Abanyarwanda baturiye umupaka ntibaremererwa kujya muri Uganda nkâuko biherutse gutangazwa
Nyuma yâaho ikinyamakuru The East African gitangarije ko umwuka mubi wagabanyutse ku mupaka wâu Rwanda na Uganda nyuma yo kugirana ibiganiro nâabaturage baturiye umupaka wa Gatuna bakakibwira ko bemerewe kwambuka bakajya muri Uganda ariko babanje kubimenyesha ubuyobozi, biravugwa ko ibi atari ukuri nta cyahindutse nkâuko byemejwe na bamwe mu bayobozi. Abayobozi bâu Rwanda bazi neza […]
Umugore wavaga i Bujumbura yafatanwe amasasu ku mupaka wa Congo
Igisirikare cya Congo (FARDC) gitangaza ko cyafatanye umugore wavaga i Burundi amasasu agera mu 690, ubwo yari ageze ku mupaka ashaka kwinjira ku butaka bwabo. Umuvugizi wa FARDC, Capt. Kaseleka DieudonnĂ© atangaza ko uyu mugore yafatiwe muri Teritwari ya Uvira, ikora ku mupaka wâu Burundi na RDC. Ati âYafashwe ku wa Kane wâicyumweru gishize ageze […]
Sri Lanka: Byibuze abantu 290 bahitanywe nâibisasu ahantu hatandukanye kuri Pasika
Abantu 290 nibo bamaze kubarurwa bapfuye abandi babarirwa muri 500 bakaba bakomeretse mu gihugu cya Sri Lanka nyuma yâibisasu byaturikiye mu nsengero no mu mahoteli anyuranye kuri Pasika nkâuko byatangajwe nâabayobozi. Abantu 24 bakekwaho gutega ibyo bisasu batawe muri yombi, minisitiri wâumutekano, Ruwan Wijewardene akaba avuga ko abakoze aya mahano ari abahezanguni bashingiye ku myemerere […]
Rutamu Elie Joe yagaragaje uwo yeguriye umutima we- AMAFOTO
 Rutamu Elie Joe wamenyekanye cyane mu makuru y’imikino mu Rwanda nyuma akaza gusezera mu itangazamakuru agiye mu mahanga, yashyize hanze ifoto y’umukobwa witwa Nyinawabeza Rebecca, avuga ko ariwe yeguriye umutima we. N’ubwo uyu musore atatangaje byinshi kuri uyu mukunzi we, abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, yashyizeho ifoto ari kumwe n’uwo mukobwa n’amagambo yuje urukundo. […]
Zimbabwe: ubukungu bukomeje kuzahara na nyuma yâubuyobozi bwa Mugabe
Mu cyumweru cyashize, igiciro cyâumugati muri Zimbabwe cyikubye kabiri, amafaranga akomeza guta agaciro. Icyo ni kimwe mu byaranze ubutegenzi bwâigihe kirekire bwâuwahoze ari perezida, Robert Mugabe. Cyongeye kugariza icyo gihugu mu gihe kiyobowe nâuwamusimbuye, Emerson Mnangagwa. Kugeza ubu, umugati wavuye ku mafaranga hafi 1620 RWF(1.80$) ugera ku mafaranga 3150(3.50$).Mnangagwa akimara gufata ubutegetsi yasezeranyije Abanyazimbabwe ko […]
Abantu 13 basengaga bitegura pasika bapfuye nyuma yo kugwirwa nâigikuta cyâurusengero
Abantu 13 bapfiriye mu mpanuka yâigikuta cya Kiliziya cyagwiriye abasengaga bitegura pasika, muri Afurika yâEpfo. Ni impanuka yabaye ku wa 19 Mata, ubwo hari ku wa Kane Mutagatifi. Bitangazwa ko abantu 29 bakomerekejwe  nâicyo gikuta cya kiliziya cyahanutse ubwo imvura nyinshi yagwaga. Abakomeretse bavuriwe mu bitaro bikuru byâIntara ya KwaZulu-Natal, 13 bahita bahasiga ubuzima. Umuvugizi […]
Ibyishimo bidasanzwe ku mukobwa wari umaze imyaka 50 nta musore wari wamubwira âNdagukundaâ
Gladys Lasila ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma yaho aboneye umukunzi avuga ko bagiye kubana ubuzima bwe bwose asigaje ku isi. Uyu mukobwa wâimyaka 50 usanzwe ari nâicyamamare muri Nigeria, ngo nta mahirwe yari yarigeze mu buzima bwe yo kuba yakundwa nâumusore uwo ari we wese. Ubu akaba yashyingiranwe nâumugabo bigaragara ku […]
Burundi: Uzashaka kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida azabanza gutanga miliyoni 30
Mu gihe habura umwaka umwe ngo mu Burundi habe amatora yâumukuru wâigihugu, ubu hashyizweho amabwiriza mashya arimo no kuba uzajya ashaka gutanga kandidatire ye, izajya yakirwa abanje no gutanga miliyoni 30 zâamafaranga yâAmarundi. Ibi ni ibiri mu itegekonshinga ryavuguruwe birebana nâamatora yâumukuru wâigihugu, Abadepite 105 mu 108 bakaba bararyemeye batora yego, mu gihe abandi batatu […]
Rulindo: Bamwe mu baturage baracyaceceka akarengane bagirirwa
Bamwe mu bagize imiryango ya sosiyete sivile mu karere ka Rulindo mu ntara yâamajyaruguru bavuga ko kuba hari ibibazo byinshi bikigaragara mu baturage,ibyinshi bikigaragaza cyane nkâiyo umukuru wâigihugu yasuye akarere runaka ngo biterwa na bamwe mu baturage bagirirwa akarengane nâinzego zâibanze zibegereye bagaceceka bitewe no kutamenya amategeko abarengera. Ni bimwe mu byagaragajwe mu biganiro hagati […]
Uganda: Bobi Wine yahawe ânyirantarengwaâ mu gitaramo ke cya Pasika
Umuhanzi akaba nâumudepite muri Uganda, Robert Kyagulanyi cyangwa se Bobi Wine, yahawe umurongo ngenderwaho mu gitaramo cya Pasika yateguye kuri uyu wa mbere. Bobi Wine usa nâuri ku musozo wâimyiteguro yâiki gitaramo, yavuze ko icyo yakoze ari ukumenyesha inzego zâumutekano ibyâigitaramo ke, aho kuzisaba uburenganzira. Aya ni amagambo yatangarije abafana nâabakunzi be ku wa 16 […]
Burundi: Abaturage batewe ubwoba nâ imyitozo ya gisirikare Imbonerakure zirimo guhabwa
Abaturage bo mu Ntara ya Bururi, mu Burundi, bafite impungenge zâumutekano wabo bitewe nâimyitozo Imbonerakure zigizwe nâurubyiruko rwâishyaka CNDD- FDD riri ku butegetsi ruhabwa ku musozi wa Kibimbi. Abaturag baturiye aka gace bavuga ko nta nâumwe wemerewe kuba yabaza ibirimo kubera aho. Umusozi wa Kibimbi iyi myitozo ya gisirikare Imbonerakure zirimo kuhakorera, ngo usanzwe udatuwe, […]
Uganda yaba ikomeje kurunda ingabo zayo hafi yâumupaka wâu Rwanda bucece
Mu gihe umwuka mubi mu mibanire yâu Rwanda na Uganda ukomeje, ibihugu byombi birashinjwa kuba birimo kurunda ingabo ku mipaka bucece, aho habanje kuvugwa u Rwanda mu kwezi gushize none bikaba bivugwa ko Uganda nayo irimo irarunda ingabo kabuhariwe ku mupaka wayo nâu Rwanda kandi bigakorwa bucece. Urubuga Eyalama News dukesha iyi nkuru ruvuga ko […]
Ku ruhande rwâu Rwanda hamaze kuboneka imirambo 15 yâabaguye mu mpanuka mu Kiyaga cya Kivu
Ubutabazi bwâu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu bwabonye imirambo 15 yâabantu baguye mu mpanuka yâubwato bwarohamye mu ijoro ryo kuwa 16 Mata mu Kiyaga cya Kivu mu burasirazuba bwa Congo. Iyi mirambo yabonetse ku nkengero zâikiyaga ku ruhande rwâu Rwanda nkâuko abayobozi I Gisenyi babitangarije AFP. Amato atanu yâubutabazi yari akiri mu kiyaga akomeje gushakisha […]
Yafashwe abaga imbwa ashaka gukuraho inyama zo kugurisha kuri Pasika
Mu gihe haburaga amasaha makeya ngo Pasika ibe, aho imiryango myinshi igura inyama zo kurya mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi hibukwa izuka rya Yesu, umugabo wo mu Karere ka Mbarara muri Uganda yatawe muri yombi ari kubaga imbwa ngo agurishe inyama zayo. Uyu mugabo witwa Sadru Mustafa ngo akaba yafashwe nâabaturage abaga imbwa mu […]
Sudani: Mu rugo rwa Omar Bashir hafatiwe imifuka ipakiyemo asaga miliyoni 130$
Mu rugo rwa Omar al-Bashir wahoze ari Perezida wa Sudani hafatiwe imifuka ipakiyemo akayabo kâamafaranga akoreshwa ahantu hatandukanye none yatangiye gukorwaho iperereza ku byaha byâiyezandonke nkâuko byatangajwe nâabashinjacyaha kuri uyu wa Gatandatu. Inzego zishinzwe umutekano zikaba zasanze mu rugo rwa Bashir Amayero, Amadolari nâamafaranga akoreshwa muri Sudani yose hamwe akaba asaga miliyoni 130 zâAmadolari cyangwa […]
Burera: Hafatiwe Prado ipakiye ibicuruzwa bya magendu
Ku makuru yatanzwe nâabaturage Polisi ikorera mu karere ka Burera yafashe imodoka Prado RAA 534Q ipakiye ibicuruzwa bya magendu. Kuri uyu wa 19 Mata nibwo imodoka Prado RAA 534Q yafatiwe mu murenge wa Nemba ipakiye ibicuruzwa bya magendu byiganjemo imyenda ya caguwa. Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana Umuvugizi wa Polisi mu ntara yâAmajyaruguru […]
Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wongeye gukoreshwa.
Kuri uyu wa 20 Mata 2019, Abanyarwanda baturiye umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, batangaje ko muri iyi minsi bashobora kujya muri Uganda nta mananiza menshi. Ibyo bikaba bibaye bwa mbere nyuma yâamezi agera kuri abiri umubano wâibihugu byombi utifashe neza.Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wongeye gukoreshwa. Icyo ni ikimenyetso […]
Amabanga yagufasha kumenya indimi zâamahanga
Ururimi ni igikoresho cyifashishwa mu itumanaho hagati yâumuntu nâundi. Kumenya indimi zâamahanga byagufasha kumvikana nâumuntu uturuka mu gihugu kimwe nâikindi. Indimi zagufasha kugira inshuti zitandukanye nta mupaka. Ururimi ni kimwe mu bituma habaho gufata imico yâabandi bantu cyangwa se ibindi bihugu. Twavuga ko ari igikoresho ndangamuco. Rwifashishwa kandi mu bubanyi nâamahanga, aho usanga ibihugu bikoresha […]
RDC: Umuganga ukomoka muri Cameroun yiciwe mu gitero cyâabantu bitwaje intwaro
Umuganga ukomoka mu gihugu cya Cameroun kuri uyu wa Gatanu, itariki 19 Mata, yiciwe i Butembo, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gitero abantu bitwaje intwaro bagabye ku itsinda ryâitsinda ryâabantu bashinzwe gutabara ahumvikanye indwara ya Ebola mu ivuriro rya kaminuza gaturika izwi nka âUniversitĂ© catholique du Grabenâ Aya makuru akaba yatanzwe nâumuyobozi wâUmujyi […]
Misiri: Babyukiye mu matora ya referandumu ashobora kuzatuma Sisi ayobora kugeza mu 2030
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 20 Mata, Abanyamisiri babyukiye mu matora ku ihindurwa ryâitegeko nshinga ashobora kuzatuma Perezida Abdel Fattah al-Sisi aguma ku butegetsi kugeza mu 2030. Abashyigikiye Perezida Sisi bavuga ko impinduka mu itegeko nshinga ari ngombwa kugirango ahabwe igihe cyo kurangiza imishinga yâingenzi nâamavugurura yâubukungu. Abamunenga bo baravuga ko imbaraga nyinshi bari kuzirunda […]
Tariki 20 Mata 1994: Umunsi uwari Umunyamabanga wa Loni yateje urujijo ku byaberaga mu Rwanda
Ku itariki 20 Mata 1994 mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije, nibwo uwari Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Boutros-Boutros Ghali yateye urujijo abakurikiranaga ibibera mu Rwanda ubwo yavugaga ko â Abahutu bari kwica Abatutsi kandi Abatutsi barimo kwica Abahutu â. Icyo gihe Boutros-Boutros Ghali ngo yaboneyeho guhamagarira icyo yise impande zari zihanganye (abakoraga jenoside na […]
Islamic State yigambye igitero cya mbere muri Congo inayita intara yayo muri Afurika yo hagati
Umutwe wâiterabwoba wa Islamic State wari umenyerewe cyane mu Burasirazuba bwo hagati no muri Afurika yâuburengerazuba, wigambye ko wagabye igitero cyawo cya mbere muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gihugu cyâigituranyi cyâu Rwanda. Uyu mutwe mu itangazo washyize ahagaragara kuwa Kane ushize wavuze ko abarwanyi bawo bateye ibirindiro byâIgisirikare cya Congo biherereye ahitwa Kamango, […]
Ubwami bwa Buganda bwanenze Leta ya Museveni
Umwami wa Buganda, Kabaka Ronald Muwenda Mutebi II yanenze ubutegetsi buberewe ku isonga na Perezida Museveni  abushinja gupyinagaza ubwisanzure bwâabaturage ba Uganda. Mu butumwa bwe bwa Pasika, Umwami Mutebi avuga ko ubutegetsi buri mu bikorwa byo kwambura abaturage ubutaka bwabo mu bwami bwe ndetse no mu bindi bice bigize iki gihugu ariko ko ikibazo kimuraje […]
Amategeko agenga ibiryabarezi agiye kuvugururwa
Olivier Gasore, ukora muri Minisiteri yâUbucuruzi nâInganda,ufite mu nshingano ze imikino yâamahirwe, yatangaje ko iyo minisiteri irimo kuvugurura amategeko agenga iyi mikino , abensi bita âibiryabarezi’. Ni amavuhurura agiye gukorwa nyuma yâuko abaturage benshi bagaragaza ko ibiryabarezi ari kimwe mu bituma ibyaha byiyongera. Noel Hategekimana, utuye mu murenge wa Kacyiru,akarere ka Gasabo, avuga ko nâubwo […]
Gakenke: Yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amashashi asaga ibihumbi 34
Polisi yâu Rwanda ikorera mu Ntara yâamajyaruguru imaze iminsi mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Mata 2019, kâubufatanye nâabaturage Polisi yafashe umuturage witwa Ayishakiye Theoneste ufite imyaka 34,wafatanwe ibipfunyika byâamashashi ibihumbi 34,200, avuye mu Karere ka Musanze yerekeza mu Karere ka Gakenke ari naho […]
Abantu bitwikiriye ijoro bishe banabaga inka yâuwarokotse jenoside muri Karongi
Abantu bataramenyekana  bitwikiriye ijoro bica inka yâumuturage witwa Simon Ntazinda warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 18 Mata 2019. Bamwe mu baturage bavuga ko iyi nka yaba yaratemwe ikicwa bitewe nâubuhamya uyu mugabo   yatanze  ubwo icyumweru cyâicyunamo cyasozwaga. Ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyumweru gishize, […]
Ubuhinde: Yikase urutoki nyuma yo gutora ishyaka atagambiriye
Ku wa 18 Mata, Umuhinde yikase urutoki nyuma yo kwibeshya agatora ishyaka atagambiriye. Yavuze ko ari igikorwa cyamubabaje, bituma ananirwa gucunga agahinda ke. Pawan Kumar watoye ku nshuro ya mbere mu buzima, yabwiye kimwe mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu ko yari afite gahunda yo gutora ishyaka rya Bahujan Samaj mu kiciro cya kabiri cyâamatora. […]
RDC: Moise Katumbi yakuriweho igifungo yari yarakatiwe
Urukiko rwo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, rwagize umwere Moise Katumbi, rumuvaniraho nâigifungo cyâimyaka itatu yari yarakatiwe mu 2016. Ni mu itangazo ryashyizwe mu ruhame kuri uyu wa 19 Mata. Ubundi, ku wa 17 ni bwo uru rukiko rwafashe umwanzuro wo kubohora Katumbi wahoze ari umuyobozi wâintara ya Katanga ariko ntibyari byagatangajwe. Umunyamategeko wa […]
Liberia: Inzoka zimuye Umukuru wâIgihugu mu biro.
Perezida wa Liberia, George Weah ubu ari gukorera akazi ke mu rugo nyuma yo gusanga inzoka ebyiri mu nyubako irimo ibiro yakoreragamo. Amakuru aravuga ko ku wa gatatu wâiki cyumweru ari bwo inzoka ebyiri zâumukara zaturutse mu mwobo uri aho bakirira abantu. Umunyamabanga wungirije ushinzwe itangazamakuru, Smith Toby yabwiye ibiro ntaramakuru byâAbanyamerika, Associated Press ko […]
Video: Imbabazi zirabohora, n'intambwe yo kwegera urufatiro rw'Imana
Uganda ivuga ko hari ingabo zâu Rwanda zinjiye ku butaka bwayo
Igitangazamakuru gikorera kuri interineti cyo muri Uganda, Chimpreports gitangaza ko Ingabo zâu Rwanda zinjiye ku butaka bwa Uganda mu Karere ka Kisoro. Mu nkuru yacyo yo kuwa 18 Mata ifite umutwe ugira uti â Tension flares as Rwandan soldiers cross into Ugandaâ ugenekereje mu Kinyarwanda ari byo kuvuga ngo âIgikuba cyacitse nyuma yâaho ingabo zâu […]
Opinion : Amaraso yâAbatutsi ntakwiye kuba ayo gushakisha icyubahiro cyangwa ikuzo mu bantu- Ubutumwa ku muryango wâAbasilamu
Taliki ya 14 Mata 2019, Akarere ka Rwamagana nâUmuryango wâAbasilamu mu Rwanda bifatanije nâabandi banyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Uwo muhango wabereye i Mabare aho bumvise ubuhamya bwâAbasilamu baho bayobowe na Imamu Rashidi Bagabo, maze bose bashima imyitwarire yabo mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi […]
Nyamasheke: Itorero Méthodiste Libre riragaya abari abayoboke baryo bijanditse muri Jenoside
Ubuyobozi bwa conference ya Kibogora mu itorero MĂ©thodiste Libre mu Rwanda buragaya abari abayoboke bâiri torero bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni bimwe mu byatangajwe nâumubwirizwa wa Conference ya Kibogora muri iri torero,RĂ©v. Psiteri Mushimiyimana SimĂ©on, ubwo abakristo baryo bibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi,  harimo abari abapasiteri,abarimu,abaririmbyi,abajyanama nâabandi bakristo,abamaze kumenyekana bose […]
Museveni yemerewe kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida igihe cyose azaba akiriho
Urukiko rw’ikirenga rwa Uganda rwashyigikiye icyemezo cy’urukiko rw’itegekonshinga cyo gukuraho ikigero cy’imyaka 75 y’amavuko nk’imyaka ntarengwa umuntu aba atacyemerewe kwiyamamariza kuba perezida. Bivuze ko Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ufite imyaka 74 y’amavuko, ashobora kongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2021. Ku wa Kane tariki ya 18 Mata 2019, nibwo abacamanza bane […]
Amerika yohereje intumwa muri Sudan
Leta zâunze ubumwe zâAmerika zohereje intumwa muri Sudan ku wa 18 Mata.2019. Ni intumwa zigamije gufasha mu ishyirwaho ryâubuyobozi bushingiye kuri demokarasi nyuma yâuko uwari perezida ahiritswe ku butegensi. Uwungirije umunyamabanya wa leta, ushinzwe Afurika yâIburasira zuba, Makila James azagera I Khartoum muri Sudan muri izi mpera zâicyumweru. Umuvugizi wa leta, Morgan Ortagus, yanavuze ko […]
Uganda: Ukekwaho gushimuta umukerarugendo wâUmunyamerika yagejejwe mu rukiko
Byaruhanga Onesmus wâimyaka 43, uzwi ku izina rya Kaliisa, ku wa 18 Mata yagejejwe mu rukiko ashinjwa ibyaha bitatu nâigipolisi cya Leta ya Uganda.Ibyo byaha akurikiranyweho ni ubujura nâibindi byaha bibiri bijyanye no kushimuta agamije gusaba amafaranga yâingurane. Byaruhanga akekwaho kugira uruhare mu ishimutwa ryâumukerarugendo wâUmunyamerika ,Endicott nâumushoferi we Mirenge Jean Paul.Abo bombi bashimutiwe muri […]
Abanyarwanda babiri baburiwe irengero muri Uganda
Abanyarwanda babiri  Sendegeya ThĂ©ogene na Magezi Emmanuel biravugwa ko baburiwe irengero kuva mu mwaka ushize. Abo mu miryango yabo bavuga ko abo bagabo babuze nyuma yo gufatwa nâabasirikare ba Uganda ku birindiro byâingabo zâicyo gihugu i Mbarara umwaka ushize. Imiryango ya Sendegeya na Magezi ifite impungenge ku buzima bwâabantu babo nyuma yâigihe bamaze batazi aho […]
Mukontorore ibitsina byanyu- Musenyeri Ntagali abwira abakirisitu
Umuyobozi wâItorero ryâAbaporotesitanti muri Uganda, Mgr Stanley Ntagali yanenze ababyeyi bafata abana ku ngufu ndetse nâababyarana nâabo batashakanye, abasaba kugenzura irari ryâibitsina byabo. Ibi uyu mushumba yabitangaje ubwo yatangaga ubutumwa bwa pasika ku bakirisitu mu kiganiro nâitangazamakuru i Namirembe. Ati â Babyeyi, mushobora kugenzura irari ryâibitsina byanyu mukareka gufata ku ngufu abana bityo mukaba indahemuka […]
Inyeshyamba zikomoka muri Uganda zishe abasirikare babiri ba Congo
Abasirikare babiri ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bapfiriye mu mirwano yabahuje nâinyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda. Aba basirikare bapfiriye mu mirwano yabaye ku wa Kabiri wâiki cyumweru mu gace ka Bovata/ Watalinga, muri Teritwari ya Beni, Intara ya Kivu yâAmajyaruguru. Sosiyeti Sivile muri aka gace itangaza ko hakomerekejwe nâumusivile umwe, nkâuko bitangazwa na […]
Mali: Minisitiri wâIntebe na Guverinoma ye beguye
Nyuma yâubwicanyi bwakorewe ubwoko bwâAbafulani 160 bo muri Mali, Minisitiri Soumeylou Boubeye Maiga na Guverinoma ye yose beguye. Iyi guverinoma irashinjwa ko itashoboye gushakira umuti iki kibazo cyâubwicanyi, harimo no gushaka ababukoze ngo bajyanwe mu butabera. Byatumye ku wa gatatu inteko ishingamategeko ihaguruka, itegura amatora yâikizere. Amatora yâikizere guverinoma ifitiwe atorwa nâinteko ishingamategeko gusa. Ibi […]
Nyaruguru: Imibiri 333 y'abazize jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
Imibiri 333 yâabazize jenoside yakorewe Abatutsi Kuwa Gatatu itariki 17 Mata 219, yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Munini mu Murenge wa Munini, Akarere ka Nyaruguru. Urwibutso rwa Jenoside rwa Munini rushyinguyemo imibiri isaga 13000 yâabazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Imibiri yashyinguwe irimo 285 yabonetse mu Murenge wa Busanze ahubakwaga amashuri. Mu buhamywa bwatanzwe […]
Uvira: FARDC iravuga ko yataye muri yombi inyeshyamba ya RED-Tabara
Inyeshyamba yâUmurundi yo mu mutwe wa RED-Tabara yatawe muri yombi nâingabo za Leta ya Congo (FARDC), aho bivugwa ko yafashwe nâingabo zo muri regiment ya 3303 ikorera Kigoma, muri Teritwari ya Uvira, ho muri Kivu yâAmajyepfo. Nkâuko byatangajwe na FARDC, ngo iyi nyeshyamba ya RED-Tabara kuwa gatatu ushize yagiye gushaka ahantu hari network ngo ivugane […]
Afurika yâEpfo: Dosiye yâiyicwa rya Col Karegeya yasubijwe mu bushinjacyaha ngo bufate umwanzuro
Umucamanza wo mu rukiko rwâibanze rwa Randburg muri Afurika yâEpfo, kuri uyu wa Kane, itariki 18 Mata yasubije mu bushinjacyaha idosiye yâurubanza ku iyicwa rya Col Patrick Karegeya, aho bugomba gufata icyemezo cyo gukurikirana abashinjwa kurigiramo uruhare cyangwa bukabireka. Muri Mutarama 2019, umucamanza yari yasabye ushinzwe iperereza kugaragaza ibyo yakoze ngo hatabwe muri yombi abanyarwanda […]
Sudani: Abavandimwe babiri ba Omar Al-Bashir batawe muri yombi
Abavandimwe babiri ba Omar Al-Bashir wari Perezida wa Sudani batawe muri yombi nkâuko byatangajwe na Leta yâagateganyo yâiki gihugu. Umuvugizi wâigisirikare, Gen Shams Eddin Kabashi yatangarije Ibiro Ntaramakuru bya Sudani, SUNA, ko Abdullah na Abbas al-Bashir batawe muri yombi mu mu rwego rwâ urugamba rwo kurandurana nâimizi ibyaranze ubutegetsi bwa Bashir. Yongeyeho ko hari nâimitwe […]
Uganda: Perezida Museveni yemerewe bidasubirwaho kuzahatanira manda ya 6
Kuri uyu wa Kane, itariki 18 Mata muri Uganda Urukiko rwâIkirenga rwemeje itegeko ryemerera umuntu ugejeje ku myaka 75 yâamavuko cyangwa uyirengeje kwiyamamariza umwanya wâumukuru wâigihugu. Bisobanuye ko mu 2021 Perezida Museveni yemerewe kuzahatanira manda ya gatandatu. Ni nyuma yâaho Inteko Ishinga Amategeko yaritoye mu Ukuboza mu 2017, Urukiko rushinzwe kurinda itegeko nshinga narwo rukaryemeza […]
Rubavu: Yatawe muri yombi nyuma yo gucuranga indirimbo zibiba urwango nâamacakubiri.
Umuturage witwa Nyabyenda Jean Marie Vianney, utuye mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu, yatawe muri yombi nyuma yo gucurangira mu kabari indirimbo za Bikindi zuje urwango nâamacakubiri. Kigali Today dukesha iyi nkuru iravuga ko Nyabyenda yagiye mu kabari, atangira gucurangira kuri telephone izi ndirimbo. Uretse no kuba izi ndirimbo zuje urwango, zitaka nâizahoze […]
Indirimbo âDusohoze ikiviâ yahurijwemo abahanzi The Ben, Masamba, Tonzi, Aaron Nitunga ibumbatiye ubutumwa
Abahanzi batandukanye barimo The Ben, Masamba Intore, Tonzi, Aaron Nitunga nâabandi batandukanye bahuriye mu ndirimbo yitwa âDusohoze ikiviâyibanda ku gukangurira abantu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, gukunda igihugu, guhumuriza abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi nâubundi butumwa butandukanye. Umwanditsi wâiyi ndirimbo, Merchiore Mecky Kayiranga avuga ko igitekerezo cyavuye ku wundi muntu ariko iyi ndirimbo yaje kuyandika akayishyiramo ubutumwa […]
Champions League: Ibigwi byâamakipe yakomereje muri œ cyâirushanwa 2018/2019
Ku wa gatatu, tariki ya 17 Mata, ni bwo Liverpool na Tottenham Hotspurs zujuje umubare wâamakipe ane agomba gukina icyiciro cya œ cyâirushanwa rya UEFA Champions League, asanzemo FC Barcelona na Ajax Amsterdam zakatishije itike ku wa 16. Aya makipe uko ari ane afite ibikombe byâiri rushanwa 14 muri rusange harimo 5 bya Liverpool, 5 […]
Koreya ya Ruguru yakoze ikindi gisasu cya kirimbuzi
Koreya ya Ruguru ivuga ko yagerageje intwaro nshya ifite umutwe uriho igisasu gikomeye, igerageza rya mbere kuva haba ibiganiro hagati ya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Kim Jong-un, umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru, muri uyu mwaka. Igitangazamakuru cya leta ya Koreya ya Ruguru nta makuru menshi arenzeho cyatangaje, ariko […]
Nyarugenge: Abamotari bahuguwe biyemeje gukebura bagenzi babo barangwa nâimikorere idahwitse
Polisi yâigihugu ku bufatanye nâabafatanyabikorwa bayo barimo na Federasiyo y’Abamotari mu Rwanda ( FERWACOTAMU) bahuguye abamotari 500 bo mu Karere ka Nyarugenge. Abahuguwe bavuga ko bagiye gukubita agashyi bagenzi babo bica amategeko yâumuhanda nkana, abakoresha ibiyobyabwenge ndetse nâabagaragaraho umwanda. Ni amahugurwa yabereye mu Kigo cy’urubyiruko (Maison de Jeunes/ Kimisagara) kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Mata 2019. Umuvugizi w’ishami […]
Ifoto ya Yezu yagaragaye ubwo inyubako Notre Dame de Paris yashyaga
Umugore witwa Lesley Lowan yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga ubwo yashyiraga hanze ifoto isa nâiya Yezu yafashe ubwo inyubako ya Notre Dame de Paris yashyaga. Uyu mugore yahise ashyira iyi foto ku rukuta rwe rwa Facebook mu rwego kugira ngo asangize abandi ibyâiyi foto yabonye. Yagize ati â Ahari ubwonko bwanjye burambeshya. Murebe iyi foto […]
Kirehe: Ubuharike, kimwe mu bikomeje guteza amakimbirane mu ngo
Abagore nâabagabo bo mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, bitana bamwana ku waba nyirabayazana wâamakimbirane mu ngo kandi abenshi biyemerera ko babana batarasezeranye. Ubuyobozi bwâakarere ka Kirehe bwemera ko umurenge wa Gahara hari ikibazo cyâamakimbirane mu miryango bukavuga ko ahanini iterwa nâubuharike. Tubisabimana Noheli utuye mu murenge wa Gahara ni mu karere ka […]
Zari yiteguye kurongorwa vuba nâumugabo wa Gatatu
Umuherwekazi Zari Hassan nyuma yo gutandukana nâumuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania, atangaza ko ubu yitegura gushyingiranwa nâundi musore mu minsi mike iri imbere, ubukwe bukazakorwa mu ibanga. Video yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari avuga ko muri ubwo bukwe bwe ateganya kuzatumira inshuti ze za hafi ndetse na bake bo mu muryango. Yagize […]
Nta mpamvu yo kujya gushaka serivisi muri Uganda- Gen. Nyamvumba
Umugaba wâIngabo zâu Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba yabwiye abaturiye imipaka na Uganda ko badakwiye kujya kujya kwaka serivisi muri Uganda mu gihe bakomeje kuzegerezwa nâigihugu cyazo. Igisirikare cyâu Rwanda kuva mu ntangiro zâiki cyumweru kiri gutanga serivisi zâubuvuzi mu Karere ka Burera kegereye igihugu cya Uganda. Kuri ubu nkâuko The Chronicles ibitangaza, abaturage 800 bamaze […]
Tanzania: Abasirikare barinze inkambi yâAbarundi nkâabiteguye urugamba
Impunzi zâAbarundi zo mu nkambi ya Nduta zitangaza ko zihangayitse nyuma yo kubona abasirikare ba Leta barinze iyi nkambi bafite intwaro zikomeye, ibintu bavuga ko bitari bisanzwe. Izi mpunzi zivuga ko abo basirikare ba Leta bameze nkâabiteguye urugamba. Ibi bikaba bibaye mu gihe hashize iminsi havugwa ko mu mashyamba ari hafi yâiyi nkambi hari umutwe […]
France: Abatubuzi barimo kugerageza kwiba imfashanyo irimo gutangwa ngo Kiliziya iherutse gushya yubakwe
Ikigo gishizwe kubungabunga umurage nâumuco mu Bufaransa, kuri uyu wa 18 Mata cyaburiye abifuza gufasha ko hari abarimo kwitwaza Kiliziya iherutse gushya ââNotre Dame De Paris â bakajijisha abarimo gutanga inkunga, bakayitanga bazi ko barimo gufasha kugira ngo iyo Kiliziya yongere kubakwa. Icyo kigo gishizwe gucunga umurage nâumuco, French Heritage Foundation,cyavuze ko abo batubuzi barimo […]
Hitezwe umwanzuro wâurukiko ku rubanza rwâabacyekwaho kwica Col. Karegeya
Urukiko rwo muri Afurika yâEpfo kuri uyu wa 18 Mata ruratangaza umwanzuro warwo ku rubanza rwâabantu bacyekwaho kwica Col. Patrick Karegeya, wari Umuyobozi wâIperereza ryo hanze y’igihugu cy’u Rwanda. Avuga ku cyo uyu mwanzuro usobanuye ku muryango we, Umugore wa Karegeya ari we Leah Karegeya yabwiye Ijwi ryâAmerika dukesha iyi nkuru ko umwanzuro w’urur rubanza […]
RDC: Sibomana wari umuyobozi wâinyeshyamba yishyikirije Leta
Kavubi Sibomana wari umuyobozi wâinyeshyamba za Nyantura, ku wa Mbere wâiki cyumweru yishyize mu maboko ya Leta ari kumwe nâindwanyi ze 222. Izi nyeshyamba zishyikirije Leta mu gace ka Kirumbu, Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu yâAmajyaruguru, bakaba beretswe itangazamakuru ku wa Gatatu tariki ya 17 Mata 2019, mu nkambi babaye bacumbikiwemo ya Mubambiro. […]
Nyamasheke: Abarokotse Jenoside ntibavuga rumwe nâakarere ku iyimurwa ryâurwibutso
Abarokotse Jenoside bo mu Mirenge ya Kanjongo, Kagano nâahandi bafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kibogora ruri mu murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko bafite impungenge ko uru rwibutso rushobora kwimurwa nk’uko babyumva, ariko ko bitabanezeza kubera amateka yihariye agace rwubatswemo gafite. Abafite ababo barushyinguyemo bavuze ko aka gace ka […]
Burundi: Nta munyepolitiki uzongera guhabwa ijambo mu misa- Kiliziya gatolika
Kiliziya gatolika mu Burundi yatangaje kuri uyu wa 17 Mata 2019 ko nta muntu uwari we wese  uzongera guhabwa ijambo mu gihe cya misa  Atari umulayiki. Mu itangazo  inama yâabepisikopi  gatolika mu Burundi yashyize hanze, yagaragaje ko ihagaritse umuco wâabantu bishingikiriza ubabasha bafite muri politiki  mu gihugu bakibwira ko bafite uburenganzira bwo gufata ijambo mu […]