Rusizi: Ntiwakwiga nabi ngo wigishe neza: Bamwe mu barimu bigisha ikinyarwanda mu mashuri abanza

Bamwe mu barimu bigisha ikinyarwanda mu mashuri abanza mu karere ka Rusizi bavuga ko kuba hakigaragara abana bayarangiza batazi gusoma no kwandika neza ikinyarwanda biterwa ahanini n’uko mu babigisha harimo abacyize nabi mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abicyigisha batarabyize n’uburyo bwiza bukoreshwa ngo umwana amenye gusoma no kwandika neza ikinyarwanda batarabwize ntibanabone amahugurwa abafasha kubunoza,kimwe n’imfashanyigisho […]
Nyamasheke: Barasaba ko ururimi rw’amarenga rwaba rumwe mu zigishwa mu mashuri

Abakozi muri serivisi zitandukanye mu karere ka Nyamasheke barimo abakora mu buvuzi, mu burezi, mu mirenge yose yako bavuga ko bagihura n’ingorane zikomeye mu guha serivisi abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kubera kutabasha kumvikana, nta serivisi n’imwe muri aka karere wasangamo uvuga ururimi rw’amarenga , ubasha kumvikana n’abafite ubwo bumuga bamugana bagasanga gukemura […]
Rusizi: Igihembwe kirangiye abana hafi 800 bataye ishuri
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko kugeza igihembwe cya kabiri cy’amashuri cyarangiye abana hafi 800 bataye ishuri ku bagera ku 5000 bari bararitaye umwaka ugitangira batarigarutsemo kubera impamvu zinyuranye, bukavuga ko mu ntangiriro z’igihembwe gitaha buzakomeza gufatanya n’izindi nzego kubashakisha bukareba ko hari abarigarukamo. Iki kibazo ubu buyobozi, ababyeyi abarezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bemeza ko […]
Nyamasheke: Urujijo ku nguzanyo ya banki ikomeje kubera umuzigo abahinzi b’icyayi

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative COTHEGA ikorera mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko bakomeje kwikorezwa umutwaro batazi igihe bazaturira, watewe n’imicungire mibi y’abayiyoboye mbere, urimo inguzanyo ya miliyari zirenga 3 n’igice ya BRD bamaze imyaka n’imyaniko bishyura nyamara abenshi bakavuga ko bishyura ibyo batazi batanafashe, bagasaba Leta gufashwa kudakomeza […]
Rusizi: Icyo WASAC ivuga ku ibura ry’amazi mu mujyi rimaze igihe kirekire
Hashize amezi arenga 4 mu mujyi wa Rusizi havugwa ibibazo bikomeye by’amazi meza ndetse hari n’uduce abaturage bavuga ko umwaka wose ushize nta n’igitonyanga babona muri robine (robinets) zabo aho bamwe bibagiwe ko zinahari izibwe cyangwa mubazi zibwe ntibabimenye, bigera n’aho bamwe mu bakozi barimo n’ab’Akarere bataka kujya ku kazi batoze no kubura icyo abana […]
Rusizi: Umukirisito mwiza ni uharanira iterambere-Pasiteri Nsengamungu

Umushumba mu itorero ADEPR/Paruwasi ya Gashonga mu Karere ka Rusizi, Rév. Past. Nsengamungu Valens arasaba abakiristo b’iri torero kudaheranwa n’ibibazo binyuranye batewe n’ingaruka bagizweho n’icyorezo cya COVID-19 cyibasiye aka karere igihe kirekire, bagakora cyane baharanira iterambere ry’umwuka n’iry’umubiri kugira ngo bongere bazamure imbaraga mu bukungu nka mbere n’umurimo w’Imana urusheho gukorwa neza. Uyu mushumba yabitangaje […]
Nyamasheke: Abafite ubumuga baracyakeneye byinshi ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza

Abantu bafite ubumuga bunyuranye mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko bagikeneye byinshi ngo uburenganzira bwabo burusheho kubahirizwa n’imibereho yabo irusheho kuba myiza kuko hari byinshi bakibura bakumva ari uburenganzira bwabo bubangamiwe bitewe n’ubumuga bwa buri muntu, bagasaba ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga (NUDOR) n’Akarere ubuvugizi kugira ngo ibikibabera inzitizi z’imibereho myiza bikurweho. Mu […]
Rusizi: Bamwe mu bakozi barimo n’ab’Akarere bavuga ko bajya ku kazi batoze kubera ibura ry’amazi mu mujyi

Abatuye umujyi wa Rusizi batewe impungenge zikomeye n’ibura ry’amazi meza ry’igihe kirekire ku buryo hari bamwe mu bakozi barimo n’ab’Akarere bavuga ko hari igihe bajya ku kazi batoze kubera kuyabura,aho boga umunsi umwe undi bakawusimbuka, hakaba n’abana basiba amashuri cyangwa bakayakerererwa bagiye kuvoma mu bishanga n’imibande bamwe bahakubitirwa bakanahakomerekera, bakavuga ko ubuyobozi bw’Akarere n’ubwa WASAC […]
Nyamasheke: Icyoba ni cyose mu bakozi b’umurenge wa Cyato nyuma y’ibaruwa bandikiye Akarere bagaragaza akarengane
Abakozi 13 b’umurenge wa Cyato, mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko badatuje nyuma y’ibaruwa bandikiye ubuyobozi bw’Akarere kabo, aho bashinjaga umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wabo Ndanga Janvier, ibyaha 6 birimo kubabibamo amacakubiri, kubangisha abaturage, kubayoboza igitugu n’ibindi, bakaba barasabaga ko byahagarara hakanozwa imikoranire, nyamara Akarere ngo aho kubumva, ibyifuzo byabo byatewe ishoti, bamwe bahanishwa kwimurirwa mu […]
Rusizi: Imiryango 261 itishoboye yashyikirijwe ibiryamirwa n’ibikoresho byo mu rugo

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi buvuga ko hari bamwe mu baturage kubera ubukene n’ikendera ry’imirimo bakoreraga cyane cyane muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yahagaritswe n’iki cyorezo cya COVID 19, hari abo usanga baryama kuri matora ariko abana babo barara ahadashobotse kubera ko izo bararagaho zashaje kubona izindi bikagorana kubera ko […]
Rusizi: Abagabo 2 bakurikiranyweho gutwika igikoni cy’ishuri

Abagabo 2, Munyentwari Clément wo mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko na Nemeyabahizi Daniel w’imyaka 37 bari abakozi bo mu gikoni cy’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Pawulo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Bugarama bakurikiranyweho gutwika igikoni cy’iri shuri, ibikoresho byose byo mu gikoni bifite agaciro ka hafi miliyoni […]
Rusizi: Igihembwe cya 2 kirangiye hari amashuri atarabona abarimu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko bugifite icyuho mu burezi gitewe n’uko hari bimwe mu bigo by’amashuri kugeza ubu bitarabona abarimu bose bakenewe, mu kwishakamo ibisubizo ngo hakoreshwa bamwe mu barimu basanzwe bigisha andi masomo muri ibyo bigo mu kugerageza kuziba icyo cyuho, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel akizeza ababyeyi, […]
Rusizi: Moto yari yibwe yabonetse mu gihuru

Mu gitondo cyo ku wa 15 Werurwe 2021 ni bwo moto TVS ifite pulake RE 927D y’uwitwa Ndayizigiye Théoneste utuye mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, yari yaraye ibuze yibwe n’umuntu utaramenyekana, yasanzwe mu gihuru ahitwa mu Gatandara hafi y’icyayi, mu Kagari ka Gahinga, Umurenge wa Mururu muri aka karere, hakaba abavuga ko […]
Rusizi: Urubyiruko rukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka rwasabwe kudapfusha ubusa amahirwe rufite
N’ubwo rumwe mu rubyiruko ruturiye imipaka mu Karere ka Rusizi usanga ruvuga ko rwugarijwe n’ubushomeri n’ubukene kubera kubura icyo rukora n’icyo rukoze ntirukibyaze umusaruro utubutse kubera igishoro kidafashe, ubuyobozi bw’aka karere na bamwe mu bafatanyabikorwa bako bavuga ko hari amahirwe menshi y’iterambere mu ishoramari rufite rutamenya kubyaza umusaruro, rugasabwa gukanguka rukagura imitekerereze kugira ngo rukore […]
Nyamasheke: Gitifu w’Umurenge arashinjwa kubiba amacakubiri mu bakozi no kubayoboza igitugu

Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’abakozi 13 b’Umurenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke ku wa 8 Werurwe 2021 BWIZA ifitiye kopi, bandikiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere, Mbyayingabo Athanase bamusaba gukemura ibibazo bafitanye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wabo, Ndanga Janvier; aho bamushinja ibyaha 6 birimo kubabibamo amacakubiri, kubayoboza igitugu, kubateranya n’abaturage n’ibindi. Muri iyo baruwa baragira bati: […]
Rusizi: Impanuka y’imodoka yahitanye umumotari n’uwo yari atwaye

Saa moya n’iminota 53 z’igitondo cyo kuri uyu wa 1 Werurwe, hafi y’ibiro by’Umurenge wa Gihundwe n’Urwunge rw’Amashuri rwa Saint Bruno mu Karere ka Rusizi habereye impanuka ikomeye y’imodoka yahitanye umumotari n’umugenzi yari atwaye, umugenzi akaba yahasize ubuzima impanuka ikiba,umumotari we apfa nyuma ubwo yari ari mu nzira yerekeza ku bitaro bya Kibogora abyoherejwemo n’ibitaro […]
Rusizi: Abana 150 bo mu miryango itishoboye borojwe inkoko 450
Mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’ubukene bukabije, abana 150 bo mu tugari 4 tw’umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi bashyikirijwe inkoko 450, aho buri mwana yahawe inkoko 3 zitezweho guhindura byinshi mu mibereho ye. Bazihawe n’umushinga RW 0394 wa ADEPR Paruwasi ya Cyirabyo muri uyu Murenge, uterwa inkunga na Compassion International. Nk’uko bamwe mu […]
Rusizi: Umukozi wa SACCO ararana n’umuryango we muri shitingi nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi

Kaneza Isaie usanzwe ari umukozi wa SACCO y’Umurenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, kuva ku wa 2 Gashyantare 2021 ararana n’umugore n’abana 5 muri shitingi mu itongo, akavuga ko yabuze aho aberekeza nyuma yo gusenyerwa inzu ye n’ubuyobozi bw’uyu murenge ku cyo yita akarengane, nta handi yaberekeza kuko yasenyewe yari yarirukanwe mu nzu yabanje […]
Nyamasheke: Inkangu yishe abasore 3 bavukana
Abasore 3 bava inda imwe barimo uw’imyaka 20, uwa 17 n’uwa 15 bari baryamanye, bishwe n’inkangu yatewe n’imvura nyinshi yaguye ijoro ryose mu karere ka Nyamasheke, bikaba byabereye mu Mudugudu wa Mikingo, Akagari ka Kagarama mu Murenge wa Mahembe. Nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe Mukamusabyimana Marie Jeanne yabitangarije BWIZA, ngo hari mu ma saa […]
Nyamasheke: Ababyeyi bakoraga ibilometero 15 bajya kubyara, bubakiwe ‘maternité’ ya miliyoni 81

Nyuma y’imyaka 5 abaturage b’akagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke batakambiye uwari Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba bamusaba ko ivuriro ry’ibanze (Poste de Santé) bahawe ryakongererwa ubushobozi ku buryo ababyeyi bagashobora kuhabyarira bakareka guhora bakora urugendo rw’ibilometero birenga 15 bajya ku kigo nderabuzima cya Rangiro kiri hafi, kuri uyu wa 4 Gashyantare bashyikirijwe […]
Uwari Mudugudu yarumye ugutwi k’umugore we bapfa inshoreke
Kwitonda Antoine w’imyaka 40 wahoze ari Umukuru w’Umudugudu wa Ntumba, Akagari ka Shara mu Murenge wa Kagano w’Akarere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi nyuma yo gukubita no gukomeretsa umugore we Nyiransabimana Françoise w’imyaka 38 amurumye urutoki n’ugutwi. Amakuru umwe mu baturanyi b’uyu muryango yahaye BWIZA, avuga ko amakimbirane awumazemo igihe nyuma y’uko uyu Kwitonda Antoine […]
Nyamasheke: Umugabo yishe umugore we amukubise umugeri mu nda
Semanyenzi Innocent w’imyaka 45 wo mu mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Vugangoma, Umurenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) nyuma yo kwica umugore we Niyitegeka Josephine w’imyaka 40 amukubise umugeri mu nda. Amakuru aturuka mu baturage no mu buyobozi bw’aka kagari avuga ko intandaro y’uru rupfu ari amajerikani 3 […]
Rusizi: Umujura ushinjwa kuzengereza abaturage yafatanwe inka
Uwitwa Ayobahorana Phocas w’imyaka 31, afungiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kamembe nyuma yo gufatanwa inka yari yibye umukecuru witwa Nyiraruvugo Hélène utuye mu Mudugudu wa Gipfura,a Akagari ka Gahinga mu Murenge wa Mururu w’Akarere ka Rusizi, yahawe muri gahunda ya ‘Gira Inka’. Saa saba na 15 z’ijoro ryo ku wa 27 Mutarama […]
Nyamasheke: Baratabariza abana 4 bapfushije ababyeyi bombi

Abana 4 barimo uw’imyaka 10, uw’umunani, uw’itandatu n’uw’ibiri n’igice bo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Gasayo, Umurenge wa Karengera mu Karere ka Nyamasheke, baratabarizwa n’abaturage, nyuma y’urupfu rw’ababyeyi babo bombi n’ubu rutavugwaho rumwe. Uru rupfu nk’uko BWIZA yabitangarijwe n’abaturage b’uyu mudugudu n’ubuyobozi bw’akagari ka Gasayo, bavuga ko rwatewe n’amarozi y’umuturanyi wabo ubu wanahunze urugo […]
Rusizi: SEDO w’akagari ufite inda y’amezi 6 arembeye mu bitaro nyuma yo gukubitwa n’umugabo we

Umukozi ushinzwe amashyamba mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke akaba atuye mu mudugudu wa Karushaririza mu kagari ka Burunga mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi, Bangamwabo Pascal w’imyaka 28,yatawe muri yombi nyuma yo gukubita no gukomeretsa bikomeye umugore we Byukusenge Patricie na we w’imyaka 28,utwite inda y’amezi 6 akaba SEDO w’Akagari […]
Rusizi: Abajyanama b’ubuzima barasaba imodoka ibafasha mu bikorwa by’ubuhinzi

Abajyanama b’ubuzima bagera ku 132 bo mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, bavuga ko nyuma yo kwishyira hamwe no gukoresha neza agahimbazamusyi bahabwa mu bikorwa byo kwita ku buzima bw’abaturage baba bakoranye n’Ikigo Nderabuzima cya Rwinzuki muri uyu murenge, bashyize hamwe ubushobozi bagera ku bikorwa by’iterambere biramba ariko ngo baracyafite imbogamizi zikomeye zirimo […]
Rusizi: Babiri batawe muri yombi bakekwaho guhimba ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga

Polisi y’Igihugu ikorera mu karere ka Rusizi kuri uyu wa 2 Mutarama 2021, yashyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) abagabo 2; umwe usanzwe ari umushoferi ariko utari ufite imodoka atwara muri iyi minsi n’undi ucuruza ibirimo papeteri ( papeterie), bakurikiranyweho guhimba ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga. Umushoferi ni Ibyimanabirizana Eliab w’imyaka 41, naho ucuruza papeteri (papeterie) ni […]
Rusizi: Umusore wari umaze iminsi 5 yarabuze yabonwe mu cyobo cy’amazi, apfa akigezwa kwa muganga
Umusore witwa Emeriryivuze Fabrice wo mu karere ka Rusizi wari umaze iminsi itanu yarabuze, yabonwe mu cyobo cy’amazi giherereye mu mudugudu wa Rubeho, akagari ka Shara mu murenge wa Muganza, ajyanwe kwa muganga apfa akihagezwa. Nyakwigendera w’imyaka 20 y’amavuko yaguye ku kigo nderabuzima cya Mashesha. Abaturage n’ubuyobozi bavuga ko bigaragara ko mbere y’uko yitaba Imana […]
Rusizi: Urubyiruko rurishora iyo rubuze igishoro

Ni kenshi usanga mu Karere ka Rusizi, cyane cyane mu mirenge yegereye imipaka y’ibihugu bihana imbibi, urubyiruko rwishora mu bucuruzi bwa magendu, rukanabikomerekeramo cyangwa rukanahaburira ubuzima, rumwe muri rwo rukavuga ko kwishora mu buzima bushaririye nk’ubu rubiterwa no kubura igishoro cyo gukoresha imirimo idashyira ubuzima bwarwo mu kaga, ubuyobozi bw’aka karere bwo bukavuga ko ari […]
Nyamasheke: Barashinja Compassion kubasenyesha amazu ivuga ko igiye kububakira none barara banyagiranwa n’abana babo

Imiryango 14 irimo iyo mu mirenge ya Karengera na Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, irashinja umushinga Compassion international ukorera muri ADEPR paruwasi ya Bigutu kubasenyesha amazu yabo babagamo ibizeza kububakira, amezi ashize ari menshi barara banyagiranwa n’abana badafite aho babashyira, bagasaba ubuyobozi bw’aka karere kubatabara. Baganira na Bwiza.com, bavuze ko ibyo bakorewe biteye isoni no […]
Rusizi: Abitwaje intwaro bateye mu rugo rw’umuturage, bamwicira umugore
Abagizi ba nabi bitwaje intwaro saa tatu z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki 27 Ukuboza, bateye mu rugo rw’uwitwa Bavugamenshi Fidèle basiga bamuziritse, naho umugore we witwa Mukandayisenga Olive baramurasa nyuma aza gupfa. iby’iki gitero byabereye mu mudugudu wa Mpongora, akagari ka Gatsiro mu murenge wa Gihundwe ho mu karere ka Rusizi. Amakuru BWIZA yahawe n’umwe […]
Rusizi: Babiri bahitanywe n’ikirombe bacukuraga bane basohokamo ari bazima
Saa munani z’igicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Ukuboza, ni bwo abagabo 6 bacukuraga amabuye yo kubaka mu kirombe asanzwe acukurwamo mu mudugudu wa Rwega, akagari ka Rwega mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, cyabagwiriye babiri bahita bitaba Imana, abandi bane ku bw’amahirwe bavamo ari bazima. Abapfuye ni Habimana Emmanuel w’imyaka 23 y’amavuko […]
Nyamasheke: Bamwe mu bakozi ba pariki y’igihugu ya Nyungwe bashobora kujyana RDB mu nkiko
Bamwe mu bakozi ba pariki y’igihugu ya Nyungwe baravuga ko biteguye kugana inkiko niba RDB itabakemuriye ibibazo mbere y’uko begurirwa umushoramari African parks, birimo ibimaze igihe kirekire, nk’ibirarane bimaze imyaka batahawe bava muri ORTPN bajya muri RDB, kuba badahabwa imperekeza ngo babone kwinjira mu kigo gishya no kuba hari abagiye bakoreshwa imirimo ntibayihemberwe, bagasaba ko […]
Rusizi: Uvugwa muri magendu yarashwe n’umusirikare arwariye mu bitaro bya Gihundwe – Ati ‘bazarasa benshi’
Umusore w’imyaka 28 witwa Rukundo Emmanuel, arwariye mu bitaro bya Gihundwe mu karere ka Rusizi, nyuma yo kuraswa isasu mu kibero cy’ibumoso n’umusirikare nk’uko yabibwiye Bwiza.com ubwo yamusuraga muri ibi bitaro, amakuru amwe akavuga ko yarashwe ubwo yashakaga kwaka uyu musirikare imbunda, undi arimurasa mu rwego rwo kwitabara. Uyu musore we avuga ko yitiranyijwe kandi […]
Rusizi: Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 wasanzwe mu mufuka ku nkengero z’ikivu
Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka hagati ta 35 na 38 wasanzwe mu mufuka usanzwe utwarwamo imyaka, ubonwa mu nkengero z’ikiyaga cya kivu, mu mazi, mu mudugudu wa Karambo ,akagari ka Cyangugu, umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, munsi y’umuhanda wa Hoteli des chutes hafi y’umupaka wa Rusizi ya 1. Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye […]
Rusizi: Umwana w’imyaka 7 yasanzwe mu kirombe cy’amabuye, yapfuye

Umwana w’imyaka 7 y’amavuko, wigaga mu wa kabiri ku ishuri ribanza rya Rusunyu mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi, yasanzwe mu kirombe gicukurwamo amabuye yo kubaka yapfuye, iwabo bakaba bamuherukaga ku wa 21 Ukuboza bamutumye kuvoma muri icyo kirombe, bongeye kumubona ari umurambo. Amakuru Bwiza.com yahawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kangazi muri uyu […]
Nyamasheke: Abana bataye ishuri kubera imyemerere ibabuza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Abana 11 bo mu mashuri abanza ya Nyarusiza mu murenge wa Mahembe na Rugabe mu wa Karambi muri Nyamasheke ni bo bamaze kumenyekana banze kwiga kuko ngo imyemerere yabo ibabuza kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune ku itegeko no guhana intera kandi ngo abana b’Imana badakwiye kugira ikibatandukanya, n’ibindi ngo Imana yabibujije ababyeyi babo […]
Nyamasheke: Umugore yahengereye umugabo we asinziriye amutemaguza umupanga
Umugore witwa Uwimana Vestine wo mu mudugudu wa Nyagafunzo, akagari ka Mwezi mu murenge wa Karengera w’akarere ka Nyamsheke; arahigwa bukware n’inzego z’umutekano nyuma yo guhenga umugabo we asinziriye akamutemaguza umupanga. Byabaye mu ma saa cyenda n’igice z’igitondo cyo ku wa 18 Ukuboza. Uwimana w’imyaka 30 y’amavuko yatemaguye umugabo we Uzayisenga Jonas mu mutwe, ukuboko […]
Nyamasheke: Abahinzi b’icyayi basabwe imbaraga mu kongera ubwinshi n’ubwiza bwacyo

N’ubwo abahinzi b’icyayi ba COOPTHE Mwaga-Gisakura na COOTHEVIGI mu karere ka Nyamasheke bakorana n’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura bishimira ko uruganda rwabo ruri mu nganda 4 mu gihugu igiciro cy’icyayi cyazamutse muri 18 zihabarizwa kuko izindi cyaguye, barasabwa kutirara, bakarushaho kuzamura ubwinshi n’ubwiza bwacyo kuko bitaragera ku rwego rushimishije kandi biri mu bishobora gutuma badasubira inyuma […]
Rusizi: Impanuka ya moto yahitanye batatu bo mu muryango umwe
Amakuru aturuka mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi aravuga urupfu rw’umukecuru Nyiranzirorera Alexiane w’imyaka 52, umukobwa we Mukandayisenga Rachel w’imyaka 32 wari uhetse uruhinja rw’umwaka umwe, bose uko ari 3 bari batwawe n’umumotari witwa Habimana Philippe kuri moto RB 928 Z. Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko Motari Habimana yashatse guca ku modoka […]
Rusizi: Bamwe mu bangavu batewe inda babuze uko basubira ku ishuri

Bamwe mu bangavu batewe inda bari mu mashuri barataka imibereho mibi n’abana babo kuko ngo n’imiryango yabo itishoboye,:bakavuga ko icyo bifuza cya mbere ari ugusubizwa mu ishuri bakiga, bakagaya abaza bababeshya babandika ngo bazabibafashamo bagategereza bagaheba. Nyuma y’ibiganiro bya bamwe muri aba bana n’abafatanyabikorwa banyuranye b’Akarere barimo Caritas Rwanda, FASACO, Isange One Stop Center ikorera […]
Turasaba abayoboke bacu kudakinisha COVID-19_Musenyeri Kayinamura

Muri iki gihe bigaragara ko icyorezo cya COVID-19 cyongereye ubukana, na Leta ikaza ingamba zo kucyirinda mu rwego rwo kugihashya burundu kandi hari byinshi bigenda byoroshywa mu nsengero ngo abazijyamo babashe gusenga neza, umwepisikopi w’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda, Musenyeri Samuel Kayinamura arasanga igihe abayoboke b’amadini n’amatorero bakwirara gato n’icyemezo cyo kongera gufunga insengero cyashoboka, […]
Rusizi: Imodoka yari yikoreye ibinyobwa yakoze impanuka yangiza inyubako ikoreramo banki

Mu masaha ashyira saa kumi z’urukerera ni bwo mu mujyi wa Rusizi humvikanye urusaku rwinshi rwari rutewe n’impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi-FUSSO ifite pulaki RAC 412 W , yavaga mu ruganda rw’ibinyobwa bya SKOL, i Kigali yerekeza mu bubiko bwabyo mu mujyi wa Rusizi, ihitana ibintu byinshi birimo n’inyubako ikorerwamo na Banki ya […]
Rusizi: Imyaka ibaye 4 bambuwe imbangukiragutabara, none barategereje baraheba

Abaturage bivuriza ku kigo nderabuzima cya Rwinzuki, mu murenge wa Nzahaha, mu karere ka Rusizi n’abajyanama b’ubuzima bakorana na cyo, bavuga ko bafite akababaro kenshi ko kuba ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’imbangukiragutabara (SAMU) cyaragiye kikabatwarira imbangukiragutabara bari barahawe n’abagiraneza, kibizeza kubajyanira vuba indi ikwiranye n’imihanda yaho barategereza baraheba, imyaka ibaye 4. Mu kiganiro na Bwiza.com, […]
Nyamasheke: Umurambo w’umugabo watoraguwe mu mugezi, birakekwa ko yishwe
Mu masaa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo zo kuri uyu wa 9 Ukuboza 2020, ni bwo umuturage wari wazindukiye mu mirimo ye yasanze umurambo w’umugabo witwaga Karemera Fabien w’imyaka 54 y’amavuko mu mugezi witwa Nyirakannyogorero mu mudugudu wa Nyabihanga, akagari ka Mutongo mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke, abamwishe bakaba bagishakishwa. Amakuru Bwiza.com yahawe […]
Nyamasheke: Barizezwa imicungire myiza y’umutungo wabo nyuma y’imyaka myinshi y’ibihombo

Abanyamuryango b’ikigo cy’imari Bushenge SACCO kiri mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko nyuma y’imyaka 10 y’imicungire mibi y’umutungo wabo yanagiye yivangwamo n’ubuyobozi bw’uyu murenge byabereye intandaro y’itabwa muri yombi ry’abagiye bayiyobora n’uwayoboraga uyu murenge mu myaka ishize, abandi bagahunga ubu bikaba bitazwi aho baherereye, basaba ubuyobozi bushya gushyira imbere imicungire myiza […]
Rusizi: Bishimiye ko bemerewe kubatizwa no gukora indi mihango yera

Nyuma y’aho hasohokeye itangazo ryemerera amadini n’amatorero ibikorwa bimwe byaherukaga gukorerwa mu nsengero mbere ya COVID-19; nko kubatiza, kwemerera abana bari hejuru y’imyaka 6 gusenga, kongera iminsi y’amateraniro n’ibindi, bamwe mu bayoboke b’abadini n’amatorero akorera mu karere ka Rusizi bagaragaje akanyamuneza bashimira Leta yabibemereye, bizeza gusenga bubahiriza n’amabwiriza yo kuyirinda. Baganira na Bwiza.com, bamwe mu […]
Rusizi: Umugabo akurikiranweho uruhare mu rupfu rw’uruhinja rwe rw’amezi 2
Mugiraneza Jean de Dieu w’imyaka 31, utuye mu mudugudu wa Kibamba, akagari ka Cyarukara, mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Bugarama akekwaho uruhare mu rupfu rw’uruhinja yibyariye rw’amezi 2, biturutse ku makimbirane asanganwe n’umugore we yaba yarabaye indandaro y’urupfu rw’uru ruhinja. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari […]
Nyamasheke: Urujijo ku mfu z’abasore babiri ngo ‘bari bafite ibibazo byo mu mutwe’
Mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke haravugwa imirambo y’abasore 2 umwe w’imyaka 30 y’amavuko watoraguwe mu gishanga cy’umuceri cya Cyunyu mu gace k’umudugudu wa Gasheke mu kagari ka Gasheke ku wa 6 Ukuboza, undi w’imyaka 18 warohowe mu kivu ku wa 3 Ukwakira 2020 mu gice cy’akagari ka Karusimbi gahana imbibe n’aka ka […]
Rusizi: Umusore yabenze umugeni we ku munsi w’ubukwe

Mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’umusore witwa Ntirandekura Gad w’imyaka 33 y’amavuko wari witeguye gusezerana muri uyu murenge n’umukobwa wo mu murenge wa Nkombo witwa Mukayakaremye Enatha w’imyaka 28, aho bagombaga kuhasezeranira kuri uyu wa 5 Ukuboza saa tatu z’igitondo, nyuma bakerekeza ku rusengero rwa ADEPR muganza bagasezerana kubana akaramata,bakakira […]
Rusizi: Igabanuka ry’igiciro cy’icyayi ryahungabanyije abahinzi bacyo

Abahinzi b’icyayi ba COOPTHE Shagasha na The Villageois UMACYAGI bakorana n’uruganda rw’icyayi rwa Shagasha mu karere ka Rusizi baravuga ko igabanuka ry’igiciro cy’icyayi muri aya mezi yo kuva mu Kwakira kuzageza mu mpera z’Ukuboza ryabagizeho ingaruka zikomeye kuko bari biteze kuzamuka kw’iki giciro, gusa ngo ntibizabaca intege mu gukomeza kucyitaho. Nk’uko babitangarije Bwiza.com, ngo mu […]
Rusizi: Ntibavuga rumwe ku gitera umwanda Minisitiri Shyaka yasanganye abana
Ubwo yasuraga Akarere ka Rusizi ku wa 30 Ugushyingo, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase ntiyihanganiye kugaragaza ko n’ubwo yabonye byinshi byiza, anenga bikomeye umwanda yasanze mu bana bo mu mirenge ya Bweyeye na Gikundamvura, bamwe mu baturage bakavuga ko biterwa n’ubukene aho kubona isabune n’imyenda myiza y’abana bigorana, abayobozi bo bakavuga ko biterwa n’imyumvire […]
Minisitiri Shyaka yasubije mu kazi Gitifu wahagaritswe arengana, nyuma yo gutakamba kw’abaturage

Nyuma yo gutakamba kw’abaturage bo mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2020, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yasubije mu kazi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wari umaze amezi 6 wahagaritswe bikaza kugaragara ko yarenganyijwe. Uyu Gitifu yitwa Rwango Jean de Dieu, akaba yarahagaritswe by’agateganyo ku mirimo ye n’ubuyobozi […]
Nyamasheke: Abana bibana barashishikarizwa guhangana n’ibibazo by’imirire mibi
Mu gihe bizwi ko imbuto ari kimwe mu birinda umubiri umuze n’igwingira rya hato na hato, bamwe mu bana bibana mu turere twa Rusizi na Nyamasheke bavuga ko kuzibona mu mafunguro yabo bikiri ingorabahizi , n’amafaranga yo kuzigura batayabona ngo bazigurire, ubuyobozi bukavuga ko uyu mwaka byahagurukiwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, bamwe mu bana bakaba bari […]
Nyamasheke: Abatesha abana amashuri bagiye guhagurukirwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buravuga ko kugeza ubu hari abana bagera kuri 15% mu mashuri abanza n’abagera ku 10% mu yisumbuye bagombaga kuba bari ku mashuri batarahagera kuva amashuri atangiye, bigakekwa ko bamwe baba bakigundiriwe n’ababakoresha imirimo ivunanye hirya no hino mu karere no hanze yako, ko hagiye gukorwa urutonde rw’abo bana bose n’ahakekwa baba […]
Rusizi: Abanyeshuri basabwe uruhare mu guhangana n’ubuke bw’imbuto ziribwa

N’ubwo umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi ari umwe mu mirenge igaragaramo ibiti by’imbuto ziribwa binyuranye, ngo na ho hagaragara ubuke n’ihenda ryazo, ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri ahabarizwa,ubuyobozi bwite bwa Leta n’abanyeshuri ubwabo bagasanga igihe ikemurwa ry’iki kibazo ryahera mu bana ubwabo mu minsi iri imbere cyasigara ari amateka n’ikibazo cy’imirire mibi kikivugwa muri bamwe […]
Nyamasheke: Abarobyi b’isambaza barahakana ibyo kuzigurisha magendu muri RDC

Mu gihe abacuruzi b’isambaza mu karere ka Rusizi bavuga ko babuze isambaza zajyaga zituruka mu karere ka Nyamasheke kubera ko abazibazaniraga basigaye bazijyana muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo rwihishwa bashaka ababaha amafaranga menshi bigatuma zibura mu mujyi wa Rusizi n’izibonetse zigahenda cyane, abarobyi bo muri Nyamasheke barabihakana bakavuga ko bidashoboka. Ikibazo cy’ibura ry’isambaza mu […]
Rusizi: Bimwe mu bigo by’imari birataka igihombo byatewe n’ifungwa ry’imipaka

Abayobozi n’abanyamuryango ba bimwe mu bigo by’imari bikorera mu mujyi wa Rusizi n’inkengero zawo, baravuga ko ifungwa ry’imipaka ihuza Akarere ka Rusizi na RDC ry’igihe kirekire kubera COVID-19 ryagize ingaruka zikomeye cyane ku mikorere yabyo n’iterambere ry’abarigana, bagasaba Leta mu bushishozi bwayo ifungurwa ry’iyi mipaka mu buryo bworohereza abatuye ibihugu byombi kongera guhahirana no gukora […]
Nyamasheke: Imihanda mibi ikomeje kubera ishoramari imbogamizi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko n’ubwo bufite amahirwe menshi y’iterambere ashobora guturuka ku ishoramari rishingiye ku bukerarugendo, atabyazwa umusaruro yakagombye kubyazwa kubera ikibazo cy’imihanda myinshi idatunganije neza, itorohereza ba mukerarugendo kugera hose bifuza muri aka karere, bugasaba Leta n’abafatanyabikorwa bako cyane cyane RDB gufasha mu ikemurwa ry’iki kibazo. Nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, […]
Rusizi: Bamwe mu babyeyi ntiborohewe no kubona ibikoresho by’ishuri by’abana babo
Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi baravuga ko kuba icyorezo cya COVID- 19 cyarashegeshe by’umwihariko umurenge wabo kubera abacyanduye benshi bawugaragayemo bikaba intandaro yo gutinza akarere kose mu kato, hakaniyongeraho ifungwa ry’imipaka ya Rusizi ya 1 n’iya 2 ibahuza na RDC, ubukene bwahakabije bigatuma n’ibikoresho by’ishuri bibona umugabo bigasiba […]