Nyamasheke: Biyujurije ibiro by’Akagari basezerera ibitabaheshaga agaciro

Abaturage b’Akagari ka Kagatamu mu murenge wa Bushenge, mu Karere ka Nyamasheke barishimira ko biyujurije ibiro by’Akagari biyemeza kubifata neza. Ubwo batahaga ibiro bishya by’Akagari kabo ku wa 3 Nyakanga, mu kiganiro n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari, Ndahimana Emmanuel yabwiye Bwiza.com ko Ibiro bakoreragamo kuva muri 2006 gahunda nshya yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi itangiye, ari […]
Rusizi: Abari bamaze imyaka myinshi badafite aho bagurishiriza umusaruro bahawe isoko rya kijyambere
Abaturage b’Akagari ka Mataba mu Murenge wa Nkungu w’Akarere ka Rusizi, baburaga aho bagurishiriza umusaruro wabo, kuri uyu wa 3 Nyakanga 2020 bashyikirijwe isoko rya kijyambere . Iri soko ry’ibiribwa,abaturage bari bamaze imyaka myinshi barisaba kuko na bamwe muri bo bageragezaga kugura umusaruro ngo bawucuruze bawugurishirizaga mu muhanda, aho bahoraga bahanganye n’imvura n’izuba uko bisimburana […]
Rusizi: Isoko rimaze ukwezi rifunze ryatumye abaturage babura aho bahahira
Abaturage b’Umurenge wa Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi barema isoko rya Bambiro muri uyu murenge baravuga ko ukwezi kose gushize rifunze barabuze aho bahahira, bakavuga ko kuba nta kiribwa gituruka mu baturage ngo kibagereho bakirye cyangwa bagicuruze bibatera inzara n’ibihombo bikomeye, bagasaba ko ryakongera gukora bidatinze na gahunda zo kwirinda COVID-19 zigakomeza. Bavuga ko uyu […]
Nyamasheke: Umusore ukekwaho gufasha umukobwa kuvanamo inda bikamuhitana yishyikirije RIB
Umusore w’imyaka 29 y’amavuko witwa Ntibarikure JMV wo mu Mudugudu wa Musumba, Akagari ka Nyakabingo mu Murenge wa Macuba w’Akarere ka Nyamasheke wari umaze iminsi ahigwa bukware akekwaho ubufatanyacyaha mu gukuriramo inda umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko witwaga Nyirandikubwimana Céline na we wo muri uriya murenge bikamviramo urupfu, yishyikirije RIB mu gitondo cyo kuri uyu wa […]
Rusizi: Abatuye mu mirenge yashyizwe muri Guma mu Rugo ntiborohewe no kubona mituweli
Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umwaka wa mituweli 2019-2020 urangire, ku wa 1 Nyakanga hatangire uwa 2020-2021, abaturage benshi b’imirenge ya Kamembe, Mururu, Nyakarenzo, Nkombo n’igice cy’umurenge wa Gihundwe imaze ukwezi kose muri guma mu rugo ya 2, barerura bakavuga ko kubona mituweli bisa n’ibidashoboka kuko ntacyo bayikuraho, na bo batazi uko […]
Nyamasheke: Umukobwa wari umaze ibyumweru 2 yarabuze yabonetse mu nzu itabamo abantu yarapfuye
Umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko witwaga Nyirandikubwimana Céline, wo mu Mudugudu wa Musumba, Akagari ka Nyakabingo mu Murenge wa Macuba w’Akarere ka Nyamasheke, wari umaze ibyumweru 2 yarabuze, yasanzwe mu nzu itabamo abantu mu Mudugudu wa Nyarunombe muri aka kagari yarapfiriyemo, bikekwa ko yaba yarahitanywe n’inda barimo bamukuriramo. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umwe mu baturanyi b’iwabo wa […]
Nyamasheke: Ushinzwe inguzanyo muri SACCO yatawe muri yombi
Mu ma saa yine n’igice z’igitondo zo kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Kamena, ni bwo Tekereza Israel, umukozi ushinzwe inguzanyo muri Bushekeri SACCO yatawe muri yombi, akurikiranyweho na RIB kunyereza amafaranga y’abaturage arenga 3,410,000 Rwf, iperereza ryahise ritangira ngo harebwe niba nta yandi yaba yaranyereje. Umwe mu banyamuryango b’iyi SACCO, yabwiye Bwiza.com ko […]
Rusizi: THE Villageois UMACYAGI mu ngamba zo guhangana na COVID-19

Mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19,ubuyobozi bwa koperative y’abahinzi b’icyayi Thé Villageois UMACYAGI ikorera mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, buvuga ko, nyuma yo kubona ko ari icyorezo kibi cyane kandi cyugarije Akarere ka Rusizi by’umwihariko,bwihutiye gushyiraho ingamba zo kurinda abanyamuryango bayo 4032, bukabasaba kutajenjekera iki cyorezo. Aganira na Bwiza.com ubwo yasuraga […]
Nyamasheke: Inkende zabamariye imyaka ngo zishobora kubasiga mu nzara batazikuramo
Abaturage b’imirenge ya Ruharambuga, Bushekeri, Kagano na Macuba mu karere ka Nyamasheke baravuga ko uretse ibibazo by’imibereho mibi bakomeje guterwa n’icyorezo cya COVID-19, banahanganye n’ikibazo gikomeye cyane cy’inkende zabamariye imyaka, nutwo bari barahinzehafi ya twose zatumaze, zibasize mu nzara batazikuramo. Bavuga ko iki kibazo ari icya kera kandi ntaho batakivuze kugeza ku rwego rw’Akarere, haba […]
Nyamasheke: Abana bibana bahawe ibiribwa

Imiryango 95 igizwe n’abana barenga 400 bibana bo mu mirenge ya Rangiro, Kanjongo, Kagano , Bushekeri, Ruharambuga, Karengera na Bushenge mu karere ka Nyamasheke isanzwe ifashwa n’umuryango Strive foundation Rwanda yashyikirijwe ibiribwa n’ibikoresho by’isuku n’uyu muryango, aba bana bavuga ko bari bamaze ukwezi kose ubuzima bubagoye kubera kubura ibyo barya. Tariki ya 22 Kamena 2020, […]
Rusizi: Imfubyi zibana zashyikirijwe amaradiyo azifasha kwiga mu biruhuko
Mu gihe abandi bana bakurikirana amasomo mu biruhuko ku maradiyo no ku mateleviziyo iwabo mu ngo mu rwego rwo gukomeza kwihugura mu masomo basanzwe biga ku mashuri, binajyanye na gahunda yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, imiryango 40 y’imfubyi zibana mu karere ka Rusizi yashyikirijwe amaradiyo 60 n’umuryango Strive Foundation kugira ngo nazo zijye ziyakurikirana nta […]
Rusizi: Banki y’Abaturage imaze iminsi 3 ifunze, harakekwa Covid-19
Abakiriya ba Banki y’Abaturage, ikorera mu mujyi wa Rusizi baravuga ko kuva ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 17 Kamena nta n’umukozi wayo baca iryera, n’abakuraga amafaranga ku cyuma( ATM) bikaba bidakunda. Bavuga ko n’umukozi ugerageje kwitaba umukiriya kuri telefone, avuga ko yafunzwe kuko hari umukiriya wagezemo arwaye COVID-19, bigatuma ifungwa. Bamwe mu […]
Rusizi: SACCO yafunze imiryango nyuma yo kubonekamo uwanduye COVID-19
Kuva ku wa Gatatu tariki 17 Kamena, imiryango ya SACCO Tea Shagasha yakoreraga mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi irafunze nyuma y’uko hagaragaye umwe mu banyamuryango bayo waje kuhahemberwa yaranduye COVID-19, hakaba hikangwa ko abo yaba yarahasanze n’abakozi bayo yaba yarabanduje na bo bakagenda banduza abandi. Umwe mu banyamuryango 5000 b’iyi SACCO y’abahinzi […]
Nyamasheke: Umugabo yapfuye yiyahuye kuko umugore yamwimye 500 RWF yo kujyana mu kabari
Nsanzimana Pascal wo mu Mudugudu wa Bururi, Akagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke bamusanze mu cyumba araramo yiyahuje ikiziriko cy’ihene nyuma y’amakimbirane yari amaze kugirana n’umugore we, aho yamwatse amafaranga y’u Rwanda 500 yo kujyana mu kabari, ntayamuhe. Ngo Nsanzimana w’imyaka 35 y’amavuko yasabye umugore we aya mafaranga, amubwira ko ari […]
Rusizi: Abakozi 2 ba MTN basanzwemo COVID-19, aho bakorera hafungwa igitaraganya
Amakuru aturuka mu bakozi ba MTN Rwanda mu mujyi wa Rusizi aravuga ko nyuma yo kubapima icyorezo cya COVID-19, babiri muri bo bagasanga baracyanduye, ubuyobozi bwayo bwahisemo gufunga imiryango icyumweru cyose kuva kuri uyu wa 15 Kamena, kugira ngo hirindwe izindi ngorane zaterwa n’urujya n’uruza rw’abasanzwe bagana serivisi zabo,abanduye bajyanwa kuvurwa abasigaye bashyirwa muri guma […]
Rusizi: Hari abamotari bafashwe n’ihungabana bakimara kumva ko kujya mu muhanda bihagaze

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu karere ka Rusizi burabatabariza buvuga ko bafite imibereho mibi cyane isa n’idakurikiranirwa hafi n’ubuyobozi kuko n’imfashanyo y’ibiribwa itabageraho, ubwo bari biteze gusubira mu muhanda ku wa 1 Kamena bakabwirwa ko bidashoboka kubera ubwandu bushya bwagaragaye muri aka karere bamwe muri bo bafashwe n’ihungabana rikomeye. Mu kiganiro na Bwiza.com, umuyobozi w’iri […]
Rusizi: SACCO ya Nkamira bahangayikishijwe n’imikorere ya gakondo ishobora kubakururira icyorezo cya COVID-19

Abanyamuryango n’abakozi ba SACCO ya Nkamira mu mujyi wa Kamembe baravuga ko kuba badakoresha ikoranabuhanga, bakiri mu mikorere ya gakondo kandi umujyi wa Rusizi bakoreramo wugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 bishobora gutuma banduzanya iki cyorezo mu gihe hakwakirwa uwacyanduye. Baganira na Bwiza.com, bamwe mu banyamuryango bagaragaje izi mpungenge, aho bamwe banavuze ko mu gutinya kuba bakwandura […]
Rusizi: Nta n’inyoni yiriwe itamba mu mujyi, n’abacuruza ibiribwa bafunze imiryango

Nk’uko byagenze ejo hashize ku wa 4 Kamena, ubwo abaturage bageraga mu mujyi wa Rusizi banatangiye imirimo yabo byagera saa yine n’igice inzego z’umutekano zikabakuramo shishi itabona, bagafunga bagataha hagasigara ab’ibiribwa, za farumasi n’amabanki gusa, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kamena ,abacuruza ibiribwa na bo byageze mu ma saa tatu z’igitondo bategekwa gufunga […]
Rusizi: Abaturage bari bazindukiye mu mirimo mu mujyi bawukuwemo shishi itabona
Saa yine z’igitondo zo kuri uyu wa kane tariki 4 Kamena 2020 ni bwo abari mu mujyi wa Rusizi mu mirimo itandukanye irimo n’ubucuruzi bagiye kubona bakabona abapolisi benshi bawugezemo bababwira kuwuvamo byihuse, bidatinze hakoreshwa n’indangururamajwi babwirwa kwihutira kuwuvamo, bamwe batangira gukeka ko intandaro ari umukarani Imbangukiragutabara yatwaye akekwaho COVID-19. Bamwe bavuze ko uyu mukarani […]
Rusizi: Bamwe mu bagenzi baheze muri gare ya Rusizi babuze ikibatwara, abamotari n’abashoferi amarira ni yose

Abagenzi,abamotari n’abashoferi b’ibigo bitwara abagenzi bari bamaze igihe badakora mu karere ka Rusizi, bazindutse bizeye gukora ingendo hirya no hino mu gihugu nk’uko byari biteganyijwe ariko batungurwa no kubwirwa ko ingendo zahagaze kubera ko muri aka karere hagaragaye abantu 5 banduye icyorezo cya COVID-19, basubira mu ngo zabo bimyiza imoso, bamwe mu bagenzi bahera muri […]
Nyamasheke: Nyiratebuka wari umaze imyaka asembera yashyikirijwe inzu n’urubyiruko rwa FPR Inkotanyi

Nyiratebuka Alphonsine w’imyaka 67 , avuga ko yahungabanijwe bikomeye no kumara igihe kinini asemberana umwana we w’imyaka 12 bigeza n’aho afata icyemezo cyo kwiyahura kubera imibereho mibi yabonaga arimo abikurwamo n’umugiraneza wabaye amutije aho aba, akaba yishimiye gushyikirizwa inzu abamo n’urubyiruko rwibumbiye mu rugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi. Aganira na Bwiza.com kuri uyu […]
Rusizi: Haravugwa ubujura bw’amafaranga muri sitasiyo ya Lisansi ya SP
Umupompisite witwa Ntezimana Maradona ukorera Sitasiyo ya Lisansi ya SP iri mu mujyi wa Rusizi ahahoze Gare mbere y’uko hubakwa inshya, afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe akurikiranyweho ubujura bw’amafaranga y’u Rwanda arenga 1,000,000. Nk’uko amakuru agera kuri Bwiza.com abivuga, ngo mu masaa sita y’ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa mbere tariki ya […]
Rusizi: Ukwezi kose kurashize Gare ya Rusizi yibera mu kizima

Abagana Gare ya Rusizi cyane cyane mu masaha y’ijoro, ba nyiri Agences zitwara abagenzi zihakorera ,abakorera muri za biro zaho n’abaharindira umutekano barinubira kuba ukwezi kose gushize iyi Gare yibera mu kizima,bakibaza niba ubuyobozi bw’Akarere n’izindi nzego bireba batahagera ngo bakemure iki kibazo n’ibindi giteza. Mu kiganiro na Bwiza.com, umwe mu bagenzi yavuze ko bibabaje […]
Rusizi: Umwana w’imyaka 13 y’amavuko yapfuye yiyahuye bikekwa ko yiganaga filime
Umwana w’umuhungu w’imyaka 13 y’amavuko witwaga Kwizera Alfred, wigaga mu wa 6 ku ishuri ribanza ry’uruganda rwa CIMERWA ryitwa l’Educateur mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, yapfuye yiyahuje ikiziriko cy’ihene, bikekwa ko yiganaga filime yakundaga kureba. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Shara muri uyu murenge wa Muganza, Ntawukimara Samson, ngo uyu […]
Rusizi: Umusore wakoraga muri Access bank yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye

Umusore w’imyaka 28 y’amavuko witwaga Sagamba Faustin wakoraga muri Access bank mu mujyi wa Rusizi yasanzwe mu cyumba cy’ubwogero mu nzu yabagamo yapfuye kugeza ubu icyamwishe kikaba kitaramenyekana. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na nyir’igipangu yabagamo Muzeyi Anicet, ngo uyu musore ukomoka mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu wibanaga mu nzu ya wenyine mu mudugudu […]
Rusizi: Umusaza w’imyaka 68 yapfuye yimanitse mu mugozi
Mu kagari ka Kiziguro, mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi, umusaza Hategekimana Appolinaire w’imyaka 68 y’amavuko, yapfuye yiyahuye, kugeza ubu icyabimuteye kikaba kikiri amayobera nk’uko bivugwa n’abaturanyi be n’ubuyobozi , bivugwa kandi ko uyu abaye uwa 3 mu muryango upfuye atyo nyuma ya bakuru be 2 na bo bapfuye biyahuye. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe […]
Covid-19: Uruganda rw’icyayi rwa Shagasha rwahaye Akarere ka Rusizi inkunga ya miliyoni 10 RWF
Ubuyobozi n’abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha mu karere ka Rusizi bavuga ko nyuma yo kubona ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 mu baturage zirimo ko bamwe batakaje imirimo yabatungaga n’imiryango yabo ubuzima bukagorana cyane, kuba hari n’ibindi bikorwa Akarere gakora mu guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo, mu gihe kigufi cyangwa ikirambye, biyemeje gukusanya inkunga ya 10,000,000 z’Amafaranga y’uRwanda […]
Nyamasheke: Bamwe mu baturage bakaraba amazi yonyine kubera kubura isabune

Mu gihe abaturage bakangurirwa gukaraba amazi meza n’isabune kenshi mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, bamwe mu baturage b’Akarere ka Nyamasheke basanzwe batunzwe n’ubuhinzi cyangwa gukorera abandi akazi ka buri munsi ngo babashe kubaho, bavuga ko ibura ry’imirimo ryabateye bimwe mu bibazo birimo kubona ibibatunga bidahagije n’ibikoresho by’isuku, aho bamwe bakaraba amazi yonyine kubera […]
Rusizi: Umusore w’imyaka 18 wigaga mu yisumbuye yapfuye arohamye mu kivu

Umusore w’imyaka 18 y’amavuko witwaga Rwigema Aimable wari utuye mu mudugudu wa Karangiro, akagari ka Burunga, mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi yajyanye n’abandi bana bigana koga mu kiyaga cya kivu asanzwe atabizi ararohama ahita apfa. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na se w’uyu mwana Rwigema Adrien, ngo uyu muhungu we wigaga mu wa 6 […]
Rusizi: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na bamwe mu ba Gitifu b’imirenge basezeye ku mirimo yabo
Inama yahuje Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Munyantwali Alphonse, abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Rusizi na bamwe mu bagize inama y’umutekano itaguye y’aka karere, yakiriye amabaruwa y’ubwegure bw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere, Mushimiyimana Ephrem n’abandi bayobozi barimo ba Gitifu b’imirenge batatu. Nk’uko amakuru agera kuri Bwiza.com akomeza abivuga, uretse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Aka karere wari uri kuri uyu mwanya […]
Nyamasheke: Abana 2 barimo uruhinja rw’amezi 2 bagwiriwe n’inzu barapfa
Mu Kagari ka Kagarama, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, imvura yamaze amasaha arenga 15 igwa, mu mugoroba wo ku wa 29 Mata 2020, yangije inzu yo mu mudugudu wa Rubona igwirwa n’umukingo igice kimwe cyayo kigwa ku bantu 4 bari bayirimo, umwana w’imyaka 7 n’uruhinja rw’amezi 2 bahita bahasiga ubuzima, undi w’imyaka 16 […]
Rusizi/ Bugarama: Abantu 13 bafatiwe mu kabari banywa banarya akabenzi

Mu ma saa moya n’igice z’umugoroba zo ku wa 26 Mata, ni bwo ubuyobozi bw’umurenge wa Bugarama n’inzego z’umutekano zahawe amakuru ko umugabo witwa Ntigurirwa Joseph usanzwe afite akabari mu mudugudu wa Misufe, akagari ka Nyange mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi afite abantu benshi muri ako kabari ke bari kuhanywera no kuharira […]
Rusizi: Ikamyo yari yikoreye amavuta yakoze impanuka ihitana umushoferi wari uyitwaye
Mu masaa kumi yo kuri iki cyumweru tariki ya 26 Mata mu mudugudu wa Gahurubuka, akagari ka Giheke mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi ku muhanda munini wa Rusizi-Huye, habereye impanuka y’ikamyo yo muri Kenya, yari itwaye amavuta yo guteka iyakuye muri icyo gihugu iyajyanye ku bigega bya MAGERWA mu mujyi wa Rusizi […]
Rusizi: Abakozi barasaba kudakomeza gukurwaho imisanzu ihabwa ikipe ya Espoir FC
Nyuma y’aho bumviye itangazo rya perezida w’ikipe ya Espoir FC rivuga ibyo gusesa amasezerano by’igihe gito n’abakinnyi bayo muri ibi bihe shampiyona y’igihugu y’umupira w’amaguru yabaye ihagaze kubera ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ngo akazasubukurwa imikino yongeye gutangira, abenshi mu bakozi b’utugari, imirenge n’Akarere bumvikanye basaba ko niba abakinnyi badahembwa na bo batakomeza kubakuraho […]
Nyamasheke: Polisi yataye muri yombi abasore 2 bakekwaho gukubita umujura bikamuviramo urupfu
Umusore witwa Ntimugura Paul w’imyaka 31 y’amavuko usanzwe yiga muri imwe muri kaminuza zo mu Rwanda na mugenzi we Nkunzingabo Jean Claude w’imyaka 23 uba iwabo , bombi bo mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo, mu karere ka Nyamasheke, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo, bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Izabayo […]
Nyamasheke: Umugabo yicishije umugore we icyuma arangije arimanika
Umugabo witwa Harelimana Eric, w’imyaka 37 wari utuye mu kagari ka Gakenke mu murenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke , aravugwaho kwica umugore we witwa Nyirahabimana Immaculée w’imyaka 25 y’amavuko, yamwishe amuteraguye ibyuma yarangiza na we akimanikisha igitenge. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gakenke Uwamahoro Francine, yabwiye Bwiza.com ko byabereye mu mudugudu wa Rwasa , […]
Rusizi: Polisi yarashe ukekwaho ubujura washatse kuyirwanya ahita apfa

Mu mujyi wa Rusizi, umugabo witwaga Niyonzima Jean Damascene uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko, yarashwe arapfa bikavugwa ko yashakaga kurwanya abapolisi bari bari mu kazi kabo ko gucunga umutekano mu mujyi, aho bamubonye yikoreye ibyo yari yibye afite n’ibikoresho bikomeretsa , bamuhagaritse ashaka kubarwanya bagahita bamurasa agapfa. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na bamwe mu banyerondo […]
Rusizi/Nkanka: Umwana w’imyaka 10 yapfuye arohamye mu kivu
Abaturage b’akagari ka Kamanyenga mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi baravuga ko bahangayikishijwe n’ubuzima bw’abana babo bakomeje gupfa barohamye mu kivu , mu minsi itarenze 10 hamaze kugwamo 3 bose barohamye, bakurikira undi mwana wapfiriyemo mu bihe bishize. Mu ma saa saba n’igice zo kuri uyu wa 15 Mata, umwana w’umukobwa w’imyaka 10 […]
Rusizi: Abantu 84 barimo Abanyekongo 11 babaga mu kato batashye

Abaturage 84 barimo Abanyekongo 11 bari bamaze iminsi 18 mu kato ku masite 3 mu Karere ka Rusizi mu rwego rwo gukumira indwara y’icyorezo ya Covid-19 batashye kuri uyu wa 11 Mata 2020. Mu batashye uretse aba Banyekongo 11 barimo n’uruhinja rw’amezi 6, abandi ni Abanyarwanda batashye mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Kamonyi n’umujyi wa […]
Rusizi: Bombori bombori muri SACCO ya Nzahaha

Bamwe mu banyamuryango ba Coperative Nzahaha Intsinzi SACCO mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi , ntibavuga rumwe na perezida w’inama y’ubuyobozi ku ihagarikwa ry’uwari umucungamutungo wayo bo bavuga ko yayikuye mu bihombo bikomeye akayigeza ku rwunguko , akaba yarandikwe ibaruwa imuhagarika ku kazi ngo mu buryo batigeze bamenyeshwa. Iri hagarikwa ngo batumva impamvu […]
Rusizi/Nkanka: Abana 2 bo mu muryango umwe bapfuye barohamye mu Kivu
Bibwireyesu Joram n’Umuhire Alexis, bafite imyaka 12 buri wese, bo mu Mudugudu wa Rweya, Akagari ka Kamanyenga mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, ba se bababyara bakaba bavukana, basanzwe mu Kiyaga cya Kivu barohamye nyuma yo kuva iwabo bagiye gutashya inkwi hafi y’iki kiyaga bamara kuzitashya bakazisiga aho bazitahirije bakajya koga bakarohamamo. Nk’uko […]
Rusizi: Abakora uburaya bavuga ko hatagize igikorwa inzara ishobora kubicana n’abana babo
Abakora uburaya mu mujyi wa Rusizi basanzwe babyemera baravuga ko muri iki gihe cy’ingamba zo kwirinda COVID-19 babayeho mu buzima bubi cyane burimo inzara , ubwoba bwa buri gihe bwo kwirukanwa mu nzu bacumbikamo babuze icyo bishyura, abafite abana bakavuga ko batakibona icyo babagaburira. Mu kiganiro na Bwiza.com, bamwe muri bo basanzwe biyita ‘abatabazi’ kubera […]
Rusizi: Bamwe mu bakozi b’amashuri yigenga bafite impungenge zo kutazabona imishahara ya Werurwe
Bamwe mu bakozi b’amashuri yigenga akorera mu Karere ka Rusizi barimo n’abarimu, bavuga ko badafite icyizere cyo guhembwa imishahara yabo ya Werurwe kuko iyo babajije abayobozi babo bababwira ko abenshi mu banyeshuri batashye batishyuye kandi guhembwa biterwa n’uko abanyeshuri baba bishyuye neza, bamwe bakaba bahembwaga bitarenze tariki 25 z’ukwezi, kugeza n’ubu bakaba ntacyo babwirwa bikabatera […]
Rusizi: Abagabo 3 bakurikiranweho gukubita no gukomeretsa DASSO na Mudugudu
Mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’urugomo rurimo gukubita no gukomeretsa, aho abaturage biraye mu bayobozi babo n’abashinzwe umutekano bakabakubita bakanabakomeretsa abandi bagakizwa n’amaguru ubwo bari mu gikorwa cyo kureba ko abaturage bubahiriza amabwiriza bahawe yo kuguma mu ngo, batatu muri aba baturage bakaba batawe muri yombi. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’Umunyamabanga […]
Rusizi: Umuceri wa Bugarama urarya umugabo ugasiba undi
Abatuye umujyi wa Rusizi baravuga ko batumva impamvu y’izamuka rikabije ry’igiciro cy’umuceri wa Bugarama aho umufuka wa Kg 25 wavuye ku Frw 19, 000 waguraga ku wa 16 Werurwe ukagera Frw 25,000 guhera ku wa 18 Werurwe n’indi minsi yakurikiyeho. Aba baturage baribaza impamvu abacuruzi b’uyu muceri barenga ku mabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda […]
Nyamasheke/COVID_19: Hashyizweho site 2 z’akato ku bashobora guturuka mu mahanga
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buravuga ko mu rwego rwo gukomeza ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, hashyizweho site ya G.S Umucyo Karengera n’iya EAV Ntendezi zigomba kujya zakira abaturutse mu mahanga binjiye muri aka karere, baba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, bakabanza kuhakurikiranirwa iminsi 14 mbere yo gukomeza urugendo. Aganira na Bwiza.com, umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo […]
Rusizi: Akurikiranweho gutera amabuye ku nzu y’umuturanyi amwita umurozi
Umuturage witwa Sinamenye Théogène, utuye mu Mudugudu wa Gatebe, Akagari ka Nyange mu Murenge wa Bugarama n’umuryango we batawe muri yombi na RIB bashinjwa gutera amabuye urugo rw’umuturanyi wabo, Bishungo Télésphore bamushinja kubaroga. Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyange, Bushayija Jean Marie Vianney yabiwye Bwiza.com ko “Sinamenye n’umuryango we bateye kwa Bishungo bamwangiriza inzu bamushinja kuba […]
Rusizi: Amadini n’amatorero arasabwa uruhare rufatika mu guhangana n’isenyuka ry’ingo

Mu gihe hirya no hino mu gihugu imiryango myinshi yugarijwe n’amakimbirane agera no ku isenyuka ryayo bikagaragara no mu ngo z’abayoboke b’amadini n’amatorero baba bavuga ko basenga, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi busaba abayobozi n’abayoboke b’amadini n’amatorero ahakorera kugira uruhare rufatika mu guhangana n’ibibazo by’inzitane bitera iri senyuka. Ni nyuma y’aho mu mpera z’ukwezi gushize no […]
Rusizi: Umugabo yishe umugore we amukubise umuhoro mu mutwe
Amakuru aturuka mu Mudugudu wa Rusizi, Akagari ka Ryankana mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi aravuga urupfu rwa Ntakirutimana Laurence w’imyaka 47,wishwe akubiswe umuhoro mu mutwe n’umugabo we Mateso Nepomscène ,nyakwigendera akaba yaguye ku kigo nderabuzima cya kiyisilamu cya Bugarama aho yahise ajyanwa akimara gukubitwa uwo mupanga mu mutwe. Nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari […]
Rusizi: Abaturage 130 batishoboye bahawe ingurube zo korora

Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubukene muri bamwe mu baturage b’umurenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, abaturage 130 bafite abana bafashwa n’umushinga RW 0318 uterwa inkunga na Compassion International bashyikirijwe ingurube basabwa kuzitaho kugira ngo na bo bazabashe koroza abandi mu bihe biri imbere. Bamwe mu bazishyikirijwe babwiye Bwiza.com ko kutagira itungo na rimwe […]
Rusizi: Basabwe kudakinisha inama bagirwa ku cyorezo cya Coronavirus
Ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya Gishoma riri mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi buvuga ko bumaze guha ubumenyi bw’ibanze abanyeshuri bose baryigamo kubijyanye n’icyorezo cya Coronavirus,uko cyandura ,uburyo bwo kucyirinda n’uburyo uwo cyagezeho yakwifata kugira ngo abanyeshuri bakigireho ubumenyi bwose bukenewe, bagasabwa kudakinisha inama bakigirwaho. Ubwo Bwiza.com yagendaga mu bigo bimwe na bimwe by’amashuri […]
Urubyiruko rwo mu cyaro ruvuga ko hari impano rwifitemo zitabyazwa umusaruro

Urubyiruko rw’imirenge ya Rwimbogo, Muganza, Gitambi na Nkombo mu karere ka Rusizi, kimwe n’urundi rwo mu bice by’icyaro muri aka karere ruvuga ko hari impano nyinshi rwifitemo mu mikino inyuranye zitagaragara kubera ko abakazirebyeho ngo baruzamure bibanda ku rwo mu mujyi gusa, rukavuga ko amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup ari yo yonyine atuma rugaragara, rugasaba ababishinzwe […]
Mukarubayiza wavuye mu buzima bushaririye asanga iterambere atari amagambo
Mukarubayiza Eugénie utuye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Ruhingo mu Murenge wa Gihango, mu Karere ka Rutsiro asanga iterambere ry’umugore atari amagambo iyo ahinduye imyumvire agakoresha imbaraga z’umubiri n’izimitekerereze, kuko na we akurikije ubuzima bushaririye avuyemo n’aho ageze mu iterambere yumva n’abagore ntacyo batageraho babishatse. Mu kiganiro na Bwiza.com ubwo yamusangaga aho atuye muri […]
Rusizi: Abantu 40 bakekwaho gutera inda abangavu batawe muri yombi
Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2020 kugeza saa yine, mu Mirenge igize Akarere ka Rusizi hakozwe umukwabu wo gufata abagabo bakekwaho gutera inda abangavu. Nk’uko umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yabitangarije umunyamakuru wa Bwiza.com uhakorera, aba bose batawe muri yombi ku bufatanye bwa RIB, inzego z’ibanze n’iz’umutekano, nyuma […]
Nyamasheke: Hari abaturage bumva ko siporo ari iy’abagashize n’abahaze

Hari bamwe mu baturage bavuga ko siporo ari iy’abagashize , ko ibyo kwidagadura bireba abahaze bo batabibonera umwanya kuko n’imirimo bakora ya buri munsi bayifata nka siporo. Mu kiganiro na Bwiza.com nyuma y’isiganwa ku maguru ryiswe ‘Nyungwe Marathon Festival’ ryateguwe n’aka karere n’abafatanyabikorwa bako, aho abanyarwanda n’abanyamahanga bagera kuri 500 basiganwaga mu bice binyuranye bya […]
Rubavu: Abaturage basaga 14% baracyari mu bukene bukabije
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert avuga ko hakiri abaturage gera kuri 14,6% bari mu bukene bukabije. Ibi uyu muyobozi yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 5 Werurwe uyu mwaka. Meya Habyarimana Ati “ Hari ibikorwa turi gushyiramo imbaraga kugira ngo tuvane abaturage bacu mu bukene,kuko twifuza ko muri 14,6% dusanzwe dufite bari mu […]
Rusizi: Umurenge wose wa Gitambi nta soko ugira

Abaturage b’Umurenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi bavuga ko ikibazo cy’ibikorwa remezo birimo isoko n’imihanda ibafasha kugera ku yandi masoko bikomeje kubadindiza mu iterambere, kuko beza byinshi bakabiburira abaguzi. Aba baturage babitangarije Bwiza.com ubwo muri uyu murenge haberaga imurikabikorwa aho abaturage bagaragaza aho bageze mu mihigo n’ibyo bagezeho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa byabo. Aha berekana […]
Rusizi: Gitifu arakewaho kwiba televiziyo y’umuturage

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Akagari ka Kamurera, mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, Habumugisha Valens arakekwaho kwiba televiziyo y’umwe mu baturage ayobora. Amakuru agera ku Munyamakuru wa Bwiza.com mu Karere ka Rusizi avuga ko Habumugisha wanakoraga nk’umukozi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage w’Akagari ka Kamurera yaba yaribye iyo televiziyo y’umuturage ayobora akoresheje umukozi […]
Rusizi: Abaturage batangije ikigega kigamije gufasha bagenzi babo batishoboye

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi bavuga ko nyuma yo kubona ko hari bagenzi babo batishoboye bazahazwa n’imibereho mibi bakabura ubufasha n’ububonetse rimwe na rimwe bukabageraho butinze, hakaba n’abahura n’ibiza binyuranye bakamara igihe basembera mu baturanyi kubatabara byagoranye n’izindi ngorane z’ubuzima bamwe muri bo bahura na zo,bahisemo gushyiraho ikigega […]
Rusizi: Umwarimu akurikiranweho ingengabitekerezo ya Jenoside
Umwarimukazi wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ntura Protestant mu Murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi, Nyirambonigaba Agnès kuva ku wa 26 Gashyantare ari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Kamembe akurikiranweho amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside. Uyu mwarimukazi ngo yabwiye umuyobozi we ushinzwe amasomo kuri iri shuri, Mukamuhirwa Médiatrice ko nakomeza kumugendaho amukangisha ko ingoma […]