Nyamasheke: Bifuza kugabanirizwa inyungu ku nguzanyo kubera ibihombo batewe na COVID-19

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Nyamasheke basanzwe bagana ibigo by’imari baravuga ko imirimo bakoraga yahungabanye kubera icyorezo cya COVID-19, abari barafashe inguzanyo n’abatangiye kuzifata aho kigabanirije ubukana bagasaba ko inyungu ku nguzanyo zagabanuka igihe bacyishakisha. Ni bimwe mu byo abanyamuryango ba Karambi Vision SACCO (KVS) mu murenge wa Karambi, batangarije Bwiza.com ubwo yabasuraga mu nama […]
Nkombo: Abagore barataka imvune baterwa n’imirimo y’ingufu bakora

Bamwe mu bagore bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi barasaba Akarere na Minisiteri ifite umuryango mu nshingano kubitaho by’umwihariko kubera imirimo ivunanye bakora bamwe bikabaviramo n’ubumuga bugaragara bitinze kubera uburyo bayikora, bagafashwa kubona igishoro bagahanga imirimo itabagiraho ingaruka, abakiri bato muri bo bagafashwa kwihangira imirimo itabatera gusaza imburagihe. Mu kiganiro na Bwiza.com, […]
Nyamasheke: Izuba ryinshi rikomeje gukoma mu nkokora abahinzi b’icyayi

Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri COTHEGA mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke bavuga ko mu gihe cy’izuba ryinshi umusaruro wacyo ugabanuka ku buryo bukabije kubera ko kinahinze ku musozi ubutaka bwuma cyane mu zuba,bagasaba uruganda rw’icyayi rwa Gatare Tea company ,Leta n’abafatanyabikorwa bayo bashishikajwe n’izamuka ry’umusaruro w’icyayi kubafasha ku gitekerezo cyabo cyo kuhira ubuso […]
Rusizi: Abahinzi b’umuceri muri Bugarama barashinja Meya kubatererana

Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi baravuga ko bafite uruhuri rw’ibibazo baterwa na zimwe mu nganda z’umuceri zihakorera na bamwe mu bayobozi b’Akarere ku nyungu zabo bwite, ko byose umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem abizi kandi afite ubushobozi bwo kubikemura ariko nta na rimwe baramubona muri iki kibaya abegera ngo baganire, […]
Rusizi: Bababazwa n’uko SACCO yabo igikorera mu nyubako y’ubukode ishaje

Abanyamuryango ba SACCO Tea Shagasha y’abahinzi b’icyayi ba COOPTHE Shagasha na ThĂ© Villageois UMACYAGI mu karere ka Rusizi bavuga ko hashize imyaka myinshi bakorera mu nyubako y’inkodeshanyo bikabadindiza mu iterambere, bagasaba ubuyobozi bwabo, Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) n’ubw’Akarere ka Rusizi ubuvugizi kugira ngo babashe kubona inyubako yabo bwite, kuko n’iyo nkodeshanyo itakijyanye n’igihe. Mu kiganiro […]
Rusizi: Imiryango 210 itishoboye yorojwe amatungo magufi
Imiryango 210 itishoboye ifite abana bafashwa n’umushinga RW 0480 ukorera muri ADEPR/Paruwasi ya Bugarama, uterwa inkunga na Compassion International yorojwe ihene n’ingurube mu rwego rwo kuyifasha kwikura mu mibereho mibi, isabwa kutazigurisha nk’uko hari bamwe bazihabwa bugacya bazigurishije bagakomeza kuba mu mibereho mibi. Baganira na Bwiza.com nyuma yo kuzihabwa, bavuze ko nubwo kororera muri uyu […]
Rusizi: Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Rwinzuki baratabaza

Abaturage b’imirenge ya Gashonga na Nzahaha bivuriza ku kigo nderabuzima cya Rwinzuki kiri mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi kimwe n’abajyanama b’ubuzima bakorana n’iki kigo nderabuzima baratakambira ubuyobzi bw’Akarere ka Rusizi ngo bubatunganirize imihanda 2 ihagera, kuko nta kinyabiziga na kimwe gishobora kugeza umurwayi cyangwa umugore uri kunda kuri iki kigo nderabuzima mu […]
Nyamasheke: Imihanda mibi ikomeje kubera imbogamizi abahinzi b’icyayi

Abahinzi b’icyayi ba Gatare bibumbiye muri koperative COTHEGA mu murenge wa Karambi muri Nyamasheke baravuga ko n’ubwo ubuhinzi bw’icyayi bwababereye isoko y’iterambere, bakibangamiwe n’imwe mu mihanda igicamo idatunganye ituma hari umusaruro upfa ubusa, bagasaba uruganda rw’icyayi rwa Gatare Tea Company bakorana, n’Akarere ka Nyamasheke kubafasha gukemura iki kibazo mu buryo burambye. Ikibazo cy’imwe muri iyi […]
Rusizi: Ibura ry’isambaza rikomeje guca ururondogoro, bivugwa ko zijya muri RDC

Abatuye umujyi wa Rusizi n’inkengero zawo basanzwe bafata isambaza nk’ikiribwa cy’ingenzi mu mibereho yabo, bakomeje guterwa ururondogoro n’ibura ryazo bavuga ko rikabije, bitigeze bibaho mu bindi bihe, aho mu kwezi kumwe ikilo kivuye ku mafaranga 2500 kikagera kuri 4000, bakavuga ko bazibura kuko abakazibagejejeho bazijyana muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo rwihishwa, kuko ho ngo […]
Rusizi: Ubujura bw’amatungo bwakajije umurego

Abaturage b’akagari ka Nyange mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi baravuga ko ubujura bw’amatungo bwarushijeho gukara mu cyumweru cyo kuva ku wa 19 kugera ku wa 25 Ukwakira, aho mu Mudugudu umwe wa CitĂ© abaturage 5 bibwe amatungo yabo, bikaba byarabaye no mu yindi midugudu, bagakeka ko abayabiba bayabaga bakarara bambutsa inyama bazijyana […]
Rusizi: Insengero 29 ni zo zimaze kwemererwa gufungura imiryango

Abayoboke b’amadini n’amatorero atandukanye mu Karere ka Rusizi baravuga ko n’ubwo babona ifungurwa ry’insengero rigenda biguru ntege bakurikije umubare w’izihari n’izifungurwa, ariko abamaze gufungurirwa bishimira ko bongeye guteranira hamwe,bagasaba ko hagira ibyoroshywa uko icyorezo kigenda gicika intege, n’insengero zo mu byaro zitagerwamo n’ibikorwa remezo bihambaye nko mu mijyi na zo zigakomorerwa. Mu nsengero ziherutse gufungura […]
Nyamasheke: Imiryango 18 irimo iyari itunzwe no kuragirira abandi yorojwe inka
Imiryango 18 ikennye cyane yo mu Murenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke irimo iyari itunzwe no kuragirira abandi indi ikaba nta tungo yagiraga, yorojwe inka n’umushinga RW 0327 ukorera muri ADEPR/Paruwasi ya Karengera, uterwa inkunga na Compassion international, abayigize basabwa kuzitaho mu rwego rwo guhindura imibereho bari barimo. Nk’uko aborojwe babibwiye Bwiza.com, ngo borojwe […]
Nyamasheke: Abana bibana bashyikirijwe inzu babamo nyuma y’igihe kirekire barara rwantambi
Imiryango 3 y’abana bibana yari imaze igihe kirekire ibunza imitima kubera kubura aho irambika umusaya, kuri uyu wa 31 Ukwakira yashyikirijwe inzu zo kubamo n’umuryango Strive Foundation Rwanda mu rwego rwo kuyishakira imibereho myiza. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, ngo abana bahawe izi nzu ni abo […]
Ukena ufite itungo rikakugoboka- Abaturage b’i Rusizi
Bamwe mu baturage b’umurenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi bavuga ko nk’agace k’ubuhinzi n’ubworozi kugira itungo mu rugo ari iby’ingenzi cyane, aho ngo iyo ugize icyo ukenera urifite rikugoboka rikagukura mu kuguzaguza amafaranga ya buri kanya, bakishimira gahunda yo korozwa igeza ku itungo n’utari kuribona kubera ubukene. Babivuze mu kiganiro na Bwiza.com nyuma yo […]
Rusizi: Urubyiruko rukomeje gupfira mu mazi, rwagiye mu bucuruzi bwa magendu
Ururondogoro ni rwose mu batuye imirenge y’Akarere ka Rusizi ikora ku kiyaga cya Kivu, nyuma y’aho kuva mu kwezi kwa Kanama kugera ku wa 25 Ukwakira uyu mwaka, imirambo y’abasore 3 n’umukobwa witeguraga kurushinga irohowe mu kivu, undi kugeza kuri iyo tariki ukaba wari umaze iminsi 4 yose utaraboneka, bikavugwa ko bose barohamye bari mu […]
Rusizi: Buri rugo rukennye rurasabwa kugira itungo nibura rimwe

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi buvuga ko itungo ari kimwe mu bishobora gufasha abakiri mu bukene cyane kubwigobotoramo, bugasaba buri rugo, cyane cyane mu zikigaragaza ubushobozi buke bw’imibereho kugira nibura itungo rimwe ,rigafatwa neza kugira ngo ribashe kurufasha kwikura kuri iyo ngoyi y’ubukene bukabije. Ni bimwe mu byo Bwiza.com yatangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa […]
Rusizi: Abasore 3 bakekwagaho magendu bapfiriye muri Kivu, harimo uwigaga kaminuza
Abasore 3 barimo uwigaga muri imwe muri kaminuza zo mu Rwanda barohamye mu kiyaga cya Kivu ku mugoroba wo ku wa 20 Ukwakira 2020 uku kwezi bari mu mazi yo ku ruhande rwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ku gice cy’ahitwa ku Ibinja hateganye n’ikirwa cya Ishywa,kimwe mu bigize umurenge wa Nkombo mu karere ka […]
Rusizi: Abarimu 125 bigisha mu mashuri yigenga bahawe ibiribwa

Abarimu 125 bigisha mu mashuri yigenga barimo n’abakomoka mu mahanga bakorera mu Karere ka Rusizi, bahawe ibiribwa nyuma y’ingaruka ihagarikwa ry’amasomo ryabagizeho zirimo no guhagarikirwa amasezerano y’akazi. Umuryango Strive Foundation wabashyikirije ibi biribwa birimo kawunga n’amavuta yo gutekesha; wabasabye kudatega ubuzima bwabo ku mushahara gusa, ubashishikariza kwishyira hamwe bagashaka n’ibindi bakora byawunganira igihe bazaba basubiye […]
Rusizi: Abarobyi n’abacuruzi b’isambaza barataka igihombo gikomeye
Kuva ku wa 4 Ukwakira uburobyi 2020 bwongeye gufungurwa mu kiyaga cya Kivu mu mezi 6 bwari bumaze budakora mu Karere ka Rusizi, abarobyi n’abacuruzi b’isambaza baravuga ko umusaruro wagabanutse cyane ku mpamvu n’ubu zababereye amayobera, bagasaba ababishinzwe muri RAB kubikoraho ubushakashatsi bwimbitse, impamvu yabyo idashidikanywaho ikamenyekana. Ubwo Bwiza.com yasangaga abarobyi n’abacuruzi b’isambaza aho zambukirizwa […]
Rusizi: Imiryango 255 itishoboye yorojwe ingurube

Imiryango 255 itishoboye yo mu murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi isanzwe ifite abana bafashwa n’umushinga RWA 0482 ukorera muri ADEPR Paruwasi ya Gikundamvura, uterwa inkunga na Compassion International yorojwe ingurube zigiye kuyifasha kubona ifumbire no kugira amatungo yabasha kuyifasha guhangana n’ibibazo by’ubukene buyugarije. Mu kiganiro na Bwiza.com nyuma yo kuzihabwa, bamwe mu bagize […]
Nyamasheke: Abiga muri Kibogora Polytechnic bishimiye gusubukura amasomo

Nyuma y’amezi 6 batagera kuri kaminuza yabo, abiga muri Kibogora Polytechnic mu Karere ka Nyamasheke bishimiye kuba muri kaminuza zemerewe gusubukura amasomo kuri uyu wa 12 Ukwakira, aho bavuga ko bayatangiye neza bubahiriza n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, bagasaba ubuyobozi bwabo gukomeza gukurikiranira hafi ko aya mabwiriza yubahirizwa neza kugira ngo hataba hagira ubaca mu rihumye […]
Rusizi: Insengero 15 ni zo zimaze kwemererwa gufungura imiryango

N’ubwo Akarere ka Rusizi kabarirwamo insengero zitagira ingano mu madini n’amatorero anyuranye, kugeza ubu 15 zonyine ni zo zemerewe kongera gufungura imiryango kuva ku wa 20 Nzeri 2020, inyinshi zikaba izo mu bice by’umujyi kuko izo mu byaro zo inyinshi zubatse mu bice bitagira amashanyarazi ahagije ahagije n’amazi meza, kubona inkarabiro zigezweho zisabwa bikaba bikiri […]
Rusizi: Bashyikirijwe inkarabiro zigezweho bari bamaze igihe basaba

Abarema isoko rya Kamembe mu mujyi wa Rusizi n’abagenda gare ya Rusizi bavuganye na Bwiza.com, baravuga ko bashyikirijwe inkarabiro zigezweho mu gihe bari bamaze igihe bakoresha Kandagira Ukarabe zisanzwe binubiraga ubuziranenge bwazo mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, bizeza kuzibungabunga. Izi nkarabiro zatanzwe n’Akarere ka Rusizi ku bufatanye n’uruganda rwa CIMERWA, zirimo 2 zo mu masoko […]
Rusizi: Urubura rwinshi rwangije imyaka n’inzu z’abaturage rubasiga iheruheru

Nyuma y’igihe abaturage b’umurenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi bategereje imvura yagira icyo imarira imyaka bari barateye ndetse n’urutoki bavuga ko rwari ruyinyotewe, abo mu midugudu ya Mugongo na Rusambu mu kagari ka Rusambu n’abo mu mudugudu wa Gituza mu kagari ka Karangiro muri uyu murenge, kuri uyu wa 7 Ukwakira batunguwe no kugusha […]
Rusizi: Abarobyi b’indugu baravuga akarengane ko kwangirwa kuroba
Nyuma y’amezi 6 nta burobyi bukorerwa mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’Akarere ka Rusizi,tariki ya 5 Ukwakira bwongeye gusubukurwa, icyakora ngo habonetse isambaza nke cyane ku munsi wa mbere w’uburobyi ugereranyije n’izari zitezwe, abarobyi b’indugu bo bakavuga ko bari mu gahinda kenshi, nyuma yo kugera mu kiyaga ngo na bo barobe bagakurwamo shishi itabona […]
Karongi: Ba mudugudu bifuza ko umubare w’ababo bishyurirwa na Leta mituweli wiyongera
Abakuru b’imidugudu bo mu karere ka Karongi, bavuga ko bashimira cyane Leta uburyo yagiye ibitaho yishyurira ubwisungane mu kwivuza abantu batanu mu muryango ya buri umwe, gusa bagasaba ko uwo mubare wakwiyongera kubera ibibazo by’imibereho batewe na COVID-19. Abo bayobozi bemeza ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye ingufu mu bukungu zikagabanuka, bakabiheraho basaba Leta gukubita inzu […]
Rusizi: Abacuruzi bambuwe miliyoni zirenga 200 n’Abanyekongo baratakambira Akarere ngo kabishyurize
Abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bibumbiye mu makoperative 13 akorera mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi, baravuga ko bababajwe cyane n’amafaranga arenga miliyoni 200 Abanyekongo bacuruzanya babambuye, bagasaba Akarere kubavuganira bakishyurwa. Abacuruzi bavuga ko mu bihe bya COVID-19 ubwo abanyekongo basanzwe baza kubarangurira ibicuruzwa batari bacyiza kubera ingamba zo kurwanya kiriya cyorezo, habayeho ko […]
Karongi: Ibitaro bitatu byashyikirijwe n’Akarere Imbangukiragutabara
Imbangukiragutabara 4 ni zo ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwashyikirije ibitaro by’icyitegererezo bya Kibuye, Kirinda n’ibya Mugonero kuri uyu wa 1 Ukwakira 2020, mu rwego rwo kubyongerera ubushobozi mu kubasha kugera ku baturage bo mu bigo nderabuzima byose bikorana na byo. Ni umuhango wanatangiwemo ibihembo ku tugari n’imidugudu byarangije gutanga mituweli 100%, guha ba Mudugudu amatelefone […]
Rusizi: Ikibazo cy’ibura ry’amazi meza kiri hafi kubonerwa igisubizo kirambye
Bamwe mu baturage b’umurenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi bavuga ko bakivoma amazi mabi yo mu mibande akabagiraho ingaruka nyinshi zirimo indwara z’inzoka zo mu nda cyane cyane ku abaturage bose basabwa isuku ihagije, ubuyobozi bukavuga ko mu mezi atarenga 3 iki kibazo kizaba cyakemutse. Ubwo Bwiza.com yasuraga abo muri santere y’ubucuruzi ya Nyampanga, […]
Rusizi: Abayisilamu bongeye gusubira mu musigiti nyuma y’amezi atandatu (Amafoto)

Abayisilamu bo mu mujyi wa Rusizi baravuga ko bishimiye cyane kuba bongeye guhurira mu musigiti bagasenga, nyuma y’amezi atandatu yose batawukandagiramo. Ni nyuma yo kwemererwa na Leta bashimira kongera gusengera hamwe bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, bakavuga ko bakomeje gusaba Imana guhagarika burundu iki cyorezo ngo bongere gusenga gatanu ku munsi nk’uko byahoze. Abaganirije BWIZA […]
Nyamasheke: Bavuga ko umuriro w’amashanyarazi bahawe ntacyo ubamariye
Abacururiza muri santere y’ubucuruzi y’ahazwi nko kwa Ephasto n’abaturage bayituriye b’utugari twa Gasheke na Karusimbi mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko bamaze imyaka 7 bahawe umuriro w’amashanyarazi ariko utaragize icyo ubatezaho imbere kigaragara nk’uko bari babyiteze kubera ingufu nke ufite, bagasaba ubuyobozi kuwongerera ingufu kugira ngo ubashe kubabera imbarutso y’iterambere rirambye. […]
Rusizi: Ikibazo cy’ubutaka bwashiriraga mu migezi cyavugutiwe umuti urambye

Abaturage b’umurenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi baravuga ko iki gihembwe cy’ihinga n’ibizagikurikira bizahindura byinshi ku musaruro w’ubuhinzi muri uyu murenge, kuko ikibazo bamaze imyaka myinshi bagaragaza cy’isuri ikunkumurira ubutaka bwabo mu migezi n’imyaka yabo ikagenderamo bagaheruka uko bagahinze kiri kuvugutirwa umuti w’igihe kirekire. Baganira na Bwiza.com ubwo yabasangaga mu mirima bakora amaterasi mu […]
Nyamasheke: Isoko ry’inka ryari rimaze amezi arenga 3 rifunze ryongeye kurema
Aborozi b’inka bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyamasheke n’abacuruzi bazo bari basanzwe barema isoko ry’inka rya Rugali riri mu kagari ka Rugali mu murenge wa Macuba muri aka karere, barishimira ko nyuma y’amezi arenga 3 batabona isoko ry’inka zabo ryari ryarafunzwe ryongeye kurema. Gufunga iri soko nk’uko binavugwa n’umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie, […]
Nyamasheke: Bamaze imyaka 7 biruka ku ngurane y’ibyangijwe n’amashanyarazi

Abaturage 33 bo mu tugari twa Kagatamu, Gasheke na Karusimbi mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke baravuga ko bamaze imyaka 7 biruka ku ngurane zabo nyuma yo kwangirizwa ibyabo ubwo REG yahacishaga amashanyarazi, bakavuga ko abayabonye ari abasanzwe bazwi, bifite, bagakeka ko haba hakoreshwa ikimenyane mu kwishyura abangirijwe. Baganira na Bwiza.com, bamwe muri […]
Nyamasheke: Umwarimu wari wajyanywe mu kigo cy’inzererezi aravuga ko yahindutse.
Nyuma y’iminsi 48 mu kigo cy’inzererezi, mwarimu Muhayishema Emmanuel wigisha muri GS Saint Dominique Savio de Karambi mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, aravuga ko yahindutse mu buryo bugaragara kubera inyigisho yahaherewe. Muhayishema yemeza ko agiye kwihatira kuzahura ubukungu bw’umuryango we bwazahajwe n’imyitwarire ye mibi yatumye ajyanwa muri icyo kigo, akanitegura kuba umwe […]
Rusizi: Toni hafi 265 z’umuceri wangiritse zaburiwe aho gutabwa

Mu bubiko bwa MAGERWA mu mirenge ya Mururu na Bugarama mu Karere ka Rusizi hangirikiye bikabije imifuka y’umuceri 10,593 (buri gafuka gafite ibiro 25) ihwanye na toni 264.85, aho kuyitaba hakaba habuze. Amakuru avuga ko muri uyu muceri, hari uwahagejejwe waramaze kwangirika bikabije. Ba nyirawo basaba ubuyobozi bw’Akarere kubabonera aho bayitaba hafi y’ubwo bubiko, ubuyobozi […]
Nyamasheke: Imiryango 12 y’abana bibana yashyikirijwe inka
Abana bibana ku mpamvu zinyuranye zirimo n’ubupfubyi ku babyeyi bombi bagera ku 105 bibumbiye mu miryango 24 bo mu murenge wa Bushenge, mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 24 Kanama bashyikirijwe ibiribwa, muri iyi miryango igera kuri 20 yubakirwa ubwiherero na ho 12 muri yo ishyikirizwa n’umuryango Strive foundation Rwanda inka za kijyambere zo […]
Nyamasheke: Umugabo yatemaguye urutoki rwose kubera umujinya

Mu Mudugudu wa Rubavu, Akagari ka Nyamugali, Umurenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke haravugwa umugabo witwa Buvumuhana Gaspara w’imyaka 35 y’amavuko, wiraye mu rutoki rwe rwose agatemagura agahita acika, ngo yabitewe n’umujinya wo gusanga hari igitoki umugore yageshuyeho (yamanyuye) akagiteka. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na bamwe mu baturage b’uyu Mudugudu wa Rubavu n’umuyobozi wawo, Tuyizere […]
Nyamasheke: Yafashwe urugo rwe yaruhinduye akabari maze ashaka guhangana n’inzego z’umutekano
Umugabo witwa Sebazungu ManassĂ© w’imyaka 46 y’amavuko, utuye mu mudugudu wa Mpishyi, akagari ka Mataba, mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 17 Kanama yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano ubwo basangaga iwe yarahahinduye akabari n’abantu banywa, igihe akibazwa impamvu ahindura akabari inzu atuyemo n’umuryango aho kubasubiza agafata amabuye agatangira kuyatera inzego […]
Rusizi: Abayobozi bashinjwa kugira uruhare mu bucuruzi bw’amata atujuje ubuziranenge

N’ubwo Leta yashoye hafi miliyari y’amafaranga y’u Rwanda mu ikaragiro rya Giheke mu Karere ka Rusizi n’amakusanyirizo y’amata mu mirenge ya Nyakarenzo,Giheke n’ahandi kugira ngo abaturage banywe amata yujuje ubuziranenge n’ashorwa mu baturanyi b’ivBukavu muri RDC abe abwujuje, abamamyi bakomeje gushora amata menshi adasukuye i Bukavu, ubuyobozi bw’Akarere bukavuga butari bubizi. Mu kiganiro n’aborozi b’inka […]
Nyamasheke: Aborozi babuze aho bacururiza inka zabo, batangira kuzigurisha magendu
Aborozi b’inka bo mu mirenge ya Macuba, Rangiro, Cyato, Karambi, Kirimbi, Gihombo na Mahembe mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko nyuma y’amezi abiri n’igice isoko rya Rugali bagurishirizagamo inka zabo rifunze, babuze aho bazigurisha inzara no kubura mituweli birabashoka, abadashoboye kwihangana batangira kuzigurisha magendu aho ngo abamamyi b’abacuruzi bazo babunamaho, bagasaba ko isoko ryazo ryasubiraho […]
Nyamasheke: Abana 2 bavukana barohamye mu kivu
Abana 2 bavukana bo mu mudugudu wa Butare,akagari ka Rugali mu murenge wa Macuba,mu karere ka Nyamasheke barohamye mu kivu ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 9 Kanama,kugeza n’ubu imirambo yabo iracyashakishwa,abaturage baravuga ko bayibuze. Nk’uko Bwiza.com yabihamirijwe na bamwe mu baturage b’umudugudu wa Butare bikanemezwa n’umukuru w’uyu mudugudu Mbarushimana Alfred, ngo abana barohamye ni […]
Nyamasheke: Umwarimu yatawe muri yombi akurikiranyweho kwiba sima
Mu rukerera rwo uyu wa mbere tariki ya 10 Kanama ni bwo mu murenge wa Shangi,mu karere ka Nyamasheke, RIB, ku bufatanye n’abaturage, ubuyobozi n’inzego z’umutekano , bataye muri yombi abantu 3 barimo umwarimu wari ushinzwe ububiko bwa sima n’ibindi bikoresho by’ahubakwa ishuri rishya ribanza, wibye sima 4 akazigurisha,uwo yazigurishije bivugwa ko yanubakaga kuri ayo […]
Rusizi: Abana 2 babumbaga amatafari bagwiriwe n’umusozi barapfa, uwabakoreshaga aburirwa irengero
None tariki ya 6 Kanama, mu mudugudu wa Kiyovu, akagari ka Gakoni, mu murenge wa Muganza, mu karere ka Rusizi haravugwa urupfu rw’abana 2, uwitwaga Mugisha Obed w’imyaka 18 y’amavuko na Muhire Emmanuel w’imyaka 16 bakatiraga icyondo cyo kubumba amatafari munsi y’ umusozi wacukuwe n’abasanzwe bayahabumbira ku mugezi wa Nyacyizirika, uwo musozi wari woroshye cyane […]
Nyamasheke: Umwana w’imyaka 8 y’amavuko yishwe n’umuriro w’amashanyarazi
Ibi byabaye Tariki ya 04 Kanama 2020, mu mudugudu wa Munini, akagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, haravugwa urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka 8 y’amavuko witwaga Izere Lucky, wigaga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza,yishwe n’umuriro w’amashanyarazi. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kibogora, Uwihoreye Providence, ngo uyu mwana wabanaga […]
Rusizi: Bujuje ibyo basabwe bategereza ibaruwa ibemerera gufungurirwa insengero baraheba

Abakirisitu ba kiliziya gatulika katedarali ya Cyangugu, ADEPR Kamembe n’itorero ry’Abangilikani, Paruwasi ya Kamembe n’abayobozi babo baravuga ko nyuma yo kurangiza ibyo bari basabwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi ngo bemererwe gusenga, n’ubuyobozi bw’umurenge bukabasura nk’uko amabwiriza ateganya bukababwira ko nta kibura ngo ku cyumweru tariki 2 Kanama basenge,hasigaye gusa ko ubuyobozi bw’Akarere bubyemeza bukanabizeza gukora […]
Rusizi: Imiryango 500 yagizweho ingaruka na COVID-19 yahawe ibiribwa n’ibikoresho by’isuku

Iyi miryango 500 igizwe n’abantu 1762 ni iy’abantu bari batunzwe n’imirimo yoroheje muri uyu murenge wa Kamembe mu mujyi wa Rusizi ikaba yarahagaze nta kindi bacungiraho, umuryango strive foundation Rwanda wayibahaye wababwiye ko ubwo babonye ikibatunga muri iyi minsi baba bashakisha utundi turimo bakora kuko ak’imuhana ngo kaza imvura ihise. Bamwe mu bahawe ibi biribwa […]
Meya Kayumba yabwiye abacuruzi b’umujyi wa Rusizi ko uzarasirwa muri magendu azihangana
Mu gihe abaturage benshi b’Akarere ka Rusizi bavuga ko akaga barimo ko kutabasha gutarabukira mu tundi turere n’umujyi wa Kigali kubera COVID-19 bagatewe na bamwe muri bo, na bamwe mu bacuruzi bo mu mirenge ihana imbibe na RDC y’umujyi wa Rusizi n’inkengero zawo kubera magendu, umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem, mu biganiro yagiranye n’abacuruzi b’umujyi […]
Rusizi: Bwa mbere mu mateka, abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama babonye igiciro bishimiye

Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama bavuga ko ari ubwa mbere kuva batangira kuwuhinga muri iki kibaya igiciro cy’umuremure udatonoye bahabwa n’inganda ziwutunganya kigeze ku mafaranga 350 ku kilo, kuko ayo bagiye bahabwa mu myaka yatambutse ngo yabaga ari intica ntikize, iri zamuka ry’igiciro rigaterwa n’uko Leta yakuyeho uburyo inganda zabunamagaho bwitwa’’ Zonning.’’ Baganira na […]
Rusizi: Insengero zose zongeye gufunga imiryango nyuma yo kunanirwa kubahiriza ibindi zasabwe

Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Nyakanga, mu mujyi wa Rusizi nta rusengero na rumwe rwigeze rusengerwamo nk’uko byagenze ku wa 19 Nyakanga aho insengero 9 zasengewemo, abakirisitu bari bizeye gukomeza kugana inzu z’Imana bagatungurwa no kubwirwa ko batacyongeye guterana, hari ibindi batujujje. Ibyo ngo babwiwe ko batujuje, nyamara ngo mbere bari basenze bikagenda neza, […]
Ni umunsi w’amateka: Musenyeri Karemera avuga ku ifungurwa ry’insengero mu mujyi wa Rusizi

Amezi yarengaga 4 insengero zifunze mu Rwanda hose kubera icyorezo cya COVID-19,ifungurwa ryazo kuri uyu wa 19 Nyakanga ryakuruye amarangamutima menshi mu bayoboke b’amadini n’amatorero bazisengeramo, mu karere ka Rusizi bagaragaje ibyishimo bidasanzwe, Musenyeri wa Diyoseze ya Cyangugu mu itorero ry’Abangilikani,Karemera Francis awita uw’amateka. Insengero zafunguye imiryango ku ikubitiro zose ni izo mu murenge wa […]
Rusizi: Abamotari basubukuye akazi bafite uruhuri rw’ibibazo

Abamotari bo mu Karere ka Rusizi basubiye mu muhanda kuva ku wa 16 Nyakanga 2020 baravuga ko n’ubwo bari gukora, batangiranye uruhuri rw’ibibazo bizabagora kwikuramo. Ubwo Bwiza.com yatemberaga umujyi wa Rusizi ngo irebe uko ubuzima bwagarutse nyuma y’ukwezi n’igice busa n’ubwahagaze kubera guma mu rugo yihariye, kimwe mu byagaragazaga impumeko nshya y’umujyi ni urujya n’uruza […]
Rusizi-Nyamasheke: Umutingito waraje abaturage hanze kubera ubwoba

Saa cyenda n’iminota 23 z’ijoro rishyira uyu wa kane tariki ya 16 Nyakanga, ni bwo mu karere ka Rusizi kose, imirenge hafi ya yose ya Nyamasheke no mu bindi bice bimwe na bimwe by’igihugu humvikanye umutingito bivugwa ko wari uri ku kigero cy’ubukana( magnitude) bwakanze cyane abatuye Akarere ka Rusizi, bamwe babwiye Bwiza.com ko batongeye […]
Rusizi: Kubura kw’isambaza igihe kirekire byateye ururondogoro mu baturage

Hashize ukwezi n’igice nta rusambaza rukandagira mu mujyi wa Rusizi n’indi mirenge igize aka karere kandi isambaza zari kimwe mu biribwa bifatiye runini abagatuye,abageze mu zabukuru bakavuga ko ari ubwa mbere babibonye, bagasaba ko uburobyi bwasubukurwa n’ingamba zo kwirinda COVID-19 zikomeje. Abarobyi,abacuruzi b’isambaza n’abakunzi bazo baravuga ko aho bigeze Akarere gakwiye gufungura ikivu uburobyi bukongera […]
Nyamasheke: Umwarimu yajyanwe mu kigo cy’inzererezi azira imyitwarire mibi
Umwarimu witwa Muhayishema Emmanuel uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko wigisha mu yisumbuye muri G.S Karambi mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, kuva tariki ya 7 Nyakanga acumbikiwe mu kigo cyakirirwamo inzererezi n’abandi bafite imyitwarire mibi cya Kagano muri aka karere, azira imitwarire mibi ubuyobozi buvuga ko ikabije. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na bamwe […]
Rusizi: Abacuruzi ba sima barashinja CIMERWA kubahombya, yo ikabita ba rusahurira mu nduru

Ikibazo cy’izamuka rikabije ry’igiciro cya sima mu Bugarama no mu mujyi wa Rusizi kiravugisha menshi abatuye Rusizi na Nyamasheke bayikeneye , abacuruzi bagashinja CIMERWA kuba nyirabayazana w’iri zamuka, CIMERWA yo ikavuga ko bitumvikana ukuntu sima yatumbagira igiciro kandi cyaratangiye gutumbagira yo itaranakizamura, ikabiheraho ibita ba rusahurira mu nduru. Hagiye gushira ibyumweru 2 sima mu mujyi […]
Nyamasheke: Ahaherutse guhira ikamyo, hahiriye indi n’umushoferi wayo ahiramo arakongoka

Mu masaa mbiri n’igice y’umugoroba wo ku wa 7 Nyakanga ni bwo ikamyo ifite plaque BJ 390, yari itwawe n’umushoferi w’Umunyakenya witwa Mugiza Anderson mu muhanda Huye-Rusizi, yageze mu gace kamanuka cyane k’Umudugudu wa Ruvumbu, Akagari ka Buvungira mu Murenge wa Bushekeri w’Akarere ka Nyamasheke, ikagonga indi imaze ibyumweru 2 ihahiriye na yo igashya igakongoka […]
Nyamasheke: Umukecuru wacumbikirwaga mu bikoni yahawe inzu y’agaciro ka miliyoni 4 rwf
Umukecuru w’imyaka 58 witwa Mukankundiye Berthe avuga ko ibye bidasanzwe kuko abonye inzu yari amaze imyaka 13 asembera aho yari abaye mu tuzu tw’ibikoni by’abaturage tugera kuri 28 akishyura imibyizi, inzu yishimira yayishyikirijwe n’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyamasheke. Aganira na Bwiza.com nyuma yo gushyikirizwa iyi nzu y’agaciro ka miliyoni […]
Rusizi: Hari urujijo ku rupfu rw’umugabo waguye imbere y’akabari

Umugabo w’imyaka 33 y’amavuko witwa Biziyaremye Pascal, wabaga mu Kagari ka Nyange, Umurenge wa Bugarama w’Akarere ka Rusizi yapfuye aguye imbere y’akabari k’uwitwa Ndagijimana Emmanuel bikekwa ko yari avuye kunyweramo arenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, kugeza urupfu rwe rukaba rukiri urujijo, nyir’aka kabari n’uwari uri kumwe n’uwapfuye bahise batabwa muri yombi. Nk’uko […]
Nyamasheke: Imiryango 2 itagiraga aho irambika umusaya yashyikirijwe inzu n’urwego rwa DASSO

Zagabe ClĂ©ophas w’imyaka 90 y’amavuko na Nyirahabimana Marie Jeanne w’imyaka 30 bo mu murenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke bari bamaze imyaka myinshi barara aho bwije kubera kutagira inzu baturamo, barishimira ko ubu noneho bafite aho baba nyuma yo gushyikirizwa inzu bubakiwe n’urwego rwa DASSO muri aka karere. Ni inzu 2 zubatse muri imwe […]