Kigali: Yafashwe agerageza guha Umupolisi Ruswa
Polisi yâu Rwanda iraburira umuntu wese ufite umutima wo gutanga cyangwa kwakira ruswa ko atazihanganirwa. Ni nyuma yaho ifashe umugabo urimo ugerageza guha Umupolisi ruswa. kuri uyu wa 28 Mata Polisi yafashe Hitimana Emmanuel agerageza gutanga ruswa kugira ngo imodoko yari yazanye gusuzumisha mu kigo gisuzuma ubuziranenge bwâibinyabiziga (Control Techinic) isonerwe amakosa Umupolisi yari ayisanganye. […]
Amafoto: Dore ibigango byâumusore Diamond yavuze ko yaryamanaga na Zari
Mu cyumweru gishize Diamond yatunguranye avuga ko Zari wahoze ari umugore we yamucaga inyuma akaryamana na Peter wo muri P-Square ndetse nâumusore atigeze avuga amazina ariko ngo akaba yari ashinzwe kumufasha imyitozo ngororamubiri mu 2017. Kuri ubu rero byamenyekaanye, amafoto yashyizwe hanze agaragaza uyu musore wo muri Afurika yâEpfo witwa Tumise ufite ibigango, bimwe mu […]
TEGEREZA WIHANGANYE
Yobu 13:13 â Ubwenge nâ Imbaraga bifitwe nâ Imana, igira inama no kumenya.â Umwaka washize Manager yanjye yahuye nâ Ibigeragezo azakurwara indwara ya kanseli, mu gihe yarari kwa muganga afata imiti imufasha, yaje kwakira agakiza ahinduka umukristo kubwo gushyira ukwizera kwe kâ umwami wacu Kristo. Hashize amezi 6, Yesu amukiza iyo ndwara. Ubwo yahise agaruka […]
Suede: Urukiko rwâUbujurire rwashimangiye igihano cyahawe Umunyarwanda Theodore Rukeratabaro
Urukiko rwâUbujurire rwa Stockholm muri Suede kuri uyu wa Mbere, nyuma ya saa sita, rwashimangiye igihano cyâigifungo cyaburundu cyakatiwe Umunyarwanda, Theodore Rukeratabaro wahoze ari umujandarume mu yahoze ari Komini Cyimbogo, mu majyepfo yâigihugu. Nyuma yâiminsi higwa ku bujurire bwa Rukeratabaro, Urukiko rwâUbujurire rwa Stockholm ngo rwageze ku mwanzuro warwo saa tanu kuri uyu wa Mbere, […]
Karongi/ Rubengera: Imibiri 22 y'Abatutsi bazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
Iyi mibiri yashyinguwe mu rabutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Rubengera rusanzwe rushyinguyemo indi mibiri 3439, irimo 17 yabonywe mu tugari dutandukanye twâuyu murenge mu mirima abaturage bahinga, indi iboneka aho basizaga ikibanza, hakaba nâindi 5 yari ishyinguye ahatari mu rwibutso. Nkâuko Bwiza.com yabitangarijwe na bamwe mu barokokeye muri uyu murenge, ngo hari hari nâaho […]
Su-Ofisiye mu gisirikare cya Congo yakatiwe igihano cyâurupfu
Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yakatiwe igihano cyâurupfu mu gihe mugenzi we bakoranye icyaha yakatiwe imyaka 25 yâigifungo. Aba basirikare bakatiwe nâurukiko ku wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2019, i Mahaga  nâurukiko rwa gisirikare rwa Ituri. Aba basirikare bahawe ibihano bikakaye nyuma yo guhamwa nâicyaha cyo kwica abaturage batatu bâabasivile, ndetse […]
Kinamba: Komite yâumudugudu yacitsemo ibice, bituma utabasha kwishyura ubukode bwâaho ukorera
Umudugudu wâInkingi mu kagari ka Kamutwa, umaze amezi ane nâigice utishyura amafaranga yâubukode bwâaho ukorera. Abaturage batunga agatoki abayobozi bacitsemo ibice, intandaro ikaba amafaranga ava mu bacuruzi bawukoreramo. Inkingi, ni umwe mu midugudu yâakagari ka Kamutwa mu murenge wa Kacyiru muri Gasabo. Uherereye ahazwi cyane nko ku Kinamba, hagati yâumuhanda wâamabuye uzamuka munsi ya Polisi, […]
Kamerhe yaba yaremeye gukora muri perezidansi cyangwa ategereje kugirwa Minisitiri wâIntebe?
Aubin Minaku, wari Perezida wâInteko Ishinga Amategeko ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kugeza kuwa Gatanu ushize, aremeza ko Minisitiri wâIntebe wâiki gihugu agomba kuva mu ihuriro FCC, rya Joseph Kabila, mu gihe Vital Kamerhe yashabitse uyu mwanya mbere yâamatora ubwo yemeraga kwifatanya na Felix Tshisekedi mu guhatanira umwanya wâumukuru wâigihugu bakumvikana ko natsinda azamugira […]
Ignace Murwanashyaka wari Perezida wa FDLR yashyinguwe mu Budage
Dr Murwanashyaka Ignace wari Perezida wa FDLR ( Forces  DĂ©mocratiques de LibĂ©ration du Rwanda ) wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 13 akaza gupfira muri gereza mu Budage atarangije igihano cye, ni naho yashyinguwe. Ku wa kabiri tariki ya 16 Mata 2019, nibwo Murwanashyaka yapfiriye mu bitaro kubera ikibazo cyâ uburwayi, yashyinguwe ku wa Gatandatu wâicyumweru gishize. […]
Umunsi Mzee Jomo Kenyatta yatabaye ubuzima bwa Milton Obote wayoboraga Uganda
Minisitiri wâIntebe na Perezida wa mbere wa Uganda, Apollo Milton Obote, ngo akesha kuyobora igihugu kabiri umunsi uwahoze ari Perezida wa Kenya, Mzee Jomo Kenyatta, yatabaraga ubuzima bwe buri mu kaga. Ibi ni ibikubiye mu nyandiko nyakwigendera Dr Njoroge Mungai, yasize zigaragaza ko yari ari kumwe na Obote muri Singapore kuwa 25 Mutarama 1971, bagiye […]
Burundi: Abaturage bavuga ko babangamiwe nâikandamizwa bakorerwa nâImbonerakure
Abaturage bo mu gace ka Kibago, mu Ntara ya Makamba, mu Burundi bashinja iterabwoba Imbonerakure zigizwe nâurubyiruko rw’ishyaka CNDD- FDD riri ku butegetsi, aho ziyenza ku muhisi nâumugenzi icyo zimusabye yakwanga kugikora zikamushinja ibyaha atakoze. Ku wa 24 na 25 Mata 2019, izi mbonerakure ubwo zari ku musozi wa Jimbi na Kabago, ngo zakubise bikomeye […]
Amashusho yâurukozasoni ya Zari yashyizwe hanze, Tanasha wa Diamond atungwa agatoki
Ku mbuga nkoranyambaga byâumwihariko instagram mu mpera zâicyumweru dusoje, hakwirakwiye amashusho yâurukozasoni ya Zari. Bamwe bahise batangira kuvuga ko ibyabaye byakozwe nâumukunzi wa Diamond, Tanasha Donna mu rwego rwo kwihimura. Ababivuga bashingira ku kuba mu minsi mike ishize, Zari yarise uyu mukobwa ikigoryi we n’umugabo we Diamond aho yagize ati “Ibigoryi bibiri” Agira icyo avuga […]
Turkiya: Umwe mu ntasi ebyiri ziherutse gufatwa yiyahuriye aho yari afungiye
Umwe mu ntasi ebyiri zâIbihugu Byunze Ubumwe byâAbarabu (UAE) ziherutse gufatirwa mu gihugu cya Turkiya yiyahuriye muri gereza yari afungiwemo nkâuko byemezwa nâitangazamakuru rya leta muri iki gihugu. Urubuga Haberturk rwo muri Turkiya rwatangaje aya makuru bwa mbere kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Mata, rwavuze ko uyu wakekwagaho ubutasi yiyahuye akoresheje umugozi ku Cyumweru […]
Kwibuka25: Hanenzwe abari intiti bakoze jenoside aho kuyirwanya
Kuwa gatandatu tariki 27 Mata 2019, ubwo hibukwaga abari abakozi bâicyahoze ari ikigo cyâigihugu cyâubumenyi mu byâubuhinzi nâubworozi (ISAR) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanenzwe uruhare bamwe mu bakoreraga iki kigo cyarafatwaga nkâigicumbi cyâintiti bagize mu gutegura no gukora Jenoside yakorewe Abatutsi. Igikorwa cyo kwibuka abakoreraga iki kigo , kuri ubu cyahindutse ikigo cyâigihugu […]
Abitwaje intwaro bagabye igitero mu Mujyi wa Kampala bahitana umwe
Abantu bataramenyakana bitwaje intwaro bagabye igitero mu Mujyi wa Kampala mu isoko rya Mpererwe nyuma yo kwica umurinzi, Wilson Okot. Iki gitero cyabaye kuwa Gatandatu nijoro cyakozwe nâabagabo batandatu bitwaje intwaro nkâuko itangazo rya polisi ya Uganda ribitangaza. Riragira riti â Kuwa Gatandatu nijoro, ibisambo bitandatu byitwaje SMG (ubwoko bwâimbunda) na pisitori byagabye igitero ku […]
Imana itungurana
Izayi 48:3 â Ibyababayeho mbere, nari narabibabwiye, byavuye mu munwa wanjye, ntuma bimenyekana, ako kanya ndabikora, kandi bibaho.â Ushobora kuba umaze imyaka icumi uhanganye nâibibazo bimwe bidahinduka. Ushobora kumva ko ibibazo byawe bikomeye cyane ku buryo ntacyahinduka. Ariko mu isegonda rimwe, ushobora kubibonera igisubizo. âBitunguranye, utabiteganyaga. Niko dusanzwe kandi si ikintu cyoroshye. Nâubwo bimaze igihe, […]
Perezida Putin yarakariye Amerika yahaye maneko ye igihano gikakaye
Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yavuze ko yarakajwe n’icyemezo cy’urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwakatiye igifungo maneko, Maria Butina w’Uburusiya, avuga ko ari “Ugukoresha nabi ubutabera”. Ku wa Gatanu w’iki cyumweru, Butina yakatiwe igifungo cy’amezi 18 muri gereza nyuma yo guhamwa no kugerageza kwinjirira amatsinda ya politiki muri Amerika agamije guhindura ingamba zayo […]
Ubuhamya bubabaje , Muhizi Olivier wavuze ukuntu abajepe n'interahamwe bishe Abatutsi mu Kiyovu na St Famille
Tshisekedi agomba kureka Kabila akagenda, Tshisekedi yagurishije Kabila igihugu: Martin Fayulu
Nyuma yâuruzinduko yakoreye i Burayi no ku mugabane wâAmerika, kuri uyu wa 28 Mata Martin Fayulu yageze i Kinshasa, avuga ko Tshisekedi yakagombye kureka Kabila akagenda, yongeraho ko yagurishije igihugu kuri uyu wahoze akiyoboye. Muri iyi nama yakoreye kuri Sainte ThĂ©rĂšse muri Ndjili, yasabye ko havugwa ku cyemezo cyo kugira ubutegetsi buhuriweho nâishyaka rya Kabila(FCC) […]
Umugore warize APR FC yatsinzwe yavuze ikintu gikomeye cyabimuteye
Gakenke/Ruli: Abarokotse jenoside bavuga ko bagowe n'imibereho nyuma yo guhabwa inzu nziza
Rusizi: Amakimbirane mu miryango mu bitera ubuzererezi no guta amashuri
Ubuyobozi bwâikigo Baho neza mwana cyakira kikanita ku bana bo mu muhanda mu karere ka Rusizi , buvuga ko kimwe mu bituma hari abana bumva baba mu muhanda kuruta kuba mu miryango yabo ari imibanire mibi hagati yâababyeyi babo nubwo ngo hariho nâabana bananirana bitewe nâibigare byâabana babi bishoramo, ubu buyobozi bugasaba ababyeyi babana mu […]
Imana nta dini igira- Gandhi
Gandhi yari umugabo ukomoka mu Buhinde wabayeho mu mpera zâikinyejana cya 18-19 waharaniye akanageza igihugu cye ku bwigenge bigobotora ubutegetsi bwa gikoloni bwâabongereza hakoreshejwe inzira yâamahoro. Ibi ni mu gihe ahandi mu bihugu byinshi byari byugarijwe nâingoma zâubukoloni, abaturage bakoreshaga inzira yâimyivumbagatanyo nâibindi bikorwa bikaze birimo ndetse intambara kugira ngo bibone ubwigenge. Uburyo bw inzira […]
Niki cyihishe inyuma y'ibihugu byâibihangange byongeye gukora u Rwanda mu jisho
Ibihugu bikomeye ku isi bisa naho byaviriyeho inda imwe u Rwanda, bisaba abaturage babyo kwitonda no kutajya mu bice bimwe byâigihugu byerekana ko umutekano utizewe. Ibyo bihugu byabimburiwe nâUbufaransa, Canada, Ubudage, Ubwongereza,Ubuholandi, Australia, Sweden, Belgium na USA kugeza ubu twandika iyi nkuru. Iyo usomye impamvu zitangwa nâibi bihugu usanga byose bihurira ku kuba ibice bimwe […]
Ingabire Victoire yahuriye mu muganda na Minisitiri Richard Sezibera – Amafoto
Madamu Ingabire Victoire, Umuyobozi wâishyaka FDU-Inkingi, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 27 Mata yahuriye nâabayobozi barimo Minisitiri wâUbubanyi nâAmahanga, Dr Richard Sezibera mu muganda ngarukakwezi wabereye mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo. Ni umuganda usoza ukwezi wabereye ku rwego rwâAkarere ka Gasabo mu Murenge wa Remera, aho yifatanyije nâabandi baturage nâabayobozi mu gikorwa […]
Pentagon yafashe iya mbere mu kurekura amafaranga yo kubaka urukuta ku mupaka na Mexico
Minisiteri y’ingabo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatanze uruhushya rwo koherereza miliyari imwe y’amadolari abasirikare b’abubatsi ngo hubakwe urukuta rushya ku mupaka w’iki gihugu na Mexico. Ayo mafaranga ni aya mbere atanzwe muri gahunda y’ibihe bidasanzwe yatangajwe na Perezida Donald Trump w’Amerika arenga ku cyemezo cya kongere y’iki gihugu ngo yubakishe urukuta rwo kuzitira abimukira […]
Andi mateka kuri Messi wahesheje Barà §a ikindi gikombe(amafoto)
Mu ijoro ry’uwa 27 Mata, ni bwo FC Barcelona yatwaraga igikombe cya 26 cya shampiyona, igikesheje Lionel Messi wayitsindiye igitego asimbuye; mu mukino wabahuzaga na Levante. Uyu mukino Barà §a yari yarahiye kuwutsinda kugira ngo itwarire igikombe ku kibuga cyayo(Nou Camp), ikomeze isatire Real Madrid yayirushaga Ibikombe 8, ndetse ijye no mu gatebo ka Juventus na […]
Tanzania: Perezida Magufuli yahaye imbabazi imfungwa zisaga 3,000
John Pombe Magufuli wa Tanzania, kuri uyu wa Gatanu ushize yahaye imbabazi imfungwa 3,540 ubwo igihugu kizihizaga imyaka 55 ishize Tanganyika na Zanzibar bibaye igihugu kimwe. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi ya Tanzania rivuga ko yizeye ko izi mfungwa zizasubira mu muryango kandi zikagira uruhare mu gufatanya nâabandi mu kubaka igihugu, kandi hitezwe ko batazasubira […]
Iburasirazuba: Hatowe abayobozi 1400 basimbura abeguye nâabegujwe mu nzego zâibanze
Kuwa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2019 mu Ntara yâIburasirazuba habaye igikorwa cyâamatora yo gusimbuza bamwe mu bayobozi batowe muri 2016 mu matora ya komite zâimidugudu, abagize njyanama nâabagore nâurubyiruko ndetse nâabafite ubumuga . Bamwe mu batowe bagiye begura ku myanya yabo abandi bakeguzwa kubera amakosa arimo imikorere mibi. Abaturage barishimira ko umuyobozi ukora nabi […]
Abapolisi basaga 100 bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mata, ku kicaro gikuru cya Polisi yâu Rwanda ku Kacyiru habereye igikorwa cyo gutanga amaraso cyateguwe na Polisi kubufatanye nâikigo cyâigihugu gishinzwe ubuzima (RBC). Ni igikorwa cya kozwe nyuma yâumuganda rusange usoza ukwezi kwa kane aho cyitabiriwe nâabapolisi mu nzego zose basaga 100 muri rusange hakaba hatanzwe amaraso angana […]
Ntukibagirwe aho ibyo ufite byavuye
Soma Abaheburayo 11:6 âAriko utayizera ntibishoboka ko Ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.â Ibintu byose ufite ndetse ni ibyo ukeneye byose wabibonye kandi uzabibona binyuze kâ umwana wâ umuntu, ariko bivuye ku Imana. Imana niyo soko yabyo byose. Gusa yahisemo iyo nzira yo kubikugezaho kuko Imana ikoresha inzira nyinshi kugirango ukugire […]
Alain Muku yasohoye indirimbo akeburamo abashakanye nâabafite abakunzi- Video
Umuhanzi Alain Mukurarinda (Alain Muku) yamaze gushyira hanze indirimbo yâamajwi nâamashusho yise âTona Tonaâ, akaba yemeza ko yayisohoye mu rwego rwo gukebura abashakanye ndetse nâabafite abakunzi kujya babatetesha. Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, Alain Muku yavuze ko nyuma yâimyaka itandatu asa nâuri ku ruhande mu muziki, yayisemo kugarukana indirimbo ivuga ku rukundo. Atiâ Naherukaga gukora […]
Trump yiyemeje gukura Amerika mu masezerano mpuzamahanga ajyanye n'icuruzwa ry'intwaro
Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko azakura iki gihugu mu masezerano mpuzamahanga ajyanye n’icuruzwa ry’intwaro (Arms Trade Treaty). Aya masezerano ahuriweho n’ibihugu 130, yashyizweho umukono mu mwaka wa 2013 n’uwo yasimbuye Barack Obama, agamije gushyira gahunda mu bucuruzi bw’intwaro hagati y’ibihugu. Ishyirahamwe rya Amerika rijyanye no gutunga intwaro rivuga ko […]
Abanyeshuri ibihumbi 10 bahabwa buruse zo kwiga mu bushinwa buri mwaka
Aho ubushinwa butangiriye umushinga wo guhuza ibihugu mu bijyanye nâibikorwaremezo, wiswe Centure et route, ubu mu bijyanye nâumuco, uburezi nâubukerarugendo bimaze gutanga umusaruro ugaragara, ubu Ubushinwa bukaba butanga Buruse ibihumbi 10 ku banyeshuri b’abanyamahanga bakajya kwiga mu mashuri yabwo. Ikurwaho nâiyoroshywa ryo kubona Visa ku bashinwa, gutanga buruse ku banyeshuri no kwemera impamyabumenyi zâabanyeshuri bo […]
Rusizi: Abazi amakuru ku iyicwa ryâAbatutsi bakoraga muri Cimerwa basabwe kuyatanga
Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, abari abakozi bâuruganda rwa CIMERWA Â mu karere ka Rusizi bavuga ko kugeza ubu hari bagenzi babo biciwe muri uru ruganda no hafi yarwo ariko imibiri yabo ikaba itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Bamwe mu bakoraga muri uru ruganda rukora sima babashije kuharokokera, bavuga ko bagenzi […]
U Rwanda rwakijijwe nâumuntu umwe gusa â Gen. James Kabarebe
â U Rwanda rwakijijwe n’umuntu umwe gusa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame â, ibi ni ibiherutse gutangazwa na Gen. James kabarebe, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu byâumutekano mu kiganiro aherutse gutanga mu biganiro byâUmuryango Unity Club. Ni ibiganiro byabaye kuwa  24 Mata 2019 byateguwe ku bufatanye bwâUmuryango Unity Club Intwararumuri nâIshuri Rikuru rya […]
Huye: Hibutswe Abatutsi bazize Jenoside mu cyahoze ari Komini Ruhashya
Kuwa kane tariki ya 25 Mata 2019, abayobozi batandukanye bifatanyije nâabaturage bo mu Karere ka Huye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, hibukwa byâumwihariko Abatutsi bâi Ruhashya bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu kiganiro yatanze ku mateka yâitegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Havugimana, Perezida w’inama y’Ubutegetsi ya Komisiyo […]
Mageragere: Uko abana bato babana nâababyeyi babo muri gereza babayeho
Abana bato batarengeje imyaka itatu babana n’ababyeyi babo bafungiye muri gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere, bagaragaza imyitwarire idasanzwe irimo no gutinya cyane ibyo badasanzwe babonamo. Mukamurigo Regine ni umubyeyi ufungiye muri Gereza ya Mageragere, afite inshingano zo kwita kuri abo bana afatanije na bagenzi be arasobanura impamvu yo gutinya abantu kuri aba bana. AtiâGutinya […]
Natunguwe no gusanga igitsina cyâumugabo wanjye kidafata umurego kandi twarashakanye abizi- Nkore iki
Ndi umugore wâimyaka 27, mumbabarire ntabwo mvuga aho ntuye nâamazina byanjye, nkaba maze amezi ane mbana nâumugabo wanjye, mbese turacyari abageni ariko mu buriri hakaba harimo akabazo gakomeye. Umugabo wanjye ni umuntu ukunda gusenga cyane, tunakundana twamenyaniye muri kolari, tukaririmbana, mbese urukundo ruza gutyo birangira ubukwe bwacu bubaye mu kwa 12 umwaka ushize, twari tumaze […]
Sri Lanka: Ukuriye agatsiko kagabye ibitero byâubwiyahuzi kuri Pasika nawe yabigendeyemo
Uwo bikekwa ko ari umuyobozi wâagatsiko gaherutse kugaba ibitero byâiterabwoba muri Sri lanka yaba yaraguye mu gitero cyâubwiyahuzi ubwe yagabye kuri hotel Shangri-La, imwe muri hotel esheshatu nâinsengero byibasiwe mu bitero byahitanye abantu basaga 250. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu na Perezida wa Sri Lanka, Mainthripala Sirisena ko umuyobozi wâagatsiko gakekwaho gutegura ibitero byâiterabwoba […]
FARDC yiyemeje guhangana nâinyeshyamba zivuga Ikurundi hamwe n'iza Kayumba Nyamwasa
Kuva ku wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2019, mu misozi muremire yâi Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nibwo hagaragaye abasirikare benshi bambariye urugamba bavuga ko ari urwo guhashya inyeshyamba za Red-Tabbara zigizwe nâabavuga Ikirundi hamwe nâizindi bitangazwa ko ari iza Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba wâIngabo mu Rwanda. Ingabo za FARDC ziyobowe […]
Libya:Abimukira hafi 2000 bakeneye kwimurwa kubera intambara
Umuryango wâAbibumbye,ONU, kuri uyu wa 26 watangaje ko abimukira bafungiwe mu bigo biri mu murwa mukuru wa Libya, Tripoli, bakeneye kwimurwa byihutirwa kubera ikibazo cyâintambara iri kubera muri icyo gihugu. Abimukira bafungiwe muri ibyo bigo ni abafatwa bagerageza kujya i Burayi. Abenshi muri bo bafite inkomoko munsi yâubutayu bwa Sahara muri Afurika. Mu gushaka inzira […]
Rubavu/Nyarugenge: Babiri bafatanwe ibiro bisaga 130 by'urumogi
Abantu babiri bafatiwe mu bikorwa byakorewe mu turere twa Rubavu na Nyarugenge bigamije kurwanya abatunda bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu. Ibi bikorwa byakozwe kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata byafatiwemo ibiro 125 n’udupfunyika 1230 by’urumogi. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko ibi biyobyabwenge ndetse n’abakekwa ho […]
Karongi: Hibutswe abari abakozi nâabanyeshuri bâicyahoze ari ETO Kibuye bishwe muri Jenoside
Ubuyobozi bwa IPRC Karongi iherereye mu cyahoze ari ETO Kibuye, ubu ni mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, buvuga ko abari abakozi nâabanyeshuri bâicyahoze ari ETO kibuye bamaze kumenyekana bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ari 13 barimo uwari umunyamabanga wâishuri,umurezi nâabanyeshuri 11, hakaba hakomeje ubushakashatsi ngo harebwe ko haba hari nâabandi bishwe bataramenyekana. […]
Uwahoze ari icyegera cyâumukuru wâigihugu avuga ko ubwicanyi bukomeje mu Burundi
Ishyaka CNDD-FDD ryahamagariye Abarundi bari mu buhunzi gutaha mu gihugu cyabo ribizeza amahoro nâumutekano, gusa bamwe mu banyapolitiki bakemeza ko nta bihari ahubwo ko ubwicanyi bukomeje gukorwa na Leta. Frederic Bamvuginyumvira wahoze ari icyegera cya mbere cyâumukuru wâigihugu, avuga ko Leta yakagombye kubanza gukemura ibibazo bya politiki abahunze bagataha mbere yâuko amatora aba, byâumwihariko agashimangira […]
Indirimbo â Dusohoze ikiviâ yahuriyemo The Ben, Masamba, Tonzi nâabandi yashyizwe hanze
Indirimbo â Dusohoze ikiviâ yaririmbyemo abahanzi barimo The Ben, Masamba Intore, Tonzi, Aron Nitunga, Bahati nâabandi yashyizwe hanze kuri uyu wa 26 Mata 2019. Iyi ndirimbo yahimbwe nâumuririmbyi, Merchiore Mecky Kayiranga ibumbatiye ubutumwa bugamije ahanini gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, Kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside nâubundi butandukanye. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya R& […]
Peter Okoye yunze mu rya Zari yita Diamond ikigoryi
Umuhanzi wo muri Nijeriya, Peter Okoye yahakanye ibyavuzwe na Diamond ko yaryamanye nâuwari umugore we, Zari Hassan avuga ko ibi byaba ari ubugoryi. Aganira na Radiyo Cool FM, Peter yavuze ko Diamond adashyira mu gaciro kugeza aho yihandagaza akamushinja kuryamana na Zari. Ati â Mbabwije ukuri sinzi ibyo Diamond na Zari barimo kuvuga. Ntacyo mvuga […]
Nyamasheke: Abagabo barasabwa kudatererana abagore mu kwita ku mikurire y'abana babo
Nyuma yâaho bigenda bigaragara ko gahunda nyinshi zirebana no kwita ku mirire myiza nâimikurire yâabana zisa nâiziharirwa abagore gusa kenshi no kuzitaho neza bikabagora kubera ko hari nâababa baragiye babyara indahekana kuzitaho bikabarushya  abagabo basa nkâaho ntacyo bibabwiye, nabo barasabwa kureka ingeso yo gutererana abagore mu birebana nâ imikurire nâubuzima bwiza bwâabana. Babisabwe ubwo ku […]
Ruli: Abishyize hamwe bavuka mu Karere ka Gakenke baremeye Abarokotse jenoside- AMAFOTO
Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, abishyize hamwe bavuka ku Karere ka Gakenke (Diaspora Gakenke) baremeye abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye batuye mu Murenge wa Ruli muri aka Karere. Ni igikorwa ubuyobozi bwâaka karere bwashimye, cyabaye ku wa Kane tariki ya 25 Mata 2019, imiryango ine […]
Umunyarwandakazi mu bantu 6 baguye mu mpanuka yâimodoka muri Uganda
Abantu batandatu barimo umuyobozi wâAkarere ka Koboko, Isaac Kawooya, ndetse nâUmunyarwandakazi, Anastasie  Mukakamali, baguye mu mpanuka yâimodoka yabereye ku muhanda Kampala- Masaka mu gihugu cya Uganda. Inkuru dukesha ikinyamakuru Daily Monitor iravuga ko abaguye muri iyi mpanuka ari; Haji Abudallah Muwonge wâimyaka 54 wâahitwa Nyamitanga muri Mbarara, Anastasie Mukakamali wâimyaka 66 ukomoka mu Rwanda, Abed […]
RIB mu iperereza ku mavuriro na farumasi byakoresheje inyandiko mpimbano mu kwishyuza RSSB
Urwego rwâIgihugu rwâUbugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza ku ikoreshwa ryâinyandiko mpimbano zigamije kwishyuza Ikigo cyâIgihugu cyâUbwiteganyirize (RSSB) ryakozwe nâamavuriro na za farumasi zitandukanye mu Ntara yâAmajyepfo. Iri perereza rimaze gutuma abantu bakekwa barimo abaganga nâabashinzwe gucunga ibigo bagera mu 10 batabwa muri yombi. Abafashwe ni abo muri; Ineza Clinic, mu Karere ka Muhanga, Isezerano Clinic, mu […]
Bobi Wine arashinja Leta ya Museveni gukenesha no gukandamiza abaturage
Umudepite Robert Kyagulanyi Ssentamu w’umuhanzi uzwi nka Bobi Wine wo mu gihugu cya Uganda yasohoye indirimbo yise “Afande” ahamagarira abashinzwe umutekano kureka guhohotera abaturage. Wine avuga ati: “Iminsi ibiri namaze mfunze nayikoresheje nandika indirimbo ubu ngeneye abo mu nzego z’umutekano”. Ssentamu uzwi cyane muri muzika nka Bobi Wine kuwa mbere yafashwe na polisi nyuma yo […]
Amb. Nduhungirehe ngo yaba we cyangwa Rusesabagina nta wufite amakuru ku ifatwa rya Sankara
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri yâUbubanyi nâAmahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe aremeza ko nta makuru afite ku byâifatwa rya Major Callixte Sankara muri Comores, ndetse akanemeza ko na Paul Rusesabagina, Perezida wâishyaka MRCD, uherutse gutangaza ko Sankara yidegembya nawe nta makuru afite. Ibi yabitangaje mu kiganiro yahaye Ijwi rya Amerika abazwa ku byatangajwe nâibihugu nkâu Bufaransa, […]
Umuyoboke wa FDU Inkingi yavuze ko yari kwemera ko ari we wahanuye indege ya Habyarimana Juvenal
Urugereko rwâUrukiko Rukuru ruzaburanisha ibyaha mpuzamahanga nâibyambukiranya imipaka mu Karere ka Nyanza, rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ruregwamo abarwanashyaka 11 bâishyaka FDU-Inkingi ritemewe mu Rwanda. Mu baregwa harimo Twagirayezu Fabien wemera ko yari ashinzwe ubukangurambaga ku rwego rwâigihugu muri FDU-Inkingi, ubushinjacyaha bumushinja kubwira abo bari kumwe ko hari igisirikare kirimo gutegurwa hanze yâu Rwanda abakangurira […]
Ndahamagarira ibihugu byose byâisi kuza kutwigiraho inzira yâiterambere- Perezida Xi Jinping
Perezida wâu Bushinwa, Perezida Xi Jinping yasabye ibihugu bituye isi kwigira ku gihugu cye inzira inoze yâiterambere. Ibi akaba yarabitangarije mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Banki Nyaziya. Perezida Xi Jinping  atangaza ko Banki nyaziya igamije gushora mu bikorwaremezo BAII (Banque Asiatique dâInvestissement en Infrastrures), ni we wayishinze mu 2015, muri gahunda ndende ya âceinture […]
Pallaso yakebuye abakobwa baka itike abasore kuko bagiye kubasura
Umuhanzi wo muri Uganda Pius Mayanja uzwi nka Pallaso avuga ko kuba abakobwa baka abasore bakundana amafaranga yâitike kugira ngo babashe kubasura bibagiraho ingaruka. Pallaso avuga ko iyi myumvire ituma bakobwa babura abagabo mu gihe kizaza. Ati â Murekere aho kuzajya musaba amafaranga yâitike kubera ko mwemereye umusore kumusura. Bituma mutabona abagabo mu gihe kizaza.â […]
U Bufaransa bwishe 800,000 mu Rwanda mu myaka 25 ishize â Perezida Erdogan
Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, kuri uyu wa Gatatu ushize yagize atya atangaza ku mugaragaro ko adashidikanya ko u Bufaransa bwishe abantu 800,000 mu Rwanda mu myaka 25 ishize, aho yasaga nkâusubiza perezida Emmanuel Macron wagereranyije ibyabaye mu 1915 nka jenoside. â Iyo ducukumbuye muri za jenoside, ubwicanyi, no guhonyora uburenganzira bwa muntu, tubona […]
Inyeshyamba zisaga 200 zivuga Ikirundi zagaragaye muri Kivu yâAmajyepfo
Abaturage bo muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu yâAmajyepfo bavuga ko hagaragaye inyeshyamba zibarirwa muri 200 zivuga ururimi rwâIkirundi. Izi nyeshyamba zatangiye kugaragara mu ishyamba ryo mu misozi miremire ya Kamombo, Karumyo na Nyarusanze, Segiteri ya Tanganyika, Teritwari Fizi, Intara ya Kivu yâAmajyepfo. Abaturage bavuga ko bavuga Ikirundi, bagakeka ko zaba ari FNL. […]
Mu Rwanda hari umutekano nâubwo ibihugu 5 bimaze kugira inama abaturage babyo yo kutagenda mu duce tumwe twâu Rwanda-Nduhungirehe
Nâubwo ibihugu bigera kuri bitanu byâburayi bimaze kugira abaturage babyo yo kutajya mu duce twâamajyepfo yâu Rwanda turi hafi ya Nyungwe, ku wa 25 Mata 2019, umunyamabanga wa leta yâu Rwanda muri minisiteri yâububanyi nâamahanga, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda nta kibazo cyâumutekano rufite. Atiââ mu Rwanda hari umutekano. Ntabwo ari twe tubizi kandi […]
Sudani: Abajenerali batatu mu bagize akanama kayoboye igihugu beguye
Batatu mu bayobozi bakuru b’akanama ka gisirikare kayoboye Sudani by’inzibacyuho batavugwaho rumwe batangaje ukwegura kwabo, iki kikaba ari kimwe mu byifuzo bikomeye by’abigaragambya. Aba bajenerali ni Omar Zain al-Abideen, Jalal al-Deen-Sheikh na Al-Tayeb Bakar Ali Fadee, basanzwe bazwiho kuba inkoramutima za Omar al-Bashir uheruka guhirikwa ku butegetsi. Babonwa kandi nk’abahezanguni ku myemerere ya Islam. Abayoboye […]