Rwamagana: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe litiro zisaga 6500 z’inzoga zitemewe

Kuri uyu wa 23 Gicurasi Polisi ikorera mu karere ka Rwamagana umurenge wa Kigabiro yafatiye mu rugo rwa Musigwa James w’imyaka 40 inzoga z’inkorano zitemewe zitwa “Umuvinyu “ litiro 6510. Polisi y’u Rwanda ihora iburira abaturage kwirinda izi nzoga kimwe n’ibindi biyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo bwa buri munsi. Chief Inspector of Police […]

Minisitiri Ngirente arahamagarira urubyiruko ruba mu mahanga gukoresha amahirwe bahawe na leta bakabyaza ikigega BDF umusaruro

  Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente aravuga ko u Rwanda rwashyizeho gahunda yo gushyigikira urubyiruko binyuze mu kigega BDF ,kandi iyi gahunda ntireba urubyiruko rutuye mu Rwanda gusa. Kuva muri 2011 kugeza 2019 iki kigega BDF kimaze gufasha ishoramari ry’urubyiruko ringana na miliyari 72 z’amafaranga y’u Rwanda. Minisitiri Ngirente akaba yasabye urubyiruko rutuye mu mahanga […]

Inzego z'umutekano z'u Rwanda zarashe abacuruzi ba magendu bateye amahane

Ku wa gatanu, tariki ya 24 mu ijoro, mu murenge wa Tabagwe, akarere ka Nyagatare, inzego z’umutekano z’u Rwanda zari ku burinzi zahagaritse umucuruzi wa magendu wari utwaye moto, ubwo yashakaga kunyura ahatemewe ku mupaka. Polisi y’igihugu ivuga ko, uyu mucuruzi yabyanze, ahubwo atera amahane. Ubwo haje abandi bari bafite imihoro bashaka kurwanya aba bashinzwe […]

TNSP ltd yazanye internet ikenerwa mu ngo ku mafaranga make

Telecom Network Solution Provider (TNSP ltd) ni ikigo kimaza imyaka irenga 5 mu Rwanda gitanga serivisi za murandasi (internet) kugeza magingo aya. Ku bantu bari basanzwe bakenera murandasi bakoresha mu rugo bakayibona bibagoye cyangwa se idahagije ibyifuzo byabo, ibyo TNSP yabikemuye mu buryo bunoze kdi bwizewe. Kuri ubu, icyo kigo, cyamaze korohereza abifuza bose murandasi […]

Ngororero: Min. Nyirahabimana yakoranye umuganda n’Intore ziri ku rugerero- AMAFOTO

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’ Umuryango Amb. Nyirahabimana Soline, yasabye Intore ziri ku rugerero mu Murenge wa Kageyo, mu Karere ka Ngororero, Intara y’Iburengerazuba, ubufatanye mu gukemura ibibazo bicyugarije imiryango, hirya no hino aho batuye. Mu kiganiro yagiranye n’abaturage b’aka karere ndetse n’izi Ntore nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya […]

Polisi ya Uganda irashinja igisirikare cy'u Rwanda kurasa abantu babiri

Ikinyamakuru, Chimp Reports gikorera muri Uganda cyanditse inkuru ivuga ko igisirikare cy’u Rwanda cyarasiye ku mupaka abantu babiri barimo Umugande n’Umunyarwanda. Aya makuru ashimangirwa n’igipolisi cy’iki gihugu avuga ko aba bantu bishwe barashwe. Iki kinyamakuru kivuga ko ubu bwicanyi bwabereye ku isoko rya Hamisavu, mu karere ka Rukiga. Umuvugizi wa polisi ya Uganda, Fred Enanga […]

Burundi: Umupolisi yarashe umusirikare ahita apfa

Caporal Alexis Ndihokubwayo wari u musirikare w’u Burundi yarashwe n’umupolisi mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira iryo ku wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2019, ahita apfa. A lexis yarasiwe ku muhanda w’igihugu nimero ya cyenda, mu mujyi wa Bujumbura, akaba yari umwe mu basirikare bari bagize batayo ya gisirikare ya 47, yari imaze […]

Kenya: Icyifuzo cy’abatinganyi cyo gukurirwaho itegeko ribahana cyatewe utwatsi

Urukiko rukuru rwa Kenya rwanze icyifuzo cy’impirimbanyi zishaka ko hakurwaho itegeko ribuza imibonano mpuzabitsina ku bantu b’igitsina kimwe. Abacamanza batatu bayobowe na Roselyne Aburili batesheje agaciro ibirego by’uko iryo tegeko ryo mu gihe cy’ubukoloni bw’Abongereza rinyuranyije n’itegekonshinga ry’iki gihugu, itegekonshinga riteganya uburinganire, icyubahiro no kutavogera ubuzima bwite. Itegeko mpanabyaha rya Kenya rihana nk’icyaha “ubumenyi ku […]

Perezida Kagame yitabiriye ibirori by’irahira rya Cyril Ramaphosa muri Afurika y’Epfo

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yifatanyije n’ibihumbi by’abaturage ba Afurika y’Epfo n’abandi bashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi, mu birori by’irahira rya Perezida Cyril Ramaphosa w’iki gihugu. Perezidansi y’u Rwanda ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, itangaza ko Perezida Kagame yageze muri Afurika y’Epfo, akaba yitabiriye ibi birori byitabiriwe n’abaturage basaga ibihumbi 30, n’abakuru […]

Uganda: Fresh Kid w’imyaka 7 wari uhanganye n’ubuyobozi yasubiye mu ishuri

Umuraperi w’Umwana, Patrick Ssenyonjo uzwi ku izina rya Fresh Kid w’imyaka irindwi wo mu gihugu cya Uganda, nyuma yo gukimbirana n’ubuyobozi bwamusabaga guhagarika ibikorwa bya muzika akabanza kwiga yagaragaye yarisubiyemo. Mu myenda y’ishuri, Fresh kid yambaye ishati y’umweru iteye ipasi, ikabutura yahambirije umukandara ufite ibara ritukura rijyanishije n’iriri ku masogisi maremare yambaye ndetse n’inkweto y’umukara,… […]

Min. Shyaka yabwiye Abajyanama ko bashobora kugira uruhare runini mu gukemura ibibazo by'abaturage

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof.Shyaka Anastase, avuga ko abajyanama bashobora kugira uruhare rw’ikigero cya 70% rwo gukemura ibibazo bitandukanye by’abaturage hirya no hino mu gihugu. Min.Shyaka yabitangarije kuri Petit Stade i Remera, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2019, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo gusoza Icyumweru cy’Umujyanama. Yavuze ko n’ubwo iki cyumweru […]

Kigali: Ikizamini cy'uruhushya rw'agateganyo ntikigikorewe kuri Sitade Amahoro

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda iramenyesha abiteguye gukora ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo (Permis Provisoir), ko ikizamini cyo ku wa Mbere tariki ya 27 Gicurasi, kimuriwe ku Gisozi. Ni mu itangazo yasohoye ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Gicurasi 2019,  aho yagize iti […]

Burundi: Inkubiri yo guta muri yombi abanyeshuri bashwaratuye mu ifoto ya Nkurunziza irakomeje

Abanyeshuri bane batawe muri yombi bashinjwa gushwaratura mu ifoto y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza. Ababyeyi babo bavuga ko abana babo barengana bitewe n’uko ngo igitabo kiba cyaraciye mu biganza by’abana benshi. Aba bana batawe muri yombi ni Dushime Bruce w’imyaka 16, Nduwimana Emmanuel wa 15, Iragena Faustin ufite 16 na Mutumwa Tecie ufite 16, […]

Nyamasheke: Abaturage barasabwa kudaceceka mu gihe batanyuzwe na serivisi bahawe

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko kuba hari bamwe mu baturage bumva bagana itangazamakuru  aho kugana inzego z’ubuyobozi, hari igihe biterwa na bamwe mu baturage bacyifitemo umuco wo gusiragira mu nzego. Bamwe mu baturage ngo bumva  gukemurirwa ibibazo n’inzego zibegereye bitabanyura,bakumva ko nibabishyikiriza itangazamakuru bizasakara hose bigakemurwa mu buryo burushijeho cyangwa ko bazabiceceka umukuru w’igihugu […]

RDC: Inyeshyamba zari zarashyize intwaro hasi zasubiye mu ishyamba kubera inzara

Inyeshyamba zigera kuri 200 zari zarashyize intwaro hasi zikanajyanwa mu kigo  cya Mubambiro, aho zategurwaga gusubira mu buzima busanzwe , giherereye muri Teritwari ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, zasubiye mu bihuru. Bitangazwa ko izi nyeshyamba zasubiye mu bihuru ku wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2019, bitewe n’ubuzima bubi zahoraga zivuga ko zibayemo […]

Libiya: Igisirikare cyarokoye abimukira 290 bari bagiye kurohama muri Mediterane

  Igihugu cya Libiya cyatangaje ko cyarokoye abimukira 290 bari barikugerageza kujya ku mugabane w’Uburayi banyuze mu nyanja ya Mediterane . Aba bimukira batabawe n’urwego rwa gisirikare rushinzwe inkengero z’inyanja rwa Libiya. Abagize uru rwego batangaje ko bagiye gutabara bamaze kwakira amakuru avuga ko ubwato barimo bugiye kwibira. Muri ubwo bwato hari higanjemo abimukira baturutse […]

Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ariyama abashinja Mitterrand uruhare muri Jenoside

Hubert Verdrine wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa ariyama abashinja Francois Mitterrand wahoze ari umukuru w’igihugu uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ibi Verdrine abitangaje nyuma y’ibaruwa abari abaminisitiri 23 ku bwa Mitterrand wayoboye Ubufaransa kuva mu 1981 kugeza mu 1995, bandikiye umunyamabanga w’ishyaka ry’abasosiyaliste, Olivier Faure, kugira ngo yihanangirize umunyamuryango wabo, Raphael Gluckman watangaje […]

Bidasubirwaho: Rayon Sports yegukanye igikombe cya Shampiyona 2018/2019

  Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda ARPL( Azam Rwanda Premier League) 2018/2019. Iki gikombe icyegukanye nyuma yo kunyagira ikipe ya Kirehe ibitego bitatu ku busa( 4:0). Rayon Sport yagukanye iki gikombe nyuma yo gutsinda ikipe ya Kirehe Fc ibitego 4:0 .Uyu mukino ukaba wari umunsi wa 29 wa […]

Nyamasheke/ Cyato: Baravuga imyato gahunda yo gukorera ku mihigo

Abaturage bo mu Murenge wa Cyato, mu karere ka Nyamasheke bavuga ko kuva aho Leta ishyiriyeho gahunda yo gukorera ku mihigo byabazaniye impinduka ikomeye mu mibereho ,aho  batakirangwa n’imikorere y’akajagari no gupfusha ubusa ayo bakoreye biyushye akuya. Mu kiganiro na Bwiza.com ubwo bari mu marushanwa y’imihigo, aho imidugudu 2 muri buri kagari yahize indi ihurira […]

Kizito Mihigo yagize icyo avuga kuri Nsabimana Callixte (Sankara) wamushoye mu byaha

Umuhanzi Kizito Mihigo wari warakatiwe n’inkiko z’u Rwanda nyuma akaza guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika, yagize icyo avuga kuri Nsabimana Callixte uzwi ku izina rya Majoro Sankara, wagiye agarukwaho cyane mu rubanza rwe. Kizito Mihigo yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 10 mu mwaka wa 2013, nyuma yo guhamwa n’ibyaha yashinjwaga birimo icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi […]

Umwana w’umukobwa w’imyaka 12 yafashe icyemezo cyo kwiyahura

Abaturage b’ahitwa Nkumba, mu mujyi wa Katabi, mu Karere ka Wakiso mu gihugu cya Uganda batunguwe nyuma yo gusanga umurambo w’umwana w’umukobwa w’imyaka 12 witwa Coltilda Naluyima umanitse ku giti mu cyumba yari aryamyemo. Nk’uko byatangajwe n’umuturanyi witwa Mark Matovu, ngo nyakwigendera wabanaga na mukase ntabwo yaryamaga mu nzu nini ahubwo yararaga muri kimwe mu […]

Hon. Frank Habineza avuga ko itegeko rigenga umurimo rigomba kubahirizwa kuri bose

Depite Frank Habineza uyoboye itsinda ry’Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Imibereho y’Abaturage mu Nteko Nshingamategeko, umutwe w’Abadepite, basuye Akarere ka Rwamagana, avuga ko bidakwiye ko umukoresha akoresha umukozi hadakurikijwe itegeko rigenga umurimo mu Rwanda. Iri tsinda ry’abadepite ryasuye aka karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi 2019, hagamijwe kureba  uko imirimo ihangwa […]

ONU iraha imidari imiryango y’abanyarwanda baguye mu butumwa bw'amahoro

Uyu munsi tariki ya 24 Gicurasi, ONU iratanga ishimwe ku miryango y’abasirikare baguye mu butumwa bw’amahoro ku isi bagera ku 119. Muri aba harimo Abanyarwanda batatu. Abo basirikare b’Abanyarwanda ni Richard Ntambara, John Bosco Hategekimana na Felicien Rutegera. Aba baguye mu butumwa bw’amahoro muri Sudan na Repubulika ya Centrafrique. Muri izi ngabo zaguye ku rugamba […]

Nyabihu/ Rambura: Abaturage bavuga ko bakwa ruswa bagiye kwandikisha abana bavutse

Abaturage bo mu murenge wa Rambura, mu Karere ka Nyabihu, Intara y’Iburengerazuba, bavuga ko iyo bagiye kwandikisha abana babo bavutse mu gitabo cy’Irangamimerere, bakwa ruswa. Ibi ngo bikaba bibangamira iterambere ryabo. Bavuga ko iyo batswe ayo mafaranga bagiye kwandikisha abana bituma n’abasigaye mu rugo batabasha kubona ibibatunga, bityo iyo ruswa bakwa, ikabasubiza inyuma mu iterambere. […]

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, agiye kwegura

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May yatangaje ko kuwa 07 Kamena azava ku buyobozi bw’ishyaka ry’abatsimbarara ku mahame, mu rwego rwo gutanga umwanya wo hagenwe undi Minisitiri w’Intebe. Mu itangazo ryuzuye amarangamutima yavugiye kuri Downing Street, Theresa May yatangaje ko yakoze ibyo ashoboye akubaha ibyavuye muri referandumu y’Ubumwe bw’u Burayi mu 2016 nk’uko iyi nkuru […]

Nta muntu dufite witwa Maj. Bertin- Uburundi buvuga ku byatangajwe na Sankara

Leta y’Uburundi itangaza ko Maj. Bertin, Callixte Nsabimana uzwi nka Maj. Sankara avuga ko yamufashije mu bikorwa byo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, itamuzi kuko nta musirikare wayo witwa gutyo. Sankara wari mu rukiko rwa Gasabo kuri uyu wa 23 Gicurasi 2019, yavuze ko muri Werurwe uyu mwaka yagiranye umubano n’umusirikare w’u Burundi, Major Bertin alias […]

Rubavu: RIB ifunze umucungamutungo wa SACCO/IMBONERA

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha(RIB) ruremeza ko rufunze Nzitonda Olivier wari umucungamutungu wa SACCO/IMBONERA, nyuma yo gukekwaho kunyereza umutungo wayo. SACCO/IMBONERA iri mu murenge wa Mudende, Akarere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba. Nzitonda Olivier wayicungiraga umutungo akaba yatawe muri yombi ashinjwa kunyereza asaga miliyoni zisaga 23. Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yemeje aya makuru avuga ko Nzitonda […]

Islamic State yigambye ikindi gitero ku butaka bwa Congo

Umutwe wa Islamic State wongeye kwigamba igitero cyo kuri uyu wa Kane mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Muri rusange ngo ibitero nk’ibyo muri Teritwari ya Beni bishinjwa inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF. Islamic State yigambye bwa mbere igitero ku butaka bwa Congo ku itariki 16 Mata. Nk’uko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, […]

Rusizi: Imiryango Umunani ikennye yashyikirijwe inzu zo kubamo

Imiryango Irindwi  yo mu murenge wa Giheke  mu karere ka Rusizi n’umwe wo mu murenge wa Bushenge muri  Nyamasheke iravuga ko yishimye nyuma yo gushyikirizwa inzu zo kubamo n’umushingwa RW 0318 ukorera mu itorero ADEPR Paruwasi ya Ntura mu karere ka Rusizi uterwa inkunga na Compassion international kuko ngo imyinshi yabagaho mu buryo buteye agahinda […]

Abaturage b’i Kalehe ntibanejejwe no kubana n’inyeshyamba za FDLR

Abaturage bo mu gace ka Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo batangaza ko bafite impungenge z’umutekano wabo, kubera inyeshyamba za FDLR zikomoka mu Rwanda zihabarizwa. Impungenge abaturage bafite zatangajwe na Depite Koko Cirimwami wo muri iyi Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, uvugira teritwari ya Kalehe/ Buzi, aho avuga ko izi nyeshyamba zinacukura amabuye y’agaciro muri ako […]

Uganda yavuze  ku byo ishinjwa na Sankara mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda

Ubutegetsi bwa Uganda bwagize icyo butangaza ku byo Callixte Nsabimana uzwi nka Maj. Sankara yavugiye mu rukiko rwa Gasabo ko Umuyobozi w’Ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda (CMI), Brig. Richard Karemire afite yakoranye na we mu bikorwa byo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda. Ikinyamakuru Chimpreports, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, 24 Gicurasi 2019, cyegereye Umuvugizi […]

Uganda: Hafashwe Umwongereza wamamazaga umuti avuga ko uvura indwara zirimo sida na cancer

Igipolisi cya Uganda muri Fort Portal cyataye muri yombi Umwongereza William Sam Little, umaze iminsi yamamaza gukoresha ikitwa Miracle Mineral Solution (MMS) nk’umuti wa cancer, Sida, malaria ndetse n’izindi ndwara. Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi muri Rwenzori, Lydia Tumushabe, ngo havugwa ko Little yatangaga uno muti w’amazi bivugwa ko ukozwe mu bintu bitazwi ariko birimo […]

Muhanga: Batatu bafatanwe ibiro 4802 by'amabuye y’agaciro bacuruzaga magendu

Abagabo batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Muhanga mu karere ka Muhanga aho bakurikiranweho icyaha cyo gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyijwe n’amategeko. Nkuko bitangazwa na Polisi ikorera mu karere ka Muhanga, ivuga ko abo bagabo batatu aribo Mukeshimana Oscar w’imyaka 24 y’amavuko, Nambajimana Felix w’imyaka 36 na Muhayimana Eric bakunze kwita Abdoul w’imyaka […]

Amerika: Abagore n’abakobwa bigaragambije banga gutera akabariro n’abakunzi babo

  Muri Amerika hari abagore n’abakobwa bakomeje gukora imyigaragambyo bamagana itegeko riherutse gutorwa ribuza abagore gukuramo inda. Gusa iyi myigaragambyo ntabwo yabereye mu muhanda gusa ahubwo yimukiye no mu ngo. Tariki ya 15 Gicurasi 2019, nibwo inteko ishingamategeko ya Leta ya Alabama imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika , bemeje umushinga w’itegeko rihana […]

Uganda yashyizeho itegeko rihana abafasha abana bo ku muhanda

Inteko ishinga amategeko ya Uganda yatoye itegeko rihana abaha abana bo ku muhanda ibiryo, amafaranga n’izindi mpano. BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko iyi nteko yemeje ko uzafatwa agira icyo aha aba bana, azakatirwa igifungo cy’amezi atandatu cyangwa se acibwe ihazabu y’amadolari y’Amerika 11. Iyi nteko ifashe umwanzuro kuri iri tegeko kugira ngo bace umuco […]

Umutoza wa APR F.C ntarakura amaso ku gikombe benshi babona mu biganza bya Rayon Sports

Umutoza w’ikipe ya APR FC, Zlatko Krmpotić, yabajijwe uko we n’abasore be biteguye imikino isigaye ngo shampiyona y’ikiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda irangire, avuga ko yiteguye neza kandi ko igikombe ataragikuraho amaso. Yagize ati ” Icyo nakubwira ni uko twiteguye neza, intego ni ugutahana dushaka amanota atatu kuko ubu nta rindi kosa twemerewe […]

Musanze: Polisi ntiremeza niba umugabo wakekwagaho kwica umugore we ari we wabonetse yapfuye

Amakuru agera kuri Bwiza.com ataremezwa neza aravuga ko umugabo Ndahayo Jean de Dieu wo mu Karere ka Musanze ukekwaho kwica umugore we yasanzwe mu Mugezi wa Mukungwa yapfuye nyuma y’uko yari yaburiwe irengero uyu mugore we wari umuyobozi w’ishuri ryisumbuye amaze kwicwa. Ku murongo wa telephone twabajije Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru ngo tumenye […]

Kicukiro: Imodoka yarenze umuhanda yinjira mu nzu yari iryamyemo abantu- AMAFOTO

Imodoka yo mu bwoko bwa Voiture Collora yari itwawe na Mukanshimiyimana Cesarie, kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2019, yarenze umuhanda igonga inzu y’umuturage, yinjira mu cyumba cyari kiryamyemo abakobwa babiri. Mukanshimiyimana Cesarie, wari utwaye imodoka avuga ko bisi ya Sosiyeti itwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali (KBS) yamugonze imuturutse inyuma ubwo yari […]

Umuryango twifuza ni ubanye neza, uzira amakimbirane- Amb. Nyirahabimana

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’ Umuryango Amb. Nyirahabimana Soline avuga ko umuryango wifuzwa mu Rwanda ari utekanye n’abawugize babayeho neza. Yabitangarije mu Murenge wa Ngarama, akarere ka Gatsibo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2019, aho abaturage bari bakereye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Imiryango, ufite insanganyamatsiko igita iti “Twese hamwe, twubake umuryango twifuza”. Agendeye kuri […]

Urutonde: Apple yongeye kuba iya mbere mu masosiyete atunze

Sosiyete ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga byibanda ku itumanaho, Apple yongeye kuza ku isonga mu zifite amafaranga menshi muri uyu mwaka(2019). Apple ni sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, inafite ikicaro muri iki gihugu. Ikora ibikoresho nka telefone zitwa iPhone, mudasobwa za Apple, amasaha n’ibindi bikoresho bidatundukanye. Igira serivisi zitandukanye zirimo: App Store nk’ububiko bw’amaporogramu, App […]

Umukecuru w’imyaka 102 yivuganye mugenzi we babanaga

Mu gihugu cy’u Bufaransa umukecuru w’imyaka 102 y’amavuko aracyekwaho kwicira mu nzu y’abageze mu zabuku mugenzi we w’imyaka 92 babanaga. Uyu mukecuru ushinjwa ubwicanyi yahise yoherezwa mu bitaro by’indwara zo mu mutwe mu gihe umushinjacyaha yavuze ko mbere yaho yabanje kubwira umwe mu bashinzwe kubitaho muri iyo nzu y’abageze mu zabukuru ko “yishe umuntu”. Ushinzwe […]

Nyagatare: Abagabo bane bari bagizwe abere ku gusambanya abana basubijwe mu rukiko

Abagabo bane bo mu Karere ka Nyagatare baherutse kugirwa abere ku byaha byo gusambanya abana b’abakobwa bakiri bato basubiye mu rukiko, ariko rw’ikirenga kuri iyi nshuro. Urukiko Rukuru mu Karere ka Rwamagana rwari rwagize abere Thomas Mugabe, bakunda kwita Mabati, Sostene Ndibwami, Alexis Kagame na David Murekezi, rumaze gutesha agaciro icyemezo cy’urukiko rwa Nyagatare cyo […]

Nsabimana Callixte (Sankara) yasobanuye uko abayobozi b’u Burundi na Uganda bafasha FLN

Nsabimana Callixte uzwi ku izina rya Sankara, ubwo yagezwaga imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru, yasobanuye ko bamwe mu basirikare bakuru ba Uganda n’u Burundi batera inkunga ibikorwa by’inyeshyamba za FLN zirwanya Leta y’u Rwanda Saa Mbiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2019, nibwo Sankara yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru, […]

Stop ! Stop ! Stop Satani nakubonye

Soma Abayefeso 4:7 “ Ariko umuntu wese yahawe ubuntu nk’ uko urugero rw’ Impano ya Kristo ruri “ Nuha umwanzi umwanya arawufata. Tugomba kuba twiteguye igihe cyose, kuko tutaba tuzi igihe satani yongera kwiyoberanya, akagaruka kugira ngo atwibe icyo twari tumaze kwakira “KWIZERA “. Hari abantu bakiriye ibitangaza binyuranye by’ Imana birimo uburwayi, n’ ibindi […]

Libya: Khalifa Haftar yanze ubusabe bwa Macron bwo guhagarika intambara

Gen. Khalifa Haftar, umuyobozi w’umutwe wa gisirikare urwanya ubutegetsi bwa Libya yanze ubusabe bwa Perezida wUbufaransa bwo guhagarika intambara yashoje muri iki gihugu. Ni ejo hashize, tariki ya 22 Gicurasi, ubwo aba bagabo bombi bahuriye mu biro by’umukuru w’igihugu (Champ Elysée) mu murwa mukuru, Paris. Radio Ijwi ry’Amerika yatangaje ko Haftar yavuze ko ibisabwa kugira […]

Sankara yemeye ibyaha byose ashinjwa atangaza ko yitandukanyije na FLN

Nsabimana Callixte, uzwi nka Sankara wari umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba za FLN zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, yemeye ibyaha byose ashinjwa uko ari 16 abisabira imbabazi, yemera ko uyu mutwe we watsinzwe kandi nta cyerekezo utanga. Ibi byabaye kuri uyu wa Kane, itariki 23 Gicurasi ubwo yagezwaga bwa mbere mu rukiko ubushinjacyaha bukavuga ko bumukurikiranyeho ibyaha 16. […]

Rwanda- Uganda: Abacuruzi bagannye ubucuruzi bwa magendu

Abacuruzi bo ku mipaka y’ibihugu by’u Rwanda na Uganda bagannye ubucuruzi butemewe n’amategeko nyuma y’aho ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bugiye biguru ntege kuva mu mezi hafi atatu ashize. Abaturage begereye imipaka ya Gatuna na Cyanika batangarije Daily Monitor kuri uyu wa 22 Gicurasi ko ubucuruzi bwa magendu ari bubi ariko ko  bubinjiriza amafaranga menshi iyo […]

Gabon: Visi Perezida na minisitiri w'amashyamba birukanwe bazira ibiti

Perezida Ali Bongo wa Gabon yirukanye ku mirimo Visi Perezida hamwe na Minisitiri ushinzwe amashyamba muri leta ye. Ibyo byabaye nyuma y’ibura rya Kontineri zuzuye ibiti byo mu bwoko bwa Kevazingo, zari zafashwe zipakirwa mu buryo bwa magendu. Itangazo ribirukana ntirisobanura impamvu ariko ryavuze ko ibirebana n’amashyamba bigiye kuba bicunzwe na Minisitiri w’Intebe. Perezida Bongo […]

Besigye yavuze impamvu atarifashisha imbunda mu guhangana na Museveni

Umwe mu bavuga rikijyana  mu batavuga rumwe na Perezida Museveni, Rtd. Col. Kiiza Besigye avuga ko kuba batarifashisha imbunda mu guhangana n’ubutegetsi bwa Museveni biterwa n’uko zihenze. Besigye wo mu ishyaka ‘ Forum for Democratic Change’ yabwiye abayobozi bo muri iri shyaka bo mu Karere ka Wakiso ko kwifashisha imbunda mu guhangana n’ubutegetsi bihenze ariko […]

Arakiruka ku kazi yatsindiye mu myaka itatu ishize muri RBA ntagahabwe

Umusore witwa Nyandwi Mathieu utuye mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, avuga ko yarenganyijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), aho ngo rwanze kumuha akazi yatsindiye muri Nzeri 2016. Akazi uyu musore avuga ko yatsindiye ni ak’ubunyamabanga (secretary), aho ngo yiyambaje inzego zitandukanye ariko kugeza ubu akaba atarigeze agahabwa. Avuga ko ubuyobozi bwa RBA bwarenze ku […]

Major Sankara aragezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa Kane

Major Sankara aragezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa Kane Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara, wavugiraga inyeshyamba za FLN zirwanya Leta y’u Rwanda azagezwa mu rukiko ku wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2019, nyuma y’aho ubushinjacyaha bushyikirije urukiko dosiye ye. Ku wa 30 Mata 2019, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeye ko rufunze Sankara. Kuri […]

Uganda: Visi Minisitiri w’Intebe Kivejinja yabwiye Bobi Wine ko utava muri ghetto ngo ube perezida

Visi Minisitiri w’Intebe wa Mbere wa Uganda, akaba na minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Kirunda Kivejinja yasabye depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) kurekeraho kurota kuzaba Perezida wa Uganda utaha. Nubwo atavuze izina Kyagulanyi, Kivejinja w’imyaka 83 yavuze ko “ udashobora guturuka muri ghetto ngo ube perezida.” Ni mu gihe Robert Kyagulanyi yakomeje kugaragaza […]

Ingabo kabuhariwe  zimereye nabi Abanyamulenge

Ingabo bivugwa ko zatojwe bihambaye  zikomeje kugaba ibitero mu bice byo mu Minembwe bituwe n’Abanyamulenge byegereye igihugu cy’u Burundi. Izi ngabo biravugwa ko zishobora no gufata ikibuga cy’indege cya Minembwe. Abatuye mu  Minembwe kuri uyu wa Gatatu babwiye Chimpreports  dukesha iyi nkuru ko imirwano yatangiye muri Werurwe ariko ko yakajije umurego muri iyi minsi by’umwihariko […]

Col. Byabagamba ngo agiye kumara imyaka itanu akorerwa iyicarubozo muri gereza

Ubwo Col. Byabagamba na bagenzi be, Frank Rusagara na Kabayiza Francois bagezwaga mu rukiko rw’ubujurire rwa gisirikare, umwunganira mu mategeko yatangaje ko umukiriya we afungiye mu kato bityo ko iryo yicarubozo nta bundi buryo ryahagarara atari ukumufungura by’agateganyo. Mu mwaka wa 2016, nibwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwakatiye Col Byabagamba gufungwa imyaka 21 no kwamburwa […]

RDC: Intambara imaze iminsi hagati y’Abanyamulenge n’ubundi bwoko yaguyemo batanu

Abantu batanu nibo baburiye ubuzima mu mirwano yashyamiranyije amoko arimo Abanyamulenge, Nyindu, Fuliro na Bembe, abantu basaga ibihumbi 25, nabo bakaba baravuye mu byabo barahunga. Iyi mibare y’ababuze ubuzima itangazwa n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) mu gihe Sosiyeti Sivile yo ivuga ko ari abantu benshi barenzi batanu bapfuye kuri buri bwoko. Umuvugizi w’Igisirikare cya […]

Kagere Meddie na John Bocco bafashije Simba SC gutwara igikombe

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, Simba SC yo muri Tanzania yabashije gutwara igikombe cya shampiyona 2018/2019, ibifashijwemo n’Umunyarwanda Kagere Meddie na John Bocco. Kuri uyu mukino wabaye ku munsi w’ejo hashize, Simba SC yari yasuye Singida United ku kibuga cyacyo cya Namfua. Igitego cya Kagere Meddie ni cyo cyafunguye amazamu ku munota wa 10, mu […]

USA: Leta ya Washington yemeje itegeko ryo kujya bafumbiza imirambo

Leta ya Washington yabaye iya mbere mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje itegeko ryo kugira imirambo ifumbire. Bijyanye n’iri tegeko, abatuye muri iyi leta ubu bashobora guhitamo ko nibamara gupfa umurambo wabo ushobora gufumbizwa ubutaka. Iki gikorwa kiri kubonwa nk’ikigamije gusimbura gutwika imirambo no gushyingura, ndetse nk’igishobora gukurikizwa mu bice by’imijyi aho ubutaka […]