Rusizi: Umukozi wa WASAC yatawe muri yombi amaze kugurisha amatiyo yayo yari yibye

Komezesenge Simon nyuma yo gutabwa muri yombi

Umukozi wa WASAC ishami rya Rusizi ushinzwe imirimo ijyanye n’amatiyo y’amazi ( plombier) Komezusenge Simon yahuye n’uruva gusenya ubwo yafatwaga amaze kugurisha amatiyo 3 manini y’amazi, mu kujijisha inzego z’umutekano akavuga ko yari atarayagurisha ko yayashyize iwe mu rugo bagerayo bakayabura,ahubwo bakahasanga andi 2 mato batari bazi ko yayibye n’igihe yayibiye, akibera ubwe intandaro yo […]

Rusizi/Butare: Baribaza niba Perezida Kagame azi ko barwara ntibivuze, ababyeyi bakabyarira mu mayira bajya ku kigo nderabuzima

Poste de santé ya Gasumo bamwe bakoresha amasaha 4 barwaye ngo bayigereho rwiyemezamirimo wayikoreragamo amaze igihe ayitaye.

Abaturage b’utugari twa Nyamihanda na Rwambogo mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi bavuga ko bari mu mibereho mibi cyane iri hanyuma y’ahandi hose mu gihugu kubera gusigazwa inyuma y’iterambere igihe kirekire,kugeza n’aho urwaye abura aho yivuriza bamwe bakicwa n’indwara, abenshi mu bagore bari ku nda bakabyarira mu mayira bajya ku kigo nderabuzima kiri […]

Rusizi: Imiryango 305 yorojwe amatungo magufi inibutswa ko ak’imuhana kaza imvura ihise

Imiryango 305 itishoboye ifite abana bafashwa n’umushinga RW 0169 ukorera mu itorero MĂ©thodiste Libre mu Rwanda,paruwasi ya Shara, murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi ,uterwa inkunga na Compassion international, yorojwe ihene mu rwego rwo kuyizahura ngo n’abo bana bagire imibereho myiza,ariko inibutswa ko ak’imuhana kaza imvura ihise, ko igomba guharanira kwigira aho gutekereza guhora […]

Rusizi: Babiri mu gihome abandi 6 barahigwa bukware bakekwaho kwica icyondi cya pariki ya Nyungwe

ibyondo.jpg

Ndayishimiye Joseph w’imyaka 42 na Niyonteze Faustin w’imyaka 27 bari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Kamembe abandi 6 barahigwa bukware n’inzego z’umutekano bakurikiranyweho kwica icyondi cyari cyavuye muri pariki y’igihugu ya Nyungwe ishami rya Cyamudongo kikajya mu baturage mu mudugudu wa Kinanira,akagari ka Ryamuhirwa,umurenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi,aho kubimenyesha ubuyobozi ngo na […]

Rusizi: Abageze mu zabukuru barataka inzara n’imibereho mibi cyane

Uyu mukecuru na we ngo ababazwa n'uko iyi nzu isigaje iminsi mike ikagwa nta muyobozi n'umwe nibura uraza ngo ahagarare ku muryango wayo arebe uburyo imeze.

Abasaza n’abakecuru bafite kuva ku myaka 65 y’amavuko kuzamura bo mu mudugudu wa Kamabuye, akagari ka Shara, umurenge wa Muganza mu karere ka Rusizi bavuga ko babayeho mu mibereho mibi cyane bakeka ko ubuyobozi bw’aka karere butazi kuko ngo butajya bubasura ngo buyimenye, aho bamwe bavuga ko barara mu nzu zatobaguritse amabati nyamara ubuyobozi bw’akagari […]

Nyamasheke: Abatuye umudugudu wa Ninzi batashye ibiro by’umudugudu wabo basezerera gukorera inama imbere y’imbaraza z’utubari

Bishimiye kubona aho bazajya baganirira ku bibazo byabo bataganiriye ku mbaraza z'utubari cyangwa ahandi hatabashimishije

Abaturage b’umudugudu wa Ninzi,akagari ka Ninzi,umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke baravuga ko kimwe mu byo bikemuriye ubwabo cyari kibahangayikishije cyane ari ikibazo cy’aho gukorera inama z’iterambere ry’umudugudu wabo kuko bazikoreraga imbere y’imbaraza z’utubari n’amabutiki kuri santere y’ubucuruzi, guhora mu rugo rw’umukuru w’umudugu wabo bashaka serivisi n’ibindi byari bibangamye, babikemuye bataha ibiro by’umudugudu wabo […]

Nyamasheke: Amabandi 4 yitwaje intwaro gakondo yatawe muri yombi nyuma yo kwicira umurobyi mu kivu

Kuri sitasiyo ya RIB ya Bwishyura mu karere ka Karongi hafungiye abagabo 4 bakekwa kuba mu ikipe y’amabandi yitwikira ijoro n’intwaro gakondo agatera abarobyi mu kivu akabambura imitego n’ibindi bifashisha , bamwe akabica abandi akabakomeretsa,ibi akabikorera mu gice cy’umurenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke. Aya mabandi yaratawe muri yombi ku wa 15 Nyakanga nyuma […]

Rusizi: Mu murima w’umuturage hataburuwe imbunda irimo amasasu

Mu murima w’uwitwa Uwamurengeye Manasseh w’imyaka 51 ,utuye mu mudugudu wa Cyirabyo B,akagari ka Gahinga mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi, ubwo abasore 3 b’uyu mugabo bahingaga, umwe yakubise isuka azamura imbunda yo mu bwoko bwa Sirfording ,bikavugwa ko bishoboka ko yari ihatabwe vuba kuko bari basaruye imyaka muri uwo murima, batari barigeze […]

Guverineri Habitegeko yasabye ba Meya kuvugurura imikoranire n’itangazamakuru

Mu gihe bamwe mu banyamakuru bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba bamaze iminsi binubira ko hari bamwe mu bayobozi b’uturere babafata nk’abanzi, uvuze ibitagenda mu Karere aka n’aka agasa n’urebana ay’ingwe na Meya ukayobora cyangwa undi muyobozi wavuzweho, hakaba na bamwe muri ba Meya kugira ngo azitabe umunyamakuru umuhamagaye biba ari nk’amahirwe, Guverineri w’iyi ntara Habitegeko François […]

Rusizi: Hari abatishoboye bagiye kugerezwa amazi meza mu ngo ku buntu

Mu gihe bigenda bigaragara hirya no hino mu turere twa Rusizi na Nyamasheke aho abaturage baba bamaze igihe kinini banywa amazi mabi y’ibishanga, bahabwa amazi meza bakayashyiriraho igiciro ku ijerikani umuturage utishoboye atakwigondera, n’ubundi bagakomeza kuvoma bya bishanga kandi bitwa ngo bahawe amazi meza, ubuyobozi bw’umurenge wa Mururu mu karere ka Rusizi buravuga ko mu […]

Rusizi: Umukecuru yavuye kwikuza iryinyo kwa magendu ageze mu rugo ahita apfa

Mu Mudugudu wa Gako, Akagari ka Ryamuhirwa mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi haravugwa urupfu rw’umukecuru Mukandekezi AngĂ©line w’imyaka 76, nyuma y’uko yari akiva kwikuza iryinyo mu rugo rw’uwitwa Havugimana Emmanuel mu mudugudu wa Gasarabuye, Akagari ka Kiziguro muri uyu murenge ari na we warimukuye,uyu Havugimana Emmanuel asanzwe ari umufasha wa muganga mu […]

Kubyara abana bapfuye no gukuramo inda ; bimwe mu bibazo uruganda rwa CIMERWA ruvugwaho guteza mu baturage

uyu_avuga_ko_yabyaye_umwana_upfuye_nyuma_yo_kwitura_hasi_baturikije_izi_ntambi_akamererwa_nabi_cyane_hafi_yo_gupfa.jpg

Abaturage bo mu Mudugudu wa Nyakivomero, Akagari ka Mashesha mu Murenge wa Gitambi w’Akarere ka Rusizi baratabaza ubuyobozi bukuru bw’igihugu kubera ingorane bakomeje guterwa n’ituritswa ry’intambi rikorwa n’uruganda rwa CIMERWA rushaka igitaka cyo gukoresha sima, aho abagore batari bake bemeza ko bamaze iminsi babyara abana bapfuye, abandi bagakuramo inda zikiri nto, abandi amatungo yabo akaramburura […]

Turazirikana amateka ashaririye yahitanye abacu ariko ntagomba kuduherana_AERG Kibogora Polytéchnique

bashyira_indabo_ku_mva_zibitse_imibiri_y_abatutsi_19176_bashyinguye_muri_uru_rwibutso.jpg

Abiga muri kaminuza ya Kibogora polytĂ©chnique mu karere ka Nyamasheke bibumbiye muri AERG biganje mo urubyiruko, bavuga ko n’ubwo bavutse bisanga mu mateka ashaririye igihugu cyamazemo imyaka myinshi yanahitanye ababo,ayo mateka mabi atagomba kubaherana ahubwo bagomba guharanira impinduka nziza zizira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura n’ibindi bibi byose byagejeje igihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Aba […]

Rusizi: Babiri batawe muri yombi biyitirira inzego z’umutekano bambura abaturage amafaranga ngo ni amande yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Mu ma saha ashyira saa moya z’umugoroba zo ku wa 1 Nyakanga, polisi ikorera mu murenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi,ku bufatanye n’abaturage n’ubuyobozi,yataye muri yombi Rugwizangoga Samuel w’imyaka 35 usanzwe ari inkeragutabara yiyise DASSO na Kwizera Fabrice w’imyaka 21 wo mu murenge wa Rwimbogo muri aka karere yiyise umupolisi ariko bivugwa ko nta […]

Nyamasheke: Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibogora buragaya ababikoragamo bijanditse muri Jenoside

abakozi_b_ibitaro_bya_kibogora_mu_rugendo_rwo_kwibuka_abatutsi_bazize_jenoside.jpg

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke buvuga ko bubabazwa cyane bukanagaya byimazeyo ababikoragamo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bakayijandikamo, bakica bakanicisha bagenzi babo bakoranaga badasize abarwayi n’abarwaza babaganaga, bugasaba abakora muri serivisi z’ubuvuzi muri iki gihe kurangwa n’umutima w’impuhwe n’urukundo ku babagana n’abo bakorana bagaharanira ko ubugome nk’ubwo butazasubira ukundi. Mu kiganiro […]

Nyamasheke: Umugore ukekwaho kwica umugabo we afunganywe n’abakobwa be 3 bikekwa ko bafatanije kumwica

Kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo mu karere ka Nyamasheke hafungiye umugore witwa Mukazayire Farida w’imyaka 58 y’amavuko n’abakobwa be 3 bakekwaho kwica Munyakarama Abdalah w’imyaka 59,akaba umugabo w’uyu Mukazayire na se w’aba bakobwa 3 bikekwa ko bamwiciye mu nzu nyuma y’amakimbirane y’igihe kirekire bari bafitanye. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kagarama […]

Rusizi: Abize imyuga barasaba ibikoresho by’ibanze byo gutangirana akazi

Abaturage 128 bo mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi biganjemo urubyiruko barangije kwiga imyuga, baravuga ko bakurikije ibyo babona muri bagenzi babo bayirangije ahandi babuze icyo bayikoresha kubera ubukene butuma batabona ibikoresho by’ibanze no gukodesha aho bakorera ngo batangire kubyaza umusaruro ubwo bumenyi, na bo bikaba ari ko bishobora kubagendekera, barasaba ubuvugizi ngo […]

Nyamasheke: Icyuho hagati ya Isange one stop center y’ibitaro bya Bushenge n’abafite ubumuga kiratera ingorane

Mu bitaro bya Bushenge mu karere ka Nyamasheke hagaragara umubare ukiri muto cyane w’abantu bafite ubumuga bagana Isange one stop center yabyo nyamara ngo abafite ubumuga bahohoterwa mu buryo bunyuranye ari benshi, ngo bigaterwa n’imikoranire itanoze hagati y’ibi bitaro n’abahagarariye abafite ubumuga, iki cyuho kigatuma n’abafite ubumuga bahohoterwa abenshi batamenya aho babariza bigatuma hari bamwe […]

Rusizi: Kutagira ubumenyi ku buzima bw’imyororokere, n’ingaruka z’inda zitateganijwe mu bangavu

Aba banyeshuri bavuga ko no mu babyeyi babo hakiri ikibazo cyo kwatura bakavuga ku buzima bw'imyororokere.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko bufite ikibazo gikomeye cy’inda zitateganijwe zikomeje guterwa abangavu, bamwe mu bazibateye bagafatwa bagafungwa hakaba ariko n’ abakingirwa ikibaba n’abangavu ubwabo babahishira ntibagaragare ngo babiryozwe, urubyiruko rwo mu yisumbuyemuri GS Bugarama CitĂ© muri aka karere rukavuga ko kutagira ubumenyi buhagije ku buzima bw’imyororokere biri mu bikomeje gukurura izi ngorane zose. […]

Rusizi: Imiti ijyanywe ku kigo nderabuzima cya Nkanka igera ubwo icumbikishirizwa kubera umuhanda mubi

Uyu mubyeyi avuga ko kugira ngo imbangukiragutabara igeze kubitaro bya Gihundwe ugiye kuhabyarira avuye kuri iki kigo nderabuzima biba ari aha Nyagasani.

Abagana ikigo nderabuzima cya Nkanka kiri mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi bavuga ko mu bihe by’imvura kugira ngo imbangukiragutabara izave ku bitaro bya Gihundwe ize kutwara umurwayi urembye cyane cyangwa umugore uri kunda imukuye kuri iki kigo nderabuzima agere ku bitaro amahoro biba ari aha Nyagasani kubera umuhanda Kamembe-Nkanka wangiritse cyane,ubuyobozi bw’iki […]

Ntituri inshike dufite perezida Kagame: Intwaza zo mu mpinga nzima ya Rusizi

Abagize urugaga rw'abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi baha impano izi ntwaza

Intwaza 39 ziba mu rugo rw’Impinganzima ya Rusizi,zigizwe n’abakecuru 30 n’abasaza 9, zivuga ko zishimira cyane perezida Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame bazisubije agaciro zari zarambuwe n’abazihekuye muri Jenoside yakorewe abatutsi zigasigara iheruheru ku bantu n’ibintu, aho zemeza ko n’ubwo mbere bazitaga inshike, iryo zina perezida Kagame yarizikuyeho azisubiza kumva zishimiye kubaho,aho zimwe zemeza ko […]

Rusizi: Abaturage baguze moto ibafasha mu kwicungira umutekano

moto_yashyikirijwe_urwego_rwa_dasso_ngo_ifashe_mu_micungire_y_umutekano_cyane_cyane_mu_bice_by_uyu_murenge_byari_bigoye_kugeramo.jpg

Nyuma y’uko abaturage b’umurenge wa Butare mu karere ka Rusizi bishyiriye hamwe n’abakozi b’uyu murenge bakigurira moto ibafasha mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano muke, cyane cyane ku bice by’uyu murenge bihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi byakunze kuba indiri y’ubucuruzi bwa magendu mu bahaturiye, baravuga ko ubwo iki gikemutse, bakomeje bagera no ku bindi bikorwa […]

Nyamasheke: Ibikoresho byo kubaka amashuri byaribwe; hari abatawe muri yombi

umuyobozi_w_akarere_ka_nyamasheke_mukamasabo_appolonie_aremeza_ko_hari_ibikoresho_by_inyubako_z_amashuri_muri_aka_karere_byagiye_byibwa.jpg

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie aravuga ko hari abantu 3 bamaze iminsi batawe muri yombi bakurikiranyweho kwiba ibikoresho byo gukora inzugi, amadirishya n’intebe byari bigenewe ibyumba by’amashuri 456, akavuga icyakora ko ku bw’amahirwe ibyinshi muri ibi bikoresho bimaze kugaruzwa aho byari byaragurishijwe n’aho byari byarahishwe mu mashyamba n’uwari wabyibye, abandi 2 na bo hakaba […]

Birababaje cyane kubona umuganga yamburwa ubuzima n’uwo yabuhaga_Dr Nshizirungu

mbere_yo_kunamira_no_gushyira_indabo_ku_mva_zibitse_imibiri_y_abatutsi_bishwe_muri_jenoside_bashyinguye_mu_rwibutso_rwa_kamembe_babanje_urugendo_rwo_kwibuka.jpg

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Gihundwe biherereye mu Karere ka Rusizi, Dr Nshizirungu Placide avuga ko bibabaje cyane kubona hari abaganga bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, bishwe n’abo bahaga ubuzima nyamara bo bakabubambura batitaye kuri ako kamaro babagiriraga, bikaba byaratewe no kubura indagagaciro y’urukundo no guha agaciro ubuzima, akibutsa buri wese ko ashobora kugira ikibazo cy’ubuzima […]

Rusizi: Abagore baragaya abagabo bigira ba ntibindeba mu mirerere y’abana

zawadiyamungu_esther_ushinzwe_imirire_ku_kigo_nderabuzima_cya_mashesha_avuga_ko_bafite_abana_101_bamaze_amezi_4_bakurikirana_bagwingiye.jpg

Kuba Akarere ka Rusizi kakirangwamo imibare iri hejuru y’igwingira ry’abana kandi muri rusange mu mirenge hafi ya yose hashobora kuboneka ibiribwa bihagije bitagatumye imirire mibi mu bana bato igaragara, bamwe mu bagore bavuga ko biterwa ahanini n’abagabo batita ku nshingano zabo zo kwita ku bana bakabiharira abagore kandi n’ikibonetse mu rugo bakagishora mu tubari no […]

Rusizi: Barasaba ko serivisi z’ubuvuzi bw’amaso zitangirwa ku rwego rw’ibitaro zibegerezwa

Ibibazo by'uburwayi bw'amaso ngo ni byinshi kandi kugera ku bitaro bya Mibilizi bigoye, abaturage bagasaba kwegerezwa serivisi zitangirwa ku rwego rw'ibitaro hafi.

Bamwe mu batuye ikibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi bavuga ko kuba serivisi zikomeye z’ubuvuzi bw’amaso zitangirwa gusa mu bitaro bya Mibilizi kandi kuhagera bigoye bamwe bagahitamo kureka kuyivuza bagakurizamo indwara zirushijeho gukomera zirimo n’ubuhumyi cyangwa umutwe udakira ugendanye na zo ari ikibazo kibakomereye,bagasaba ko bazegerezwa cyangwa inzobere z’abaganga z’ibi bitaro zikabegera kenshi ngo […]

Nyamasheke: Abacuruzi n’aborozi b’inka barataka igihombo

Aborozi b'ibimasa na bo baravuga ko baguye mu gihombo kuko abababagurira na bo bavuga ko batakibona abaguzi babyo kuko abanyekongo batacyiza ku bwinshi

Abacururiza inka mu isoko rishya rya Rugali riri hafi y’ikiyaga cya kivu mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke n’aborozi b’inka bo mu mirenge inyuranye y’aka karere barema iri soko baravuga ko aho abakongomani bagabanukiye kuza kubagurira kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ataborohereza kuza nta baguzi bakibona bagakorera buri gihe mu gihombo,bagasaba […]

Nyamasheke: Barasaba ko icyobo cyatwikiwemo Abatutsi 45 cyashyirwaho ikimenyetso cy’amateka

abafite_ababo_batwikiwe_mu_cyobo_cyo_ku_musozi_wa_sarabuye_babunamira.jpg

Abarokokeye Jenoside yakorewe abatutsi hafi y’icyobo cyo ku musozi wa Sarabuye,mu kagari ka Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke cyatwikiwemo abana b’abahungu 43 n’abagabo 2, bababazwa n’uko kugeza ubu nta kintu na kimwe kigaragaza amateka y’ubwo bugome bwahakorewe, bakifuza ko hashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside n’abana babo n’abuzukuru bakazajya bahibukira, bakanasobanurirwa urw’agashyinyaguro […]

Nyamasheke: Imwe mu nyubako z’ibitaro bya Bushenge yafashwe n’inkongi y’umuriro

Twa kizimyamoto twifashishijwe ntitwashoboye guhangana n'iyi nkongi kugeza ubwo hifashishijwe iyaturutse ku kibuga cy'indage cya Kamembe.

Mu ma saa kenda n’igice z’urukerera zo kuri uyu wa 12 Kamena ni bwo mu bitaro bya Bushenge biri mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke inyubako irimo imashini itwikirwamo imyanda yafashwe n’inkongi y’umuriro n’ubu ubuyobozi bw’ibitaro buvuga ko butazi neza icyaiteye, itwika bikomeye iyo mashini irakongoka,n’ibindi byumba byarimo imyanda yari itegereje gutwikwa birashya,ku […]

Nyamagabe: Polisi yafashe uwari umaze kwiba 400,000 Frw yifashishije ikoranabuhanga

img-20210610-wa0036_1.jpg

Saa tatu z’igitondo ni bwo polisi y’ugihugu ikorera mu karere ka Nyamagabe yataye muri yombi umusore witwa Ndizeye Jean Claude imukuye mu modoka ya Agence ya OMEGA itwara abagenzi yavaga mu mujyi wa Rusizi yerekeza i Kigali nyuma yo gufatanwa igipfunyika cy’amafaranga 400,000 yari yibye umu agent wa MTN witwa Ndwaniye Emmanuel ukorera ku isoko […]

Rusizi: Yafatanwe umufuka wuzuye ubwoko burenga 90 bw’imiti ya magendu

Ngirimana Alfred wo mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Gakoni mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi, ari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Bugarama nyuma yo gusanganwa mu nzu ye umufuka wuzuye ubwoko burenga 90 bw’imiti ya magendu yiganjemo ibinini bivugwa ko yakuraga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Amakuru Bwiza.com yahawe […]

Rusizi: Ikibazo cy’ubucucike mu mashuri yo mu Bugarama kiracyari ingorabahizi

Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi, ubuyobozi bw’uyu murenge n’ababyeyi baharerera, bavuga ko n’ubwo Leta imaze kububakira ibyumba 65 by’amashuri, byanatumye hashingwa ishuri rishya ngo harebwe uko ikibazo cy’ubucucike cyagabanuka, kikiri cyose kuko kugeza ubu abana mu cyumba cy’ishuri babarirwa hagati ya 60 na 80 bikaba n’ingorabahizi ku ngamba […]

Rusizi: Barataka ikibazo cy’ubucucike mu mashuri yo mu Bugarama

Mbarushimana Hamimu umuyobozi wa GS Bugarama Cité asanga hagikenewe ibyumba by'amashuri byinshi ngo ubucucike bugabanuke

Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi,ubuyobozi bw’uyu murenge n’ababyeyi baharerera,bavuga ko nubwo Leta imaze kububakira ibyumba 65 by’amashuri, byanatumye hashingwa ishuri rishya ngo harebwe uko ikibazo cy’ubucucike cyagabanuka, kikiri cyose kuko kugeza ubu abana mu cyumba cy’ishuri babarirwa hagati ya 60 na 80 bikaba n’ingorabahizi ku ngamba zo kwirinda […]

Nyamasheke: Abivuriza kuri ‘poste de santĂ©’ ya Shangi barasaba gusubirizwaho serivisi bahabwaga mbere

yankurije_joselyne_avuga_ko_kuba_hari_serivisi_basabwa_n_abaturage_zahabaga_mbere_batazitanga_na_bo_bibababaza.jpg

Abaturage b’utugari twa Shangi, Nyamugari n’igice kimwe cya Mugera mu murenge wa Shangi, aba Mariba mu wa Nyabitekeri n’aba Karusimbi muri Bushenge barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke kubakorera ubuvugizi muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), serivisi nyinshi bahabwaga poste de santĂ© ya Shangi ikiri mu maboko y’ikigo nderabuzima cya Mugera zigasubizwaho. Nk’uko bamwe muri bo babibwiriye Bwiza.com […]

Nyamasheke: Abarokotse Jenoside baracyibaza irengero ry’imibiri y’ababo bajugunywe mu byayi no muri Nyungwe

img-20210602-wa0027_1.jpg

Bamwe mu bari abakozi b’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura ruri mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke n’abari baruhungiyemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bakagenda bakurwamo n’abandi bakozi barwo bakicirwa hirya no hino mu nkengero zarwo imibiri yabo ikajugunywa mu mirima y’ibyayi y’urwo ruganda no mu ishyamba rya Nyungwe, n’ubu abo mu miryango yabo […]

Nyamasheke: Barasabwa guhindura imyumvire, bakarwanya ubukene bw’akarande

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette asanga kugira ngo ubukene bw’akarande bwakomeje kuvugwa mu batuye aka karere buranduke, bo ubwabo bagomba gufata iya mbere bakumva ko kwiteza imbere ari bo mbere na mbere bireba ibibagezeho bakabibyaza umusaruro ufatika. Ni bimwe mu byo uyu muyobozi yabwiye abaturage b’akagari ka Shara mu […]

Rusizi: Abivuriza kuri poste de santé ya Ntura bashobora kutavurwa ukwezi kwa 6

Abaturage b’utugari 4 tw’umurenge wa Giheke mu karere ka Rusizi bagera ku 10.000 bivuriza kuri poste de santĂ© ya Ntura bashobora kudahabwa serivisi z’ubuvuzi basanzwe bahabwa mu kwezi kwa 6 n’amezi azakurikiraho hatagize igikorwa bitewe no kutumvikana hagati y’ikigo nderabuzima cya Giheke na RSSB ku bwishingizi bwa serivisi z’ubuvuzi zihatangirwa,aho ibi bigo byombi bikomeje kuzitanaho […]

Abavuga ko Leta yica abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ntitwabibatumye: Ibuka/Nyamasheke

imibiri_3547_ni_yo_yashyinguwe_mu_cyubahiro.jpg

Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Nyamasheke buvuga ko bwamagana abigize abavugizi b’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoresha imbuga nkoranyambaga bakwirakwiza ko Leta y’uRwanda yica abayirokotse, ko ntawabibatumye kuko inzego zivugira abarokotse Jenoside zubatse neza kuva ku rwego rw’igihugu kugera ku nzego z’ibanze ndetse n’abari mu mahanga bafite uko bavugirwa n’izo nzego, ko abiha kuvuga ibindi […]

Nyamasheke: Abana bibana babaga mu nzu zenda kubagwaho bashyikirijwe inziza bujurijwe

Imiryango 3 y’abana bibana bo mu karere ka Nyamasheke babaga mu nzu zendaga kugwa, yashyikirijwe inzu nshya yujurijwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke ku bufatanye n’umuryango strive foundation Rwanda. Aba bana bashimira ababagobotse, bavuga ko bagifite ibibazo bikeneye ibisubizo kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza, birimo no guhabwa igishoro gito bakwifashisha bakora ubucuruzi buciriritse ngo […]

Rusizi: Urujijo ku murambo w’umwana w’imyaka 14 watoraguwe mu murima

nyirarugendo_vestine_arasaba_kumenya_ukuri_ku_rupfu_rw_umwana_we.jpg

Abaturage b’umudugudu wa Mukaba, Akagari ka Kacyuma, Umurenge wa Gashonga mu karere ka Rusizi baguye mu kantu nyuma yo kubona umurambo w’umwana w’umuhungu w’imyaka 14 witwa Umugaba Elie, wigaga mu wa 6 w’amashuri abanza muri GS Mukimbagiro, uyu murambo wabonetse mu murima w’intoryi hafi y’ibiro by’aka kagari, icyamwishe kikaba gikomeje kuba urujijo, abantu 2 batawe […]

Nyamasheke: Ibuka irasaba Kiliziya ubutaka bwo kubakaho urwibutso rujyanye n’igihe

imyinshi_muri_iyi_mibiri_yari_ishyinguye_mu_rwibutso_rwa_kibogora_.jpg

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Paruwasi Gatolika ya Nyamasheke n’inkengero zayo baravuga ko urwibutso ruhubatse rutakijyanye n’igihe kuko rwashyinguwemo bwa mbere mu 1996 nk’uburyo bwo kwifashisha bashyingura imibiri y’ababo rayi inyanyagiye hirya no hino hafi ya kiliziya, bagasaba Musenyeri wa Diyoseze gatulika ya Cyangugu ubutaka bwo kubakaho urwujuje ibisabwa, kuko ngo n’imibiri ishyinguye muri uru […]

Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe

img-20210521-wa0006.jpg

Saa mbili n’iminota 15 z’igitondo zo kuri uyu wa 21 Gicurasi 2021, abagenzi bari muri bisi ntoya ya ‘coaster’ itwara abagenzi yari ivuye Kamembe mu Karere ka Rusizi yerekeza i Kigali batunguwe no kugera ahitwa ku Rwesero mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, imodoka ihagarikwa n’abantu 8 barimo umugeni wari wambaye agatimba n’abamuherekeje […]

Rusizi: Pasiteri yatawe muri yombi azira guhanurira mu mihanda

bamwe_mu_baturage_bari_bateraniye_hamwe_bakurikiye_inyigisho_za_pasiteri_bisimwa_dieudonne_mu_muhanda_wo_munsi_ya_gare_ya_rusizi.jpg

Saa tatu n’igice z’igitondo zo kuri uyu wa 20 Gicurasi ni ho umupasiteri witwa Bisimwa DieudonnĂ© ufite urusengero rwa Betaniya mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi yafatiwe mu muhanda wo mu mujyi wa Rusizi munsi ya Gare abagenzi bategeramo imodoka, n’inzego z’umutekano zimushinja amakosa 6 arimo gukoranya abantu mu buryo butubahirije amabwiriza yo […]

Umumotari wakwirakwizaga urumogi mu mujyi wa Rusizi, yafatiwe ku mupaka ashaka gutoroka

img-20210519-wa0006.jpg

Umumotari witwa Tuyizeye Amos bakunda kwita Saidi w’imyaka 28 y’amavuko wari umaze iminsi ashakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gufatanwa udupfunyika 992 tw’urumogi atuzaniye umugore witwa Mukandayisabye BĂ©atrice n’umugabo we ngo basanzwe bazwiho gucuruza iki kiyobyabwenge rwihishwa muri uyu mujyi, yafatiwe ku mupaka wa Rusizi ya mbere ku wa 18 Gicurasi ashaka gutorokera muri Congo,ubu afungiye […]

Rusizi: Abantu 60 barimo abagore 50 bari mu birori byo gutegura umugeni batawe muri yombi

img-20210517-wa0004.jpg

Amakuru Bwiza.com ikesha umuvugizi wa polisi y’igihugu mu ntara y’uburengerazuba CIP Karekezi Bonaventure, avuga ko mu ma saa kumi n’iminota 15 z’umugoroba zo kuri uyu wa 16 Gicurasi ari bwo polisi yamenye amakuru ko hari abagore 50 bari mu birori byo gutegura umugeni (Bridal Shower) barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID 19 bahita […]

Rusizi: Incuke zitagiraga aho zigira, zashyikirijwe urugo mbonezamikurire

abayobozi_banyuranye_bafungura_ku_mugaragaro_uru_rugo_mbonezamukirire_y_abana_bato.jpg

Uru rugo mbonezamikurire rw’abana bato rwuzuye rutwaye agera kuri miliyoni 81, rwubatse mu Mudugudu wa Murama, Akagari ka Muhehwe mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, ruje gukemura ikibazo cy’abana bato benshi baburaga aho barererwa ku manywa nk’igihe ababyeyi babo bari mu mirimo inyuranye, rukaba ari na rwo rwa mbere rwo muri uru rwego […]

Abiga muri Kibogora Polytechnic biyemeje kurwanya abahakana n’abapfobya jenoside yakorewe Abatutsi

bashyira_indabo_ku_mva_zibitse_imibiri_15629_bashyinguye_kuri_uru_rwibutso.jpg

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gushirabwoba ruri mu murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Kibogora Polytechnic rikorera mu murenge wa Kanjongo muri aka karere, bavuze ko bagiye kongera imbaraga mu guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo bwose bashoboye, […]

Rusizi: Abayisilamu barashimira Perezida Kagame wabafashije kubaka umusigiti ugezweho

abayisilamu_mu_isengesho_risoza_igisibo_cya_ramadhan.jpg

Mu bishimishije uhita ubona ukigera mu mujyi rwagati wa Rusizi ni umusigiti w’Abayisilamu utarahamara igihe kinini kuko wubatswe nyuma y’umutingito wa 2008 washegeshe uwo basengeragamo mbere wari ushaje cyane utanajyanye n’igihe, ubwo abayisilamu basorezaga igisibo cya Ramadhan muri Sitade y’Akarere ka Rusizi bavuze ko bashimira Perezida Paul Kagame byinshi yabagejejeho birimo n’uyu musigiti yateye inkunga […]

Nyamasheke: Ibitaro bya Bushenge byibutse abari abakozi babyo, abarwayi n’abarwaza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

umuyobozi_w_ibitaro_bya_bushenge_dr_ndikumana_gerard_i_buryo_na_mugenzi_we_w_ibya_gihundwe_dr_nshizirungu_placide_bacana_urumuri_rw_icyizere.jpg

Abari abakozi 12 b’ibitaro bya Bushenge n’icyari rĂ©gion sanitaire ya Cyangugu na yo yakoreraga muri ibi bitaro,abarwayi n’abarwaza babyiciwemo kugeza ubu bataramenyekana umubare kimwe n’abandi bari babihungiyemo barimo n’inkomere zari zagiye zikomeretswa n’interahamwe mu bice binyuranye biri hafi yabyo bakabyicirwamo muri Jenoside yakorewe abatutsi, kuri uyu wa 12 Gicurasi bibutswe ku nshuro ya 27. Umuyobozi […]

Rwanda-RDC: Ibibazo by’urudaca mu bucuruzi byahagurukije abayobozi mu bihugu byombi

guverineri_habitegeko_francois_i_buryo_na_theo_ngwabidje_kasi_i_bumoso_mu_nama_yiga_ku_mikorere_inoze_mu_bucuruzi_ku_mpande_zombi.jpg

Nyuma y’ukwinuba kugaragara hagati y’abacuruzi batandukanye, baba abanyarwanda, baba n’abanyekongo bakorera ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku gice gihana imbibe n’Akarere ka Rusizi, aho bagendaga bagaragaza inzitizi zibabangamira mu mikorere, kuri uyu wa 10 Gicurasi abacuruzi b’abanyarwanda n’abanyekongo bagera kuri 70 bahuriye mu mujyi wa Rusizi barangajwe imbere na Guverineri w’intara y’Uburengerazuba mu Rwanda, Habitegeko François n’uwa […]

Nyamasheke/Gihombo: Imibiri 50 y’Abatutsi bazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

umuyobozi_w_akarere_ka_nyamasheke_wungirije_ushinzwe_imibereho_myiza_y_abaturage_mukamana_claudette_n_abandi_bayobozi_bashyira_indabo_ku_mva_zibitse_imibiri_y_abatutsi_bazize_jenoside.jpg

Muri iyi mibiri 50 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rwamatamu, harimo 37 yo mu murenge wa Gihombo, 12 yo mu wa Mahembe n’umwe wo mu wa Kirimbi, imyinshi muri yo yabonetse mu mirima abaturage bahinga, harimo n’imirima itangiye guhingwa vuba kuko mbere yari ibigunda, iyabonetse ku nkengero z’ikivu ibonywe n’abarobyi, iyabonetse basiza […]

Rusizi: Umukozi wa SACCO umaze amezi 3 azererana umuryango nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi yiyambaje Guverineri Habitegeko

iyi_nzu_kimwe_n_izindi_zubakwa_nyuma_y_isenyerwa_rye_ba_nyira_zo_ntibabazwa_iby_igishushanyo_mbonera_cy_umujyi.jpg

Kaneza Isaie,umukozi wa SACCO ya Gihundwe mu karere ka Rusizi uvuga ko amaze amezi 3 azererana umugore n’abana 5 nyuma yo gusenyerwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gihundwe ku cyo yita akarengane aravuga ko nyuma yo kwiyambaza ubuyobozi bw’aka karere ntibwite ku kibazo cye,uwo abona wamurenganura mbere yo kwiyambaza umukuru w’igihugu ari Guverineri Habitegeko François ari na […]

Biradusaba imbaraga ngo duhangane n’ihungabana ry’ubukungu mu miryango_Abaturage b’i Rusizi

Bamwe mu baturage b’imirenge ya Rwimbogo na Nzahaha mu Karere ka Rusizi basanzwe batishoboye bavuga ko imibereho yabo yarushijeho guhungabana muri ibi bihe igihugu gihanganye n’icyorezo cya COVID-19, kuko n’ibikomoka ku buhinzi cyangwa ubworozi buciriritse bakoraga bagurirwaga cyane n’Abanyekongo, muri iki gihe batakiza ifaranga ryaragabanutse cyane n’abakoreraga abandi imirimo irakendera, ubukene buriyongera, bakavuga ko bibasaba […]

Nyamasheke: Inzuki zarakendereye, ubuki burabona umugabo bugasiba undi

abavumvu_bahabwa_ibikoresho_bifashisha_mu_mwuga_wabo.jpg

Mu gihe abenshi mu batuye Akarere ka Nyamasheke bavuga ko batagitekereza ubuki kubera ihenda ryabwo aho ikilo kigeze ku 5000 FRW, abavumvu baravuga ko byatewe n’ikibazo kibahangayikishije cyane cy’ikendera ry’inzuki kubera impamvu zinyuranye, bagasaba ubuyobozi bw’Akarere, urwego rw’igihugu rushinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) n’abafatanyabikorwa babo mu by’ubworozi bw’inzuki gukomeza ubufatanye ngo iki kibazo kibonerwe umuti urambye. […]

Rusizi: Abafungura utubari n’abatwimuriye mu ngo barihanangirizwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko butazigera bwihanganira abakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, bafungura utubari bagatereka abantu inzoga kandi bazi neza ko bibujijwe, kimwe n’abatwimuriye mu ngo zabo bigateza umutekano muke imiryango yabo, ko batazigera bihanganirwa, kuko ngo gushaka gusubiza Akarere mu bihe bibi bya COVID-19 kamazemo igihe kirekire ari ubugome […]

Rusizi: Umuyobozi w’ishuri uri muri Njyanama y’Akarere yirukanywe azira kwiba sima

img-20210422-wa0036_1.jpg

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko bwirukanye burundu ku kazi uwari umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Muramba ruri mu Murenge wa Butare, Buregeya ThĂ©otime nyuma yo kugaragaraho amakosa menshi arimo kwiba sima yari igenewe kubaka ibyumba 5 by’ishuri, ibaruwa imwirukana ikaba yashyikirijwe n’ubuyobozi bw’inama Njyanama y’aka karere ngo na yo ifate icyemezo cyo kumusezerera ku nshingano […]

Nyamasheke: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu 2 n’inka 7

Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO ifite plaque RAB 346 G yavaga kuri Mbyo mu karere ka Bugesera mu ntara y’uburasirazuba itwaye inka zari zigiye kugurishirizwa mu isoko ry’inka rya Rugali mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke,yageze mu mudugudu wa Nyakabingo, akagari ka Muhororo mu murenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke ibura […]

Kudatoza umwana kwiteza imbere akiri muto ni ukwangiza ejo hazaza he_Ababyeyi b’i Rusizi

Bamwe mu babyeyi bo mu mirenge ya Kamembe, Gihundwe na Giheke mu karere ka Rusizi bavuga ko kuba bari mu bukene cyane biterwa n’uko bakiri bato batagiye batozwa n’ababyeyi babo umuco wo kwiteza imbere binyuze mu tuntu duto duto nk’ubworozi bw’inkoko, inkwavu n’andi matungo magufi, cyangwa ngo habe hari amasambu babasha kwiharikamo ngo babyitoze hakiri […]