Rusizi/Nkombo: Hadutse indwara y’ubuheri bavuga ko budasanzwe

Iyi ndwara ikunda gufata abana

Abaturage b’Akagari ka Ishywa mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi n’abarezi mu bigo by’amashuri bihakorera, baravuga ko batewe impungenge zikomeye n’indwara y’ubuheri bavuga ko budasanzwe ibugarije, yibanda cyane mu bana bato. Aba baturage batangarije Bwiza.com ko urwaye ubu buheri aba atakibasha no kujya ku ishuri kandi n’iyo bahawe imiti isa n’ikize ikongera ikagaruka. […]

Rusizi/Nkombo: Ababyeyi bavuga ko abana babo bigana inzara

b3.jpg

Bamwe mu baturage b’Akagari ka Ishywa mu Murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, bavuga ko kuba abana babo barya rimwe gusa ku munsi bikabatera igwingira, bigatuma batiga neza kuko ngo hari abiga igitondo bagenda ntacyo bafashe banataha ntibagire icyo basanga. Bamwe muri bo batangarije Bwiza.com ko abiga ikigoroba na bo bagenda batariye ntibige neza, […]

Nyaruguru: Umwana yiganye imashini ikora umuhanda akoresheje ibiti

Umwana w’imyaka 11, Barigora Ezeckiel yitegereje imashini ikora umuhanda Huye-Kibeho agerageza kuyigana akoreshe ibiti n’imisumari. Uyu mwana yiga mu mwaka wa 6 ku Kigo cy’Amashuri cya Mpanda mu Murenge wa Kibeho. Ibi yabikoze ubwo mwarimu wabo, Gahungu Jonas, yahaga abanyeshuri be umukoro wo mu rugo (homework) ku isomo ry’imashine zoroshye (simple machine). Mu gukora uyu […]

Rusizi/Nyamasheke: Barinubira umwanda uri mu bucuruzi bw’isambaza

abacuruzi_b_isambaza_bavuga_ko_iyo_batabonye_izuba_ngo_bazanike_zibahombya_kuko_nta_bundi_buryo_bwo_kuzumisha_bafite.jpg

Bamwe mu baturage baroba, bagura n’abacuruza isambaza mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke barinubira umwanda uri aho zicururizwa n’uburyo zicuruzwamo. Abaturage bavuga ko iki kibazo kimaze igihe kirekire. Bavuga ko buri gihe nyuma yo kuroba isambaza, abagore bazicuruza bazanika ku izuba, bakazanura bazikorera mu mabase isazi zizitumaho bazijyana i Bukavu muri Congo. Abandi bacuruzi bo, […]

Rusizi/Nkanka: Poste de santé iheruka gufungurwa umunsi itahwa

iyi_poste_de_sante_iheruka_gufungurwa_umunsi_itahwa_amezi_8_arashize.jpg

Abaturage b’Akagari ka Kamanyenga mu Murenge wa Nkanka,mu Karere ka Rusizi baravuga ko agahinda ari kose iyo bareba poste de santé ya Rweya ikomeza kwangirika yarubatswe babisabye banashyizeho imbaraga zabo kandi ubuyobozi bwarabizezaga ko izuzura ihita ibaha zimwe muri serivisi z’ubuzima babona bakoze urugendo rurerure bajya ku kigo Nderabuzima cya Nkanka,bagasaba akarere gukemura iki kibazo […]

Rusizi : Bamwe mu babyeyi baranengwa kudakundisha abana babo umuco wo gusoma

Ababyeyi bakanguriwe gukundisha abana umuco wo gusoma

Ubuyobozi bw’uburezi mu karere ka Rusizi buvuga ko igituma hari bamwe mu bana usanga barangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza batazi gusoma neza ikinyarwanda,ndetse n’abarangiza umwaka wa 6 w’ abanza batarabimenya neza n’indimi z’amahanga bazisoma bahuzagurika biterwa na bamwe mu babyeyi batita ku muco wo gukundisha abana gusoma,bagasanga byitaweho buri mwana yabimenya neza. Byavugiwe mu […]

Rusizi: Abaturiye ikibaya cya Bugarama ntibakibasha kugera ku bitaro bya Mibilizi

Ibi biti abaturage birwanaho babishyiraho ngo hari igihe basanga byibwe n'abajya kubicana bakabura aho baca.

Abaturage b’Imirenge ya Butare,Gikundamvura, Nyakabuye,Gitambi, Muganza na Bugarama mu karere ka Rusizi baratabaza akarere, Minisiteri y’ubuzima n’iy’ibikorwa remezo kubera kutabasha kugera byoroshye ku bitaro bya Mibilizi kwivuza kuko umuhanda Mashesha-Mibilizi wabafashaga kuhagera ugiye gucikamo kabiri,kugeza ubu akaba nta modoka ishobora kuwunyuramo n’abamotari batangiye kuwanga kugera ku bitaro bikaba ari iby’umugabo bigasiba undi. Uyu muhanda wavuzwe […]

Rusizi: Barataka igihombo gikomeye batewe n’imbuto y’ibigori bahawe na MINAGRI

Kanyamaheru Eliezer ngo mu mirima 3 yose yezagamo ibigori byinshi ntiyitezemo n'ibyamutungana n'umuryango we icyumweru kimwe.

Abaturage b’Umurenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi baratabaza Akarere na Mniisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) kubera igihombo bavuga ko gishobora no kubageza ku nzara batewe n’imbuto bita mbi y’ibigori bahawe babwirwa ko ari yo yera neza. Babwiye Bwiza.com ko bahawe iyo mbuto babwirwa ko izabaha umusaruro utubutse,barayitera ibigori aho guheka birashurumbuka, bamwe bakaba baratangiye kubitemera […]

Rusizi: Hatoraguwe uruhinja rwapfuye mu mujyi rwagati

Uruhinja batwikirije ibitambaro, barujyana kurupima ku bitaro

Uruhinja bivugwa ko ari inda y’amezi hagati y’ane n’atanu yakuwemo rwasanzwe mu mujyi rwagati wa Rusizi imbere y’isoko rinini rya Kamembe rwapfuye, uwaruhajugunywe n’ubu akaba ataramenyekana, iperereza rikaba rigikomeje ngo uwo mubyeyi gito atahurwe ashyikirizwe ubutabera nk’uko bivugwa n’ubuyobozi w’umurenge wa Kamembe byabereyemo. Uru ruhinja Bwiza.com yasanze ruri mu dutambaro iruhande rw’ agasanduku kamenwamo imyanda […]

Gisagara-Kigembe: Ibura ry’amashanyarazi ridindiza iterambere

Umuyobozi wa REG ishami rya Gisagara Bakenerinzungu Dominique avuga ko bashishikajwe no kugeza amashanyarazi mu duce twose tutayafite

Abacuruzi bakorera mu duce tw’ubucuruzi twa Nkomane n’Akamana mu kagari ka Gatovu mu Murenge wa Kigembe, mu karere ka Gisagara n’abandi baturage baduturiye, bavuga ko barushaho gukora ngo biteze imbere, ariko bikanga kubera kutagira umuriro w’amashanyarazi. Ubwo umunyamakuru wa Bwiza.com yabasuraga tariki ya 29 Mutarama 2020, bamutangarije ko bamaze igihe bahakorera ariko kubera gukorera mu […]

Kugira abaturage bagitindahaye si ubutwari: Hon. Senani Benoit abwira abaturage ba Nyamasheke

Aba baturage bavuga ko bamwe mu bashoramari b'akarere bigendera ntibasubize amaso inyuma atari intwari.

Mu gihe uRwanda rwizihiza ku nshuro ya 26 intwari zitanze ngo rube ruri aho ruri ubu, intumwa ya Rubanda mu nteko ishinga amategeko,Hon. Senani Benoit ikebura abaturage b’akarere ka Nyamasheke ibabwira ko igihe bakiri aba mbere mu bukene mu gihugu cyose badakwiye kwibonamo ubutwari,akabifata nk’ubugwari,aho abasaba gukora ibishoboka byose bakava ku mwanya nk’uwo w’ubugwari bakabarirwa […]

Nyanza: Begereye amatiyo y’amazi ariko baracyavoma kure

Mukantwari Jacqueline avuga ko kuvoma kure ahetse n'umwana atabona uwo asigire bimuvuna cyane.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza bavuga ko bagikora urugendo rurerure bajya mu mibande n’ibishanga kuvoma amazi bavuga ko atari meza, hakaba n’abavuga ko n’umuyoboro umaze igihe ukorwa uca imbere y’ingo zabo washyizwemo amatiyo ariko nta mazi arimo, aba bose bagasaba kuyahabwa vuba bakareka gukomeza gukoresha ayo bakoresha ubu. Baganira n’itangazamakuru, bamwe mu […]

Nyaruguru: Imihanda mibi n’imbogamizi ku bahinzi b’icyayi

Izi modoka zijyana icyayi mu runganda ngo ntizishobora kumara kabiri zigikorera mu mihanda imeze itya.

Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative COTHENYA igihinga mu mirenge ya Mata, Ruramba na Kibeho, kimwe n’ubuyobozi bw’uruganda rwacyo rwa Mata mu karere ka Nyaruguru baravuga ko umuvuduko w’iterambere bafite mu buhinzi bw’icyayi n’inyungu ikivamo ukomeje gukomwa mu nkokora n’imihanda mibi bakoreramo ibangamira byinshi mu nyungu bakagombye kubona bagasanga akarere n’abafatanyabikorwa bako bayibakoreye inyungu babona yakwiyongera […]

Rusizi: Bamwe mu rubyiruko bavuga ko bishora muri magendu kubera kubura ikindi bakora

Urubyiruko rw'abanyarwanda n'urw'abanyekongo ruvuga ko kunyuza ubutumwa mu mikino ari byiza ariko icyiza cyane ari ukurushakira icyo rukora.

Nyuma y’aho bigaragariye ko ubucuruzi bwa magendu bukiri ikibazo gikomeye cyane mu karere ka Rusizi, mu mirenge inyurwamo cyane nabavuye muri RDC hakabamo uwa Mururu kandi ngo abarenga 95% mu bayigaragaramo ari urubyiruko, uyu murenge ngo wiyemeje kuyihagurukira, kimwe n’ibindi byaha nk’ibiyobyabwenge, ruswa n’ibindi, aho bamaze amezi 2 barukangurira ibibi byabyo binyuze mu mikino. Iyi […]

Nyamasheke: Ingo zirenga 600 ziba mu makimbirane

Komiseri muri komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu,Makombe JMV avuga ko abahungabanya uburenganzira bw'abandi badashobora kwihanganirwa.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko ikibazo cy’amakimbirane yo mu ngo kiri mu bihangayikishije buhanganye na byo,aho kugeza ubu ingo zirenga 600 zibana mu bwumvikane buke bukurura ibibazo by’ingutu birimo ihohoterwa rigaragaramo n’imfu ryagiye rikorerwa abagore, kwaya imitungo y’ingo kw’abagabo bamwe na bamwe no kuyihezaho abagore babo, kwiga nabi kw’abana bitewe n’ayo makimbirane, n’ibindi byose […]

Rusizi: Imashini zihinga zatwaye akayabo Leta , zimaze imyaka 9 zangirikira muri parikingi ku murenge

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'aka karere,Mushimiyimana Ephrem avuga ko nubwo yatangiye imirimo ye muri aka karere muri 2015,iby'izi mashini atabizi,bagiye kubiganiraho na MINAGRI.

Abaturage b’umurenge wa Muganza no mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi , nyuma y’imyaka 9 imashini nyinshi zihinga zihageze ngo zunganire abaturage mu buhinzi bwa kijyambere, zikomeje kwangirikira ku biro by’umurenge wa Muganza, izi mashini zarubakiwe inzu abaturage bavuga ko yagombaga kubakirwa nibura utishoboye muri bo, izi mashini zifite n’abazirinda umutekano bishyurwa na […]

Rusizi: Ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko giteye impungenge

Ababyeyi b'umurenge wa Bugarama basabwe kurinda abana babo ibiyobyabwenge.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge y’akarere ka Rusizi cyane cyane ituriye imipaka n’igihugu cya Kongo, bavuga ko ibiyobyabwenge mu rubyiruko ari ikibazo kibahangayikishije cyane imirenge ituranye na Congo cyane bikangiza urubyiruko bidasize n’abakuze, bagasaba abafatanyabikorwa barimo amadini n’amatorero kubafasha kwigisha ngo barebe ko ikoreshwa ryabyo ryacika burundu. Iyi mpuruza bamwe muri aba bayobozi bayitanze mu biterane by’iminsi […]

Nyabitekeri: Abaturage babajwe no kugera muri 2020 bakinywa amazi mabi y’ikivu n’ibishanga

Ibigega bamaze imyaka 8 bahawe ngo byarumye kuko biherukamo amazi umunsi bayabaha ntiyarengeje ukwezi agihari.

Abaturage b’akagari ka Ntango mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke , bavuga ko bibabaje cyane kuba bageze muri 2020 banywa amazi mabi y’ikivu n’ibishanga mu gihe ngo bari bijejwe n’ubuyobozi ko bagiye kubona amazi meza, bakubakirwa n’ibigega byayo muri 2012, hakaba hagiye gushira imyaka 8 ibyo bigega babirebesha amaso gusa, byangirikira ubusa. Umubabaro […]

Rusizi: Ahaherutse kwicirwa umugore, hiciwe undi utwite inda y’amezi 6

7bc9b84f-433b-4b3a-8b29-c023c19d8e08.jpg

Kuri iki cyumweru,tariki 12 Mutarama, saa kumi n’ebyiri z’igitondo ni bwo abaturage b’Umurenge wa Giheke mu karere ka Rusizi baramukirijweho inkuru y’iyicwa rya Bayavuge Béatrice w’imyaka 44, wari utuye mu Mudugudu wa Rwamiko, Akagari ka Kigenge akaba yiciwe mu ishyamba riri hafi y’urugo rwe, mu bilometero 3 gusa uvuye aho mugenzi we Mukakaberuka Vestine w’imyaka […]

Rusizi: Urubyiruko ruvuga ko ruhangayikishijwe n’ubukene bukabije rurimo

Emily Grickson,umukozi wa Help a Child yasabye uru rubyiruko gutera intambwe ya mbere mu iterambere izindi zikaza zirwunganira

Bamwe mu basore n’inkumi bo mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi barimo abarangije kaminuza, ayisumbuye n’abayacikirije bavuga ko ubushomeri no kubura isoko rihagije ry’ibyo bamwe muri bo bakora no kutitabwaho bihagije kubagerageza kwihangira imirimo bo mu bice by’icyaro bikomeza kubaheza mu bukene bukabije butumwa bamwe muri bo bishora mu ngeso mbi, bagashima abafatanyabikorwa […]

Nyamasheke: Abana 2 basanzwe mu kivu bapfuye nyuma y’umwaka se ubabyara aburiwe irengero

Amakuru aturuka umudugudu wa Kavune,akagari ka Ninzi mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke ni ay’urupfu rw’abana 2 bavukana, imirambo yabo yasanzwe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu ma saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa mbere tariki 6 Mutarama 2020. Nk’uko bamwe mubaturage babitangarije Bwiza.com, abana bapfuye ni Murasa Valentin w’imyaka 9, wigaga […]

Rusizi: Kutabonera imbuto igihe, amafumbire n’imiti bidakemutse nta kabuza bazahorana inzara

Bamwe mu barangije amasomo y'ubuhinzi bwa kijyambere bahawe impamyabumenyi

Bamwe mu bahinzi-borozi bo mu mirenge ya Kamembe, Gihundwe na Mururu mu karere ka Rusizi bavuga ko ubumenyi buke n’amahugurwa adahagije mu buhinzi bwa kijyambere no Kutabonera imbuto igihe, amafumbire n’imiti ko bidakemutse nta kabuza bazahorana inzara , no guhora mu kibazo cy’ibiribwa bike kandi babihinga, aho usanga bamwe batazi n’uburyo bwiza barwanyamo isuri ibyo […]

Nyamasheke: Imibereho mibi ituma bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bararana n’abakwe n’abakazana

Inzu zimwe ngo bazicanamo kuko ibikoni biba birimo abandi bo mu miryango yabo.

Imiryango 16 y’abasigajwe inyuma n’amateka yatujwe mu midugudu ya Rubyiruko na Nyarugenge mu kagari ka Rushyarara mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko uburyo babayemo buhabanye cyane n’umuco nyarwanda aho abakwe n’abakazana bararana na ba nyirabukwe na ba sebukwe, abana n’abuzukuru mu nzu imwe. Ibi bigatera agahinda gakomeye aba bakecuru n’abasaza, hakiyongeraho […]

Rusizi: Bamwe mu babyeyi banengwa kwirengagiza inshingano zabo mu burezi

Abahuguwe basabwe guhindura imyumvire ya bagenzi babo ku kwita cyane cyane ku bana bato no kubajyana mu mashuri y'inshuke

Ubuyobozi bw’ishami ry’uburezi mu karere ka Rusizi buvuga ko hari abana bamwe bata amashuri, abayasiba, abajyayo nta bikoresho bihagije bafite n’abandi usanga biga nabi mu buryo bunyuranye kandi ahanini bigirwamo uruhare n’ababyeyi, bukabasaba kumenya ko uburere bw’abana babo ari bo ba mbere bureba, akarere n’abafatanyabikorwa bako bakaza babunganira ariko intambwe y’ibanze ari bo bayiteye. Ubu […]

Rusizi: Hari abategereza ubunani ngo babone kurya inyama- Amafoto

Abagore n'abana na bo ngo baba bishimiye kugira icyo bacyura ngo batangire umwaka bishimana n'ababo.

Hirya no hino mu karere ka Rusizi isozwa ry’umwaka wa 2019 ryaranzwe n’ibaga ry’amatungo rirenze irisanzwe cyane cyane inka,aho abaturage baba baragiye bashyira hamwe amafaranga mu matsinda bakora umwaka warangira bakagura inka bakabaga ngo ubunani bugere buri wese afite akanyama mu nzu asangira n’umuryango, dore ko benshi mu bice by’icyaro bavuga ko bakoza inyama mu […]

Nyamasheke: Uwarokoye umwana w’imyaka 3 yavuze uko bongeye kubonana nyuma ya 25

Iyi nyubako igenewe ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge ngo izajya inahurirwamo n'inshuti nyanshuti

Mbarubukeye Amiel w’imyaka 65, utuye mu mudugudu wa Muhavu, akagari ka Mubuga,mu murenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke avuga ko nta kimushimisha nko kubona Nyirahagabimana Adelphine yarokoye muri jenoside yakorewe Abatutsi afite imyaka 3, bakongera guhura hashize imyaka 25. Mbarubukeye yabivugiye mu murenge wa Gihombo, paruwasi ya Mubuga mu itorero Méthodiste Libre mu Rwanda, ubwo […]

Rusizi: Hatagize igikorwa umuhanda Bugarama ushobora kutaba nyabagendwa

Iki gice kindi kiri mu ikorosi cyarangiritse cyane na cyo ngo gishobora guteza impanuka zitari nke

Abaturage b’umurenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi bavuga ko bafite impungenge z’uko ku gice cy’umurenge wabo ku muhanda munini wa kaburimbo Rusizi-Bugarama hangiritse cyane, inkangu zatenguye umusozi ibitaka bikaba biri hafi gupfukirana umuhanda wose kuri icyo gice, ikindi gice kikaba kigiye gucikamo kabiri bagasanga hatagize ikihakorwa umuhanda wose wafungwa kuko waba utakiri nyabagendwa. Baganira […]

Rusizi/Bweyeye: Abana 3 bo mu muryango umwe bapfuye baridukiweho n’umusozi

Aha na ho ibyari bihari byose byarakunkumutse

Amakuru aturuka mu mudugudu wa Muyebe , akagari ka Murwa mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi aravuga urupfu rw’abana 3 bo mu muryango umwe bapfuye bagwiriwe n’umusozi waridutse uhitana inzu bari baryamanyemo n’ababyeyi babo n’akandi kana kamwe k’imyaka 2 kabashije kurokokana n’ababyeyi , ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bukavuga ko buremerewe cyane n’ibibazo biterwa […]

Rusizi: Abana bo mu miryango itishoboye bahawe Noheli

Bishimira ko ibyo bari gukenera ku babyeyi bibafasha kwiga bagenda babihabwa,bikabaha icyizere cy'ejo hazaza heza

Abana baturuka mu miryango itishoboye bamwe muri bo bakaba n’imfubyi, bafashwa n’umushinga RW 0152 umuganda uterwa inkunga na Compassion international basangijwe Noheli mu rwego rwo kugaragarizwa ibyishimo bakunzwe kuvutswa n’imibereho ishaririye banyuramo,basabwa kwiga cyane no gukunda umurimo,kuko ngo imibereho iruhije atari karande. Baganira na Bwiza.com,bamwe muri bo bavuze ko bavutse bisanga mu mibereho itagira ibyishimo […]

Rusizi: Gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge ziracyakomwa mu nkokora

Aba bose basanga ubufatanye bwa buri wese ari ngombwa ngo harwanywe ibikoma mu nkokora gahunda z'ubumwe n'ubwiyunge

Umunyambanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Fidèle Ndayisaba avuga ko nubwo muri rusange gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge ziri ku kigero cyakwishimirwa na buri wese mu gihugu, mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bitewe n’imiterere n’amateka byatwo twahuye na zimwe mu mbogamizi zagiye zikoma mu nkokora iyi gahunda , ubufatanye bwa Leta n’izindi nzego cyane cyane […]

Rusizi: Urukingo rwa Ebola ntirukuraho ubundi buryo bwo kuyirinda

Abayobozi basobanurirwa uburyo abaturage biteguye guhabwa urukingo rwa Ebola

Tariki ya 17 Ukuboza 2019 mu karere ka Rusizi, gahunda MINISANTE yiswe ‘umurinzi ‘ yo gutanga urukingo rwa Ebola ku bushake ku bantu bose bakora imirimo yambukiranya imipaka n’abatuye mu turere duhana imbi n’ahagaragaye Ebola, yakomereje mu kigo nderabuzima cya Gihundwe, ahakingirwa abafite kuva ku myaka 2 y’amavuko kuzamura uretse abagore batwite n’abana batarengeje iyo […]

Rusizi: Abantu 4 bamaze kuburirwa irengero, imiryango yabo iravuga ko ihangayitse cyane

Ruronona Jean Damascène umugore we avuga ko yakuwe iwe mu rugo n'abakozi ba RIB ku wa 28 Ugushyingo uyu mwaka, agiye kumureba bamubwira ko bamurekuye ariko ngo ntiyigeze agera mu rugo.

Abaturage 4 bo mu mirenge ya Rwimbogo, Gihundwe na Kamembe mu karere ka Rusizi,imiryango yabo iravuga ko yababuze n’ubu yashakishije yahebye,ikaba itazi aho bari ko yagerageje kubimenyesha inzego z’ubuyobozi,iz’umutekano na RIB ,n’ubu RIB ikababwira ko igishakisha, ubuyobozi bw’akarere bwo bukavuga ko nta muturage wabwo buzi waburiwe irengero,iki kibazo abaturage bakavuga ko gikomeje kuba urujijo. Mukandori […]

Rusizi: Ntitwakwihanganira abashaka kuzana akaduruvayo mu rusengero- Mgr Kayinamura

Abakirisitu b'iyi paruwasi bavuga ko bifuza gusengera mu mwuka mwiza badacibwa ibikuba na bamwe muri bo

Umwepisikopi w’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda, Nyiricyubahiro Musenyeri Samuel Kayinamura avuga ko iri torero ridashobora kwihanganira no kurebera bamwe mu bakirisitu baryo bashaka kubuza abandi umudendezo no gukurura akaduruvayo mu rusengero,nyuma y’aho bamwe mu baririmbyi muri paruwasi ya Kamembe muri iri torero bashatse kurikururamo umwuka mubi bigahoshwa n’inzego zinyuranye zirimo iz’itorero,iz’umutekano na komisiyo y’igihugu y’ubumwe […]

Rusizi/Bugarama: Min. Shyaka yakirijwe uruhuri rw’ibibazo birimo n’ibimaze imyaka irenga 10 byarabuze gikemura

Minisitiri w'ubutegetsei bw'igihugu,porf. Shyaka Anastase akemura ibibazo by'abaturage bo mu Bugarama

Mu ruzinduko rw’umunsi 1 yagiriye mu karere ka Rusizi ku wa kabiri tariki ya 10 Ukuboza, nyuma yo kuganira n’abayobozi b’uturere twa Rusizi na Nyamasheke guhera ku rwego rw’akagari kugeza ku rw’akarere, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu prof. Shyaka Anastase ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru barimo Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine, umugaba mukuru w’ingabo z’uRwanda Général […]

Karongi : Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basanga ibibazo byugarije abaturage biterwa n’abigize ba nyamwigendaho

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahagarariye abandi muri iyi ntara basasa inzobe ku bibazo byugarije abaturage bashinzwe

Bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu ntara y’uburengerazuba bavuga ko muri iyi ntara hari ibibazo byinshi byugarije abaturage kandi bihuriweho n’uturere twose, kuba bidakemuka ngo bigaterwa n’uko bamwe mu bakabikemuye usanga barigize ba nyamwigendaho, birebera inyungu zabo bwite aho gushishikazwa n’inyungu rusange z’abaturage. Ibi ni ibyavugiwe mu nama y’umunsi umwe yabaye tariki ya 7 […]

Nyamasheke: Karambi: Abana 162 bishyize hamwe

Abana bumva ubuhamya bwa bagenzi babo batangiye kwizigamira

Abana 162 bari hagati y’imyaka 3 na 16 bo mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke baravuga ko nyuma yo kubishishikarizwa n’ababyeyi babo bakabyumva,batangiye kugana umurenge SACCO wabo batangira kwizigamira ayo bajyaga bapfusha ubusa mbere mu buryo bunyuranye, ubu bakaba bamaze kuzigama arenga muliyoni 17. Mu kiganiro na Bwiza.com ubwo abayobozi b’uyu murenge n’aba […]

Rusizi: Abaturage bavuga ko hari uburenganzira bavutswa kubera kutamenya

rusanganwa_euge_ne_impuguke_mu_by_uburenganzira_bwa_muntu_avuga_ko_hari_byinshi_urwanda_rukinoza_ngo_ubwo_burenganzira_burusheho_kubahirizwa.jpg

Bamwe mu baturage b’akarere ka Rusizi bavuga ko hari uburenganzira bavutswa kubera kutabumenya, nk’igihe bakwa ruswa na bamwe mu bayobozi kugira ngo bahabwe ibyo bafitiye uburenganzira, igihe bahabwa serivisi zitanoze cyangwa abagombaga kuzibaha bakabarerega, n’ibindi, ubuyobozi bukavuga ko hagombye gukorwa ibishoboka byose buri muturage akamenya ibyo afitiye uburenganzira n’inshingano afite mu kubahiriza ubw’abandi, rukaba ari […]

Karongi: Abafatanyabikorwa barinubira ko bimwe mu bikorwa remezo begereza abaturage bititabwaho

Guverineri w'intara y'uburengerazuba Munyantwali Alphonse atangiza uyu mwiherero yasabye abayobozi gukorera abaturage batizigama.

Abafatanyabikorwa b’akarere ka Karongi bavuga ko bababazwa n’amafaranga menshi batanga kuri bimwe mu bikorwa remezo biba byitezweho kuzamura imibereho y’abaturage, bamara kubishyikiriza akarere n’abagenerwabikorwa babo bikabura gikurikiranwa bigasenyuka bitamaze kabiri, ugasanga rimwe na rimwe bahamagarwa ngo bongere babisane kandi ayo mafaranga ataba yari ateganijwe, bagasaba akarere n’abaturage impinduka mu kubibungabunga. Babigaragaje mu mwiherero w’iminsi ibiri […]

Nyamasheke-Karambi: Inzu yari irimo abantu 11 yagwiriwe n’umukingo, bane bitaba Imana

whatsapp_image_2019-12-04_at_08.58.55_1_.jpg

Kuri itariki ya 3 Ukuboza 2019 mu mudugudu wa Mugohe,akagari ka Kabuga mu murenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke, haravugwa inkuru ibabaje y’inzu yagwiriwe n’umukingo abari bayirimo urabarengera. Byabaye saa moya n’igice z’umugoroba , ubwo abakirisitu b’itorero Méthodiste Libre bari baje kuhasengera ari itsinda ry’abantu 15, batandatu bo bakaba ngo bari bamaze gutaha. Abatabaye babakuyemo […]

Rusizi: Abitabiriye imurikagurisha barikanga ibihombo

Nyirampakaniye Safina umaze igihe mu bucuruzi bw'ibikorerwa mu Rwanda,asanga hari byinshi bigikeneye kunozwa ngo n'ibikorwa n'abanyarwanda bibasheb guhangana n'iby'abanyamahanga.

Abitabiriye imurikagurisha ngarukamawaka ribera mu karere ka Rusizi bishimira ko hari bimwe mu byo bahoraga basaba ngo ribashe kugenda neza byakosotse, hari n’izindi mbogamizi bakigaragaza zishobora kubatera ibihombo ari ubu cyangwa mu myaka iri imbere igihe byaba bidakosowe. Bamwe mu baryitabiriye barizanyemo ibicuruzwa binyuranye bavuga ko bishimiye imiteguririe yaryo,c yane cyane kuba ryarashyizwe mu mujyi […]

Nyamasheke/SACCO Shangi: Imyaka 3 irashize ibikoresho by’ikoranabuhanga byaguzwe bipfa ubusa

Bamurange Laurence asanga iyi mikorere y'amafishi n'udutabo itajyanye na vision 2020

Abanyamuryango ba Shangi Sacco mu murenge wa Shangi muri Nyamasheke, bavuga ko hari byinshi bakomeje guhomba baterwa no kudakoresha ikoranabuhanga bavuga ko bagombye kugendana n’ibigezweho nk’abo mu bindi bigo by’imari birikoresha, ubuyobozi bwabo bukavuga ko hashize imyaka 3 basabwe kugura ibikoresho ngo iryo koranabuhanga ritangire bikaba bipfa ubusa. Nubwo hashize imyaka 10 abaturage benshi mu […]

Rusizi: Uwari umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge yafashwe agurisha ipingu

Nsabimana Joel ( ufite ipingu mu ntoki) na Ndayisabye Damien yari agiye kurigurisha ku manyarwanda 5000

Amakuru yizewe agera kuri Bwiza.com aturuka mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi ni ay’itabwa muri yombi ry’uwahoze ari umuhuzabikorwa wa DASSO mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi, nyuma yo gufatwa agurisha ipingu, we n’uwo yarigurishaga bakaba bahise batabwa muri yombi, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Bugarama. Nk’uko aya […]

Rutsiro: Umuyobozi udakorana n’itangazamakuru ntaho aba agana – Meya Ayinkamiye

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emérence avuga ko inzego zose mu karere ayoboye zashishikarijwe bihagije gukorana neza n’itangazamakuru, akavuga ko yishimira urwego iyi mikoranire iriho kuko ngo nta munyamakuru uramubwira ko yashatse amakuru muri aka karere akayabura, agasanga kwima umunyamakuru amakuru ari ukwihima kuko ngo n’ubundi nubwo ubuyobozi bwayamwima atabura kuyishakira. Mu kiganiro aheruka kugirana […]

Nyamasheke/Gihombo: Batashywe n’ubwoba bw’ingwe yahushije abanyerondo bahungiye mu Kivu, ikica Inka y’umuturage

Ku biro by'umurenge wa Gihombo abaturage baba bafite ubwoba ko iyi ngwe bahora babona yazahabasanga ikabamara

Abaturage b’akagari ka Butare mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke baravuga ko ubwoba butuma batagisinzira neza nyuma y’aho ngo ingwe ihushije abanyerondo bahungira mun kivu ikica inka y’umuturage iyisanze mu kiraro, barasaba inzego z’umutekano gukurikirana mu mashyamba ari hafi aho bakayibakiza. Iyi ngwe nk’uko bamwe mu batuye uyu murenge babitangarije Bwiza.com ngo basanzwe […]

Rusizi: Nzahaha: Bamwe bavuga ko iby’icuruzwa ry’abantu babyumva ku maradiyo

Aba baturage bavuga ko bifuza ko abafatirwa mu byaha by'icuruzwa ry'abantu bajya baburanishirizwa mu ruhame

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi bavuga ko bumva iby’icuruzwa ry’abantu ku maradiyo gusa batabona abandi babibasobanurira bihagije bakifuza ko inzego zibegereye n’abandi babisobanukiwe bajya babibasobanurira kugira ngo n’uwahura na byo babe yabimenya. Babitangarije Bwiza.com ubwo umuryango Never again Rwanda ku bufatanye n’akarere ka Rusizi n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bimukira […]

Nyamasheke: Bamwe mu bana bibana bifuza kubonerwa uburyo buhamye bwo kwibeshaho

Abana baburaga uburyo bateka bahawe imbabura zo gutekeraho

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buvuga ko bugifite abana benshi bibana babayeho nabi nubwo bamwe bagerageza kuzamurirwa imibereho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bako, bamwe muri aba bana bakavuga ko bafashijwe kubona uburyo buhamye bwo kwibeshaho, abarangije imyuga bagafashwa kubona icyo bakora,abacikirije amashuri bagafashwa kwiga iyo myuga ari benshi mu mirenge itandukanye, byabafasha kwibeshaho badategereje buri gihe impuhwe […]

Nyamasheke: Bamaze imyaka 8 barashingiwe amapoto y’amashanyarazi bategereza umuriro baraheba

Abaturage b’umudugu wa Rubyiruko mu kagari ka Rushyarara n’uwa Kageyo mu ka Gasovu mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke baratakambira Meya mushya w’aka karere Mukamasabo Appolonie ku kibazo bamaranye imyaka 8 bashingiwe amapoto bizezwa umuriro w’amashanyarazi bategereza ko bazawuhabwa ngo n’ubu amaso yaheze mu kirere. Baganira na Bwiza.com, bavuze ko bamwe batujwe muri […]

Rusizi/Bugarama: Abaturage bavuga ko badashobora gukaraba intoki neza kubera ubukene bw’amasabune

Gukoresha neza kandagira ukarabe bifasha mu kwirinda indwara nyinshi ziterwa n'isuku nke

Mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi ni ho hizihirijwe ku rwego rw’igihugu umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki wahujwe n’umunsi mpuzamahanga w’ubwiherero no gutangiza ku mugaragaro ingamba z’imyaka 5 z’igihugu zo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, bamwe mu batuye uyu murenge baganiriye na Bwiza.com bavuze ko kubona isabune n’ibindi bikenerwa buri munsi bihenze, ku […]

Rusizi/ Giheke: Ubujura bw’amatungo buravuza ubuhuha

Mu nama y'abayobozi n'abaturage buri wese yasabwe gutanga amakuru yaba azi kuri ubu bujura bumaze gufata indi ntera

Abaturage bo mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi baravuga ko hatagize igikorwa byihutirwa ngo ubuyobozi buhashye ubujura bw’amatungo bumaze gufata indi ntera bashobora kongera kurarana na yo mu mazu bararamo kuko ngo uburyo bayibwamo bukabije, aho mu mezi ane inka 13 zimaze kwibwa zirimo 11 zibwe mu mudugudu umwe wa Munyove,muri izi zose […]

Rusizi: Abanyamahanga mu byishimo baterwa n’ibyo bunguka ku muco Nyarwanda

Uyu ngo kimwe mu bimushimisha cyane ni ugukenyera kinyarwanda

Nubwo buri gihugu kigira umuco wacyo ikindi uwacyo,abanyamahanga batandukanye bakora muri ruganda rukora sima rwa CIMERWA bavuga ko bishimira ibyiza byinshi bavoma mu muco nyarwanda birimo gukorera hamwe, umuco w’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo,indangagaciro z’ubwubahane, umurava,gukunda igihugu n’izindi, bakavuga ko bifuza gusangiza ab’iwabo ibi byiza byose bavoma mu muco nyarwanda nubwo ngo hari byinshi bisa […]

Nyamasheke: Ubumenyi buke mu micungire y’amatsinda, kimwe mu bibuza abayagize kwiteza imbere

Bideri Bilinda Sylvère( i buryo) asanga igihe abaturage bagira ubumenyi buhagije mu micungire y'amatsinda barushaho kuyakoresha biteza imbere.

Bamwe mu baturage b’akarere ka Nyamasheke bavuga ko nubwo babona ko kwibumbira hamwe mu matsinda yo kwiteza imbere babitsa bakanagurizanya ari imwe mu nzira yagabanya ubukene bahoramo, ubumenyi buke mu micungire yayo ari kimwe mu bigikoma mu nkokora bamwe mu bayibumbiramo, bagasaba amahugurwa ahagije ku micungire yayo,kugira ngo umutungo bashyize hamwe utikubirwa n’abayobozi bayo. Babibwiye […]

Nyamasheke: Ibura rya konegisiyo, Ikibazo gihangayikishije abiga muri G.S Umucyo Karengera

Ababyeyi na bo basaba ko byakemuka abana babo bakagira ubumenyi bufatika mu ikoranabuhanga.

Abanyeshuri barenga 640 biga muri GS Umucyo Karengera mu murenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bababazwa no kwiga inyigisho z’ikoranabuhanga mu magambo gusa kubera kubura konegisiyo( connection) ya internet,kikaba ngo ari ikibazo kimaze igihe kirekire kitabonerwa umuti,bagasaba abo bireba bose kugikemura kuko ngo kibagiraho ingaruka nyinshi zijyanye n’ireme ry’uburezi rijyanye n’ikoranabuhanga. Mu […]

Rusizi: Bifuza ko ingoro ndangamurage z’u Rwanda zagabanya ibiciro ku bana bato bazisura

Bamwe mu biga amashuri abanza n’ayisumbuye,abarezi n’ababyeyi babo mu karere ka Rusizi,bavuga ko kuba batitabira gusura ingoro ndangamurage z’u Rwanda ari ibiciro byo kuzisura basanga bihanitse bakongeraho n’urugendo ruhenze n’ibijyanye na byo, bakagira ingaruka zo kuba hari byinshi ndangamurage w’abanyarwanda batamenya babyifuzaga,bakifuza ko byakwigwaho abana bato bari hamwe bakajya bagabanirizwa ibiciro. Mu karere ka Rusizi […]

Rusizi: Ubwoba bwa cyamunara butera benshi gutinya inguzanyo

Abagore bavuga ko gutinya inguzanyo biterwa no kudasobanukirwa neza iby'inguzanyo.

Nubwo abaturage bakangurirwa n’abayobozi,baba ab’ibigo by’imari cyangwa ab’inzego bwite za Leta kwizigamira no gufata inguzanyo ngo biteze imbere, bamwe mu batuye umurege wa Kamembe mu karere ka Rusizi, bavuga ko batinya inguzanyo kubera ubwoba bwa cyamunara, cyane cyane ko ngo imikorere kuri bamwe igenda igorana bakagira ubwoba ko bafashe ayo mafaranga yabagusha mu guteza utwabo […]

Rusizi: Bamwe mu bayobozi ntibafite amakuru ahagije ku cyorezo cya Ebola

Abayobozi benshi bagaragaza impungenge zo kutabona amakuru ahagije ku cyorezo cya Ebola

Nubwo ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko hari byinshi bimaze gukorwa mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola, bamwe mu bayobozi mu nzego ziganwa n’abaturage benshi n’abahura n’abaturage benshi mu kazi kabo ka buri munsi muri aka karere bagaragaza ko nta makuru menshi bafite kuri iki cyorezo uretse kubona hari abo mu nzego z’ubuganga bapima […]