Zahabu nyinshi ziva muri Afurika zigurishwa mu buryo bwa magendu

Mu busesenguzi ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byakoze; byasanze zahabu ifite agaciro ka miliyari z’amanyamerika igurishwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu(UAE) mu buryo butemewe. Reuters yatangaje ku wa gatatu ko imibare ya gasutamo igararagaza ko mu 2016, UAE zinjije toni 446 za zahabu, zifite agaciro ka miliyari zisaga 15 z’amadorali y’Amerika, mu gihe mu 2006; zari […]

Dore icyo Imana ishaka ko wakora , mu gihe uzaba wubashye ibyo yagutegetse

Mu igitabo cya Yosuwa igice cya mbere k’umurongo wa karindwi (Yosuwa 1:7) Imana yahaye Yosuwa itegeko mu buryo bworohereje imubwira iti “ icyakora ukomere ushikame cyane kugira ngo witondere amategeko yose umugaragu wanjye Mose yagutegetse. Ntuyateshuke uciye iburyo cyangwa ibumoso kugira ngo ubashishwe byose aho uzajya hose. Igihe Imana yaturemaga, yaduhaye ubwenge ndetse n’ ubumenyi. […]

Nyamasheke: Abakozi b'uruganda rw'icyayi barasabwa kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubuyobozi bw’uruganda rw’icyayi rwa Gatare (Gatare Tea Company ) ruri mu murenge wa  Karambi, mu karere ka Nyamasheke, buvuga ko n’ubwo   rwatangiye gukora  mu mpera z’umwaka wa 2017,Jenoside yakorewe abatutsi yabaye rutaranatekerezwa, rufite inshingano zo kuyibuka,gufata mu mugongo abayirokotse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera. Ni bimwe mu byavuzwe n’umuyobozi mukuru warwo, Mukiza […]

Umutoza wa APR FC avuga ko nta kosa na rimwe bemerewe gukinisha gukora

 Zlatko Krmpotić utoza APR FC yavuze ko biteguye neza umukino iyi kipe igomba gukina na Bugesera FC, intego yabo ni ugutahana amanota atatu by’umwihariko ko nta kosa na rimwe bemerewe gukora ryabagusha mu kubura intsinzi. Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cya Serbia,  Zlatko Krmpotić, avuga ko abakinnyi be biteguye neza umukino uzaba ku wa Gatandatu […]

Perezida Xi Jinping avuga ko ibikorwaremezo bigomba guhuza ubukungu bw’isi

Perezida Xi Jinping avuga ko umugambi we w’inzira n’imihanda bizenguruka isi  ugomba guhuza ubukungu bw’Isi, ubusumbane bwari burimo bukavaho. Yabitangarije mu nama mpuzamahanga ya kabiri iganira ku bikorwa remezo ayoboye mu Bushinwa. Iyi nama ibaye ku ncuro ya kabiri, nyuma y’iyabaye mu 2017. Iy’uyu mwaka yitabiriwe n’ibihugu bisaga 150 bivuye ku migabane yose y’isi, Perezida […]

Ahantu nyaburanga ku isi, ishyamba rya Bwindi muri Uganda ku mwanya wa mbere-CNN

Igitangazamakuru gikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, CNN, cyasohoye urutonde rw’ahantu nyaburanga ku isi, ishyamba rya Bwindi mu Bugande riza ku mwanya wa mbere. Uru rutonde rw’ahantu 25 rwasohotse ku wa 24 Mata, umunsi wo kwizihiza kubaho kw’isi, nk’umubumbe rukumbi ufite ubuzima. Amashyamba meza yo muri Afurika, Ubutayu muri Amerika y’Abalatini, amasumo y’amazi n’imigi […]

U Rwanda rwahakanye ko ruzambura ubwenegihugu Abanyarwanda bacururiza muri Uganda bazanga gutaha mu minsi 10

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe yahakanye ko u Rwanda ruzambura ubwenegihugu Abanyarwanda bacururiza muri Uganda bazanga kuva muri iki gihugu mu gihe cy’iminsi icumi. Ikinyamakuru PM Daily kuwa 21 Mata 2019 cyatangaje ko u Rwanda rwasabye abaturage b’Abanyarwanda bakorera ubucuruzi hafi n’umupaka kuzinga utwabo bagataha […]

Perezida Kim wa Koreya ya Ruguru yahuye na mugenzi we Putin

Ku nshuro ya mbere, Perezida Vladimir Putin yahuye na mugenzi we Kim Jong-un, umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru, basezeranya gushimangira umubano w’ibihugu byombi. Bahuriye ku kirwa cya Russky hafi y’umujyi wa Vladivostok uri ku cyambu mu burasirazuba bw’Uburusiya, bahana ikiganza. Ibiro bya Bwana Putin bitangaza ko aba bategetsi bombi baganiriye ku bijyanye no kureka […]

Nakundaga Zari ariko sinigeze mba mu rukundo na we- Diamond

Umuhanzi Diamond Platnumz atangaza ko yakundaga Zari babyaranye abana babiri ariko ko atigeze aba mu rukundo n’uyu mugore. Diamond na Zari batandukanye ku mugaragaro kuwa 14 Gashyantare 2018. Icyo gihe Zari yashinjaga uyu mugabo kumuca inyuma ariko benshi bagakomeza kwibaza impamvu yabyo bagashoberwa. Diamond aherutse gutangariza Wasafi Radiyo yo muri Tanzania ko Zari yamucaga inyuma […]

U Rwanda ruranyomoza u Bufaransa na Canada bivuga ko rudatekanye

Leta y’u Rwanda iranyomoza ibihugu by’ibihangange bivuga ko nta mutekano uhamye uri mu Rwanda, bikabuza n’abaturage babyo kurutemberamo mu duce tumwe na tumwe. Kuwa 17/04/2019 Leta y’u Bufaransa yaburiye abaturage bayo bari mu Rwanda ku mpungenge z’umutekano wabo, ibamenyesha ko bakwirinda gutemberera muri pariki y’ibirunga, mu ishyamba rya Nyungwe (Naryo riririmo pariki), kudakoresha umuhanda urinyuramo […]

Karongi: Bamwe mu barokotse Jenoside barasaba korozwa

Ubuyobozi bwa Ibuka mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi buvuga ko n’ubwo hari uburyo bunyuranye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye bagiye baremerwamo, byaba bikozwe na Leta, amadini n’abandi bagira neza mu rwego rwo gushumbusha bamwe muri bo bari boroye mbere ya Jenoside ariko inka zabo zikaribwa n’abicanyi ,abandi na bo bakaba bakeneye korozwa […]

Boeing imaze guhomba asaga miliyari 22 z’amadolari uyu mwaka

Sosiyete y’inyamerika ikora indege, Boeing yatangaje kuri uyu wa 24 ko imaze guhomba asaga miliyari 22 z’amadolari y’Amerika nyuma y’impanuka z’indege zayo ebyiri za 737 MAX. Iyi nkuru dukeshya Ijwi ry’Amerika, ivuga ko iki gihombo cyaturutse ku masezerano yo kugurisha indege iyi sosiyete yasheshe n’ibigo bitandukanye nyuma yo gutakarizwa ikizere. Ibi byatumye igira igihombo cya […]

Bwiza.com, Umuseke.rw ,Umuryango.rw,Ukwezi.rw, bishyize hamwe mu guhuza imbaraga

Mu rwego rwo kurushaho gukora itangazamakuru kinyamwuga, gukorera neza kandi vuba abafatanyabikorwa, guteza imbere no kumenyekanisha ibikorwa by’ibigo bya Leta n’abikorera, ibinyamakuru Ukwezi.rw, Umuseke.rw, Umuryango.rw na Bwiza.com, byishyize hamwe bitangiza ihuriro ribidufasha gutera indi ntambwe mu mwuga w’itangazamakuru. Ibi binyamakuru bikorera kuri murandasi, bisanzwe bikurikirwa n’abantu batari bacye, ubuyobozi bwabyo bwafashe umwanzuro wo guhuza imbaraga […]

Arabia Saudite: 36 baranyonzwe, undi arabambwa ku munsi umwe

Ku wa kabiri, tariki ya 23 Mata, muri Arabia Saudite hanyonzwe abantu 37 harimo umwe wabambwe; bashinjwa ibyaha by’iterabwoba. Muri aba bishwe harimo 11 bahamwe no gukorera ubutasi Irani, 14 bakoze imyigaragambyo yarwanyaga ubutegetsi hagati ya 2011 na 2012. Aya ni amakuru dukesha umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, AmnestĂ© International utemera na gato iki gihano. […]

Afurika Y’epfo: Abarenga 60 bamaze guhitanwa n’umwuzure udasanzwe

  Abantu bagera kuri 60 mu gihugu cya Afrika Y’epfo bamaze guhitanwa n’imvura idasanzwe yateye umwuzure naho abarenga 1000 bamaze gukurwa mu byabo mu gace k’iburasirazuba n’amajyepfo y’iki gihugu. Imvura nyinshi yaguye muri iki gihugu mu minsi ishize, yibasiye igice cy’amajyepfo ndetse n’icy’iburasirazuba irahangiza bikomeye kuva muri weekend ishize. Mu itangazo umukuru w’igihugu Cyril Ramaphosa […]

Kenya: Umwongereza yahamijwe icyaha cyo gutunga ibikoresho bikora ibisasu

Umwongereza ukekwaho kuba mu mutwe w’iterabwoba witwa Jermaine Grant yahamijwe gutunga ibikoresho bikora ibisasu bya bombe byagombaga gukoreshwa mu kugaba igitero cy’iterabwoba muri Kenya. Mu mwanzuro w’urukiko kuri uyu wa Gatatu i Mombasa, urukiko rwavuze ko ubushinjacyaha bwagaragaje bidashidikanywaho ko ibinyabutabire ushinjwa yafatanywe byagombaga gukoreshwa mu gukora ibiturika hagamijwe kubikoresha mu gikorwa cy’iterabwoba. Umucamanza Evans […]

Tariki 24 Mata 1990: Mu marira ku maso, Mobutu yemeye politiki y’amashyaka menshi

Nyuma y’imyaka 25 yari amaze ku butegetsi budasangiwe, ku itariki nk’iyi ya 24 Mata mu 1990, Marechal Mobutu Sese Seko wayobora Zaire (Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo),mu marira ku maso, nibwo yatangaje iherezo rya politiki y’ishyaka rimwe yemeza ko hagiye gutangira politiki y’amashyaka menshi. Imbere y’abaminisitiri, abacamanza, abajenerali n’abagize inteko ishinga amategeko, Mobutu Sese seko […]

Kampala: Spice Diana avuga ko adakeneye kurongorwa n’umugabo uzajya amunyunyuza imitsi

Umuhanzikazi wo muri Uganda Spice Diana avuga ko yifuza umugabo uzi gukora kandi udafite umutwe ufunze. Uyu muhanzikazi uzwi ku ndirimbo nka ‘Ndi mu love’ avuga ko adakeneye kurongorwa n’umugabo uzicara hasi agategereza ko umugore we amugaburira. Yagize ati “Ntabwo nkeneye umugabo ufunze umutwe, muzi impamvu? Impamvu ni uko ndi umugore ukora cyane, ntabwo nkeneye […]

Pierre Buyoya arembeye mu bitaro nyuma yo gukora impanuka

Pierre Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi arembeye mu bitaro mu gihugu cya Maurtanie nyuma yo gukora impanuka ikomeye y’imodoka. Ni impanuka yakoze ku cyumweru tariki ya 21 Mata 2019, ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Pasika. Ikinyamakuru SaharaMedias kigatangaza ko yayikoreye ku muhanda Nouakchott- Akjoujt, bitewe n’umuvuduko mwinshi w’imodoka yari arimo. Nyuma y’iyo mpanuka, ngo […]

Min. Busingye avuga ko abazi ukuri kuri jenoside bakaguceceka bagiye guhagurukirwa

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston avuga ko abantu bazi ahashyizwe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, bakaba batahavuga bagiye guhagurukirwa. Yabitangaje mu muhango wo kwibuka abazize jenoside basaga ibihumbi 50 bashyinguye mu Rwibutsi rwa Jenoside rwa Murambi no gushyingura mu cyubahiro imibiri 294 yimuriwe muri urwo rwibutso. Min. Busingye avuga […]

Rwamagana: Mudasobwa 16 muri 20 ziherutse kwibwa mu ishuri ribanza zagarujwe

Polisi y’Igihugu ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu Karere ka Rwamagana babashije kugaruza mudasobwa ngendanwa 16 zo mu mashuri zari zibwe ku Ishuri Ribanza Gaturika rya Nyarubuye riherereye mu Kagali ka Munyiginya, Umurenge wa Nyarubuye, mu Mudugudu wa Buyinja. Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Burasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, ngo izo mudasobwa 16 zatanzwe […]

Agace kakumiriwemo imodoka kagiye gukoreshwa mu kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda

Umuyobozi w’umugi wa Kigali, Marie Chantal Rwakazina, ku wa 23 Mata 2019, yatangaje ko bafite gahunda yo gushyira ibikorwaremezo mu gace kakumiriwemo imodoka kazwi nka ‘’Car-free Zone”, bikazifashishwa mu imurika ry’ibikorerwa mu gihugu. Kugeza ubu, itsinda rya ba rwiyemezamirimo basaga 60 bafite ibigo by’ubucuruzi biciriritse bikora ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda, barangije gukusanya ibisabwa kugira ngo […]

Uruhurirane rw’ibikorwaremezo, rworohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu- Perezida Xi Jinping

Inama mpuzamahanga iganira ku bikorwaremezo ubu irabera mu Bushinwa ku ncuro ya kabiri, nyuma y’iyabaye mu 2017. Iy’uyu mwaka yitabiriwe n’ibihugu bisaga 150 bivuye ku migabane yose y’isi, izabamo kandi na Guterres uyobora umuryango w’abibumbye ONU. Nk’uko bisobanurwa na Wang Botao, umunyamakuru wa televiziyo yo mu Bushinwa CGTN ishami ry’igifaransa, iyi nama iri mu cyerekezo […]

UAE: Umugore wari umaze imyaka 27 muri koma yakangutse

Umugore ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, United Arab Emirates( UAE) witwa Munira Abdulla yagaruye ubwenge nyuma y’imyaka 27 ari muri koma (Coma) nyuma y’impanuka y’imodoka yagize muri 1991. Munira Abdulla yakoze impanuka muri 1991, ubwo yari atwaye imodoka ye ikaza kugongwa na bisi y’abanyeshuri mu gace ka Al Ain. Iyi mpanuka yatumye yangirika ubwonko […]

Abagore b’Abarundi ni beza kurusha Abanyarwanda- Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwakoze n’Ikigo cyitwa Esquire, kimwe mu bikomeye mu bijyanye no kwamamaza imideli mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bwagaragaje ko abagore b’Abarundi ari beza kurusha Abanyarwanda. Ubu bushakashatsi bwiswe “Esquire World Wide Beauty 2019 Survey’ bwakorewe mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari birimo: Uganda, Kenya, U Rwanda, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na […]

Lt.Gen.Muhoozi wizihiza isabukuru y’imyaka 45 yifurijwe kuramba

Umuhungu w’imfura wa Perezida wa Uganda, Kaguta Museveni, yifurijwe kuramba n’abafana batandukanye bamukurikira ku rukuta rwe rwa Twitter, mu gihe yizihiza isabukuru y’imyaka 45 y’amavuko. Muhoozi Kainerugaba, yavutse ku wa 24 Mata 1974, uyu munsi akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 45 y’amavuko. Muhoozi ni umusirikare wa Uganda, ufite ipeti rya Liyetona jenerali by’umwihariko agashimwa ku bw’imyitwarire […]

Amerika yokeje igitutu Guverinoma ya Uganda kubera Bobi Wine

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zokeje igitutu Guverinoma ya Uganda ziyisaba kubaha uburenganzira bw’abanyapolitiki n’abacuranzi bwo guterana no gukora ibitaramo, zivuga ari uburenganzira bemererwa n’itegeko nshinga. “ Uyu munsi twifatanyije n’Abagande benshi babaza impamvu guverinoma yabo iherutse kwitambika concerts z’umuziki n’ibiganiro bya radio, baburijemo imyigaragambyo yo mu mahoro, bakohereza abashinzwe umutekano ngo barwanye abaturage b’amahoro […]

Diamond yahishuye ko Zari yaryamanye n’abo muri P-Square n'undi mugabo

Umuhanzi Diamond Platnumz wahoze abana n’umukire, Zari Hassan yavugiye ku karubanda ko uyu mugore yamucaga inyuma akaryamana n’abo muri P-Square n’ubwo atavuze izina ry’umwe muri bo ndetse n’uwari umutoza we bwite. Aganira na Radiyo ya Wasafi, Diamond yavuze ko mu byatumye aca inyuma Zari akabyarana na Hamisa Mobetto harimo no kuba uyu mugore na we […]

RDC: Inyeshyamba zivuga Ikirundi zagabye igitero ku modoka itwara abagenzi zirayitwika

Inyeshyamba zivuga Ikirundi zagabye igitero ku modoka itwara abagenzi ya kompani ya Okapi, ziyitwika ubwo yavaga i Bukavu igana i Uvira. Iyi modoka yatwitswe ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 21 Mata 2019, nta muntu n’umwe wishwe cyangwa ngo akomeretswe ariko bambuwe ibyo bari bafite birimo za telefoni n’ibindi by’agaciro. […]

Abifuza kwinjira muri Polisi y'Igihugu bacikanywe bahawe andi mahirwe

Abantu bose bifuza kwinjira muri Polisi y’Igihugu bacikanwe bahawe amahirwe yo gukomeza kwiyandikisha kugeza muri Gicurasi nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri rivuga. Iri tangazo Bwiza.com yabashije kubonaho riragira riti: “ Polisi y’Igihugu iramenyesha abantu bose bacikanywe bifuza kwinjira muri Polisi y’Igihugu ku rwego rw’abapolisi bato, ko kwiyandikisha bigikomeje kugeza ku itariki 12 […]

Tanzania: Umutoza yasabiye Kagere Meddie igihembo cy’umukinnyi w’umwaka

Umutoza wa Lipuli FC, Selemani Matola yatangaje ko Kagere Meddie ari we ukwiriye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa shampiyona muri uyu mwaka. Ni nyuma yo kwitwara neza imbere muri shampiyona ya Tanzania (Tanzania Premier League) no hanze y’igihugu mu mikino ya CAF Champions League, afasha ikipe ya Simba SC. Global Publishers iravuga ko aganira n’ikinyamakuru cyo […]

Uganda yasabye Congo kugaba ibitero simusiga ku nyeshyamba za ADF

Leta ya Uganda yasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugaba ibitero simusiga ku nyeshyamba za ADF (Forces DĂ©mocratiques  Allies) ndetse no kuzirukana ku butaka bwayo. Ambasaderi wa Uganda muri Congo, James Mbahimba yabitangarije itangazamakuru ku wa 23 Mata 2019, ubwo yasuraga imfungwa z’Abagande zifungiye i Beni, Teritwari ibarizwamo cyane uyu mutwe w’inyeshyamba za ADF zikomoka […]

Kicukiro: Polisi yasubije umumotari moto ye yari yibwe

Mu mpera z’icyumweru dusoje Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kicukiro yasubije umumotari moto ye yari yibiwe aho yayiparitse. Nshimyumuremyi Aimable w’imyaka 36 y’amavuko asanzwe akorera umurimo w’ubumotari mu karere ka Kicukiro  moto ye RB 126 S ikaba yari yibwe na Nsengimana Aciel w’imyaka 27. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, […]

Indi mpanuka y'ubwato yahitanye 37 muri Congo

Abantu 37 basize ubuzima mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu Kiyaga cya Kivu  ku wa Kabiri w’iki cyumweru. Ubu bwato bwarimo abantu 130 nk’uko Guverineri w’Intara ya Maniema, Papy Omeonga Tchopa yabwiye AFP. Yagize ati “ Twabonye imirambo 37 turayishyingura.” Uyu mutegetsi yavuze ko ubu bwato bwarohamiye ahitwa Katalama mu birometero 1200 uvuye ku biro bikuru […]

Sri Lanka: Leta ya Kisilamu yigambye ibitero byahitanye abantu 320 kuri Pasika

Umutwe wa Leta ya Kisilamu kuri uyu wa Kabiri wigambye kuba inyuma y’ibitero by’ubwiyahuzi biherutse kugabwa ku nsengero no ku mahoteli atandukanye mu gihugu cya Sri Lanka byahitanye abantu basaga 320 kuri Pasika, tariki 21 Mata 2019. Leta ya Kisilamu (Islamic State) yigambye ibi bitero nyuma y’amasaha 48 byibasiye amahoteli akunze kugendwamo n’abanyamahanga n’insengero eshatu […]

Rwamagana: Abafundi bari mu makoperative barataka kubura akazi bazizwa kurwanya akajagari

Abafundi bari mu makoperative mu Karere ka Rwamagana bavuga ko batagihabwa akazi kubera gushyira mu bikorwa amabwiriza bahawe n’amakoperative bakoreramo ababuza kubaka inzu n’ibipangu bidafite ibyangombwa bakemeza ko abanze kujya mu makoperative aribo byorohera kubona akazi . Abafundi Bwiza.com yasanze aho bita ku ndege  bavuze ko umufundi uri muri koperative bimugora kubona akazi bitewe nuko basabwe […]

Burundi/Muyinga: Imbonerakure zafatanye mu mashati n’abarwanashyaka ba Agathon Rwasa

Urubyiruko rubarizwa mu ishyaka CNL rya Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko y’u Burundi, Hon.Agathon Rwasa, bafatanye mu mashati n’urw’ishyaka CNDD-FDD, imirwano ihoshwa na polisi. Ni imirwano yabereye mu gace ka Rukira, Intara ya Buyinga, aho impande zombi zarebanaga ay’Ingwe biza kurangira bafatanye mu mashatsi mu ijoro ryo ku  Cyumweru tariki ya 21 Mata 2019. Nk’uko SOS […]

Perezida Paul Kagame ategerejwe mu gihugu cya Misiri

  Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Mata 2019, perezida w’u Rwanda Paul Kagame ategerejwe mu mujyi wa Cairo mu gihugu cya Misiri aho yitabira inama ikomatanije yiga ku bibazo bya Libya na Sudan . Ibi bibazo bikomeje guhangayikisha umugabane wa Afurika n’amahanga muri rusange.Iyi nama yihutirwa yatumijwe na perezida wa Misiri Abdel Fattah […]

Burundi: Abapolisi babiri biciwe mu bitero  ku birindiro byabo 2 bitandukanye

Mu gihugu cy’u Burundi muri Komini Gihanga, mu Ntara ya Bubanza abapolisi babiri biciwe mu gitero cy’abantu bitwaje ibirwanisho. Ni abantu bivugwa ko bagabye igitero mu ijoro ryo kuwa Mbere rishyira kuri uuyu wa kabiri ku birindiro bibiri by’Igipolisi cy’u Burundi muri Komini Gihanga. Ubwo habagaho kurasana, abapolisi babiri ngo bishwe mu gihe ku ruhande […]

Inzego z’umutekano za Uganda zanze kurekura Abanyarwanda batanu bari baraburiwe irengero

Abanyamategeko b’Abanyarwanda batanu batawe muri yombi mu 2018 basabye ko abakiriya babo barekurwa cyangwa se bagashyikirizwa urukiko niba hari icyo bashinjwa. Aba banyamategeko bo mu nzu iburanira abantu yitwa ‘Thomas and Michael Advocates’ basabye ko  aba Banyarwanda barekurwa. Aba Banyarwanda batawe muri yombi ni Eric Rugorotsi wabuze kuwa 25 Ukwakira 2018, David Twahirwa wabuze kuwa […]

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yasoje uruzinduko rwe mu Rwanda- AMAFOTO

Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar, Igikomangoma Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, wari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu, yarusoje mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Mata 2019. Sheikh Tamim bin yageze mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 21 Mata 2019, ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe yakirwa na Perezida Kagame, banasangirira […]

Ubushinwa: Inama mpuzamahanga iraganira ku mihanda inoza ubuhahirane

Inama mpuzamahanga iganira ku bikorwaremezo byimakaza ubuhahirane iraba ku ncuro ya kabiri, nyuma y’iyabaye mu 2017. Yitabirwa n’ibihugu byinshi bivuye ku isi yose, mu cyerekezo cya Perezida Xi Jinping cyo gukora inzira ku butaka, munsi y’ubutaka, mu mazi no mu kirere hagamijwe ubucuruzi. Hashize imyaka itanu Perezida Xi Jinping atangije umushinga wo kubaka imihanda y’ubucuruzi […]

Diamond  yamaze ‘gutera inda’ Tanasha Donna

Amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Tanzania ni uko umukunzi wa Diamond Platnumz yaba atwite inda y’amezi ane. Mu minsi micye ishize, uyu mukobwa yagaragaye mu ruhame ari kugura imyenda aherekejwe n’abo kwa nyirabukwe. Ikinyamakuru Ghafla dukesha iyi nkuru gitangaza ko Tanasha yagaragaraga nk’uwabyibushye nk’uko bigendekera abandi bagore batwite. Ku rundi ruhande, […]

Uwunganira umuryango wa Karegeya azikurikiranira abakekwa ubushinjacyaha bwa leta nibunanirwa

Umunyamategeko Gerrie Nel wunganira umuryango wa Karegeya mu rubanza kw’iyicwa rye, aremeza ko Ubushinjacyaha bwa leta ya Afurika y’Epfo ntibudafata icyemezo cyo gukurikirana abakekwaho uruhare azatangiza ubushinjacyaha bwigenga akabikurikiranira. Ni nyuma y’aho mu minsi ishize umucamanza w’urukiko rwa Randburg ategekeye Ubushinjacyaha bukuru bwa leta (NPA) kwitegura bukemeza ko buzakurikirana Abanyarwanda bane bakekwaho uruhare mu iyicwa […]

Perezida Kim Jong wa Koreya ya Ruguru agiye kugenderera mugenzi we Putin

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un agiye kugirira uruzinduko rw’akazi mu Burusiya, ni ubwa mbere uyu muperezida azaba agendereye mugenzi we, Perezida Vladimir Putin. Ibi byatangajwe n’ikinyamakuru KNCA cya Leta y’u Burusiya kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mata 2019, ariko ntabwo kigeze gitangaza igihe n’aho bazahurira. Leta y’u Burusiya yatangaje mu […]

RDC: Inyeshyamba zitazwi zishe abasirikare bane ba FARDC nazo ziraswamo batandatu

Inyeshyamba esheshatu n’abasirikare bane ba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baburiye ubuzima mu rugamba rwabahuje ku wa 21 Mata 2019, muri Teritwari ya Djugu, Intara ya Ituri. Imirwano yatangiye ubwo inyeshyamba zagabaga igitero ku biririndiro bya FARDC, imirwano yamaze amasaha abiri, inyeshyamba esheshatu zihaburira ubuzima hamwe n’abasirikare bane, inyeshyamba zinamburwa imbunda ebyiri za […]

Rusesabagina yavuze ku ifatwa rya Maj. Sankara muri Comores n’uko ubu arinzwe

Major Callixte Sankara, Umuvugizi w’umutwe wa FLN ukunze kwigamba kugaba uduteroshuma ku butaka bw’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, ngo aridegembya kandi ngo ubu arinzwe n’amaso atagaragara nk’uko byatangajwe n’ishyaka MRCD rirwanya ubutegetsi abarizwamo. Ni nyuma y’aho mu minsi yashize byatangajwe ko yafatiwe mu Birwa bya Comores. Paul Rusesabagina, Umuyobozi wa MRCD yemeje ko koko Major […]

Karongi: Kubahiriza amategeko byatumye umumotari yitandukanya n’ukekwaho icyaha

Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara ibinyabiziga kujya bagira amakenga y’ibyo batwaye mu rwego rwo kwirinda kupakira ibintu bitemewe n’amategeko birimo ibiyobyabwenge, magendu n’ibindi kandi igihe bahagaritswe n’inzego z’umutekano bakabikora hagamijwe kwirinda kwitwa abafatanyacyaha igihe uwo batwaye yaba afatanwe ibintu bitemewe. Ni mu gihe kuri uyu wa 21 Mata Polisi ikorera mu Karere ka Karongi yafashe […]

Uganda: Bobi Wine yarekuwe na Polisi nyuma y’amasaha make atawe muri yombi

  Umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda Robert Kyagulanyi Ssentamu bakunze kwita Bobi Wine yarekuwe na polisi ya Uganda nyuma y’amasaha make yari ashize atawe muri yombi aho yari mu nzira ajya mu gitaramo mu murwa mukuru Kampala. Polisi ya Uganda yafunguye Bobi Wine nyuma yuko uyu mudepite yari yatawe muri yombi ku wa mbere […]

Nyamasheke/Gihombo: Imibiri 38 y’Abatutsi bazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

Kwibuka  ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Rwamatamu  mu cyahoze ari  perefegitura ya Kibuye, ubu akaba ari mu mirenge ya Gihombo,Kirimbi na Mahembe, mu karere ka Nyamasheke, byaranzwe no gushyingura imibiri 38 yabonetse ahatandukanye. Muri iyi mibiri 38,harimo imibiri 25 yakuwe mu murenge wa Mahembe irimo 21 yakuwe mu cyobo […]

Ubufaransa bwabujije abaturage babwo kujya ahantu hatatu mu Rwanda

Biciye ku rubuga rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Ubufaransa bugira inama abaturage babwo kutajya ahantu hatatu mu Rwanda muri iki gihe. Ijwi ry’Amerika -Ahantu ha mbere ni muri Pariki y’ibirunga, aha kabiri ni mu bice by’imipaka ihuza u Rwanda n’Ubugande bitewe n’ibibazo biri hagati y’ibi bihugu byombi. Kuri iyi mipaka, Ubufaransa bugira abaturage inama yo kutagendera […]

Uganda: Depite Bobi Wine yatawe muri yombi

Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda nyuma y’ugushyamirana kwabayeho hagati yazo n’abamushyigikiye. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Mata 2019, nibwo Polisi ya Uganda yagose ahazwi nka One Love Beach mu gace ka Busala kari mu Karere ka Wakiso, hari hataganijwe […]

Yitambitse ishyingurwa ry’umuhungu we birangira nawe yishwe n’abari bamutabaye

Umwanditsi w’Urukiko rwa Murang’a mu gihugu cya Kenya, kuri uyu wa Gatanu ushize yahitanywe n’inkongi y’umuriro yatejwe ku bwende mu nzu ye nyuma yo kwitambika ishyingurwa ry’umuhungu we bivugwa ko yari yiyahuye. Biravugwa ko Daniel Macharia, umuhungu wa Stanley Kanyoro, yiyahuye kuwa kane ushize, itariki 18 Mata kubera ibibazo byo mu rugo. Ibi bikaba byarabereye […]

Nyabihu: Abaturage bahangayikishijwe n’Ibihazi bikomeje kubambura byitwaje ikiboko

Abaturage bo mu Murenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu, barasaba ababishinzwe kubakiza abajura bibisha ikiboko biyise “ Ibihazi ”. Ni abaturage bakorera ubucuruzi mu gasantere kazwi nko Ku Gasoko, mu Kagali ka Rubaya, Umurenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu ndetse n’abandi bahaturiye. Aba bavuga ko abajura biyita Ibihazi, bisobanuye […]

Ruhango: Barasaba ko ahiciwe Abatutsi hashyirwa ibimenyetso by’amateka kuri Jenoside

Ubwo  hibukwaga  abazize  jenoside  yakorewe  Abatutsi mu 1994  mu murenge wa  Kinazi  na Ntongwe, hazwi nk’Amayaga, abayirokotse  baturuka muri aka gace  basabye ko  ahantu hiciwe Abatutsi hagenda  hashyirwa ibimenyetso by’amateka  kugira n’abana  babyiruka  bazashobore kuyamenya. Me Dusengiyumva  Samuel  umwe  mu barokotse Jenoside  uvuka muri  aka gace,  avuga ko icyahoze  ari Komini  Ntongwe  cyabayemo ubwicanyi  bukabije  […]

Hamisa Mobetto arindiwe umutekano n’umugabo w’ibigango warindaga Diamond

Umunyamideli Hamisa Mobetto wo muri Tanzania wabyaranye n’umuhanzi Diamond, yagaragaye mu ruhame arindiwe umutekano n’umugabo w’ibigango warindaga uyu muhanzi babyaranye. Ni kenshi Umuhanzi Diamond yagaragaye mu ruhame arindiwe umutekano na Seleman Mirundi, umugabo w’ibigango benshi bazi ku izina rya Mwarabu. Umwaka ushize nibwo uyu mugabo yaje gutangaza ko atakirinda sebuja, ndetse anamushinja kutagira umutima wa […]

Umwana w’imyaka 10 yatsinze irushanwa ry’igihugu ryo kwandika nta biganza agira

Burya hari igihe tubona abantu bafite ubumuga, tugatekereza ko nta bushobozi bafite; mbese nta terambere bakwigezaho cyangwa se badashobora no kuba abahanga mu ishuri. Ibi si ko bimeze kuko hari ubushobozi Imana yabahaye ku buryo hari ibyo bakora ukibaza uburyo bakikoramo, bikakuyobera. Mu mashuri, baza mu b’imbere mu manota, bakwiteza imbere, bateza imbere igihugu, ndetse […]

Leah Karegeya avuga ko urupfu rw’umugabo we rwamugizeho ingaruka cyane

Leah Karegeya, umupfakazi wa Karegeya Patrick wiciwe muri Afurika y’Epfo, avuga ko nyuma y’urupfu ry’umugabo we rwamugizeho ingaruka hamwe n’abana be. Karegeya Patrick wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda afite ipeti rya Koloneri, yishwe mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2013, muri Afurika y’Epfo, biza gutangazwa ko yanigiwe muri Hoteli. Umugore we akaba avuga ko […]