Nyamasheke: Abarangije muri kaminuza ya Kibogora polytechnic basabwe kuba umusemburo w’impinduka mu iterambere

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko nubwo ikibazo cy’abakozi babishoboye mu nzego zinyuranye kigenda gikemuka ugereranije n’uko byari biri mu myaka ishize, hagikenewe byinshi byo gukorwa kugira ngo aka karere kakigaragaza ubukene cyane ugereranije n’utundi mu gihugu kabashe kubwikuramo, abarangiza kaminuza bagasabwa kuba umusemburo w’impinduka kugira ngo iterambere ryifuzwa ribashe kugerwaho. Ni bimwe mu byavuzwe […]
Nyamasheke: 80% by’abana bari munsi y’imyaka 5 y’amavuko ntibabona indyo yuzuye
Ikibazo cy’imirire mibi no kutabona indyo ihagije ku bana bari munsi y’imyaka 5, ngo gikomeza kugenda cyigaragaza mu karere ka Nyamasheke,aho bivugwa ko abagera kuri 80% batabona indyo yuzuye,abagera kuri 41% bafite ikibazo cy’ibura ry’amaraso kubera kubura intungamubiri ziva ku butare, abashinzwe imibereho myiza y’abana bose bakaba basabwa guhangana n’iki kibazo. Ubwo ibyavuye muri ubu […]
Rusizi: Incuke zigiraga mu ishuri rishaje zashyikirijwe iry’icyitegererezo

Abaturage b’akagari ka Kabuye mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi,bavuga ko bari bamaze igihe basaba kubakirwa ishuri ry’inshuke zabo kuko ngo inyinshi zitariganaga kubera kubura aho zigira n’izigiyeyo zikabyiganira mu gashuri gato gashaje cyane,bakishimira ko ubuyobozi bw’aka karere ku bufanye n’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa AEE babashyikirije ishuri ry’icyitegererezo. Aka gace bigaragara ko gafite abana […]
Rusizi: Abize muri TTC Mururu basabwe umusanzu wabo mu gukemura ibibazo iri shuri rifite
Ubuyobozi bw’ishuri TTC Mururu riri mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi buvuga ko hari bimwe mu bibazo rifite bibangamira imigendekere myiza y’ireme ry’uburezi bifuza, nko kuba ryarubakiwe Laboratwari ariko kugeza ubu akaba nta bikoresho birimo bifasha abiga kuzigisha amasiyanse, bamwe mu bana bareka kwiga kubera ubukene bw’ababyeyi,ishuri ritazitiye bikabangamira umutekano w’abanyeshuri n’ibindi, byose […]
Abagore b'i Rusizi na Bukavu bakuyeho igihu cyatumaga bishishanya
Mu buhamya bwabo,abagore ba Rusizi na Bukavu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bibumbiye mu ihuriro COSOPAX bavuga ko mbere y’uko bihuza bakoraga mu bwishishanye bukomeye binatewe ahanini n’amateka ahise atari meza bavuga ko yaranze aka karere k’ibiyaga bigari arimo intambara z’urudaca zakurikiye Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ariko nyuma y’uko bahujwe na Kiliziya gatulika n’umuryango witwa […]
Rusizi/Nkombo: Haracyagaragara umubare munini w'abatazi gusoma no kwandika
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko kuba umurenge wa Nkombo ukigaragaramo umubare munini w’abatazi gusoma no kwandika bituruka ku mateka mabi yaranze kiriya kirwa aho ngo n’ishuri ribanza rimwe ryahabaga abahigaga batariharangirizaga , bigasaba kwambuka amazi bagakomereza mu murenge wa Nkanka hakurya yayo bituma benshi batiga, ubu ku bufatanye n’itorero ry’Abangilikani ry’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa […]
Nyamasheke: Abagore barasaba abagabo kutabaharira gahunda zo kuboneza urubyaro
Abagore bo mu Karere ka Nyamasheke bakavuga ko hari abagabo bagifata kuboneza urubyaro nk’ibitabareba bigaharirwa bo gusa kandi bibagiraho ingaruka bose. Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye na bamwe mu bagore n’abagabo bo mu murenge wa Kirimbi muri aka karere ubwo ko n’aka Nyabitekeri twatangirizwagamo icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana aho mu bikorwa harimo no gukangurira cyane […]
Rusizi: Imiryango 80 itishoboye yahawe inka zihaka
Imiryango 80 itishoboye isanzwe ifite abana bafashwa n’imishinga ikorera mu matorero ya gikirisitu anyuranye iterwa inkunga na Compassion international yashyikirijwe inka zihaka, isabwa kuzibyaza umusaruro ugomba kuyihindurira imibereho n’abo bana bafashwa n’iyi mishinga bagakurwa ku ngoyi y’ubukene bukabije babamo batiteye. Baganira na Bwiza.com,bamwe mu bazihawe bavuze ko bisanze mu mibereho mibi bitewe n’impamvu zinyuranye, bakishimira […]
Rusizi: Hatashywe ku mugaragaro Impinganzima,urugo rw’amasaziro y’intwaza
Ni urugo rwubatse mu mudugudu wa Ntwali,akagari ka Cyangugu mu murenge wa Kamembe mu mujyi wa Rusizi, rugizwe n’inyubako 4 zirimo aho izi ntwaza ziryama, icyumba cy’uruganiriro n’inama, ivuriro, ahafatirwa amafunguro,ahakorera ubuyobozi n’ibindi bihakenerwa, rwafunguwe ku mugaragaro n’umuyobozi wungirije w’umuryango Unit Club Intwararumuri, Minisitiri Kayisire Marie Solange ari kumwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka […]
Nyamasheke/ Mahembe: Bahangayikishijwe n'abana bateshwa amashuri bakirirwa mu tubari
Ikibazo cy’abana basiba amashuri, bamwe bakanayata burundu bakirirwa mu tubari two mu murenge wa Mahembe, mu karere ka Nyamasheke ngo kimaze gufata intera ndende. Nubwo iki kibazo ngo kiri mu tubari turi muri santere z’ubucuruzi hafi ya zose muri uyu murenge ariko izitungwa agatoki cyane n’ababyeyi n’abarezi bavuga ko zabararuriye abana,ngo ni santere y’ubucuruzi ya […]
Nyamasheke/ Karambi: Abageze mu zabukuru 11 bahawe inzu zo kubamo- AMAFOTO
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke byabereye mu murenge wa Karambi, aho abageze mu zabukuru 11 batagiraga aho kurambika umusaya bahawe inzu. Abazihawe batangarije Bwiza.com ko bumvaga nta mutekano usesuye bafite n’imibereho yabo itameze neza mu gihe batashoboraga kubona aho baba heza, bamwe ngo bakaba n’abana babo babonye babuze aho […]
Nyamasheke: Ubuke bw’ingo mbonezamikurire y’abana bato, imbogamizi ku mirerere iboneye yabo
Ababyeyi bo mu mirenge ya Gihombo na Mahembe mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bakiriye neza gahunda y’ingo mbonezamikurire y’abana bato kubera akamaro babona zibafitiye,ariko kuba zikiri nke cyane bibabangamiye kuko hari abana batazigana,bagasaba ubuyobozi bw’akarere,ubwa Caritas mu mushinga wayo USAID Twiyubake usanzwe ubafasha muri uru rwego kubafasha kubyongera ngo hatagira bamwe mu bana babo […]
Gen. Kale Kayihura aho aviriye mu gihome yabaye umushumba w'Ihene
Umusirikare wa Uganda, Gen.Kale Kayihura nyuma yo kuva muri gereza, ubu yibereye mu ifamu ye aho aragira ihene ze. Gen.Kale Kayihura yakoze imirimo itandukanye ndetse akaba yaragiye mu mahugurwa ya gisirikare mu bihugu bitandukanye nka China, Misiri na Amerika n’ibindi bitandukanye ndetse akaba yarabaye umuyobozi wa polisi igihe kinini ari naho yagiriye ibibazo byatumye ahagarikwa […]
Nyamasheke: Imyigire y’abana b’incuke iracyabangamirwa n’urusobe rw’ibibazo
Ibibazo by’ingutu biracyabangamira uburezi bw’abana b’incuke bamwe bakaba bacyigira mu nsengero no mu byumba by’amasengesho kubera kubura amashuri bigiramo hafi y’amashuri abanza aba abegereye. Ibindi bibazo harimo kuba hari aho n’aboneka ari kure y’abana ntibabashe kuyagana, ababyeyi benshi batarazamura imyumvire mu gutanga agahimbazamusyi k’abarezi bayigisha,n’ibindi, akarere n’abafatanyabikorwa bako bagasabwa kongera imbaraga mu gukemura izi mbogamizi […]
Nkombo: Barataka inzara, kurya kabiri ku munsi bisaba umugabo bigasiba undi
Bamwe mu baturage b’umurenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, bavuga ko batakibuka uko kurya kabiri ku munsi bisa, ko abana babo kujya ku ishuri mu gitondo bagize icyo bafata ari nk’inzozi kubera uko ubuzima bwaho buteye binajyanye n’uko bagira uturima duto tutanacyera neza nka kera kubera guhora baduhinga ntibagire n’igihe baturaza ngo twisubire, bagasaba […]
Nyamasheke: Min. Shyaka yasabye abayobozi b’Imidugudu gutangira serivisi ahazwi
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu,Prof.Shyaka Anastase avuga ko nubwo urwego rw’umudugudu rutari mu nzego z’imitegekere bwite za Leta, rukwiye kugira aho rukorera heza kandi hazwi. Yabivuze ubwo kuri uyu wa gatandatu yifatanyaga n’abaturage b’umudugudu wa Nyagahingamu kagari ka Vugangoma mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke mu muganda usoza uku kwezi kwa Nzeri,aho yashyize ibuye ry’ifatizo […]
Abashaka kwiga no gutura muri Canada bashyizwe igorora
Abifuza kwiga no gutura muri Canada bashyizwe igorora na Munyeshyuri Study and Live in Canada, ifasha ubyifuza wese kugera ku nzozi ze. Uku iminsi ishira indi igataha , bitewe kandi no kuba isi yarabaye umudugudu benshi m’urubyiruko ndetse n’abakuze bifuza kwiga hanze no kujya gutura yo . Ni muri urwo rwego Ikigo cya Munyeshyuri Study […]
Nyamasheke: Ababyeyi bagabiye inka umuyobozi w’ishuri utarirengagije impfubyi zamuganaga
Ababyeyi barerera mu ishuri ryisumbuye rya Tyazo riri mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko umuyobozi waryo Ngezahayo Abidan umaze imyaka 20 ariyobora yarigejejeho n’uburyo yitaye ku bana bazaga bafite ibibazo byihariye barimo n’imfpfubyi, bamugenera inka y’ishimwe ngo izabere urugero n’abazamusimbura. Mu kiganiro na Bwiza.com nyuma yo kumushyikiriza iyi nka, bamwe mu […]
Nyamasheke: Ba Gitifu bane b'Imirenge beguye
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge Ine yo mu Karere ka Nyamasheke, Intara y’Iburengerazuba, beguye ku mirimo ku bw’impamvu bise izabo bwite. Abeguye ni Niyonzima Jacques wari Gitifu w’Umurenge wa Kagano, Ngendahimana Léopold wayoboraga Umurenge wa Bushekeri, Ndindayino J.Claude wayoboraga uwa Mahembe na Muyisenge Maurice wayoboraga uwa Rangiro. Mu kiganiro na Bwiza.com, umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke w’agateganyo, Ntaganira […]
Rusizi: Kutaganira hagati y'abashakanye ku isonga mu bitera amakimbirane
Bamwe mu bagore bo mu Mirenge inyuranye y’akarere ka Rusizi bavuga ko kuba ubutane, gucana inyuma n’ amakimbirane byo mu ngo byiyongera ahanini biterwa n’ ibura ry’ibiganiro hagati y’abashakanye. Ibi ngo ni byo byateye itorero Méthodiste Libre mu Rwanda, Conference yaryo ya Kinyaga guhuriza hamwe abagore bahagarariye abandi hakurikijwe amazone, bahugurwa ku mibanire inoze y’ingo […]
Rusizi: Umukozi w’Umurenge yandikiye Perezida Kagame yishinganisha
Bizimana Dieudonné Veterineri w’umurenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi, avuga ko nyuma yo kubona akarengane kenshi kagenda gakorerwa abakozi n’abaturage b’uyu murenge n’akarere muri rusange ubuyobozi burebera ntibugire icyo bubikoraho, yahisemo kwitabaza umukuru w’igihugu. Avuga ko agira icyo avuga ku byo abona agahindurwa umurwayi wo mu mutwe n’ubuyobozi bwe cyangwa ko ashaka gucamo ibice […]
Nyamasheke: Ubumenyi buke mu buhinzi burakoma mu nkokora umusaruro wifuzwa
Abahinzi n’aborozi bayobotse inzira yo kubikora kijyambere mu karere ka Nyamasheke bavuga ko ubumenyi buke n’amahugurwa adahagije bikiri bimwe mu mbogamizi bahura na zo zibabuza kugera ku musaruro wifuzwa wahaza amasoko bashobora kubona bakagira n’ibitunga imiryango yabo,bakavuga ko n’amahugurwa make aboneka ahabwa bake muri bo, bikaba imwe mu mpamvu z’idindira ry’umusaruro ukenewe ku masoko no […]
Rusizi: Imyigire y’abana bafite ubumuga iracyabangamirwa n’inzitizi z’urudaca
Abana bafite ubumuga baracyahura n’inzitizi zirimo kutagira insimburangingo n’inyunganirangingo, ku bazikeneye bigituma hari bamwe mu bana bajyanwa ku ishuri bahetswe mu mugongo kandi batangiye kuba bakuru, kuba abarezi batazi ururimi rw’amarenga ku bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, kuba nta nyandiko y’abatabona( Braille) abigisha abatabona bagira,n’ibindi,ababyeyi n’abarezi bagasaba ko na byo byakwitabwaho. Izi mbogamizi […]
Mgr Karemera Francis arasabwa kuzahura Akarere ka Nyamasheke kugarijwe n’ubukene
Nyuma y’amezi 2, Reverend Karemera Francis atorewe kuba umwepisikopi mushya w’itorero Angilikani ry’uRwanda Diyoseze ya Cyangugu,kuri uyu wa 15 Nzeri yarobanuriwe uwo murimo anicazwa ku ntebe y’ubushumba imbere y’imbaga y’abakirisitu b’iyi Diyoseze,aho banamusabye by’umwihariko gufasha mu kuzahura akarere ka Nyamasheke kugarijwe n’ubukene bukabije,kuko kugeza ubu ibikorwa by’iyi Diyoseze byibanze gusa muri Rusizi, Nyamasheke imera nk’isigaye […]
Nyamasheke/Kirimbi: Abahinzi b'umuceri barinubira igiciro bawugurishaho bagereranyije n'imvune bagira
Abahinzi b’umuceri bagera ku 2006 bibumbiye muri koperative’ Duhuze imbaraga Kirimbi —Macuba’ ihinga umuceri mu gishanga gihuza imirenge ya Kirimbi na Macuba mu karere ka Nyamasheke,bavuga ko imvune bavunika bawuhinga n’igiciro bahabwa iyo weze ntaho bihuriye, cyane cyane ko n’ibikenerwa byose ngo baweze byazamuye ibiciro nyamara uruganda ruwubagurira ngo ntirubihe agaciro,bagasaba ko byasubirwamo bagakora bunguka,kuko […]
Nyamasheke/Bushenge: Bashinja ubuyobozi bw'Akarere kubabeshya ubufasha bwo kugezwaho amashanyarazi
Abaturage b’imidugudu 9 yo mu tugari tw’Impala, Gasheke,Kagatamu na Karusimbi mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke baravuga ko akarere kabo kabahemukiye kuko kabashishikarije kwishyira hamwe bagatanga amafaranga ngo babone amashanyarazi kabizeza inyunganizi hakaba hashize imyaka 2 yose amaso yaraheze mu kirere,amafaranga batanze asa n’ayapfuye ubusa kuko insinga y’amashanyarazi n’amapoto baguze babyizezwa byatangiye kwangirika. […]
Uburengerazuba: Abagize urugaga rw’abagore muri FPR/ Inkotanyi basabwe kuzamura imibereho ya bagenzi babo
Ubuyobozi bw’intara y’uburengerazuba n’ubw’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi muri iyi ntara,busanga kugira ngo abagore benshi b’ubushobozi buke bazamuke mu iterambere banagere ubwo na bo bashobora gufasha abandi, hakenewe guhuza imbaraga,buri wese ugize icyo afite ntabe nyamwigendaho, akagira uwo afasha kuzamuka. Babibwiwe na Guverineri w’intara y’uburengerazuba,Munyantwali Alphonse, mu mahugurwa y’umunsi umwe,agamije kunoza imikoranire kugira […]
Gisakura: Ubuke bw'abasoromyi b'icyayi buracyari imbogamizi ku musaruro wacyo
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke n’ubw’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura buvuga ko ubuke bw’abasoromyi b’icyayi cyaho kubera n’aho giteye ugereranije n’aho batuye bukiri imbogamizi ku musaruro wacyo, hakaba hakorwa ibishoboka byose ngo iki kibazo gikemuke,gukemuka kwacyo bikazagira ingaruka nziza ku bwinshi n’ubwiza bw’icyayi  rutunganya. Ni bimwe mu byagaragajwe n’abahinzi b’icyayi n’abasoromyi bacyo binagarukwaho cyane n’aba bayobozi […]
Urujijo ku nkongi y'umuriro yafashe inyubako y'ubucuruzi mu mujyi wa Rusizi
Inyubako y’ubucuruzi igizwe n’imiryango itanu y’uwitwa Gahunga Innocent iri mu mujyi rwagati wa Rusizi, yafashwe n’inkongi y’umuriro saa kumi n’iminota 10 z’umugoroba zo kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Nzeri 2019, inkomoko y’iyi nkongi ikaba ikiri urujijo. Muri iyi miryango yose uko ari Itanu, itatu ni yo yagezweho n’umuriro mwinshi harimo umwe nyira wo […]
Barinubira akajagari k’amagaraje akomeje guteza ubujura n'umwanda mu mujyi wa Rusizi
Abaturage bakomeje kwinubira akajagari k’amagaraje agaragara mu mujyi wa Rusizi akawutezamo umwanda, hakabamo na bamwe mu bayitwaza bakiba ba nyiri ibinyabiziga baza kubakoreshaho kandi ari abatekamutwe. Ubwo Bwiza.com yaganiraga n’abaturage banyuranye kuri aka kajagari bavuga ko kamaze imyaka myinshi abayobozi basa n’abakarebera, bavuze ko iyo ugeze mu yindi mijyi yunganira umujyi wa Kigali uhasanga isuku […]
Nyamasheke: Basabwe kutakira abana bo kurera babategerejeho indonke
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko,kubera impamvu nyinshi zitera abana kwisanga nta babyeyi cyangwa n’abo bafite babafashe nabi cyane ku buryo bisaba ko umwana agira umuryango umwitaho arererwamo, hari abana bisaba ko bagira ababyeyi b’impuhwe bitwa ba Malayika murinzi babafata bakajya kubarera nk’ababo ngo babashe kubaho neza,hakaba ariko na bamwe muri aba babyeyi bashobora kwibwira […]
Nyabitekeri: Bugarijwe n'indwara baterwa no kunywa amazi y'Ikivu
Imiryango igera ku 5000 y’abaturage b’umurenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke iravuga ko yugarijwe n’indwara ziterwa n’isuku nke kubera kunywa amazi mabi y’Ikivu. Bavuga ko usanga bayavoma abandi bayameseyemo, hari abamaze kogerezamo inka n’ingurube n’abana bayakiniramo, bakayanywa bakanayakoresha indi mirimo yo mu ngo kuko nta yandi babona bakoresha. Umwe muri bo yagize ati “Amazi […]
Rusizi: Prof. Kalisa Mbanda yanenze abakandida Senateri biyamamaza bavuga iby’aho bavukiye
Perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), Prof.Kalisa Mbanda yakebuye bamwe mu bakandida sena bari batangiye gutana mu mvugo, bavuga ibyo yise ko bitari ngombwa, birimo iby’aho bavukiye, aho bakuriye n’aho basabye abageni n’ibindi avuga ko bidakwiye gushyirwa imbere kuruta icyo bazamarira abaturage. Yabakeburiye mu Ntara y’Iburengerazuba aho abakandida 15 bazatorwamo abasenateri 3 bazahagararira iyi Ntara […]
Nyabitekeri: Abahinzi b'inyanya babangamiwe n’umuhanda mubi ubabuza kugeza umusaruro ku isoko
Abahinzi b’inyanya bibumbiye muri koperative ‘CODEANYA kotanira ubwiyunge’ ikorera mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko bamaze kugera ku kigero cyo kubona umusaruro mwinshi ubasha kugera ku masoko manini yo mu Ntara y’Uburengerazuba, amajyepfo n’umujyi wa Kigali ariko ububi bw’umuhanda Ntango-Shangi-Bushenge bukababera imbogamizi. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umuyobozi w’iyi koperative, Ngirinshuti Fidèle, ngo […]
Nyamasheke/ Karambi: Abahinzi b’icyayi barashimira perezida Kagame wabakuye mu bwigunge
Abahinzi b’icyayi barenga 3000 bibumbiye muri koperative ya COTHEGA bakorana n’uruganda rw’icyayi rwa Gatare ruri mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke barashimira Perezida Kagame wabakuye mu bwigunge n’igihombo bagiriraga, ubu bakaba bafite uruganda. Babigaragarije abayobozi batandukanye ku munsi w’umuhinzi w’icyayi, bishimira ibyo bamaze kwigezaho bakesheje ubu buhinzi batangiye muri 2010, ubwo imirima yari […]
Nyamasheke: Abarobyi biyemeje guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi mu bana
Ubuyobozi bw’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu karere ka Nyamasheke buravuga ko bugiye gutanga toni y’isambaza n’indugu mu mwaka w’uburobyi 2019-2020 zizafasha mu guhangana n’imirire mibi n’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka 5,iyi gahunda ikazunganira izindi zisanzweho ziyirwanya , bakizera ko ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere n’izindi nzego zishishikajwe n’imibereho myiza y’abana bazayihashya. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umuyobozi w’iri […]
Abanye-Congo babujije Abanyarwanda kwinjira mu gihugu cyabo
Inzego z’Abinjira n’Abasohoka muri Congo- Kinshasa baratungwa agatoki ku kubuza Abanyarwanda kwinjira mu gihugu cyabo kuva 15 Kanama nta munyarwanda wambuka ajya mu Mujyi wa Bukavu  aciye ku mupaka wa Rusizi 1 yaba afite’’ Jeton’’ cyangwa ‘’ Laissez —passer, bari basanzwe bifashisha. Aba baturage babwiye Umunyamakuru wa Bwiza.com ukorera muri aka karere ko n’abafite viza […]
Nyamasheke: Impanuka y’imodoka yahitanye umukecuru n’umuhungu we abandi 16 barakomereka
Imodoka taxi-minibus yari ifite plaque RAB 936 L, yari iturutse mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu yerekeza i Kamembe karere ka Rusizi aho abayirimo hafi ya bose bari abo mu muryango umwe abandi ari inshuti zabo za hafi bagiye gusura no guhemba umukobwa wabo uhashatse, igeze mu mudugudu wa Munimba, akagari ka Rugali […]
Rusizi: Abavuka mu murenge wa Nkanka baba ahandi bashyizeho ihuriro
Abavuka mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi baba ahandi mu gihugu mu mirimo itandukanye basengera mu ma paruwasi ya Nkanka na Muramba muri ADEPR , bavuga ko nyuma yo gusubiza amaso inyuma bakareba akamaro ababyeyi babo babagiriye babafasha kwiga bakaba bashaje mu gihe aba bo bafite icyo bakora kibinjiriza amafaranga bashyizeho ihuriro bise […]
Rusizi/Nkombo: Abagabo ntibazi ko hari uruhare bashobora kugira mu konka kw’abana babo
Abagore benshi bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi bavuga ko abagabo babo igihe kinini bakimara mu burobyi ntibabafashe mu bindi bireba imikurire y’abana cyane cyane mu konsa kuko ngo batumva icyo umugabo yamara mu konka k’umwana, bamwe mu bagore bagasaba abagabo babo ko nibura bajya babibibutsa igihe babyibagiwe,kuko abana benshi ngo batonka […]
Nyamasheke: Ikamyo yari itwaye Lisansi yafashwe n'inkongi y'umuriro irakongoka- AMAFOTO
Mu mudugudu wa Kagarama, akagari ka Kibogora, mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke haravugwa impanuka y’ikamyo yari itwaye Lisansi (African oil) yafashwe n’inkongi y’umuriro irakongoka. Yari itwaye Lisansi ya sosiyete yo mu gihugu cy’u Burundi ariko ngo yari yarakodeshejwe n’umunyekongo witwa David Biluka Eric, yari ivuye i Kigali ijyanye iyo Lisansi i Bukavu […]
Rusizi: Hatashywe Kiliziya yuzuye itwaye asaga Miliyoni 550- AMAFOTO
Ni kiliziya yitiriwe umwamikazi w’amahoro yahawe umugisha inatahwa ku mugaragaro na Musenyeri Céléstin Hakizimana, umushumba wa Diyoseze gatulika ya Gikongoro akaba n’umuyobozi w’iya Cyangugu, yubatswe na padiri Ubald Rugirangoga uzwiho ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge yatangirije muri paruwasi ya Mushaka muri aka karere. Ni Kiliziya kandi yuzuye mu mwaka umwe gusa itwaye miliyoni zirenga 550 z’amanyarwanda, ku […]
Rusizi: Abayisilamu basabwe guharanira gutera ikirenge mu cya Ibrahim
Umunsi mukuru w’igitambo( Eid- al-adha) mu bayisilamu b’akarere ka Rusizi waranzwe n’inyigisho zibakangurira kugirana ibiganiro mu miryango bagamije kuyiteza imbere, kuyirinda amakimbirane n’ibindi byose byayambura umunezero Imana iyigenera. Basabwe gufatira urugero kuri Ibrahim washyiraga imbere ibiganiro mu muryango we, ari cyo cyatumye aho kwica umwana we Ismael ngo amutambeho igitambo, Imana yaramuhaye intama akaba ari […]
Abanyamuryango ba SACCO/ Nyabitekeri barakibaza irengero ry'amafaranga yabo asaga Miliyoni 84
Nyuma y’uko igenzura ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative( RCA) muri Nyabitekeri SACCO mu karere ka Nyamasheke rigaragaje ko miliyoni zirenga 84 z’abaturage bayibitsagamo zanyerejwe, abanyamuryango bayo bavuga ko bakomeje kwibaza amaherezo yabyo n’ukuntu amafaranga yabo azagaruka bagakora bunguka nk’abandi. Abavugwaho kunyereza aya mafaranga ni uwari umucungamutungo w’iyi SACCO Gombaniro Justin ubazwa 11.846.449,Nahayo Kosima wari umubaruramari ubazwa […]
Nyamasheke/ Bushekeri: Ubumenyi buke mu mikoreshereze y’inguzanyo buracyaheza abagore mu bukene
Ubuyobozi bw’umurenge wa Bushekeri n’ubw’ikigo cy’imari cy’abahinzi b’icyayi Amizero SACCO kiwukoreramo mu karere ka Nyamasheke, buravuga ko ubumenyi buke mu gukoresha inguzanyo bugiheza abagore benshi mu bukene. Byagaragajwe n’ubu buyobozi ndetse n’abagore ubwabo,ubwo abagera kuri 70 muri bo basanzwe batazi ibyerekeranye no gukorana n’ibigo by’imari bakoranaga amahugurwa y’umunsi umwe na bwo nishyirahamwe ry’ibigo by’imari biciriritse […]
Rusizi: Abigisha ijambo ry'Imana basabwe kutarigoreka bagamije indonke
Ubuyobozi bw’ishuri rya Bibiliya EMAUS ku rwego rw’igihugu buvuga ko bibabaje kubona hari bamwe mu bavuga ko ari abavugabutumwa usanga barabaye nk’indiri y’ubujura bushukana,aho usanga aho kwigisha ijambo ry’Imana n’akamaro karyo mu bantu ,biyigishiriza inyigisho zigamije kubasaruramo amafaranga. Byavuzwe ubwo abapasiteri n’ababwirizabutumwa mu matorero ya gikirisitu atandukanye bagera ku 10 bahabwaga impamyabushobozi zijyanye no kwigisha […]
Rusizi: Abagororwa 53 bakoze Jenoside basabye imbabazi ku mugaragaro abo bahemukiye
Abagororwa 53 barimo 48 bafungiye muri gereza nkuru ya Rusizi n’abandi 5 bafunguwe, bose baregwa kwijandika muri Jenoside yakorewe abatutsi basabye imbabazi ku mugaragaro imiryango yayirokotse biciye abantu, bikaba byabereye muri Stade y’akarere ka Rusizi, aho basabwe gukangurira bagenzi babo bacyinangiye cyangwa batarumva nza iyi gahunda kuva ku izima na bo bagatera iyi ntambwe kugira […]