishari mu karere ka Rwamagana, bakaba barahawe ubumenyi ku bijyanye no gukumira no kurwanya iterabwoba n’imyitozo yo kwimenyereza kurirwanya.  Abapolisi bahawe ayo mahugurwa baba baraturutse mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda. Iyi myitozo yari imaze ibyumweru bibiri yari ifite […]
Abasirikare 3 ba Somalia bishwe na AMISOM, Gen.Lokech w’Umugande aratungwa urutoki
Abasirikare batatu ba Somalia b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutasi n’Umutekano (NISA) n’abandi basivili bane bishwe barashwe n’ingabo za AMISOM nyuma yo kugirana ubwumvikane bucye kuri bariyeri. Gen Paul Lokech w’Umugande arashyirwa mu majwi. Ibi bikaba byarabaye kuwa gatanu ushize nyuma y’uko hari hamaze kuba igitero cya bombe kigambwe n’umutwe wa Al Shabab, aho igisasu cyaturikiye hafi y’agace […]
Karongi: Impunzi z’Abanyekongo ziherutse kugwa mu myigaragambyo zashyinguwe
Imirambo y’impunzi z’Abanyekongo ziciwe mu myigaragambyo yo kuwa Kane w’iki cyumweru dusoza kuri uyu wa Gatandatu yashyinguwe mu Murenge wa Bwishyura, mu mudugudu wa Birembo, mu Kagari ka Rusazi mu Karere ka Karongi. Radio Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru iravuga ko hashyinguwe imirambo 8 mu gihe byari byatangajwe ko hapfuye impunzi 5 zazize ibikomere […]
RCS yaguze imodoka nshya mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo gutwara imfungwa
Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’amagereza (RCS) ruratangaza ko rwamaze kugura imodoka nshya mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’uburyo imfungwa n’abagororwa batwarwagamo butari bunoze. Ibi binyabiziga bigaragara hirya no hino  mu gihugu mu mirimo y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa , birushaho kugaragara neza iyo ubisanze biparitse ku kicaro gikuru cy’uru rwego, aho biba bimaze kugeza imfungwa […]
U Rwanda na Congo birasabwa gukura ingabo zabyo mu birunga
Ihuriro ry’imiryango iharanira kurinda ibidukikije muri Congo rirahamagarira igisirikare cya Congo n’igisirikare cy’u Rwanda kuva muri Pariki y’Ibirunga, nyuma y’imirwano yahuje ingabo z’abihugu byombi mu cyumweru gishize go yashyize mu kaga ubuzima bw’Ingagi zo mu misozi. Mu ibaruwa yohererejwe Inama Mpuzamahanga ku karere k’Ibiyaga Bigari (CIRGL), imiryango 11 itegamiye kuri leta y’Abanyekongo yasabye iyi nama […]
 E.U, USA na Canada barasaba Abanyekongo kwigengesera mu myigaragambyo yo kuri uyu wa 25 Gashyantare
Mu gihe kuri iki cyumweru, itariki 25 Gashyantare muri Congo hateganyijwe indi myigaragambyo karundura yo gusaba perezida Kabila kuva ku butegetsi, intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku bwumvikane n’abahagarariye ibihugu by’I Burayi I Kinshasa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Busuwisi, na Canada barahamagarira abafite aho bahuriye n’iyi myigaragambyo kwifata bakirinda ibikorwa by’ubugizi bwa […]
Iradukunda Liliane niwe ugizwe nyampinga w'uRwanda 2018(Amafoto)
Kuri uyu wagatandatu tariki 24 Gashyantare 2018 ni bwo Irushanwa ry’ubwiza ryo guhitamo umukobwa uzaba Nyampinga w’u Rwanda2018 rigeze ku musozo, kuri uyu munsi nibwo abanyarwanda bari bategerezanyije amatsiko uri buhige abandi mu buranga n’ubuhanga. Uyu nyampinga Iradukunda Liliane ahigitse abandi 20 bahataniraga ikamba rya Nyampinga si uw’ikimero n’ubwiza gusa, hejuru y’ibi agomba kuba afite […]
Rusizi: Ufite agakingirizo mu ijoro akagurisha arenze ibihumbi 10
Urujya n’uruza rw’abakenera udukingirizo, cyane cyane mu masaha y’ijoro mu mujyi wa Rusizi, ngo rutuma duhenda cyane ku buryo ugafite ashaka kukagurisha, ahabwa arenga ibihumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda. Umwe mu bagore n’abakobwa bakora uburaya mu mujyi wa Rusizi, yabwiye Bwiza.com ko impamvu iki kibazo cyongera ubukana mu masaha y’ijoro ari uko aribwo batangira kubona […]
Messi yampishuriye ibanga ko ngiye mu ikipe y’amateka- Rafinha
Rafael Alcà ¢ntara do Nascimento, uzwi ku izina rya Rafinha, avuga ko kuba yaravuye muri FC Barcelona akerekeza muri Inter Milan, ntacyo byamuhungabanyijeho, ahubwo ko ameze neza cyane by’umwihariko akabona ko ijambo Messi yamubwiye, ari iry’agaciro. Umunya-Brezil, Rafinha w’imyaka 25 y’amavuko, ukina hagati mu kibuga, yaguzwe na Inter Milan mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubu akaba abona […]
Naryamanye na databuja ambitsa imari ihenze, yanyijeje kunyongeza umushahara none ntandeba n’irihumye- NKORE IKI
Nari maze imyaka isaga ibiri nkora muri kampani ikorera mu mujyi wa Kigali, databuje yakomeje kunyegera cyane, rimwe na rimwe akananyereka ko amfitiye impuhwe zidasanzwe, ariko ubu naje kubona ko yashakaga ko dusambana kandi yabigezeho. N’ubwo ari we databuje, si we utanga akazi, manager niwe wangaja abakozi, databuje mukuru we yigaragaza rimwe na rimwe iyo […]
Amerika yafatiye ibihano Koreya ya Ruguru yizeye ko bizahungabanya ubukungu bwayo
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaz ako zafatiye ibihano bikakaye Koreya ya Ruguru, ikaba yizeye neza ko bizahungabanya ubukungu bwayo. Ubusanzwe Amerika yari yafatiye Koreya ya Ruguru ibihano, Amerika ikaba itangaza ko yayifatiye ibindi byinshi kandi bikakaye yizeye neza ko mu gihe izaba itarahagarika umushinga wayo wo gucura ibisasu bya kirimbuzi, bizabahugabanya ubukungu bwabo. Nk’uko […]
Kampala: Abana b’imfubyi Radio yafashaga zabonye undi muterankunga w’umuherwe
Hashize ibyumweru bisaga bitatu umuhanzi Radio avuye kuri iyi si ya Rurema, uyu musore n’ubwo yapfuye akiri muto benshi bagiye bamuvuga ibigwi ko ibikorwa byiza yakoze, byacaga amarenga ko atazarama, bityo akaba yari afite ikigo cy’imfubyi yafashaga i Kampala, ubu kikaba cyabonye undi muterankunga. Nyuma y’urupfu rwa Radio, abana b’imfubyi yafashaga bagaragaye kuri za televiziyo […]
Ni iki gitera abahanzi nyarwanda b'ubu kuririmba indirimbo ziganjemo ubusambanyi?
Uko imyaka igenda ishira indi ikaza, umuziki ugenda utera imbere mu buryo bumwe cyangwa ubundi, hagenda havuka ingoma nshya (Beats) ndetse n’ibitekerezo bishya bihuzwa n’izo ngoma hanyuma abatunganya umuziki (producers) bakabihuza bikabyara indirimbo iyunguruye. Umuziki ugenda waguka ku buryo umwaka ushira muri habonetse impano zitandukanye, buri wese agambiriye gukora ku buryo ahaza abamwumva ndetse usanga […]
Abatsinze ibizamini bya leta bisoza ayisumbuye muri uyu mwaka bariyongereye – REB
89.55% by’abanyeshuri bakoze ikizamini cya leta gisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye nibo batsinze bangana n’36493 mu gihe umwaka ushize bari batsinze ku rugero rwa 89,51% nk’uko byatangajwe na minisiteri y’uburezi kuri uyu wa 23 Gashyantare itangaza amanota. Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri bakoze ibizamini bose mu mwaka wa 2017 ari 41 140 mu gihe […]
Brig.Gen.Sekamana (Rtd) yashyikirije ubuyobozi bwa FERWAFA kandidatire ye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2018, nibwo Rtd.Brig.Gen.Sekamana J.Damascene, yagejeje kandidatire ye mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), akaba yiyamamariza umwanaya wa Perezida. Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa twitter rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Rtd.Brig.Gen.Sekamana J.Damascene, yashimangiye ko yifuza kuyobora  FERWAFA nyuma y ‘ amatora aheruka […]
Umuhanzikazi ni we ugiye gusimbura Radio mu itsinda Goodlyfe
Umuhanzikazi, Sumi Crazy wo mu gihugu cya Uganda ni we ugiye gusimbura Radio wapfuye mu byumweru bitatu bishize, mu itsinda Goodlyfe. Weasel aremeza aya makuru akavuga ko Crazy bazafatanya mu mishinga yose yari yaratangiranye na Radio, ari babiri bagize itsinda Goodlyfe. Weasel ati “Sumi Krazy ni we wenyine ushobora gusimbura Radio mu muziki wanjye ndetse […]
Uganda: Impunzi 26 z’Abanye-Congo zishwe n’impiswi
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), mu gihugu cya Uganda, ritangaza ko impunzi 26 z’Abanye-Congo zishwe n’impiswi aho zikambitse muri Uganda. Mu kiganiro umuvugizi wa HCR muri Uganda, Duniya Aslam Khan, yagiranye na AFP, yatangaje ko izi mpunzi zapfuye ari zimwe mu zahunze intambara zikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Congo. Ati “Ntabwo twari twahabwa […]
Stromae na Barbier bagiye kwibaruka imfura yabo
Umuhanzi Stromae n’umukunzi we Barbier, bagiye kwibaruka imfura yabo nyuma y’imyaka isaga ibiri bamaze babana. Ikinyamakuru 7sur 7, gitangaza ko ari inshuti za hafi z’uyu muryango zatangaje aya makuru, ko umugore wa Stromae atwite, umuryango ukaba uri mu byishimo bidasanzwe witegura kwakira imfura yabo. Umwe mu nshuti zabo yagize ati “Baranezerewe cyane, ni inkuru nyayo […]
Jenerali mu gisirikare cya Koreya ya Ruguru ategerejwe kwakirwa nk’umushyitsi ukomeye mu y’Epfo
Mu gihe Koreya zombi zitacanaga uwaka, kuri ubu ibimenyetso bikomeje kwiyongera bigaragaza ko umubano wabyo ushobora kuzuka. Nk’uko bitangazwa na BBC, ngo Korea ya Ruguru igiye kohereza umusirikare wayo, Gen.Kim Yong-chol mu birori byo gusoza imikino Olympique irimo kubera i Pyeongchang muri Korea y’Epfo. Gen.Kim Yong-chol yahoze ari umuyobozi mukuru w’iperereza muri Koreya ya Ruguru, […]
U Rwanda rwagaragaje na none aho ruhagaze ku kibazo cy’abimukira muri Israel rwamagana amahitamo bari guhabwa
Guverinoma y’u Rwanda yongeye gushimangira aho ihagaze ku kibazo cy’abimukira ivuga ko imiryango ifunguye kandi yahoze ifunguye ku bifuza kuruzamo, ikomoza ku kibazo cy’abimukira b’Abanyafurika muri Israel kimaze iminsi mu itangazamakuru ivuga ko u Rwanda ruzakira impunzi gusa mu buryo bwubahirije amategeko mpuzamahanga ndetse yamagana amahitamo aba bimukira bahabwa yo kuza mu Rwanda cyangwa bagafungwa. […]
Jerome yiga kaminuza muri Kenya, arashaka umukobwa bakundana n’ubwo yaba yarabyaye nta kibazo
Nitwa H. Jerome, umukunzi nifuza dore uko agomba kuba ateye: Agomba kuba ari umukristo, afite urukundo, mbese ari Romantic, afite hagati y’imyaka 35 na 40, ari mugufi kandi aramutse afite akazi akora byaba ari akarusho. Ndimo kwiga muri Kaminuza muri Kenya, n’ubu niho ndi nzarangiza amashuri yanjye uyu mwaka, niyo yaba ari fille mere (yarabyariye iwabo) […]
Polisi ivuga ko ibitero by’impunzi byatumye ikoresha ingufu n'abapolisi bagakomereka
Polisi y’igihugu iratangaza ko nyuma y’aho impunzi z’Abanyekongo zimaze iminsi 2 mu myigaragambyo, zitwaje intwaro zirimo amabuye, inkoni n’ibindi bice by’ibyuma, zitangiriye kugaba ibitero ku bapolisi, hakoreshejwe ibyuka biryana mu maso mu guhagarika iyo myigaragambyo itemewe no kugerageza guha umutekano abatuye hafi aho, ariko batanu muri izi mpunzi bakaba bishwe n’ibikomere bagize abandi 20 bagakomereka. […]
Sinkeneye kumva ibya Diamond n’indaya ze ziciriritse cyangwa nyina- Zari
Umuherwe Zari Hassan nyuma yo gutangaza ko yatandukanye n’umugabo we, Diamond Platnumz, yihanangirije abafana be ku mbuga nkoranyambaga bakomeza kumubwira ibye(Diamond). Abicishije muri Video yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari yavuze amagambo akakaye, yiyama abafana be kuzajya bakoresha inkuta ze ku mbuga nkoranyambaga bamutangariza ibya Diamond cyangwa se ibya nyina n’abandi afata nk’abaciriritse. Yagize […]
Karongi: Impunzi eshanu mu zigaragambyaga zahasize ubuzima
Nyuma y’iminsi ibiri zimwe mu mpunzi z’Abanye-Congo zabaga mu nkambi ya Kiziba zihavuye zikajya gukambika ku biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) i Karongi, inzego zishinzwe umutekano zahabavanye ku ngufu, bizamo imvururu bityo batanu bahasiga ubuzima abandi barakomereka. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Theos Badege yatangarije itangazamakuru ko abashinzwe umutekano bakoresheje imbaraga za […]
Perezida Trump yongeye kwibasira CNN na NBC azishinja gutangaza ibinyoma
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yongeye kwamagana amakuru yise ay’ibinyoma ya CNN na NBC avuga ko atigeze avuga ngo bahe abarimu imbunda, ahubwo ko yavuze ko harebwa niba bishoboka ko abarimu bafite ubuhanga mu bya gisirikare cyangwa babonye imyitozo idasanzwe. Ni nyuma y’uko abanyeshuri bo […]